Category: Uncategorized

  • Gasabo, Kicukiro na Huye ku isonga mu harangwa ingengabitekerezo ya Jenoside: Ishusho y’imyaka itatu ishize – #rwanda #RwOT

    Iyi mibare ishingiye kuri dosiye zavuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zikagezwa mu Bushinjacyaha mu myaka ya 2017/2018, 2018/2019 ndetse na 2019/2020.

    Ubwo yari yatumiwe mu mwiherero w’umunsi umwe w’Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi wabereye i Rusororo ku wa 9 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iyo izo dosiye zageze mu Bushinjacyaha nabwo bukaregera inkiko biba bigaragaza ko zifite ibimenyetso byerekana ko ibyaha byakozwe.

    Uwo munsi yari yatumiwe ngo ageze ku bitabiriye uwo mwiherero ikiganiro ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku rwego mpuzamahanga.

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo igera mu mahanga ivuye imbere mu gihugu kuko ari ho “ndiri yayo.”

    Yakomeje agira ati “Dufite amahirwe ko muri rusange ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka. Ni byo, ariko ntiyashize irahari kandi iteye n’impungenge.”

    Imibare igaragaza ko mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bwagejeje mu nkiko dosiye 333 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu 2018/2019 zaragabanutse ziba 293, naho mu 2019/2020 zigera kuri 323. Zose hamwe ni 949.

    Izo dosiye zerekana ko abagabo ari bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cyane kuko abantu 1.172 zarezwemo bose hamwe, bagizwe n’abagabo 884 (bangana na 75,5%) n’ abagore 288 (bangana na 24,5%).

    Gasabo, Kicukiro na Huye ku isonga…

    Hashingiwe kuri izo dosiye kandi bigaragara ko hari ibice by’igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside yiganjemo kurusha ahandi.

    Ku rwego rw’uturere, utwo mu mijyi ni two tuza imbere y’utundi mu ho igaragara cyane. Utwo ni Gasabo na Kicukiro tubarizwa mu Mujyi wa Kigali, na Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo.

    Iyo ntara ni nayo iza imbere y’izindi muri dosiye zashyikirijwe inkiko, Uburasirazuba bukayikurikira, Umujyi wa Kigali, Uburengerazuba naho Amajyaruguru akaza inyuma.

    Hagendewe ku byiciro by’imyaka, Abanyarwanda bafite iri hagati ya 36 na 45 ni bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha abandi, aho bihariye 30,9%.

    Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “Ibi biteye impungenge kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aba bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19. Bari urubyiruko abandi ari batoya ariko ubu ni bo igaragaramo cyane.”

    Abari hagati y’imyaka 27 na 35 ni cyo cyiciro kiza ku mwanya wa kabiri mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, aho gifite 22%.

    Icyiciro kiza ku mwanya wa gatatu ni icy’abari hagati y’imyaka 46 na 55 cyihariye 18,6%; abari hagati ya 56 na 65 bakayigira ku ijanisha rya 14,3%; naho abarengeje imyaka 65 bayifite kuri 6,2%.

    Mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izo dosiye zigaragaza ko abafite ingengabitekerezo yayo bangana na 8%.

    Hanagaragajwe ko mu mwaka wa 2019/2020, mu Rukiko Rukuru n’inkiko zisumbuye haburanishijwe imanza 184 z’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi atandatu. Abazihamirijwemo ibyaha ni 150.

    Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko kuba igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse kikagera kuri 94.7% bitavuze ko ikibazo cyarangiye ahubwo gikwiye guhagurukirwa.

    -  Mu mahanga byifashe bite?

    Yakomeje avuga ko mu mahanga ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu byiciro byose.

    Ati “Mu banyamakuru, mu banyapolitiki, mu basirikare, mu bashakashatsi, mu badipolomate, mu banyamadini hose irahari.”

    Yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, “inyandiko za mbere zatangajwe ziyipfobya zanditswe n’abapadiri.” Ibyo ngo byakabaye isomo ko aho kuyirwanyiriza no mu madini harimo.

    Yongeyeho ati “Hari ibaruwa nini cyane yanditswe n’abapadiri 29 b’Abanyarwanda, bayandikira i Goma ku 4 Kanama 1994. Iyo ni imwe mu nyandiko za mbere zapfobyaga Jenoside mu buryo bugaragara.”

    “Muri paji zigera ku munani zayo igaragaza ko Abatutsi batishwe bakorewe Jenoside ahubwo habayeho intambara ndetse ko FPR-Inkotanyi yishe Abahutu benshi cyane kurenza umubare w’Abatutsi bapfuye.”

    Iyo baruwa yandikiwe Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, yakurikiwe no gukwirakwiza inyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitangazamakuru by’i Burayi byiganjemo iby’idini Gatolika.

    Icyakora Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko muri rusange amadini “ari mu murongo mwiza usibye abo batannye.”

    Ingengabitekerezo ya Jenoside mu mahanga kandi inatizwa umurindi “n’abiyita abanyepolitiki”. Babikora bifashishije uburyo bwo kugaragaza ko habayeho jenoside ebyiri; bakavuga ko Abahutu n’Abatutsi barwanye bakicana bagakorerana na jenoside.

    Yanagaragaje ko “imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu” ikomeza kugira uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hanze y’u Rwanda, ikitwaza “Mapping Report” kandi u Rwanda rwaragaragaje ko ibiyikubiyemo ari ibinyoma.

    -  Hakorwe iki?

    Abadepite bunze mu rya Minisitiri Dr Bizimana bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakwiye gukomeza kujenjekerwa.

    Bumwe mu buryo bugezweho abayifite basigaye bifashisha, ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, WhatsApp kimwe na shene za You Tube.

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko kubatsinda bizasaba gushirika ubute kw’Abanyarwanda na bo bagahangana nabo, haba ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru n’ahandi hose banyura bayikwirakwiza.

    Abo badepite basabye Minisitiri ko “nk’umuntu ufite ubunararibonye” ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yategura uburyo hajya habaho ibiganiro bihoraho mu bitangazamakuru, bigamije guhangana n’ibinyoma by’abafite ingengabitekerezo yayo.

    Banasabye ko habaho ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi, hagategurwa inyigisho z’uburere mboneragihugu n’izisobanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ababyiruka bazakura bazi ukuri bityo abababibamo ingengabitekerezo bagatsindwa.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka ariko itarashira

    source : https://ift.tt/3Ds2uOS

  • Miliyari hafi 8 Frw zigiye gushorwa mu gufasha abakora mu bwubatsi n’ubuhinzi kongera umusaruro – #rwanda #RwOT

    Izizafashwa zizatoranywa binyuze muri gahunda ya NIRDA yitwa Open Calls izaha inganda imashini ku nguzanyo izishyurwa nta nyungu ndetse nta n’ingwate itanzwe.

    Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi ine, kuva ku wa 12-15 Ukwakira 2021, yahuje ba nyir’inganda ziyandikishije muri iyi gahunda ndetse n’inararibonye zaturutse i Burayi kugira ngo bahugurwe uko bakoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibyo bakora no kuzifasha guhatana n’izindi ku isoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yavuze ko inganda zizahabwa inyongeragaciro mu bijyanye n’ubuhinzi ari izikora ubworozi bw’inkoko, ubw’ingurube ndetse n’izitunganya ibiribwa by’amatungo.

    Mu bijyanye n’ubwubatsi ho inganda zikora ibijyanye no guconga amabuye ndetse n’izikora ibikoresho biva mu ibumba ni zo zizahabwa imashini mu kuzamura urwego rwazo hagamijwe kugabanya ibikoresho bitumizwa hanze ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Dr. Sekomo yagize ati “Amasosiyete y’inganda dufite ageze hafi ku ijana na mirongo ariko bazagenda batoranyamo abazafashwa. Amafaranga nka NIRDA tuzafashisha abantu muri ibi byiciro ageze hafi kuri miliyari 4,5 Frw.”

    “Ariko hari n’andi mafaranga umuterankunga Enabel azatanga azifashishwa mu kongerera igishoro abahawe imashini. NIRDA tuzatanga amamashini, naho Enabel ifatanyije na BRD batange arenga miliyari 2,5 Frw azatangwa nk’igishoro ku bahawe imashini.”

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko iki gihugu kizafasha kandi izi nganda kumenya uko zakoresha ikoranabuhanga ndetse no mu bijyanye na serivisi ziteza imbere ubucuruzi.

    Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abikorera kwitabira amahirwe bahabwa binyuze muri NIRDA ariko kandi no kubyaza umusaruro iri huriro mu guhanga udushya nk’imwe mu nkingi z’ingenzi mu kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, Ingabire Yves Bernard, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka ngo iteze imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo kuzamura ubukungu.

    Yagize ati “U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye ndetse na gahunda zigamije gufasha iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya, atari gusa mu buhinzi, guteza imbere imiturire n’inganda ahubwo no kudufasha kuzamuka cyane mu rwego rw’inganda rugezweho muri iki gihe.”

    -  Ibyitezwe n’abanyenganda nyuma yo guhabwa imashini

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, umaze imyaka icumi azorora akanoroza abandi yavuze ko yasabye imashini zizamufasha kuzibyaza umusaruro, akava ku rwego rwo kuzorora, akagera ku rwo kuzibaga no gutunganya inyama mu buryo bugezweho.

    Yagize ati “Imashini nasabye ziri mu byiciro bibiri, izizabaga hakagira n’izindi zizatunganya inyama. Ni ukuvuga ngo umaze kubaga, inyama urazibonye utangiye kuzikata neza uko abakiliya bazikenera ariko no kuzibyaza umusaruro ukoramo nka ‘sosiso’, ‘jambo’ n’ibindi.”

    Shirimpumpu ukorera ubworozi mu Karere ka Gicumbi na Rubavu avuga ko uyu mushinga we uzateza imbere ubworozi bw’ingurube n’ibikorerwa mu Rwanda muri rusange, kuko umubare w’inyama z’ingurube zitumizwa hanze uzagabanuka.

    Kamagaju Pierrine ukora amatafari muri sosiyete ya ‘Irasubiza Company Limited’, avuga ko bakora amatafari mu ibumba hifashishijwe imashini isaba gukoresha intoki ‘semi-manuel’, aho avuga ko bahawe izigezweho byakongera umubare w’ayo bakora n’ibiciro bikagabanuka.

    “Dukora amatafari 2000 ku munsi kuko dukoresha intoki, ariko baduhaye imashini zigezweho bakanazitwongerera ku munsi twakora n’amatafari 10.000 […] ubu iri tafari rimwe rihagaze 100 Frw, ariko tubonye imashini dukoresha z’umuriro twakora menshi igiciro tukaba twakigabanya.”

    Ubu mu Rwanda haracyari icyuho mu nganda zikora amatafari ndetse n’izikora ibikoresho by’ubwubatsi, cyo kimwe no mu bworozi aho usanga nk’amahoteli cyangwa restaurants zitumiza ingurube n’inkoko hanze kandi mu gihugu zihari.

    Iyi gahunda ya NIRDA ya ‘Open Calls’ igamije gufasha izo nganda kuziba ibyo byuho zigakora ibiri ku rwego mpuzamahanga.

    Abahinzi n’abakora mu bijyanye n’ubwubatsi bahuguwe ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibyo bakora no guhatana ku isoko mpuzamahanga

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yavuze ko izi nganda zizafashwa mu kuzamura urwego rw’ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya ibiva hanze

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yasabye abakora mu nganda gufatirana amahirwe bahawe na NIRDA bagateza imbere ibyo bakora

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Ingabire yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya

    Kamagaju yavuze ko baramutse bahawe imashini zigezweho bakora amatafari ibihumbi 10 ku munsi bavuye ku 2000 bakora ubu

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, yavuze ko afite umushinga mushya uzamufasha kurenga urwego rwo korora akanabyaza umusaruro ingurube

    Iyi ni yo mashini ikoreshwa mu gukora amatafari hifashishijwe intoki

    source : https://ift.tt/3v8zY1W

  • Ubuzima bwacu bufite agaciro nk’ubw’Ababiligi n’Abanyamerika – Kagame asubiza abotsa u Rwanda igitutu kubera Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar.

    Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru Steven Craig Clemons ukora kuri The Hill, kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Clemons wavutse mu 1962 yakoze kuri The Atlantic no ku bindi binyamakuru birimo Quartz. Yabajije Umukuru w’Igihugu icyo avuga ku bantu bamaze igihe basaba ko Paul Rusesabagina afungurwa n’icyo asubiza abavuga ko ibyaye kuri uyu mugabo wabaye icyamamare kubera filime Hotel Rwanda ari intambara ya ba “Paul babiri” [Paul Kagame na Paul Rusesabagina ].

    Perezida Kagame yavuze ko hari abantu benshi badashishikajwe n’ikintu na kimwe ku kibazo cya Rusesabagina usibye kuvuga gusa ko akwiriye kurekurwa.

    Inkuru ya Rusesabagina, Kagame yavuze ko ifite impande ebyiri, aho rumwe rushingiye kuri filime Hotel Rwanda. Iyi filime yagombaga kuba ibara inkuru ivuga ku bintu bitabayeho yaje guhinduka igira Rusesabagina intwari y’u Rwanda.

    Ikindi gice cyo yavuze ko cyubakiye ku cya mbere kuko cyo abantu benshi bari bararemye Rusesabagina bashingiye kuri filime nk’umuntu w’igitangaza, maze na we yuririra kuri ubwo bwamamare yaba ku giti cye cyangwa se akoreshejwe ashinga kandi ayobora umutwe witwaje intwaro wagabye ibitero ku Rwanda.

    Ati “Iyo mitwe yagendaga ihindura amazina ariko yarayishyigikiraga agera n’aho aba umuyobozi w’umwe muri yo. Yakundaga gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rimwe akajya muri RDC, muri Zambia no mu bindi bice by’aka karere.”

    Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati “Imitwe yitwaje intwaro yashyigikiye, yateraga inkunga, yakunze kugaba ibitero mu gihugu cyacu iturutse mu Burundi ubundi iturutse muri RDC. Hano [Rusesabagina] yatanze ibimenyetso, birahari, ntabwo abihakana.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abantu bashyigikira Rusesabagina, bananiwe kubona ikimenyetso na kimwe cyangwa se inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu buryo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rumute muri yombi.

    Ati “Babuze inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu byabaye kugira ngo agere mu Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari abandi bareganwaga na Rusesabagina, batanze ibimenyetso mu rubanza bashinjanya ariko by’umwihariko abo bose bagera kuri 20 bose bashinjaga Rusesabagina.

    Ati “Abantu bamugize igitangaza bakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe, batitaye ku nzirakarengane, ku bikorwa bye cyangwa se ku byo abareganwa nabo bavuga.”

    Perezida Kagame yavuze ko bisa n’aho “abakomeye” bamugize igitangaza bumva ko akwiriye kurekurwa kuko ari umuturage w’u Bubiligi akaba anafite uburenganzira bumwemerera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gukurikirana Rusesabagina, Amerika n’u Bubiligi ari ibihugu byombi byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka.

    Ati “Twamaze igihe duhanahana amakuru n’ibyo bihugu byombi, ubutabera bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabahaye buri kimwe cyose mu myaka hafi icumi. Ntibashobora kuvuga ngo ntabyo bazi, ariko ni nk’aho bari kuvuga ngo mureke byose, mwibagirwe byose, turashaka ko uyu mugabo arekurwa.”

    Yakomeje agira ati “Iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko nibwira ko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi biciye mu mucyo hanyuma bo bakomeza kuvuga ku nkuru ya filime ariko ibireba ubuzima bwacu, ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Babiligi n’Abanyamerika.”

    Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu banenga u Rwanda bose babishingira ku kuba hari ibyo rwabashije gukora, akibaza intambwe rumaze gutera iyo iza kuba itaratewe ikiba kivugwa.

    Ati “ Iyo tuza kuba nta ntambwe twateye, iyo tuza kuba ntacyo twagezeho, abatunenga bari gushingira kuki uyu munsi? Dushobora kunengwa ku bwo gutera intambwe nziza, ahari no kuba tuticaye ntacyo dukora. “

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ubwabo batanga ibisubizo ku banenga u Rwanda, kandi ko n’abo bantu babibona kandi babisoma.

    Perezida Kagame yatangaje ko ubuzima bw’abanyarwanda budakwiriye kurutishwa ubw’abandi bantu

    Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro muri iyi nama yifashishije ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/2YLwSEA

  • Ibyo The Ben yakoze mu bukwe bwa Miss Grace Bahati byatumye benshi bamwibazaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y'ubukwe bwa Miss Grace Bahati. Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye harimo n'abahanzi The Ben na Meddy ndetse aba bombi banafatanyije kuririmba indirimbo My vow ya Meddy muri ubu bukwe.

    Twagerageje kubacishiriza amaso mu bitekerezo byatanzwe na benshi babonye aya mashusho aho The Ben yafashaga Meddy kuririmba indirimbo My Vow, benshi  n'ijwi rya The Ben muri iyi ndirimbo ndetse bibaza niba The Ben na Meddy batabitekerezaho bagafatanya iyi ndirimbo bakongera bakayisubiramo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-the-ben-yakoze-mu-bukwe-bwa-miss-grace-bahati-byatumye-benshi-bamwibazaho/

  • Theo Bosebabireba yasabye umugore we imbabazi, kubyarana n’abandi bagore no kumuzaniraho undi mu nzu(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yasabye imbabazi umugore we ku bwo kuba yaramuhemukiye akazana undi mugore mu nzu bakabana.

    Mu minsi ishize Theo Bosebabireba nibwo yatangarije ISIMBI ko ibyo yagiye avugwaho by’ubusinzi, uburaya byari ukiri ndetse ko yanabyaranye n’abakobwa bane.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yongeye kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI ari kumwe n’umugore we Chantal, yamusabye imbabazi ku byo yamukoreye byose.

    Avuga ko yari yibaniye neza n’umugore we Chantal, ariko atangiye kubona amafaranga, yatangiye kubona abajyanama bashya ariko na none babi, bamushuka ngo amureke anahindure idini, ngo yarazumviye ariko ntibyamuhira.

    Yavuze ko avuze ijambo mbabarira ritaba rihagije kuko yamwihanganiye bikamurenga.

    Ati “Narabibonye kenshi ko mubabaza, narabibonye kenshi ko mubangamiye ariko imbaraga zo kubivamo zikabura, namukoreye umutwaro atakabaye abasha.”

    “Ubu nonaha musabye imbabazi ngo nkore ibimenyetso, ibyo bintu ni bito cyane, uyu muntu yakoze ibintu bitangana n’ibyo, ntabwo umusabye imbabazi wasaba izo, wasaba Imana kumukorera ikintu na we utarikorera, ntabwo kumusaba imbabazi byaba bihagije. Hari urwego yagezeho abona ko nanjye atari njye, aranyihanganira.”

    Avuga yageze aho azana undi mugore bakabana mu nzu imwe ariko umugore we akabyihanganira.

    Ati “Yihanganiye umwe muri abo bagore aba mu rugo, babana uyu abizi noneho kugira ngo uriya ahabe amahoro, ahaba ntabyo azi, nti ‘namubwiye ko ari umuntu tugiye gufasha’, ibaze abo bantu babana, igihe kiza kugera umugore wanjye akajya amufurira.”

    Umugore we avuga ko ibibazo yari yarabituye Imana, yakomeje kwihangana ariko yari azi ko bizarangira.

    Theo Bosebabireba yasabye imbabazi umugore we, anamushimira kumwihanganira

    Bari bibaniye neza amafaranga ataraboneka

    Bari kumwe n’umukobwa wabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/theo-bosebabireba-yasabye-umugore-we-imbabazi-kubyarana-n-abandi-bagore-no-kumuzaniraho-undi-mu-nzu-video

  • Perezida Paul Kagame yahaye igisubizo abasaba ko Rusesabagina arekurwa #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar yitwa Global Security Forum 2021, yitabiriye mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu n'imiryango bikomeje gusaba ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by'iterabwoba yarekurwa, bititaye ku bagizweho ingaruka n'ibikorwa bye bibi.

    Perezida Kagame ati 'Ntabwo bavuga ko batabizi, ariko ni nk'aho barimo kuvuga ngo muhagarike ibindi byose, mubyibagirwe, turashaka ko uyu mugabo arekurwa. Natwe tukavuga ngo OK, iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko ntekereza ko tugomba kwita ku mutekano w'abaturage bacu, kandi tuzabikora twisunze amategeko kandi dukomeje.'

    'Bashobora gukomeza kuvuga inkuru za Hollywood, ariko iyo bigeze ku bintu bizanamo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu buradushishikaje cyane nk'uko ubuzima bushishikaje u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa undi wese.'

    Mu minsi ishize nibwo aba badepite b'inteko y'Ubumwe bw'Uburayi bafashe umwanzuro usaba ko Rusesabagina arekurwa aho wemejwe ku bwiganze bw'amajwi 660 kuri abiri ya Oya ndetse n'ukwifata kwa 18.

    Irekurwa n'icyurwa mu Bubiligi rya Rusesabagina, abo badepite bavuga ko bikwiye gukorwa nk'igikorwa cy'ubutabazi hatitawe ku kuba ari umwere cyangwa se ahamwa n'ibyaha.

    Paul Rusesabagina umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi wamenyekanye cyane muri Filimi Hotel Rwanda, aheruka gukatirwa igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'iterabwoba mu rubanza rutavuzweho rumwe.

    Ku wa 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko rukuru — Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi — rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by'iterabwoba.

    Ni ibyaha bifitanye isano n'umutwe wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018 na 2019, bikica abaturage, bigasahura ndetse bigatwika imitungo yabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-paul-kagame-yahaye-igisubizo-abasaba-ko-rusesabagina-arekurwa

  • Inteko ya EAC yanenze ibihugu binyamuryango bidashyira mu bikorwa imyanzuro ifata #rwanda #RwOT

    Depite Rutazana wo mu nteko ya EAC yavuze ko hari abaturage batanga ibirego mu rukiko rwa Afurika y'iburasirazuba bajya mu bihugu bakomokamo bagasanga ibyo bihugu ntibyiteguye kubaha ubwo butabera.

    Ibi Depite Rutazana Francine yabigarutseho kuri uyu wa kabiri mu inteko rusange y'abagize inteko ishingamategeko y'afurika y'iburasirazuba aho iyi nteko yagarutse cyane ku iyubahirizwa ry'amategeko yashyizweho n'uyu muryango.

    Depite Rutazana yagarutse cyane ku bihugu bitubahiriza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu n'amategeko agenga ubucuruzi ndetse no kugera k'ubutabera burambye.

    Depite Rutazana Francine nk'umwe mu badepite bagize Komisiyo y'amategeko muri EAC yavuze ko hakiri imbogamizi ku bihugu bimwe bigize uyu muryango bidaha abaturage ubutabera bakarinda baregera Urukiko rw'Afurika y'iburasirazuba,rwafata umwanzuro ibihugu by'abo baturage ntibigire icyo bikora wa muturage akagaruka kuregera urukiko rw'Afurika y'iburasirazuba.

    Depite Rutazana ati “ubundi dufata umwanzuro ku mutarage watugannye wo muri aka karere ariko abashyira mu bikorwa kugira ngo umuturage arenganurwe n'igihugu aba yavuyemo,kugira ngo urubanza rurangizwe.”

    Depite Rutazana ati ikibabaje ni uko akenshi iyo uwo muturage agiye mu gihugu cye kugirango arangirizwe urubanza agerayo akashaka akibura bikarangira agarutse gutanga ikindi kirego mu rukiko kuko ubundi kurangiza urubanza rurangizwa n'iguhugu uwareze yaturutsemo.

    Depite Rutazana ati “bikunda kuvuka cyane mu gushyira amategeko mu bikorwa ubundi ntabwo bigoye mu gihe byaba byahawe umurongo muzima.”

    Depite Rutazana Francine ati “ubundi mu mategeko hari ingingo ivuga ko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera ati none usibye no gutinda uyu munsi nta n'ubwabaye.”

    Umurongo twatanze n'ugusaba aba Minisitiri bagize umuryango w'afurika y'iburasirazuba bakiga kuri iki kibazo bakazazana ibisubizo by'uko abaturage bakwiye kubona ubutabera.

    Ku munsi w'ejo iyi nteko y'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba izaterana Saa saba n'igice z'igicamunsi higwa izindi ngingo zitandukanye zatuma uyu muryango ukomeza gutera imbere

    Inteko rusange y'umuryango w'afurika y'iburasirazuba yatangiye kuwa 03 Ukwakira 2021 izasosa inteko yayo kuwa 20 Ukwakira 2021.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/inteko-ya-eac-yanenze-ibihugu-binyamuryango-bidashyira-mu-bikorwa-imyanzuro

  • Umunyarwenya Eric Omondi arashaka umunyarwandakazi agira umugore||bakobwa ntimucikwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Eric Omondi wo mu gihugu cya Kenya yatangaje ko yifuza kurongora umunyarwandakazi. Mu butumwa uyu musore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwamubera umugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

    Eric Omondi watangiye avuga mu Kinyarwanda, yagize ati: 'Ndashaka umugore mwiza w'umunyarwandakazi'

    Akomeza mu rurimi rw'icyongereza ariko ugenecyereje mu Kinyarwanda agira ati 'ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n'umugore mwiza w'umunyarwandakazi, tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze (Kenya n'u Rwanda).'

    Maze atanga amahirwe ku munyarwandakazi wese ubyifuza waba umugore mwiza wa 'Eric Omondi', 'umugore wa mbere wa Afurika' (First Lady of Africa), yakohereza amashusho kuri numero yatanze akazamuvugisha cyangwa akazabavugisha.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-eric-omondi-arashaka-umunyarwandakazi-agira-umugorebakobwa-ntimucikwe/

  • Gicumbi na Etoile de l'Est mu byishimo byo kugaruka mu cyiciro cya mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka 24, idakandagira mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda, Etoile de l'Est irazamutse, itsinze Amagaju kuri penaliti 6-5.

    Gicumbi FC yari imaze umwaka umwe mu cyiciro cya 2 yongeye kugaruka imaze gutsinda heroes 2-1.

    Abanya gicumbi bongeye kwishima nyuma yo kugaruka mu cyiciro cya mbere aho n'abamwe mu bayobozi bishimiye kugaruka kwa gicumbi.

    Gicumbi fc igarukanye ingufu mu cyiciro cya mbere nyuma y'umwaka umwe mu cya kabiri.

    Etoile de l'Est nyuma y'imyaka 24 itari mu cyiciro cya mbere yongeye kugaruka.

    Source : https://yegob.rw/gicumbi-na-etoile-de-lest-mu-byishimo-byo-kugaruka-mu-cyiciro-cya-mbere/

  • Ubutumire bw'umunyamakuru ukomeye wa RBA ugiye kurushinga (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tracy Agasaro ukorera KC2 agiye kurushinga n'umukunzi we, Reine Patrick. Tracy yahamije aya makuru nyuma yo gushyira hanze save the date abinyujije kuri story ya instagram ye. Tracy yashyize hanze save the date igaragaza ko ubukwe bwe na Reine Patrick buzaba tariki ya 27/11/2021 na 04/12/2021 maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Getting Married to the love of my life @reinepatricknow “.

    Tracy na Reine Patrick

    Source : https://yegob.rw/ubutumire-bwumunyamakuru-ukomeye-wa-rba-ugiye-kurushinga-amafoto/