Category: Uncategorized

  • Rubavu : Umunyamakuru wa BTN yakubiswe n’abakora ubucuruzi bw’ingendo butemewe bumumenera Camera #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kane, tariki 07 Ukwakira ubwo uyu munyamakuru wa BTN yasagarirwaga n’abaturage bakorera mu gikari giparikamo ama Vatiri atwara abagenzi mu buryo butemewe, abakora akazi ko gutwara abantu bikarangira bacyuye umunyu.

    RIB ntiragira icyo itangaza kuri iki kibazo ariko amakuru dufite ni uko yamaze kwakira ikirego cy’uyu munyamakuru.

    Maisha Patrick, Umunyamakuru wa BTN TV avuga ko yasagariwe ubwo yari mu kazi, yahamagara Polisi bikarangira bamutwaye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi, abamusagariye bagasigara bidegembya.

    Ati 'Ubwo twari tugiye kureba aho baparika, narabanje mfata amashusho ku ma Vatiri yari aparitse hanze, ninjiye mu gikari cyo kwa Cassien na cyo gipakiramo ayo ma Vatiri, Umugabo witwa Rugamba n’umugore we barandwanyije bambwira ngo nsibe amashusho nafashe, barwanira Camera kugeza bayangije.'

    Akomeza agira ati 'Rugamba umugabo w’uwo mugore bose barandwanyije bigera aho mpamagara Police, kuko bari bamfungiranye ngo ntasohoka, birangira Polisi intwaye kuri RIB njyenyine, abansagariye bakaba bataratabwa muri yombi.'

    Maisha Patrick avuga ko akeneye ubutabera kuko bigayitse kwereka abaturage ikarita y’akazi ariko bikarangira bamurwanyije.

    Mu mashusho yafashwe n’abaturage bari bashungereye yaba Rugamba n’Umugore bumvikana bavuga ko Camera bayimena kuko aho bari ari muri resitora kandi Business ari iyabo ndetse bavuga ko icyo gikari bacyishura.

    Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura RMC rubinyujije kuri Twitter, aho rwasubizaga ubutumwa bwa Habumuremyi Joseph rwatangaje ko rugiye gufatanya n’izindi nzego rugakurikirana iki kibazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umunyamakuru-wa-BTN-yakubiswe-n-abakora-ubucuruzi-bw-ingendo-butemewe-bumumenera-Camera

  • Umukinnyi ukomeye w'Amavubi yabengutswe umukobwa wegukanye ikamba muri Miss Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ombolenga Fitina, umwe mu bakinnyi bakomeye b'ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, yabengutswe umukobwa witwa Umwiza Phiona wegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020.

    Ni nyuma yuko Ombolenga Fitina agiye kuri Twitter maze agakunda (like) ifoto Miss Phiona Umwiza yari amaze gushyira hanze.

     

    Omborenga Fitina

    Si Ombolenga Fitina gusa wabengutswe Miss Umwiza Phiona kuko n'abandi bantu benshi biganjemo ab'igitsina gabo babengutwe Miss Phiona kuva ubwo yafunguzaga konti ye kuri Twitter muri Gashyantare 2020.

    Bimwe mu byavuzwe n'ababonye ifoto ya Miss Phiona:

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ukomeye-wamavubi-yabengutswe-umukobwa-wegukanye-ikamba-muri-miss-rwanda/

  • Ibyabaye ku mugore washinjaga Chris Brown kumukubita agapfuka imisatsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore washinjaga Umuhanzi Chris Brown ko yamukubise urushyi agapfuka imisatsi byarangiye abuze ibimenyetso bishinja uyu muhanzi.

    Kuya 18 Kamena 2021, ni bwo humvikanye ko Chris Brown yahohoteye umugore wari mu rugo rw'uyu muhanzi i Los Angeles aho yari ari kumwe n'itsinda ry'abandi bantu bari, icyo gihe havuka intonganya nk'uko byatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Ubu amakuru avuga ko Chris Brown atazakurikiranywaho icyaha cyo gukubita uyu mugore. Umuvugizi w'ibiro by'urukiko, Rob Wilcox, yemeza ko ubushinjacyaha bw'Umujyi wa Los Angeles bwanze urubanza rw'umugore wareze Chris Brown kumukubita urushyi rukamupfura umusatsi.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-mugore-washinjaga-chris-brown-kumukubita-agapfuka-imisatsi/

  • Hatangiye iperereza ku nkongi yibasiye Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga – #rwanda #RwOT

    Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

    Gusa ku rundi ruhande, ibitaro bya Kibagabaga bivuga ko hashyizweho itsinda ry’abahanga rigizwe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) rigomba kugenzura icyateye iyi nkongi.

    Nta muntu wigeze uburira ubuzima muri iyi nkongi, nta n’uwakomeretse. Ibikoresho birimo mudasobwa 23, Printer 12 biri mu byatwitswe n’iyi nkongi.

    Ubwo iyi nkongi yabaga, Polisi yahise ihagera irayikumira hirindwa ko hangirika ibindi bice.

    Mu gihe iyi Laboratoire yahiye, itsinda rya RBC ryabaye rihaye ibikoresho ibi bitaro biba bikoresha mu gupima indwara bisimbura ibindi byahiye.

    Igice cya Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga ni cyo cyangiritse

    source : https://ift.tt/3Fs7d4Q

  • Abanyeshuri bane batsindiye itike yo kuzitabira amarushanwa Nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bahatanaga n’abandi 20 baturuka muri za IPRC zitandukanye mu Rwanda mu irushanwa ryiswe “National Skills Competition 2021” rigamije guhitamo abanyeshuri b’abahanga bazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azaba ku wa 28 Werurwe-2 Mata 2022.

    Abarushanwaga bari mu byiciro bine bitandukanye birimo gusudira, ubwubatsi, amashanyarazi ndetse n’ibijyanye no gutunganya imiyoboro y’amazi.

    Amarushanwa yabaye mu minsi itatu, kuva ku itariki 5 kugeza kuri 7 Ukwakira 2021.

    Nizeyimana warushanyijwe mu bijyanye no gusudira, Niyigena Elie mu gukwirakwiza amazi (Plumbing and Heating); Irimaso David ukora ibijyanye n’amashanyarazi na Ndayishimiye André ukora mu bwubatsi ni bo begukanye imyanya ya mbere, bakaba bahawe imidali ya zahabu n’amafaranga ibihumbi 500 Frw buri wese.

    Batatu muri bo ni abanyeshuri ba IPRC Kigali mu gihe undi umwe yiga muri IPRC Gishari. Bakaba bazitabira irushanwa Nyafurika rizabera Swakopmund muri Namibia.

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Dr. Gashumba James, yavuze ko aya marushanwa azaba ngarukamwaka mu Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri benshi kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse binakureho ibyo abantu bakunda kuvuga by’uko ajyamo abatsinzwe ibizamini bya leta.

    Yakomeje agira ati “Ibi bizatuma twubaka Abanyarwanda bashobora guhangana n’abo mu bindi bihugu, bityo u Rwanda ntiruzongere gukoresha abakozi bavuye hanze kubera kubura Abanyarwanda bafite ubushobozi.”

    Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal, yavuze ko aya marushanwa ku rwego rw’igihugu atanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano maze rukerekana ibyo rushoboye bityo rugakomeza kwiteza imbere.

    Abazatsinda iri rushanwa muri Afurika bazitabira iryo ku rwego rw’Isi rizaba ribaye ku nshuro ya 46, rikazabera Shanghai mu Bushinwa mu Ukwakira 2022.

    Aya marushanwa ya Word Skills Competition ategurwa n’Umuryango wa World Skills International, aho rihuza ibihugu 80 hirya ni hino ku Isi.

    Abanyeshuri bahatanaga mu bwubatsi

    Ni irushanwa ryatangiye ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ukwakira 2021

    Abari bari kurushanwa mu gusudira

    Abafite ubuhanga mu bijyanye no gukora amazi ‘Plumbing and Heating’ na bo bari mu bahiganwe

    Abatsinze amarushanwa banahawe ibihumbi 500 Frw

    Abanyeshuri bane batsinze bahawe imidali ya zahabu; bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azabera muri Namibia

    Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye

    source : https://ift.tt/3FwCZxs

  • Rubavu: Amayobera ni yose ku nkongi yibasiye inzu y’umuturage igakongoka – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi uwo muturage yasobanuriye IGIHE ko yababereye amayobera kuko nta muriro wari mu ziko dore ko bari bawujimije mbere yo kujya kuryama.

    Ati “Saa yine z’ijoro nibwo twagiye kuryama dusiga tuzimije umuriro wose. Nka saa Saba numvise intama zari muri iyo nzu zabira, numva n’ibintu bihinda ndabyuka ngo ndebe maze nsanga yakongotse ntiwabona n’icyo uramira.”

    Inzu yahiye yari igikoni gifatanye n’aho intama zirara ndetse n’ahahunikwa imbuto z’ibirayi. Yavuze ko bagize amahirwe bakabimenya inzu bari baryamyemo itarafatwa.

    Yakomeje agira ati “Harimo intama icumi, imifuka itandatu y’imbuto z’ibirayi (ibiro birenga 600) n’ibindi bikoresho birimo ibyo mu gikoni.”

    Yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi “usibye kumirwa gusa”.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Bitaka, Murekatete Bernadette, yahamije iby’iyo nkongi ariko na we yemeza ko icyayiteye kitaramenyekana.

    Yagize ati “Ni byo koko inzu ye yahiye ariko icyateye inkongi ntikiramenyekana.”

    Murekatete yavuze ko hakomeje gukusanywa amakuru harebwa ko icyayiteye cyamenyekana, asaba kwirinda gukeka no gukwirakwiza ibihuha.

    Ibyari mu nzu byose byahiye birakongoka

    source : https://ift.tt/3lmJdbe

  • Serivisi nziza zarazamutse, umutekano uguma ku isonga- Uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, nibwo hamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’ubu bushakashatsi.

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere.

    Yagize ati “Ndizera ko twese twemera ko kwisuzuma bihoraho ari ingenzi mu kudufasha kubona aho dukwiye kunoza amazi atararenga inkombe ngo dukererwe n’intambwe n’imwe mu rugendo rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage bacu bose. Ku bw’ibyo mbona ubu bushakashatsi nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurushaho gushyira imbaraga mu miyoborere inyuze mu mucyo u Rwanda rwahisemo.”

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

    Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08% rivuye kuri 87,86% umwaka ushize.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

    Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%, naho iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65% ivuye kuri 78,14% umwaka ushize.

    Umuhango wo gushyira hanze RGS ya munani wari witabiriwe n’abantu batandukanye

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye aganira n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yari yitabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko buri nkingi igize ubu bushakashatsi ihagaze

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka yavuze ko ubu bushakashatsi ari uburyo bwo kwisuzuma nk’Igihugu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3uRx7u2

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#48: Byinshi kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko y'Abadepite agahunga ashinjwa kuba mu ngabo z'Umwami Kigeli #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#48 kiragaruka kuri Dr. Joseph SEBARENZI wayoboye Inteko Ishinga amategeko,umutwe w'Abadepite akaza kunyura Uganda ahunga nyuma yo gushinjwa kuba mu ngabo z'Umwami Kigeli!

    Dr. SEBARENZI byarashobokaga ko yaba na Perezida asimbuye Pasteur Bizimungu weguye muri Werurwe 2000 ariko muri Mutarama uyu munya-Kibuye wari mu ishyaka PL Abadepite bagenzi be bamushinje imikorere mibi!

    Maj. Rose KABUYE na Dr. Rose MUKANKOMEJE bo mu makosa bamushinjaga banageretseho ngo umwanda wari mu bwiherero bw'Inteko! Kurikira ikiganiro umenye birambuye uko Politiki yari ihagaze icyo gihe.

    Dr.Sebarenzi wahoze ari umukuru w'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda mu mwaka wa 1997 kugeza muri 2000,ubu yigisha kuri kaminuza muri Amerika.

    Dr SEBARENZI Joseph wayoboye Inteko hakabura gato ngo abe na Perezida! Byagenze gute? INTUMWA EP#48

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-48-byinshi-kuri-dr-joseph-sebarenzi-wayoboye-inteko-y

  • Kwenda(kwakira)umutsima mu ijoro wagambaniwemo #rwanda #RwOT

    “Nuko icyo nahawe n’umwami kumenya nicyo nabahaye namwe,yuko umwami yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima.” 1Abakorinto11:23

    Nifuje kubasangiza iri jambo mwese bakristo mukunda uru rubuga, ni iryo kwenda (Gufata) umutsima mu ijoro Satani yakugambaniyemo, kandi impamvu y’akagambane iruta akagambane ubwako. Ubusanzwe amajoro agenda agira ireme kubera ikiyarimo, gusa twibukiranye ko ijoro ridakunze gutinyukwa na buri wese, kandi umwifato w’umuntu mu ijoro uhinduka bitewe n’uririmo ndetse nuko rimeze.

    Pawulo yandikira Abakorinto yababwiraga ko Yesu yafashe umutsima mu ijoro bamugambaniyemo. Ijoro ririmo umugambanyi(Satani) ritandukana n’andi majoro kandi umugambanyi nta kindi kimuzana keretse kwiba ,kwica no kurimbura (Yohana10:10).Mu ijoro Abayuda bagambaniwemo bafashe umwanzuro barasenga iminsi itatu babwira Imana yemera kubarengera, amatangazo yari yaramanitswe arahinduka. Morodekayi ijoro Satani yamusabiyemo anyuze muri Hamani ni ryo Imana yamwigaragarijemo kubera kuguma kwizera no guhamya Imana (Esiteri6:1-3).

    Hari imyanzuro ifatirwa mu isi y’umwuka ikatugiraho ingaruka mu isi y’umubiri (Yobu1:6-). Imana yatanze Yobu ngo ageragezwe ariko ibika ubugingo bwe, hari igihe Imana yemera kudutanga tukageragezwa mu buryo butandukanye ariko dukwiye kugaragaza ko dukunze Imana no mu byago ndetse tukagumana kristo (Jambo=Mutsima). Benshi, iyo bageragejwe bahita bava mu byizerwa kandi ni ho Imana ibonera ko tuyikunda by’ukuri kuko tuba dufatanije na kristo imibabaro(1Petero4:12-).

    Hari abantu bagira inyoroshyo bigatuma batumva ijoro, cyangwa bakagira ababarwanaho. Ku kidendezi cy’i Betesida hari umuntu wari uhamaze igihe kirekire arwaye yarabuze umujugunyamo nk’uko abandi byagendaga, ubwo Malayika yazaga agahinduriza amazi. Iyo ijoro warigambaniwemo, abantu bakuvaho, ibyishingikirizo bikavaho ukagumana na Yesu uhoza abarira. Pawulo yaravuze ngo “Ubwo itimanye umwana wayo izabura ite kumuduhana n’ibindi byose”. Sisiteme ya malayika iratinda hagenda umwe, udafite umuntu akahatinda ariko hahirwa abafite intwari ya Yakobo ho umutabazi, ntibakangwa n’igikome, ahubwo bagihindura ahantu ah’amasoko, imvura y’umuhindo ikacyambika (Icyibaya kitwa Baka) umugisha, abo bagenda bagwiza imbaraga umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’imana isiyoni (Zaburi 84:7-).

    Iyo Yesu aje arategeka ukikorera ingobyi ukagenda, ntihabaho ufite umuntu umujugunyamo ahubwo habaho ufite Yesu kuko we arategeka bikamwumvira, bamwe biringira amagare n’amafarshi ariko twebweho twiringiye uwiteka Imana yacu, niyo izakora ibikomeye izategeka isi yose, tuzanesha nidusaba.

    Imana ikunda umuntu uhagarara mu cyuho nubwo yaba ari wenyine. Abisiraheri barwanye urugamba n’Abafirisitiya baraneshwa maze barahunga bose, ariko Eleyazari we arahaguruka yica Abafiristiya, ukuboko kwe kugwa ikinya ariko kumiranwa inkota…(2Samweli 23:10-). Kunanirwa kumuntu warwanye si ikibazo, warwana ukuboko kukagwa ikinya ariko wirinda guta inkota (Ijambo ry’Imana).

    Mu gihe unaniwe mu rugendo rwawe rebesha ukwizera ibiri mu i Juru, usabe Uwiteka agufashe nawe ntatinda. “Ufite uwo mwana afite ubugingo, umwizera naho yaba yarapfuye (Yohana 11:25). Nubwo wananirwa, guma muri position y’urugamba ugumane inkota mu ntoki ariyo Jambo ry’Imana, Satani agira ngo uracyakomeye, wibuka icyo Abayuda babikijwe barusha abandi, Yesu niwe Mutsima w’ukuri umufite afite ubugingo buhoraho ntazapfa.

    Mwene data ukwiriye kutita ku urugamba warwanye rutarangira, n’urwo bagushyizeho wenyine ngo ujugunye inkota (Ijambo), ahubwo yigumane mu ntoki Satani atakubona urwaho, kandi igihe kirageze burenda gucya, nimuze dutegereze igitondo twiringire Imana yacu niyo izakora imirimo, Amen! Iman ibahe umugisha yari Mwene so Ev. MAOMBE THEOGENE

    Source: Cepurnyarugenge.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwenda-kwakira-umutsima-mu-ijoro-wagambaniwemo.html