Category: Uncategorized

  • Abakiliya ba Cogebanque banyuzwe no gusabana n’Umuyobozi wayo Mukuru mu cyumweru cyahariwe kubitaho – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021 mu gihe habura amasaha make ngo hasozwe Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya cyatangiye ku wa 4 Ukwakira 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko muri iki cyumweru hibanzwe ku kwegera no kurushaho gufata neza abakiliya b’iyo banki nk’uburyo buboneye bwo gukurura abandi bashya.

    Ati “Mbere yo gushaka abandi bakiliya baza batugana, icyo twashyize imbere ni ukwita kuri abo ngabo basanzwe bahari kuko ni bo batuvuganira. Burya kujya kuzana undi mukiliya n’uhari wenda atishimye cyangwa hari icyo yari akeneye ntakibone ntibyaba ari byo.”

    “Abo ngabo ni na bo bakwigisha kuko baba bahamaze igihe, bakihangana bakanakubwira ibyo bifuza. Iyo tubafashe neza ni bo batuzanira abandi.”

    IGIHE yasanze Habarugira ari kugenda asura amashami atandukanye ya Cogebanque. Aho yageraga yavugishaga abakozi ariko agaha umwanya munini abakiliya abaganiriza ndetse akanyuzamo akabahereza ku binyobwa byabateguriwe bagasangira.

    Ni ibintu abakiliya batangaje ko bishimiye cyane nyuma yo kunyurwa na serivisi zinoze bahabwa.

    Uwambayinema Marie Claire umaze imyaka itandatu akorana na Cogebanque yemeje ko kuva yagiramo konti kugeza magingo aya nta kibazo arahura nacyo muri serivisi akenera.

    Yakomeje ati “Kuba twasuwe n’umuyobozi birashimishije cyane. Burya nk’umuyobozi w’ikigo gutekereza ngo reka njye kureba uko serivisi zitangwa mu ishami iri n’iri, nabyo bigaragaza agaciro abakiliya b’iyo banki duhabwa. Ubundi tumenyereye ko umuyobozi aba ari ku cyicaro gikuru ariko nk’iyo aje hano ku ishami natwe tubona ko nk’abakiliya twatekerejweho ku buryo habaye hari n’ikitagenda neza twakigaragaza kigakosorwa.”

    Igitego Fils watangiye gukorana na Cogebanque mu 2017 yashimangiye ibyo mugenzi we yavuze ku mitangire ya serivisi zinoze muri iyo banki.

    Yongeye aho ati “Biratangaje kubona Umuyobozi Mukuru yaje kuganira n’abakiliya bagasabana. Bimeze nko kubona umuntu w’ikirangirire yegereye abafana be kugira ngo basabane.”

    Habarugira yibukije abagana Cogebanque ko banki ari umukozi wabo bityo ko yiteguye gushakira ibisubizo ibibazo bafite byose cyane ko ari cyo ibereyeho.

    Cogebanque ifite imiyoboro myinshi ikoresha mu kugeza serivisi zinoze ku bayigana harimo amashami 28 n’aba-agents 650 ifite hirya no hino mu gihugu. Hari kandi ATMs zigera kuri 36, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank) byemerera abakiliya kubitsa no kumenya uko konti zabo zihagaze batagombye kujya ku mashami. Inafite ikarita ya Smartcash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ku Isi hose.

    Abakiliya batangaje ko banyuzwe no gusabana n’Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Guillaume

    Abakiliya n’abakozi ba Cogebanque bafashe ifoto n’Umuyobozi Mukuru wayo, Habarugira Ngamije Guillaume, ari gusura amashami atandukanye

    Aha Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yarimo aganiriza abakozi arimo no kubafasha akazi

    Aha Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yahaga umukiliya serivisi

    Ifoto y’urwibutso abakozi ba Cogebanque bifotozanyije n’abakiliya

    Muri iki cyumweru cyahariwe abakiliya amashami ya Cogebanque yose aratatse

    N’abandi bakozi ba Cogebanque bari kurushaho kwegera abakiliya mu cyumweru cyabahariwe bagenzura neza ko banyuzwe na serivisi bahabwa

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume (iburyo) areba uko abakiliya bakirwa kuri rimwe mu mashami

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, aganira n’abakozi bari bafite akanyamuneza

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque aha abakiliya bonbon mu gihe bari ku murongo bategereje kugerwaho

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, ashyikiriza abakilya amazi

    Amafoto: Himbaza Pacifique


    source : https://ift.tt/3BqswRO

  • Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi ba Tanzania na Ethiopia basoje imirimo yabo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yabakiriye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021.

    Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam yari amaze hafi imyaka ine ahagarariye inyungu za Ethiopia mu Rwanda kuko yahawe izi nshingano muri Mutarama 2018 nyuma y’amezi umunani gusa iki gihugu gifunguye ambasade yacyo mu Rwanda.

    Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu na we yatangiye inshingano zo guhagararira Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania mu Rwanda mu 2018 akaba aherutse gusimbuzwa Major General Richard Mutayoba Makanzo wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Mazi muri Tanzania.

    Aba bambasaderi bombi bagize uruhare mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’ibihugu bari bahagarariye cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane, ubukungu na politiki.

    Lulit Zewdie nka Ambasaderi wa mbere wa Ethiopia mu Rwanda yagize uruhare mu mubano mwiza w’ibihugu byombi ndetse muri Werurwe 2020 ambasade ayoboye yateguye igikorwa cyo kumurikira Abanyarwanda amahirwe ahari y’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo muri Ethiopia.

    Muri Nzeri 2021, Amb Lulit Zewdie yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, mu rwego rwo gusubukura ibiganiro bigamije isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inteko zombi, nyuma yuko iki gikorwa gikomwe mu nkokora n’umutekano muke umaze igihe mu Ntara ya Tigray muri icyo gihugu.

    Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu nk’uhagarariye igihugu cy’igituranyi n’u Rwanda yafashije ibihugu byombi gutsura umubano, aho u Rwanda na Tanzania bifitanye amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

    Ibihugu byombi kandi binafitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda, witezweho kuzoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.

    Imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$, naho muri Ethiopia rukoherezayo ibifite agaciro ka 9,7$.

    Perezida Kagame aramukanya na Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam wari Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam wari umaze hafi imyaka ine ahagarariye Ethiopia mu Rwanda

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye

    Lulit Zewdie nka Ambasaderi wa mbere wa Ethiopia mu Rwanda yagize uruhare mu mubano mwiza w’ibihugu byombi

    Perezida Kagame na Ambasaderi Lulit Zewdie Gebremariam wari Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso

    Perezida Kagame na Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu bahuje urugwiro ubwo yamusezeragaho

    Ibiganiro byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Perezida Kagame na Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu wari uhagarariye Tanzania mu Rwanda bagiranye ibiganiro

    Perezida Kagame na Ambasaderi Ernest Jumbe Mangu wari uhagarariye Tanzania mu Rwanda bafata ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3ljfiAT

  • Musore, umukobwa nakubaza ibi bintu uzamenye ko yagupfiriye uhite ugira icyo ukora byihuse. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni byinshi umusore yagenderaho akavumbura ko inkumi runaka imukunda kandi yifuza ko babana, kuko nabo bakunda kandi bakerekana amarangamutima. Muri byo, twahisemo kugaruka ku byakorohera buri wese. Uti ese ibyo ni ibihe? Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bibazo 5 umukobwa yakubaza ukamenya ko agukunda, kandi agukenye mu buzima bwe mbese yifuza ko wamubera umugabo.

    N'ubwo abakobwa badatinyuka ngo babivuge barakunda! Nakubaza ibi bibazo uzamenye ko yakwihebeye ushake icyo wakora umutabare:

    1.Umukobwa uzakubaza kenshi ku muryango wawe, uko bameze, akakubaza niba byashoboka guhura nabo mbese ukabona ari kubigiraho inshuti rimwe na rimwe, akakubaza amakuru y'abo yabashije guhura nabo akubwira ko abakumbuye cyangwa se wenda akanabasura, uzamenye ko agukunda. Icyo gihe uzabona kenshi akubaza n'amakuru y'inshuti zawe ndetse anazigaragarize urukundo, azereke ko akwiyumvamo bamwe mubo mu muryango yisanzuraho atinyuke ababwire ko agukunda.

    2.Umukobwa uzakubaza kenshi ko uri mu rukundo cyangwa se nta mukunzi ufite, kandi abizi ko wenda wamubwiye ko nta mukunzi ufite aba agukunda, yifuza kumenya uko amahirwe ye angana. Hari ubwo abikubaza ari gukina, ariko buriya aba akomeje.

    3.Na none umukobwa uzakubaza kenshi uko wiriwe, uko akazi kagenze, mbese buri gihe akifuza kumenya umunsi wawe, burya aba agukunda akabigaragaza mu marenga!

    4. Inkumi igukunda na none izakubaza kenshi niba uyiyumvamo, biherekezwe n'ibimenyetso byinshi bikwereka ko wayitwaye uruhu n'uruhande.

    5.Inkumi izakubaza niba warongora umukobwa umeze nkawe, ni uko buriya aba ashaka kumenya amahirwe afite mu buzima bwawe. Akenshi umukobwa atangira kukwiyumvamo nyuma yo kukugiraho amakuru, yaba mabi cyangwa se meza. Nakubaza ati 'Ese ko ukunda ibi kandi njyewe bikaba bimeze gutya ubwo wankunda? Byanga bikunda aba agukunda yifuza kumenya amahirwe ye uko angana.

    Abakobwa kwerekana urukundo akenshi bifashisha ibimenyetso biherekejwe n'amarangamutima ndetse n'ibibazo.

    Source : https://yegob.rw/musore-umukobwa-nakubaza-ibi-bintu-uzamenye-ko-yagupfiriye-uhite-ugira-icyo-ukora-byihuse/

  • Umusore w'umunyarwanda wavutse atagira amaguru abaho ubuzima budasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Njye na we dushobora kujya aho dushaka ,dushobora kubyina ,cyangwa kwiruka kuko dufite amaguru, ariko se uyu musore we abayeho ate?ese twebwe bantu dufite amaguru tubasha gukoresha iyi mpano twahawe neza?

    Yitwa Niyonzima Donathe utuye mu karere ka Rutsiro wavutse atagira amaguru ,abayeho ubuzima budasanzwe. Uyu musore w'imyaka 17 y'amavuko yisanze nta maguru afite gusa avuga ko ababyeyi bamukunda cyane ndetse ko abasha kujya ku ishuri akoresheje amaboko.Nubwo uyu musore adafite amaguru abasha kwirukanka akoresheje amaboko akagera mu birometero byinshi nta kibazo.Niyonzima wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye avuga ko afite inzozi zo kuzaba igihangange mu gusiganwa ku maguru(amaboko, athletic) n'umukino w'amaboko bakina bicaye (sitting Volleyball).Uyu musore iyo aragendesha amaboko mu muhanda usanga benshi bamurangariye batunguwe nuburyo yihuta akagera aho abantu bafite amaguru benshi bashobora kunanirwa kugera.

    Niyonzima avuga ko agorwa no kubona ibikoresho by'ishuri, ndetse asaba ko uwamubonera inkunga yamufasha akazagera kunzozi ubwo azaba asoje amashuri ye. Kumufasha_0791126504

    Source : https://yegob.rw/umusore-wumunyarwanda-wavutse-atagira-amaguru-abaho-ubuzima-budasanzwe/

  • Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo habaye umukino wo mu itsinda rya E, aho u Rwanda rwari rwakiriye ikipe y'igihugu ya Uganda mu mukino w'umunsi wa gatatu wo muri iri tsinda rya E, umukino warangiye Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino watangiye ku isaha saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu mukino watangiye Amavubi ahanahana neza ariko bitagize icyo bitanga kugeza ubwo igice cya mbera kibura iminota ine gusa ngo kirangire nibwo ikipe y'igihugu ya Uganda ibonye igitego cyatsinzwe na Fahad Bayo Aziz.

    Iki gitego kimwe nicyo cyatandukanyije impande zombi mu minota 90 y'umukino, ni mugihe kandi hategurwa umukino wo kwishyura uzabera mu gihugu cya Uganda kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 umukino ukazabera mu gihugu cya Uganda.

    Muri uyu mukino u Rwanda rwahaye amahirwe rutahizamu Raphael York ukina mu kiciro cya kabiri mu gihugu cya Suwede, ariko uyu yaje gusimburwa na Manishimwe Djabel nawe wagerageje gufasha Amavubi ngo barebe ko bakwishyura igitego batsinzwe kare ariko biba iby'ubusa umukino urangira ari igitego ku busa.

    Gutakaza uyu mukino ku ruhande rw'u Rwanda biratuma mu mukino itatu Amavubi amaze gukina aguma ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe dore ko umukino wa mber yatsinzwe na Mali ndetse inganya na Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino uheruka kubera mu Rwanda.

    Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

    Rwanda: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon na Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier 'Seif', Muhire Kevin na Haruna Niyonzima (c), Rafael York, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

    Uganda: Charles Lukwago , Dennis Iguma, Isaac Muleme, Enock Walusimbi, Timothey Awany, Khalid Aucho (c), Bobosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo, Steven Mukwala

    The post Amavubi yatsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa gatatu wo mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatsinzwe-na-uganda-igitego-kimwe-ku-busa-mu-mukino-wumunsi-wa-gatatu-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatsinzwe-na-uganda-igitego-kimwe-ku-busa-mu-mukino-wumunsi-wa-gatatu-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-itike-yo-gukina-igikombe-cyisi-2022

  • Kwegura byo sinzi impamvu nakwegura – Mashami wemeje ko nta bwoba afite bwo kubura akazi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, benshi bahise basabira uyu mutoza kubera umusaruro we kwegura, ariko atangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura.

    Wari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    U Rwanda rwari rwakiriye Uganda kuri Stade Regional i Nyamirambo warangiye ari igitego 1 cya Uganda ku busa bw’u Rwanda.

    Ibi byababaje abanyarwanda gutsindwa na Uganda cyane ko ari umukeba w’u Rwanda, hiyongeraho ko uyu mutoza umusaruro we atari mwiza, benshi batekerezaga ko ashobora guhita yegura nyuma y’uyu mukino.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko nta kintu na kimwe yishinja kuko abakinnyi yahamagaye ari bo bahari nta n’umwe yasize.

    Ati 'Ku ruhare rwanjye nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi bahari nibo duhamagara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi w’ihariye twasize hanze, tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire ariko, iby’ikibuga utegura ibyawe abandi nabo bategura ibyabo ariko turatsinzwe, turababaye.'

    Yakomeje avuga ko nta bwoba afite bwo gutakaza akazi kandi nta gahunda afite yo gusezera kuko bitari mu masezerano ye.

    Ati 'Icyo nakubwira ntabwo mfite ubwoba na buto bwo kuba nabura akazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo biri mu masezerano yanjye.'

    Kugeza ubu Mashami mu muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, mu itsinda E mu mukino itatu Mashami Mashami amaze gutsindwa imikino 2(Mali na Uganda buri imwe yatsinzwe 1-0) banganya na Kenya 1-1.

    Mashami Vincent ahamya ko nta gahunda yo kwegura afite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwegura-byo-sinzi-impamvu-nakwegura-mashami-wemeje-ko-nta-bwoba-afite-bwo-kubura-akazi

  • Menya 11 Umutoza mashami ashobora kwitabaza ntagihundutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 4 u Rwanda rurakina na Uganda mu mukino wo gushaka itike ijya mu gikombe cy'isi kizaba muri 2022 aho kurubu ikipe zose ziteguye guhangana .

    Umukino uhuza u Rwanda n Uganda uhora urangwa no guhangana hagati y'amakipe yombi kuva 2004 u Rwanda rutsinda Uganda.

    Dore 11 mashami ashobora kwitabaza nta gihundutse

    Umukino uratangira saa kumi n'ebyiri kuri stade Regional ya Kigali.

    Source : https://yegob.rw/menya-11-umutoza-mashami-ashobora-kwitabaza-ntagihundutse/

  • Urubanza ruregwamo Zigama CSS n'abandi rwasubitswe kubera ubwinshi bw'abanyamategeko barurimo #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa cyenda z'umugoroba nibwo inteko y'Umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko yatangiye kuburanisha uru rubaza rwa Miliyoni 144,400,000Frw.

    Yaba Zigama CSS na Hotel La Palaisse Nyandungu ndetse na rwiyemeza mirimo warezwe muri uru rubanza witwa Mbaduko Jimmy bari bunganiwe mu mategeko ndetse n'abaregera indishyi nabo bari baahagaraririwe mu mategeko.

    Ni Iburanisha ryaranzwe n'impaka ndende zaturutse ku nzitizi zazamuwe n'abanyamategeko bunganira rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy uregwa muri uru rubaza.

    Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis ari nabo bareze Zigama CSS Hotel na La Palisse Nyadungu ndetse n'uwitwa Mbaduko Jimmy bahagarariwe mu mategeko na Me Bangamwabo Octave.

    Zigama CSS ihagarariwe mu mategeko na Me Kayiranga Telesphore mu gihe Hotel La Palaisse Nyandungu ihagarariwe mu mategeko na Me Sebukonoke Innocent.

    Rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ahagarariwe n'abanyamategeko babiri muri uru rubanza barimo Me Nyirasuku Jeanne na Me Ruberwa Silas.

    Ubwo umucamanza yatangiraga iburanisha hahise hazamuka inzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas wari uhagarariye Mbaduko Jimmy mu mategeko utagaragaye mu iburanisha,ko Mbaduko Jimmy adakwiye kuzanwa muri uru rubanza kuko harezwe Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

    Uyu Munyamategeko ati “murumva Sosiyete y'umuntu yaregwa nawe akaregwa? Ati “turasaba urukiko ko rwakura Mbaduko Jimmy muri uru rubaza.”

    Umucamanza yahise aha umwanya abatanze ikirego banatanze ikirego cy'indishyi ngo bagire icyo bavuga ku nzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas.

    Me Bangamwabo Octave wunganira Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis yabwiye urukiko ko inzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas urukiko rudakwiye kuziha ishingiro kuko impamvu Mbaduko Jimmy yazanywe muri uru rubanza isobanutse neza.

    Me Bangamwabo Octave yabwiye Umucamanza ko uyu Mbaduko Jimmy yafashe amafaranga asaga Miliyoni 144,400,000Frw ya Sosiyete eshatu yari yavuguruye ibikorwa bya Hotel La Palaisse Nyandugu agashyirwa kuri konti ya Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction abo bafatanije akazi batabizi amafaranga yageraho agahita ayakuraho akayashyira kuri Konti ye bwite.

    Kuko Mbaduko Jimmy yari azi ko ayo mafaranga naguma kuri Konti ya Sosiyete azayagabana nabo bafatanije imirimo yo kubaka kuri Hotel La Paisse Nyadungu.

    Me Bangambwabo Octave yavuze ko muri izo Milyoni zose, ayo Mbaduko Jimmy yakoreye mu mirimo yakoze yari Miliyoni 50,973,150Frw, ayandi asaga Miliyoni 93,426,850Frw yari aya Sosiyete zindi zakoranye nawe mu kuvugurura ibikorwa Bya Hotel La Palaisse Nyandungu.

    Me Bangamwabo Octave ati “niyo mpamvu mu kirego cyacu harimo Mbaduko Jimmy kandi turifuza ko aguma muri uru rubanza kuko ari nawe watumye ibi byose bibaho atuzana mu manza zitari zikenewe.Iyo aza kuba inyangamugayo ibi byose ntabwo biba byarabayeho.”

    Impaka zo kumenya niba Mbaduko Jimmy akwiye kuguma mu rubanza yarezwemo zamaze isaha irenga.

    Umucamanza yafashe icyemezo ategeka ko Mbaduko Jimmy aguma mu rubanza kubera ko inzitizi zatanzwe na Me Ruberwa Silas umwunganira mu mategeko nta shingiro.Mbaduko Jimmy yagumye mu rubanza iburanisha rirakomeza.

    Nyuma yo gutegeka ko iburanisha rikomeza, umucamanza yavuze ko inzitizi n'impaka mu rukiko byatwaye umwanya munini none amasaha akaba agiye avuga ko gukomeza kuburanisha uru rubanza byagorana kubera ko ari urubanza rurimo Abanyamategeko benshi ndetse hakaba harimo n'ikirego cy'indishyi.Umucamanza yafashe icyemezo asubika ibiranisha.

    Yavuze ko urubaza ruzakomeza kuburanishwa kuwa 27 Ukwakira 2021 ku gicamunsi.Uru rubanza rurimo abanyamategeko 7 n'abaregera indishyi batandatu ni urubaza rushobora kuzatwara igihe kubera umubare munini w'abanyamategeko barurimo.

    N'ubwo Umucamanza yarusubitse kuko ari runini kandi amasaha akaba yari akuze, ababuranyi bari bazi ko ubwo rusubitswe ruzatangira kuburanishwa mu masaha ya mu gitondo ariko n'ubundi bamwe mu baburanyi batunguwe no kubona n'ubundi iburanisha rishyizwe nyuma ya saa sita kandi ari urubanza rurimo abantu benshi.

    Muri Gicurasi 2021,nibwo mu rukiko rw'ubucuruzi hageze ikirego kirega Banki ya Zigama CSS,Hotel La Palisse Nyandungu na rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmyi na Sosiyete ye yitwa Mukeramurimo Construction.

    Hotel La Palaise Nyandungu ihagarariwe na Augustin Mukezangabo yahaye Sosiyete eshatu zaba rwiyemezamirimo batandukanye imirimo y'ubwubatsi kuri iyo Hotel yo kubaka urukuta rw'amabuye n'ibindi bikorwa by'ubwubatsi birimo kuvugurura Hotel.

    Muri rusange, ibikorwa byo kuvugurura iyo Hotel byatangiye muri Nyakanga 2020 izo Sosiyete zari zarumvikanye n'umunyemari Augustin Mukezangabo nyiri Hotel La Palaisse Nyadungu ko imirimo bumvikanye gukora nirangira aribwo bazishyurwa amafaranga bari bumvikanye asaga Miliyoni 144,400,000Frw.

    Ba rwiyemezamirimo mu kubaka no kuvugurura barirwarije ku bikoresho byose by'ubwubatsi kuko bari bazi ko bazishyurwa ny'uma y'akazi bumvikanye.

    Uwamahoro Claudine nyiri Sosiyete yitwa Active CM Invetment Ltd, Nkurikiyimfura Alexis nyiri Sosiyete yitwa Qualicons Ltd naho Mbaduko Jimmy we nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction.

    Ubwo barangizaga gukora imirimo y'ubwubatsi bumvikanye na Hotel La Plaisse Nyadungu ko iyo mirimo ifite agaciro ka Miliyoni 144,400,000Frw.

    Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bamenye ko Umushoramari Augustin Mukezangabo nyiri Hotel La Plaisse Nyandungu ashaka kwishyura Mbaduko Jimmy binyuze muri Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

    Amafaranga yose yagombaga kwishyurwa Sosiyete zamukoreye ibikorwa by'ubwubatsi uko ari eshatu,ariyo mpamvu bariya bombi bandikiye Mukezangabo Augustin batambamira igikorwa cyo kwishyura Mbaduko Jimmy kuko ayo amafaranga yagombaga kwishyurwa Sosiyete zose zakoze akazi.

    Aba ba rwiyemezamirimo nyuma yo Kwandikira Hotel La Palaisse Nyandungu bandikiye na Banki ya Gisirikare yitwa Zigama CSS kuko bari bamenye ko amafaranga nasohoka azanyuzwa muri Zigama CSS,bayimenyesha ko hari amafaranga azanyuzwa kuri Konti ya Mukeramirimo Construction ko naramuka ageze kuri konti Banki izayafatira hakabanza kumvikanwa uko ayo mafaranga azagabanwa ba rwiyemezamirimo bose bakoze akazi ka La Palaisse Nyandundungu.

    Hatel La Plaisse Nyandungu yafashe icyemezo ishyira kuri Konti ya Mukeramirimo Construction iri muri Zigama CSS Miliyoni 144,400Frw yirengagije ibaruwa yandikiwe isaba ko izo Miliyonizitajya kuri iyo konti hatumvikanwe uko zigomba kugabanwa n'abakoze akazi.

    Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo abonye amafanga agiye kuri konti ya Sosiyete ye yahise ayakuraho ayashyira kuri Konti ye bwite.

    Imanza ziba ziratangiye,na Zigama CSS ihita iregwa mu rukiko rw'ubucuruzi kuko yandikiwe imenyeshwa ko ayo mafaranga itagomba kuyaha Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ariko bikarangira ibikoze.

    Hotel La Palaisse Nyandungu nayo yarezwe mu rukiko kuko yandikiwe na Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis ba nyiri Sosiyete zari zatsindye isoko ryo kubaka no kuvugurura ibikorwa bya La Plaisse Nyandungu bayimenyesha ko idakwiye kwishyura rwiyemezamirimo umwe abandi batabimenyeshejwe ibirengaho amafaranga iyashyira kuri Konti ya Mukeramirimo Construcion kandi bitemewe.

    Iyo Haramuka habayeho kwishyurana neza hagati ya Hotel La Palaisse Nyandungu na ba rwiyemezamirimo bakoze akazi,Nkeramirimo Construction yari kwishyurwa Miliyoni 50,973,150 naho Uwamahoro Claudina na Nkurikiyimfura Alexis bakishyurwa Miliyoni 93,426,850Frw.




    Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis basohoka mu rubanza nyuma yo gusubikwa

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-ruregwamo-zigama-css-n-abandi-rwasubitswe-kubera-ubwinshi-bw

  • Abo muri'opozisiyo' basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi? #rwanda #RwOT

    Hari Abanyarwanda bigize 'intyoza' muri politiki,kandi bitwara nk'intozo! Aba nibo bemeza Abanyarwanda ko babakunda kurusha Leta iharanira imibereho myiza yabo n'iterambere ritagira uwo riheza. Abo nibo birirwa ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko baharanira inyungu z'abaturage, kandi bagambanira ubutegetsi abo baturage bitoreye.

    Ariko se koko waharanira impinduka utagira umurongo wa politiki uhamye, ahubwo ushyira imbere inda, inzika n'amacakubiri? Izo nkorabusa zasobanura zite ko ziri muri'opozisiyo'(abatavuga rumwe n'ubutegetsi) ishaka impinduramatwara, kandi nazo hagati yazo zigiye kumarana?
    Urugero rwa hafi ni ikitwa Rwanda Bridge Builders(RBB), gihuje ingirwamashyaka yo muri 'opozisiyo', nyamara wareba amagambo abakirimo birirwa baterana, ukibaza niba abantu badashobora kwiyobora bayobora imbaga y'Abanyarwanda.

    Habanje uwitwa Gilbert Mwenedata wanditse asezera muri RBB, ayishinja amacakubiri ashingiye ku moko. Ni mu gihe kandi kuko abenshi mu bavuga rikijyana muri RBB ari abahoze mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Bidateye kabiri Charlotte Mukankusi, inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa bahuriye mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, ati sinakomeza kubana n'abahezanguni bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abagome babaswe n'ingengabitekerezo ya 'Hutu-pawa'. Mukankusi aba araseze, ndetse asiga abagiriye inama yo gushyira mu gaciro, bakareka ibitabapfu byo kwamamaza 'Jenoside yakorewe Abahutu', kuko ari ipfunwe ry'abahekuye u Rwanda.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru hari hatahiwe ikitwa ' Insitut Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID Asbl', cyashyize ahagaragra inyandiko ndende ivuga uburyo RBB ari agatsiko k'abantu badafite icyerekezo cyafasha Abanyarwanda kwiyunga.

    Nk'uko bivugwa n'uwitwa Jean Claude Kabagema, ari nawe washyize umukono kuri iyi nyandiko, ISCID ngo yarateranye isanga kuguma muri RBB, ntaho byaba bitaniye no kugambanira Abanyarwanda.

    Aba ni bake mu bashoboye kumenyekana basezeye muri RBB, kandi n'abasigayemo ni mu gihe gito bakaba bayipanduye, kuko nabo batarebana neza.

    Ngiyo 'opozisiyo nyarwanda', yuzuyemo abagitekereza nko bihe bya Parmehutu, MRND na CDR. Abatari abajenosideri, ni ababakomokaho, abandi ni ibigarasha yabasize bikoze ibyaha mu Rwanda, birimo n'ubujura. Ese koko bumva ari uwuhe Munyarwanda muzima wabajya inyuma.

    Abanyarwanda babeshywe burya, naho ubu bamenye gutandukanya icyatsi n'ururo. Abiyita 'opozisiyo' nimukomeze mwisarurize ibinoti kwa Kaguta n'abandi nkawe, naho ubundi namwe murabizi ko politiki mumazemo imyaka n'imyaniko ntacyo yabagezaho.

    The post Abo muri'opozisiyo' basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abo-muriopozisiyo-basobanura-bate-ko-bafitiye-abanyarwanda-imigambi-mizima-kandi-nabo-ubwabo-basubiranamo-buri-munsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abo-muriopozisiyo-basobanura-bate-ko-bafitiye-abanyarwanda-imigambi-mizima-kandi-nabo-ubwabo-basubiranamo-buri-munsi