Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere
    Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere

    Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ku mutekano w’isi, irim kubera i Doha muri Qatar, Perezida Kagame akaba yitabiriye iyo nama yifashishije ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro arambye aho ari ho hose rubishoboye.

    Yavuze kandi ko ibibazo birebana n’ubuzima ndetse n’umutekano muke ari ibibazo igihugu kimwe kitabasha kwikemurira ubwacyo, haba muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa se ahandi hose ku isi.

    Avuga ko umutekano muke bigaragarira mu buryo bunyuranye, harimo nk’iterabwoba cyangwa se Jenoside, nk’uko byagendekeye u Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo habayeho ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu, cyambukiranya imipaka, kikagira n’ingaruka ku baturanyi ndetse n’akarere kose.

    Perezida Kagame kandi avuga ko n’ubwo hagiye habaho amahirwe menshi yo kwigira ku byabaye mu mateka, ibi bibazo by’umutekano muke bitigeze bigabanuka.

    Umukuru w’igihugu yatanze urugero rwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho hamaze imyaka irenga 20 hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro, ariko zikaba nta musaruro zatanze ku mutekano w’icyo gihugu.

    Ibyo kandi ngo byanagaragaye muri Afghanistan, n’ubwo na ho hari hamaze imyaka 20 hari ingabo z’umuryango mpuzamahanga.

    Perezida Kagame avuga ko ibyo avuga bitagamije kugira uwo binenga, ko ahubwo byagakwiye gutuma abayobozi babona ko hari ikintu kitagenda neza mu buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke.

    Yunzemo ko ikibazo atari ukubura amafaranga cyangwa se ubushake, kuko ugendeye no ku mateka y’u Rwanda, ubu rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro aho rubishoboye hose.

    Aha yatanze ingero z’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bihugu binyuranye mu bikorwa byo kugarura amahoro, zaba izagiyeyo binyuze mu Muryango w’Abibumbye, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe cyangwa se binyuze mu masezerano ibihugu biba byaragiranye.

    Perezida Kagame kandi yanakomoje ku busumbane bwagaragaye mu guhererekanya inkingo za Covid-19, byagize ingaruka by’umwihariko kuri Afurika.

    Yongeyeho ko ibyo na byo bikwiye kwitabwaho, kuko umutekano n’ubuzima ari inkingo zitagomba gusigana.

    Umukuru w’igihugu kandi yabajijwe icyo avuga ku bashidikanya ku iterambere u Rwanda rugezeho, avuga ko na we yibaza nk’iyo rutaza gutera imbere cyangwa ngo ruzuke, icyo abo banenga iterambere ryarwo ubu baba bavuga.

    source : https://ift.tt/3v2NZxX

  • Huye: Umugore yafashwe atekera umutwe abaturage ababeshya ko ari umupolisi – #rwanda #RwOT

    Yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira abantu (lodge) yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare akanga kwishyura avuga ko ari umupolisi ari bubasigire ibirango bya Polisi akazagaruka kwishyura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yashimiye ba nyiri Lodge bahise batanga amakuru uwo muntu agafatwa.

    Yagize ati” Ba nyiri inzu icuruza amacumbi bavuga ko uwo mugore yari amaze iminsi ine aba muri lodge yabo, yari abagezemo amafaranga y’u Rwanda 32,500. Nyuma yashatse gutaha abura amafranga yo kwishyura ababwira ko ari umupolisi, ko muri banki habaye ibibazo bya murandasi (internet) yabuze uko abikuza amafaranga. Yabasabye gusigarana iranka rimwe yari afite ngo azohereza umuntu aze kuritwara azane n’ayo mafaranga.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko ushinzwe gucunga iyo lodge yagize amakenga ahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Huye baza kureba uwo muntu. Polisi ihageze yamubajije neza uwo ari we n’aho akorera avuga ko abeshya atari umupolisi.

    SP Kanamugire yagize ati” Twamubajije aho akorera arahayoberwa, ariko avugisha ukuri avuga ko biriya birango n’umupira wo kwambara yabikuye mu gikapu cy’umupolisi w’inshuti ye atibuka. Avuga ko yari yabuze amafaranga yo kwishyura akigira inama yo kuvuga ko ari umupolisi ndetse yiyemeza kugwatiriza ikirango yari afite.”

    Uwo mugore avuga ko ubundi avuka mu Karere ka Nyanza ariko kuri ubu we n’iwabo barahimutse bajya gutura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Avuga ko ibyo bikoresho bya Polisi yari abimaranye iminsi atibuka kandi ari ubwa mbere yari abyifashishije yiyitirira Polisi.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Uyu mugore yafashwe yanze kwishyura amafaranga ya lodge avuga ko ari umupolisikazi

    source : https://ift.tt/3lz5nHv

  • Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi – Umunyarwenya Omondi wifuza kubyara abana 8 #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye muri Afurika ukomoka muri Kenya. Eric Omondi yavuze ko yifuza kuba mu Rwanda ubuzima bwe bwose maze agashakana n’umunyarwandakazi bakabyarana abana 8 cyangwa 9.

    Ni mu butumwa uyu musore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwo mugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

    Yatangiye avuga mu rurimi rw’ikinyarwanda ati 'Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi', yahise akomeza mu cyongereza, ati 'ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n’umugore mwiza w’umunyarwandakazi tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze(Kenya n’u Rwanda), niba wumva waba umugore mwiza wa Eric Omondi, umugore wa mbere wa Afurika(First Lady of Africa) wakohereza amashusho kuri iyi numero iri hasi, njye nzakuvugisha.'

    Eric Omondi akaba arimo kwamamaza filime ye yise 'Wife Material’ ari hafi gusohora, ndetse benshi bavuze ko ari imitwe yo kugira ngo filime ye ikomeze ivugwe.

    Muri 2016 yari yambitse impeta ya fiancailles Chantal Grazioli ukomoka mu Butaliyani, ariko muri 2019 yaje kwemeza ko batandukanye.

    Eric Omondi arifuza umugore w’umunyarwanda

    Umutaliyani kazi yari yarambitse impeta barashwanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndashaka-umugore-mwiza-w-umunyarwandakazi-umunyarwenya-omondi-wifuza-kubyara-abana-8

  • Cyera kabaye Mwanafunzi yagiye kuri Instagram abamukurikira bahita baza bisukiranya #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru wa RBA benshi bakunze kumva mu byegeranyo bikunzwe na benshi ariko batamuca iryera dore ko adakunze no kwitabira ibiganiro bigaragaza amashusho, ntakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Mu minsi ishize yatangiye kugaragara mu kiganiro ahuriyemo n’abandi banyamakuru babiri bagenzi be b’ibikomerezwa mu bijyanye n’ibiganiro by’ibyamamare, ari na bwo abantu batangiye kumubona.

    Yari asazwe akoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter na Facebook ariko na ho atagaragaza amafoto ye, gusa ubu yagiye ku rubuga rwa Instagram.

    Yifashishije urubuga rwa Facebook, Ismael Mwanafunzi yamenyesheke abakunzi be ko ubu yageze no kuri instagram.

    Mu butumwa yagaragarijemo izina rya Konti ye, yagize ati 'Muraho ! Nitwa Mwanafunzi Ismaël, Mbahaye ikaze kuri uru rubuga rw’abakunzi banjye rwa Fans Facebook Page ndetse na Personal Instagram yanjye wabona wanditse “ismael.mwanafunzi”

    Mu masaha macye atangije iyi konti ye ya Instagram ubu amaze kugira abamukurikira bagera mu 2 000.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Cyera-kabaye-Mwanafunzi-yagiye-kuri-Instagram-abamukurikira-bahita-baza-bisukiranya

  • Kaminuza y’u Rwanda yakiriye Abanye-Gabon 31 bagiye gutangira kuyigamo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya UR kiri i Gikondo, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2021.

    Abo banyeshuri bamaze kugera i Kigali; baziga mu mashami atandukanye arimo imiyoborere, ibaruramari, itangazamakuru n’itumanaho, ikoranabuhanga, ubusemuzi n’ibindi. Bagizwe n’abagore 13 n’abagabo 18 biganjemo urubyiruko.

    Umuyobozi ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UR, Prof. Nosa O. Egiebor, wanashyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rwayo, yabahaye ikaze abizeza ko izabaha ubumenyi bufite ireme.

    Yabasabye kuba abanyadushya bakagaragaza ko Afurika ishoboye.

    Prof Egiebor yavuze ko isinywa ry’aya masezerano riri mu murongo UR ifite wo kuzamura urwego rw’uburezi itanga bukamenyekana kandi bukagerwaho n’abo hirya no hino ku Isi.

    Yakomeje ati “Kugeza ubu abanyeshuri mpuzamahanga dufite muri UR bari hafi 2%. Turashaka kugira nibura 10%. Ubwo rero iyi ni intangiriro.”

    Yakomeje agaragaza ko icyifuzo ari uko yaba yigamo abo mu Karere, Afurika n’abo ku yindi migabane itandukanye yo hirya no hino mu Isi.

    Nubwo UR yari isanzwe yigamo abanyamahanga, ni ubwa mbere umubare ungana utya wakiriwe rimwe kandi uvuye mu gihugu kimwe.

    Amasezerano yasinywe azamara imyaka itanu ishobora kongerwa, aho UR isabwa guha abo banyeshuri uburezi bufite ireme no kubitaho igihe bazaba bari mu Rwanda, naho A.N.B.G igasabwa kubishyurira amafaranga y’ishuri, amacumbi n’ibindi nkenerwa.

    Jules Evra Mayagi washyize umukono ku masezerano ku ruhande rwa A.N.B.G yatangaje ko umubano mwiza u Rwanda na Gabon bifitanye uri mu byatumye bahitamo kuzana abo banyeshuri kwiga muri UR.

    Ati “Impamvu eshatu z’ingenzi zatumye twegera Kaminuza y’u Rwanda, iya mbere ni ibyo imico y’ibihugu byombi ihuriyeho ndetse Perezida Ali Bongo Ondimba na Perezida Paul Kagame bafitanye umubano mwiza cyane.”

    “Icya kabiri ni imiterere n’ireme ry’uburezi u Rwanda rufite […] Impamvu ya nyuma yatumye tuza ni uko Afurika ikeneye kwiteza imbere. Ifite n’amahirwe n’ibisabwa, bityo rero igomba kwiyubaka ikarushaho kugaragara neza.”

    Bamwe muri abo banyeshuri bavuganye na IGIHE batangaje ko bari basanzwe bumva UR gusa batarayimenya neza cyane ko ari bwo bakiva mu mashuri yisumbuye. Biteze ko uburezi bazayikuramo buzaba bufite ireme.

    Biteganyijwe ko mbere y’uko batangira kwigishwa bazabanza bagahugurwa ku ndimi bazigishwamo mu gihe cy’amezi ane. Abenshi muri bo bazi Igifaransa cyane mu gihe Icyongereza ari gike kandi UR ari cyo ikoresha nk’ururimi rwigishwamo.

    Ayo masezerano yasinywe nyuma y’amezi 10 haba ibiganiro ku mpande zombi.

    Yitezweho kumenyekanisha uburezi bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no gutanga umusanzu mu bukerarugendo bushingiye ku burezi.

    Abayobozi ku mpande zombi bahanye impano

    Abayobozi bombi ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano

    Jules Evra Mayagi washyize umukono ku masezerano ku ruhande rwa A.N.B.G yatangaje ko umubano mwiza u Rwanda na Gabon bifitanye uri mu byatumye bahitamo kuzana abo banyeshuri kwiga muri UR

    Amasezerano yasinywe abanyeshuri bamaze kugera i Kigali

    Abayobozi babiri bari bahagarariye itsinda ryaturutse muri Gabon (iburyo) na babiri bari bahagarariye itsinda rya UR(ibumoso)

    source : https://ift.tt/3iVNVvb

  • Prime Insurance yatangije ikoranabuhanga rifasha mu kumenyekanisha impanuka – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe iyo umuntu akoze impanuka, Polisi iraza ikagera aho impanuka yabereye igakora raporo y’uko yagenze, ku wakoze impanuka ushaka ko ikigo cy’ubwishingizi bakorana kimwishyurira amafaranga yo gukoresha imodoka ye cyangwa se iby’abandi yangije.

    Iyi raporo ajya kuyisaba akayijyana ku kigo cy’ubwishingizi bakorana. Iyo ikigo cy’ubwishingizi kimaze gusuzuma iyi raporo cyohereza umugenzuzi cyahisemo kujya kureba uko imodoka yangiritse akanashaka igaraje rizayikora.

    Iyi mirimo yose akenshi usanga isaba uwakoze impanuka kwirirwa mu ngendo zitandukanye ashaka ibisabwa byose ngo imodoka ye ikorwe ndetse n’ibyangijwe bisanywe.

    Nyuma yo kubona izi mvune, Prime Insurance yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha uwakoze impanuka kuzuza ibisabwa byose ngo yishyurwe atiriwe ava aho ari yifashishije mudasobwa cyangwa telefone ngendanwa ikoresha internet.

    Muri ubu buryo uwakoze impanuka aho yaba ari hose abimenyesha Prime Insurance anyuze kuri www.prime.rw ndetse akaba yanakohereza amafoto agaragaza imiterere y’impanuka yakoze.

    Iyo umaze kubimenyekanisha, Prime Insurance iguha urupapuro ujyana kuri polisi rufite ikoranabuhanga rya ‘QR Code’ rifasha mu kugenzura koko niba icyangombwa atari icyiganano.

    Umuyobozi muri Prime Insurance ushinzwe imicungire y’impanuka (Claims Manager), Antoine Mazuru, yavuze ko iri koranabuhanga barizanye mu rwego rwo kwegereza abakiliya babo serivisi z’ubwishingizi.

    Ati “Mu rwego rwo gufasha abakiliya bacu tuborohereza ku bijyanye n’abakora impanuka bashobora kuzimenyekanisha, twashakishije icyabafasha cyaborohereza mu kugabanya umwanya bari basanzwe bakoresha.”

    Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga ryatumye Prime Insurance ikomeza gutanga serivisi nubwo umukozi wayo yaba atari mu biro.

    Ati “Ni iryo koranabuhanga turimo gukoresha ubungubu, ikindi aho byari bisanzwe bifata igihe kirekire wenda umuntu ugomba kuyemeza adahari, ubu aho ari hose ni ikoranabuhanga, ashobora kubikora.”

    “Ugomba gusinya inyandiko wese arasinya bigahita birangira tukayiguha hifashishijwe ikoranabuhanga, amagaraje dukorana ubu bose tumaze gufata email zabo.”

    Iri koranabuhanga Prime Insurance irihuriyeho n’amagaraje basanzwe bakorana ku buryo icyemezo cyose gitanzwe na yo abibona ndetse agahita yishyurwa.

    Prime Insurance Ltd ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere ndetse ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance Ltd ifite amashami arenga 60 mu gihugu hose mu kwegereza Abanyarwanda n’abaturarwanda bose serivisi z’ubwishingizi butagendeye ku gukekeranya. Isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye ndetse ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi muto mwiza ahasorezwa buri gace k’isiganwa.

    Abakiliya ba Prime Insurance ubu bashobora kumenyekanisha impanuka bagize bifashishije ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/3Fx6CPk

  • Abanyarwanda barashishikarizwa kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu muhango wo gutangiza igikorwa kizamara icyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, kizatangirwamo amakuru arambuye kuri Jenoside yakorerwe Abayahudi.

    Iki gikorwa kizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, cyateguwe na Ambasade ya Suède mu Rwanda ifatanyije n’ Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust.

    Ni igikorwa cyabaye mu gutegura ihuriro mpuzamahanga rya Malmö rizaba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira mu Mujyi wa Stockholm, rigamije kurwanya abapfobya Jenoside y’Abayahudi n’izindi.

    Iri huriro rikorwa hagamijwe kwigishwa uburyo Jenoside itegurwa, ikanashyirwa mu bikorwa n’ingaruka zayo n’ibiyikurikira birimo gupfobya no kuyihakana.

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo hatangwe amasomo ajyanye na Jenoside abantu bakwiye gukuramo isomo ibyabaye ntibizongere.

    Yagize ati “Twateguye iki gikorwa ngo abantu baze bige amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi, ibi bikaba bizafasha Abanyarwanda nk’abafite amateka asa ndetse bizatuma abantu baharanira ko nta Jenoside yakongera kubaho.”

    Umunyamabanga wa AEGIS Trust, Mutanguha Freddy, yavuze ko iki gikorwa kizafasha Abanyarwanda kwigira kuri Jenoside yakorewe Abayahudi bibafashe kumenya neza iyakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Nubwo mu mashuri yo mu Rwanda bigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi ariko ikeneye imfasha nyigisho nyinshi kuko imaze imyaka irenga 75.”

    “Kubona imfashanyigisho nk’iyi bifasha Abanyarwanda kumva ko Jenoside itegurwa, abenshi bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe. Iyo urebye uko iy’Abayahudi yateguwe bimeze nk’iy’Abatutsi ibi bifasha kumva neza iki cyaha.”

    Yakomeje asaba urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza guharanira kumenya amateka ya Jenoside kuko usanga yaratewe na politiki mbi bakwiye kumenya uko byagenze ngo batazabigwamo na bo.

    Muri uyu muhango Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adams yatanze ubuhamya bw’uko ababyeyi be barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, avuga ko gutegura iki gikorwa ari byiza ko bituma abatazi amateka bayamenya bakongera imbaraga mu kurwanya icyateza urwango n’ivangura.

    Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe n’aba Nazi bari bafite umugambi wo gutsemba burundu Abayahudi, ibi bifitinyane isano n’iyakorewe Abatusti yateguwe hagamije kurimbura abo muri ubwo bwoko.

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo hatangwe amasomo ajyanye na Jenoside abantu bakwiye gukuramo isomo ibyabaye ntibizongere

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Umunyamabanga wa AEGIS Trust, Mutanguha Freddy, yavuze ko iki gikorwa kizafasha Abanyarwanda kwigira kuri Jenoside yakorewe Abayahudi bibafashe kumenya neza iya korewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/2YD75i0

  • Icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyiyongeraho amasaha 23 buri munsi – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ya 2000, hari inshuti ebyiri zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarateze, zishyiraho amadolari 300$ zivuga ko mu 2150, abantu bazajya bagira imyaka 150 bitagoranye. Birashoboka ko bose bazapfa batabonye ibyo bategeye ariko icyizere babivuganye cyari gifite aho gishingiye.

    Bashingiraga ku buryo ubuzima ku Isi buteye, ko hari hamwe bworoha ku buryo bubashisha umuntu kuba ibintu byamuhitana imburagihe bigabanuka.

    Iyo ntego y’abo bagabo mu 2150 izaba imaze kugira agaciro karenga miliyari 1$. Ababakomokaho nibo bazayirya.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, nta gihugu na kimwe ku Isi cyari gifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri munsi y’imyaka 40, u Rwanda rwari mu bya nyuma bifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru kuko cyari ku myaka 41.

    Icyo gihe 73% by’abagore babyara, babyariraga mu ngo. Nyuma yo kuvuka kandi, abana 49% bari munsi y’imyaka itanu barwaraga indwara zitagira ingano z’amoko menshi, ziganjemo iziterwa n’imirire mibi.

    Mbere y’icyo gihe, ikiremwamuntu cyari gifite ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuvuzi, mu bihugu hafi ya byose, abakurambere bacu babagaho bitegura no gupfa hakiri kare.

    Mu myaka ya mbere, kubona umuntu ugejeje imyaka 100 byari ihurizo, n’uwayigiraga byageraga icyo gihe atabasha no guhaguruka kubera ubuzima bubi.

    Ubu tugeze mu kinyejana cya 21, kubona abantu bari hejuru y’imyaka 100 ku Isi bisigaye byoroshye ndetse imibare igaragaza ko bikubye kabiri ugereranyije n’ikinyejana giheruka aho ubu nibura bari hafi igice cya miliyoni ku Isi.

    Umuntu wabayeho igihe kirekire ku Isi ni Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 mu gihe ukuze kuruta abandi ari Kane Tanaka w’imyaka 118 ukomoka mu Buyapani.

    Mu Rwanda nta mibare ihari igaragaza umubare wa nyawo w’abantu bari hejuru y’imyaka nibura 100, gusa ibarura rusange ryo mu 2012 rigaragaza ko abari bafite hejuru y’imyaka 60 bari 4,9% bangana na 511.738.

    Umunyarwanda yiyongeraho amasaha 23 ku munsi

    Ukoze igereranya ry’uburyo icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, biguha ishusho y’imbaraga zashyizwe muri gahunda zigamije imibereho myiza.

    Ubu icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda ni imyaka 67 muri uyu mwaka wa 2021 mu gihe cyari imyaka 41 mu 1994. Mu 2000 cyarazamutse kigera ku myaka 49, na ho mu mwaka wa 2014 cyari kigeze ku myaka 65. Ni mu gihe mu 1989, cyari ku myaka 29.

    Ukoze ikigereranyo cy’uko byari bihagaze mu 1994 n’uko bihagaze uyu munsi nyuma y’imyaka 27, wasanga icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda nibura umwaka ujya gushira umunyarwanda yiyongereyeho iminsi 351, ni hafi umwaka.

    Urebye ku munsi icyo cyizere kigera hafi ku masaha 23. Gusa iki ni ikigereranyo dushingiye ku myaka 27 ishize, ntabwo bivuze ko ari ihame ko umuntu aziyongeraho icyo gihe ku mwaka.

    Mu 2018, Perezida Kagame ubwo yavugaga ku cyizere cyo kubaho mu Banyarwanda yagize ati “ Tuzakomeza gukora ibishoboka gikomeze kuzamuka”.

    Ni izihe mpamvu zituma icyizere cyo kubaho cyiyongera?

    Kugira ngo icyizere cyo kubaho cyiyongere, ntibishingira ku ndyo umuntu arya, ahubwo bishingira ahanini ku buzima aba abayemo umunsi ku wundi na gahunda zimufasha kubona ibyo akeneye ariko bigamije imibereho myiza ye.

    Nko mu Rwanda gahunda zirimo Mutuelle de Santé, Girinka, amavuriro hafi ni bimwe mu byazamuye icyizere cyo kubaho mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Umuryango Nsindagiza wita ku bageze mu bazabukuru, Elie Mugabowishema, yabwiye IGIHE ko mbere umuntu yarwaraga ntiyivuze kuko yabaga yumva ko indwara afite izikiza.

    Ati “ Uretse no kudashobora kujya kwa muganga, umuntu yararwaraga akavuga ngo birikiza. Yagera aho atagishoboye guhagaruka, bakamushyira mu ngobyi bakamujyana arembye.”

    Icyo gihe kandi kwa muganga hari kure, kwivuza byari bihenze ntabwo buri wese yashoboraga kwivuza. Akomeza asobanura ko kuba uyu munsi hariho gahunda nka Mutuelle de Santé aho umuntu ashobora kwivuza atanze amafaranga make ari ibituma icyizere cyo kubaho kizamuka.

    Mu bindi byatumye imibereho y’abanyarwanda iba myiza kurushaho harimo nk’inkingo, aho indwara nyinshi zicaga abantu kare zabonewe inkingo ku buryo umwana akingirwa akiri muto.

    Mugabowishema yakomeje agira ati “Ikindi ntekereza ni uko imirire mibi nayo yicaga abantu, hari ubuzima bubi ku buryo ubona ko ibintu byinshi byakosotse…umwanda, twashoboraga kwicwa n’imisonga, hari ibintu byinshi bitari bisobanutse.”

    Kuba habaho abajyanama b’ubuzima bafasha mu guhindura imyumvire, gukurikirana abantu bonsa, ibyo byose bituma iminsi yo kubaho yiyongera.

    Nk’umuntu ushinzwe gukurikirana abageze mu zabukuru, Mugabowishema yavuze ko nabo ibibazo bahura nabyo biba bishingiye ku buryo bakuze.

    Ati “Ibyica abantu bageze mu zabukuru babigeranayo ntabwo ari ibyo basangayo.”

    Ibihugu bitanu bifite icyizere cyo kubaho kiri hejuru

    - Hong Kong: 85
    - Japan: 85
    - Macao: 84
    - U Busuwisi: 84
    - Singapore: 84

    Kimwe mu bituma icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyiyongera, ni serivisi zigamije kwita ku buzima zashyizwemo ingufu

    source : https://ift.tt/3v2gCvj

  • Ingabo u Rwanda rufite muri Mozambique zarenze 1000 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yatanze mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar. Yayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bantu bo bari bayitabiriye imbonankubone.

    Iyi nama ngarukamwaka izamara iminsi ibiri uhereye ku wa 12 Ukwakira yiga ku bibazo bikibangamiye umutekano ku Isi.

    Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Steve Clemons ukorera ikinyamakuru The Hill cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabajijwe ibintu by’ingenzi yitaho mu kazi ke, by’umwihariko ibyatumye abyuka akajya mu kazi.

    Umukuru w’Igihugu yasubije ko ibintu by’ingenzi kuri we ari umutekano n’ubuzima, asobanura ko nta gihugu na kimwe cyabyigezaho ubwacyo yaba muri Afurika, mu Burayi cyangwa se mu Burasirazuba bwo hagati.

    Yavuze ko umutekano muke uterwa n’inenge ziba ziri mu miyoborere zigeza ku bibazo birimo iterabwoba yewe na Jenoside nk’uko byagenze mu Rwanda ku buryo ikibazo kirenga imbibi z’igihugu. Yavuze ko nubwo hari amasomo yagiye yigwa y’uburyo ibi bibazo byakemurwa, umusaruro ukomeje kuba iyanga.

    Yatanze urugero kuri RDC aho hashize imyaka 20 Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zitaragera ku musaruro wazo, anavuga kuri Afghanistan aho ibintu byongeye gusubira irudubi nyuma y’imyaka ingana nk’iyo hariyo Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati “Imbaraga zishyirwa mu gace ka Sahel mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ntabwo zirahindura imiterere y’umutekano waho. Ntabwo ikigenderewe ari ugutunga agatoki ariko nibura twavuga ko hari ikintu kitagenda neza mu bijyanye n’uburyo umutekano wambukiranya imipaka witabwaho.”

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gituma ibyo bibazo bikomeza gufata intera atari amafaranga yabuze ndetse ko nta ngano y’amafaranga ishobora kugira uruhare mu kugarura amahoro hatabayeho imiyoborere myiza.

    Yavuze ko kubera amateka y’u Rwanda, rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro rugakora ikinyuranyo uko rushoboye.

    Ati “Twarabikoze binyuze muri Loni cyangwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nko muri Centrafrique, Sudani na Sudani y’Epfo. Muri make, u Rwanda rumaze imyaka myinshi ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro.”

    Yavuze ko binyuze mu busabe bwa Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado kugira ngo zijye kurwanya imitwe y’iterabwoba iharangwa.

    Ingabo u Rwanda rufite muri Mozambique ni hafi Ingabo 2000

    Perezida Kagame yavuze ko muri Mozambique ku ikubitiro u Rwanda rwoherejeyo Ingabo n’Abapolisi 1000 ariko ubu bamaze kwiyongera kuko bari hafi kugera ku 2000.

    Ati “Guverinoma ya Mozambique yaradutumiye n’ibindi bihugu nk’uko yatumiye ibyo muri SADC n’abaturanyi bayo. U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’igihugu cy’inshuti cyari gikeneye ubufasha bwihuse. Twohereje Ingabo zirenga 1000. Dufite ubu izigera hafi ku 2000, Abasirikare n’Abapolisi.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose byakozwe mu buryo bwihuta, ingabo ziroherezwa ndetse kuva icyo gihe hamaze guterwa intambwe ikomeye.

    Ati “Kandi ni u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique bashatse ubushobozi bwo gushyigikira ibi bikorwa. Ntitwigeze tubona inkunga y’amafaranga iturutse hanze.”

    Yifashishije ibimaze gukorwa, avuga ko imikoranire hagati y’ibihugu igamije gukemura ibibazo muri Afurika ikwiriye kuba yihutisha ibintu bigatandukana n’ibikorwa by’aho inzira zikoreshwa zitinda.

    Ati “ Iyo dukoresha inzira zisanzwe, ahari ubu twari kuba tugitegereje tutazi igihe tuzatangirira.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubu ibihugu byombi biri gufatanya mu kureba inkomoko y’ibibazo byatumye Intara ya Cabo Delgado yibasirwa n’imitwe y’iterabwoba. Mu gihe izaba yamaze kumenyekana, Guverinoma ya Mozambique ni yo ifite inshingano zo gukemura icyo kibazo.

    Ibi bizakorwa u Rwanda rufasha Mozambique yaba mu guha imyitozo ingabo ku buryo iteka iki gihugu cyaba gifite igisirikare cyabasha kwirwanirira kidasabye ubufasha.

    Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitagomba kuba mu gihugu zagiye gutabara iteka, ahubwo ko zikwiriye gukora ku buryo zuzuza inshingano zazo ubundi igihugu kigasigara cyicungiye umutekano.

    Ingabo n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Cabo Delgado bahagurutse bwa mbere ku wa 9 Nyakanga 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko nta mafaranga ashobora gutuma umutekano uboneka ahubwo uboneka bishingiye mu miyoborere myiza

    Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama hifashishije ikoranabuhanga

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku Isi bungurana ibitekerezo ku byatuma umutekano urushaho kwimakazwa

    Perezida Kagame mu mpera za Nzeri 2021, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu rugamba rwo kugarura amahoro

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3awLESl

  • Umunya-Brazil utegerejwe muri Rayon Sports aragera mu Rwanda ku munsi w’ejo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Brazil, Chrismar Malta Soares ari mu nzira aza mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-22.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 22, akaba yakiniraga ikipe ya Virghina fc yo mu mugi wa Sao Paulo muri Brazil iwabo.

    Uyu rutahizamu nk’uko bigaragara ku itike ye, akaba ari buza n’indege ya Ethiopian aho yahagarutse iwabo mu rukerera rw’uyu munsi tariki ya 12 Ukwakira 2021 saa 1:45′, aranyura Adis Ababa muri Ethiopia aho ari buhagere saa 7:45′ z’ijoro z’uyu munsi.

    Azahaguruka muri Ethiopia ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ukwakira saa 11:30′ anyure mu Burundi aho azagera saa 13:15′ aze kuhahaguruka saa 14:05′ azagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa 14:50′.

    Virghina fc yo mu mugi wa Sao Paulo muri Brazil iwabo

    Ngo ni rutahizamu ugora ba myugariro

    Chrismar Malta Soares rutahizamu uje muri Rayon Sports

    Azagera mu Rwanda ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-brazil-utegerejwe-muri-rayon-sports-aragera-mu-rwanda-ku-munsi-w-ejo-amafoto