Category: Uncategorized

  • Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 59 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Kumi n’iminota itanu kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

    Rurangwa yari yambaye amadarubindi, ishati y’ubururu bwerurutse, ikoboyi n’inkweto z’umweru zitarimo imishumi.

    Yahise afatwa n’abapolisi babiri, bamwambitse amapingu mbere yo kumwinjiza mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko Rurangwa wakiriwe mu Rwanda agiye gukora ibihano yahawe n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi byo gufungwa imyaka 30.

    Yagize ati “Hari umwavoka wagenwe [yatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda] kugira ngo amufashe, aramenyeshwa icyo cyemezo cy’urukiko Gacaca, ndetse abwirwe uburenganzira afite kuri icyo cyemezo. Ibyo byose arabimenyeshwa.’’

    Itegeko riteganya ko umuntu wakatiwe adahari yemerewe gusubirishamo urubanza, akajuririra icyemezo cyafatiwe.

    Nkusi yagize ati “Ni uburenganzira bwe kujurira, arabwirwa icyo amategeko ateganya, abwirwe n’igihe icyo cyemezo kimara. Ashobora kujurira cyangwa akabireka. Byose ni uburenganzira bwe.’’

    Mu 2008 ni bwo u Rwanda rwohereje muri Amerika inyandiko zisaba ko Rurangwa atabwa muri yombi.

    Muri Amerika hatanzwe inyandiko 23, muri zo iki gihugu kimaze koherereza u Rwanda abanyabyaha batandatu barimo na Rurangwa.

    Ati “Inzego z’ubutabera za Amerika icyo zakoze ni ukumwohereza ngo arangize ibihano yakatiwe. Hari icyo bari gukora kandi turashimira cyane inzego z’ubutabera. Akazi bakora ni ubufatanye butuma abakora ibyaha batidegembya. Twizeye ko n’ibihugu bindi bizabikomeza.’’

    Nkusi avuga ko Rurangwa yagaragaye mu bikorwa byinshi muri Jenoside, aho yagiye mu nama n’ibitero byaguyemo Abatutsi.

    Yahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica, icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi yakoze nk’uwari uhagarariye Interahamwe muri Gisozi.

    Nyuma yo kugezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yashyikirijwe abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda na zo zimugeza mu maboko y’inzego z’ubutabera. Yahise ajya gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

    Rurangwa wabonye izuba mu 1962, mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko Jenoside yabaye, Rurangwa aba mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Mu 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi.

    Rurangwa ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kuri Sainte Famille na Saint Paul muri Kigali. Yanashinze bariyeri zafatirwagaho ndetse zikicirwaho Abatutsi hirya no hino muri Kigali. Uyu mugabo yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe igifungo cya burundu n’uwari Perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.

    Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu Nkambi ya Kibumba, akomereza mu ya Kayindo. Yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

    Mu 2008 ni bwo Oswald Rurangwa wari warahinduye amazina yiyita Oswald Rukemuye, yavumbuwe muri Leta ya Ohio muri Amerika, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Wilberforce.

    Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

    Ubushinjacyaha bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 1146 zisaba itabwa muri yombi ry’abagize uruhare muri Jenoside babyihishamo. Abamaze koherezwa mu gihugu ni 27.

    Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside ubwo yageraga mu Rwanda

    Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yazamuye amaboko, asuhuza abo yasanze i Kigali

    Yabanje guhabwa hand sanitizer isukura intoki mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Yahise yambikwa amapingu n’abapolisi

    Yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika

    Ahita ajyanwa mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB

    Yahise yinjizwa mu modoka ya RIB

    Avanwa i Kanombe ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yashimye ubutabera bwa Amerika bworohereje u Rwanda Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside ngo asoze igihano cye

    Indege yagejeje Rurangwa Oswald ku butaka bw’u Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Mushimiyimana Azeem


    source : https://ift.tt/2ZYvMpK

  • Miss barakwibye, bagufashe ku ngufu ?-Abarimo Jolly babajije Naomie icyamubayeho cyatumye yandikira RIB #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Miss Nishimwe Naomie yagize ati 'Mwaramutse RIB, mwareba mu butumwa bw’ibanga bwanyu [DMs].'

    Bamwe mu bakurikira uyu munyarwandakazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020, bahise bibaza ikimubayeho gitumye yandikira RIB.

    Muri bo harimo Miss Mutesi Jolly, wabaye nk’utungurwa agira ati 'Ehhh miss, barakwibye ????' Undi amusubiza agira ati 'Reka.'

    Naho uwiyita Igikoma cya Mukaru we ati 'Miss bagufashe kungufu.'

    Nyuma yo gusaba RIB kureba muri DMs zayo, Miss Nishimwe Naomie kandi yahise anasaba Urwego rw’Umuvunyi na rwo kureba muri buriya butumwa.

    Ibi byatumye bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bajya mu rujijo ku kiri gutuma Miss Naomie yandikira izi nzego ziri mu zikomeye mu bijyanye n’ubugenzacyaha no kurwanya akarenga azisaba kureba ubutumwa bw’ibanga yazandikiye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Miss-barakwibye-bagufashe-ku-ngufu-Abarimo-Jolly-babajije-Naomie-icyamubayeho-cyatumye-yandikira-RIB

  • River Studio igiye gushyira ku mugaragaro Album yitwa 'Menyesha Igihe’ #rwanda #RwOT

    Inzu itungaya imiziki, River Studio Rwanda igiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo z’amashusho (mu buryo bwa Live), indirimbo zaririmbwe n’abahanzi batandukanye bakunzwe cyane mu zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Iyi Launch izaba kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, ikazakurikiranwa imbonankubone kuri Shene za Youtube: 'River Studio Rwanda’, na 'Agakiza Tv’ guhera ku isaha ya saa 04:00 z’umugoroba.

    Mu kiganiro Agakiza.org yagiranye n’umuyobozi w’ iyi studio ari nawe wayishinze, Producer Ndikumukiza Samuel (Sam) yavuze ko guhuriza abahanzi batandukanye muri ubu buryo ari ihishurirwa yagize mu rwego rwo gukomeza kwamamaza no kwagura Ubwami bw’Imana. Yagize ati' Ni ihishurirwa nagize ryo gukora Album, ariko kuko njye ntari umuririmbyi, ndi umucuranzi [Ariko ntoza abaririmbyi]. Ntabwo umuhamagaro wanjye ari ukuririmba cyane, ni yo mpamvu nifashishije benedata basanzwe baririmba, nkandika(Indirimbo) bakaza bakaririmba'

    Intego ya ‘Menyesha Igihe Album Launch’ igaragara muri Bibibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 24: 43-44, hagira hati “Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”

    Nkuko bigaraga kuri Afishe y’icyi gitaramo, abaririmbyi bakoranye na River Studio ni: Aime Uwimana, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Tonzi, Serge Iyamuremye, Alex Dusabe, Nshuti Bosco, Papy Clever, Espoire Balaka, Bidandi, Samuella Jessie Ndikumukiza. Producer Sam avuga ko 'Aba bahanzi ari inshuti twakoranye umurimo hashize igihe kirekire', akavuga ko nubwo ari bo yafashe ashobora kuzifashisha n’abandi mu kindi gihe yagira igitekerezo cyo gukora undi mushinga.

    Producer Sam yatubwiye ko ugereranyije n’imyaka ishize, umuziki wa Gosple mu Rwanda umaze kugera ku ntera ishimishije. Ati'Ugereranyije n’imyaka ishize byari bikiri hasi, ariko nk’ubu ngubu dufate nka Channels za Youtube, ubu umuhanzi ntabwo agihangayikishijwe no kuvuga ngo indirimbo yanjye kuri Tereviziyo, kuri Radio ntibayikinnye. Ushobora gukora channel yawe ugashyiraho ibintu byawe, ukabisangiza inshuti zawe bigasangizwa abandi, ni ikintu cyo kwishimira.'

    Sam akomeze avuga ko' Havutse abaririmbyi bafite impano zitangaje baririmba neza cyane! Ubona ko hari impinduka, uburyo bwo gutunganya imiziki bwarahindutse, ubona hari impinduka nini cyane yo kwishimira'

    River Studio imaze imyaka 8 ishinzwe, ikaba ifite umwihariko wo gukora indirimbo zaririmbiwe Imana. Producer Sam akabwira abantu bose ko imiryango ifunguye ku bayigana, kandi ko bateganyirijwe byinshi byiza mu ntumbero yo gukomeza kwamamaza no kwagura Ubwami bw’Imana.

    Reba hano imwe mu ndirimbo zakorewe muri River Studio Rwanda: USHIMWE by Tonzi (Cover By Jessie)

    Kurikira hano ibikorwa bya River Studio Rwanda

    https://www.youtube.com/channel/UCMjHawsTckBxYIKG8_9N29w/videos

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/River-Studio-igiye-gushyira-ku-mugaragaro-Album-y-indirimbo-yitwa-Menyesha.html

  • The Ben yemeje ko Meddy akwiriye igihembo – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura ukwezi 1 hagashyikirizwa ibihembo abahanzi babyegukanye aho mu bahatanye ari The Ben, Meddy na Knowless bo mu Rwanda, kuri ubu The Ben we yagaragaje ukwiriye igihembo. Ni ibihembo bya muzika byitwa AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    The Ben we yagaragaje ko mu cyiciro ahuriyemo n'abahanzi batandukanye barimo Eddy Kenzo, Otile Brown Diamond Platnumz, Alikiba, Khaligraph, Gildo Kassa na Meddy, Igihembo bagakwiye kugiha Meddy yahaye ikamba ry'umwami anashima abari bamutekerejeho agira ati:'Ndashima ku bw'agaciro n'icyubahiro ariko muzagihe Meddy.' Yongeraho ikamba ry'umwami bigaragaza ko yemera ko Meddy ayoboye mu muziki w'u Rwanda muri iki gihe. 

    Ibi bihembo bya All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani, mu babihataniye harimo Abanyarwanda batatu. Abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n'umwe uregukanamo na kimwe.

    The Ben yemeje ko Meddy ari umwami w’umuziki mu Rwanda kandi akwiriye igihembo cya Afrimma

    Yifashishije ubutumwa bwa Wasafi mu kwemeza ko igihembo bazakihera Meddy

    Meddy yasabiwe igihembo na The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110223/the-ben-yemeje-ko-meddy-akwiriye-igihembo-110223.html

  • Gutsindwa na Uganda ntacyo nishinza kandi sin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 7 ni bwo Amavubi yakiraga ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, uyu mukino warangiye ari igitego kimwe ku busa cya uganda cyatsinzwe na Fahad Bayo ku munota wa 40.

    Amavubi ni yo ya nyuma mu itsinda E 

    Nyuma y’uyu mukino Mashami Vincent utoza Amavubi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yavuze ko ntacyo yishinza ku kuba amavubi yatakarije murugo ndetse ko ibyo kwegura bitarimo. 

    Yagize ati: “Ku ruhare rwanjye ku giti cyanjye nta kintu na kimwe nishinza, kuko aba kinnyi dufite nibo duhamara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntago nakubwirako hari umukinnyi kizigenza twasize hanze, tugerageza gukora impinduka mu ikipe no guha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe itanga icyizere mu gihe kiri imbere. Gusa iby’ikibuga utegura ibyawe ariko n’abandi bategura ibyabo, gusa icyo navuga cyo turatsinzwe turababaye, Kandi ntago mfite ubwoba nabuto bwo kuba nava mu kazi, kandi kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntago biri mu masezerano”.

    Mashami Vincent NGO ibyo kwegura nta birimo

    Mashami Vincent kuva mu mwaka wa 2018 ni we ufite ikipe y’igihugu Amavubi kuko yatangiye kuyihabwa mu buryo bw’agateganyo, ariko nyuma aza guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri ari nayo kugeza ubu yibereyemo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110222/gutsindwa-na-uganda-ntacyo-nishinza-kandi-sinteganya-kwegura-mashami-vincent-110222.html

  • Abafite uburwayi bwo mu mutwe bifuza ko bafatwa nk’abandi bantu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byitabiriwe n
    Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego zitandukanye

    Ibyo ni ibyagarutsweho ku ya 07 Ukwakira 2021, ubwo mu Karere ka Gasabo hari hateraniye imiryango n’inzego zitandukanye, bavuga ku bukangurambaga n’ubuvugizi bugamije gushaka ibisubizo by’ibibazo abafite uburwayi bwo mu mutwe bahura nabyo.

    Utarashatse kwivuga amazina ye agahabwa irya Odeth, avuga ko yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ubwo yari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ariko akomeza kugerageza gusa aza guhagarika ishuri ubwo yari agiye gusoza umwaka wa mbere wa kaminuza.

    Yaje kwihugura mu bijyanye no gukora muri Hoteli

    Ahohoterwa bwa mbere bitewe n’uburwayi avuga ko yari arimo kwakira abantu bari baje mu nama, aza guhangayika kubera akazi kenshi (Stress) amena isosi/isupu ku bantu maze bamujyana kwa muganga, nyuma yo koroherwa agaruka mu kazi, baje guperereza basanga afata imiti ihabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe maze baramuhagarika.

    Nyuma yaho yaje kongera kubona akazi kuri Hotel yo mu Karere ka Gatsibo atashatse gutangaza izina, hashize igihe aza kugira ikibazo na none maze atangira kujya mu bakiriya kubavugisha, gusangira na bo kandi bitemewe maze nyuma babona ko afite ikibazo ajyanwa kwa muganga.

    Ati “Icyo gihe maze koroherwa ushinzwe abakozi (Human Resource) yampamagaye mu biro ambuza kwambara umwenda w’akazi kuko akanjye kahagaze. Mubajije ambwira ko ntakwiye kuburana ahubwo ambwira ko niba hari icyo mburana ku bijyanye n’amafaranga ye, ko namubwira maze bakampa asigaye ngataha.

    Yongeraho ko abagore bafite uburwayi bwo mu mutwe bafite ikindi kibazo gikomeye bahura nacyo, kigira n’ingaruka ku babakomokaho.
    Ati “Twe abagore iyo turwaye imibiri yacu yifuza abagabo. Nkanjye iyo narwaye mba nshaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane bityo nkajya kumwishakira, iyo maze koroherwa nsanga ntwite abanteye inda bakanyihakana”.

    Odeth afite abana babiri, umukuru afite imyaka icyenda bose bakaba baba mu miryango we akabafasha batari kumwe.

    Nkurunziza Aimable ufite imyaka 47, uvuka mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko avuka mu muryango ufite ubutunzi bwinshi ariko nta na hamwe agira uburenganzira cyangwa se umwitaho kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Ati “Mfite ikarita y’ubumuga y’uburwayi bwa diyabete n’uburwayi bwo mu mutwe navukanye, ndetse mu muryango wacu harimo abantu benshi bafite ubwo bumuga nko kwa data wacu, masenge n’abandi. Bamwe barapfuye ariko abasigaye nta numwe unyitayeho kuko bangize igicibwa. Bitangira bavuga ko ndi ikinyendaro kandi nasaze, kuko nari naravutse ku wundi mugore”.

    Umutesi Rose umuyobozi, wa NOUSPR UBUNTU
    Umutesi Rose umuyobozi, wa NOUSPR UBUNTU

    Yongeraho ko yagize ubuzima bubi cyane muri ubwo burwayi ati “mbere y’uko mbona imiti inyorohereza, natwikaga ibintu, nkarwana cyangwa nkakora ikosa kandi ritanturutseho bakamfunga, bakanzirikira ku kibambasi igihe nabananiye, rimwe na rimwe nkaniyangiriza kugeza ubwo nasigaye nta mwenda n’umwe mfite. Aho ngereye indera ubu singifungwa”.

    Ashimira inzego z’umutekano (Polisi y’u Rwanda) kuko ari zo zamufashije ku mugeza kwa muganga bakamwitaho.

    Yongeraho ko yifuza guhindurirwa ikiciro ku buryo yagirwa umugenerwabikorwa wa Leta kugira ngo afashwe, gusa akababazwa nuko hari umutungo w’iwabo wakabaye umufasha ariko ntawe afite umutiza imbaraga ngo ahabwe uburenganzira bwe.

    Bose uko baganiriye na Kigali Today bahuriza hamwe ku gusaba Abanyarwanda muri rusange kumva ko ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’undi kandi ushoboye.

    Basaba kandi koroherezwa mu miti bahabwa kuko rimwe na rimwe ntibabasha kubona aho bakura ayo mafaranga, akenshi ngo birukanwa mu kazi iyo barwaye.

    Bihamywa na Odeth uvuga ko azi kwizigamira “iyo norohewe nkabasha gukorera ibihumbi bitanu nizigama 2,500 andi nkayakoresha, cyane ko mfite abana ngomba kwitaho no kwiyishyurira imiti i Ndera. Mba mu kimina no muri Ejo heza bivuze ngo ndashoboye”.

    Umuyobozi w’abafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR UBUMUNTU), Umutesi Rose, avuga ko hatumiwe inzego zitandukanye kugira ngo herekanwe ubushakashatsi bwakozwe bujyanye n’uburwayi bwo mu mutwe, aho rimwe na rimwe buvamo kwiyahura.

    Mu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’ukwezi kumwe, Akarere ka Nyanza basanze gafite abarwayi 500 kandi bose bafata imiti.

    Yemeza ko hari abarwayi benshi bahagaritswe mu kazi kabo harimo abahoze ari abarimu, abakora mu icungamutungo, Polisi ndetse n’abamburwa uburenganzira bwabo ku mitungo.

    Umutesi avuga ko ahanini ibibazo umuntu ahura nabyo yabiburiye ibisubizo, bishobora kugira uruhare mu kugira uburwayi bwo mu mutwe, bityo agasaba buri wese kumva ko kubugira bidasobanuye ko udashoboye cyangwa se wasaze, aho bamwe babita ko barangiye cyangwa bayayutse.

    NOUSPR UBUMUNTU isaba Leta gushyiraho uburyo bwarengera uwahungabanyijwe kugira ngo agirirwe urukundo, ahumurizwe kuko ari byo aba akeneye nk’Umunyarwanda wese.

    Umutesi ashimira Leta uruhare igira mu gufasha abantu bafata imiti ati “Leta yagize neza kuva mu gihe cya Covid 19 ubwo twari muri guma mu rugo, ingendo zitoroshye, yashyizeho uburyo bwo korohereza ufata imiti mu bigo nderabuzima”.

    Aimable Nkurunziza
    Aimable Nkurunziza

    Yongeraho ko hakiri icyuho kandi gikwiye kuvaho, aho ibitaro bifasha abo bantu bikiri bike mu gihugu.

    Ati “Dufite ibitaro bya Ndera ndetse n’ibiri i Butare. Ikindi kandi usanga umurwayi ahabwa imiti ariko nta muganga ahura nawe ngo amukurikirane amenye urwego agezeho, niba yamuhindurira ubwoko bw’imiti, mbese ari ugufata imiti ariko nta muganga”.

    Asoza akomoza ku bantu bakunze kugaragara ku mihanda rimwe na rimwe bafite abana bamwe bita abasazi, ko igihe kigeze iyo myumvire ikavaho ndetse ko bikwiye ko hashyirwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bwo kubafasha.

    Yongeraho ko barimo guhugura abantu biswe ‘Patience Experts’, bazashyirwa mu mirenge bagira uwo babona bagahita bahamagara akajyanwa kwa muganga.

    Asaba Abanyarwanda muri rusange ko mu gihe hari uvuye kwa muganga yorohewe, badakwiye kumuha akato kuko bimusubiza inyuma, kandi ko ikinini cyangwa urushinge bitavura byonyine ahubwo urukundo mu muryango ruvura kurusha ibyo byombi.


    source : https://ift.tt/3BjaxwJ

  • Rusizi: Polisi yaguye gitumo abantu bakoraga impushya za burundu mpimbano zo gutwara ibinyaniziga . #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu , tariki ya 06 Ukwakira 2021, Abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi baguye gitumo abantu barimo bakora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kategori B.

    Amakuru dukura kurubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru ivuga ko abo bafashwe ari Kwizera Fabrice w'imyaka 22 na Irakoze Justin w'imyaka 16.

    Aba bafatiwe mu Mudugudu wa Kabusunzu , Akagari ka Pera , mu Murenge wa Bugarama wo mu Karere ka Rusizi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

    Yagize ati: 'Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu (Kwizera na Irakoze). Bari bafite perime imwe y'inyiganano bari bamaze gukora iri mu mazina ya Kwizera Fabrice, bari bafite indi perime nzima ari na yo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi perime barimo gukora itararangira.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata Perime nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n'imibare iranga perime. Kwizera Fabrice na we yari yaje gukoresha perime ngo yari kwishyura Irakoze Justin amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Ati: 'Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z'ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n'ubundi iyo perime mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.'

    Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi (nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/08/rusizi-polisi-yaguye-gitumo-abantu-bakoraga-impushya-za-burundu-mpimbano-zo-gutwara-ibinyaniziga/

  • Rwamagana: Umugore ahagarikiye ubukwe mu murenge, abantu barahurura(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi waje witwaje umwana we  ubukwe bw'umugabo we witwa Innocent wari ugiye gusezerana n'undi mugore, amushinja kutabahiriza uburenganzira bw'umwana babyaye ndetse no guta urugo.

    Ibi byabereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro ubwo innocent yari agiye gusezerana imbere y'amategeko n'umugore we mushya ,uyu mubyeyi babyaranye umwana yahise yinjira asuka amarira avuga ko atakwemera ko umugabo we arongora undi mugore mugihe yataye urugo ,ndetse akaba atita ku mwana babyaranye.Abantu bahise bagwa mu kantu babonye ibibaye.

    Innocent abajijwe niba hari icyo azi kuri uriya mugore yavuze ko koko babyaranye ariko ngo ntiyaherukaga kumubona ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugore.Gusa yahamirije itangazamakuru ko yajyaga avugana nuyu mugore kuri telefoni ndetse yakekaga ko ari budobye ubu bukwe.Ubuyobozi bw'umurenge wari bwatangaje ko aba bombi bari batanze ikibazo cyabo mu murenge ,ariko uyu Innocent yabihakanye ahamya ko ataherukaga kubonana nuyu mugore we.

    Umugeni mushya wari ugiye gushakana na Innocent yavuze ko yari yiteguye ko uyu mugore ari buze guhungabanya ubukwe bwabo ,ngo kuko yahoraga abaneka ,ngo a azabicire ubukwe.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'umurenge ,Aba bombi bimeranyije ko Innocent agururira imyenda y'ishuri umwana we, kumubonera amafaranga yishuri, no gufasha umugore we kubona ibitunga umwana wabo.Byaje kurangira ubukwe bukomeje nubwo bwari bwajemo kidobya.

    Source : https://yegob.rw/rwamagana-umugore-ahagarikiye-ubukwe-mu-murenge-abantu-barahururavideo/

  • Abanyeshuri bane bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasore bane bazajya guhagararira u Rwanda muri Namibiya mu marushanwa y
    Abasore bane bazajya guhagararira u Rwanda muri Namibiya mu marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro

    Nizeyimana Janvier, Niyigena Elie, Irimaso David na Ndayishimiye André batsinze amarushanwa ku rwego rw’igihugu bahita bemererwa kuzitabira azabera mu gihugu cya Namibiya ku rwego rw’umugabane wa Afurika, kuva tariki 28 Werurwe – tariki 02 Mata 2022.

    Urushanwa ahabwa ibyangombwa byagenewe gukora igikoresho cyangwa kubaka igikorwa runaka, agahabwa n’igishushanyo cy’ibyo agomba gukora, ubundi agatangira kandi agahabwa isaha aza kurangirizaho.

    Imyuga ine abasore b’Abanyarwanda bazajya kugaragaza muri ayo marushanwa ijyanye n’ubwubatsi, gutanga amazi, gukora umuyoboro w’amashanyarazi hamwe no gusudira.

    Batsindiye n
    Batsindiye n’amafaranga ibihumbi 500 buri umwe umwe

    Aba basore bane batoranyijwe mu bahungu n’abakobwa batanu batanu bari batsinze irushanwa ry’ijonjora muri buri mwuga kuri uyu wa kabiri.

    Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr James Gashumba avuga ko bagiye gushyira imbaraga muri aya marushanwa, kugira ngo na nyuma ya Namibiya hazabeho kujya i Shangai mu Bushinwa aho bazaba bitabiriye ayo ku rwego rw’isi ku itariki itaramenyekana.

    Dr Gashumba avuga ko ibihugu bagiye guhatana bifite urubyiruko rwateye imbere mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro kurusha u Rwanda.

    Dr Gashumba yagize ati “Tugiye gutangira imyitozo nyakuri, guhagararira u Rwanda ntabwo ari ikintu upfa gutwara utyo, nta kujenjeka, muri Namibiya bazahurirayo n’ibihugu byateye imbere biturusha nka Afurika y’Epfo, Maroke na Misiri, tumenye ngo niba tugiye guhangana na bo ntabwo tuzaba turi ku rwego rumwe”.

    Abageze ku rwego rw
    Abageze ku rwego rw’Igihugu bose bahembwe

    Avuga ko iyi gahunda izatuma habaho kubaka Abanyarwanda bashobora guhangana n’abo mu bindi bihugu, bikazatuma igihugu kitongera gukoresha abakozi bavuye hanze kubera kubura benecyo bafite ubushobozi.

    Umwe mu banyeshuri batsindiye kuzitabira amarushanwa, Nizeyimana Janvier uzakora ibijyanye no gusudira, avuga ko nta yindi mbogamizi afite uretse kwitoza gukora yihuta kandi akurikiza amabwiriza yahawe.

    Nizeyimana ati “Ugendera ku gishushanyo n’amabwiriza bagiye batanga ku rupapuro, wamara kubyumva neza ugatangira gukora, sinavuga ngo ‘imbogamizi mfite ni iyi’ kuko ibikenerwa byo ndabifite.”

    Minisiteri y’Uburezi na RP bavuga ko u Rwanda ruzajya rwitabira aya marushanwa akorwa ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi buri myaka ibiri.

    Umwuga wo gusudira ni umwe mu yo Abanyarwanda bajyanye mu marushanwa muri Namibiya
    Umwuga wo gusudira ni umwe mu yo Abanyarwanda bajyanye mu marushanwa muri Namibiya

    Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Uburezi mu bijyanye na tekiniki, Enjeniyeri Pascal Gatabazi avuga ko aya marushanwa y’imyuga n’ubumenyingiro agiye kujya akorwa nk’uko abitegura imikino ya Olympic bahora bitoza ubudatuza, bigatuma barushaho kubikunda no kubyitabira.

    Abatsinze amarushanwa ku rwego rw’ijonjora ndetse no ku rwego rw’igihugu, uretse guhabwa imidari banahawe ibihembo by’amafaranga guhera ku bihumbi 200 kugera ku bihumbi 500 buri umwe umwe.


    source : https://ift.tt/3lmHi6M

  • Ngoma : Umunyerondo uherutse gucibwa ikiganza n’abajura yagabiwe Inka #rwanda #RwOT

    Uyu Mbonigaba Innocent yaciwe ikiganza n’abakekwaho kuba ari abasore babiri bavukana b’abajura ubwo mu kwezi bafatirwaga mu cyuho bari kwiba inanasi mu murima mu Kagari ka Agatare mu Murenge wa Mugesera.

    Mbonigaba Innocent waciwe ikiganza kikavaho burundu, ubu arakivuza agashimira ubuyobozi bwakomeje kumwitaho ndetse n’umuryango.

    Ubu bumuga avuga ko bwashoboraga gutuma abana be bazahazwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi ariko ko kuba abonye Inka bizamufasha cyane kuba batagira biriya bibazo.

    Yagize ati 'Mfite abana babiri ariko natekerezaga ko bashobora kuzajya mu mutuku bitewe n’uko ntakibasha kubashakira ibyo kurya bihagije ariko ubu ndashimira ubuyobozi bwaduhaye inka aho igiye kumfasha mbone amata n’ifumbire.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alex, ubwo uriya munyerondo yari akimara gucibwa kiriya kiganza, yari yatangaje ko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi umuryango we.

    Iriya nka yahawe, yatanzwe muri gahunda yo koroza abaturage 104 batishoboye aho uyu Munyerondo na we ubu ari mu bafite ubumuga yatejwe na bariya bakekwa ko ari abajura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Umunyerondo-uherutse-gucibwa-ikiganza-n-abajura-yagabiwe-Inka