Category: Uncategorized

  • Uwera Sarah yasohoye indirimbo 'Umwana w’Umuntu', ihanura abanze guhindukirira Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Uwera Sarah 'Sanyu' uri mu bafite igikundiro mu muziki wacurangiwe Imana yashyize hanze indirimbo 'Umwana w’Umuntu', irimo ubutumwa bukebura abantu banze kureka ibyaha.

    'Umwana w’Umuntu' ni indirimbo ya gatatu, Uwera Sarah yashyize hanze kuva mu mpera za 2020 ubwo yinjiraga mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

    Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 40 yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Bruce na Boris mu gihe amashusho yayo yafashwe na Meddy Saleh.

    Uwera Sarah yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko indirimbo yayanditse ashingiye ku buzima buri ku Isi n’uko bamwe mu bantu babayeho.

    Yagize ati 'Ubutumwa burimo ni uguhamagarira abantu ko abo Imana ifiteho umugambi nta herezo ko itamwakira.”

    Aya magambo anashimangirwa n’inyikirizo y’iyi ndirimbo aho umuhanzi aba avuga ati 'Umva yewe mwana w’umuntu ndi Uwiteka Imana yawe kandi ibyo nifuza kukugirira ni ibyiza si bibi.”

    Uwera yavuze ko mu ndirimbo ye yakomoje ku bibazo bibiri bisa n’ibyugarije sosiyete Nyarwanda birimo nk’ubusambanyi mu bakiri bato n’amashyari.

    Yakomeje ati 'Mu kwandika indirimbo, igitekerezo cyavuye ku byo mbona biriho muri iyi minsi, hari ibintu bibiri bigaragara cyane. Hari ikibazo cy’ubusambanyi ku bato kuko iyo urebye ababyara inda zitateganyijwe ubona ko byarenze igaruriro; byiyongeraho n’ibibazo by’amashyari.”

    Yasobanuye ko nta rirarenga ku muntu wizeye Yesu kuko 'Aho waba ugeze hose Imana yaha ubuzima bwawe icyerekezo gishya.”

    Uwera Sarah yavuze ko mu gihe amaze mu muziki yakiriwe neza ndetse ibitekerezo ahabwa n’abakunzi b’umuziki we bimwongerera imbaraga.

    'Umwana w’Umuntu' Ni indirimbo ya gatatu, Uwera yashyize hanze kuva atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu Ukwakira 2020, yatangiriye ku yo yise 'Mwana wanjye' mu gihe iyo aheruka gushyira hanze yayise 'Nitashinda' iri mu Giswahili yasohotse muri Gicurasi 2021.

    Mu mishinga yindi ateganya mu bihe biri imbere, harimo gukomeza gukora umuziki mu buryo bwiza no guhaza ibyifuzo by’abakunda umuziki waririmbiwe Imana.

    Uwera Sarah asanzwe aririmba muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, ari nayo yamenyekaniyemo cyane. Uyu muririmbyi ni umwe mu bamenyekanye cyane muri iyi korali imaze gushinga imizi mu bihugu byinshi nubwo ikorera mu Rwanda.

    Yakunzwe cyane kubera indirimbo nyinshi za Ambassadors agaragaramo ariwe uziyoboye; ijwi rye ryizihira abaryumva rikaryohera ugutwi. Muri korali, aririmbana na musaza we Nelson Manzi.

    Uwera wamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo 'Birakwiye gushima', 'Yesu we' n’izindi yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 yiga mu mashuri yisumbuye.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uwera-Sarah-yasohoye-indirimbo-Umwana-w-Umuntu-ihanura-abanze-guhindukirira.html

  • Abarimu basabwe kwitanga mu kuzamura abana basigaye inyuma mu myigire – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje ko ingengabihe y’abarimu igiye kongerwaho isaha imwe ku munsi igamije gufasha abana basigaye inyuma mu myigire yabo kubera imbogamizi zatewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.

    Bamwe mu barimu baganiriye na IGIHE bari bagaragaje ko kugeza ubu kongererwa amasaha atanu ku cyumweru, bizatuma ku kwezi aba amasaha asaga 16 y’inyongera, kandi ko ari umurimo ugoye cyane ko bamwe basanzwe banafite ikibazo cyo kwigisha amasaha menshi.

    Umwe yagize ati “Mu by’ukuri iriya gahunda ni nziza ariko natwe uburyo dusanzwe dukoramo buragoye. Kugeza ubu usanga mwarimu afite amasaha 40 ku cyumweru, bivuze ko kuba batwongereye ho isaha twakisanga dukoze amasaha 56 nibura. Uyu ni umukoro utazatworohera n’ubwo ari ibintu bigamije kongera ubumenyi bw’umwana.”

    Undi wigisha mu kigo giherereye mu Karere ka Muhanga yabwiye IGIHE ko bigoye cyane ariko ko batabura kubikora kubera guharanira inyungu rusange.

    Ati “Ibyo byo biragoye, kuko batwongereye amasaha, bivuze ko igihe twatahiraga kiyongereyeho nawe urumva ko bivunanye, icyakora ku bwo gukunda igihugu no guharanira inyungu z’abanyeshuri turera tuzabikora.”

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mukangango Stéphanie, Umunyamabanga Mukuru wa SNER, yavuze ko kuba ku ngengabihe y’abarimu hiyongereyeho amasaha atanu bitagoranye ahubwo bisaba ubwitange nk’uko akazi ku bwarimu ari umuhamagaro.

    Yagize ati “Ni isaha imwe mu gitondo yo gukurikirana abana bacikanwe n’amasomo, kandi igihe cyose mwarimu ahora yiteguye kuko ni inkingi ya mwamba. Umwuga w’uburezi ubundi ni umuhamagaro, igihe cyose iyo umuntu afite umuhamagaro nta kimutungura. Icy’ingenzi ahubwo bakoreshe imbaraga no kwitanga kugira ngo ayo masaha atange umusaruro.”

    “Iriya saha ifite umumaro cyane kandi ni umwanya wo kuganira no gusobanurira abana, kureba ibibazo bafite kugira ngo mwarimu abashe gufata neza isura y’abana muri we.”

    Yakomeje agaragaza ko nta mwarimu ukwiye guterwa impungenge n’ayo masaha cyane ko umusaruro ugamijwe ari ukuzamura ireme ry’uburezi kandi ko biri mu nshingano zabo.

    Uretse amasaha aziyongera ariko hariho na gahunda yo gusubizaho umwanya wo kwicara nk’abarimu bakaganira ku iterambere ry’akazi bakora ndetse bakanahwiturana.

    Uyu munsi ugamije guhuriza hamwe abarezi ku kigo runaka uzwi nka “Journée Pédagogique” wongeye gutekerezwaho aho amasaha ya nyuma ya saa Sita buri wa gatatu mu bigo byose bazajya bafata umwanya bagateranira hamwe.

    Mukangango yagize ati “‘Journée Pédagogique’ abarimu bazajya bicara baganire kandi bahuze ibitekerezo. Uyu ni umwanya wo kwicara bakareba ibitagenda neza, kurebera hamwe ibikenewe no guhwiturana hagati y’abarimu mu rwego rwo kunoza umurimo. Uyu ni umwanya mwiza wongeye guhabwa abarimu ahubwo turasaba Minisiteri y’Uburezi kuzawuha agaciro gakomeye kugira ngo bitaza ari igihe cyo kuvuga ngo twabonye umwanya wo kuruhuka.”

    Ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Minisitiri w’Uburezi yatangazaga iby’iyi ngengabihe iteganyijwe gukorerwaho muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 yasabye abarimu kuzarushaho kugira umuhate kuko uzaba ari umwaka utoroshye.

    Ati “Uyu mwaka mugiye gutangira uratandukana n’iyindi mu buryo bw’imyigishirize, kuko hari gahunda yo gufasha abana bakiri inyuma. Bityo dusaba ko buri mwarimu mu bushobozi bwe no mu bwitange bwe agomba gukora ibishoboka ku buryo abana bari inyuma y’abandi bazamurwa bakagera ku kigero kimwe n’abandi banyeshuri. Turifuza ko umwana w’Umunyarwanda agira ubumenyi ku rwego rushimije, birasaba ubwitange ndetse n’imbaraga zidasanzwe ariko turabizi neza ko mubishoboye.”

    Abarimu basabwe kwihugura mu Cyongereza

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye abarimu bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga kwita cyane ku ndimi zikoreshwa mu ishuri by’umwihariko Icyongereza ari nacyo gikunze gukoreshwa mu burezi bw’u Rwanda.

    Ati “Turifuza ko mukomeza kwihugura ururimi rw’icyongereza. Hejuru y’amahugurwa ategurwa namwe turabasaba ko mufata umwanya mukiyigisha kuko mwabishobora, cyane ko muzi inzira binyuramo. Nta yandi mahitamo, bisaba kurumenya ndetse hazashyirwaho na gahunda yo kugena igihe urwo rurimi buri mwarimu azaba arukoresha nkuko bikwiye mu masomo ye.”

    Ku ruhande rwa Sendika y’Abarimu n’abakora mu burezi mu nzego za Leta, Mukangango, yavuze ko bagiye kwibanda cyane ku guhugura abarimu mu masomo yose ariko hagashyirwa imbaraga mu bijyanye n’ikorabuhanga ndetse n’Icyongereza ngo mwarimu yoroherezwe n’akazi akora.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarimu bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo basaga ibihumbi 90 mu gihe Sendika y’Abarimu n’abakora mu burezi mu nzego za Leta mu Rwanda, inabafasha mu kububakira ubushobozi igizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 60.

    Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu n’abandi bakozi mu burezi bakora mu nzego za Leta mu Rwanda (SNER), Mukangango Stéphanie, yasabye abarimu kwitanga no guharanira gufasha abana basigaye inyuma mu masomo

    source : https://ift.tt/2YrpZs4

  • Super Manager yashimye Imana yamugize icyamam… – #rwanda #RwOT

    Super Manager ni umuhanzi akaba n’umushabitsi mu buryo bunyuranye, umaze kwamamara cyane mu Rwanda. Uyu muhanzi uzwi no mu byo kugurisha abakinnyi, ibiganiro agenda atanga kuri Youtube byamutumbagirije ubwamamare, agira igikundiro gihambaye muri rubanda. 

    Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com , yasobanuye ukuntu kuva mu bwana bwe yifuzaga kuzaba icyamamare, kugeza ubu Imana ikaba yaramufashije kugera ku nzozi ze. Mu ishimwe ryinshi yagize ati: “Mana Nyagasani, Mana mbikubwiye nkiriho ndagushimira, ntacyo wanyimye, nifuje kuba umu star guhera cyera”.

    Super Manager yashimye Imana abivanye ku mutima 

    Yakomeje agira ati: “Ntacyo nshinja Imana.  Guhera cyera ndi umwana mutoya nkubagana ndi mu wa gatatu niga Rurenge, Rukira, tukiva Tanzaniya duhunguka, aho nigaga Rurenge mu mwaka wa gatatu najyaga numva nifuza kuzaba icyamamare. Nabonaga umuntu wamamaye nkamureba nkavuga nti Mana nzaba icyamamare? Ariko ndashima Imana ko inzozi zanjye zabaye impamo”.

    Ibi byose nibyo byatumye ashima Imana, maze anagira inama urubyiruko nk'uko yiyita ikitegererezo cyarwo. Mu nama yatanze ahanini yasabye urubyiruko kubaha Imana, gukora ndetse no kwirinda ibishuko. Yagize ati: “Twirinde gushaka gukira vuba, twirinde gushukwa. Naravuze ngo 'From Zero to Hero' natangiriye ku busa! Iyo ukora urihangana, iyo uri umushomeri ukihangana, ariko ukirinda ibiyobyabwenge, ugasenga Imana ariko ukanashakisha”.

    Yakomeje agira ati: “Ugashyira Imana imbere ariko ukirinda kujya mu bintu byakwicira ubuzima byanicira ubuzima abandi, cyangwa se byahungabanya umutekano w’igihugu. Igihe ushutswe, dore ko urubyiruko rwinshi barufatira ku bukene hakaba ukubwira ngo ndaguha miliyoni ebyiri, ngo hariya ngo ni ibintu byoroshye gusa, ngo hari uzafata igisasu agatera hariya, ariko mu byukuri nta mugambi mubi ujya urama, Imana ntishyigikira ibintu bibi”.

    Yahishuye ko yifuje kuba icyamamare akiri muto yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza

    Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda gushukwa kubera ko ubutoya ari ishoramari, abibutsa ko iyo ushutswe ugafatwa uba wangije ahazaza hawe ukisanga muri gereza, kandi wenda ejo nawe Imana yari kukwibuka.

    Yakomeje avuga ko kugira izina, kuba icyamamare nk'uko yabyifuzaga maze Imana ikamufasha kubigeraho, aribyo byamuhesheje amakontaro y’amafaranga menshi akaba ambasaderi w’amakompanyi akomeye. Mu minsi yashize yasinyiye miliyoni 200 Frw n’uruganda rwa Esperanza, nyuma yaho agirana andi masezerano na Magazine Sport Class n’ibindi bigo umuntu atakwirwa arondora, birimo icy'abanye-Turikiya  “POWERFIX” cyubatse Kigali Arena, giherutse kumuha miliyoni 25 Frw.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110206/super-manager-yashimye-imana-yamugize-icyamamare-anagira-inama-ikomeye-urubyiruko-110206.html

  • Bwa mbere mu mateka Uganda yatsindiye u Rwand… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa Gatatu wo mu itsinda E, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda aho rufite inota rimwe mu mikino ibiri rumaze gukina, mu gihe Uganda ifite amanota abiri.

    U Rwanda na Uganda bamaze guhura inshuro 33, Uganda niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi kuko imaze gutsinda u Rwanda inshuro 14, mu gihe u Rwanda rwatsinze inshuro 10, amakipe yombi anganya inshuro 9.

    Ubukeba hagati y'u Rwanda na Uganda bwatangiye tariki ya 21 Nzeri 1986, mu mukino wa mbere wahuje ibihugu byombi, ukaba wararangiye Uganda itsinze igitego 1-0.

    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Rwanda XI: Mvuyekure Emery, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Muhire Kevin, Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Rafael York, Niyonzima Olivier, Niyonzima Haruna, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

    Uganda: Charles Lukwago, Denis Iguma, Isaac Muleme, Enock Walusimbi, Timothy Awanyi, Khalid Aucho, Taddeo Lwanga, Bobosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo na Steven Mukwala

    Uyu mukino uri gusifurwa n’umunya-Botswana Joshua Bondo.

    1′ Umukino uratangiye, u Rwanda rutangiye ruhererekanya mu kibuga hagati

    2′ Haruna Niyonzima agerageje gutera ishoti mu izamu ahagaze muri metero 30, ariko umupira ntiwamukundira urengera ku rundi ruhande

    4′ Amavubi agerageje guhererekanya neza binyuze kuri Haruna Niyonzima, Rafael York na Mangwende, ariko Haruna ateye umupira uruhukira mu maboko y’umunyezamu Lukwago

    6′ Coup Franc y’Amavubi ibonetse ku ikosa rikorewe Rafael York, itewe neza Jacques ashyiraho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu

    9′ Coup Franc ya Uganda itewe muri metero 35 ntacyo itanze kuko umupira utewe ukarenga nta mukinnyi uwukozeho

    12′ Amavubi akomeje gukina neza mu kibuga hagati agerageza kurema uburyo bw’igitego
    15′ Amavubi agerageje uburyo bw’igitego ku mupira York Rafael acomekeye Kagere ariko umupira umubana muremure urarenga

    18′ Amavubi akomeje gukina neza mu kibuga hagati, haba kugumana umupira ndetse no kurema uburyo bw’igitego

    22′ Amavubi akomeje gusatira izamu rya Uganda, umupira mwiza wari uhinduwe na Ombolenga ariko ubwugarizi bwa Uganda bwirwanaho buwushyira muri koruneri

    23′ Koruneri nziza itewe na York Rafael ariko ubwugarizi bwa Uganda bwirwanaho buwukuramo

    25′ Umunyezamu Lukwago atabaye Uganda ku mupira Rafael yari acomekeye Kagere wari kubyarira amazi n’ibisusa Abagande

    28′ Rafael York ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Uganda ariko ntiwamukundira uca hejuru y’izamu

    31′ Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati, kugeza kuri uyu munota nta mupira umunyezamu w’Amavubi Mvuyekure araterwa mu izamu arinze

    32′ Umutoza Mico wa Uganda ahagurukije abakinnyi Bane ngo bishyushye nyuma yo kubona ko ari kurushwa n’Amavubi mu kibuga

    33′ Jacques Tuyisenge na Kagere bazamukanye umupira kuri Counter attack bagera mu rubuga rw’amahina rwa Uganda ariko gutera mu izamu ntibyabakundira

    35’Coup Franc ya Uganda itewe na Taddeo Lwanga ntacyo itanze

    39′ Coup Franc ya Uganda ku ikosa rikozwe na Ombolenga ukururanye

    40′ Goooooooal! Uganda ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Fahad Bayo ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi

    42′ Amavubi agerageje kwishyura igitego ariko umunyezamu Charles Lukwago aratabara

    44′ Muhire Kevin agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya Uganda ariko Lukwaho umupira awufata neza

    45′ Iminota 45 y’igice cya mbere irarangiye

    45′ +2′ Umusifuzi Joshua Bongo yongeyeho iminota ibiri y’inyongera

    Igice cya mbere cy’umuklino kirangiye Uganda iyoboye umukino ku ntsinzi y’igitego 1-0

    Igice cya kabiri cy’umukino kiratangiye:

    46′ Isaac Muleme wa Uganda aryamye hasi nyuma yo kugongana n’umukinnyi w’Amavubi

    49′ Amavubi ari gukina imipira miremire ashaka kwishyura igitego

    51′ Steven Mkwala ahushije uburyo bw’igitego cya kabiri cyabazwe ari imbere y’izamu wenyine ariko umupira arawuhusha aritega

    52′ Umutoza Mashami Vincent akoze impinduka mu kibuga hagati, York Rafael wakinnye neza igice cya mbere asohotse mu kibuga hinjira Manishimwe Djabel

    55′ Kagere Meddie akoreye ikosa Taddeo Lwanga, umusifuzi Bondo nta karita atanze

    56′ Coup Franc ya Uganda itewe na Steven Mkwala ariko ntacyo itanze

    57′ Ikarita y’umuhondo ihawe Timothy Awanyi ku ikosa akoreye Haruna

    59′ Haruna Niyonzima ahushije igitego cyabazwe ku mupira uhinduwe na Ombolenga Fitina uwugaruye muri penaliti, Haruna awuteye ntiwajya ku kirenge ujya hanze

    61′ Steven Mkwala ahushije uburyo bw’igitego ku mupira utewe n’umutwe na Mkwala ku bwumvikane bucye hagati y’umunyezamu Mvuyekure na Rwatubyaye

    62. Coup Franc y’Amavubi ku ikosa Aucho akoreye Djabel, ndetse akaba anahawe ikarita y’umuhondo, ikaba ari iya kabiri ku ruhande rwa Uganda

    63′ Djabel ateye Coup Franc ariko abakinnyi ba Uganda bakuramo umupira barawurenza

    67′ Mashami Vincent akoze impinduka ebyiri mu kibuga, Rukundo Denis yinjiye mu kibuga asimbuye Ombolenga, mu gihe Haruna ahaye umwanya Muhadjiri Hakizimana

    69′ Muhadjiri azamukanye neza umupira ahereza Muhire Kevin ariko ateye ishoti rikomeye mu izamu umupira uca hejuru

    70′ Koruneri y’Amavubi itewe ariko ntacyo itanze

    72′ Muhadjiri agerageje ishoti imbere y’izamu rya Lukwago ariko umupira ntiwamukundira ujya hanze

    75′ Coup Franc y’Amavubi itewe na Muhadjiri ariko ntacyo itanze kuko umupira awuteye hejuru y’izamu

    76′ Uganda ibonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko Nirisarike aratabara umupira awukuraho

    79′ Amavubi yatangiye kujya ku gitutu cyo kwishyura igitego mu gihe iminota ikomeje kwicuma igana ku musozo

    82′ Amavubi akomeje gusirisimba imbere y’izamu rya Uganda bashaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeje kwanga

    85′ Mashami akoze izindi mpinduka ebyiri, Kagere na Muhire basohotse mu kibuga hinjira Jamir Kalisa na Iradukunda Bertrand

    90′ Uganda iri mu mwanya mwiza wo kwegukana amanota yose y’uyu muikino

    Djabel abonye uburyo bwo kwishyura ku ishoti rikomeye ateye ariko umupira uca hejuru y’izamu

    Umukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye Uganda yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda u Rwanda igitego 1-0

    Uganda igize amanota atanu muri iri tsinda, mu gihe u Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

    U Rwanda rurahita rujya kwishyura muri Uganda mu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 10 Ukwakira 2021.


    York Rafael ari gukina umukino wa mbere mu Mavubi

    Umunyezamu Mvuyekure Emery

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110220/live-rwanda-00-uganda-ni-nde-utsinda-umukino-wa-34-hagati-yaba-bakeba-110220.html

  • U Bwongereza bwakuye u Rwanda mu bihugu bitemerewe kubutembereramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, ni yo yatangaje ayo makuru, ku wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021.

    Ubwo butumwa bugira buti “U Rwanda ubu rwakuwe ku ‘rutonde rw’umutuku’ rw’abagenderera u Bwongereza. Iyi ni unkuru nziza ku bihugu byombi mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ubucuruzi. Kuva saa kumi (4:am) zo ku ya 11 Ukwakira 2021, abantu baturuka mu Rwanda bemerewe kujya mu bwongereza kandi ntibasabwe kujya mu kato k’iminsi 10 muri hoteli”.

    N’ubwo bimeze uko ariko, abagenzi baturuka mu Rwanda bageze mu Bwongereza bazajya babanza kwiha akato k’iminsi 10 mu ngo aho bazashyikira, kandi bakanerekana ko bipimishije Covid-19 ndetse ibipimo bikerekana ko nta bwandu bafite.

    source : https://ift.tt/3BpGALp

  • Marcos Rashford yashoje amashuri y'ikirenga muri kaminuza ya manchester university – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi bafata abakinnyi b'umupira w'amaguru nk' abantu bananiwe ishuri bakagana gukina umupira gusa sikobiri kuko harimo abize menshi kandi banakina neza.

    Marcos Rashford rutahizamu wa manchester united yashoje amasomo ye kuryego rwa doctorates Kubera ibikorwa y'agiye akora mu miryango ndetse yagiye afasha benshi batishoboye.

    Marcos Rashford warumaze igihe yaravunitse gusa yamaze gukira aho agomba gukina umukino wa Manchester United ukurikira kuko yamaze gukira neza.

    Marcos yageze muri Manchester United akira mu mashuri yisumbuye gusa yaje gukomeza kwiga aho kurubu ageze ku rwego benshi mu bakinnyi badafite kubijyanye na mashuri .

    Source : https://yegob.rw/marcos-rashford-yashoje-amashuri-yikirenga-muri-manchester-university/

  • Dore imyitwarire igitsina gabo cy'idakunda kuba bagore babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari imyitwarire abagore bagora mu ngo zabo igatuma umugabo ashobora kumutakariza icyizere akaba yanamuta mu buryo butandukanye bitewe n'imiyitwarire itari myiza y'umugore.

    Urubuga Elcrema dukesha iyi nkuru rwatangaje ko guta umugore uko ariko kose gushobora guturuka ku myitwarire y'umugore idahwitse, umugabo yaba adashobora kuyihanganira agata umugore akoresheje uburyo bumwe mu bwo twabonye haruguru;

    Dore imwe muriyo:

    1.Guhora uri gushoza intambara

    Umugore uhora avugira hejuru, agahora ashaka gushotora umugabo we nawe aba agwisha umugabo we mu mutego wo kumuta. Umugore ushaka kurambana n'umugabo we ntabwo avugira hejuru cyangwe se ngo ahore amushotora ku kantu ako ariko kose.

    2.Kwigira umuyobozi w'ibintu byose

    Mu gihe mwabivuganyeho n'umugabo wawe ko ari wowe uzajya ugenzura ibintu ushobora kubikoa nta kibazo. Ariko niba mutarabivuganye ugahora ugenzura byose, amafaranga yasohokanye mu mufuka ukaba urayazi, yagaruka ukajya kubara ayo yagarukanye, icyo gihe uba utuma agutakariza icyizere.

    3.Kugaragaza gukunda amafaranga kurusha uwo mwashakanye

    Ari abagore ari n' abagabo ntawavuga ko adakunda amafaranga. Gusa iyo birenze urugero ukabona ko umuntu atekereza amafaranga kurusha uwo bashakanye bitera uwo mwashakanye kukugabanyiriza icyizere. Hari nk'abagore bagaragariza abagabo babo urukundo mu gihe baziko bafite amafaranga yaba yatangiye gushira umushiha ukaba ariwo ubaranga. Icyo gihe uba ugaragaza ko ukunda mafaranga kurusha uko ukunda umuntu.

    4.Guhora uganya

    Umugore uhora mu maganya akaba ari intashima ntabwo arambana n'umugabo we. Niba uziko umugabo wawe upfa kumubona ukamwakiriza amaganya, ukaba nta kintu na kimwe ujya umushimaho menya ko uba umutera umutima mubi wo gutangira kujya kure y'urukundo rwanyu.

    Source : https://yegob.rw/dore-imyitwarire-igitsina-gabo-cyidakunda-kuba-bagore-babo/

  • Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2018 yaso… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021, Mushambokazi uherutse kurushinga, yasobanuye birambuye igitabo yanditse asoza Kaminuza mu gihe cy'imyaka itatu yari ishize akurikirana amasomo ye.

    Uyu mugore yigaga ibijyanye no kumenyekanisha ibicuruzwa no kubishakira abaguzi (Marketing), mu Ishami ry'Ubukungu n'Ubushoramari (Business Management and Economic).

    Yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye intambwe yateye mu buzima bwe. Ati 'Bisobanuye ikintu kinini kuri njye, kuko ni bimwe mu bintu byinshi nashakaga kugeraho mu buzima.'

    Avuga ko yanditse igitabo kivuga 'Ku ruhare rwo kwita ku muguzi mu kumugeza ku byifuzo no kunyurwa kwe muri za banki.'

    Mushambokazi asoje amasomo ya Kaminuza nyuma y'uko tariki 5 Kamena 2021, yakoze ubukwe n'umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim, mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel. Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana tariki 30 Mutarama 2021.

    Mu 2018, ni bwo Jordan Mushambokazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira igihembo na kimwe yegukana.

    Mushambokazi yasoje amasomo muri Kaminuza ya Kigali (UoK)
    Mushambokazi yavuze ko yasingiriye zimwe mu nzozi yifuzaga kurotora mu buzima bwe

    Mushambokazi yavuze ko yanditse igitabo 'ku ruhare rwo kwita ku mukiriya mu kumugeza ku byifuzo no kunyurwa kwe muri za banki'

    Mushambokazi aherutse kurushinga n'umukunzi we Karim


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110219/mushambokazi-witabiriye-miss-rwanda-2018-yasoje-amasomo-ya-kaminuza-110219.html

  • Rwanda vs Uganda: Imibare ivuga iki ku mahirw… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, U Rwanda na Uganda barakina umukino wa 34 mu mateka, aho buri kipe yahize gukura amanota atatu ku yindi, muri uyu mukino w'abacyeba bo mu karere ka Afurika y'uburasirazuba.

    Ni umukino wa Gatatu mu itsinda E amakipe yombi aherereyemo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, aho bari kumwe n'amakipe ya Mali na Kenya.

    Bwa mbere u Rwanda rwahuye na Uganda mu 1986, icyo gihe Uganda yatsinze u Rwanda 1-0, ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya ntabwo Uganda iratsindira u Rwanda i Kigali, ikaba ishaka guhindura amateka ikabikora none.

    U Rwanda na Uganda bamaze guhura inshuro 33, Uganda niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi kuko imaze gutsinda u Rwanda inshuro 14, mu gihe u Rwanda rwatsinze inshuro 10, amakipe yombi anganya inshuro 9.

    Ubucyeba hagati y'u Rwanda na Uganda bwatangiye tariki ya 01 Nzeri 1986, mu mukino wa mbere wahuje ibihugu byombi, ukaba wararangiye Uganda itsinze igitego 1-0.

    Guhera icyo gihe kugeza magingo aya, aya makipe ntajya imbizi mu kibuga kuko buri kipe yose yiyumvamo ubushobozi bwo gutsinda indi ari naho umukino ukomerera.

    Abagande ntibazibagirwa ibyabereye iwabo mu 2003, ubwo u Rwanda rwabatsindaga igitego 1-0 cyatsinzwe na Jimmy Gatete, u Rwanda rugahita rukatisha itike y'igikombe cya Afurika, Uganda irasigara.

    Ubucyeba bwagiye bukura uko imyaka yagiye yicuma kugeza magingo aya, aho buri gihugu cyahize gutsinda ikindi.

    U Rwanda ruza kuba ruri mu rugo, nubwo nta bafana bemerewe kwinjira rurasabwa gukura amanota atatu kuri Uganda kugira ngo rugume muri kuruse yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022.

    Gutsindwa uyu mukino ku Mavubi, bivuze guhita ruva muri kuruse yo gushaka itike y'iki gikombe, kuko rufite inota rimwe kuri Atandatu, rwakuye kuri Kenya mu mukino banganyirije i Kigali.

    Kuba u Rwanda rudaheruka gutsinda Uganda biri mu bikomeza uyu mukino, kuko umukino uheruka kubahuza banganyije., ubwo bari muri CHAN yabereye muri Cameroun.

    U Rwanda nk'ikipe iri mu rugo kandi ifite inyota y'amanota atatu, niyo ihabwa amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino ubera kuri Stade ya Kigali saa Kumi n'Ebyiri zuzuye.

    U Rwanda ruzongera gukina na Uganda nyuma y'iminsi itatu tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu mukino uzabera i Kampala.

    Iri tsinda rya E riyobowe na Mali ifite amanota 4, Kenya na Uganda bafite amanota 2 mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe mu mikino Ibiri.

    Ninde utsinda umukino wa 34 hagati y’u Rwanda na Uganda?

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110215/rwanda-vs-uganda-imibare-ivuga-iki-ku-mahirwe-yintsinzi-ku-mavubi-110215.html

  • Sarah Uwera (Sanyu) yasohoye indirimbo yibuts… – #rwanda #RwOT

    Sarah Uwera (Sanyu) amaze gukora indirimbo eshatu nk’umuhanzikazi wigenga ari zo: “Mwana wanjye” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 360 ku rubuga rwa Youtube, “Nitashinda” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 310 ndetse n’iyi nshya “Mwana w’umuntu” yamaze gushyira hanze. Izi ndirimbo ze zakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bigaragara mu batanze ibitekerezo ku ndirimbo ze kuri Youtube, bakamugaragariza ko baryoherwa cyane n’ijwi rye n’ubutumwa ari kubagezaho bunyuze mu ndirimbo. 

    Kayumba Aimé, umugabo wa Sarah Uwera akaba n’umujyanama we mu muziki, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ‘Mwana w’umuntu’ bashyize hanze yibutsa abantu bose ko Imana ibafitiye umugambi mwiza kandi ikaba yiteguye kubagirira neza. Yabibukije ko icyo Imana ibasaba ari ukuyemerera ikabahindura. Yagize ati “Indirimbo yibutsa abantu ko Imana ibafitiye umugambi mwiza, ko yifuza kubagirira neza no kubahindura bashya n’iyo baba barashayishije ibakunda ariko ibasaba ko bayemerera”.

    Yavuze ko Sarah Uwera afite imishinga itandukanye mu muziki we irimo “gukomeza gukora umuriro w’Imana mu ndirimbo”. Kuva atangiye gukora umuziki nk’umuhanzikazi ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ choir, Sarah Uwera akomeje kwerekwa urukundo rwinshi, benshi bakaba bamusaba ko yazabategurira igitaramo. InyaRwanda yabajije umujyanama wa Sarah Uwera ikintu abakunzi b’uyu muhanzikazi bakunze kumusaba cyane, adusubiza agira ati “Abakunzi bacu bakunze kudusaba gukora igitaramo ariko igihe nikigera buriya nabyo bizaba”.

    Sarah Uwera yasubije abakomeje kumusaba kubakorera igitaramo

    Muri iyi ndirimbo “Mwana w’umuntu” yasohokanye n’amashusho yayo agaragaramo Mudenge (James Mugisha) ukina ari umukinnyi w’imena muri Filime y’uruhererekane ‘Indoto’ ica kuri Televiziyo Rwanda, Sarah Uwera aririmbamo amagambo y’impanuro ku batuye Isi, ati: “Ntangazwa n’uko wibagirwa vuba; ese si ejobundi waje imbere yanjye umbwira uti “Noneho ndabiretse! Mpa amahirwe ya nyuma.” Ariko uranze usubiyeyo. Nyumva, yewe Mwana w’umuntu! Ndi Uwiteka Imana yawe, nzi ibyo nibwira kukugirira, Oya si bibi”.

    “Icyo ngusabye ni kimwe; nyemerera nguhindure, nguhindure icyaremwe gishya. Wateshutse inzira, ntukimenya iyo ugana, ibyo wibwira bikwerekeza irimbukiro, nyamara wirengagiza ko mpari kandi ndi hafi yawe. Nyumva, yewe Mwana w’umuntu. Wabaswe n’ishyari ntabwo iterambere ry’abandi rikunyura. Ese ntuzi ko buri wese agira igeno rye? Dore ubusambanyi bwarakubase bikomeye, usigaye wandavuza abana bangana n’abo wibarutse, ubusinzi n’ubuhemu byatumye abawe bibasirwa n’intimba, nyemerera nguhindure, Mwana w’umuntu”.

    Sarah Uwera yibukije abantu ko Imana ibafitiye umugambi mwiza

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘MWANA W’UMUNTU’ YA SARAH UWERA (SANYU)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110069/sarah-uwera-sanyu-yasohoye-indirimbo-yibutsa-abantu-ko-imana-ibafitiye-umugambi-mwiza-anak-110069.html