Category: Uncategorized

  • Muri Gereza hagiye kwigishwa amasomo kuva kuri Primaire kugeza kuri Kaminuza, Gereza yitwe Igorerero,… #rwanda #RwOT

    Umushinga w’itegeko rigenga Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororwa, ufite intego zinyuranye zirimo gushyiraho itegeko rigenga RCS rijyanye n’intego yayo yo kugorora binyuze mu gufasha abagororwa kongera kuba abantu bubaha amategeko no kubategurira gusubira mu muryango hubahirizwa uburenganzira bwabo bw’ibanze.

    Naho intego z’umushinga w’itegeko ryerekeye serivisi z’igorora harimo ko ugamije kunoza uburyo bushya bw’igorora bwibanda ku kwigisha no guha ubushobozi umugororwa bizamufasha asubiye mu muryango.

    Mu isobanurampamvu ry’uyu mushinga, ugaragaza ko hari inyito zakoreshwaga zizahindurwa, aho Gereza izitwa Igororero, Uwahamwe n’icyaha wakatiwe azajya yitwa Umugororwa naho Umucunga-gereza yitwe Umukozi w’igororero.

    Ingingo ya 16 y’uyu mushinga ifite umutwe ugira uti 'Gahunda yo kwigisha', igira iti 'Urwego rushyiraho ingamba na gahunda bigamije kwigisha abagororwa gusoma no kwandika.

    Urwego rushyiraho kandi gahunda yo kwigisha ijyanye na gahunda ya Leta mu kwigisha abantu bafunzwe ku rwego rw’amashuri abanza, ayisumbuye n’amashuri makuru na gahunda y’inyigisho mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga.

    Urwego runagenera abantu bafunzwe amahugurwa ku nyigisho z’imibereho myiza n’uburere mboneragihugu kugira ngo bitegure gusubira mu muryango.

    Umugororwa wakurikiye gahunda y’inyigisho rusange ahabwa impamyabumenyi ku masomo yahawe, naho uwakurikiye gahunda y’imyuga akagenerwa impamyabushobozi ku mwuga yahuguriwe.”

    Ubwo Abadepite baganiraga kuri uyu mushinga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’Andi mategeko, Amb. Nyirahabimana Solina yavuze ko uyu mushinga uzafasha abagororwa kuba abantu batanga umusaruro ku gihugu cyabo nubwo baba bafunze.

    Amb. Nyirahabimana yavuze ko ibi byose byatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko iyo hitabajwe uburyo bwo guhana mu magereza gusa bishobora gutuma ufunzwe ahubwo arushaho kuba mubi igihe azaba afunguwe biturutse ku buzima bukomeye yanyuzemo.

    Yavuze ko u Rwanda rwafashe umurongo wo kugorora kuko abafunzwe barenga 50% bari munsi y’imyaka 40 ibintu bivuze ko bazarangiza ibihano byabo bakarekurwa.

    Ati 'Guhana ni ihame ariko se ni gute tubahana (abagororwa) kugira ngo igihe bazarekurwa, batazasubira mu byaha cyangwa ngo babe ikibazo kuri sosiyete basubijwemo. Aya ni amahitamo ya politike agamije gufasha abafunze kuba abaturage beza.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Muri-Gereza-hagiye-kwigishwa-amasomo-kuva-kuri-Primaire-kugeza-kuri-Kaminuza-Gereza-yitwe-Igorerero

  • Kigali : Abantu 113 bafashwe na Polisi barimo 78 bari bakoranyirijwe hamwe na Papa Cyangwe #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki y09 Ukwakira aho bariya 78 bafatiwe mu nyubako y’umuturage (Apartment) iri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, bavuga ko barimo gukora amashusho y’indirimbo y’umuhanzi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.

    Muri iyo nyubaka kandi harimo n’akabari katarahabwa ibyangombwa byo gukora. Abandi 35 bafatiwe mu kabari katemerewe gukora kazwi ku izina rya Plan B gaherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboyi, Akagari ka Nyakabanda.

    Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ubwo berekwaga itangazamakuru aho bari bari muri sitade ya IPRC Kigali bamwe muri bo bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi.

    Hamisi yavuze ko ubundi we akora akazi ko kurinda abahanzi bo mu nzu itunganya imiziki (Rocky Entertainment). Yavuze ko Polisi yabafatiye mu nzu y’umuturage Kabeza mu Murenge wa Kanombe ubwo yari arinze umuhanzi uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.

    Yagize ati 'Ubundi Papa Cyangwe yari yazanye abantu benshi barimo gukora amashusho y’indirimbo ye. Byageze ku isaha ya saa saba z’ijoro tubona abapolisi batugezeho baradufata. Turemera amakosa twakoze kuko ibyo twarimo twari twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi nta n’uburenganzira twari twabanje gusaba.'

    Nkotanyi niwe warimo gufata amashusho y’indirimbo, yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye.

    Yagize ati 'Ibi bintu mbikuyemo amasomo akomeye,akazi narimo ntabwo nakarangije, naraye hano muri sitade nishyura n’amafaranga yo kwipimisha COVID-19. Ntabwo bizongera kumbaho nzajya ngerageza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kandi ni nayo nama ngira bagenzi banjye, yaba abahanzi ndetse n’abanyarwanda muri rusange.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagarutse ku bantu barenga ku mabwiriza nkana ndetse harimo n’abiha uburenganzira bwo gufungura utubari batabifitiye uburenganzira.

    Yagize ati 'Bariya bantu harimo 78 bafashwe mu gicuku bari mu nyubako y’umuturage Alexamdria Villa Apartment iri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Nyiri iyi nzu yari yarashyizemo akabari kandi nta burenganzira yahawe nk’uko bigenda ku bandi bose. Andi makosa bakoze ni uko bumvise abapolisi baje bakingiranira muri ako kabari gafunganye kadakwiye kwakira abantu 78, byatumye abapolisi baharara.'

    Yakomeje avuga ko abandi bantu 35 bafatiwe mu kabari ko mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro nabo bakaba bafatiwe mu kabari kitwa Plan B kadafite ibyangombwa byo gukora ndetse bari banarengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo. CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego kugira hagenzurwe abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Ati 'Hari abantu bakunze kurenga ku mabwiriza yasohotse yo kwirinda COVID-19, ntabwo byemewe turakomeza gukora ubugenzuzi dufatanije n’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali. Abantu bose bakomeza kurenga ku mabwiriza bazafatwa babihanirwe.'

    Yakomeke akangurira abantu kwirinda kudohoka, bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi biri mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi baturarwanda kandi bazaba birinze ibihano bazahabwa nibaramuka bafashwe.

    Ahafatiwe bariya bantu bose ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahafunze mu gihe cy’amezi atatu ndetse beneho bacibwa amande. Bariya bantu bose bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse banacibwa amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-113-bafashwe-na-Polisi-barimo-78-bari-bakoranyirijwe-hamwe-na-Papa-Cyangwe

  • Rubavu : Umusore wari umushumba w’Inka bamusanze mu mugezi yapfuye #rwanda #RwOT

    Umurambo w’uriya musore uri mu kigero cy’imyaka 25 wabonywe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, kuri uriya Mugezi uri ku rugabaniro rw’Umurenge wa Nyamyumba n’uwa Rugerero.

    Niyomugabo Innocent uri kuyobora nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyamyumba, atangaza ko inzego zazindukiye ahasanzwe uriya murambo.

    Avuga kandi nk’ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera.

    Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazo ngo zimenye icyaba cyahitanye uriya musore wari umushumba w’inka.

    Gusa hari amakuru avuga ko hari umushumba wari kumwe na nyakwigendera, wahise afatwa n’irondo ry’umwuga ry’Umudugudu wa Ruhondo kugira aba ari we uherwaho mu iperereza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umusore-wari-umushumba-w-Inka-bamusanze-mu-mugezi-yapfuye

  • Hagiye gushyirwaho amabwiriza azagenga amashuri mu kwaka ababyeyi amafaranga y’inyongera – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ubwo hagaragazwaga ikibazo cy’ibigo bisaba abanyeshuri amafaranga menshi byayise ay’ibindi bikenewe.

    Hirya no hino mu mashuri hari ubwo usanga ibigo bisaba abanyeshuri amafaranga atari ku y’ishuri nko kubasaba ayo kugura imodoka z’ishuri, kubaka uruzitiro, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Ni hamwe usanga umwana bagenda bamuca amafaranga make make ariko wayateranya usanga hari n’aho aruse ay’ishuri. Ibi bikorwa byagiye byinubirwa cyane n’ababyeyi bagaragaza ko uku ari ukubaka amafaranga y’umurengera.

    Minisiteri Dr Uwamariya yavuze ko iki kibazo bakizi ko hari ibigo bishaka kongeza amafaranga bikayacisha mu bindi bikoresho bitandukanye.

    Yagize ati “Iki ni ikibazo, natwe turabizi turabibona hari ukuntu amashuri ashaka kongeza amafaranga akongeraho utundi tuntu, hari aho bajyaga baka amasuka yo gukora amasuku ukabona barabyaka buri gihe.”

    “Hari aho twabonye kubera Covid-19 basaba umuti wo gukaraba w’ibihumbi 15, abandi 50 Frw, buri wese akagenda yongeraho akantu.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko aba bayobozi b’ibigo baba bashaka guca amafaranga menshi ababyeyi ndetse hari n’abashaka kongeza ay’ishuri mu buryo buzimije, ubu hagiye gushyirwaho uburyo bizajya bikorwamo bitabangamiye ababyeyi.

    Yagize ati “Turi gutegura uburyo ni uko byakererewe amashuri amaze gutangira ariko turi gutegura uburyo bigomba gukorwamo. Ntabwo dushobora gushyiraho umubare runaka w’amafaranga batarenza ariko kugira ngo bihinduke bisaba iki ku buryo buri muyobozi w’ikigo atabyuka ngo muzane iki?”

    Akenshi usanga imyanzuro nk’iyi ifatirwa mu nama zihuza ubuyobozi bw’ikigo na komite z’ababyeyi, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko mu kwirinda ko habaho amanyanga ubu ibi byemezo bizajya bifatirwa mu nteko rusange.

    Yagize ati “Mbere habagaho komite z’ababyeyi zivugira ababyeyi, ubu bigomba kwimurirwa mu nteko rusange, ni yo izajya ifata icyemezo.”

    Yakomeje asaba ababyeyi kujya batanga amakuru y’aho babona babangamiwe n’ibyo bibazo.

    Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya yavuze ko iki cyemezo cyatinze gufatwa ariko hagiye gukorwa isuzumwa ku buryo mu gihembwe cya kabiri aya mabwiriza azatangira gukurikizwa.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza ibigo by’amashuri bizajya bikurikiza mu gushyiraho amafaranga y’ibikoresho n’andi basaba ababyeyi arenga ku y’ishuri

    source : https://ift.tt/3oQIPnQ

  • Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo nderabuzima (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT

    Imvura irimo urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, yangije inzu z’abaturage zigera kuri 216 harimo inyubako y’ikigo nderabuzima n’amapoto umunani y’amashanyarazi aragwa.

    Iyi mvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye saa Munani n’igice igeza saa Kumi n’igice yangiza ibisenge by’inzu 123 z’abaturage bo mu Tugari twa Rutonde, Rubona na Kajangwe mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zakorerwagamo n’Ishami rya Mituweli n’aho babagira, Petite Chirurgie n’amapoto atandatu y’amashanyarazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yemeje ko hari ibyamaze kumenyekana mu byangijwe n’ibiza.

    Yagize ati “Hamaze kwangirika block ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuri ribanza rya Muvumu, amapoto umunani y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari (annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo bitatu.”

    “Muri ibyo byose tubabwiye harimo n’imyaka yangijwe y’urutoki ruri kuri hegitari, ibishyimbo biri kuri hegitari 0,7, ibigori biri kuri hegitari eshanu, imyumbati iri kuri hegitari 0,2, n’imigozi y’ibijumba iri kuri hegitari 0,3.”

    Yasabye abaturage gukomeza gutabara abagize ibibazo no kuzirika ibisenge bigakomera cyane mu kwirinda ko byatwarwa n’umuyaga.

    Kuri ubu, Akarere ka Rulindo karacyari kubarura ibyangitse byose kuko uyu muyaga n’urubura byangije n’imyaka yari mu mirima y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi no gushakisha ubufasha bwo kugoboka abatishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza.

    Ku kigo nderabuzima cya Rwahi inyubako ebyiri zavuyeho ibisenge

    Ibisenge by’inzu 68 nibyo bimaze kumenyekana ko byatwawe n’imuyaga

    Amapoto y’amashanyarazi ni bimwe mu byangijwe n’imvura yaguye ivanze n’umuyaga

    source : https://ift.tt/2YzO68B

  • Rubavu: Umurambo w’umusore watoraguwe mu mugezi – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba buvuga ko bwazindukiye aho ibi byabereye, bunaganiriza abaturage ubwo bwari butegereje inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo, ubwo umurambo w’uyu musore uzwi ku izina rya Claude wabonetse. Uyu musore yari usanzwe ari umushumba w’inka, zororerwaga mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Munanira ho mu Murenge wa Nyamyumba.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko umushumba bari kumwe yahise
    atabwa muri yombi n’Irondo ry’Umudugudu wa Ruhondo, nk’uko umwe mu baturage uri aho byabereye yabitangaje.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent, na we yemeje aya makuru.

    Yagize ati “Inzego z’Ibanze twahazindukiye tuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera.”

    Iperereza ku rupfu rw’uyu musore riracyakomeje ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye.


    source : https://ift.tt/3DuCGS9

  • IFOTO Y'UMUNSI: Mico The Best n'umugore we mu rugo rwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Mico The Best n'umugore we, Clarisse, mu rugo rwabo rushya. Iyi ni ifoto yashyizwe hanze na Clarisse abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-mico-the-best-numugore-we-mu-rugo-rwabo/

  • Kigali: Padiri ahishe abageni umugore yashakaga kwicira ubukwe, ibimubayeho ni akumiro(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi witwa Murebwayire Violet yahuye n'akaga gakomeye ubwo yajyaga kureba umugabo we wamuteye inda akamwemerera amafaranga y'ishuri y'umwana we babyaranye yagera kuri kiriziya ,Padiri wa Paruwasi agahita yimura ahagombaga gusezeranira abageni .

    Ibi byabereye kuri Kiriziya ya Kagugu mu mujyi wa Kigali aho hagaragaye amashusho y'umubyeyi wari uhetse umwana arimo kurira igipangu cya kiriziya ashaka kubonana n'umugabo we witwa Jado wari wamubwiye ko aramuha amafaranga ibihumbi 250 by'amafaranga y'ishuri y'umwana babyaranye.

    Violet mu kiniga kinshi yavuze ko Jado yari yamwemereye ko agomba kumuha aya mafaranga kuko umwana we agomba gutangira ishuri kuri uyu wa mbere.Avuga ko padiri wari ugiye gusezeranya aba bageni, yahise abafungirana mu gipangu cya kiriziya ,aho uyu mugore yashatse kurira urupangu ngo abasangeyo birangira bamusohokanye bamukubitagura.Violet yavuze ko yaregeye inzego nyinshi zirimo Transparency Rwanda, RIB, n'ahandi henshi ngo bazi ikibazo cye. Yakomeje atangaza ko uyu mugabo yari amaze igihe atamufasha ariko ko yari yaramwijeje ko agomba kumuha aya mafaranga kugirango umwana we ajye kwiga ,dore ko yari yaramwijeje ko nyuma yo gukora ubukwe aribwo azabona umwanya wo kuganira na we.

    Byaje kurangira Polisi ihagobotse ibasha gukemura ikibazo cy'uyu mubyeyi.

    Source : https://yegob.rw/kigali-padiri-ahishe-abageni-umugore-yashakaga-kwicira-ubukwe-ibimubayeho-ni-akumirovideo/

  • Shaddyboo arashaka Amavubi ngo ayatoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, Shaddyboo abinyujije kuri Twitter ye yatangaje ko ashaka Amavubi ngo ayatoze, ibi Shaddyboo yabitangaje nyuma yuko Amavubi yari amaze iminsi atsinzwe n'ikipe ya Uganda igitego 1 ku busa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Shaddyboo yatangaje ibi bikurikira: ” Ntawananirwa gutoza ikipe itsindwa, nanjye mumpe ntozeho, méthode nakoresha nazajya ndangaza abadversaire tukabaisinda. Uburundi na Uganda ntabwo byananira na Congo na Tanzaniya 🤣 “.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-arashaka-amavubi-ngo-ayatoze/