Category: Uncategorized

  • Rutsiro:Umwarimu yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Umusigire w'Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi byakozwe mu ijoro ryo wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bikono.

    Ati 'Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mwarimu, abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe. Basanze ari gutaka bamenyesha inzego z'umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.'

    Mbanzabugabo yaboneyeho kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari we wese wabonwa arimo gukora amahano nk'ariya.

    Uyu mwarimu ukekwaho gusambanya umukobwa w'imyaka 31 ufite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

    Ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda muri One Stop Center ngo abashe kwitabwaho.

    Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yanyoye inzoga mu gihe we ibyo ashinjwa abihakana akavuga ko ari ukumwanga kubera ko bamushinja kugira ibigambwa (amwe mu marozi akunze kugaragara mu karere ka Rutsiro).

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rutsiro-umwarimu-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-gusambanya-umukobwa-ufite-ubumuga

  • Amavubi yatsinzwe na Uganda, Mashami asabirwa kwirukanwa(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Amavubi yatsindiwe kuri Stade Regional i Kigali na Uganda 1-0, abari muri Stade basabira umutoza kwirukanwa cyangwa agasezera.

    Wari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    U Rwanda rwari rwakiriye Uganda kuri Stade Regional i Nyamirambo, uretse kuba bari mu irushanwa ni umukino w’abakeba bitewe n’amateka y’ibihugu byombi.

    Ni umukino wa 34 aya makipe yari agiye guhuramo, mu nshuro 33 zishize Uganda yatsinzemo 14, u Rwanda 10 ni mu gihe banganyije 9.

    Ntabwo Amavubi aribagirwa ibitego 5-0 banyagiwe na Uganda mu 1998, ni mu gihe iyi Misambi ya Uganda igikorogoshorwa n’igitego 1-0 cya Jimmy Gatete muri 2003 byatumye banabura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 yaje kubonwa n’u Rwanda.

    Mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino uheruka wa Kenya, Mashami yari yakoze impinduka 3, Bizimana Djihad(utaraje kubera uburwayi) Byiringiro Lague(wagiriye imvune kuri uyu mukino) na Yannick Mukunzi wabanje ku ntebe y’abasimbura nibo batari muri 11.

    Bahise basimburwa na Niyonzima Olivier Seif, Meddie Kagere na Rafael York ugiye kuba akina umukino we wa mbere mu Mavubi.

    Amavubi yatangiye asatira ashaka igitego ariko amahirwe yabonye mu minota ya mbere ntiyagira icyo atanga.

    Ku munota wa 8, Uganda bakoreye ikosa kuri Rafael, ikosa ryahanwe na Omborenga ariko Jacques Tuyisenge ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Iminota 12 yakurikiyeho amakipe yombi yakiniraga hagati acungira ku mipira miremire.

    Ku munota wa 22 Mangwende yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura umuntu ushyira mu izamu.

    Ku munota wa 28, Amavubi yabonye andi mahirwe ku mupira wari ugaruwe na Meddie Kagere ariko York ateye mu izamu unyura hanze y’izamu.

    Ku munota wa 34, Uganda yabonye amahirwe ariko umunyezamu Mvuyekure Emery awutanga ubusatirizi bwa Uganda.

    Ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda, Bayo Fahad Aziz yatsindiye Uganda igitego cya mbere ku munota wa 41. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Uganda yatangiye igice cya kabiri abona amahirwe harimo n’umutwe wa Byaruhanga Bobosi ku munota wa 52 wanyuze hejuru y’izamu.

    Kuri uyu munota Mashami yahise akora impinduka havamo Rafael York hinjiramo Manishimwe Djabel.

    Ku munota wa 60 Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Haruna ateye mu izamu umupira arawuhusha.

    Ku munota wa 67 Mashami yakoze impinduka 2, Haruna yavuyemo asimburwa na Muhadjiri, Denis Rukundo asimbura Omborenga Fitina wagize ikibazo cy’imvune.

    Ku munota wa 86 Mashami Vincent yakuyemo Kevin Muhire na Meddie Kagere hinjiramo Kalisa Jamir na Bertrand.

    Amavubi yashatse uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

    Abantu bake bari baje muri Stade bakaba batashye bijujuta, basaba ko umutoza Mashami Vincent yasezererwa cyangwa na we akegura.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

    18 Mvuyekure Emery (GK)
    13 FITINA Omborenga
    2 IMANISHIMWE Emmanuel
    22 Rwatubyaye Abdoul
    6 Salomon Nirisarike
    21 Niyonzima Olivier
    11 Muhire Kevin
    16 York Rafael
    8 Haruna Niyonzima ( C)
    9 Jacques Tuyisenge
    5 Meddie Kagere

    Uganda Cranes

    18 LUKWAGO Charles (GK)
    12 IGUMA Denis
    20 MULEME Isaack
    16 WALUSIMBI Enock
    3 AWANYI Timothy
    8 Khalid Aucho ( c)
    15 BYARUHANGA Bobosi
    6 THADEE Lwanga
    23 WAISWA Moses
    10 MKWALA Steeven
    9 BAYO FAHAD Aziz

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsinzwe-na-uganda-mashami-asabirwa-kwirukanwa-amafoto

  • Ifoto yateje urujijo ku isi, abantu bose bari kuyitirira. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto ikomeje gutera urujijo abantu batandukanye hirya no hino ku isi ndetse bamwe batangiye kuyiyitirira.Ni ifoto igaragaza umuhanda muremure ugoramye nk'inzoka ukaba unyura mu ishyamba ry'inzitane.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugira urujijo rw'aho iyi foto yafatiwe.Iyo urebye kuri Twitter bamwe batangaje ko iri shyamba ryitwa Ciao Nihon, abandi bati 'ni Nyungwe😄 yo mu Rwanda, abandi ngo ni mu Budage, hari n'abavuze ko ari muri Ethiopia.Gusa nkuko bigaragara kuri konti ya Instagram y'umukerarugendo witwa Tom iyi foto yafatiwe mu gihugu cy'u Budage.

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yateje-urujijo-ku-isi-abantu-bose-bari-kuyitirira/

  • Niba utunze izi telefoni ntuzongera gukoresha Whatsapp – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 1 Ugushyingo 2021, urubuga rwa Whatsapp ntiruzongera gukora mu bwoko 43 bwa telefone zigezweho (smartphone) zikoresha gahunda ya mudasobwa ya Android na iOS.

    Telefone ziri ku rutonde rukurikira zizatakaza ubushobozi bwo kongera gukoresha urubuga rwa whatsapp guhera mu kwezi k'Ugushyingo tugiye kwinjiramo.

    Telefone zikoresha gahunda ya mudasobwa ya iOS (iPhone) zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp ni:

    — Apple iPhone SE
    — Apple iPhone 6S
    — Apple iPhone 6S Plus

    Telefone zikoresha gahunda ya mudasobwa ya Android zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp:

    -Samsung: Galaxy Trend Lite, Galaxy Trend II, Galaxy SII, Galaxy S3 mini, Galaxy Xcover 2, Galaxy Core na Galaxy Ace 2.

    — Sony: Xperia Miro, Sony Xperia Neo L, Xperia Arc S.

    — Alcatel: One Touch Evo 7

    — LG: Lucid 2, Optimus F7, Optimus F5, Optimus L3 II Dual, Optimus F5, Optimus L5, Optimus L5 II, Optimus L5 Dual, Optimus L3 II, Optimus L7, Optimus L7 II Dual, Optimus L7 II, Optimus F6, Enact , Optimus L4 II Dual, Optimus F3, Optimus L4 II, Optimus L2 II, Optimus Nitro HD na 4X HD ndetse na Optimus F3Q.

    — ZTE: Grand S Flex, ZTE V956, Grand X Quad V987 na Grand Memo.

    — Huawei: Ascend G740, Ascend Mate, Ascend D Quad XL, Ascend D1 Quad XL, Ascend P1 S, na Ascend D2.

    -Izindi: Archos 53 Platinum, HTC Desire 500, Caterpillar Cat B15, Wiko Cink Five, Wiko Darknight, Lenovo A820, UMi X2, Faea F1 na THL W8 .

    Source : https://yegob.rw/niba-utunze-izi-telefoni-ntuzongera-gukoresha-whatsapp/

  • IFOTO : Musenyeri Sinayobye yahuye na Papa Francis kuva yamugira Umushumba wa Cyangugu #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021 muri Salle yitiriwe Paul VI iri i Vatican kwa Papa aho Musenyeri Sinayobye ari kugirira uruzinduko.

    Uru ruzinduko rwa Musengeri Sinayobye agiriye i Vatican rwabaye urwa mbere akaba yanagize umugisha wo kwakirwa na Papa wakiriye abakristu.

    Musenyeri Sinayobye kandi akomeje gusomera misa mu bice bitandukanye i Vatican nk’uko bikorwa n’Abashumba bagiyeyo.

    Musenyeri Sinayobye yagizwe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu tariki 06 Gashyantare 2021 aza kwimikwa tariki 25 Werurwe 2021 mu muhango wayobowe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/IFOTO-Musenyeri-Sinayobye-yahuye-na-Papa-Francis-kuva-yamugira-Umushumba-wa-Cyangugu

  • Rurangwa wahamijwe Jenoside woherejwe na USA yagejejwe mu Rwanda ahita atabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu Rurangwa Oswald wari utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021, yagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku isaaha ya saa kumi z’umugoroba.

    Yururutse indege yambaye amapingu arinzwe n’inzego zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahise zimushyikiriza inzego z’Ubugenzacyaha z’u Rwanda.

    Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB zamwakiriye, zahise zimwuriza imdoka itwara abakekwaho ibyaha ya RIB.

    Rurangwa Oswald w’imyaka 59 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi aho yakoreye ibyaha akurikiranyweho.

    Uyu mugabo uvugwaho kuba yari umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gisozi aho yari atuye, yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America zimaze kohereza Abanyarwanda batandatu barimo Munyenyezi Béatrice woherejwe muri Mata 2021.

    Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwashimiye inzego z’Ubucamanza za Leta Zunze Ubumwe za America kuri iki cyemezo cyo kohereza Rurangwa Oswald, kiri mu nzira zo kurandura umuco wo kudahana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rurangwa-wahamijwe-Jenoside-woherejwe-na-USA-yagejejwe-mu-Rwanda-ahita-atabwa-muri-yombi

  • Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Ukwakira 2021, mu Murenge wa Cyungo mu Karere ya Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Cyungo, Mutuyimana Jeannette, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yagonze umukingo igasubira inyuma yibarangura cyane, igashwanyagurika, abantu babiri bari bayirimo bakabura ubuzima.

    Ati “Ni ahantu hamanuka cyane, iyo urebye uko imodoka yaguye bigaragara ko yabanje kubura feri, umushoferi akarwana nayo bikanga birangira ibishe.”

    Mutuyimana yavuze ko abo yahitanye yabangije cyane ku buryo bigoye kumenya umwirondoro wabo ariko icyamenyekanye ari uko baturuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.

    Yakomeje agira ati “[Aba bantu yahitanye] bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Mushongi, ariko barabajyana mu bitaro bya Nemba. [mu Karere ka Gakenke]”

    Kubera ko hari mu masaha y’ijoro iyi mpanuka nta wundi yigeze iteza ikibazo uretse gusa abari bayirimo.

    Iyi modoka yangiritse ku buryo bugaragara

    source : https://ift.tt/3lmpUPA

  • Minisitiri w’Ubutabera yashimye umurava n’ubunyamwuga bya Polisi y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Ugirashebuja yabigarutseho mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, ubwo yari yasuye Polisi y’u Rwanda aho ikorera ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru bayo.

    Muri ibi biganiro hari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobora amashuri n’andi mashami ya Polisi y’u Rwanda.

    IGP Munyuza mu ijambo ry’ikaze yabanje kugaragaza ishusho ya Polisi y’u Rwanda muri iki gihe ndetse n’imishinga iri imbere.

    Yagize ati” Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu 2 000 itangirana abapolisi 3000 gusa, kuri ubu bageze ku bihumbi 17. Ishingwa hahujwe ibigo byari Gendarmerie Nationale, Urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, Police Communal yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera. Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye kugeza ubwo ubu dufite Igihugu gitekanye.”

    IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere gukorana n’abaturage mu kwicungira umutekano, gahunda yagize uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha.

    Ati” Mu kazi ka buri munsi ka Polisi y’u Rwanda dushyira ingufu mu gukorana n’izindi nzego harimo iz’ubutabera,iz’umutekano, inzego z’abikorera ndetse n’abaturage muri rusange. Byose binyura muri gahunda y’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), iyi gahunda igira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano.”

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko ikinyabupfura muri Polisi y’u Rwanda kirushaho kwiyongera binyuze mu miyoborere, kugenzura ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abapolisi.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho avuga ko umutekano Igihugu gifite ariwo kimenyetso kigaragaza imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda.

    Yagize ati” Nanyuzwe n’ibyo mwangaragarije bijyanye n’imbaraga Polisi y’u Rwanda yakoresheje kugira ngo mugere kuri ibi byose mwanyeretse kandi haracyari n’ibindi murimo gutegura kuzageraho imbere.”

    “Usibye na raporo z’imiryango mpuzamahanga zigaragaza ireme n’ubunyamwuga bwa Polisi yacu, ubundi n’umutekano uri mu gihugu cyacu urivugira. Uyu mutekano w’indashyikirwa tunezerwamo ntabwo wagezweho ku bw’impanuka, ni umusaruro wo gukora cyane, ubuyobozi bwiza n’umurava w’abapolisi.”

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yavuze ko uko Igihugu gitera imbere ni na ko hagenda hagaragara imbogamizi zirimo ibyaha bisaba kongerera ubushobozi n’ibikoresho.

    Nyuma yo kuganira n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasuye bimwe mu bigo bya Polisi bikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja yashimye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3AlAeLJ

  • Mount Kenya University yiyemeje kujya ihemba abarimu bitwaye neza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Mount Kenya Rwanda yabitangaje ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarimu.

    Muri uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre ukanitabirwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno, yashimye ibikorwa bitandukanye bikorwa hagamijwe guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

    Yavuze ko mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu mu rugendo rwo guteza imbere uburezi, iyi kaminuza yiyemeje ko izaha abarimu bo mu mashuri yisumbuye n’abanza mudasobwa.

    Aba barimu bazagenerwa izi mudasobwa bazatoranywa ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, gusa ntihigezwe hatangazwa umubare w’abazahembwa.

    Iyi kaminuza kandi yazirikanye abarimu kubera uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu no kurema abana mo abantu bakomeye.

    Mount Kenya University Rwanda yatangaje ko buri mwaka izajya itanga ibihembo bitandukanye bitewe n’ibikenewe. Ngo hari n’abarimu bazajya bahabwa buruse yo kwiga muri iyi kaminuza.

    Kuva mu 2008 iyi kaminuza itanga amasomo atandukanye arimo n’ajyanye n’uburezi. Ivuga ko iri shami ryayo ryafashije u Rwanda kubona abarimu bakenewe ku isoko ry’umurimo bazafasha kubaka ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bumenyi.

    Muri uyu muhango, Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye abarimu ko ari ab’ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu cyane ko buri wese ushobora kugira icyo agifasha aba yaranyuze imbere y’umwarimu.

    Yagize ati “Twese dusobanukiwe neza ko uburezi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu haba mu rwego rw’ubukungu, mu mbonezamubano, mu muco no muri politiki. Ibihugu byinshi byabashije kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye muri iyi myaka ya vuba ni ibyabashije gushyiraho porogaramu z’uburezi nziza ndetse zifite intego n’inshingano zo gukemura ibibazo by’ingutu bifite.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yongeye kugaragariza abarimu ko Guverinoma izi neza akamaro kabo ndetse bishimangirwa n’ibyakozwe kugira ngo mwarimu yoroherezwe imirimo.

    Muri byo harimo ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 byubatswe mu gihugu hose mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, Girinka Mwarimu, gahunda yo gutanga mudasobwa kuri buri mwarimu, kubaka amacumbi y’abarimu hafi y’ibigo by’amashuri ndetse na gahunda yo kongera umushahara wa mwarimu ho 10% buri mwaka.

    Muri uyu muhango kandi ku rwego rw’igihugu hahembwe abarimu batanu, barimo babiri bigisha mu mashuri abanza ni ukuvuga uwo mu mashuri ya leta n’uwigisha mu kigo cyigenga wahize abandi, babiri bigisha mu mashuri yisumbuye n’uwigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Aba barezi bahembwe moto zizaborohereza mu rugendo rwabo ndetse na mudasobwa zizabafasha mu bushakashatsi kugira ngo bakomeze kunoza umurimo wo kurerera igihugu.

    Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda, Prof Edwin Odhuno yavuze ko buri mwaka iyi kaminuza izajya ihemba abarimu bo mu gihugu babaye indashyikirwa

    source : https://ift.tt/3uOipE9

  • Rutsiro: Umwarimu afunzwe akekwaho gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, yavuze ko ibi byakozwe mu ijoro ryo wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bikono.

    Ati “Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mwarimu, abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe. Basanze ari gutaka bamenyesha inzego z’umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.”

    Mbanzabugabo yaboneyeho kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari we wese wabonwa arimo gukora amahano nk’ariya.

    Uyu mwarimu ukekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 31 ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

    Ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda muri One Stop Center ngo abashe kwitabwaho.

    Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yanyoye inzoga mu gihe we ibyo ashinjwa abihakana akavuga ko ari ukumwanga kubera ko bamushinja kugira ibigambwa (amwe mu marozi akunze kugaragara mu karere ka Rutsiro).


    source : https://ift.tt/3uN8OgM