Category: Uncategorized

  • Amerika yohereje mu Rwanda Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Rurangwa agezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa yari atuye mu yahoze ari Segiteri ya Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri ako gace.

    Mu mwaka wa 2007 ni bwo yakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside.

    Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

    Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yoherejwe mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3muXaDv

  • Judith wahoze ari umugore wa Safi yakorewe ibirori by'akataraboneka(video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yakorewe ibirori by'agatangaza ku isabukuru ye y'amavuko.

    Uyu mudamu usigaye ukina amafilime yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije amafoto n'amashusho y'inshuti ze zari zamuteguriye ibirori bibereye ijisho muri Canada.Ni ibirori byateguwe n'inshuti ze byabereye mu mudoka y'igiciro kinini ya Rimusine, Judith yahawe impano nyinshi zirimo n'isaha ihenze.

    Source : https://yegob.rw/judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-yakorewe-ibirori-byakatarabonekavideo/

  • Inkuru itari nziza kuri Fofo wo muri Papa Sava n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyomubyeyi Gentille Nolla wamenyekanye cyane ku izina rya Fofo muri Firime y'uruhererekane yitwa Papa Sava ,wari umaze umaze igihe ari mu rukundo ruryoshye n'umuhanzi uzwi nka Peterne Hp Mr Ok ibyabo bishobora kuba bitameze neza nyuma yaho nta numwe ugipostinga undi ku mbuga nkoranyambaga.

    Nta numwe ugipostinga undi

    Iyo witegereje kuri konti z'aba bombi kuri instagram usanga nta numwe ugishyiraho ifoto y'undi nkuko byahoze bagitangira gukundana. Bajyaga bashyiraho amafoto bari mu bihe byiza ariko ubu yaba Fofo na Hp Mr Ok nta foto nimwe yabo bahuriyemo bagifitanye kuko bamaze kuyasiba n'ayari ariho.Ibi bikaba bikomeje gutera benshi ùrujijo hibazwa niba baratandukanye.

    Mu minsi yashize nibwo urukundo rw'aba bombi rwari rushyushye aho na Fofo yafashe rutamikirere amusanga muri Tanzania ndetse abigaragaza ku mbugankoranyambaga ze , gusa yaje kubisiba.Ndetse na Paterne asigaye apostinga abo afasha mu muziki gusa.

    Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo ni umukobwa w'ikimero gikurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga; aho yakundanaga n'uyu muhanzi ufite inkomoko mu Burundi ariko akaba atuye muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

     

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-kuri-fofo-wo-muri-papa-sava-numukunzi-we/

  • Minisitiri Gatabazi yashimiye abarimu bamwigishije mu mashuri abanza, bamugize uwo ari we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gatabazi ashimira Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu (ifito yo mu bubiko)
    Gatabazi ashimira Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu (ifito yo mu bubiko)

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ntiyihereranye imbamutima ze mu gushimira abarimu, ari nabwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya bamwe mu barimu bakiriho bamwigishije, aho mu myaka ishize yagaragaye abaha impano zinyuranye.

    Yagize ubutumwa agenera abarimu bose muri rusange, ariko agaruka no ku barimu bamwigishije, cyane cyane mu mashuri abanza aho yavuze ko ari bo bamugize uwo ari we kugeza ubu.

    Ubwo butumwa bugira buti “Kuri uyu Munsi Mukuru wahariwe Mwarimu, nejejwe no gushimira abarimu bose by’Umwihariko abarimu banyigishije kuva mu wa mbere w’amashuri abanza, baba abakiriho ndetse n’abatabarutse. Mwarakoze, mwangize uwo ndiwe, mwampaye uburere n’ubumenyi nzahora mbazirikana”.

    Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani (ifoto yo mu bubiko)
    Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani (ifoto yo mu bubiko)

    Abo barimu bamwigishije aherutse gusura mu myaka ishize, barimo uwitwa Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani w’amashuri abanza na Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani w’amashuri abanza, bamwe abagenera impano ababwira ko abashimira.

    Icyo gikorwa cya Minisitiri Gatabazi cyo gushimira, cyakoze ku mitima ya benshi, batanga ubutumwa bunyuranye bamushimira ku rugero rwiza atanze ruganisha mu kuzirikana abarimu no kubaha agaciro.

    Banamushimira ko yibuka ko ari abarimu bamugejeje ku iterambere ry’ubuzima bwe, muri ubwo butumwa kandi bashimira uruhare rw’abarimu mu mibereho myiza ya muntu.

    Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani (Ifoto yo mu bubiko)
    Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani (Ifoto yo mu bubiko)

    Uwitwa Karangwa Timothée ati “Imana ishimwe cyane yo yarinze abarimu bateguye Umuyobozi wacu, akaba Bandebereho mwiza mu gusohoza inshingano. Namwe Nyakubahwa Minister, Imana ibahe imigisha kuba muzirikana kandi mugaha agaciro mwarimu wabigishije. Natwe tubigiraho byinshi mu mikorere yanyu kandi na kera ku ishuri”.

    Pierre Claver Habimana, ati “Ni byiza gushima no kwibuka ineza wagiriwe, n’abandi dukwiriye kukwigiraho rwose”.

    Nzabakiri F, ati “Nyakubahwa Minister, ni byiza rwose kuzirikana abarezi nk’aba, ni urugero rwiza”.

    Manzi Anastase ati “Murakoze Nyakubahwa Minister ku rugero rwiza mutanze rwo kwibuka ndetse no gushimira abarimu bakwigishije. Mukomeze mubakorere ubuvugizi, bongerwe imishahara, nk’ubu ibigo byinshi byongereye minerval, nibongere Umushahara w’umwarimu”.

    Nkurunziza “Mwarimu ni yo fondasiyo akaba n’itafari ryubaka igihugu, agomba guhabwa agaciro ndetse n’umushahara umufasha kurerera igihugu ndetse n’umujyango we, mwarimu niyubahwe kandi ahabwe agaciro, abo bose bareberera igihugu babihawe na mwarimu, na bo nibibuke mwarimu”.

    Twizeyimana Theobard ati “Imana nishimwe cyane rwose, nanjye mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire kuko baritanze cyane rwose”.

    Niyitegeka Elysée ati “Gushima ni indangagaciro nziza Honorable, abarimu ni abo kubahwa ibihe byose, cyane cyane abankubise nasibye ejo hashize!”

    Theoneste Nsengimana Gasore ati “Nk’umurezi nishimiye ubu butumwa muduhaye, binteye guhora mfite umuhate ko mwarimu ashoboye pe! Ubuyobozi bwiza buzirikana ko mwarimu yakoze byinshi, ni cyo kiduha urukundo rw’umurimo wacu twahamagariwe n’Imana. Uburezi bwubahe iteka ryose”.

    Ubwo mu myaka ishize Minisitiri Gatabazi yasuraga abarimu bamwigishije akabagenera impano (Ifoto yo mu bubiko)
    Ubwo mu myaka ishize Minisitiri Gatabazi yasuraga abarimu bamwigishije akabagenera impano (Ifoto yo mu bubiko)

    Rugamba ati “Nyabuna mujye mubavuganira babone agashahara kisumbuyeho, ubwo muzirikana icyo babagize Nyakubahwa”.

    Kamanzi Joseph ati “Urakoze gushimira Mwarimu kuri uyu munsi wa mwarimu, Hon JMV Gatabazi”.


    source : https://ift.tt/3FrONRS

  • Gusibiza abana batsinzwe bizagera no ku batarakoze ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya

    MINEDUC ivuga ko impamvu nyamukuru bashingiyeho basibiza abana barenga ibihumbi 60 bo mu byiciro bisoza amashuri abanza ndetse n’abo mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye, ari uko babona ko hari ikibazo cy’uko usanga umwana arangiza icyiciro kimwe akajya mu kindi nta bumenyi buhagije afite.

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko impamvu byatangaje abantu ari uko ubusanzwe batasibizaga abana kandi nyamara batagize amanota meza, kandi nyamara babaga batsinzwe ku kigero kiri hasi.

    Ati “Ikindi ni uko wasangaga bajya mu mashuri amwe ya yandi twita ‘nine’, urumva ko ‘nine’ yitwa iy’abatsinzwe, ‘nine’ irajyamo ba bandi badashoboye, ariko ushyira mu rugero, aho kugira ngo umwana atambuke uzi neza ko hari ibyo agomba kuzuza atujuje, agende amare imyaka itatu, narangiza icyiciro rusange, amare indi myaka itatu arangize ayisumbuye, na none abe ‘unclassified’, aho kugira ngo akomeze agende ntacyo atwaye no kugira ngo amare umwaka umuhe icyo umugomba, ngira ngo icyo gihe twashyize ku munzani turavuga tuti ibi ntibyakomeza”.

    Dr. Uwamariya avuga ko ibi ari nk’integuza y’ibigiye kuba no ku yindi myaka y’amashuri kuko na bo bazagerwaho na byo.

    Ati “Uyu mwaka duhereye kuri aba ngaba bagombaga kujya mu kindi cyiciro, ariko tugiye noneho kumanuka mu byiciro bikurikiraho, ku buryo kuri buri cyiciro, n’abanyeshuri wenda batangiye umwaka babyumve, bagende bafite intego yo gutsinda, kubera ko buri mwaka hazajya hakorwa igenzurwa rishobora kuvamo kwimuka cyangwa gusibira, ni ukuvuga ngo ubu ngubu ni urugendo dutangiye kuri buri cyiciro ku buryo bisaba imbaraga kuri buri ruhande”.

    Ikindi ni uko Minisiteri y’Uburezi yatangiye gukora isesengura ku bigo bikunze kuza mu myanya ya nyuma yo gutsindisha mu bizamini bya Leta, kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.

    Abarimu baganiriye na Kigali Today, by’umwihariko ababaye indashyikirwa, mu gihugu mu mwaka ushize w’amashuri mu gutanga ireme ry’uburezi, bavuga ko bagiye gufasha bariya bana kugira ngo bagere ku rwego rumwe n’abandi.

    Obedi Ruzibiza, umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Murama mu Karere ka Ruhango, avuga ko mu byo bagomba gufasha bariya bana ari ukubanza kubamenya.

    Ati “Ikintu cya mbere kigomba gukorwa ni ukubanza kumenya bariya bana ni ba nde, bakeneye iki, hanyuma iyo umaze kumenya umwana ukamenya n’icyo akeneye, umufasha ukurikije icyo akeneye, bariya bana rero ni ukuzabaha igihe cyihariye, haba mu gitondo mbere y’uko amasomo atangira, nyuma y’amasomo, haba no mu gihe cy’amawikendi (weekend), ni ubwitange bwa mwarimu, tugomba kwegera bariya bana tukabaha amasomo yiyongera ku yo bari basanzwe bafata kugira ngo babashe kuzamura urwego bariho”.

    Mu mwaka w’amashuri wa 2021, abana basaga ibihumbi 44 ntibabashije gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu gihe abasaga ibihumbi 16 batashoboye gutsinda ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye.


    source : https://ift.tt/3afB8yL

  • Musenyeri Sinayobye yahuye na Papa ku nshuro ya mbere kuva abaye Umwepiskopi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Edouard Sinayobye ahuye na Papa kuva aho amugiriye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
    Musenyeri Edouard Sinayobye ahuye na Papa kuva aho amugiriye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

    Ni mu ruzinduko Musenyeri Edouard Sinayobye arimo mu gihugu cy’u Butaliyani, aho akomeje gusoma Misa mu ma Paruwasi atandukanye muri icyo gihugu.

    Ni uruzinduko rwa mbere akoreye ku mugabane w’i Burayi kuva ahawe inkoni y’ubushumba, ari nabwo bwa mbere ahuye na Papa Fransisiko kuva amutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021.

    Mu mezi umunani Musenyeri Sinayobye amaze agizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yakomeje kurangwa n’ibikorwa binyuranye, cyane cyane ibijyanye no kwagura umubano wa Diyosezi ya Cyangugu na Diyosezi zo mu bihugu biyikikije birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

    Musenyeri Edouard Sinayobye aherutse kugirwa umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
    Musenyeri Edouard Sinayobye aherutse kugirwa umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

    Ni muri urwo rwego tariki ya 18 Nzeri 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, bagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’iyi Diyosezi ihana imbibi n’u Rwanda.

    Ni nyuma y’uko tariki 04 Nzeri 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye yari yagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, agirana ibiganiro na Mugenzi we Musenyeri Maroy, mu rwego rwo guteza imbere umubano usanzwe uranga izi Diyosezi (Cyangugu na Bukavu) zihana imbibi.

    Musenyeri Sinayobye na Mugenzi we ubwo yari yasuye Diyosezi ya Bukavu
    Musenyeri Sinayobye na Mugenzi we ubwo yari yasuye Diyosezi ya Bukavu
    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumwimika tariki 25 Werurwe 2021
    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumwimika tariki 25 Werurwe 2021

    source : https://ift.tt/3BkCBj7

  • Sena irashaka ko Imitwe ya Politiki yajya ikorerwa igenzura ry’umutungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni raporo yatanzwe ku itariki 5 Ukwakira 2021, igaragaza ko amashyaka ya Politiki uko ari 11, yose yashyizeho uburyo bwo kubahiriza amahame yavuzwe haruguru, ndetse ashyiraho n’uburyo bwo kugaragaza uko umutungo wayo ukoreshwa, ariko ngo si yose yashyizeho uburyo bwo kuba yakorerwa igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wayo.

    Ingingo ya 27 y’itegeko ngenga ryo mu 2013, rigenga amashyaka ya politiki, riyasaba kugira ibitabo bigaragaza imikoreshereze y’imitungo yayo, ibyo bitabo bikaba bigomba kugezwa ku biro by’Umuvunyi mukuru bitarenze itariki 30 Nzeri za buri mwaka w’ingengo y’imari.

    Iryo tegeko ngenga ryavuguruwe mu 2018, risaba amashyaka ya politiki kugira stati ziyagenga zikubiyemo ibintu bitandukanye harimo amazina, intego… ariko n’urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire mu ishyaka, gukemura amakimburane ndetse n’urwego rushinzwe kugenzura ibijyanye n’imari.

    Nk’uko byagaragajwe na raporo ya Komite ishinzwe politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, mu mashyaka ya politiki 11 yemewe mu Rwanda, 4 yonyine ni yo yashoboye gushyiraho urwego rushinzwe kugenzura imari, ari yo RPF, PL, PSD na PDI.

    Senateri Lambert Dushimimana, umuyobozi wa Komite ishinzwe politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze babonye ko andi mashyaka, akoresha serivisi za ‘consultancy’ cyangwa ashyiraho Komite z’ako kanya zikora igenzura ry’umutungo, ijyanwa ku Muvunyi mukuru, kandi raporo zayo zikaza zisobanutse neza.

    Dushimimana yavuze ko ubwo buryo kugaragaza imikoreshereze y’umutungo w’amashyaka ya politiki, buhagije ariko iyo Komite ibajije impamvu ayo mashyaka yandi adashyira mu bikorwa ibyo asabwa n’amategeko, yasubije ko byadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 no kuba atariyubaka neza.

    Senateri Dushimimana ati “Gusa twabasabye ko bakwihutisha ishyirwaho ry’inzego zishinzwe kugenzura ibijyanye n’imari, kuko hari izamaze gutangira ariko zitaratangira gukora nk’uko zagiriwe inama”.

    N’ubwo iyo raporo yemejwe, ariko Abasenateri bavuze ko batanyuzwe n’ibyo bisobanuro by’impamvu amwe mu mashyaka yatinze gushyiraho inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo byayo, Sena ikaba yavuze ko hagomba gushyirwaho itariki ntarengwa yo kuba izo nzego zamaze kujyaho.

    Senateri Marie Rose Mureshyankwano na John Bonds Bideri, basabye iyo Komite ya Sena gutegeka igihe ntarengwa kuri ayo mashyaka atarashyiraho inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo, nibura mu mezi atatu akaba yamaze kuzishyiraho, bitewe n’uko uwo aba ari umutungo wa rubanda ugomba gucungwa mu buryo buboneye.

    Senateri Mureshyankwano ati “Turashaka ko Sena itanga igihe ntarenga ntarengwa kuri ayo mashyaka ya politiki. Niba yarashoboye gushyiraho izindi Komite nk’ishinzwe imyitwarire n’iyo gukemura amakimbirane, bivuze ko atagombye gukoresha icyorezo cya COVID-19 nk’urwitwazo cyangwa impamvu ituma adashobora gushyiraho inzego zishinzwe kugenzura iby’imari n’umutungo. Ahubwo yakoresha uburyo yakoresheje ashyiraho izo komite zindi”.

    Senateri Bideri yavuze ko icyorezo cya COVID-19 n’ubushobozi bitagombye kuba inzitwazo, kuko amashyaka yose akora mu buryo bumwe, ibijyanye n’ubushobozi byo, ishyaka riba rigomba kubwishakamo.

    Senateri Dushimimana yabwiye Sena ko Komite ayoboye yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ayo mashyaka, kandi ko abenshi muri bo bagaragaje ubushake n’aho bageze mu gushyiraho izo nzego zishinzwe ‘audit’.
    Yagize ati “Twaganiriye na bo, bagaragaza aho bageze bahindura sitati zabo, hari n’abagiye kuzitangaza. Twatekereje kubashyiriraho igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe, ariko turebye uko ibihe bimeze ubu, dusanga icyorezo cya Covid-19 ari ikibazo. Rero twabasabye kwihutisha icyo gikorwa nk’uko biteganywa n’amategeko.”

    Ku bijyanye no gushyiraho itariki ntarengwa, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko itegeko ngenga rigenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda, ritigeze rishyiraho igihe ntarengwa cyo kuba amashyaka yashyizeho izo nzego, bityo ko nta bubasha Sena ifite bwo kuyashyiriraho igihe ntarengwa.

    Amwe mu mashyaka ya Politiki arebwa n’icyo kibazo harimo DGPR ryavuze ko ryagiranye inama n’Abasenateri muri Nyakanga 2021, rikabamenyesha ko rifite Komite ishinzwe ubugenzuzi ikabukora igendeye ku mategeko n’amabwiriza y’iryo shyaka, icyo gihe Sena ngo ivuga ko ntacyo bitwaye.

    Dr Frank Habineza, Perezida w’iryo shyaka rya DGPR yagize ati “Icyo Sena yatubwiye icyo gihe, ni uko twabishyira mu itegeko shingiro ryacu, twemera ko tuzabikora dutyo mu gihe tuzaba tugize amahirwe yo kuvugurura iryo tegeko shingiro. Ubwo rero nticyagombye kuba ikibazo, kuva Sena yaravuze ko yashimye uko ibintu bikorwa ubu.”

    source : https://ift.tt/3uMkZKM

  • Sobanukirwa Uburenganzira bwa muntu n’uko bwubahirizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Frederik Diouf Philippe
    Frederik Diouf Philippe

    Umuyobozi w’Umuryango wa Senegal wigisha iby’uburenganzira bwa Muntu (RESEDHU) ubumbiye muri EQUITAS Africa ifite inkomoko muri Canada yashinzwe mu 2008, Frederik Diouf Philippe ukomoka muri Senegal, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Kigali Today amusobanurira uburenganzira buhonyorwa ubwo ari bwo ndetse n’uburyo bwabungabungwa.

    Avuga ko bitoroshye kubahiriza uburenganzira bwa muntu ugendeye ku idini, umuco n’ubukungu ariko ngo ni ko kazi k’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu.

    Ati “Ntibyoroshye ariko mu byo dushinzwe bwa mbere mu kazi kacu n’ukumenyekanisha no gusobanurira buri wese akamenye ubwo burenganzira bwe bityo akabuharanira. Tugomba kumenya inzitizi ziri mu guharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo bidufashe kumenya uburyo bwo gushaka uko twazikuraho”.

    Yongeraho ko buri wese ari inkingi ya mwamba mu guharanira no kurengera uburenganzira bwa muntu kugira ngo budahonyorwa, aho bikwiye ko abamaze kumenya iby’ingenzi kwishingikiriza imiryango ibasha kugera kure, ifite ubushobozi, ivuga rikumvikana mu bihugu bikomeye kugirango guhirimbanira uburenganzira bwa muntu bigire ireme rikomeye kandi buri wese yumve uruhare rwe kugira ngo bigerweho.

    Ni mu mahugurwa yateguwe n’urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH) y’iminsi icumi (10), aho bahugura imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’itangazamakuru bikozwe n’abanyamategeko bo mu Rwanda, ndetse n’abarimu mpuzamahanga mu burenganzira bwa muntu baturutse muri EQUITAS Canada.

    Diouf Philippe asobanura ko guharanira uburenganzira bwa muntu byatangiye kera, aho bigaragara mu bitabo by’amadini n’amatorero mu gihe cya Yezu/Yesu hariho amakimbirane n’intambara, aho bamwe bicaga bagenzi babo kandi nyamara ntawe ukwiye kwica mugenzi we ndetse bikagaragara no muri Bibiliya, benshi bigishaga bavuga bati ntukice, ntukwiye kuvutsa ubuzima mugenzi wawe.

    Barahugurwa ku burenganzira bwa muntu
    Barahugurwa ku burenganzira bwa muntu

    Ati “Ariko uyu munsi tugendeye ku mateka yanditse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, 1948 nibwo hasohotse itangazo mpuzamahanga rihamagarira ibihugu byose guharanira uburenganzira bwa muntu”.

    Yongeraho ko uko imyaka ishira uhereye ku itangazo mpuzamahanga ryo 1948, hari impinduka nini cyane mu iterambere mu guharanira uburenganzira bwa muntu.

    Agira ati “N’ubwo bikigoye bitewe n’uko hari abantu benshi batarasobanukirwa uburenganzira bwabo, abandi babuhonyora ku bushake ariko kugeza uyu munsi hari impinduka igaragara kandi haracyari urugendo kugeza buri wese yumvise agaciro ko guha icyubahiro ibitekerezo bya mugenzi we, kugira ngo uburenganzira bwa muntu butongera guhonyorwa.

    Avuga ko hari intambwe igaragara mu guharanira uburenganzira bwa muntu, aho agaragaza ko umugore agenda ahabwa ijambo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, ndetse n’umurango w’Abibumbye (UN) washyizeho uburyo bwo gusuzuma niba koko amasezerano yasinywe ku bihugu byinjiye mu muryango biyubahiriza uko bikwiye, mu gihe mbere ibihugu byakoraga ibyo byishakiye kandi ntibikurikiranwe.

    Avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, by’umwihariko itangazamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo hatagira uhezwa mu iterambere mu guharanira no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Yongeraho ko ibihugu bya Afurika byahagurutse bikishyira hamwe mu guharanira ko Amahame ya Kurukanfuga yo muri Mali mu kinyejana cya 13, yashimangira ubumwe bwa Afurika mu guharanira uburenganzira bw’umugabane, kuko akenshi usanga bakoresha iby’ahandi.

    Ibihugu bya Afurika bivuga ko byashyizeho amasezerano nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’umuturage (Charte Africain des Droits de l’Homme et des Peuples), kugira ngo buri wese yisangemo kuko iyo bavuze uburenganzira bwa muntu hari abatisangamo bakiba nko mu mashyamba, nk’abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi kandi nyamara na bo bakwiye guhabwa agaciro nk’ikiremwa muntu.

    Asoza asaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kudahangana na Leta nk’aho bigenda bigaragara hamwe, ahubwo igakorana neza na Leta mu gushaka uburyo bwiza ndetse ikanabatiza imbaraga mu guharanira ubwo burenganzira.

    source : https://ift.tt/3BpMlc4

  • Inzego z'ubutabera z'Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wakane ubushinjacyaha bw'u Rwanda kuri uyu munsi buraza kwakira Oswald Rurangwa ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 nyuma yuko Amerika ifashe umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda.

    Uyu Rurangwa yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside mu mwaka wa 2007 n'urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu mujyi wa Kigali rumukatira igifungo cy'imyaka 30 ariko adahari dore ko yari yarahunze igihugu.

    Oswald Rurangwa yavutse mu mwaka w'1962 avukira mu kagari ka Gisharu mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yari umwalimu wigisha mu mashuri abanza Ku Gisozi muri Kigali ari naho yari atuye. Rurangwa Oswald ni mwene Rukemuye na Nyiraneza yavutse 1962

    Muri gihe cya Jenoside n'umuyobozi w'Interahamwe muri ako gace dore ko yajyaga anakoresha inama zitegura Jenoside akaba yarakoraga n'amalisiti y'Abatutsi bo kwicwa.

    Ubuhamya bwatanzwe muri Gacaca bwerekana uruhare rukomeye yagize mu bwicanyi bwaho ku Gisozi.

    Uyu Rurangwa abaye umuntu wa gatandatu woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Rwanda akekwaho kugira uruhare muri Jenoside Nyuma ya Enos Iragaba Kagaba, Mudahinyuka Jean Marie Vianney,Mukeshimana Marie Claire, Dr Leopord Munyakazi ndetse n'uwavuba muri uyu mwaka Munyenyezi Beatrice.

    The post Inzego z'ubutabera z'Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inzego-zubutabera-zamerika-zohereje-mu-rwanda-interahamwe-ruharwa-oswald-rurangwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzego-zubutabera-zamerika-zohereje-mu-rwanda-interahamwe-ruharwa-oswald-rurangwa

  • Jado Castar agiye kugezwa imbere y'urukiko ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka 'Jado Castar', azagezwa imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021.

    Uyu mugabo ufite ubunararibonye mu mukino wa Volleyball, agiye gutangira kwiregura ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Jado Castar yatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2021 aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

    Ibi byaha byaje nyuma y'aho ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

    abo bakinnyi barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka,ariko ibyangombwa byabo byabaye ikibazo bituma u Rwanda rusezererwa mu gikombe cya Afurika.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jado-castar-agiye-kugezwa-imbere-y-urukiko-ku-nshuro-ya-mbere