Category: Uncategorized

  • Guverinoma iri guteganya ikigega cyihariye kizafasha abahinzi-borozi kubona inguzanyo – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, mu biganiro byayihuje inzego zitandukanye n’abakora muri uru rwego mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bigikoma mu nkokora gahunda zo gufasha abahinzi n’aborozi kubona amafaranga yo gukoresha mu mishinga yabo.

    Abafite ibigo by’imari na za banki muri rusange bagaragaza ko impamvu birinda gutanga amafaranga menshi ku bari mu buhinzi n’ubworozi, ari uko ayo mafaranga ari ay’abakiliya babo baba barimo gucuruza.

    Ni ukuvuga ko banki iyo yakiriye abakiliya babiri baje kwaka inguzanyo barimo umucuruzi ugaragaza ko azajya yishyura mu gihe gito cyangwa azahita yishyura mu gihe cya vuba, na wa muhinzi ugaragaza ko azatangira kwishyura nyuma y’igihembwe ari uko yasaruye, banki ihitamo kuguriza uzayishyura vuba.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko nka leta bagiye gutekereza uko hashyirwaho ikigega cyangwa uburyo bwihariye bwo gufasha abahinzi kubona amafaranga.

    Ati “Iyo uganiriye n’abantu benshi, bigaragara ko igihe kigeze ko hatekerezwa ku kigega cyajyamo amafaranga runaka y’ubuhinzi, hari n’abavuga ko ashobora no kujya ahandi hantu runaka hakaba hajyaho banki y’ubuhinzi, abandi bakavuga ko yajya nko muri BRD, akaba ari amafaranga agamije guteza imbere ubuhinzi.”

    Yakomeje agira ati “Ni aho nka leta natwe tubona hakwiye kujyaho ikigega cy’amafaranga gishobora gufasha mu gutanga ingwate cyangwa mu gufasha amabanki kuba yabona amafaranga ahagije kugira ngo ayahe abo bahinzi, nicyo turimo kuganiraho ngo turebe uko twabafashamo.”

    Dr Ngabitsinze yavuze kandi ko muri rusange leta igiye kureba icyakorwa mu gushyiraho iyo banki cyangwa gukoresha isanzwe ariko icyo kigega gifasha abahinzi kikaba cyajyaho.

    Ati “Icyo iki kigega cyafasha, ni ukugira ngo nibura amabanki agire icyizere ko hari amafaranga ahari yatangwa kugira ngo ashyigikire abahinzi n’uwagira ikibazo habe hari uburyo ayo mafaranga yakwishyurwa . Ikindi ni ukubona amafaranga yo gutanga, hari igihe ayo ziba zifite aba adahagije kuko niba twifuza gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, ni byiza ko icyo kigega cyajyaho kikajya gifasha abahinzi kubona ayo mafaranga.”

    Dr Ngabitsinze kandi yavuze ko icyo kigega kigiyeho byakemura ikibazo cy’abakunze gutaka inyungu z’umurengera bakwa iyo bahawe inguzanyo.

    Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu bafite za banki zatangiye gukorana n’abahinzi babaha inguzanyo yaba iy’igihe gito n’igihe kirekire, bavuga ko uru rwego ari nk’izindi kandi narwo rwunguka bityo amabanki akwiye kwizera abarukoramo.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri AB Bank, Ndikumana Jerry Joas yavuze ko kuva batangira gutanga inguzanyo ku bahinzi hari benshi bagenda bafata amafaranga kandi akunguka.

    Ati “Udashyize amafaranga menshi mu buhinzi nta handi wayashyira kuko kugeza ubu Abanyarwanda 80% batunzwe n’ubuhinzi.”

    Yakomeje agira ati “Ikibazo kigenda kivuka ni ikijyanye n’izo mbogamizi cyangwa ibibazo birimo ariko ikigaragara iyo umaze gushyiramo amafaranga ubona ko ibyo bibazo bigenda bibonerwa umuti.”

    Minisiteri y’Ubuhunzi n’Ubworozi itangaza ko kugeza ubu amafaranga ashyirwa muri uru rwego rw’ubuhinzi akiri kuri 5% mu gihe hari intego yo kuzaba yageze hejuru ya 10% mu 2024.

    Leta yagaragaje ko gushyiraho ikigega cyangwa banki ifasha abahinzi n’aborozi aribyo bizafasha mu iterambere ry’urwo rwego

    source : https://ift.tt/3iOpuPY

  • COPEDU Plc yahawe igihembo nka Microfinance ya mbere mu Rwanda itanga serivisi nziza – #rwanda #RwOT

    Abayobozi bayo biyemeje gukomeza guharanira ko COPEDU iba igicumbi cy’ahatangirwa serivisi nziza mu gihugu.

    Ibi bihembo bya ‘Service Excellence Award’ byatanzwe ku nshuro ya Gatandatu, aho bitegurwa n’ikigo gisanzwe gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo mu nzego zitandukanye cya Kalisimbi Events.

    COPEDU Plc ni kimwe mu bigo byahawe ibihembo byo kuba byaratanze serivisi nziza ku bakiliya babyo mu 2021, mu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Ukwakira kuri Lemigo Hotel hubahirizwa amabwiriza ya Covid-19.

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Bigiramana Francine, yavuze ko bakiriye neza igihembo bahawe kuko batowe n’Abakiliya babo ndetse biba akarusho kuko cyahuriranye no gusoza icyumweru cyahariwe Abakiliya.

    Yagize ati “Kuba muri iki cyumweru [cyahariwe umuguzi] ari abakiliya baduhisemo bifite icyo bisobanuye kuri COPEDU Plc ndetse bitwereka ko ibyo dukora hari benshi babibona tukaba dushimira abakiliya bacu cyane.”

    “Iki gihembo twahawe kiduteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane tugaha abakiliya bacu serivisi nziza zihuse kandi zinoze, ziruse izo twabahaga, tukaba tubizeza ko tuzakomeza gushyira imbaraga mu gusubiza ibyifuzo byabo.”

    Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri COPEDU Plc, Ntirenganya Alphonse, yavuze ko iyi ‘microfinance’ yiteguye gukomeza gahunda zayo zo guteza imbere abari n’abategarugori ndetse ko iki gihembo cyahuriranye n’uburyo bushya ifite bwiswe ‘Tinyuka’ bugenewe cyane abagore.

    Yagize ati “Covid-19 yagize ingaruka ku mishinga itandukanye y’abantu, muri Tinyuka rero abategarugori tubaha inguzanyo y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni eshanu nta ngwate. Urumva ko ari ikintu cyatuma umuntu ava ku rwego rumwe akagera ku rundi.”

    Ntirenganya yavuze ko nta byinshi basaba uje kwaka inguzanyo apfa kuba gusa afite ipatanti, asanzwe akora umushinga runaka ndetse afite n’ibyangombwa byawo ubundi bakamutera ingabo mu bitugu bakamufasha kwagura umushinga we nyuma y’uko imishinga myinshi ikomwe mu nkokora na Covid-19.

    Uretse ubu buryo, COPEDU Plc ifite n’izindi serivisi igenera abakiliya zitandukanye.

    Mu cyerekezo cya COPEDU Plc, ivuga ko izakomeza guhaza ibyifuzo by’abakiliya bayo ndetse igafatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo yo guteza imbere abari n’abategarugori.

    Ntirenganya ushinzwe inguzanyo (ibumoso), Bigirimana ushinzwe ishami ishami ry ubucuruzi (hagati) na Niyonshuti Emmanuel ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri COPEDU Plc (iburyo) bishimira igihembo bahawe

    Bigirimana ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU Plc yavuze ko igihembo bahawe cyabateye imbaraga zo kurushaho gukora cyane

    COPEDU Plc yahawe igihembo cy’umwaka nka microfinance ya mbere nziza mu Rwanda

    Abayobozi ba COPEDU Plc biyemeje guharanira ko ikomeza kuba igicumbi cy’ahatangirwa serivisi nziza

    Ubwo Bigiramana yajyaga gufata igihembo cya COPEDU Plc

    Bigiramana yavuze ko kuba igihembo COPEDU yahawe, yagihawe n’Abakiliya ari iby’igiciro

    Niyonshuti Emmanuel ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa yishimira igihembo bahawe

    Ntirenganya yavuze ko COPEDU izakomeza kuba hafi abakiliya ibagerera ku byifuzo byabo

    source : https://ift.tt/3Bwlon0

  • Amahirwe y’ishoramari yari yararengejwe ingohe ahishe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017 Perezida Emmerson Mnangagwa yajya ku butegetsi muri Zimbabwe, umubano w’u Rwanda n’iki gihugu warushijeho gutera intambwe igaragara.

    Ibi bishobora gushimangirwa n’uko ari nabwo ibihugu byombi byahisemo gufungura ambasade. U Rwanda rwafunguye ambasade muri Zimbabwe mu Ukwakira 2018, mu gihe Zimbabwe nayo yayifunguye i Kigali mu Ukwakira 2019.

    Igitekerezo cyo gutangiza Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference kandi cyazanywe bwa mbere mu 2019, nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa yari amaze gusura Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no korohereza ubucuruzi.

    Uyu mubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kureba uko byarushaho gufatanya mu bintu bitandukanye hagamijwe kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage babyo.

    Kuba ibihugu byombi byarahisemo gushyira imbaraga mu mubano n’ubutwererane bifitanye, ni uko hari amahirwe kimwe kibona mu kindi.

    Zimbabwe ni igihugu kiri muri Afurika y’Amajyepfo gifite ubuso bwa 390,757 km2. Bitewe n’icyerekezo iki gihugu kirimo bituma kitabona uko gihahirana neza na Afurika yo hagati ndetse n’iyo mu burasirazuba. Ibi bituma Zimbabwe ibona u Rwanda nk’igihugu cyayifasha kwinjira muri utu turere turimo amasoko manini nk’irya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    U Rwanda kandi narwo rubona Zimbabwe nk’inzira yarufasha kugeza ibicuruza byarwo muri Afurika y’Amajyepfo.

    ’Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference’ ihanzwe amaso

    Nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa atanze igitekerezo cyo gutangiza ‘Rwanda – Zimbabwe Trade and Investment Conference’, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yagiriye uruzinduko muri Zimbabwe ku butumire bw’icyo gihugu, hemezwa ko iri huriro rizajya rihura buri mwaka mu rwego rwo gusangira ubunararibonye n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Bwa mbere iri huriro riherutse guteranira mu Rwanda kuva ku wa 28-30 Nzeri 2021, abanyepolitike, ba rwiyemezamirimo n’abandi bose barebwaga n’ibi biganiro baturutse mu bihugu byombi.

    U Rwanda na Zimbabwe biherutse gusinya amasezerano y’ishoramari atandukanye yitezweho kubyarira umusaruro impande zombi

    Guverinoma ya Zimbabwe yari ihagarariwe n’abantu 15 barimo abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, iy’ubucuruzi n’inganda, iy’ibidukikije abakora mu bukerarugendo no kwakira abantu ndetse n’abakora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere muri Zimbabwe, ZimTrade. Iki gihugu kandi cyari gihagarariwe n’abayobozi 70 b’ibigo by’abikorera.

    Ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi 102 b’ibigo ndetse n’abagize Guverinoma 28.

    Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, yavuze ko mu minsi ibiri y’ibi biganiro hari byinshi byagezweho.

    Harimo amasezerano atanu y’ubufatanye hasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu nzego z’ubukerarugendo n’ubucuruzi, ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe, ubufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda na Zimbabwe, ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ubufatanye mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

    Yavuze ko Guverinoma zombi zameranyije ibintu bitandukanye byafasha mu kuzamura ubucuruzi n’ishoramari birimo no kuva viza imwe y’ubukerarugendo.

    Ati “Twemeranyije ko hejuru y’amasezerano y’ubufatanye twasinye tugomba gushyiraho n’ibindi bikorwa, mu byo twaganiriyeho hakaba harimo kwihutisha uburyo bwo gushyiraho viza imwe y’ubukerarugendo, ku buryo abashyitsi cyangwa ba mukerarugendo basuye kimwe muri ibi bihugu bashobora no gusura ikindi bidasabye kongera kwaka indi viza.”

    “Twanaganiriye ku buryo bw’imicungire ya za Pariki z’Igihugu no kwimura inyamaswa, twemeranya ko mu byumweru bitatu biri imbere tuzakora urutonde rw’inyamaswa ibihugu byombi bishobora guhererekanya kugira ngo twongerere imbaraga ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.”

    Ku ruhande rw’abikorera nabo hari byinshi bemeranyije birimo nko kuba ikigo cyo muri Zimbabwe gikora ibijyanye n’ibikoresho byo mu nzu, Teecherz Home & Office cyemeye gutangiza ibikorwa byacyo mu Rwanda. Mu bindi bigo byagaragaje ubushake bwo gutangira gukorera mu Rwanda harimo Maka gikora ibijyanye no kuhira na ZimNyama gitunganya ibikomoka ku matungo na W2 Industries.

    Hagati y’u Rwanda na Zimbabwe harimo kilometero 2776, nibura bifata iminsi iri hagati ya 10 na 12 kugira ngo imodoka ivuye mu gihugu kimwe igere mu kindi. Ibi bituma ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi burushaho kugorana.

    Mu byaganiriweho harimo kureba ingamba zafatwa kugira ngo iyi minsi y’urugendo igabanuke binyuze mu korohereza ibyangombwa bisabwa mu bijyanye n’ubwikorezi.

    Umuyobozi wungirije wa RDB yavuze ko mu bijyanye n’ubucuruzi indi ngingo yaganiriweho ari ijyanye no gufasha abikorera kuba batangiza ibikorwa byabo mu gihugu kimwe babikuye mu kindi no kwihutisha amasezerano azabafasha kwimurira igishoro mu kindi gihugu. Harimo no kwihutisha amasezerano azabafasha kudasoreshwa kabiri igihe bakorera mu bihugu byombi.

    Zimbabwe iriteguye

    Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda wa Zimbawe, Dr Sekai Nzenza na we wari witabiriye iri huriro yabwiye Sunday Mail ko ibi biganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda abibona nk’amahirwe adasanzwe.

    Ati “Amahirwe ari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe aragutse cyane, by’umwihariko mu bijyanye n’inganda ndetse no kubyaza umusaruro umutungo kamere. Twamaze kubona umusaruro w’ibiganiro mu minsi mike ishize tugomba gukora ku buryo hajyaho visa imwe hagati y’ibihugu byombi, nta mpamvu yo kugira ngo buri gihugu kigire visa. Tuzategereza Guverinoma ibyemeze.”

    Yavuze ko mu minsi mike iki gihugu kizakira itsinda ry’u Rwanda rikora mu bijyanye n’ubukerarugendo kugira ngo harebwe uko ibihugu byombi bitangira gukorana muri uru rwego.

    Umuyobozi Mukuru wa ZimTrade, Allan Majuru yavuze ko iri huriro ari amahirwe adasanzwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko iri huriro ryarangiye hasinywe amasezerano afite agaciro kza miliyoni z’Amadorali.

    Yavuze ko ibimaze kugerwaho byagizwemo uruhare rukomeye na Ambasade n’Abakuru b’Ibihugu bombi.

    Ati “Kwiyemeza kw’Abakuru b’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye no gushyiraho Ambasade muri Harere na Kigali, byatanze urubuga rukomeye rwo gukora ubucuruzi. Izi ambasade ebyiri zimaze gukora akazi gakomeye. Ibyo zabashije gukora mu myaka ibiri byashoboraga gufata imyaka itanu cyangwa irenga.”

    Majuru yavuze ko Zimbabwe yiteguye gukoresha u Rwanda nk’amarembo ayinjiza ku yandi masoko.

    Ati “Amahirwe ari hano ni menshi. Ibihugu byombi ntabwo bikora ku Nyanja ariko bihuriye ku nzira y’ubutaka. Turashaka gukoresha u Rwanda mu kwinjira muri Afurika y’i Burasirazuba. Twaherukaga Kinshasa, mu Burundi na Centrafrique.”

    Yakomeje avuga ko Abanya-Zimbabwe bashobora kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi bw’indabo, ubukerarugendo, ubwubatsi n’uburezi.

    Imibare igaragaza ko mu 2020 Zimbabwe yari ifite abaturage barenga miliyoni 14.86 mu gihe ubwiyongere bw’abaturage bwari kuri 2,3% muri icyo gihe.

    Ubukerarugendo buri mu bigira uruhare runini mu musaruro mbumbe w’igihugu aho bugira 12%, ubuhinzi bugira uruhare rungana na 11%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 9%, mu gihe serivisi zigira uruhare rwa 16%. Zimbabwe ni Umunyamuryango wa SADAC, COMESA ndetse na ACP.

    Perezida Paul Kagame yitabiriye iri Huriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe

    Iri huriro ryabaye umwanya mwiza wo gusuzuma amahirwe y’ishoramari ibihugu byafatanya kubyaza umusaruro

    Abashoramari bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Impande zombi zemeranyije gutangira gushyira mu bikorwa amasezerano zasinye

    source : https://ift.tt/3mK3aIN

  • Hari abayobozi b’amashuri bazabiryozwa: Imvano y’icyemezo cyo gusibiza abanyeshuri barenga ibihumbi 60 – #rwanda #RwOT

    Kuwa 4 Ukwakira 2021 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya Leta byakozwe mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Iki cyemezo cyo gusubiza kireba abanyeshuri batsinze ikizamini gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abo banyeshuri batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu byiciro bikurikira nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazasibizwa.

    Icyemezo cyo gusibiza abataratsinze neza gishingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu umwaka ushize wa 2020, urebana no ‘guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi’.

    Byitezwe ko aba banyeshuri bazafashwa gusubiramo amasomo ku bufatanye n’ibigo bari basanzwe bigaho bakazasubira mu bizamini kugira ngo bazimukire mu kindi cyiciro bamaze gutsinda ku kigero giteganywa.

    Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko gufata iki cyemezo byaturutse ku bintu byinshi birimo n’uko isoko ry’umurimo ryari rimaze igihe kinini ribisaba ngo kuko bamwe mu barangizaga amashuri bagaragazaga icyuho mu bumenyi.

    Ati “Hari impamvu zabyo nyinshi, ubundi uburezi bureba igihugu ntabwo ari Minisiteri y’Uburezi cyangwa amashuri ahubwo tureba isoko ry’umurimo. Nubwo tuvuga ko aba bakiri mu mashuri abanza bakizamuka no mu cyiciro rusange ariko nibo bazamuka bakavamo abarimu dutegereje n’abandi bayobozi b’igihugu bose. Ntabwo rero twakomeza kwirengagiza icyo isoko ry’umurimo rivuga, buriya iyo bavuze ireme ry’uburezi humva byinshi ariko abakira abanyeshuri bigaragaza impungenge.”

    Yavuze ko mu mpungenge abatanga akazi ku isoko ry’umurimo bagaragazaga harimo n’uko hari n’abarangiza amashuri batazi kwandika.

    Dr Uwamariya yavuze ko hari impamvu zitandukanye zatumye Leta itinda gufata iki cyemezo cyo kujya isibiza abatsinzwe zirimo kuba ibyumba by’amashuri byari bike, nta barimu bahagije bo kubigisha ndetse no kwihanganira abanyeshuri batsindwaga kubera ko aho biga ari kure.

    Yavuze ko izi mpamvu zitandukanye zatumye Leta yorohereza abantu bose kugira ngo babashe kwiga ariko yemeza ko iki aricyo gihe cyo gusubira inyuma hagasubizwaho icyemezo cy’uko hazajya himuka uwatsinze, kuko ibyinshi muri ibi bibazo byamaze gukemurwa.

    Ati “Igihe byakozwe bagakomeza kwiga byari muri ya gahunda yo gushishikariza abantu gukomeza kwiga aho bafunguriye amarembo buri wese ngo ni agende yige. Ikindi Leta yashyize imbaraga nyinshi cyane mu mashuri nubwo bitagaragara ariko hari byinshi byakozwe, ubwo ndavuga mu bikorwa remezo. Mbere hazaga impamvu zitandukanye ugasanga amashuri ari kure y’abana bigatuma amanota aba make.”

    “Hari aho wasangaga umwana ava mu bilometero 19 ajya ku ishuri, hari igihe yashoboraga kwiga kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru icyo gihe ariko ubu hashyizweho ibyumba by’amashuri. Umwana yaratsindwaga ukavuga ko hari icyo abura ukavuga ngo ka dukomeze tugerageze kuvuga ngo duhagararire aha ntabwo byaba ari byo.”

    Yakomeje avuga ko kugeza ubu abanyeshuri nta rwitwazo bafite rwatuma batsindwa.

    Ati “Ubu kubera kongera ibyumba by’amashuri bigabanya ingendo abana bakora, ubu bafite uburyo bwo kwiga, ni ngombwa ko dushyiramo igitsure n’ingufu kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke.”

    “Ntabwo ari ukuvuga ko ibyakozwe mu myaka yashize byari bibi ahubwo habagaho kureba uko abanyeshuri babasha kugera ku mashuri, ntiwari kuvuga ngo bakomeze abandi basigare kuko n’iyo basigara ntiwari kubona aho ubashyira. Ubu twitaye ku bivugwa ku ireme ry’uburezi tukareba ibikorwaremezo byashyizweho, tukareba abarimu tumaze kugira ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu kwimakaza ireme.”

    Hari abayobozi b’amashuri bazabiryozwa

    Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyatangiye kumanuka kijya hasi mu mirenge no mu bigo by’amashuri kugira ngo harebwe impamvu yatumye batsindwa kugeza ku rwego rwo gusibira.

    Yavuze ko muri iri genzura hazarebwa niba ababifitemo uruhare ari abanyeshuri, abarimu, ubuyobozi bw’ikigo cyangwa abashinzwe uburezi mu mirenge. Amakuru ari gukoreshwa muri iri genzura ni ayakusanyijwe mu gihe cy’imyaka itatu.

    Ati “Muri aba bana bose tugomba kureba ikibazo buri mwana afite kuko ushobora gusanga atarabonye amanota amwemerera kwimuka kubera ko habaye uburangare yabuze umwitaho.”

    “Muzatangara hari ishuri, ikigo cyose hashobora kuba haratsinze umwana umwe cyangwa babiri, hari n’amashuri uzasanga abana bose batsinze […] nujya ku kigo ugasanga abana babiri gusa nibo batsinze abandi bose basigaye, ni ukuvuga ngo ikibazo ntabwo kiri kuri rya shuri ryonyine uzahita usubira inyuma urebe.”

    Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko ishuri bazasanga rifite ikibazo cyo kudatsindisha kimaze kuba karande bizaba ngombwa ko hafatwa ibindi byemezo zirimo guhindura ubuyobozi bw’ikigo n’abarimo.

    Ati “Birasaba ingamba zidasanzwe zirimo ko dushobora no guhindura ubuyobozi bw’ikigo harimo ko dushobora guhindura abarimo, harimo ko tugomba guhamagara ababyeyi tukicarana n’ubuyobozi bw’aho, tukavuga tuti ikibazo kiri aha ni ikihe? Kubera ko nta murenge utagira umukozi ushinzwe uburezi […] abo bantu bakora iki umunsi ku munsi niba ishuri rishobora kumara imyaka itatu ikurikirana nta munyeshuri uhava ubona amanota.”

    “Ibyemezo bizafatwa hashingiwe kuri buri kigo uko kimeze[…] dufate urugero dusanze ishuri ryose ryaratsinzwe, ntabwo dushobora kwemera ko umuyobozi w’ikigo ahaguma.”

    Abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 115.076 naho mu cyiciro rusange bari 121.626 barimo abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386.

    Ku bijyanye n’ibyiciro by’imitsindire (Divisions), mu mashuri abanza abaje mu cya mbere ni 14.373 bihwanye na 5,7%; mu cya kabiri 54.214 (21,5%), icya gatatu ni 75.817 (30,10%) na ho icya kane bakaba 63.326 (25,10%).

    Mu basoza Icyiciro Rusange, abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 (15,8%); icya kabiri ni 22.576 (18,6%), icya gatatu ni 17.349 (14,3%) naho mu cyiciro cya kane harimo 45.842 (37,7%.).

    Nko mu mahuri abanza, abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere ni abafite kuva ku inota rya 1-16; icya kabiri kiri hagati ya 16 na 28; icya gatatu 29-34; icya kane 35-41. Abasigaye baba bari muri U (unclassified), ni bo baba batsinzwe, ni ukuvuga ko muri buri somo baba babonye inota rya 9.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hatangiye gukorwa igenzura ku mpamvu abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe cyane ku rwego bafatirwa icyemezo cyo kubasibiza

    source : https://ift.tt/3uWMCAI

  • Uganda yongeye gutsinda u Rwanda mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Bayo Fahad ku munota wa 22 w’umukino mu gice cya mbere, uyu akaba ari na we watsinze igitego cyabonetse mu mukino wa mbere wari wahuje aya makipe i Kigali tariki 07 Ukwakira 2021.

    U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda E aho rufite inota rimwe rukaba ruri kumwe na Uganda ya kabiri mu itsinda n’amanota 8, Mali ya mbere n’amanota 10 na Kenya ya gatatu ifite amanota 2, aya makipe kimwe n’andi atandukanye akaba ari mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

    source : https://ift.tt/2YFVM9c

  • Messi yagaragaje ibyiyumviro bye kuri Mbappe – #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Lionel Messi aganira n’ikinyamakuru France Football, yatangaje ko byaba byiza mu gihe Kylian Mbappe atagira aho ajya, kuko byabafasha kugera ku ntego zabo. Yagize ati: 'Nisanze hano kandi Mbappe simuzi neza kuburyo nagira byinshi namuvugaho. Simpamya neza niba Mbappe azajya muri Real Madrid, gusa buri umwe wese ategereje uko bizagenda. Gusa mu gihe byarangira agumye hano, byaba ibyishimo ndetse n’ubundi buryo bwo kudufasha kugera ku ntego zacu.”

    Messi ntashaka ko Mbappe agenda

    Messi akomeza avuga ko yanyuzwe n’ibihe yagiranye na Mbappe, ubwo yageraga mu Bufaransa. Yagize ati: Mu by'ukuri, nanyuzwe n’umunsi wa mbere nkihura na Mbappe. Nkigera mu Bufaransa, icyumweru cya mbere nakimaranye na Mbappe nasanze avuga neza ikinya-Espagne  byatumye mwisangaho. Burya umuntu iyo mubanye neza hanze y’ikibuga, bituma ibintu byoroha. Ku bw'ibyo, ndahamya ko ibintu bizagenda neza Mbappe akaguma hano.”

    Mbappe aherutse gutangaza ko yagize ibyishimo ubwo yisangaga arimo gukinana na Messi, kuko ari ibintu atatekerezaga.  Messi na we yifuza ubufatanye bwe na Neymar na Mbappe, ko bwafasha ikipe ya PSG kwegukana igikombe cya Champions League bwa mbere mu mateka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110293/messi-yagaragaje-ibyiyumviro-bye-kuri-mbappe-110293.html

  • Umusore warangiriye ku myenda y'imbere ya wa mukobwa w'i Kigali agatwita, dore icyo yamukoreye nyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y'umukobwa witwa Clemance w'i Kigali watanze ubuhamya bubabaje avuga uburyo umusore wari inshuti ye yaje kumutera inda atamusambanyije ahubwo akarangiriza ku myenda ye bikarangira asamye .Ni ibintu byagiye bigarukwaho n'abatari bake bamwe batuka uyu mwana w'umukobwa bavuga ko abeshya ahubwo ko ari we wijyanye ku musore bigatuma amusambanya.Kuri ubu Clemance ahamya ko yahaye imbabazi uyu musore wamuhemukiye ndetse basigaye ari abashuti bisanzwe.

    Mu kiganiro Clemance yari aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we,ariko kubera guhatirizwa n'uriya musore bakundanaga byaje kurangira amuteye inda akiri isugi ariko badakoze imibonano mpuzabitsina. Nyuma yo guterwa inda Clemance yatereranwe n'uwari umukunzi we aza no kubyara ariko nyamusore ntiyamuha ubufasha na buke.

    Kuri iyi nshuro nanone mu kiganiro yongeye gutanga kuri Youtube yavuze ko uyu musore wamuhemukiye yamuhaye imbabazi kandi ko basigaye ari abashuti bisanzwe.Yavuze ko atamwita papa w'umwana we ngo kuko ntacyo yamufashije kandi ko kwitwa umupapa biharanirwa.Yakomeje avuga ko yagiye yibasirwa n'abatari bake nyuma yo kumva ibyamubayeho bamwe bamubwira ko yabigize uruhare kugirango ahohoterwe ariko ko byose yagiye abyima amatwi kuko hari nabamuhaye ubutumwa bumuremamo ikizere.

    Uyu mukobwa kandi akomeza kuvuga ko ibyamubayeho yabikuyemo isomo maze agira inama abana b'abakobwa bari mu kigero cye. Yagize ati: 'Isomo nakuyemo ni ukwirinda kujya gusura abahungu kubera ko iyo ntajyayo ntabwo byari kuba. Ubwo rero ni ukwirinda ibishuko by'abahungu cyane ko tuba tukiri na bato kandi bo baba baturuta'.

    Source : https://yegob.rw/umusore-warangiriye-ku-myenda-yimbere-ya-wa-mukobwa-wi-kigali-agatwita-dore-icyo-yamukoreye-nyuma/

  • Nyuma ya gahunda ya Nta gikwe yari afite, Miss Mutesi Jolly arashaka gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly yahishuye ko ashaka guhindura gahunda ya nta gikwe yari yarihaye agakora ubukwe nk'abandi nyuma yo kubona ubukwe bwakozwe na Miss Bahati Grace wabaye miss Rwanda 2009.

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya instagram Miss Jolly yanditse abwira Miss Bahati n'umugabo we ko basa neza maze yandika avuga ko gahunda ya 'Nta Gikwe' yari yarafashe agiye kuyihindura.

    Yagize ati'' Kubera ko wari umunsi mukuru wa mukuru wanjye Bahati Grace, ndabona gahunda ya 'ntagikwe' ngiye kuyihindura. 'Rukundo mwese murasa neza Bahati Grace na Paccy .''

    Ibi Jolly abivuze nyuma yigihe atangaje ko gukora ubukwe ataricyo kintu cyibanze ndetse ko ashobora no kudashaka umugabo.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-gahunda-ya-nta-gikwe-yari-afite-miss-mutesi-jolly-arashaka-gukora-ubukwe/

  • Igitekerezo: Nta kuntu abantu bakwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hatagaragajwe nomero za telefone? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi nomero za telefone ni kimwe mu biranga umuntu, abantu benshi badakunda guha uwo biboneye, batabanje kumwizera ndetse no gusobanukirwa impamvu akeneye izo nomero. Hanyuma nyiri kuzitanga yakumva abyemeye akayimuha. Ndetse mu bantu b’abasirimu nta muntu utanga nomero z’undi muntu atabiherewe uburenganzira na nyirazo. Ibi bigaragaza ko ari ikintu gikomeye. Ariko kubera ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga kimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19, byatumye n’umuntu utari ngombwa ko abona nomero z’umuntu runaka, azibona mu buryo bworoshye.

    Iyi kandi yaje ari ingamba nk’izindi zose zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bivuze ko ubirenzeho ahanwa nk’undi wishe irindi bwiriza ryo kwirinda Covid-19 . N’ubwo abantu benshi bemera ko kwirinda Covid-19 ari ngombwa ariko banagaragaza ko hari aho bikemura ikibazo kimwe cyo kwirinda ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko bakagaragaza ko gutanga nomero zabo hari aho bagiye babangamirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe na nyiri guhabwa izo nomero.

    Hari bamwe bagiye bagaragaza ko hari igihe bishyura bakoresheje telefone zabo, hanyuma wa muntu nyuma akaza kumuhamagara amwibwira ko yabonye nomero ze, igihe yamwishyuraga, ibyo benshi bafata nko kubatesha umutwe kuko bahamagarwa kenshi kandi bajya kwishyura ibyo guhana nomero bitari biri muri gahunda. Ibi nkabiheraho nibaza niba nta buryo abahanga mu ikoranabuhanga bareba uko abantu bakomeza kwishyurana ariko bidakemura ikibazo kimwe ngo biteze ikindi.

    Iki kibazo n’ubwo akenshi umubare munini ugaragara ubangamiwe ari uw’abagore, aho bavuga ko aba babahamagara akenshi babatereta, bamwe bikaba binabaviramo ibibazo n’abo bashakanye, hari n’abagabo babigarukaho bahamagarwa n’abantu b’abatekamutwe kandi nomero zabo barazikuye muri iryo hererekanya ry’amafaranga.

    Ibi kandi bifata indi ntera aho umwe ashobora gusaba mugenzi we nomero z’umuntu runaka kuko we azi ko akunda gukorana n’uwo muntu, ku buryo babitegura akamubwira ngo nagaruka uzamubwire yishyure akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga uzampe nomero ze, ku buryo undi na we abikorera icyo, niba yari no kwakira amafaranga mu ntoki akamubwira ko atabona ayo amugarurira cyangwa ko agomba kwishyura akurikije ingamba zo kwirinda covid-19, kugira ngo akunde abone nomero ze za telefone.

    Mu by’ukuri njyewe si ndi umuhanga mu by’ikoranabuhanga, ariko nizera ko mu Rwanda hari abahanga ndetse banifashisha n’abandi bibaye ngombwa bakareba uburyo iki kibazo cyabonerwa igisubizo, ku buryo umuntu yakomeza kwirinda Covid-19, cyane ko n’ubwo ubu imibare y’abayandura mu Rwanda iri hasi, ariko igihari. Ariko umuntu akabikora adaha nomero ze umuhisi n’umugenzi kugira ngo umutekano we ube wuzuye, ndetse yirinze impande zose.

    source : https://ift.tt/2YCaai9