Category: Uncategorized

  • Inkuru iteye agahinda y'umunyarwanda wamaze igihe kinini bazi ko yapfuye ,none dore uko yabaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari asanzwe afiye ubuzima bwiza ,agakunda abantu n'umuryango we bikomeye ariko kuri ubu yafashwe n'uburwayi buteye agahinda kuburyo atabasha kwigenza cyangwa kugira icyo yarya adafite umuntu hafi ngo abimufashemo.Kubw'amahirwe ariko uyu munyarwanda afite umugore wiyemeje kumufasha mu buzima bwe bwose.

    Uyu mugabo witwa Everest avuga ko umunsi yaryamye ari muzima ariko bwacya akabyuka amerewe nabi cyane, ndetse numubiri we wose ari kuribwa.Bidatinze yahise ajyanwa kwa muganga, gusa igihe abaganga bose babyiganiraga kumuvura hahise havuka ikibazo umutima we urahagarara bitunguranye ndetse arekeraho guhumeka ,aha niho abaganga bahise batangaza ko yitabye Imana.

    Nyuma y'iminsi ibiri ,inkuru nziza yumvikanye kwa muganga bavuga ko wa mugabo yazutse ,mbese yagarutse mu buzima.Ibikorwa byo kumuvura byarakomeje ndetse baza kumusangamo indwara ya hepatite B ,iyi ndwara yibasira umwijima ndetse igace intege uwo yamaze kuzahaza.Yakomeje kwitabwaho gusa biza kuba ibyubusa akomeza kuremba.

    Nyuma bamusanzemo igituntu cy'igikatu nayo ikaba ari indwara itoroshye kandi ishobora kwica uyirwaye.Ubu burwayi bukomeye bwatumye yaba umugore wa Everest ndetse numuryango we bagurisha byose bari bafite kugirango bamwiteho, ibi byatumye uyu muryango wibasirwa n'ubukene bukomeye.

    Kugeza magingo aya ,Everest abayeho mu buzima bukakaye ,umugore we atunzwe no guca inshuro ndetse abana be baba bateze amakiriro kuri mama wabo.Uyu mugabo ategereza ko umugore ari we umufasha kuko atabasha guhaguruka ,bagomba kumuterura.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-iteye-agahinda-yumunyarwanda-wamaze-igihe-kinini-bazi-ko-yapfuye-none-dore-uko-yabaye/

  • Miss Muyango nyuma yo kubyara ,avuze amagambo akomeye|| nta bukwe buhari, abamubeshyeye byose arabivuze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Muyango umukunzi w'umukinnyi Kimenyi Yves uherutse kwibaruka, yavuze byinshi byamuvuzweho ubwo yari atwite ,aho yavuze ko atazongera kwihamganira abavugaho ibitari ukuri,ndetse ashimangira ko nta bukwe ateganya vuba aha.

    Ni mu kiganiro yagiranye na Yago Tv ,aho yatangiye avuga ko ubwo yari atwite hari inkuru z'ibihuha zagiye zimwandikwaho, harimo izimutuka, izimubwira nabi, ndetse n'izivuga ibihuha, urugero ni nk'inkuru zavugaga ko Miss Muyango yibarutse nyamara ayo makuru atari yo.Muyango yavuze ko yihanangirije buri wese ashaka kuzongera kumuvugaho ibitari ukuri ko azabishyira ahagaragara.

    Muri iki kiganiro yavuze ko hari abagiye bamubaza ibyubukwe bwe na Kimenyi, ahera ko ashimangira ko nta bukwe buhari kuko kuri ubu anyuzwe nuburyo abayeho.Muyango yagize ati:'Nta bukwe, nonese bo bicare bavuge ngo nta bukwe, nibuba bazabubona nibutanaba ubuzima buzakomeza, uko mbayeho biranyuze ntabwo ibyo bintu nzongera kubivugaho, mbayeho se ntabukwe napfa?Ese ubundi bwo mbukoze? Njyewe mfite n'ubwoba ko hari abazajya bambaza ngo ese muzatandukana ryari? Kuko abantu uko banyibazaho cyane ndumva hari n'ababyibaza. Rero nta bukwe n'akadomo.'

    Source : https://yegob.rw/miss-muyango-nyuma-yo-kubyara-avuze-amagambo-akomeye-nta-bukwe-buhari-abamubeshyeye-byose-arabivuze/

  • Nyamagabe: Abana 3,330 bahawe ibikoresho by’ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakaye ni bimwe mu bikoresho by
    Amakaye ni bimwe mu bikoresho by’ishuri bahawe

    Muri rusange bahawe amakaye, amakaramu, ibikapu, n’ibindi bikoresho by’ishuri bakenera, bitewe n’umwaka bazigamo, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri yisumbuye.

    Abanyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bahawe ibi bikoresho bavuga ko kuri bo ari bumwe mu buryo bwo kubarinda kuba bagwa mu bishuko by’abagabo, bashobora kubashukashuka bitwaje kubafasha.

    Confiance Mukeshimana ugiye kwimukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati “Ubwo ibikoresho mbibonye bizamfasha kwiga nta kureba ku ruhande cyangwa kwishakashakira inzira.”

    Ababyeyi b’abana bo mu ishuri ry’inshuke ndetse no mu mashuri abanza bakiriye ibikoresho by’abana babo bo bavuga ko inkunga bahawe ikomeye, cyane ko izabafashiriza abana gukurikirana amasomo neza.

    Marie Grace Mukankubana ati “Kubona umuntu aguhamagara akakubwira ngo ngwino ufate ibikoresho by’ishuri byonyine, sinzi ukuntu wamushimira!”

    Jean Marie Vianney Kabera na we ati “Amafaranga nagombaga kuzatanga kuri ibi bikoresho, azamfasha mu zindi nshingano zo kwita ku mwana mbifatiye no ku bavandimwe be, kugira ngo nyine nkomeze gukurikirana imibereho yabo no gusohoza inshingano zanjye nk’umuyobozi w’urugo.”

    Innocent Ndagijimana, umuyobozi w’umushinga w’itorero rya EAR paruwasi Mugombwa, uterwa inkunga na Compassion International, avuga ko uretse ibikoresho by’ishuri, abana bafashijwe bari barahawe n’imyenda y’ishuri, ku buryo bizeye ko baziga neza nta nkomyi.

    N
    N’abana bo mu mashuri y’inshuke bahawe ibikoresho

    Kuri we igisigaye ni uko biga bashyizeho umwete, kugira ngo bazagere kure hashoboka.

    Ati “Bose tubasaba kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bagire amanota meza, bazanabashe gushyira mu bikorwa ibyo bize.”

    Pasiteri Alfred Munyaneza, umushumba wa paruwasi ya Mugombwa mu itorero EAR, ashima Compassion International yabateye inkunga, bakabasha kugura ibikoresho by’ishuri by’abana, kuko biri mu bibafasha gukuraho zimwe mu nzitizi zitera abana kuva mu ishuri.

    Ibikoresho abana bahawe muri rusange, byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 40.


    source : https://ift.tt/2YGmLS2

  • Inzozi z’igikombe cy’Isi ku Mavubi zirangiriye Kampala #rwanda #RwOT

    Amavubi y’u Rwanda yatsinzwe na Uganda 1-0 mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 maze amahirwe yo kwerekeza muri Qatar ahita ayoyoka.

    Ni umukino wabereye Saint Mary’s Kitende kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Nyuma yo gutsindirwa i Kigali 1-0 tariki ya 7 Ukwakira, hari hategerejwe kureba niba u Rwanda rwihorera.

    Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yari yakoze impinduka enye ugereranyije n’ikipe yaherukaga gutsindirwa i Kigali ku wa Kane.

    Rukundo Denis yafashe umwanya wa Omborenga Fitina wavunitse, Mutsinzi Ange, Manishwe Djabel na Mukunzi Yannick babanzamo mu myanya ya Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Haruna na Niyonzima Olivier ‘Seif’.

    Uganda yaje kubona igitego cya mbere cyinjijwe na Fahad Bayo ku munota wa 22, ku mupira wa koruneri wakuweho nabi na Tuyisenge Jacques, ugeze kuri uyu Munya-Uganda awutsindisha umutwe.

    Amavubi yageraje gushaka uko yishyura iki gitego ariko abasore b’u Rwanda barimo Jacques Tuyisenge, Meddie Kagere, Rafael York ndetse na Muhire Kevin ntibababashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Mu mukino wo mu itsinda E, Mali yatsinze Kenya 1-0. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota 10, Uganda 8, Kenya 2 n’u Rwanda rufite 1.

    Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 Uganda yabanjemo

    Uganda yatsinze u Rwanda mu mukino ubanza n’uwo kwishyura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inzozi-z-igikombe-cy-isi-ku-mavubi-zirangiriye-kampala

  • Niragire, umunyarwandakazi wa mbere washinze… – #rwanda #RwOT

    Niragire yagize izina rikomeye muri Cinema, abicyesha filime 'Inzozi' yakinnyemo yitwa 'Sonia'. Iyi filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z'umwaka wa 2019.

    Ni we mugore wa mbere washinze Televiziyo mu Rwanda. Televiziyo yashinze yayise 'Genesis Tv', yihariye cyane mu biganiro by'imyidagaduro.

    Mu muhango wo gutanga ibihembo 'Service Excellence Awards' byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel, Televiziyo 'Genesis Tv' yegukanye igihembo cya Televiziyo yahize izindi mu guteza imbere imyidagaduro (Entertainment TV Station of the year).

    Ni mu gihe, Niragire Marie France washinze iyi Televiziyo, yahawe igihembo cyihariye cy'umugore witeje imbere muri uyu mwaka (Female Entrepreneur of the year).

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Niragire Marie France yavuze ko anezerewe cyane nyuma y'uko yegukanye iki gihembo, ashima Imana cyane 'kuko dushobozwa byose nayo'.

    Uyu mugore, yavuze ko iki gihembo agikesha urubyiruko 'kuko nibo badushyigikira kuko 'Genisis Tv' yibanda ku myidagaduro'.

    Akomeza ati 'Ikindi gikomeye ni Team Genesis ubwabo. Ni urubyiruko kandi ni indashyikirwa nk'uko mubibona kuri Genesis Tv'.'

    Niragire yavuze ko bimuteye imbaraga, zo gukomeza gutekereza kwagura ibikorwa biteza imbere urubyiruko.

    Avuga ko iki gihembo cya mbere yegukanye kuva yashinga iyi Televiziyo, ari 'ikimenyetso cyiza cy'itangiriro kuri we n'abo bakorana muri rusange.'

    Yashimye kandi ikigo Kalisimbi Events gitegura ibihembo bya Service Excellence Awards, uruhare bagira mu gushyigikira abatanga serivisi zinoze.

    Niragire amaze iminsi atambutsa kuri 'Genesis Tv' filime ye nshya yise 'Little angel'. Ni filime yanditswe ishingiye ku mpano zitandukanye abantu benshi badakunze guha agaciro banyirazo nk'umuziki, kubyina, itangazamakuru, kumurika imideli n'ibindi.

    Iyi filime kandi yanongewemo ubundi butumwa bwo kumenya kubabarira, ku bafite ibikomere batewe bakiri bato.

    Uyu mugore kandi aherutse gusohora indirimbo yise 'Impano' yakoreye umugabo we, ivuga byihariye ku ipfundo ry'urukundo rwabo.

    Iyi ndirimbo yumvikanisha ibyishimo biri mu mutima wa Marie France wahindutse mushya, nyuma yo gutangira urugendo rw'urukundo n'umugabo w'inzozi ze.

    Televiziyo 'Genesis Tv' yegukanye igihembo cya Televiziyo y'umwaka iteza imbere imyidagaduro 'Entertainment TV Station of the year'-Igihembo cyakiriwe na Nadine, Umunyamabanga wa Niragire Marie France

    Marie France Sonia yahawe igihembo cyihariye (Female Entrepreneur of the year)

    Tariki 11 Kamena 2020, Niragire Marie France wamenyekanye nka Sonia yatangije ku mugaragaro Televiziyo 'Genesis' aba umugore wa mbere mu Rwanda ubikoze 


    Uyu mugore yashimiwe kurema akazi ku rubyiruko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110299/niragire-umunyarwandakazi-wa-mbere-washinze-televiziyo-yegukanye-igihembo-cya-mbere-amafot-110299.html

  • INYARWANDA yegukanye igihembo muri Service Ex… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango w'itangwa ry'ibihembo 'Service Excellence Awards 2021' bitegurwa n'ikigo Kalisimbi Events, byatanzwe ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel.

    Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya gatandatu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho abitabiriye basabwaga kwipimisha.

    Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 33, hashimirwa ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi muri uyu mwaka w'2021.

    Inyarwanda.com yegukanye iki gihembo, kubera uruhare igira mu gushyigikira no guteza imbere abari mu Inganda Ndangamuco.

    Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, Umuyobozi Mukuru wa INYARWANDA.COM, Ngiruwonsanga Claude, yashimye abafatanyabikorwa n'abandi ku bw'umusanzu wabo mu rugendo rwo guteza imbere abari mu myidagaduro.

    Ati 'Inyarwanda .com turashimira abafatanyabikorwa, abafana n'abakunzi bacu badahwema kutwereka urukundo bashima ibyo dukora. Turishimye ku bw'umusanzu wanyu mwaduhaye tukaba twegukanye igihembo cyo guteza imbere imyidagaduro (Best Entertainment News Website of the year), mu bihembo bitangwa buri mwaka bya 'Service Excellence Awards' bitegurwa na Karisimbi Events.'

    Inyarwanda.com iyoboye izindi mbuga zo mu Rwanda mu bijyanye n’amakuru y’umuziki n’imyidagaduro, ndetse akaba ari nawo mwihariko wayo mu myaka igera kuri 13 imaze.

    Urubuga rwa INYARWANDA.COM rwashinzwe mu mwaka wa 2008 na Joseph Masengesho, ari nawe Muyobozi Mukuru (CEO) warwo.

    Intego y'ibanze y’uru rubuga, ni ukumenyekanisha umuziki nyarwanda ku isi hose, ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda.

    INYARWANDA.COM iri mu mbuga za mbere zisurwa cyane mu Rwanda. Byerekana uburyo umuziki n’imyidagaduro bifite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda n'abandi, bityo akaba ari ngombwa ko ukomeza kwitabwaho no gutezwa imbere mu buryo bugaragara.

    Inyarwanda.com inishimira umusaruro w'umuziki yashyize ku rubuga rwayo, kuko wabashije guhuza abanyarwanda aho bari mu mpande zitandukanye z’isi bahurira kuri uru rubuga (Inyarwanda Music), bazanywe no kumva umuziki wo mu gihugu cyababyaye ukozwe mu rurimi rwabo, bityo bagaca ukubiri n’irungu.

    Ikindi kandi abahanzi ari na bo bayigezaho izo ndirimbo, na bo bateye imbere ku buryo bugaragara. Kuri ubu buri muhanzi wese wakoranye na INYARWANDA.COM, ashobora guhamya neza inyungu yabikuyemo.

    Umuyobozi Mukuru wa INYARWANDA.COM, Ngiruwonsanga Claude yashimye abafatanyabikorwa n'abasomyi b'inkuru zanditse n'iz'amashusho zitambuka kuri uru rubuga 

    Uhereye ibumoso: Job Invit yegukanye igihembo ‘Job Recruitment Agency of the year’, Ikigo Star Times cyegukanye igihembo 'Tv Channel Provider of the year' naho Inyarwanda.com yegukanye igihembo 'Best Entertainment News Website of the year'

    Star Times yegukanye iki gihembo yikurikiranya, kuko no mu 2020 ari yo yagitwaye

    AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110297/inyarwanda-yegukanye-igihembo-muri-service-excellence-awards-110297.html

  • Intore Tuyisenge yashinze studio yumuziki, a… – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge yabwiye INYARWANDA, ko yashinze iyi studio mu rwego rwo kwita ku bakiriya be, abo akorera indirimbo nka Minisiteri, ibigo n'abandi.

    Avuga ko iyi studio ije nk'igisubizo mu iterambere ry'umuziki we. Ati: 'Nasanze igisubizo ari ugushyiraho ‘studio’ yanjye izajya imfasha kandi igafasha n’abandi bahanzi, cyane cyane abakizamuka.'

    Iyi studiyo izajya ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikinamico n'ibindi.

    Ku ikubitiro, iyi studio yatangiranye na Producer Jackson wamufashije muri uru rugendo rw'umuziki we kuva mu 2007, amukorera indirimbo nka 'Intore izirusha intambwe', 'Tora Kagame Paul, 'Karongi', 'Burera', 'Nyamagabe' n'izindi.

    Intore Tuyisenge avuga ko iyi studio ayitezeho gufasha abahanzi bafite impano ariko 'badafite ubushobozi buhagije', n'abifuza ko bakorana indirimbo.

    Iyi studio ikorera i Kagugu hafi ya Centre de Sante. Muri iki cyumweru cyahariwe imitangire ya serivise, Tuyisenge yakoreyemo indirimbo yise 'Akira neza umukiriya'.

    Uyu muhanzi usanzwe ari Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi mu Rwanda, amaze iminsi ari gukorera indirimbo Imirenge 416.

    Asanzwe afite indirimbo z’uturere zirimo nka Karongi, Nyabihu, Gasabo, Gicumbi, Burera, Gisagara, Gatsibo, Kirehe, Nyagatare n'izindi.

    Asobanura ko yagize igitekerezo cyo gukorera indirimbo Imirenge, ubwo yakoraga indirimbo 'Unkumbuje u Rwanda' aho yagaragaje ibyagezweho n’ahari amahirwe abantu bakwiye gushora imari, by’umwihariko abanyarwanda baba mu mahanga.

    Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi mu Rwanda, Tuyisenge Intore yashinze studio y'umuziki

    Producer Jackson muri studio mu 2009 atunganya indirimbo nyinshi zakunzwe za Intore Tuyisenge 

    Imbere muri Studio VMM Records y'umuhanzi Intore Tuyisenge yitezeho gufasha benshi bafite impano


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110296/intore-tuyisenge-yashinze-studio-yumuziki-atangirana-producer-wamukoreye-indirimbo-zakunzw-110296.html