Category: Uncategorized

  • Ubufaransa (France)bwegukanye igikombe cya UEFA Nations league(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubufaransa bwegukanye igikombe gihuza amakipe y'iburayi nyuma yo gutsinda Espanye 2-1 n'umukino waranzwe ni shyaka hagati y'amakipe yombi ashaka intsinzi.

    N'umukino waranzwe no gusatirana hagati y'amakipe yombi gusa abarimo karim benzema ndetse na Klian Mbappe bakomeze kugora abinyuma ba Espanye (Spain) aho igitego cya mbere cyabonetse gitsinzwe n' oyarzabal wa Espanye ku munota wa 64.

    Gusa hashize iminota ibiri karim benzema yishyuriye ubufaransa ku munota wa 66 amakipe akomeza gusatirana.

    Klian Mbappe wifuzwa na Real madrid yaje gutsinda igitego cyahaye igikombe ubufaransa ku munota wa 80.

    Klian Mbappe na k.benzema bashobora kuzakinana muri Real madrid bishimira igikombe.

    Paul Pogba ushobora kongera amasezerano muri Manchester United nawe yishimira igikombe cya Uefa Nations League.

    Rafael Varane ukinira Manchester United wishimye ku maso nyuma yo kwegukana Uefa Nations League.

    Source : https://yegob.rw/ubufaransa-francebwegukanye-igikombe-cya-uefa-nation-leagueamafoto/

  • Ubufaransa butsinze Espagne bwegukana igikomb… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru, mu gihugu cy’Ubutariyani hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cya UEFA National League, aho Ubufaransa butsinze Espagne n’ubwo ariyo yafunguye amazamu.

    Amakipe yombi yatangiye umukino nta buryo bwinshi bw’ibitego buri kuboneka, byanatumye igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. Igice cya kabiri gitangiye, nibwo ikipe ya Espagne yaje gufungura amazamu ku munota wa 63 gitsinzwe na Oyarzabal. Nyuma y’umunota umwe gusa, Karim Benzema yahise acyishyura, bitanatinze ku munota wa 79 Klyian Mbappe atsinda igitego cy’intsinzi, umukino urangira Ubufaransa buyoboye umukino.

    Ubufaransa bwegukanye iki gikombe ku nshuro yabo ya mbere, dore ko iyi mikino ubwo yatangiraga bwa mbere mu 2019, yegukanwe na Portugal.

    Abafaransa nibo begukanye UEFA Nations League yari ikinwe ku nshuro ya kabiri

    Iyi mikino yitabirwa n’ibihugu bisaga 55 byose bigengwa na UEFA, bigashyirwa mu matsinda, ubundi amakipe ya mbere muri buri tsinda agahita yerekeza mu mikino ya 1/2. Uyu mwaka, imikino ya 1/2 yabereye mu Butariyani, kuva tariki 6 Ukwakira.

    Portugal niyo yari ifite iki gikombe giheruka yatwaye itsinze Ubuhorandi, gusa kuri ubu ntiyabashije kwitabira kubera ko yabaye iya kabiri mu itsinda nyuma y’Ubufaransa.

    Ubufaransa bwabaye ubwa mbere, Espagne iba iya kabiri, Ubutariyani ni ubwa gatatu, naho ikipe yaje ku mwanya wa kane ni Ububirigi. Karim Benzeman, Klyian Mbappe na Ferran Torres nibo bashoje irushanwa bafite ibitego byinshi bigera kuri bibiri.

    Mbappe na Benzema nibo batsindiye Ubufaransa

    Antoine Griezman na Kylian Mbappe

    Kapiteni w’Abafaransa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110303/ubufaransa-butsinze-espagne-bwegukana-igikombe-cya-uefa-nations-league-bwa-mbere-amafoto-110303.html

  • MU MAFOTO 50: Ibigo byahize ibindi mu gutanga… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel yo mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gutanga ibihembo bizwi nka Service Excellence Award', bitegurwa n'ikigo Kalisimbi Events kimaze igihe gitegura ibi bihembo.

    Ibi bihembo bihabwa ibigo bikora imirimo itandukanye, byakirana yombi abakiriya babo. Byatanzwe ku nshuro ya gatandatu, mu muhango witabiriwe n'abari bahatanye muri ibi bihembo n'abandi bafatanyabikorwa, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ni ibihembo bihuza ibigo bitanga serivisi zitandukanye, hanatangwa ibihembo byihariye. Kuri iyi nshuro, byasusurukijwe n'itsinda ry'abanyamuziki rya Amigo Band.

    Ibi bihembo bitangwa hifashishijwe amatora yo kuri internet afite 40% n'Akanama Nkemurampaka gafite 60%.

    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko kuri iyi nshuro bazirikanye abantu bose batanga serivisi, kugira ngo hatazagira uvuga ko yirengagijwe muri ibi bihemboq, kandi hari serivisi runaka atanga.

    Yashimye abafatanyabikorwa bakorana umunsi ku munsi, mu migendekere myiza y'iki gikorwa. Avuga ko bitaye cyane ku kubahiriza amabwiriza agenga ibirori muri iki gihe cya Covid-19.

    Umuyobozi wa Songa Logistics, Songa Jean Bosco uri mu begukanye igihembo, yabwiye INYARWANDA ko iki gihembo begukanye bagicyesha 'ubufatanye n'abakiriya bacu ndetse n'abakozi bacu babaha serivisi nziza'.

    Avuga ko nyuma yo kubona iki gihembo, bagiye 'gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza inogeye abakiriya bacu kandi ku gihe mu buryo bwo gukomeza guhaza ibyifuzo byayo'.

    Marie France washinze Televiziyo 'Genesis TV', yahawe igihembo cyihariye cy'umugore witeje imbere muri uyu mwaka (Female Entrepreneur of the year).

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Niragire Marie France yavuze ko anezerewe cyane nyuma y'uko yegukanye iki gihembo, ashima Imana cyane 'kuko dushobozwa byose nayo'.

    Uyu mugore yavuze ko iki gihembo agikesha urubyiruko 'kuko nibo badushyigikira, kuko 'Genisis Tv' yibanda ku myidagaduro'.

    Akomeza ati 'Ikindi gikomeye ni Team Genesis ubwabo. Ni urubyiruko kandi ni indashyikirwa nk'uko mubibona kuri 'Genesis Tv'.'

    Niragire yavuze ko bimuteye imbaraga, zo gukomeza gutekereza kwagura ibikorwa biteza imbere urubyiruko.

    Avuga ko iki gihembo cya mbere yegukanye kuva yashinga iyi Televiziyo ari 'ikimenyetso cyiza cy'itangiriro kuri we n'abo bakorana muri rusange.'

    Yashimye kandi ikigo Kalisimbi Events gitegura ibihembo bya Service Excellence Awards, uruhare bagira mu gushyigikira abatanga serivisi zinoze.

    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yashimye abafatanyabikorwa
    Fastery Growing Logistics Company of the year-Songa Jean Bosco, Umuyobozi wa Songa Logistics yakira igihembo
    Roofing Company of the year- Safintra
    Mid Day Radio Talk Show of the year-Isango Relax Time (Gutermann Guter na Kageme Grace bakiriye igihembo)

    Shipping &Logistics Company of the year-Gulf First Shipping&Logistics

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wasusurukijwe n'itsinda ry'abanyamuziki rya Amigo Band

    Best Entertainment Tv Station of the year- Genesis Tv

    Commercial Bank of the year-Access Bank


    Mechanical Engeneering Consultant of the year- Vol Tech

    Tv Showbiz of the year- 411 Prime Tv (Abanyamakuru Edman na Diana bakiriye igihembo)

    Entertainment News Website of the year- Inyarwanda.com

    Entertainment Tv Show of the year- Flash Hype

    Ibi bihembo biba ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kurema inshuti shya

    Gospel Tv Show of the year- Press Play (KC2)

    Umuhanzi Senderi n'Umunyamakuru Muzehe Gakuru wakiriye igihembo TV1 yegukanye


    Hatanzwe n’ibihembo byihariye ku bantu n’ibigo bahize abandi



    Abakobwa bibumbiye muri kompanyi Kigali Protocol ni bo bakiriye abantu muri uyu muhango

    Urutonde rw'abegukanye ibihembo 'Service Excellence Awards 2021'

    1. MID DAY RADIO TALK SHOW OF THE YEAR-ISANGO RELAX TIME

    2. LOCAL NEWS TV STATION OF THE YEAR-TV1

    3. ENTERTAINMENT TV STATION OF THE YEAR-GENESIS TV

    4. ENTERTAINMENT NEWS WEBSITE OF THE YEAR-INYARWANDA.COM

    5. TV SHOWBIZ OF THE YEAR-411 PRIME TV

    6. ENTERTAINMENT TV SHOW OF THE YEAR-FLASH HYPE

    7. GOSPEL TV SHOW OF THE YEAR- PRESS PLAY(KC2)

    8. GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR- HIMBAZA (CITY RADIO)

    9. COMMERCIAL BANK OF THE YEAR-ACCESS BANK

    10. INSURANCE COMPANY OF THE YEAR- SANLAM

    11. MICRO FINANCE OF THE YEAR-PLC

    12. TRAVEL AGENCY OF THE YEAR-SATGURU TRAVELS & TOURS

    13. PETROLEUM COMPANY OF THE YEAR-SP

    14. RETAIL SHOP OF THE YEAR-MINISO

    15. CONSUMERS CHOICE OF THE YEAR –DANUBE

    16. REAL ESTATE DEVELOPER OF THE YEAR-UDL

    17. PROPERTY MANAGER OF THE YEAR- RAINBOW

    18. HARD WARE SHOP OF THE YEAR-ABC STYLES AND BATHZ

    19. SECURITY GUARD SERVICE OF THE YEAR- GARDAWORLD

    20. FURNITURE & GENERAL FURNISHING — PRIME IMPEX

    21. FOOD PROCESSING COMPANY OF THE YEAR-SINA GERALD

    22. SHIPPING& LOGISTICS COMPANY OF THE YEAR — GULF FIRST

    23. OPTICAL & EYE CARE SERVICE PROVIDER OF THE YEAR- DR. AGRWAL EYE HOSPITAL

    24. MATRESS COMPANY OF THE YEAR-MATELAS DODOMA

    25. ROOFING COMPANY OF THE YEAR- SAFINTRA

    26. MECHANICAL ENGENEERING CONSULTANT OF THE YEAR — VOLTECH LTD

    27. DISTILLERY COMPANY OF THE YEAR- INGUFU GIN LTD

    28. TV CHANNEL PROVIDER OF THE YEAR — STAR TIMES

    29. INTERNATIONAL EDUCATION RECRUITMENT AGENCY OF THE YEAR — PENDAFRICA SMART SERVICES

    30. SKILLS DEVELOPMENT INSTITUTE OF THE YEAR- NZIZA TRAINING ACADEMY

    31. SECURITY SOLUTIONS COMPANY OF THE YEAR- ROBOTICS SOLUTIONS

    32. JOB RECRUITMENT AGENCY OF THE YEAR — JOB INVIT

    33. FEMALE ENTREPRENEUR OF THE YEAR- Nirare Marie France

    34. NEW BRAND OF THE YEAR- DP WORLD

    35. NGO OF THE YEAR- WIBENA INSTITUTE

    36. YOUNG INNOVATOR OF THE YEAR — ALAIN PHILBERT NTIHINYURWA

    37. FASTEST GROWING SME OF THE YEAR- SONGA LOGISTICS

    38. SPECIAL RECOGNITIONS- (DK OPTICALS, RIM & ITA)

    39. OVERALL OUTSTANDING SERVICE PROVIDER OF THE YEAR — GORILLA LOGISTICS

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y’UYU MUHANGO

    AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110301/mu-mafoto-50-ibigo-byahize-ibindi-mu-gutanga-serivise-byashimiwe-110301.html

  • Mashami, Jacques Tuyisenge na Haruna bibasiwe ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, itsinzwe n'ikipe ya Uganda igitego 1 ku busa, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagiye bahererekanya amafoto agaragaza Mashami Vincent, Jacques Tuyisenge na Haruna Niyonzima bafite amacumu ndetse n'imigara bigaragaza ko ari intore. Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/mashami-jacques-tuyisenge-na-haruna-bibasiwe-ku-mbuga-nkoranyambaga-amafoto/

  • Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu barimo abafatiwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali aho barimo banywa inzoga nyuma y’amasaha yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Barimo abagera kuri 78 bafatiwe muri ‘Appartement’ yashyizwemo akabari kandi kadafite ibyangombwa byo gukora nk’akabari. Ubwo inzego z’umutekano zajyaga kubafata ahagana saa Cyenda z’urukerera, abo bantu banze gufungura, ndetse bamwe muri bo bagerageza gutoroka.

    Abandi bagera muri 30 bafashwe bari mu kabari barengeje amasaha yagenwe ko ingendo ziba zasojwe. Ikindi ngo aka kabari ntikari gafite ibyangombwa byo gukora.

    Abafashwe bose bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.

    Bavuze ko bemera amakosa yabo ndetse bayasabira imbabazi, biyemeza kujya gufasha mu gukangurira abandi kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kugikumira.

    Uwitwa Hamis ushinzwe gucungira umutekano [Umu-Bouncer] abahanzi babarizwa muri Rock Entertainment barimo na Papa Cyangwe yavuze ko bafatiwe i Kanombe ubwo bari kumwe ari abantu barenga 40 [bafashwe saa Saba z’ijoro] bafata amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muraperi.

    Yagize ati “Twese twari hamwe, ahantu hateguye hameze nka ‘Club’ niho twari turimo gufatira ayo mashusho. Abo bantu bose bari kuzagaragara mu ndirimbo ya Papa Cyangwe.”

    Yakomeje agira ati “Ikosa twishinja ni uko twarenze ku mategeko yo kwirinda Covid-19. Ni yo makosa twishinja kandi tukayasabira imbabazi kugira ngo n’abandi bahanzi cyangwa abandi bantu bamenye ko batazongera kuyakora. Ayo ni amakosa tutazongera gusubiramo.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu ko kwirinda Covid-19 ari inshingano zabo batagombye kurindira ko inzego zishinzwe umutekano zibageraho.

    Ati “Abantu bakwiye kureka serivisi zemerewe gukora zigakora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Icya kabiri abashaka kwirengerezaho ni uko bibatera ikibazo cyangwa se abadashaka kubahiriza amabwiriza abo bose birabatera ikibazo ariko abashobora kubahiriza amabwiriza bagakora ibikorwa byabo kandi babikore neza bibagirire akamaro.”

    CP Kabera yasabye Abanyarwanda kongera kwibuka ko batagomba kudohoka by’umwihariko urubyiruko rurimo ibyamamare rukomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati “Icyo waba uhanga cyose n’ubwo yaba ari indirimbo yo kwirinda COVID-19, ugomba kwibuka ko ugomba kwirinda iyo COVID-19.”

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze mu gihe cy’amezi atatu ahafatiwe abantu barenze ku mabwiriza ya COVID-19, ndetse ba nyiraho bacibwa amande. Abafashwe bapimwe COVID-19 ku kiguzi cyabo, banacibwa amande.

    Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Abafashwe bemeye amakosa bakoze banayasabira imbabazi

    Polisi y’Igihugu yafashe abantu 113 barimo abahanzi Papa Cyangwe na Ariel Wayz bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    source : https://ift.tt/2YGB74E

  • Karongi: Abagore batangiye bizigamira 500 Frw, none bageze ku mutungo wa miliyoni 250 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu aba bagore bafite ishuri riba irya mbere mu gutsindisha n’umutungo ubarirwa muri miliyoni zirenga 250.

    Nikuze Marceline, Umuyobozi w’Umuryango Impuhwe, ufite Ishuri rya Etoile Rubengera, avuga ko batangiye mu 1989, ari abagore 20, buri mugore atanga amafaranga 500 ku mwaka. Aya mafaranga yaje kwiyongera buri wese akajya atanga 1000 Frw ku mwaka, nyuma baza kongeraho ikindi gihumbi; kuri ubu buri wese atanga 2000 Frw ku mwaka.

    Yagize ati “Twatangiye mu 1989, dutangira turi abagore 20, intego yari ukugira ngo dufashe ababyeyi bo muri kano gace, basigaga abana mu ngo abakozi bakabahohotera cyangwa bakagira n’ibindi bibazo. Dufata abo bana kugira ngo barindwe iryo hohoterwa, tubahe uburere, ariko noneho tunabigishe amasomo”.

    Uko imyaka yagiye ishira, aba bagore bagiye babona abaterankunga. Kuri ubu bafite ishuri ry’intangarugero ku rwego rw’igihugu. Iri shuri umwaka ushize ryari ku mwanya wa 11 mu gihugu, no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Karongi.

    Nikuze avuga ko ikintu kibibafashamo ari ugusenga no kugira abarimu bafite ubushake bategura umwana kuva mu mashuri y’incuke kugeza arangije abanza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukase Valentine, yashimiye abanyeshuri barangije muri Etoile Rubengera kuko bagize amanota yo hejuru bagahesha ishema akarere.

    Ati “Turabashimira kandi turabasaba gukomeza gukunda ishuri bakazakomeza bagatsinda uko bagenda bazamuka mu byiciro by’amashuri bitandukanye. Turabasaba kwiga bafite intego kugira ngo ejo n’ejo bundi bazavemo Abanyarwanda babasha kwiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo”.

    Yavuze ko nk’akarere bashima uruhare rw’aba bagore 20 bishyize hamwe bagashinga umuryango Impuhwe kuko ugira uruhare mu iterambere rya Karongi.

    Ishuri rya Etoile Rubengera ryigamo abanyeshuri 620, rikagira abakozi barenga 30 bahoraho.

    Aba bagore 20 barishinze, batangiye bizigama 500 Frw, kuri bafite ibikorwa bibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 250 Frw birimo ibibanza n’inzu.

    Mu bikorwa bakora harimo kwigisha abakuze batazi gusoma kwandika no kubara ndetse banafasha abakobwa babyariye iwabo kwiga imyuga irimo kudoda no gusuka kugira ngo babashe kwibeshaho bo n’abana babo.

    Aba bagore bashinze ishuri riri mu ya mbere atsinda neza mu Ntara y’Iburengerazuba

    Nikuze yavuze ko intego ari ugukomeza kubaka ibikorwa by’iterambere

    source : https://ift.tt/3Bzf6Dd

  • Kamonyi: Mu manza za Gacaca zirenga ibihumbi 52, hasigaye esheshatu zitararangizwa – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, avuga ko mu manza zirenga ibihumbi 52 zagomba kurangizwa, inyinshi muri zo zarangijwe.

    Yagize ati “Twari dufite imanza 52.373 zaciwe n’Inkiko Gacaca zigomba kurangizwa. Inyinshi muri zo twarazirangije kuko kugeza ubu hasigaye imanza esheshatu gusa kandi na zo turi gushaka uko zirangizwa vuba.”

    Imibare igaragaza ko mu Murenge wa Rukoma ari hamwe mu hagaragaye imanza nyinshi zaciwe n’Inkiko Gacaca zagombaga kurangizwa ndetse n’izo esheshatu ni ho zisigaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko bari bafite imanza zirenga 8.000 bagomba kurangiza ariko kugeza ubu hasigaye esheshatu gusa kandi na zo biyemeje kuzirangiza mu byumweru bitarenze bibiri.

    Ati “Gacaca nk’ubutabera bwunga ntabwo n’imanza zaciwe na Gacaca tuzirangiza dukurikije ya mategeko asanzwe akoreshwa mu guteza cyamunara. Habaho guhuza abafitanye ikibazo kugira ngo bishyurane nibiba ngombwa banababarirane bakomeze babane neza kubera ko intego ya Gacaca ari ukunga Abanyarwanda.”

    “Duhura buri wa kane ku Kibuga cy’Akagari ka Taba tugahuza abafitanye ibibazo ariko tugashyiramo n’abafatanyabikorwa kugira ngo bigishe uwaba akinangiye cyangwa se atarabyumva kugira ngo na we abyumve kandi arangize ibyo Urukiko Gacaca rwamukatiye.”

    Mu Rwanda Inkiko Gacaca zatangiye mu 2002 ariko kugeza ubu usanga hari aho imanza zitararangizwa bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo ko hari abagomba kwishyura babura ubwishyu cyangwa bakananirwa kumvikana n’abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3mKiQvx

  • Umukobwa yatunguwe n'umusore amwambika impeta nyuma yo kumwumvisha umunyenga wo mu ndege. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria yatunguwe n'umusore wamwambitse impeta nyuma yo kumutembereza mu ndege, azi ko ari umunyenga gusa.

    Uyu mukobwa witwa Busade yatunguwe n'umusore bamaranye imyaka itatu bakundana. Uyu mukobwa avuga ko yahamagawe n'umukobwa winshuti ye amubwira ko afite urugendo rwo gutembera mu ndege.Yamubwiye ko muri iyo ndege harimo inyanya itatu kuburyo na we araza bakajyana.Bwari ubwa mbere uyu mukobwa agenze mu ndege ,ari nabyo byatumye yishimira gutembera mu ndege.Busada wari ugiye kwambikwa impeta ariko atabizi yagiye afata amafoto yurwibutso nk'umuntu wari ugiye mu ndege bwa mbere.

    Uyu mukobwa akimanuka mu ndege yatunguwe no gusanga ibyapa hasi byanditse amazina ye n'amagambo avuga ngo 'wambera umugore?' Yahise abona umukunzi we apfukamye hasi yashinze ivi ,afite impeta mu ntoki yahise amusanganira maze umusore ahita amuhobera amusaba kumubera umugore.

     

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yatunguwe-numusore-amwambika-impeta-nyuma-yo-kumwumvisha-umunyenga-wo-mu-ndege/

  • Amakuru atari meza kuri Papa Cyangwe na Ariel Wayz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe na Polisi y'igihugu nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, tariki 09 Ukwakira 2021.

    Aba bantu barimo abafatiwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali aho barimo banywa inzoga nyuma y'amasaha yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Barimo abagera kuri 78 bafatiwe muri 'Appartement' yashyizwemo akabari kandi kadafite ibyangombwa byo gukora nk'akabari. Ubwo inzego z'umutekano zajyaga kubafata ahagana saa Cyenda z'urukerera, abo bantu banze gufungura, ndetse bamwe muri bo bagerageza gutoroka.

    Abandi bagera muri 30 bafashwe bari mu kabari barengeje amasaha yagenwe ko ingendo ziba zasojwe. Ikindi ngo aka kabari ntikari gafite ibyangombwa byo gukora.

    Abafashwe bose bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.Muri bo harimo umuraperi Papa Cyangwe wafatiwe i Kanombe ubwo bari kumwe ari abantu barenga 40 [bafashwe saa Saba z'ijoro] bafata amashusho y'indirimbo nshya y'uyu muraperi.Umuhanzikazi Ariel Wayz na we yagaragaye muri aba bafashwe barenze ku mabwiriza.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-kuri-papa-cyangwe-na-ariel-wayz/