Category: Uncategorized

  • Asaph na Four Square Kimironko bahuriye mu mu… – #rwanda #RwOT

    Asaph ni itsinda riramya mu buryo bwa gihanuzi nk'uko babitojwe n'Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ayobowe n'Umwuka Wera mu rwego rwo kugira ngo bajye baramya Imana bityo icyubahiro n'ubwiza bw'Imana bigaragare mu itorero no mu gihugu.

    Iryo tsinda rigari rikorera muri Zion Temple, itorero rifite umubare munini w'abakristu ndetse basenga Imana mu kuri no mu mwuka. Aho ibitangaza byinshi bimaze gukoreka, harimo gukira indwara no kubohoka biciye kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, Asaph yifatanyije n'itorero Four square-Kimironko muri Kigali mu kuramya no guhimbaza Imana, ahari igiterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n'iryo torero, kikaba cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ku isaha ya saa kumi nibwo Asaph yatangiye kuramya no guhimbaza Imana, aho bishimiwe n'imbaga y'abakristu bari bitabiriye igiterane hakabaho kubohoka gukomeye no kongera guhembuka, biturutse ku kuramya no guhimbaza.

    Muri iki giterane, haririmbwe indirimbo nyinshi ndetse n'imbyino mu mico itandukanye mu kuramya no guhimbaza, ariko noneho mu buryo bwa gihanuzi, nk'uko biri mu muhamagaro wa Asaph, abari aho bashimishijwe cyane n'uburyo Asaph yakoresheje ‘ilingala’.

    Baririmbye indirimbo zirimo 'Wambaye icyubahiro', 'Hejuru yawe', 'Habadiriken', 'Nifatikanyije', 'Ndagushimira' n'izindi.

    Nyuma y'iyi gahunda, Asaph irategura amateraniro y'ubuhanuzi yo kuramya no guhimbaza Imana azaba taliki ya 17 Ukwakira 2021 saa kumi z'umugoroba kuri Zion Temple Gatenga.

    Uwo munsi bazaba baramya Imana ikora ibitangaza. Bati 'Uzazane izo nzandiko mu bwiza bw'Imana. Mu kuramya Imana hari igisubizo cyawe.'

    Umushumba wa Asaph, Pastor Benediction Masimango yavuze ko Asaph atari abaririmbyi gusa ahubwo ari abahanuzi batorejwe ku birenge bw'umubyeyi wabo, intumwa ndetse akaba n'umuhanuzi Apotre Dr Paul Gitwaza bakaba bahanura bakoresheje n'ibicurangisho binyuranye nkuko biboneka muri Bibiliya (1 Ingoma 25:1).

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko atari ubwa mbere babonye ibitangaza mu kuramya no guhimbaza Imana. Ati 'Uko Imana yari iri niko iri ni nako izahora. Muze duhure n'Imana ikora ibitangaza.'

    Itsinda ry'abaramyi bibumbiye muri Asaph Music International ryifatanyije n'abakristu bo mu itorero Four Square Kimironko kuramya no guhimbaza Imana

    Kanuma Damascene, umuririmbyi ukomeye muri Asaph Music International 

    Kamukama Jane afatanya na bagenzi be kuririmba indirimbo zirimo 'Hejuru yawe' n'izindi

    Nkundabiga Jolie, mu gitarene Asaph yakoreye muri Four Square Church-Kimironko 

    Umuririmbyi wa Asaph, Mutima Liliane

    Abaririmbyi ba Asaph, Nkundabiga Jolie na Nkubana Erneste baririmbira abitabiriye igiterane 
    Wari umugoroba mwiza wo gusabana n'Imana byihariye 

    ASAPH MUSIC INTERNATIONAL BAHERUTSE KURIRIMBA MUGITERANE AFRICA HAGURUKA 2021

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110217/asaph-na-four-square-kimironko-bahuriye-mu-mugoroba-wo-guha-ikuzo-imana-110217.html

  • Amashusho ya Shazz arimo kuzunguza umubiri (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayesu Sharon wamamaye ku izina rya Shazz, yabyiniye abamukurikira kuri instagram. Ibi Shazz yabikoze abicishije mu mashusho yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye. Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-shazz-arimo-kuzunguza-umubiri-video/

  • Abanyamakuru barashaka ko #Mashami yirukanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Sam Karenzi uyobora Radio Fine Fm yatanze ikifuzo afite cyo gushakira indi mirimo umutoza Mashami Vincent n'abamwungirije bose. Ni nyuma y'umukino wahuje ikipe y'U Rwanda Amavubi n'ikipe ya Uganda. Umukino waje kurangira ikipe ya Uganda itsinze U Rwanda igitego 1 ku busa.

    Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse amagambo akurikira ” Ikifuzo: Maze mudufashe #Mashami nabamwungirije bahindurirwe imirimo kandi rwose ntihazagire umutoza w'umunyarwanda wongera guhabwa #Amavubi vuba aha! @FERWAFA @Rwanda_Sports @FINEFmRwanda “.


    Si Sam Karenzi wavuze ko ashaka ko Mashami yirukanwa gusa kuko na Mugenzi we, Bruno Taifa, bakorana kuri Radio Fine Fm nawe yavuze ko mu gihe Mashami akiri umutoza, atazigera agaruka kuri stade kureba Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-barashaka-ko-mashami-yirukanwa/

  • Umunyamakuru w'imikino ukomeye mu Rwanda yafashe icyemezo gikakaye nyuma yuko Amavubi atsinzwe na Uganda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021 nibwo habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi n'ikipe ya Uganda. Ni umukino wqrangiye Uganda itsinze Amavubi igitego 1 ku busa. Nyuma y'uyu mukino hatangajwe byinshi.

    Umunyamakuru Taifa Bruno, umwe mu banyamakuru ba siporo bakomeye hano mu Rwanda yafashe icyemezo gikakaye nyuma y'uyu mukino wahuje Amavubi n'ikipe ya Uganda. Nkuko amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri instagram yabigaragaje, Taifa yavuze ko guhera kuri uyu munsi asezeye kureba match y'Amavubi. Yagize ati ” Iyi match irambabaje cyane! Kuva natangira kureba Amavubi nibwo mbabaye! Nanjye mfashe icyemezo guhera uno munsi ndasezeye sinzongera kureba Amavubi! Uzongera kumbona kuri stade naje kureba Amavubi azamfunge…. “.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-ukomeye-mu-rwanda-yafashe-icyemezo-gikakaye-nyuma-yuko-amavubi-atsinzwe-na-uganda/

  • Umusore ufite inyinya nk'iya Papa Sava avuze amagambo akomeye kuri Papa Sava| Ibyo yavuganye na Rwasa yabyibutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Niyitegeka Jean Marie Vianney ufite inyinya nk'iya Papa Sava yavuze uko yinjiye muri sinema avuga uko yahuye na Rwasa ndetse avuga no kuri Papa Sava bahuje inyinya. Ni mu kiganiro uyu musore yagiranye na The Choice Live.

    Nkuko Niyitegeka yabitangaje, yavuze ko we na Papa Sava bahuriye ku nyinya gusa yitsa avuga ko iye ari nini kurusha iya Papa Sava. Uyu musore yongeyeho kandi ko icyo ahuriyeho na Papa Sava ari amazina dore ko nawe yitwa Niyitegeka.

    Niyitegeka yavuze ko kuri ubu nawe ari ku mwuga wa sinema ndetse akaba asigaye ari umwe mu bayobora filime hano mu Rwanda ibintu ndetse yanigiye no mu ishuri rimwe mu mashuri akomeye hano mu Rwanda. Niyitegeka yavuze ko ubwo yararimo kwiga ibijyanye na sinema yaje guhura na Rwasa (Nsanzamahoro Denis) gusa ubwa mbere bahura ntabwo yigeze afata nimero ye.

    Nyuma baje kongera guhurira kuri terrain maze Niyitegeka abwira Rwasa ko afite gahunda yo gukora nawe sinema. Rwasa yamubwiye ko agomba kubishyiramo imbaraga kugirango azatere imbere. Niyitegeka yavuze ko iri jambo rikomeye Rwasa yamubwiye ahora arizirikana.

    Kuri ubu Niyitegeka arimo kuyobora filime y'uruhererekane izwi nka Isi insiga akaba ari filime irimo inyigisho yerekeye ubuzima bw'abanyeshuri bo muri Kaminuza.

    Niyitegeka JMV

    Source : https://yegob.rw/umusore-ufite-inyinya-nkiya-papa-sava-avuze-amagambo-akomeye-kuri-papa-sava-ibyo-yavuganye-na-rwasa-yabyibutse/

  • Umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yasezeranye n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukangwije Rosine wegukanye ikamba rya Miss Elegancy 2018 yasezeranye imbere y'amategeko n'umusore witwa Chris bamaze igihe kinini bari mu rukundo.

    Uyu mukobwa yasezeranye kuri uyu wa Kane, tariki 7 Ukwakira 2021. Tariki 11 Nzeri 2021, ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta y'urukundo mu birori byabereye muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

    Mukangwije w'imyaka 21 yambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018. Yaryambuwe tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n'abayobozi b'irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamuregaga.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-witabiriye-irushanwa-rya-miss-rwanda-yasezeranye-numukunzi-we/

  • Dolce & Gabbana yashishuye umunyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa Dolce & Gabbana ruri mu zikomeye ku isi rwashishuye umunyamideli Tanga Designs wo mu Rwanda usanzwe yambika abantu bakomeye barimo na Miss Naomie.

    Tanga designs abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashinje Dolce & Gabbana yo mu Butaliyani kwigana imyambaro ye. Tanga Designs yagaragaje ko iyi myambaro yasohotse nyuma y'iyo yari yashyize hanze muri Nzeri umwaka ushize, yise 'Inyambo Collection' bimeze kimwe.

    Iyi myambaro ya Dolce & Gabbana ni iyo yise 'DGSS22' yagenewe abagore n'abakobwa. Mu ntugu zayo ifite ishusho rimeze nk'iryibinyugunyugu.

    Yavuze ko yari akwiriye guhabwa icyubahiro nk'uwahanze imyambaro imeze nk'iyo Dolce & Gabbana yashyize hanze mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

     

    Hey @dolcengabana, It surely couldn't have been that hard to contact me if you really wanted to WORK together! There is no room for PLAGIARISM in this creative industry.#tangadesigns #madeinrwanda #RwOT pic.twitter.com/5WPUZitoUC

    — tangart (@tangadesigns) October 7, 2021

    Source : https://yegob.rw/dolce-gabbana-yashishuye-umunyarwanda/

  • Uganda yatsindiye u Rwanda ku butaka bwarwo ku nshuro ya mbere mu mateka #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Fahid Aziz niwe watsinze iki gitego ku munota wa 40 nyuma y'uburangare bwa ba myugariro b'u Rwanda bananiwe gukuraho umupira nyuma y'aho Mvuyekure Emery yari amaze gukuramo ishoti rikomeye.

    Muri uyu mukino wakiniwe ku matara y'i Nyamirambo,Uganda yatangiye irushwa ariko igerageza kwirwanaho ntiyinjizwa igitego.

    Ku munota wa 6,Haruna yazamukanye umupira akinana na Meddie Kagere,uza kugera kuri Rafael York wakiniraga u Rwanda bwa mbere, ariko agorwa no kuwutera mu izamu ufatwa n'umunyezamu Charles Lukwago.

    Ku munota wa 8 nabwo Omborenga Fitina yateye umupira mu rubuga rw'amahina ahana ikosa ryakorewe York ariko ushyizweho umutwe na Tuyisenge Jacques uca hejuru y'izamu.

    Uganda yanyuzagamo igasatira aho ku munota wa 21 yinjiye neza mu rubuga rw'amahina ibikesha abarimo Steven Mukwala, ariko Rwatubyaye aritambika akiza izamu ryari ryugarijwe.

    Ku munota wa 24,Imanishimwe Emmanue na Omborenga Fitina bahinduye imipira ibiri ikomeye mu izamu rya Uganda, ariko Enock Walusimbi na Isaac Muleme barokora ikipe yabo.Aha u Rwanda rwashoboraga kubona igitego.

    Ku munota wa 29 nabwo Amavubi yasatiriye ariko Tuyisenge Jacques ahwe umupira awutera nabi ujya hanze.

    Ku munota wa 40,Fahid Aziz yatsindiye Uganda igitego nyuma y'uko abakinnyi b'Amavubi bananiwe gukiza izamu.

    Iki gitego cyabonetse nyuma y'aho Byaruhanga Bobosi yateye umupira hanyuma Rwatubyaye awuhindurira icyerekezo ukubita igiti cy'izamu,umunyezamu Mvuyekure ananirwa kuwufata usanga rutahizamu wa Uganda awuboneza mu rushundura.

    Igice cya mbere cyarangiye Uganda iri imbere n'igitego 1-0 bw'u Rwanda rwagerageje kuyobora umukino ariko gutera mu izamu biba ikibazo.

    Uganda yatangiye igice cya kabiri iri hejuru cyane ndetse yashoboraga kubona igitego cya 2 ku munota wa 52 ubwo Rwatubyaye yatangaga umupira nabi ntiwagera kuri Imanishimwe,hanyuma Moses Waiswa ahise awuhindura mu rubuga rw'amahina, Nirisarike aritambika awukuraho,uterwa hejuru n'umukinnyi wa Uganda.

    Ku munota wa 53,Rafael York wakinnye umukino we wa mbere mu Amavubi, yasimbuwe na Manishimwe Djabel mu rwego rwo gufasha ba rutahizamu.

    Ku munota wa 60,Amavubi yagerageje kurema uburyo bwiza, ariko umupira uhinduwe na Omborenga Fitina uterwa nabi na Niyonzima Haruna ujya hanze.

    Ku munota wa 63, Steven Mukwala yateye umutwe ujya hejuru gato y'izamu bituma Uganda ihusha igitego cya kabiri.

    Ku munota wa 67,Niyonzima Haruna yasimbuwe na murumuna we, Hakizimana Muhadjiri mu gihe Omborenga Fitina wavunitse yasimbuwe na Rukundo Denis.

    Ku munota wa 68,Hakizimana Muhadjiri yinjiranye umupira mwiza hafi n'urubuga rw'amahina, awuhereza Muhire Kevin wawuteye hejuru kure cyane y'izamu.

    Ku munota wa 87,Kalisa Jamir yasimbuye Muhire Kevin mu gihe Iradukunda Jean Bertrand yasimbuye Meddie Kagere.

    Nyuma y'iminota 90,hongeweho 3 yabonetsemo amahirwe y'Amavubi ku munota wa 2 ubwo Hakizimana Muhadjiri yahinduraga umupira mu rubuga rw'amahina, ushyizweho umutwe na Rwatubyaye,ukurwamo n'umunyezamu Lukwago usubira imbere,ugeze kuri Manishimwe Djabel ateye ishoti ujya hejuru y'izamu.

    Ni ubwa mbere Uganda itsindiye u Rwanda i Kigali kuva mu 1986.

    Uganda izakira Amavubi mu mukino w'umunsi wa kane uzaba ku Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Uganda yagize amanota atanu mu gihe u Rwanda rwagumye ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uganda-yatsindiye-u-rwanda-ku-butaka-bwarwo-ku-nshuro-ya-mbere-mu-mateka