Category: Uncategorized

  • Neymar yatangaje ko agiye guhagarika gukinira ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru nka CNN na Sky Sports ni bimwe mu byatangaje iyi nkuru. Neymar Junior ubu afite imyaka 29 y’amavuko, bikaba ubusanzwe bitamenyerewe ko umukinnyi yasezera kuri iyi myaka. Icyakora Neymar na we avuga ko ku myaka 30 atazaba ari umukinnyi ukuze ku buryo yasezera ku mupira w’amaguru, ahubwo ngo azabikora mu rwego rwo kwita ku buzima bwe cyane cyane bwo mu mutwe.

    Yagize ati “Ntekereza ko 2022 ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma kuri njye kubera ko ntabwo numva ko nzaba ngifite imbaraga zo mu mutwe”.

    Yongeyeho ati “Nzakora igishoboka cyose mparanire intsinzi y’Igihugu cyanjye, nsohoze inzozi zanjye kuva nkiri umwana kandi ndizera ko nzabigeraho.”

    Ikinyamakuru DAZN cyagarutse ku byo Neymar yatangaje byerekeye imvune yagize mu gikombe cy’Isi cya 2014, ati “Ni bimwe mu bihe bibi nagize mu mwuga wanjye byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi , gukina kimwe cya kabiri kirangiza na finale ntabwo nashoboraga kuba nanyeganyeza ibirenge byange, natangiye kurira menye ko ntagishoboye gukina.”

    Ati “Banjyanye mu bitaro baransuzuma, umuganga yambwiye ko amfitiye inkuru mbi n’inziza. Yambajije iyo nkeneye kumva, mubwira imbi ati “Ntukiri mu gikombe cy’Isi, ndarira ndamubaza nti ubutumwa bwiza ni ubuhe? Yambwiye ko habuze santimetero ebyiri ngo imvune ibe yatuma ntazongera kugenda ukundi”.

    Neymar Junior ukomoka muri Brazil, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Paris Saint-Germain igenderaho akaba afitanye n’iyi kip amasezerano yo kuyikinira kugeza muri 2025. Imwe mu mpamvu zitumye avuga ko agiye guhagarika gukina umupira akiri muto ngo ni ukubera ibibazo by’imvune yagiye agirira mu gukina umupira w’amaguru.

    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare
    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare


    source : https://ift.tt/3DzS27X

  • Nyabugogo: Umujura Arakubiswe//Afashwe yibye Ibikapu, mugenzi we abaye indembe(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyabugogo hakubitiwe umugabo washinjwaga kwiba ibikapu ,ndetse n'inkweto akazicuruza kandi zidafite izazo.Uyu mugabo yagaragaye mu mashusho yiruka nyuma yo gukubitwa agakomereka ku gahanga no ku kirenge.

    Uyu mugabo yumvikana ahakana ibyo yaregwaga, ariko abaturage bamushinjaga ubujura kuko yacuruzagaga inkweto z'imbusane zidasa bigatuma bemeza ko yari yazibye.Uyu mugabo yakubitanwe n'undi barimo bahererekanya ibikapu bivugwa ko bibye,maze baramwadukira baramukubita ahinduka indembe.

    Mugenzi we yagizwe indembe.

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umujura-arakubiswe-afashwe-yibye-ibikapu-mugenzi-we-abaye-indembevideo/

  • Nubaza ibi bibazo umukobwa ntazapfa kuguha ibisubizo by'ukuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa cyangwa abagore, bagira ibintu bashobora kukubwizaho ukuri n'ibindi biba ari nk'ihame kuguhisha cyangwa se kukubeshya ahanini bagambiriye kutamena ibanga kubiberekeyeho.

    Dore bimwe mu bibazo badapfa kukubwiza ukuri nuramuka ubibabajijeho.

    1.Birinda bikomeye guhishurira abakunzi babo ibyiyumviro nyakuri

    Umukobwa cyangwa se umuntu w'igitsina gore ntakunze kugaragaza uko yiyumva nyakuri iyo ari kumwe n'umukunzi we.

    Mu gihe umukobwa ari mu rukundo akora buri kimwe ngo arinde umusore bakundana, ku buryo icyo amusabye cyose akimuha iyo agifite.

    Abahanga bavuga ko hafi y'abantu bose b'igitsina gore bagerageza kwihagararaho ku byiyumviro byabo ku buryo umusore/umugabo bakundana adashobora kumenya ibyiyumviro bye afite muri ako kanya bari kumwe, kuko ngo n'iyo umusore amusabye ko baryamana n'iyo yaba yabishatse mbere ye we ntabyemera ku munwa ahubwo abihakana nyamara ku mutima we atari uko bimeze.

    Ibi ubibwirwa nuko iyo umusore ahatirije amwemerera ndetse akanamushimira ko yamushimishije akamuhariza ibyiyumviro.

    2.Wakundanye n'abasore bangahe?

    Iki kibazo na cyo gikunze kugarukwaho hagati y'abakundana gusa abashakashatsi bagaragaza ko ari bacye babwizanya ukuri kuri iyi ngingo.

    Nubwo ngo iki kibazo cyo abakobwa bagihuriyeho n'abasore, ngo abakobwa bo babigira ibanga rikomeye ugereranyije n'abasore kuko ngo hari n'ubwo umusaba urukundo akarukwima iyo umweretse ko uzi ko hari umusore bakundanye mbere.

    Igituma abakobwa bakora ibi, ngo ni uko baba badashaka ko umusore bakundana agirana ibiganiro n'abasore yigeze gukundana na bo kuko aba atekereza ko bamubwira ibibi kuri we ugasanga aramwanze.

    3.Ufite imyaka ingahe?

    Abasore benshi uzasanga bakunze kubaza iki kibazo abakobwa, gusa ni bacye babasha guhabwa igisubizo kandi n'ababasha kukibona abenshi ntibababwizwa ukuri.

    Ibi abahanga bavuga ko ahanini impamvu itera abakobwa gutsimbarara ku mubare w'imyaka yabo ngo ni uko iyo bayivuze rimwe na rimwe batakaza inshuti, yewe ngo bikaba byanabaviramo kubura abagabo (Kugumirwa).

    Gusa iyo ukomeje kubimuhatira, byo kukwikiza akubeshya imyaka ye. Ahanini abakobwa bakunze kubeshya imyaka ni ba bandi bagejeje mu myaka ya za 30 y'amavuko kuko baba bumva nibayivuga nta musore uzabemera.

    Source : https://yegob.rw/nubaza-ibi-bibazo-umukobwa-ntazapfa-kuguha-ibisubizo-byukuri/

  • Akamaro gakomeye k’umwembe ku mubiri wacu #rwanda #RwOT

    Umwembe ni urubuto rukize cyane ku ntungamubiri nyinshi zifite akamaro kanini mu mubiri . Uru rubuto rukungahaye kuri Vitamini zigera kuri makumyabiri (20) n’imyunyu ngugu itandukanye. Umwembe ugira isukari y’umwimerere kandi ifitiye umubiri wacu akamaro. Nta bibazo umwembe watera, nko kongera isukari mu maraso kuko ikigero cy’isukari kiba mu mwembe si cyinshi (Low glycemic index).

    Zimwe mu ndwara uru rubuto rufasha mu kurinda:

    Umwembe ufasha mu kurwanya kanseri

    Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko mu mwembe habamo ibinyabutabire bifasha umubiri mu kurinda uturemangingo tw’umubiri, twavugamo nka quertin, isoquercitin, festin, astrogalin, galic acid na methylgallat. Ibi binyabutabire tuvuze bifasha mu kurinda kanseri harimo kanseri y’ibere, kanseri y’amara, kanseri y’amaraso ndetse na kanseri ya prostate.

    Umwembe ufasha mu kugabanya urugimbu rubi mu mubiri

    Umwembe kuba ukungahaye kuri vitaminC, pectin ndetse n’intungamubiri ndodo (fibre) ibi byose bifasha mu kugabanya ibinure mu mubiri. Umwembe kandi ukungahaye kuri vitamin K ifasha amaraso kudacika amazi ndetse no kuringaniza uko umutima utera.

    Umwembe ufasha abantu barwara Diyabete

    Uretse n’urubuto rw’umwembe n’ibibabi byawo bigirira umumaro ukomeye abarwayi ba Diayabete aho ufata ibibabi ukabicanira mu mazi byamara guhwana ukayungurura amazi yabyo ukayabika ukayanywa mu gitondo.

    Abashakashatsi batandukanye bemeza ko ibi biringaniza umusemburo ushinzwe kuringaniza isukari mu mubiri. Ikindi ni uko urugero rw’isukari ruba mu mwembe ruri hasi cyane, kurya umwembe rero ntibishobora guteza ibibazo byo kongera isukari mu maraso.

    Umwembe ufasha mu kugabanya ibiro

    Ku bantu bifuza kugabanya ibiro bakwitabira kurya umwembe kuko ukungahaye kuri vitamin, intungamubiri ndodo (fibre) ndetse n’imyunyungugu. Ibi byose rero bituma umuntu wariye umwembe yumva ahaze bityo ubushake bwo kurya bukagabanuka bityo imbaraga zinjira mu mubiri ziciye mu biribwa ndetse n’ibinyobwa zikagabanuka n’ibiro bikagabanuka.

    Ufasha mu gufata neza imboni y’ijisho ukarinda n’ubuhumyi

    Umwembe ugira ibinyabutabire bifasha umubiri mu kurinda uturemangingo tw’ijisho bita Zeaxidant bifasha mu kurinda imboni y’ijisho ndetse n’ubuhumyi ku bantu bakuze. Umwembe kandi ugira vitamin A ifasha ijisho kureba neza, kubobereza ijisho, ndetse iyi vitamin A ifasha mu kurinda ubuhumyi.

    Umwembe wongerera umubiri ubudahangarwa

    Umwembe ugira Vitamin C ndetse na vitamin A hamwe na carotenoid z’ubwoko butandukanye, ibi byose bifasha mukongerera umubiri ubudahangarwa bityo ugatandukana no kurwaragarurika byahato na hato.

    Source: Rwandamagazine.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Akamaro-gakomeye-k-umwembe-ku-mubiri-wacu.html

  • Impanuka ibereye imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye imbere y
    Iyi mpanuka yabereye imbere y’Akarere ka Musanze

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, wari ahabereye iyo mpanuka yabwiye Kigali Today uko byagenze.

    Yagize ati “Iyi kamyo yari ipakiye ibitaka byo gukora umuhanda Gicuba-Janja, ikoresheje icyerekezo cy’umuhanda Musanze-Kigali. Ubwo yari igeze imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze, yahuye n’imodoka yakataga yinjira mu nyubako z’ibyo biro, ariko itabanje kwerekana icyerekezo iganamo, bituma uwari utwaye iyo kamyo agerageza kuyikatira ngo ayikwepe, iyo kamyo ihita ihirima hasi”.

    Yongeraho ati “Ubwo yari imaze guhirima hasi, haje indi modoka na none, yikubita kuri iyo kamyo aho yari yahirimye, izo modoka zombi zirangirika”.

    Abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa by
    Abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa by’ubutabazi

    Ku bw’amahirwe ngo nta muntu iyo mpanuka yahitanye cyangwa ngo ikomeretse. CIP Ndayisenga yibutsa abakoresha umuhanda kwirinda uburangare, no kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo; buri cyiciro cyose yaba abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, bakajya bamenya uko bitwararika, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

    Yagize ati “By’umwihariko igihe umuntu atwaye ikinyabiziga, ni ngombwa ko igihe agiye guhindura icyerekezo aba ashaka gukatiramo, akwiye kujya abanza kubigaragaza kugira ngo ataba nyirabayazana w’impanuka. Na none kandi umuntu wese utwaye ikinyabiziga, akwiye kujya azirikana ko igihe ibinyabiziga bikurikiranye mu muhanda, ababitwaye bagomba gusiga intera igenwe hagati y’ikinyabiziga n’ikindi, nka bumwe mu buryo bufasha gukumira impanuka”.

    Ati “Ni byiza ko abantu bose bakoresha umuhanda bajya bahora bitwararika kandi bakifashisha ibirango byateganyijwe mu mihanda, mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bw’abawukoresha mu kaga”.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bari bakiri ahabereye iyo mpanuka, bafasha kuyobora ibindi binyabiziga ngo bibashe kubisikanira mu byerekezo biganamo nta kibangamiye ikindi, dore ko aho iyo kamyo yaguye yafunze icyerekezo kimwe cy’uyu muhanda, hakaba hategerejwe ubutabazi bw’imodoka igomba kuyivana mu muhanda.

    source : https://ift.tt/3Au8K6F

  • Babiri bashatse gutorokesha Kizito Mihigo basabiwe gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 2.5 #rwanda #RwOT

    Ni urubanza ruregwamo Innocent Harerimana, Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo.

    Ubushinjacyaha bwasabiye ibi bihano nyuma y’igihe kinini aba bagabo batatu baburana ku cyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko, kuri Ngayabahiga na Nkundimana hakiyongeraho icyaha cyo gutanga ruswa.

    Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020 ubwo hanafatwaga umuhanzi Kizito Mihigo waje gupfira muri Gereza yiyahuye nk’uko byatangajwe n’inzego zibifitiye ububasha.

    Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

    Muri uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

    Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

    Uyu munsi Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busabire ibihano abaregwa, busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya ibyaha abaregwa, babiri bagahanishwa gufungwa imyaka irindwi n’igice no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2.5 Frw naho umwe agahanishwa gufungwa amezi atandatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Babiri-bashatse-gutorokesha-Kizito-Mihigo-basabiwe-gufungwa-imyaka-7-n-ihazabu-ya-Miliyoni-2-5

  • Kuva mu biyobyabwenge no kwangirika, kugeza yinjiye mu mudendezo wo muri Kristo Yesu- Ubuhamya bwa Trudy Makepeace #rwanda #RwOT

    Trudy Makepeace yiberaga mu kajagari kugeza ubwo yahuye na Yesu Kristo, hari nyuma yo guca mu buzima bushaririye mu bwana bwe ahohoterwa. Yakuriye gusa mu kunywa ibiyobyabwenge, uburaya, kutagira aho aba no kuba muri gereza. Ariko umuvugabutumwa akaba n’umukozi ushinzwe kwegera abaturage yaje kumubwira ko uwo mwijima yarimo Imana yawuhinduramo “Ubutumwa bw’ibyiringiro”, kandi ko ari bimwe mu byo adusangiza mu igitabo cye gishya cyitwa 'Kubohoka nyuma y’ihohoterwa no kubatwa’ (Abused, Addiction, Free.)

    Ubwo Trudy yaganiraga na Christian Today dukesha ubu buhamya ku byerekeye igitabo cye, yanavuze uburyo yabashije kubohoka agaha ubuzima bwe Kristo Yesu.

    CT: Nigute ushobora kuvuga muri make ubuzima bwawe mbere yo kwizera Kristo Yesu?

    Trudy: Ubuzima bwanjye bwari imivumo, nari mu kajagari, nta byiringiro kandi ntishoboye mu guhinduka. Iyo nsubije amaso inyuma nkareba uko nakijijwe, ngira ngo naba narirutse mva muri njye (mu buzima bwanjye bwose), kuva mu mubabaro wo mu bwana bwanjye, muri njye ubwanjye, no kuva mu ihungabana ry’amarangamutima.

    Nishinjaga kuba narahohotewe kandi nkiyanga urunuka, ibyo bikaba byaranteye isoni no kwangirika ndetse n’ibitekerezo byinshi bitari ukuri. Aha hakiyongeraho n’ibyemezo bibi byakurikiyeho no guhitamo nabi, kandi ndatekereza ko kubera ibyo byambayeho mu bwana, ntabwo nari mfite amahitamo meza. Guhitamo kwanjye kwari gushingiye ku kuramuka, ari nabyo byanganishaga ku guhitamo gufata ibiyobyabwenge.

    CT: Wagerageje inshuro 33 kugira ngo ukizwe ntibyakunda. Utekereza ko ari ukubera iki?

    Trudy:Icyo gihe nari umunyantege nke kandi nabuze uburere no guhabwa ikerekezo n’intego, mbura ubumenyi bwo kubaho hamwe n’bibyamfasa mu gufata ibyemezo byiza. Ikirenzeho ntabwo nigeze niha agaciro kandi nahoranaga intambara nyinshi z’imbere muri njye. Nagombaga kuba ntariho urubanza cyangwa kujya mu bigo ngororamuco mu gihe runaka.

    Mu gihe cyose nageragezaga kwezwa nongeraga kugwa, kandi buri gihe byasaga nk’ibingoye binakomeye. Hari aho bigera ukirambirwa nubwo nizeraga ko umunsi umwe nzashikama, gusa sinashoboye kubikomeza.Kandi byumvikane ko, ubu nzi neza ko hariho imbaraga z’Umwuka Wera zari ku kazi.

    Nari mpanganye n’igitugu kinini n’uburiganya, kuko iyo uhuye n’ihungabana ryinshi ntekereza ko ibyo byugurura umuryango w’imyuka n’ibinyoma bikomeza kukugira umubucakara. Ikirenzeho Bibiliya itubwira ko iyo dusenga ibigirwamana by’ibinyoma, bidutsikamisha mu bubata. Ni ibyo rwose byambagaho mu gihe nasengaga ibiyobyabwenge, kandi nabayeho amanywa n’ijoro ntakindi nkora, ngera aho ibiyobyabwenge byari byarantwaye.

    Ni iki cyahindutse kuri wewe?

    Trudy: Kuri njye, impinduka nyamukuru yari iyo kwizera. Mbere y’icyo gihe, iyo uza kumbwira ibyerekeye Umwami Yesu Kristo nari kukubwira nti 'Ni byiza kuri wowe, ariko simbishaka'. Kubera ko nabaga mu mwijima kandi narabyishimiye.

    CT: Nigute wabashije kwizera Kristo Yesu?

    Trudy: Ninjiye mu kigo ngororamuco cya gikirisito, hanyuma mva aho njyanwa mu giterane i Cardiff, aho Reinhard Bonnke yabwirizaga. Ndibuka ko namuteze amatwi abwiriza uburyo Imana yankunze kandi Yesu agapfira kumbabarira, yakomeje avuga ko nshobora kugira intangiriro nshya. Nta muntu n’umwe nari nkeneye ko ambwira ko ndi umunyabyaha, nari nzi ko ndi we. Icyo gihe rero naragiye imbere nakira Kristo Yesu nk’Umwami n’umukiza wanjye, kandi nk’uko nabyumvaga numvise imbaraga z’Imana zinzamo kandi nzi ko ndi muri izo mbaraga kandi Kubaho kw’Imana kuri muri njye.

    Reba hano igitabo Trudy Makepeace, gikubiyemo ubuhamya bwe

    https://www.trudymakepeace.com/product-page/abused-addicted-free

    Source: ChristianToday

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuva-mu-biyobyabwenge-no-kwangirika-kugeza-yinjiye-mu-mudendezo-wo-muri-Kristo.html

  • Neymar yatangaje ko agiye guhagarika umupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Neymar Junior ubu afite imyaka 29 y’amavuko, bikaba ubusanzwe bitamenyerewe ko umukinnyi yasezera kuri iyi myaka. Icyakora Neymar na we avuga ko ku myaka 30 atazaba ari umukinnyi ukuze ku buryo yasezera ku mupira w’amaguru, ahubwo ngo azabikora mu rwego rwo kwita ku buzima bwe cyane cyane bwo mu mutwe.

    Yagize ati “Ntekereza ko 2022 ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma kuri njye kubera ko ntabwo numva ko nzaba ngifite imbaraga zo mu mutwe zo gukina umupira w’amaguru”.

    Yongeyeho ati “Nzakora igishoboka cyose mparanire intsinzi y’Igihugu cyanjye, nsohoze inzozi zanjye kuva nkiri umwana kandi ndizera ko nzabigeraho.”

    Ikinyamakuru DAZN cyagarutse ku byo Neymar yatangaje byerekeye imvune yagize mu gikombe cy’Isi cya 2014, ati “Ni bimwe mu bihe bibi nagize mu mwuga wanjye byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi , gukina kimwe cya kabiri kirangiza na finale ntabwo nashoboraga kuba nanyeganyeza ibirenge byange, natangiye kurira menye ko ntagishoboye gukina.”

    Ati “Banjyanye mu bitaro baransuzuma, umuganga yambwiye ko amfitiye inkuru mbi n’inziza. Yambajije iyo nkeneye kumva, mubwira imbi ati “Ntukiri mu gikombe cy’Isi, ndarira ndamubaza nti ubutumwa bwiza ni ubuhe? Yambwiye ko habuze santimetero ebyiri ngo imvune ibe yatuma ntazongera kugenda ukundi”.

    Neymar Junior ukomoka muri Brazil, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Paris Saint-Germain igenderaho. Imwe mu mpamvu zitumye avuga ko agiye guhagarika gukina umupira akiri muto ku myaka 30 ngo ni ukubera ibibazo by’imvune yagiye agirira mu gukina umupira w’amaguru.

    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare
    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare


    source : https://ift.tt/3ax2T62

  • Huye: Ibitaro bya Kaminuza biri gusuzuma amaso abanyeshuri bo muri UR-Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri ba UR-Huye bitabiriye igikorwa cyo gupimwa amaso
    Abanyeshuri ba UR-Huye bitabiriye igikorwa cyo gupimwa amaso

    Umuyobozi wa CHUB, Dr. Christian Ngarambe, avuga ko icyo bari gusuzuma ari ukureba ababa bakeneye indorerwamo z’amaso kugira ngo bazafashwe kuzibona, mu rwego rwo kubungabunga amaso no kuyarinda ubuhumyi.

    Ni igikorwa biyemeje gukora muri iki cyumweru, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kuzirikana icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitera ubuhumyi ku isi hose.

    Impamvu y’iki cyumweru ubundi kiba buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, ni ukubera ko ngo byagaragaye ko ku isi hose, cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, hari abantu batari bakeya batabona neza, kandi abenshi bashobora kubirindwa.

    Yagize ati “Ubu isi ituwe n’abantu bakabakaba miliyari 7,9. Abagera kuri miliyoni 43 muri bo ntibabona, naho miliyoni 295 ntibabona neza. Muri aba batabona neza, 90% batuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ariko urebye usanga 80% by’ibibazo bituma batabona neza ari ibishobora kuba byavurwa hifashishijwe imiti, indorerwamo cyangwa babazwe..”

    Yunzemo ati “Ni yo mpamvu y’ubu bukangurambaga buherekejwe n’isuzuma ry’abantu benshi, kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare, bagirwe inama cyangwa se tubagirire ibikorwa by’ubuvuzi bikumira izo ndwara z’ubuhumyi.”

    Biteganyijwe ko abanyeshuri bazasuzumwa bagasanga bafite ibibazo by’amaso bazasabwa kujya kwa muganga, nyuma y’iki gikorwa, kugira ngo bazahabwe ubuvuzi bwimbitse.

    Abanyeshuri begerejwe iyi serivise bashima kuba baratekerejweho, kuko ngo bizeye ko bizabafasha, cyane ko umurimo wo kwiga bakora utuma bakoresha amaso cyane, haba mu gusoma ibitabo cyangwa mu kwifashisha mudasobwa.

    Uwitwa Elisa Uwiringiyimana avuga ko yashimishijwe no guhabwa serivise atagiye gutonda umurongo muremure kwa muganga.

    Yagize ati “Iki gikorwa nacyishimiye cyane. Wasangaga hari abantu bajya kwivuza, ugasanga batinze batonze umurongo kwa muganga. Kuba badusanze hano mu kigo, ni iby’agaciro gakomeye kuko baba batweretse ko batuzirikana.”

    Biteganyijwe ko mu gihe cy’iminsi itanu, abanyeshuri bo muri UR-Huye bazabagana aho bari gukorera mu nyubako izwi nka ‘Gymnase’ bazabakira, bakabasuzuma.

    Iki gikorwa CHUB iri kugikora ku bufatanye n’umushinga One Sight ukorera mu bitaro byo hirya no hino mu Rwanda. Ni ku bw’ubwo bufatanye n’ubundi mu Karere ka Huye, ibitaro bya Kabutare byo bigenda bijya ku bigo nderabuzima binyuranye, na byo bigasuzuma amaso, ku baturage babishaka.

    source : https://ift.tt/3oRz7RR