Category: Uncategorized

  • Amashusho ya Miss Muyango arimo kubyina yazamuye amarangamutima y'abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango uherutse kwibaruka imfura ye yabyaranye n'umukunzi we Kimenyi Yves yagaragaye mu mashusho meza cyane abyina yiyerekana mu buryo buryoheye ijisho ,maze abakunzi be batangira kumugaragariza amarangamutima yabo, ni amashusho yanyujije kuri instagram ye.

    Mu gihe gito aya mashusho yari amaze gushyirwaho yahise agira ibitekerezo byinshi bimushimira uburyo ateyemo, bamwe bati:'ikibuno cyariyongereye', abandi bati:'incwiii', ari nako bongeraho udutima dutukura.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-miss-muyango-arimo-kubyina-yazamuye-amarangamutima-yabafana-be/

  • Video: Abaturage bo mu karere ka Ngoma biroshye mu muhanda bishimira kuzamuka kw'ikipe yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu karere ka Ngoma bashimishijwe cyane nuko ikipe ya Étoile de l'Est yazamutse mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'umupira w'amaguru hano mu Rwanda maze bajya mu muhanda bishimira ibyo ikipe yabo yari imaze kugeraho.

    Nkuko amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, abaturage ba Ngoma bari bishimye cyane bigaragaza ko banyuzwe cyane nuko ikipe yabo yazamutse ikajya mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'umupira w'amaguru hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/video-abaturage-bo-mu-karere-ka-ngoma-biroshye-mu-muhanda-bishimira-kuzamuka-kwikipe-yabo/

  • Umukobwa w'uburanga yabyutse yasaze nyuma yo kurara atera akabariro ijoro ryose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga yabyutse yabaye umurwayi wo mu mutwe nyuma yo kurarana n'umugabo w'abandi batera akabariro.

    Abaturage ba Cameroon baguye mu kantu nyuma yo kumva ko umukobwa yasaze nyuma y'umunsi aryamanye n'umugabo wundi mugore.

    Brenda Atagana, watangaje iyi nkuru yavuze ko uyu mukobwa n'uyu mugabo baryamanye, bukeye babona uwo mukobwa wo mu mujyi wa Douala yasaze.

    Brenda ati: 'Imana ni umukozi w'umuhanga, umukobwa yasaze nyuma yo gusambana n'umugabo wubatse'.

    Akomeza asobanura uko byagenze, ati: 'Brenda yavuze ko uyu mukobwa wasaze ari inshuti ye, ngo yahoraga amuha gasopo ku bagabo b'abandi akavunira ibiti mu matwi'.

    Ibi byabaye byateye abantu ubwoba ndetse abakobwa bamwe na bamwe barahira ku mugaragaro gucika ku bagabo bubatse.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wuburanga-yabyutse-yasaze-nyuma-yo-kurara-atera-akabariro-ijoro-ryose/

  • Inkuru ishimishije kuri Meddy n'abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho urubuga rwa Youtube rwari rumaze iminsi rwarasibye indirimbo ya Meddy 'Dusuma ' yari yarakoranye na Otile Brown kuri ubu iyi ndirimbo yongeye kugaruka.

    Ni indirimbo yari imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 33 kuri Youtube. Otile nawe wari wasibiwe indirimbo 5 zirimo n'iyi yakoranye na Meddy yabihamije yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze ashishikariza abakunzi be gukomeza kuzireba.Iyi ndirimbo igarutse nyuma y'iminsi mike Otile Brown atangaje ko ikibazo cy'izi ndirimbo ,babivuganyeho na Google na Youtube ngo ibasobanurire impamvu y'uku gusibwa.Gusa bivugwa ko uwasibye izi ndirimbo ari umuntu ufite uburenganzira kuri konti ya Otile Brown nubwo hatamenyekana uwari we.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ishimishije-kuri-meddy-nabafana-be/

  • Kimisagara: Buri kagari kahawe moto yo gukoresha mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, nibwo abikorera bo muri uyu murenge bashyikirije utugari dutatu tugize Umurenge wa Kimisagara moto zizajya zifashishwa mu gusakaza ubutumwa bwo kwirinda COVID-19.

    Ubu bukangurambaga bwatangirije muri gare ya Nyabugogo. Izi moto zatanzwe zose zifite indangururamajwi zizajya zifashishwa mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Kimisagara, Iragena Eric yavuze ko izi moto bazitanze mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.

    Ati ” Twatanze moto muri buri kagari kugira ngo dushakire utugari twacu uko ari dutatu moto bitewe n’imiterere y’umurenge wacu kugira ngo ubutumwa bwo kurwanya COVID-19 bujye bugera hose vuba, bidufashe kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze.”

    Yavuze ko izi moto zatwaye arenga miliyoni 5 Frw.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko izi moto zizagira uruhare mu kurandura COVID-19 muri uyu murenge.

    Ati “Izi moto ni igikoresho kiramba, rero tugiye kujya dukoresha aho kugira ngo agende afite indangururamajwi urugo ku rundi avuga. Moto ni igikorwaremezo kizajya kigera ahantu hose kandi mu buryo bwihuse ndetse buzajya binadufasha no mu bikorwa by’ubugenzuzi bitworohere. Bitewe n’uburyo moto izagera ahantu hose twizeye ko COVID-19 tuzayirwanya tukayihashya muri uyu murenge wacu.”

    Uretse igikorwa cyo gutanga moto muri uyu Murenge wa Kimisagara hanashyizwe ibirango byo kurwanya COVID-19 ku modoka zitwara abagenzi, hanasigwa amarangi aho abagenzi bahagarara bahana intera mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19

    Mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga hasibuwe n’ibimenyetso byerekana aho abantu bazajya bahagarara igihe bategereje imodoka

    Buri kagari ko mu Murenge wa Kimisagara kahawe moto izajya yifashishwa mu bukangurambaga bwa COVID-19

    source : https://ift.tt/3iSCbcz

  • Davis College and Akilah yashimye Mastercard Foundation yayigobotse mu bihe bya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ishuri Rikuru rya Davis College and Akilah ni rimwe muri ayo mashuri yahuye n’imbogamizi kubera COVID-19, abanyeshuri bakiga hakoreshejwe ikoranabuhanga hakaba n’abatabasha kubona internet yabafasha kwitabira ishuri n’umunsi umwe.

    Mastercard Foundation nk’umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa birimo no guteza imbere uburezi, yagobotse iri shuri irifasha kubonera buri munyeshuri internet buri kwezi kugeza amashuri afunguye, ndetse yishyurira amafaranga y’ishuri abatari bagifite ubushobozi kubera ingaruka COVID-19 yagize ku miryango.

    Umuyobozi w’abanyeshuri muri iri shuri, Kevin Mbogo, yavuze ko iyi nkunga yagize uruhare runini mu gutuma amasomo adahagarara. Yatumye abanyeshuri bakurikirana amasomo nta nkomyi na cyane ko benshi bahiga baba baturuka mu miryango itifashije.

    Ati “Kubera ibibazo byinshi abanyeshuri bacu bahura na byo usanga hari ababa bashaka kurivamo, bamwe ntibitabire ishuri, abandi bagata umurongo. Rero dufite porogaramu igenewe kubafasha mu buryo bw’imitekereze ndetse no mu buzima busanzwe. Iyi ntiba yarashobotse muri COVID-19 iyo hataba Mastercard Foundation.”

    Yakomeje avuga ko inkunga nyinshi uyu muryango wabahaye zakoreshejwe mu gufasha abanyeshuri haba mu kubagurira internet, kubafasha mu bijyanye n’ubuzima, aho buri cyumweru umuforomo yabahaga amakuru yo kubahumuriza ndetse no kubabwira uko birinda kuko iki cyorezo cyari gishya.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Davis College, Christine Osae, yavuze ko COVID-19 yatumye bahindura burundu uburyo bw’imyigishirize kuko mwalimu n’umunyeshuri bahuriraga kuri internet gusa, bigasaba gutanga amasomo ku buryo umunyeshuri abasha kwisobanurira ibyo yigishijwe adafashijwe na mwalimu.

    Yakomeje agira ati “Iyo tutabona inkunga ya Mastercard ntabwo twari kubasha guhindura integanyanyigisho yacu, ngo tuyivane mu buryo bw’imbonankubone tuyijyane mu buryo bworoheye umunyeshuri [wigaga atabona mwalimu]. Baradufashije cyane.”

    Lorna Ongesa ukora mu shami ry’ubukerarugendo n’amahoteli muri iri shuri we yemeza ko iyi nkunga yatumye umusaruro w’abanyeshuri wiyongera yatumye bakomeza guhabwa ubufashamyumvire, bagirwa inama mu masomo bituma bakomeza gutsinda neza.

    Ati “Amasomo yabo ntiyigeze akomwa mu nkokora no kutabona amafaranga y’ishuri kuko bamwe bishyuriwe igice abandi bishyurirwa amafaranga y’ishuri yose, bashobora gusobanurirana, gukora imikoro babahaye no gushyikirana hifashishijwe ikoranabuhanga, bibafasha gutsinda neza.”

    Nari kuva mu ishuri iyo ntafashwa na Mastercard Foundation

    Uwamahoro Jacqueline ni umwe mu banyeshuri ba Davis Collage and Akilah babonye ‘Scholarship’ ya mastercard Foundation, yishyurirwa amafaranga yose y’ishuri abasha kwiga neza ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo agiye kumara umwaka akurikirana.

    Aganira na IGIHE yagize ati “Mbere ya Covid-19 niyishyuriraga amafaranga y’ishuri, ninjye wifashaga buri kintu cyose nkeneye. Icyi cyorezo cyaje ndi mu mwaka wa mbere, kintera ibibazo byinshi kuko nahise ntakaza akazi k’ubwarimu nakoraga.”

    “Natangiye kwibaza uko nzabigenza, nibaza ukuntu nzakomeza kwiga ntangira kwiheba. Ariko Mastercard Foundation yaje ari nk’umucunguzi, kuko ndibuka bafungura amashuri twatangiye kwiga dukoresheje ikoranabuhanga ariko uyu muryango waduhaye internet dukomeza kwiga, unyishurira amafaranga y’ishuri ndayishimira cyane.”

    Uwera Divine uri kurangiza amasomo ye mu bijyanye n’Ubucuruzi we yagize ati “Ababyeyi banjye bari mu bakozweho bikomeye n’ingaruka za COVID-19 ntibari bagishoboye kunyishyurira amafaranga y’ishuri, byarashobokaga ko ndivamo iyo ntabona inkunga ya Mastercard Foundation. Ni ukuri barakoze cyane.”

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko mu byo uyu muryango ushyira imbere harimo no kugira uruhare mu guteza imbere uburezi, akaba ari yo mpamvu batanze ubufasha muri Davis College and Akilah.

    Yagize ati “Byari iby’ingenzi ko abanyeshuri bakomeza kwiga nubwo hari mu gihe cya Covid-19. Kuba twarabashije gutanga ubufasha abanyeshuri bagakomeza kwiga igihe bahinduraga imyigire bagakoresha ikoranabuhanga ni iby’ingenzi kuri twe nka Mastercard Foundation.”

    Yakomeje avuga ko binyuze mu bufatanye n’iki kigo, Mastercard Foundation yabashije kugira uruhare muri ubu buryo bushya bw’imyigire, ifasha abanyeshuri badafite amikoro ahagije. Aho yagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cy’imbaraga zishyirwa mu guteza imbere imyigire ndetse no guhanga udushya mu burezi.

    Mastercard Foundation yarihiye abanyeshuri bagera kuri 463 muri iri shuri binyuze muri porogaramu yayo yo gutanga ubufasha ku bagizweho ingaruka na Covid-19.

    Davis College and Akilah imaze imyaka 11 itangiye mu Rwanda, aho imaze gutanga impamyabumenyi inshuro 8 kuva mu 2010 ndetse yahaye ubumenyi abanyeshuri barenga 2.700.

    Abanyeshuri barangiza muri iri shuri baba bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (diploma), aho hari abiga ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo [Hospitality and Tourism management], Ibijyanye n’ubucuruzi [Business management and entrepreneurship] ndetse n’ibijyanye n’amakuru [Information systems].

    Davis College and Akilah yashimye Mastercard Foundation yayigobotse mu bihe bya COVID-19

    Christine Osae ushinzwe amasomo yemeza ko Mastercard Foundation yatumye boroherwa no guhindura imyigishirize mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Uwera Divine we avuga ko byari gushobora ko arivamo iyo atabona ubufasha bwa Mastercard Foundation

    Uwamahoro Jacqueline avuga ko kwishyurirwa amafaranga y’ishuri byamucunguye agakomeza amashuri ye

    Kevin Mbogo, Umuyobozi w’abanyeshuri ba Davis College and Akilah yavuze ko inkunga bahawe na Mastercard yatumye amasomo adahagarara mu bihe bya mbere bya Covid-19

    Lorna Ongesa, ukora mu ishami ry’ubukerarugendo yavuze abanyeshuri bafashijwe kubona ama unite yo gukoresha biga bigira uruhare mu kongera umusaruro batanga

    source : https://ift.tt/3FAP1WV

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Mutesi Jolly mu mwambaro agaragaza imiterere ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yifotoje yambaye imyenda igaragaza ikimero cye. Jolly yari yambaye umwambalo ukoze nka kola imwegereye cyane ndetse igaragaza ibibero bye. Ni amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma y'aya mafoto ,abafana ba Miss Jolly bagiye bamwereka ko bimwishimiye ndetse bamwereka urukundo bamukunda.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-mutesi-jolly-mu-mwambaro-agaragaza-imiterere-ye/

  • Umuhungu na mushiki we bahawe uburenganzira bwo kuryamana kubera impamvu isekeje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu na mushiki we bahawe uburenganzira n'ababyeyi babo ngo bajye baryamana, nyuma y'igihe babikora bihishe ariko aba babyeyi babimenya bakabibemerera ku mugaragaro.

    Mu butumwa uyu mugabo yanyujije kuri Facebook, yatangaje ko we n'umugore we bafashe umwanzuro wo kumenyesha abana babo ko ibyo bakora babizi ,kandi ko babikomeza nta kwihishahisha.Impamvu aba babyeyi bemereye abana babo kujya bakorana imibonano mpuzabitsina kandi bavukana ngo ni uko bubahiriza uburyo bwo kuboneza urubyaro kandi ngo ntawundi muntu babonana na we uretse bo ubwabo.

    Uyu mugabo yagize ati:'mu cyumweru gishize nababwiye ko umukobwa n'umuhungu wanjye baryamana, none ndashaka kubabwira aho ibintu bigeze.Nabanje kugirana ikiganiro kirekire n'umugore wanjye kucyo tugiye gukora kuko ikibazo twari tukizi nubwo twari twarabyirengagije.Nyuma y'ibiganiro twasanze bisa nibidukangura,twumva biduteye isoni,kuko ni bibi. Twasanze tugomba kubabwira ko tubizi ariko tugashyigikira umubano wabo 100%.Twasanze abana bacu dukwiye kubatera inkunga.Twababwiye ko tubizi maze bagwa mu kantu nkaho tubafashe babikora ,twarabaretse baratuza,maze turaganira.Nyuma twasanze bakoresha uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro.Ntimwakumva uburyo numvise ntewe ishema n'abana banjye.Namenye ko ntawundi muntu bajya baryamana uretse hagati yabo ubwabo.Twabemereye ko bazajya babana mu cyumba kimwe kandi bakagira uburenganzira bwo kuganira kumubano wabo.'

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-na-mushiki-we-bahawe-uburenganzira-bwo-kuryamana-kubera-impamvu-isekeje/

  • Ingabo z’u Rwanda zarokoye abaturage bafashwe n’ibyihebe muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhashya abagize iyo mitwe muri Cabo Delgado, abagize iyo mitwe bahungiye hakurya y’umugezi witwa Missalo mu Karere ka Macomia, gusa hari ubwo bambuka bakagaruka hakuno y’umugezi gutega ibico mu gace kagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda.

    Nubwo batega ibico, ingabo z’u Rwanda zibageze ku buce zibahashya. Nko ku itariki ya 6 Ukwakira 2021, hishwe umuyobozi mukuru w’abo barwanyi witwa Mohamoudu wari uzwi ku izina rya ‘Simba Msituni’. Uwo muyobozi yicanywe n’umwe mu bamurindaaga witwa Sgt Labilless.

    Byabaye ari saa Moya za mu gitondo aho ingabo z’u Rwanda ziri hagati ya Mbau na Limala, uduce turi mu bilometero birindwi uvuye Mbau zari zateze igico nijoro kuko aho hantu hari hagaragaye ibimenyetso by’ibirenge, bigaragaza ko abagize imitwe y’iterabwoba bajya bahanyura berekeza mu ishyamba ahazwi nka SIRI 2.

    Muri icyo gitondo ubwo bwari bumaze gucya, abagize imitwe y’iterabwoba bahanyuze bafite imbunda, imitego na za grenade, bagwa mu gico cy’ingabo z’u Rwanda zirabarasa hapfamo babiri abandi barakomereka.

    Ingabo z’u Rwanda kandi zafashe imbunda za SMG 01 na magazine zirindwi zirimo amasasu, grenade ebyiri, telefone eshanu, imiti n’ibyo kurya.

    Umusanzu ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga muri Cabo Delgado mu kugarura umutekano, watumye abaturage bari bamaze imyaka itatu baravuye mu byabo batahuka.

    Abo baturage batahuka, bakirwa n’ingabo z’u Rwanda, zikabashyikiriza Polisi ya Mozambique kugira ngo barindwe banatange amakuru ahagije aho abagize imitwe y’iterabwoba baherereye.

    Mu makuru abaturage batanze, bavuze ko inkambi z’imitwe y’iterabwoba zose uko ari eshanu zimutse hakurya ya Messalo zijya mu Majepfo aho bita Miengelewa.

    Banavuga ko abagize iyo mitwe y’iterabwoba bacitse intege cyane, ko ibitero by’ingabo byabahahamuye kandi nta n’ibikoresho bagifite kuko ibyinshi babyambuwe.

    Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano muri Cabo Delgado birakomeje ari nako abaturage basubizwa mu byabo.

    Aba bagabo batanu, abagore batandatu n’abana babiri barokowe n’ingabo z’u Rwanda nyuma y’igihe ari ingwate z’ibyihebe

    Nyuma yo kubohorwa, abaturage basubizwa mu bice bahoze batuyemo byagaruwemo umutekano

    Abaturage bishimira gusubizwa mu byabo nyuma y’imyaka barabikuwemo n’ibyihebe

    Abaturage batahutse bakirwa n’ingabo z’u Rwanda, bagashyikirizwa Polisi ya Mozambique

    Abaturage bari bamaze igihe bahangayitse, bari mu maboko y’imitwe y’iterabwoba yayogoje Cabo Delgado

    Bimwe mu bikoresho birimo intwaro byambuwe ibyihebe

    Umusirikare w’u Rwanda ashyikiriza Polisi ya Mozambique abafatiwe mu mitwe y’ibyihebe

    source : https://ift.tt/2X9Fzs8

  • Nkombo: Abangavu bahitamo guta ishuri bakajya gushaka amafaranga yo guhonga abasore – #rwanda #RwOT

    Nibura ibihumbi 250 Frw, ni yo umukobwa aha umusore ashaka ko amurongora. Atangira gushakwa mu myaka y’ubwangavu kugira ngo igihe cyo kurushinga kizagere yaramaze kuboneka.

    Mu muco wo ku Kirwa cya Nkombo, umukobwa ugejeje ku myaka 25 usanga abaturage bamukwena bavuga ko yagumiwe, bigatuma atangira gushaka amafaranga kare ngo atazagera iyo myaka atarayabona.

    Bamwe mu bakobwa baganiriye na Radio 1, bavuze ko bajya gushaka amafaranga yo kuzafasha abasore kubaka inzu kuko iyo utayatanze utabona umugabo.

    Umwe ati “Umwe murahura mugakundana mugateretana igihe cyagera akakubwira ngo ngiye kubaka ndashaka ko umfasha, akakubwira ngo uzazana amabati icumi. Namureba nkabona ndamukunze nkamuha ayo mabati. Tukandikirana nkayamuha tukajya kubaka tukuzuza inzu, tugashyingirwa. Umukobwa udafite amafaranga ni we ujya kwishyingira.”

    Aba bakobwa bavuga ko bamwe bava mu ishuri kuko nta nyungu baba babona hafi, bakajya mu bucuruzi bwo bubaha amafaranga vuba.

    Umwe ati “Ujya gucuruza ugafata nk’umunyu ukajyana ahandi za Bugarama, ugacuruza ibisheke, inyanya, avoka n’ibindi, bivamo bitewe n’uko wayabitse ariko iyo ugiye ukayaha inda yawe ntacyo ubona, kuko uwo musore iyo abonye undi uyafite araguta akamusanga.”

    Ku ruhande rw’abasore bahabwa amafaranga, bo bavuga ko babiterwa n’ubukene butuma batabasha kubona ibyo bakeneye byose, bikaba ngombwa ko bagobokwa n’abakobwa.

    Umwe yagize ati “Biterwa n’ubushobozi buke abasore benshi bajya mu mazi gushakisha, aha nta ndonke nyinshi zibamo ku buryo ashobora kuvuga ngo agiye gukuramo inzu n’amafaranga azasabisha n’ayo gukoresha ubukwe.

    Ababyeyi bo ku Kirwa cya Nkombo bavuze ko impamvu abana bata amashuri bakajya gushaka ari uko ubona ari cyo gishyizwe imbere muri aka gace, ku buryo umwana utarashaka ku myaka 25 usanga bamugize igitaramo.

    Abangavu bo ku Nkombo bava mu ishuri bakajya gushaka amafaranga yo guhonga abasore ngo bazabarongore

    source : https://ift.tt/3oY2T7O