Category: Uncategorized

  • Police y’u Rwanda yataye muri yombi Nturanyenabo Cyprien wahase ikiboko umuturage #rwanda #RwOT

    Kuwa gatandatu taliki ya 02 ukwezi kwa 10, ahagana amasaha y’umugoroba nibwo mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, akagari ka Kagasa mu Mudugudu wa Kiyanja, umugabo witwa Nturanyenabo Cyprien (Sipiriyani) n’umugore we ndetse n’abandi bafatanyije barimo Abimana Claude w’imyaka 35, Sudi na Murundi bahase ikiboko Rugambwa Jean Claude w’imyaka 43 bamuziza ko ngo yaba yishe inkoko ya Sipiriyani.

    Uwakubiswe Rugambwa Jean Claude, yateraniwe n’abagabo bane n’umugore wa Sipiriyani aho Abimana Claude yamufashe akamujisha, akamushyira ku bitugu kugirango bamukubite neza ikibuno, bikaba bivugwako we na bagenzi be Sudi ndetse na Murundi batorotse bagishakishwa.

    Abaturage baratangaza ko aho hanu habereye urugomo hakunze kurangwa n’induru cyane cyane ziterwa n’inzoga z’inkorano zizwi nk’ IGITARAGWEJA zicuruzwa n’uyu mugabo Nturanyenabo Cyprien.
    Bikaba bivugwako kari igihe ubuyobozi bw’Umurenge bwigeze kujyayo kuhasura bugira ibyo bumena, ngo ariko uyu mugabo yanze kureka kubicuruza kuko ngo bigira inyungu nyinshi.

    Police y’u Rwanda irasaba abaturarwanda ko bakwiye kwitwararika bakubaha ubuyobozi ndetse bakabwizera maze bakirinda ibintu byo gushaka kwihanira kuko ari ibyaha binwa n’amategeko.

    Umuturage wa kubiswe yajyanywe ku bitaro bya Kacyiru, basanga ku kibuno huzuye imibyimba y’inkoni, gusa nta mvune yagize nta n’ibisebe yacitse.
    Abafashwe bakaba bashyikirijwe RIB station ya Gahanga ikaba ikomeje iperereza.

    Follow us at https://twitter.com/ImirasireO
    Dusangize amakuru. Twandikire kuri whtsApp 0788251903

    Source : https://imirasire.com/?Police-y-u-Rwanda-yataye-muri-yombi-Nturanyenabo-Cyprien-wahase-ikiboko

  • Umugore yarize cyane ubwo yahabwaga impano y'imodoka n'umugabo we nk'ishimwe ry'uko yamubyariye umuhungu #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nijeriya uherutse kwibaruka umwana w'umuhungu,yarize biramurenga nyuma y'aho ahawe imodoka n'umugabo yo mu bwoko Venza.

    Muri videwo yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore yagaragaye afite amarangamutima menshi ubwo yari amaze guhabwa iyi modoka,aho byamurenze akabyinira umugabo we.

    Umugore yakomeje guhanagura amarira,ubwo itsinda ry'abanyamuziki ryamucurangiraga muri ibi birori yari yateguriwe n'umugabo we.

    Aya mashusho yasangijwe kuri Instagram na @sikiru_akinola,yagaragaje uyu mugore n'umugabo we babyinana hanyuma umugabo amujyana aho iyo modoka yamuguriye iri.

    Amakuru avuga ko iyi mpano yageze mu rugo rw'uyu mugore, nyuma y'iminsi ine yibarutse umuhungu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yarize-cyane-ubwo-yahabwaga-impano-y-imodoka-n-umugabo-we-nk-ishimwe-ry

  • Zari watandukanye na Diamond Platnumz yashatse kugumura abagore bafite abagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Hassan wakanyujijeho na Diamond Platnumz yavuze ko abagore badakwiye kwizera abagabo babo kuko bigoye ko umugabo yahazwa n' umugore umwe.

    Uyu mugore w'abana batanu avuga ko nta mugabo wahazwa n'umugore umwe, bityo rero ko badakwiye guta umwanya babagarura.

    Ati 'uti yababaye, namutunganya nkamugarura. Muvandi, yamaze kubona abandi bagore 8 bagerageza kumuhumuriza, ntube muri iyo kipe y'ubwubatsi.'

    'Hari ibihe bidasaba ubwizerwa cyangwa kwihangana ahubwo gukoresha ibyiyumviro.'

    Yasabye kandi abagore kudakoresha imibiri yabo nabi, kuko hari ababafata nk'ibikoresho, ngo bagomba gukomera.Ibi yabivuze nyuma yaho yagacishijeho mu rukundo n'umuhanzi Diamond nyuma bazaka gutandukana amushinja gukunda abagore benshi.

    Source : https://yegob.rw/zari-watandukanye-na-diamond-platnumz-yashatse-kugumura-abagore-bafite-abagabo/

  • Nyamagabe: Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa rwahembwe amafaranga ibihumbi 800 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyabugeni Samuel yakoze ikibumbano kibutsa abantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bimuhesha igihembo cya 4
    Umunyabugeni Samuel yakoze ikibumbano kibutsa abantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bimuhesha igihembo cya 4

    Abitabiriye aya marushanwa basabwe kohereza ibihangano byabo ku rubuga rwa YouTube Nyamagabe Art Council, maze tariki 8 Ukwakira 2021 baza kubigaragaza imbonankubone, ndetse batanu ba mbere barabihemberwa.

    Igihangano cya mbere cyagenewe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 300, icya kabiri kigenerwa ibihumbi 200, icyakurikiyeho ibihumbi 120, ikindi 100 naho icya gatanu ari na cyo cyahagarariweho, kigenerwa ibihumbi 80.

    Espérance Nyirasafari w’imyaka 31, ni we wabaye uwa mbere, abikesha imbyino irimo ahavuga ngo “Ejo ni nde waba depite, ejo ni nde waba umuntu ukomeye? Have winyicira ubuzima, namenye ko ejo hanjye ari heza.”

    Esperance Nyirasafari wegukanye igihembo cya mbere cy
    Esperance Nyirasafari wegukanye igihembo cya mbere cy’amafaranga ibihumbi 300

    Yishimira igihembo yahawe, yagize ati “Abana nifashisha ngiye kubashakira udukoresho, nanjye ubwanjye nongere nsubire muri studio, nongere nyikore neza. Muri makeya kiriya gihembo bampaye ngiye kugikoresha nivugurura.”

    Ibi binavugwa n’abagize itsinda “The Generation” ryabaye irya kabiri, babikesha indirimbo irimo ibango ribuza ba abagabo bakuze bazwi nka ba ‘sugar daddy’ guhemukira abana rivuga ngo “Dore ungana na papa wakabaye undera, abo wibarutse bo turangana. Winshukashuka uvuga ko tungana, oya, oh non!”

    Abitabiriye aya marushanwa bifuza ko yajya aba kenshi, kuko kuri bo ari uburyo bwo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

    Nyirasafari ati “Ngiye mbona inzira yo kunyuzamo ubutumwa nk’iyi mbyamfasha kuko mu buzima ndi umwarimu w’urubyiruko. Nanjye mfite ubuhamya bw’ibyo numvise n’ibyo nabonye byakwangiza urubyiruko.”

    Abagize itsinda The Generation begukanye igihembo cy
    Abagize itsinda The Generation begukanye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 200

    Gabriel Irakarama, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe urubyiruko, siporo n’umuco, ari na we wateguye aya marushanwa, avuga ko bayateguye kuva mu kwezi kwa Nyakanga, ibiruhuko bigitangira, mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuri baje mu biruhuko na bo bazayitabire, ariko no kugira ngo ubutumwa bwateguwe buzabarinde.

    Agira ati “Twayateguye kugira ngo turinde urubyiruko ruje mu biruhuko ku bw’ibishuko bahura na byo iyo ruri mu biruhuko. Ni n’uburyo bwo kubazamurira impano bafite.”

    Anavuga ko atitabiriwe uko bari babyiteze kuko ngo bari biteze ko hazitabira abagera mu 100, hakitabira 20. Atekereza kandi ko ingamba zo kwirinda Covid-19 ziri mu byabiteye.

    Gusa na none, yumva intego y’uko ubutumwa buri muri ibyo bihangano bugera kuri benshi barayigezeho kuko umurongo wa YouTube Nyamagabe Art Council babishyizeho wasuwe n’abatari bake, ku buryo hari n’indirimbo zarebwe inshuro 1200, izindi inshuro 800, gutyo gutyo.

    Irakarama anavuga ko ibihangano byashimwe bazafasha ba nyirabyo kubinononsora no kubisakaza, kandi ko amarushanwa y’ubutaha azatangira kare, agatangirira mu bigo by’amashuri aho abayatsinze bazahembwa ibikoresho by‘ishuri, hanyuma akazanakomeza mu biruhuko.


    source : https://ift.tt/3iPDNnH

  • Abarangije muri Wisdom School basabwe kwitwararika ngo batazasubira inyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa, abanyeshuri barangije muri Ishuri Wisdom School, babuhawe n’Umuyobozi waryo Nduwayesu Elie, tariki 8 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo gushimira abitwaye neza mu kizamini gisoza amashuri abanza.

    Mu banyeshuri 177 barangije icyiciro cy’amashuri abanza muri iri shuri, abagera kuri 27 batsinze mu cyiciro cya mbere n’amanota 5, mu gihe 82 bagize hagati y’amanota atandatu n’umunani, naho 68 bo bagize hagati y’amanota 9 na 15.

    Aguhire Mbabazi Justine, umwe mu bana b’abanyeshuri urangije amashuri abanza muri Wisdom School n’amanota atanu, avuga ko gutsinda neza kugera kuri uru rwego, abikesha gukora cyane, abifashijwemo n’abarezi n’ababyeyi be.

    Yagize ati: “Navuga ko gutsinda mbikesha abarimu bagiye badufasha mu myigire. Twakoraga imyitozo n’amasuzumabumenyi kenshi, ndetse n’igihe batwigisha, buri wese agakorera ku ntego yo gufata vuba no gusobanuza aho atumva. Hakiyongeraho n’ababyeyi bashyiragaho akabo, bakurikirana imyigire yacu, kudufasha gusubiramo amasomo no kutubonera ibyangombwa nkenerwa nk’amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bituma twitwara neza. Ibyo byose byagiye bidufasha kwitegura ibizamini bya Leta dufite umwete, ari na byo bitugejeje kuri iyi ntsinzi mubona twagize!”

    Abasoje icyiciro cy
    Abasoje icyiciro cy’amashuri abanza muri Wisdom School biyemeje gukomezanya umurava

    Uyu munyeshuri ugiye gukomereza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri Fawe Girls School, avuga ko ajyanyeyo intego yo gukomeza guhatana ngo azavemo uzagirira Igihugu akamaro.

    Yagize ati: “Ngiye gukomeza amasomo mfite intego yo guhatana, kandi nkirinda kwirara ngo ntazatsindwa. Ku buryo no mu kizamini kirangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, nzagira amanota meza”.

    Mugenzi we witwa Izere Kenny, na we ugiye gukomeza amashuri yisumbuye muri Petit Séminaire St Jean de Nkumba, ngo azarangwa n’ishyaka mu myigire ye, azabere abandi intangarugero.

    Yagize ati: “Mfite intego yo kuba intangarugero mu bandi, yaba mu masomo abarimu tugiye gukomezanya bazajya batwigisha, imyitozo, ibizamini n’ibindi byose umunyeshuri asabwa, nzaharanira kuba mu b’imbere abandi bana bareberaho”.

    Abanyeshuri bose uko ari 27 batsinze mu cyiciro cya mbere, buri wese yashyikirijwe urupapuro rw’ishimwe (Certificate), ahabwa n’amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda, y’impamba yo kumwunganira kubona ibikoresho by’ishuri, mu rwego rwo kumushyigikira mu rugendo rw’imyigire atangiye no kumushimira umuhate yagaragaje, bikamuhesha amanota meza.

    Nduwayesu Elie, Umuyobozi w’Ishuri Wisdom School, asaba abanyeshuri barangije muri iki cyiciro, gukomeza kwitwara neza, kuko urugendo mu myigire yabo rugikomeza.

    Yagize ati: “Ubwo aba banyeshuri bagiye mu kindi cyiciro cy’amasomo, ubu noneho si umwanya wo kuryama. Uyu ni wo mwanya wo gukora cyane, kuko imbere ni ho haruhije kurusha aho bavuye. Kugira ngo bizaborohere rero, ni uko bagomba gushyira imbere ubushishozi, umurava wo gukurikira ibyo abarimu babigisha, no gukomera ku muco w’imyitwarire myiza batojwe. Ibi turabasaba ngo ntibazabirengeho, hato batazisanga basubiye inyuma”.

    Abana bashyikirijwe ibihembo birimo n
    Abana bashyikirijwe ibihembo birimo n’amafaranga bishimiye ko azabunganira kubona ibikoresho byo kubafasha mu myigire yabo

    Zimwe mu ngamba Nduwayesu avuga ko iri shuri rikomeyeho, mu rwego rwo gutoza abanyeshuri gukora cyane, harimo gukorera ku mihigo; aho umwarimu akorera ku ntego yo kwigisha neza, no gutsindisha ku kigero cya 95% kandi abana yigisha, buri wese akagira amanota 65% kuzamura. Iyo mihigo mwarimu ayigirana n’ubuyobozi bw’ikigo; akanayisinya hagati ye n’abana ndetse n’ababyeyi kugira ngo igerweho.

    Nduwayesu yongeraho ko muri uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, bazanashyira imbaraga cyane mu gutoza abana ubushakashatsi bushingiye ku buvumbuzi bw’ibishya, kugira ngo bibategurire kuzaba abihangira imirimo.

    Wisdom School ifite icyicaro mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, ubu ikaba ifite amashami mu Karere ka Burera, Nyabihu na Rubavu. Aho hose rihafite abanyeshuri basaga 1800.

    Mu banyeshuri 177 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza muri Wisdom School 27 muri bo batsinze ku rwego rwo hejuru
    Mu banyeshuri 177 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza muri Wisdom School 27 muri bo batsinze ku rwego rwo hejuru


    source : https://ift.tt/30etCmb

  • DR Congo: Uko amafaranga yo kurwanya Covid-19 yaburiwe irengero – raporo #rwanda #RwOT

    Ikigo Congo Research Group, gifite icyicaro muri Kaminuza ya New York muri Amerika, kivuga ko utunama dushya twinshi twashyizweho twatwaye amafaranga menshi ariko tunanirwa gucyemura ibyo bibazo.

    Raporo y'icyo kigo ivuga ko miliyoni 6 z'amadolari y'Amerika (agera kuri miliyari 6 mu mfaranga y'u Rwanda) ari zo zonyine muri miliyoni 363 z'amadolari y'Amerika agenewe kurwanya Covid yatanzwe n'ikigega cy'isi cy'imari (IMF/FMI) mu mwaka ushize zashoboye kugaragazwa uko zakoreshejwe.

    Leta ya DR Congo ntiyasubije ubusabe bwa BBC ko kugira icyo ibivugaho.

    DR Congo ni kimwe mu bihugu birenga 50 byo mu bice bitandukanye ku isi byananiwe kugeza ku gipimo cya 10% cy'abaturage babyo cyo gukingira coronavirus byuzuye – ku itariki ntarengwa ya 30 y'ukwezi kwa cyenda uyu mwaka yari yashyizweho n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

    Ibihugu 15 byo muri Afurika ni byo byageze kuri iyo ntego y'isi ya OMS yo gukingira Covid abagera ku 10% by'abatuye igihugu bitarenze iyo tariki, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika y'uburasirazuba cyayigezeho, gikingira byuzuye abarenga 13% muri miliyoni 13 z'Abanyarwanda.

    Muri DR Congo, bigereranywa ko abagera hafi kuri 0.1% muri miliyoni 89 z'abaturage b'icyo gihugu bahawe urukingo. Kugeza ubu, abantu barenga 57,000 ni bo bazwi ko banduye coronavirus muri DR Congo nkuko OMS ibivuga, muri bo 1,086 barapfuye.

    Imbogamizi iki gihugu gihura na zo zirimo nko kuba gicungira kuri gahunda ikunze kunegwa yo gusaranganya inkingo ku isi izwi nka Covax, urwego rw'ubuvuzi rufite ubushozi bucye bw'amafaranga rusanzwe rwarashegeshwe n'ibiza biberaho igihe kimwe by'iseru, Ebola na kolera (cholera), ndetse no kuba henshi mu gihugu abategetsi batagirirwa icyizere, hamwe n'imirwano mu burasirazuba hagati y'ingabo za leta n'imitwe yitwaje intwaro.

    Kuri ibi, nkuko abanenga leta babivuga, hiyongeraho ruswa yabaye akarande.

    Mu kwezi kwa gatandatu, Vital Kamerhe wahoze akuriye ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi yakatiwe igihano cy'imyaka 20 akora imirimo y'ingufu, anabuzwa kuzongera gukora akazi ka leta mu gihe cy'imyaka 10, nyuma yo kuregwa kunyereza amafaranga ya leta agera hafi kuri miliyoni 50 z'amadolari y'Amerika.

    Abamushyigikiye bavuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politiki, rugamije kumubuza kuziyamamariza kuba Perezida.

    Ikigo Congo Research Group kivuga ko nta masomo yigiwe ku byagenze nabi mbere bijyanye no gucunga imari yo mu rwego rw'ubuvuzi, kikavuga ko atari munsi ya miliyoni 240,000 z'amadolari y'Amerika yaburiwe irengero mu kugura imodoka z'imbangukiragutabara (ambulances) n'imodoka za minisiteri y'ubuzima zo muri gahunda yo kurwanya Covid.

    Ubu bushakashatsi bw'iki kigo bunasubiramo amagambo y'urwego rw'ubugenzuzi bwa leta ruzwi nka Inspection Générale des Finances, ruvuga ko ibitaro bimwe byo mu murwa mukuru Kinshasa nta kuntu na kumwe byasobanura inyemezabuguzi (facture) ya vuba aha ya miliyoni 2.9 z'amadolari y'Amerika (agera kuri miliyari 2.9 mu mafaranga y'u Rwanda) ku kwita ku barwayi 266 gusa ba coronavirus.

    Abashakashatsi banavuga ko minisiteri y'ubuzima yakoresheje uburyo bw'ibihe bidasanzwe n'inkunga y'amahanga “mu kuriha uduhimbazamusyi [udushirikabute mu Kirundi] abakozi basanzwe bahembwa neza”. Raporo yabo ivuga ko minisiteri y'ubuzima yanze guhishura umubare w'abakozi ifite cyangwa ingano y'amafaranga yarishye y'uduhimbazamusyi.

    “Inzego z'igihe gito” zashyizweho na leta ya Congo mu guhangana n'iki cyorezo cya coronavirus – zirimo nk'”akanama gahuriwemo n'inzego nyinshi”, “ubunyamabanga bwa tekinike”, akanama k'ubujyanama, itsinda rya perezida n'ikigega cy'ubufatanye bwo ku rwego rw'igihugu mu kurwanya coronavirus – zongereye ingengo y'imari ariko zinanirwa gucyemura ibibazo byari bisanzweho, nkuko bivugwa n'ikigo Congo Research Group.

    Icyo kigo kivuga ko ibyo bibazo ari:

    imicungire mibi y'abakozi n'imari

    guhererekanya nabi amakuru

    ubucyeba (ubushyamirane) hagati y'amatsinda atandukanye.

    Kikavuga ko ibi byatumye habaho “kwita nabi ku murwayi n'abaganga badafite umurava”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/dr-congo-uko-amafaranga-yo-kurwanya-covid-19-yaburiwe-irengero-raporo

  • Kiyovu Sports yabonye umufatanyabikorwa ukomeye uzayifasha mu gutegura imikino #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyanye amasezerano y'ubufatanye na '2000 Hotel' izajya icumbikira iyi kipe mu bihe bitandukanye.

    Mbere y'itangira rya Shampiyona ya 2021-2022, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvénal, bukomeje kwegera abafatanyabikorwa bazunganira iyi kipe mu bijyanye n'amikoro.

    Ubu bamaza gusinya amasezerano y'ubufatanye na 2000 Hotel y'inyenyeri eshatu iherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

    Ubu bufatanye bwashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na bamwe mu banyamuryango b'iyi kipe yambara icyatsi n'umweru.

    Kiyovu Sports n'ubuyobozi bw'iyi hoteli, byagiranye amasezerano azamara umwaka umwe ariko ushobora kwiyongera bitewe n'imikoranire.

    Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko 2000 Hotel izajya icumbikira abakinnyi b'iyi kipe 20 iminsi ibiri mbere y'umukino izajya iba igiye gukina.

    Abakinnyi bazajya baba bemerewe gukoresha Gym ya hoteli mu gihe umutoza ari yo myitozo yateganyije kandi uwo munsi abakinnyi bagahabwa ifunguro kugeza igihe bahaviriye.

    Kiyovu Sports izamenyekanisha 2000 Hotel mu nzira zose zishoboka uhereye ku mbuga nkoranyambaga za yo no ku bibuga.

    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yabonye-umufatanyabikorwa-ukomeye-uzayifasha-mu-gutegura-imikino

  • Wa mugabo wateje abantu inzuki i Nyabugogo dore ibyo yavuzweho noneho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo habaye Ibisa n'ibitangaza I Nyabugogo aho umugabo yateje inzuki nyiriduka nyuma yo kumusaba amazi yo kunywa akayamwima, kuri ubu abantu batandukanye bakaba bavuga ko yaba yarategetse zikongera zikavaho nk'uko yabikoze ngo zizeho.

    Uyu mugabo benshi bibwiraga ko ari umumasayi ,gusa siko bimeze kuko abamuzi bavuga ko akorera muri Nyabugogo nk'uko byatangajwe na shene imwe yo kuri Youtube. Abamuzi bamvikana bahamya ko batamuziho izo mbaraga ndengakamere zo kuba yategeka inzuki ,gusa nanone abandi bakemeza ko yaba ari we nyirabayazana  wa biriya byabaye.bamwe mu bo bita amakarasi bakorera muri Nyabugogo batangaje ko impamvu bahamya ko ari we ari uko ziriya nzuki zaje ku iduka ry'umucuruzi nyuma yaho uwo mugabo ahaviriye.Nkuko bivugwa ngo yaraje agura amandazi abiri ageze aho asaba amazi yo kunywa umucuruzi aho kuyamuha ngo yahise amubwira nabi aranayamwima.Uyu mugabo agishingura ikirenge inzuki nyinshi zahise zuzura iryo duka.Bivugwa ko yakomye amashyi zikazaho nyuma kandi akazikuraho nabwo nubwo benshi bavuga ko batakwemeza niba ari we koko wakoze ibi bitangaza.

    Nyiriduka na we ubwe yahakanye ko byaba byarakozwe n'uriya mugabo ahubwo avuga ko hari impumuro runaka inzuki zikunda ishobora kuba yazikurura zikaza mu buryo butunguranye hanyuma zageraho zikanagenda.

     

    Source : https://yegob.rw/wa-mugabo-wateje-abantu-inzuki-i-nyabugogo-dore-ibyo-yavuzweho-noneho/

  • Mu Buhinde umuhungu wa Minisiteri w'intebe yafunzwe azira ubwicanyi. #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa minisitiri w'imbere mu gihugu cy'ubuhinde, arashinjwa kuyobora itsinda ry'abahinzi bigaragambyaga muri Leta ya Uttar Pradesh.

    Polisi yo mu Buhinde yataye muri yombi umuhungu wa minisitiri w'intebe muto muri guverinoma ya Minisitiri w'intebe Narendra Modi nk'umuntu ukekwaho, ubufatanyacyaha nyuma y'iminsi mike abantu icyenda biciwe mu myigaragambyo y'abahinzi, ubwo bamaganaga amategeko y'ubuhinzi ahagana mu majyaruguru y'Ubuhinde.

    Umupolisi Upendra Agarwal yavuze ko ku wa gatandatu, Ashish Mishra yatawe muri yombi nyuma y'igihe cy'ibazwa ry'umunsi umwe mu gace ka Lakhimpur Kheri, umwe mu mijyi yo muri leta ya Uttar Pradesh.

    Ku cyumweru abayobozi b'imirima muri ako gace, bavuga ko imodoka yari ifite minisitiri yirukanaga itsinda ry'abahinzi bigaragambyaga i Lakhimpur Kheri ku cyumweru, imodoka yahitanye abantu bane. Bavuze ko icyo gihe ibyo byabaga umuhungu wa minisitiri yari mu modoka.

    Ajay Mishra yavuze ko umuhungu we atari ahari muri ibyo birori, ariko akavuga ko imodoka yari itwawe n'umushoferi wari usanzwe utwara umuryango we yatakaje ubuyobozi maze igonga abahinzi nyuma yo gutera amabuye imodoka bakayitera inkoni ndetse n'inkota.

    Umushoferi n'abayoboke batatu b'ishyaka riri ku butegetsi rya Bharatiya Janata Party (BJP) bose bishwe n'abigaragambyaga mu ihohoterwa ryabaye .

    Umupolisi Agarwal, yavuze ko uyu muhungu Mishra yatawe muri yombi nyuma y'uko ananiwe gutanga ibimenyetso bifatika byemeza ko atari muri imwe mu modoka eshatu zanyuze mu mbaga y'abahinzi zikica bane muri bo.

    Darshan Pal, umuyobozi w'abahinzi, na Akhilesh Singh, umuyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, basabye ko se yakurwa muri guverinoma.

    Polisi mu ntangiriro z'iki cyumweru yavuze ko kugeza ubu imaze guta muri yombi abantu batandatu ndetse itangaza ko yatanze ikirego k'ubushinjacyaha ku bandi Bantu 14 barimo Ajay Mishra, ku bijyanye n'urupfu rw'abahinzi bane.

    Polisi yavuze kandi ko bavumbuye umurambo w'umunyamakuru wari uri aho hantu habereye ihohoterwa, ariko ntibatange ibisobanuro birambuye ku kuntu yishwe.

    Guverinoma ivuga ko hakenewe impinduka mu mategeko hagamijwe kuvugurura ubuhinzi no kuzamura umusaruro binyuze mu ishoramari ryigenga.
    Ariko abahinzi bavuga ko amategeko azangiza inyungu zabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/10/mu-buhinde-umuhungu-wa-minisiteri-wintebe-yafunzwe-azira-ubwicanyi/