Category: Uncategorized

  • Amavubi ananiwe kudwinga imisambi ya Uganda b… – #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Uganda yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa kane wo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, kizabera muri Qatar mu 2022. Wari umukino wo kwishyura nyuma y’umukino ubanza wari wabereye i Kigali kuri uyu wa kane, nawo warangiye u Rwanda rutsinzwe.

    Abakinnyi 11 Uganda yabanjemo: mu izamu Charles Lukwago imbere ye: Denis Iguma wari Kapiteni, Aziizi Kayondo, Isaac Muleme, Enock Walusimbi Timothy Awanyi, Taddeo Lwanga, Bobosi Byaruhanga Moses Waiswa Fahad Bayo na Steven Mukwala.

    Abakinnyi Mashami Vincent yabanjemo: Emery Mvuyekure Mutsinzi Ange, Solomon Nirisarike, Muhire Kevin, Rukundo Denis, Emmanuel Imanishimwe, Rafael York Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel Tuyisenge Jacques na Kagere Medie.

    Umukino watangiye ku isaha ya Saa 15:00 za Kigali, Amavubi ashaka nibura kubanza igitego ikipe ya Uganda, ndetse bakaba banakora nk'ibyo uganda yari yakoreye i Kigali.

    Ntabwo u Rwanda rwaje guhirwa kuko  byarangiye Fahad Bayo atsinze igitego ku munota wa 22, ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.

    Mu gice cya kabiri Mashami Vincent yagerageje gukora impinduka, ashaka kwishyura igitego ariko bikomeza kwanga kuko umukino warangiye bikiri igitego kimwe ku busa.

    Mashami wari wagerageje gukora impinduka, ntacyo byamufashije mu kwihimura ku misambi ya Uganda. Kapiteni Haruna Niyonzima ntabwo yageze mu kibuga kuri uyu mukino, nyuma y’igihe kinini bitabaho.

    Nyuma y’imikino igera kuri 4 imaze gukinwa, u Rwanda rufite inota rimwe gusa rwakuye kuri Kenya. Uganda yujuje amanota 8, ikaba ikomeje guhangana na Mali zose zishaka kuyobora itsinda. Amavubi afite inota rimwe, ubu ntibigishobotse ko yayobora itsinda kuko n'iyo yatsinda imikino 2 isigaye itageza amanota 8.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110298/amavubi-ananiwe-kudwiga-imisambi-ya-uganda-biyaviramo-gusezererwa-110298.html

  • U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w'umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy'Isi 2022 #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino itandukanye yo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy'Isi cy'umwaka utaha 2022 kizabera mu gihugu cya Quatar, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsindiwe mu gihugu cya Uganda n'ikipe y'icyo gihugu igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya St Mary's yo mu gace ka Kitende, uyu mukino wahuzaga amakipe yo mu itsinda rya E ririmo U Rwanda, Kenya , Uganda ndetse na Mali wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, wasize Amavubi asoje ku mwanya wa Kane aho afite inota rimwe ku manota 12.

    Uyu mukino wo kuri iki cyumweru watangiye Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vincent yakoze impinduka aho mu bakinnyi bugarira yabanjemo Mutsinzi Ange mu mwanya wa Rwatubyaye Abdoul wari usanzwe abanzamo, undi ni Rukundo Denis wabanje ku mwanya wa Fitina Omborenga wagize ikibazo cy'Imvune mu mukino w'umunsi wa gatatu wo muri aya matsinda ndetse na Mukunzi Yanick wakinnye mu mwanya wa Sefu.

    Uyu mukino wasojwe ari igitego kimwe cya Uganda Cranes ku busa bw'Amavubi, ni igitego cyabonetse ubwo hari ku munota wa 22 w'umukino ubwo Fahad Bayo yaboneye igitego ikipe ye ya Uganda, bityo umukino unarangira ari igitego kimwe ku busa.

    Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye, ikipe y'igihugu ya Kenya yatsindiwe mu rugo na Mali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ibrahima Traore.

    Kugeza ubu muri iri tsinda rya E ryo guhatanira igikombe cy'isi, ikipe y'igihugu ya Mali niyo iyoboye nyuma y'imikino ine ifite amanota 10, irakurikirwa na Uganda ifite amanota 7, Kenya iri kumwanya wa gatatu aho ifite amanota abiri, u Rwanda rukaba ku mwanya wa Kane aho rufite inota rimwe.

    Biteganyijwe ko imikino y'umukino w'umunsi wa gatanu mu matsinda, izakinwa ku itariki ya 14 Ugushyingo 2021, iy'umunsi wa nyuma wa gatandatu wo uzakinwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, Amavubi akaba asigaje gusura kwakira Mali ndetse no gusoza isura ikipe y'igihugu ya Kenya.

    The post U Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w'umunsi wa kane wo mu matsinda yo guhatanira gukina igikombe cy'Isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatsinzwe-na-uganda-1-0-mu-mukino-wumunsi-wa-kane-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-gukina-igikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatsinzwe-na-uganda-1-0-mu-mukino-wumunsi-wa-kane-wo-mu-matsinda-yo-guhatanira-gukina-igikombe-cyisi-2022

  • Abahanzi Papa Cyangwe na Ariel Wayz bari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikomeje kureba uko amabwiriza yubahirizwa, abayarengaho bagahanwa. Urugero ni aho mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, abantu basaga 110 bafatiwe ahantu hatandukanye muri Kigali bamwe bari mu tubari mu masaha bakabaye bari mu ngo.

    Hari abafashwe bavuga ko bari muri gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo ya Papa Cyangwe ahagana saa saba z’ijoro, gusa bakaba bemera ko bakoze amakosa kandi bakaba bayasabira imbabazi.

    Abo bantu bafashwe bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru. Polisi ikaba isaba abantu bose barimo n’ibyamamare kutirara ngo badohoke ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    source : https://ift.tt/3FwKR2f

  • Amerika yatangiye ibiganiro n’abayobozi b’Abatalibani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inshuro ya mbere Abanyamerika bagiye guhura n’Abatalibani kuva Amerika yakura ingabo zayo muri Afuganisitani mu kwezi kwa Kanama 2021.

    Itsinda ry’intumwa za Amerika zahuye n’umuyobozi w’Abatalibani tariki ya 9 Ukwakira ndetse ibiganiro birakomeza na tariki ya 10.

    Amerika ivuga ko izakomeza umubano wayo n’ubuyobozi bushya bwa Afuganisitani nyuma y’ifatwa ry’umurwa mukuru w’icyo gihugu ari wo Kabul muri Kanama 2021, ariko kandi izaba n’inama ya mbere ibahuje imbonankubone.

    Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko Perezida Joe Biden ashyize imbere gushyigikira Abanyafuganisitani bari ku ruhande rwa Amerika mu myaka 20 ishize.

    Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeza ko abatalibani bashaka ubufatanye ku banyamerika basigaye muri Afuganisitani, impunzi amagana z’Abanyafuganistani zasigaye muri icyo gihugu hamwe n’abanyamahanga bakiri muri Afuganisitani ndetse badashaka kuhava.

    source : https://ift.tt/3mLE6RI

  • U Rwanda rwahawe kuyobora Ihuriro ry’abavoka mu karere k’ibiyaga bigari – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhabwa izo nshingano, rwasabwe kwihutisha gukemura ibibazo bikibangamiye abavoka bo mu karere birimo kwemererwa gukorera mu kindi gihugu kinyamuryango.

    ABGL ni ihuriro ry’abagize ingaga z’abavoka mu Karere k’ibiyaga bigari ariko babarizwa mu bihugu bitatu bikoresha ururimi rw’igifaransa ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abagize uyu muryango basaga 3000 kandi bavuga ko biteguye kubyaza amahirwe ahari yo kungurana ubumenyi mu by’amategeko.

    Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Kavaruganda Julien yavuze ko kubarizwa hamwe n’abavoka baturutse mu bihugu binyuranye hari byinshi bibungura mu bumenyi bujyanye n’amategeko.

    Ati “Duhurije hamwe tureba ibibazo biba bishobora kugariza ibihugu byacu, mu bijyanye n’amategeko no mu bijyanye n’ubutabera. Twuzuzunya mu kureba uburyo twabikemura no kureba uburyo abavoka bakorera muri ibyo bihugu bashobora kujya bambuka imipaka bitabagoye, umwe akaba yakorera mu kindi gihugu cyangwa akagisha inama mu gihe ahuye n’umuntu ukeneye ubutabera muri icyo gihugu. Tukamenya inzira twanyuramo mu gutanga ubutabera birenze imbibe z’ibihugu byacu.”

    Yakomeje agira ati “Tuba dufite byinshi tubarusha ariko nabo hari ibyo baturusha. Bigira ku byacu twagezeho, nk’uburyo inkiko zakomeje gukora mu bihe bya covid-19 natwe tukigira ku byo babashije kugeraho mu gushyiraho amategeko. Nabo bafite ibyo baba baturusha, hari amategeko bafite akoze neza, nubwo bashobora bo kugira imbogamizi mu kuyakoresha. Ntabwo ari twe twenyine dufite ubumenyi budasanzwe.”

    Yavuze ko mu gihe cy’Imyaka ibiri agiye kuyobora azibanda cyane ku guteza imbere imikoranire y’abavoka b’ibihugu byose nk’uko bakomeje kugaragaza ko bikiri imbogamizi, ubuhahirane, amahugurwa y’abavoka ku mategeko y’ibihugu binyuranye hagamijwe gusenyera umugozi umwe w’ubutabera bwihuse kandi bunoze mu bihugu binyamuryango.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rukorera mu mujyi wa Goma wanasoje manda ye y’imyaka ibiri, Abel Ntumba, yabwiye IGIHE ko kuba yarabaye umuyobozi wa ABGL wa mbere byari inshingano zitoroshye, kandi ko hari intego bari bihaye batagezeho kubera Covid-19.

    Yagaragaje ko byinshi bitakozwe aribyo bitezwe ku Rwanda birimo korohereza abavoka mu gukorera muri ibi bihugu binyamuryango binyuze muri iyo mikoranire, guhugurana mu by’amategeko ndetse no kurushaho kubaka umubano uhamye hagati y’u Burundi, RDC n’u Rwanda.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Burundi, Muhuzenge Jean de Dieu, yavuze ko biteze kuzigira byinshi ku Rwanda ngo kuko ari ibihugu bisangiye byinshi bishingiye ku mateka n’ururimi.

    ABGL, yashinzwe muri 2018 ku gitekerezo cyo guhugurana no kujya inama ku bavoka baturuka mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa byo mu Karere k’Ibiyaga bigari.

    Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwahawe kuyobora ABGL mu gihe cy’imyaka ibiri

    Kavaruganda Julien yagaragaje ko gukorera hamwe n’abavoka bo mu bindi bihugu byungura ubumenyi

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye abandi mu bihugu byabo

    ABGL yibumbiyemo abavoka bo mu bihugu bitatu, Burundi u Rwanda na RDC

    source : https://ift.tt/3DvZyk3

  • Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 60 zirimo inyubako z’ikigo nderabuzima – #rwanda #RwOT

    Iyi mvura yaguye ahagana saa munani n’igice igeza saa cyenda n’igice z’amanywa. Yangije ibisenge by’inzu 68 z’abaturage bo mu Tugari twa Rubona, Rutonde na Kajangwe mu Murenge wa Shyorongi, inyubako ebyiri zo’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zirimo ahakoreraga ishami ry’ubwisungane mu kwivuza n’aho babagira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye IGIHE ko bakiri kubarura neza ibyangijwe n’iki kiza no gukora ubutabazi bw’ibanze.

    Meya Kayiranga yasabye abaturage batahuye n’ibyago gufasha bagenzi babo bahuye n’ibiza. Yasabye kandi abafite inzu zidakomeye kurushaho kubizirika muri ibi bihe by’imvura.

    Nta wahasize ubuzima ariko Meya Kayiranga yavuze ko hakomeretse abantu babiri naho umwe agira ihungabana.

    Mu byangiritse harimo n’imyaka y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi. Haracyakorwa ibarura ngo hamenyekane ibyangiritse byose.

    Ku kigo nderabuzima cya Rwahi inyubako ebyiri zavuyeho ibisenge

    Ibisenge by’inzu 68 nibyo bimaze kumenyekana ko byatwawe n’imuyaga

    Amapoto y’amashanyarazi ni bimwe mu byangijwe n’imvura yaguye ivanze n’umuyaga

    source : https://ift.tt/3iLc73m

  • Bugesera: Hagaragaye umurambo w’umwana wari umaze iminsi aburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Umurambo w’uyu mwana wagaragaye kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo mu Mudugudu wa Kagasa 1 mu Kagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora.

    Tariki ya 2 Ukwakira nibwo ababyeyi b’uyu mwana bari batangaje ko babuze umwana w’umukobwa ndetse banabimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo zibafashe gushakisha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumara icyumweru bashakisha kuri uyu wa Gatandatu aribwo habonetse umurambo w’uyu mwana.

    Yagize ati “Ejo nibwo bamusanze mu murima uhingwamo imyumbati yapfuye. Inzego z’iperereza zahise zihagera zitangira iperereza ku cyaba cyamwishe.”

    Gitifu Rurangirwa yakomeje agira ati “Ubutumwa twaha abaturage ni uko tugomba gufatanya buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we bakajya batangira amakuru ku gihe ahaba hagaragaye ibibazo nk’ibi byaba byiza bakabigaragaza n’icyaha kitaraba kuko bifasha gukurikirana.”

    Umwana bikekwa ko yishwe yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Umurambo we wajyanwe mu bitato bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.’

    Ikarita ya Satellite igaragaza umurenge wa Gashora muri Bugesera

    source : https://ift.tt/3FzpZan

  • Papa Cyangwe na Ariel Wayz mu bantu 113 bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umuraperi Papa Cyangwe n'umuhanzikazi Ariel Wayz bari mu bantu 113 bafashwe na Polisi y'Igihugu barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 aho bafatiwe mu tubari barimo kunywa inzoga nyuma y'amasaha agengwa n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Bafatiwe mu tubari dutandukanye bajyanywa muri Stade ya IPRC iri ku Kicukiro, baraganiriza mbere y'uko barekurwa.

    Uko ari 113 beretswe itangazamakuru ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2021.

    Abafite utubari ndetse n'abatugana bakomeje kwibutswa ko COVID-19 ntaho yagiye, ndetse basabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/papa-cyangwe-na-ariel-wayz-mu-bantu-113-bafatiwe-mu-tubari-barenze-ku-mabwiriza

  • Uganda Cranes yongeye gutsina Amavubi iyakura burundu mu gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho,ikipe y'u Rwanda yasezerewe burundu mu rugamba rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi 2022 nyuma yo kongera gutsindwa na Uganda igitego 1-0 kuri iki cyumweru.

    U Rwanda rusezerewe mu majonjora y'igikombe cy'Isi 2022 kizabera muri Qatar mu gihe habura imikino 2 irimo uwa Mali i Kigali na Kenya i Nairobi.

    Igitego cya Uganda cyabonetse muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, cyinjijwe na Fahad Bayo ku munota wa 22, ku mupira wari uturutse muri koruneri ukurwaho nabi na Tuyisenge Jacques, ugeze kuri uyu Munya-Uganda awutsindisha umutwe.

    Uyu mukino wa kane wo mu itsinda E wabera kuri Stade ya St Mary's Kitende,wongeye kugaragaza imbaraga nke z'Amavubi by'umwihariko mu busatirizi.

    Umutoza Mashami yari yakoze impinduka enye ugereranyije na 11 bari babanje mu kibuga Amavubi atsindwa na Uganda igitego 1-0 ku wa Kane w'iki cyumweru.

    Gutsindwa uyu mukino byatumye Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E n'inota rimwe mu gihe mu Ugushyingo azakira Mali mbere yo gusura Harambee Stars ya Kenya.

    Les Aigles du Mali yayoboye iri tsinda n'amanota 10 nyuma yo gutsindira Kenya iwayo igitego 1-0 cyinjijwe na Ibrahima Koné ku munota wa 55.

    Amavubi afite inota 1,amanota make yaherukaga ni 2 mu gushaka itike ya 2014 muri Brazil.

    Abakinnyi 11 Mashami Vincent yabanje mu kibuga:

    Umunyezamu: Mvuyekure Emery

    Ba myugariro: Salomon Nirisarike, Mutsinzi Ange, Rukundo Denis na Emmanuel Imanishimwe

    Abakina hagati mu kibuga: Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabel na Rafael York

    Ba rutahizamu: Kevin Muhire, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uganda-cranes-yongeye-gutsina-amavubi-iyakura-burundu-mu-gushaka-itike-y