Category: Uncategorized

  • Neymar yatangaje ko azasoza gukina nyuma y'igikombe cy'isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Neymar Junior ubu ufite imyaka 29 y'amavuko, bikaba ubusanzwe bitamenyerewe ko umukinnyi yasezera kuri iyi myaka.

    Icyakora Neymar na we avuga ko ku myaka 30 atazaba ari umukinnyi ukuze ku buryo yasezera ku mupira w'amaguru, ahubwo ngo azabikora mu rwego rwo kwita ku buzima bwe cyane cyane bwo mu mutwe.

    Neymar junior yatangarije Umunyamakuru wa Dazn ko adatekereza ko nyuma ya 2022 azaba agifite imbaraga zo mu mutwe ku buryo yakomeza gutekereza ku mupira w'amaguru.

    Neymar yijeje abanya brasil ko mu gikombe cy'isi azatanga ingufu ze zose kugirango brazil yitware neza nkuko yakomeje abirota kuva mu bwana bwe.

    ku myaka ye 29 yakomeje guhura ni mvune nyinshi mu kibuga aribyo bigiye kumutera kureka umupira ku myaka ye 30 akita ku buzima bwe.

    Source : https://yegob.rw/neymar-yatangaje-ko-azasoza-gukina-nyuma-yigikombe-cyisi/

  • Amakuru meza ku bakunzi ba Ismael Mwanafunzi wa RBA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA Ismael Mwanafunzi wari umaze igihe kinini atigaragaza ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu yatunguye abakunzi be atangira gukoresha instagram, nyuma y'igihe bamwe bamwiyitira .

    Uyu munyamakuru ufite ubuhanga mu kuvuga ibyegeranyo muri RBA ndetse agakundwa n'abatari bake mu Rwanda ntiyakunze kwigaragaza ku mbugankoranyambaga aribyo byatumye bamwe bamwiyitira.Abakunzi be bajyaga bashakisha amafoto ye bakayabura.

    Kuri ubu Mwanafunzi asa n'uwavuye ku izima kuko yatangaje ko yatangiye gukoresha instagram ndetse asaba abakunzi be gutangira kumukurikira.

    Mwanafunzi yagize ati:'muraho!Nitwa Mwanafunzi,Mbahaye ikaze ku rubuga rwanjye rwa Instagram!Aha niho tuzajya tuganirira.Murakoze'

    Mu gihe gito cyane Ismael Mwanafunzi yatangiye gukurikirwa n'abarenga ibihumbi bine.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-bakunzi-ba-ismael-mwanafunzi-wa-rba/

  • Abasimbura ba Sunrise FC na Muhanga FC mu cyiciro cya mbere bamenyekanye #rwanda #RwOT

    Gicumbu FC na Etoile del’Est nizo zatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere zisimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse.

    Uyu munsi nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-21.

    Umukino ubanza Gicumbi FC yari yatsinze 1-0 Heroes FC, umukino wo kwishyura wabaye uyu munsi Gicumbi FC yawutsinze 2-1 ihita igera ku mukino wa nyuma.

    Undi mukino wa 1/2, Amagaju yari yanganyije na Etoile del’Est 1-1, umukino wo kwishyura wabereye i Ngoma, amakipe yombi yongeye kunganya 1-1, mu mukino warimo ishyaka ryinshi aho buri kipe yabonye ikarita itukura.

    Byabaye ngombwa ko bitabaza penaliti maze Etoile del’Est itsinda 6 kuri 5 za Magaju FC.

    Gicumbi FC izamutse nyuma y’uko yari yamanutse muri 2020, ni mu gihe Etoile del’Est yo yari imaze imyaka 24 mu cyiciro cya kabiri.

    Aya makipe akaba agiye gukina icyiciro cya mbere kizatangira tariki ya 30 Ukwakira, zizasimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse.

    Gicumbi FC yongeye kuzamuka mu cya mbere

    Etoile del’Est yazamutse mu cyiciro cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasimbura-ba-sunrise-fc-na-muhanga-fc-mu-cyiciro-cya-mbere-bamenyekanye

  • Abaregwa gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo Basabiwe Gufungwa Imyaka 7 n'Igice #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda burasabira igifungo cy'imyaka irindwi n'igice n'ihazabu ya miliyoni ebyiri n'igice ku bagabo babiri baregwa muri dosiye y'umuhanzi w'icyamamare Nyakwigendera Kizito Mihigo.

    Undi mugabo wa gatatu we busaba ko yafungwa amezi atandatu n'ihazabu ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Bose baregwa ko mu mwaka wa 2020 bashatse gutorokesha Kizito Mihigo baciye mu nzira zitemewe n'amategeko. Abaregwa n'ababunganira mu mategeko barasaba ko amategeko yakurikizwa bakagabanyirizwa ibihano.

    Abaregwa ni Bwana Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo amufasha mu mirimo yo mu rugo, Bwana Joel Ngayabahiga na bwana Innocent Harerimana wari warafunganywe na Kizito muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere. Uyu ubushinjacyaha buvuga ko Kizito Mihigo yamwigishaga gucuranga bagifunze.

    Bose uko ari batatu bagaragaye mu buryo bw'ikoranabuhanga bambaye impuzankano y'iroza iranga abafungwa.

    Baregwaga ibyaha bibiri: kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa abaca ahantu hatemewe n'amategeko n'icyaha cyo gutanga indonke cyangwa ruswa.

    Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

    Muri uru rubanza ruburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

    Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

    Tariki 13/02/2020 Kizito Mihigo yafashwe ari kumwe na Harerimana na Ngayabahiga hafi y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nk'uko polisi y'u Rwanda yabivuze.

    Kizito yashinjwe ibyaha byo “kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko na ruswa”.

    Hashize iminsi itatu afunze – tariki 17/02/2020, polisi yasohoye itangazo ivuga ko “Kizito Mihigo w'imyaka 38 wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abaregwa-gushaka-gutorokesha-nyakwigendera-kizito-mihigo-basabiwe-gufungwa

  • Étoile de l'Est yari imaze imyaka irenga 20 mu cyiciro cya kabiri na Gicumbi FC zazamutse mu Cyiciro cya Mbere #rwanda #RwOT

    Amakipe ya Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma na Gicumbi yo muri Gicumbi yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezera Amagaju na Heroes FC zari zihanganye.

    Nyuma y'imyaka 24 irwana no kuzamuka mu cyiciro cya mbere,Etoile de l'est yakabije inzozi ubwo yanganyaga igitego 1-1 n'Amagaju FC ndetse no mu mukino ubanza bari banganyije 1-1,hitabazwa Penaliti iyi kipe y'i Kibungo itsinda kuri penaliti 6-5.

    Ikipe ya GICUMBI FC yamanutse mu mwaka w'imikino ushize, igarutse mu cyiciro cya mbere itsinze Heroes 3-1 mu mikino yombi.

    Uyu munsi Gicumbi FC yatsinze ibitego 2-1 Heroes byiyongera kuri 1-0 yari yayitsinze mu mukino ubanza ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino yombi.

    Étoile de l'Est yari yakiriye umukino wo kwishyura i Ngoma, yari imaze imyaka 24 mu Cyiciro cya Kabiri mu gihe mu mwaka ushize wa 2020, yagarukiye muri 1/2.

    Aya makipe yombi agiye gusimbura AS Muhanga na Sunrise FC yasoreje mu myanya ibiri ya nyuma muri Shampiyona ya 2020/21.

    Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere n'icya Kabiri mu mwaka w'imikino wa 2021/22, zombi zizatangira ku wa 30 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko ingengabihe izashyirwa ahagaragara ku wa Kane.

    Amagaju FC agiye kongera gukina umwaka wa gatatu mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y'uko yamanutse mu mwaka w'imikino wa 2018/19.

    Mu 2020, yasezerewe mbere y'uko irushanwa rito ryateguwe ritangira kuko yarwaje COVID-19 abakinnyi 11.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etoile-de-l-est-yari-imaze-imyaka-irenga-20-mu-cyiciro-cya-kabiri-na-gicumbi-fc

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'UBUTAKA BWUBATSEMO INZU YO W'UBUSABANE BUHEREREYE MUKARERE KA NYARUGENGE #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE UBUTAKA BWUBATSEMO INZU YO W'UBUSABANE, AKAGARI KA KABUGURU II, UMURENGE WA RWEZAMENYO, AKARERE KA NYARUGENGE, UMUJYI WA KIGALI. IPINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KU NSHURO YA MBERE RIZATANGIRA KU WA 19/10/2021 SAA YINE (10H00') ZA MUGITONDO, RIKAZAHAGARARA KU WA 26/10/2021 SAA YINE (10H00')ZA MUGITONDO.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI TELEFONI:0788357015

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ubutaka-bwubatsemo-inzu

  • Umupasiteri yaciye ibintu hirya no hino ku isi aho yateye icyuma umugore we amuziza ko yamwanduje VIH / SIDA #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru yatunguye abanyagihugu kubera ko umupasiteri wo mu Ntara ya Nyamira yishe umugore we amushinja ko yamwanduje VIH/ SIDA nawe abona kubaho ntacyo bimaze ahita yiyambura ubuzima.

    Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri kiraya Gihugu avuga ko uyu mupasiteri witwa George Abisa , mu nyandiko yasize mbere yo gukora igikorwa giteye ubwoba cyo kwiyahura, yavuze ko umugore we yamwanduye virusi itera SIDA biturutse ku mibonano yari afitanye n'umunyapolitiki waho uri kwiyamamariza kuyobora Bogichora MCA.

    Amakuru akomeza avuga ko ku wa 5 Ukwakira 2021, uyu mugabo n'umugore baratonganye cyane bapfa ibihuha byavugaga ko uyu mugore asambana rwihishwa n'uyu munyapolitiki.

    Uyu mupasiteri yararakaye cyane niko gufata icyuma akimutera inshuro nyinshi kugeza amwishe.

    Nyuma gato yo kwica umugore we, yanditse inyandiko ibabaje ivuga ko umugore we yamubeshye. Yavuze ko ndetse yamwanduye virusi itera sida, ku buryo adashobora kwihanganira na gato kubana nayo.Yahise yimanika mu nzu yabo nawe arapfa.

    Mu gitondo, abapolisi bahamagajwe n'abaturanyi bahangayitse, kugira ngo barebe uko abo bashakanye bameze.

    Batunguwe no gusanga aba bombi bamaze gupfa basize ibaruwa ku meza yabo. Imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Nyamira.

    Abashinzwe iperereza I Bogichora bamaze gufungura iperereza kuri iki kibazo,bafite gahunda yo guhamagaza uyu munyapolitiki wavuzwe mu guca inyuma uyu mugabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/12/umupasiteri-yaciye-ibintu-hirya-no-hino-ku-isi-aho-yateye-icyuma-umugore-we-amuziza-ko-yamwanduje-vih-sida/

  • Umusore yahatiwe kunywa uburozi yari agiye guha inshuti ye||dore ibyamubayeho(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yakubiswe ahatirwa kunywa ibinyobwa yari yashyizemo uburozi ngo yice inshuti ye bari basohokanye .

    Nk'uko umuntu ukoresha Twitter witwa Dayo abitangaza ngo aba basore bombi bari basohokanye kugirango basangire icyo kunywa. Ariko umwe yagiye mu bwiherero maze undi abonye mugenzi we agiye ahita asuka uburozi muri soda ya mugenzi we.

    Ku bw'amahirwe, umuntu yamubonye ashyira ibintu mubinyobwa abimenyesha abandi basore.Muri videwo yasangijwe ku rubuga rwa interineti, uyu musore ushinjwa uburozi bw'ikinyobwa agaragara yicaye hasi akubitwa mu gihe abandi bagabo bamukikije bamuhatira kunywa ibyo yaroze.

    Bamwe mu bagabo bagaragara bamukubita kuko bamushinja kuroga ibyo kunywa by'inshuti ye.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yahatiwe-kunywa-uburozi-yari-agiye-guha-inshuti-yedore-ibyamubayehovideo/

  • Ibyo ukwiye kwirinda niba wumva utarinjira mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu uba ugomba kwirinda niba uzi ko utarinjira mu rukundo kugira ngo wirinde ingaruka mbi zavamo.

    1.Kwemera gahunda ye (Rendez-vous)

    Birashoboka cyane rwose ko niba udashobora kwifatira icyemezo ushobora kwemera rendez- vous uhawe n'umuntu umutima wawe utaramufungukira, ariko menya ko niba utarahamanya n'umutima wawe ko uwo muntu umukunda by'ukuri kwemera ko gahunda, ukemera ko agusohokana cyangwa umusura ni ukwita mu kagozi. Ni byiza ko ubigendamo gake.

    2.Kwemera impano uhawe yose

    Iyo utarakunda by'ukuri ni ukwishyira mu kaga kwemera impano y'umuntu utamenera amabanga y'umutima wawe yose. Kwemera impano uhawe bishobora kuguta mu mutegeko wo kuvuga ngo 'ndemeye kandi mu by'ukuri udahamanya n'umutima wawe' ko ukunda uwo muntu.

    3.Kuvuga YEGO kubera amafaranga

    Uba ubizi neza ko mudakundana kuki wemera kuvuga YEGO kubera amafaranga?. Bitinde bitebuke umutima wawe ugera aho ukagutamaza kuko wo ntubeshyeshywa amafaranga kandi igihe umutima wakwimye amahoro ubaho uhangayitse.

    4.Gushingiranwa n'umuntu kuko urimo gusaza

    Burya bamwe bemera kuvuga ngo YEGO kuko barimo gusaza kandi bakaba bagomba gushyingirwa byanze bikunze nyamara ntibaba bakundanye by'ukuri. Ni ukwita mu rwobo ntuzabikore.

    5.Kwemera kuba inshuti y'abantu mudakundana

    Bamwe iyo bakwatse urukundo nturubahe bagusaba ubushuti, kubumwemerera ni ukwita mu gatego. Uyu muntu ntabwo aba ashaka ubushuti busanzwe ahubwo aba ashaka urukundo rwuzuye. Ntiwamenya niba uzagera aho ugahinduka ngo wumve umukunze, cyangwa we azagera aho akikuramo ko agushakaho urukundo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ukwiye-kwirinda-niba-wumva-utarinjira-mu-rukundo/

  • Ruhango: Ukwakira kurarangira urubyiruko rwubatse ibiro icyenda by’imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro icyenda by
    Ibiro icyenda by’imidugudu ni byo bigiye kubakwa

    Urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 2,500 nirwo rurimo kwitabira ibikorwa by’imirimo itandukanye birimo no kubaka uturima tw’igikoni, aho biteganyijwe ko nibura Ukwakira kuzarangira bubatse udusaga 350, n’ubwiherero 450 mu mirenge yose igize Akarere ka Ruhango.

    Umuyobozi w’abakorerabushake bo mu Karere ka Ruhango, Rukundo Felix, avuga ko kugira ngo ibikorwa byabo bigerweho nta handi bakura amafaranga usibye gukoresha imbaraga no kwitanga kuri bike buri wese afite akaba asaba abiyumvamo gutanga ubufasha bashobora kugira ibyo babafashamo.

    Agira ati “Gukorera ubushake bisaba gushaka imbaraga byaba ngombwa hejuru yo kwigomwa mukagira aho mukomanga kandi ku bufatanye n’izindi nzego tugenda duhuza imbaraga tukaba twagenera umuntu nk’iyo nka, kandi buriya iyo uri imbaraga z’igihugu ushyiramo imbaraga kandi ukegera bagenzi bawe ngo n’abatariyumvamo kutwegera babitinyuke”.

    Ukwakira kuzasozwa urubyiruko rukoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y
    Ukwakira kuzasozwa urubyiruko rukoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, atangaza ko urubyiruko rw’abakorerabushake rugaragaza icyizere mu guteza imbere igihugu, urugero ruri hafi rukaba ari uko bitwaye cyane mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Avuga ko nk’imbaraga z’igihugu Leta ikomeza gushyiramo ingufu kugira ngo ejo hazabe heza, igihugu kizabe gifite urubyiruko rwigishijwe kandi rufite indangagaciro zo kucyitangira n’urundi rubyiruko kwitabira.

    Agira ati “Icyo dusaba urubyiruko ni uko barushaho kuba benshi bakagira urukundo ku gihugu nta kindi bategereje, natwe tukaba twabona ikibafasha cyo kubakura aho bari bajya ahandi no kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zabo”.

    Avuga ko muri uku kwezi urubyiruko ruzihatira gufatanya n’ubuyobozi kwesa imihigo y’ubukangurambaga muri gahunda za Leta, no kurushaho kurwanya ibyaha, no kuzagira uruhare mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe muri uku kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo.

    Urubyiruko rusaba n
    Urubyiruko rusaba n’abandi bafite ubushobozi kurutera ingabo mu bitugu

    Umwaka ushize, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyepfo rwakoze ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 500frw, uku kwezi kukaba kuzasozwa abo mu Karere ka Ruhango bakoze ibikorwa by’agera kuri miliyoni 10frw.

    Ibikorwa by’ubukorerabushake bizamara iminsi 30 mu Gihugu hose byaratangiranye n’itariki ya 01 Ukwakira 2021, itariki izwiho ko ari bwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga ku ya 01 Ukwakira 1990.


    source : https://ift.tt/2YFe9uH