Category: Uncategorized

  • Kamonyi : Umugabo wari wasinze yagiye kuryama ari muzima bigeze mu gicuku yiyahuza umuti wica #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2021 ubwo uyu mugabo wari usanzwe uba kwa Nyirasasenge yari agiye kuryama ndetse n’abandi bo muri uwo muryango.

    Amakuru avuga ko yagiye kuryama kimwe n’abo mu muryango wo kwa Nyirasenge, agahita yiyahuza uwo muti.

    Abo muri uwo muryango bumvise ataka, bagiye kureba basanga uwo muti uri iruhande rwe nyuma aza kwitaba Imana.

    Umurambo wa Nyakwigendera wabanje kugezwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ibyo bikimara kuba, inzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahageze, ruhita rutangira iperereza.

    Umunyambanaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigese, Mafurebo Marie Rose, avuga ko uriya mugabo wararaga mu nzu ya wenyine yagiye kuryama nk’abandi 'bigeze nijoro bumva umuntu arimo ataka, bagiye kureba basanga yanyoye imiti yica.'

    Uyu muyobozi yavuze ko nta makimbirane cyangwa urwango rundi yari afitanye n’umugore we gusa bigakekwa ko yaba yabikoreshejwe n’ubusinzi.

    Mafurebo yavuze ko bidakwiye ko umuntu yakwiyambura ndetse ko n’umuturage wagira ikibazo aba akwiye kukigaragaza.

    Yagize ati 'Abaturage baragirwa inama yo kwirinda kwiyahura kuko si igiubizo.Ibibazo byose wagira, wagerageza kubigaragaza kuko kwiyahura si cyo gisubizo'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umugabo-wari-wasinze-yagiye-kuryama-ari-muzima-bigeze-mu-gicuku-yiyahuza-umuti-wica

  • Umuryango wakoresheje ibirori nyuma y' uko ubonye umuhungu wabo , wari umaze iminsi ashyinguwe , soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Bernard Wajja Nsamba yatunguye umuryango we utuye mu Karere ka Luweero wo mu gihugu cya Uganda nyuma y' uko yari amaze iminsi ine bamushyinguye bongera ku mubona imbona nkubona .

    Mu minsi ishize nibwo umuryango wakiriye amakuru avuga ko Nsamba yaba yapfiriye mu mirwano yabereye ku muhanda wo mu Karere ka Nakeseka nk' uko Observer dukesha iyi nkuru yabitangaje .

    Amakuru avuga ko abagize uyu muryango ngo bahise bakusanya amashilingi miliyoni 3 kugira ngo babone uko bazana umurambo wa nyakwigendera, bawukuye mu gace ka Kyamatyansi.Barawuzanye, bawushyingura iwabo mu gace ka Nalongo.

    Nyina wa Nsamba, Gertrude Kazirya yasobanuye ko ubwo babonaga uyu murambo batigeze batekereza ko atari uw'umuhungu wabo kubera ko wari wangiritse cyane, cyane mu isura.Nyirasenge ngo ni we wemeje ko ari uwe.

    Gusa ngo nyirarume wa Nsamba witwa Godfrey Kawalya yahamagawe ku murongo wa telefone, amenyeshwa ko umuhungu ari muzima, gusa ngo babanje kutabyizera, batekereza ko abamuhamagaye ari abatubuzi.

    Ubwo uyu muryango wari wanze kwemera ibyo wabwiriwe ku murongo wa telefone, gusa Nsamba yahawe telefone, arabavugiye, ngo ahita babyizera kuko ijwi rye bari barizi.

    Bahise bamusaba gutaha bakamubonesha amaso, babanza kumushakira amafaranga y'itike, gusa umumotari na we ngo yabanje kwanga kumutwara kuko yari yamaze kumenya iyi nkuru, atinya ko ari umuzimu.

    Umuhungu yagejejwe mu rugo mu masaa kumi n'imwe y'umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, asanga abo mu muryango we baramutegereje, bamwakirana ibyishimo byinshi, bakora igisa n'ibirori.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/13/umuryango-wakoresheje-ibirori-nyuma-y-uko-ubonye-umuhungu-wabo-wari-umaze-iminsi-ashyinguwe-soma-inkuru-irambuye/

  • Uwase Muyango ku isabukuru yamavuko ya Kimen… – #rwanda #RwOT

    Nyampinga uberwa n'amafoto wo mu mwaka wa 2019 (Miss Photogenic 2019), Uwase Muyango uherutse kwibaruka imfura y'umuhungu yabyaranye n'umugabo we Kimenyi Yves, yafashe umwanya urambuye arata umugabo we amwifuriza umunsi mwiza w'amavuko mu mitoma.

    Abinyujije kuri Instagram, Muyango yatatse ubukaka n'ubushongore Kimenyi Yves mu butumwa burebure yatangiye agira ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko ku mubyeyi mwiza w'umugabo mu isi yose, data, umugabo wanjye, inshuti magara, dusangira byose, kandi byose kuri njye.'

    Muyango abwira Kimenyi ko yumva atabona amagambo yo gusobanura urwo amukunda, byibuze ko wenda amurebye mu maso yasobanukirwa n'ukuri agira ati:'Sinzi uko nabasha kubisobanura kuko kuri ubu birarenze, nishimiye ko nabonye buri kimwe muri wowe, mu bihe byiza n'ibibi, ntabwo amagambo yabasha kubisobanura, ukwiye kundeba mu maso ndizera ko wabasha kubona urwo ngukunda byibuze uko rungana.'

    Maze ashima Imana yamuhaye umugisha ku isi, igitangaza ahamya ko azahorana, Muyango ati:'Nshima Imana kuba yarampaye umugabo mwiza w'igikundiro kandi n'umunyabwenge mu isi, nzi neza ko iteka uzahora uri igitangaza mu maso yanjye n'isoko y'ibyishimo ntashobora kureka igenda, kuva nabaho ni wowe w'ingenzi nagize mu buzima.' 

    Asobanura neza impamvu ituma ahamya ko Kimenyi ari ingenzi kuri we agira ati:'Utuma nseka, umpa umunezero, urukundo, uzahora uri igitangaza mu buzima bwanjye bwose, umuhungu w'igikundiro n'ubwiza, uri kandi uzahora uri igikomangoma cy'ubuzima bwanjye, nkwifurije imigisha ituruka ku Mana kuri uyu munsi wawe w'agatangaza no mu buzima usigaje bwose.'

    Muyango asoza yifuriza umugabo we Kimenyi Yves kuramba ngo azabashe kubona kwaguka kw'imbuto z'urukundo rwabo kugera kubisekuru n'ibisekuruza ati: 'Uzarambe maze ubashe kubona ubuvivure bwawe, kandi nkwifurije kugira ibyiza byose wifuza mu buzima bwawe, ndagukunda mugabo rudasumbwa n'igikundiro wanjye umunsi mwiza w'amavuko KM, Kimenyi Yves.'

    Umuryango wa Uwase Muyango na Kimenyi Yves ni umwe mu miryango y'ibyamamare igezweho mu Rwanda, aho usanga babwirana amagambo y'urukundo ku karubanda batitaye k'ubyumva n'uko yabifata. Kuwa 29 Kanama 2021 nibwo Imana yabahaye umwana wabo wa mbere, w'umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.


    Ifoto y’umuryango ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya Kimenyi Yves igaragaza ko bishimanye n’imfura yabo Kimenyi Miguel 

    Kimenyi Yves wizihije isabukuru y’amavuko akaba n’umugabo wa Uwase Muyango
      Ubutumwa burebure bwa Uwase Muyango ataka uwo Imana yamugeneye, Kimenyi Yves

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110381/uwase-muyango-ku-isabukuru-yamavuko-ya-kimenyi-yves-yamutakagije-mu-mitoma-isigirije-110381.html

  • Amarangamutima ya Muhire Jean Claude nyuma y’uko agiye kubana n’uwamuhaye impyiko (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Muhire Jean Claude wagize ikibazo cy’impyiko akaza kuyihabwa n’umukunzi we, Ingabire Marie Reine, ubu bakaba bagiye kwibanira ubuziraherezo, avuga ko ntako bisa kubana n’umuntu waguhaye ubuzima.

    Nyuma yo kuva kwivuriza mu Misiri, bahise bafata icyemezo cyo kubana akaramata aho bamaze gusezerana imbere y’amategeko, ni mu gihe no gusaba no gukwa byarangiye.

    Mu kiganiro aba bombi bagiranye na ISIMBI, Muhire yavuze ko atabona uko agaragaza amarangamutima ye ariko ko ntako bisa kubana n’umuntu uzi ibibazo byawe.

    Ati “Biranejeje, amarangamutima y’abagabo ntabwo agaragara mu buryo bworoshye ariko ni ibintu by’agaciro, kubana n’umuntu uzi ibibazo byawe, kandi byongeye ubuzima bugoye, by’umwihariko umuntu waguhaye ubuzima, iyi tariki umwaka ushize ubuzima bwari bumeze nabi, ariko kuba nyuma y’umwaka umuntu akomeye, kubana na we ni urugendo ruhatse byinshi byiza kandi ni ukubana n’umugore w’umugisha.”

    Marie Reine ashimira Imana yabanyujije muri ibi bihe bigoye kuko iyo biza nyuma ngo hari ubwishingizi yari kuba adafite, ariko byamweretse ko nta kibazo batakemura.

    Ati “Biragoye ariko icyo mpa agaciro, umuntu tuziranye, umuntu dukorana ubuzima ubwo ari bwo bwose kandi mpita ntekereza iyo ibi biza nyuma hari ubwishingizi muri njye nari kuba ntafite, bwo kuba wenda hari ukundi byari kwitwa ariko niba byaraje mbere nkavuga nti iki kigeragezo kije nkagitambuka ndavuga nti wenda no mu rugo hari ubwishingizi bimpa ko no mu rugo bizagenda neza n’ibibazo tuzahura nabyo tukabikemura.”

    Ubukwe bwa Muhire buteganyijwe tariki ya 30 Ukwakira 2021, ni nyuma y’uko tariki ya 12 Kanama 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.

    Nyuma y’amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

    Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko(umukunzi we Marie Reine) ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n’u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

    Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo murimo As-Salaam International Hospital, yari kumwe n’umukunzi we, Ingabire Marie Reine wamwemereye impyiko.

    Banyuze muri byinshi

    Imbere y’amategeko bamaze gusezerana

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/amarangamutima-ya-muhire-jean-claude-nyuma-y-uko-agiye-kubana-n-uwamuhaye-impyiko-amafoto

  • Kaminuza yUbuvuzi yi Butaro nInteko yUmuc… – #rwanda #RwOT

    Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi iri i Butaro, itanga amasomo y'ubuvuzi atandukanye ku rwego mpuzamahanga mu cyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya Kaminuza.

    Ni mu gihe Inteko y'Umuco (Rwanda Cultural Heritage Academy), ari ikigo cya Leta gishinzwe kubungabunga umurage w'u Rwanda; umuco n'indangagaciro zawo.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, mu muhango wabereye mu Ingoro y’Umurage n’Amateka Kamere izwi nko kwa ‘Richard Kandt’ mu Mujyi wa Kigali, Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi n'Inteko y'Umuco batangaje ko bagiranye amasezerano y'imyaka ibiri, yubakiye ku bushakashatsi ku 'Umurage' no kuwuteza imbere mu nguni zose z'ubuzima.

    Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Rogers Muragije, yabwiye itangazamakuru ko bishimiye kugirana amasezerano n'Inteko y'Umuco, kuko ari amasezerano bitezeho inyungu ikomeye nka Kaminuza ikora ubushakashatsi, kandi igamije kuziba icyuho mu rwego rw'ubuzima rwa Afurika.

    Yavuze ko ingoro z'amateka ari ahantu heza ho gukorera ubushakashatsi 'ku buryo nka Kaminuza dufite byinshi byo gukorana nabo'. Uyu muyobozi yavuze ko bazahuza imbaraga mu bijyanye n'amamurikabikorwa, ubushakashatsi mu burezi, ubuzima, inyamaswa n'ibindi. Avuga ko bazifashisha kandi Ingoro mu kumurika ibizajya biba byavuye mu bushakashatsi.

    Uyu muyobozi yanavuze ko bazifashisha iserukiramuco 'Hamwe Festival' basanzwe bategura, bakomeze kwerekana akamaro ku buhanzi n'uko bwagira uruhare mu bijyanye no kurengera ubuzima. Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Rogers Muragije, yavuze ko bazakora amamurikabikorwa mu ngoro banakore ubushakashatsi

    Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo, Inteko y'Umuco igirana amasezerano n'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Inteko y'Umuco ikora ubushakashatsi mu murage no kuwuteza imbere, ni mu gihe iyi Kaminuza y'Ubuvuzi ikora ubushakashatsi mu kwigisha ibijyanye n'ubuzima.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert ati 'Rero twasanze dusangiye byinshi mu bushakashatsi. Noneho turavuga ngo reka dusangire ubunararibonye buri wese afite. Twebwe rero baza gusanga dufite ubushobozi bwo kubaka amamurika yaba ay'igihe gito cyangwa ahoraho.'

    Kaminuza ya UGHE yasabye ko yajya ikorera ubushakashatsi mu ngoro, ikaba izahera mu Ingoro y'ibidukikije iri i Karongi, aho bazakora imurika rijyane no kwigisha ibijyanye n'ubuzima bushingiye ku bidukikije, ku bantu no kunyamaswa aho bihurira'.

    Amb. Masozera yavuze ko bazajya bahuza amakuru ku byavuye mu bushakashatsi, no gukora ubushakashatsi 'bahuriyeho'. Avuga ko bashobora no kuzakorera ubushakashatsi mu Ingoro y'Amateka y'Ubukoroni ariko cyane cyane 'Ingoro y'Ubugeni n'Ubuhanzi ari naho hazakurikiraho'.

    Masozera avuga ko impamvu bazakomereza muri iyi ngoro ari uko 'bafite ukuntu bakoresha ubuhanzi mu myigishirize y'ubuzima n'ahandi hose babikoresha, cyane cyane mu bukangurambaga ku baturage baba baturiye Ingoro'.

    Nyuma yo gutangaza ibikubiye mu masezerano bagiranye, aba bayobozi beretswe ibice bitandukanye bigize Inzu Ndangamurage ya Kandt.

    Igizwe n'ibice bitatu by'ingenzi; harimo icyerekana ubuzima bw'u Rwanda mu bice byose (imibereho, ubukungu na politiki) mbere y'ubukoloni.

    Harimo igice cyerekana uburambe bw'abaturage bw'abanyarwanda mu gihe cy'abakoloni, cyane cyane ku butegetsi bw'abadage kuva mu 1884 (igihe cy'inama yabereye i Berlin), mu buyobozi bw'abakoloni, intambara ya mbere y’Isi yose, havugwamo benshi kugeza mu 1916, harimo ubuzima bwa Richard Kandt n’ibikorwa bye mu Rwanda.

    Hari n'igice cyerekana Kigali mbere y'igihe cy'abakoloni, mu gihe cy'abakoloni, no kuvuka kwayo nk'umurwa mukuru.

    Hari kandi igice kiri mu rubavu rw'iyi ngoro kirimo inzu irimo inzoka nzima z'amoko atandukanye harimo nka Black Mamba, ingona yubakiwe ahantu hayo n'ibindi.

    Umuyobozi wungirije wa UGHE ushinzwe imiyoborere n’imari, Rogers Muragije n'Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert
    Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko bishimiye kugirana amasezerano na Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) yubakiye ku bushakashatsi
    Umuyobozi w'Ingoro y'Amateka Kamere' yitiriwe Richard Kandt, Miss Utamuriza Rusaro Carine
    Ambasaderi Masozera Robert, Rogers Muragije na Injonge Karangwa, Umuyobozi ushinzwe ubuhanzi n’umuco mu buzima rusange muri Kaminuza ya UGHE

    AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110378/kaminuza-yubuvuzi-yi-butaro-ninteko-yumuco-bagiranye-amasezerano-agamije-ubushakashatsi-110378.html

  • Eric Omondi wabonanye na Shaddyboo arifuza um… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize, Shaddyboo yagaragaye yishimanye na  Eric Omondi anaca amarenga ko bafitanye umushinga n'uyu mushoramari waminuje mu masomo y'itangazamakuru, nyamara akaza kwiyegurira umwuga w'urwenya n'ishoramari mu myidagaduro.

    Ku myaka 44, byamugejeje ku butunzi bwarenga Miliyari 1 y'amanyarwanda, nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru byo mu gihugu cy'amavuko cye cya Kenya. Mu butumwa uyu musore ukuze yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwamubera umugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

    Eric Omondi watangiye avuga mu Kinyarwanda, yagize ati: 'Ndashaka umugore mwiza w'umunyarwandakazi'

    Akomeza mu rurimi rw'icyongereza ariko ugenecyereje mu Kinyarwanda agira ati 'ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n'umugore mwiza w'umunyarwandakazi, tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze (Kenya n'u Rwanda).'

    Maze atanga amahirwe ku munyarwandakazi wese ubyifuza waba umugore mwiza wa 'Eric Omondi', 'umugore wa mbere wa Afurika' (First Lady of Africa), yakohereza amashusho kuri numero yatanze akazamuvugisha cyangwa akazabavugisha.

    Muri iyi minsi ariko, Eric Omondi akomeje kwamamaza filime ye yise 'Wife Material' iri hafi gusohoka. Muri 2016, yari yambitse impeta ya fiancailles Chantal Grazioli ukomoka mu Butaliyani, ariko muri 2019 yaje kwemeza ko batandukanye.

    Ubutumwa bwa Shaddyboo ari kumwe na Eric Omondi

    Ubutumwa bwa Eric Omondi asaba umunyarwandakazi waba yumva yamubera umugore, kumwoherereza amashusho bakaza kuvugana.

    Eric Omondi ushaka umugore w’umunyarwandakazi

    Shaddyboo uheruka kubonana na Eric Omondi nk'uko yabitangarije abamukurikira mu mashusho mato bishimanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110373/eric-omondi-wabonanye-na-shaddyboo-arifuza-umunyarwandakazi-wo-kumubera-umugore-110373.html

  • Ibikubiye mu butumwa bwa Rafael York wakiniye… – #rwanda #RwOT

    Rafael York yatangiye guhamagarwa mu Mavubi ku mukino wa Mali na Kenya ariko kubera kubura ibyangombwa, ntiyabasha gukina iyi mikino yose n'ubwo yabaga ari ku kibuga. York w’imyaka 22, nyuma yo kubona ibyangombwa, yari mu bakinnyi bari bitezwe ku mikino ya Uganda aho yose yabanje mu kibuga ariko umukino ubanza akaza gusimbuzwa n’ubwo bitavuzweho rumwe n’abantu barebaga umukino, kuko bavugaga ko Mashami amakuyemo yari agishoboye.


    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Rafael York yagize icyo avuga ku mikino ibiri yakinnye ndetse yemeza ko aricyo gihe ngo Amavubi atsinde. Yagize ati: 'Ni ibintu bibabaje kubera iyi mikino ibiri dutsinzwe, gusa umupira w’amaguru ntabwo buri gihe ari umunyakuri. Kuri ubu, nicyo gihe ngo twiminjiremo agafu ndetse dushake amanota atatu ya mbere ndetse n’ibindi bihe bizaza.'


    York yakiniye Suwede y’abato 

    Amavubi nyuma yo gutsindwa na Mali, akanganya na Kenya ndetse agatsindwa imikino ibiri na Uganda, mu kwezi gutaha bafite kuzakira Mali tariki 11, nyuma y’iminsi 3 bajye gusura Kenya bahite basoza imikino y’amatsinda.


    York ubu ni umukinnyi w’Amavubi mu bihe biri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110372/ibikubiye-mu-butumwa-bwa-rafael-york-wakiniye-amavubi-bwa-mbere-110372.html

  • Tanasha Donna yasebeje Diamomd ubwo yamusabaga ubufasha , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Tanasha Donna wahoze ari umugore wa umuhanzi Diamond Platnumz , yavuze umuntu uyu muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania ngo ajye mu mashusho y'indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise 'Naanzaje' ariko undi amutera utwatsi.

    Ubwo iyi ndirimbo igiriye hanze ,Hanscana wayoboye amashusho yayo yavuze ko Diamond yari yahisemo ko Tanasha ariwe bazakoresha muri iyi ndirimbo gusa Tanasha we abitera utwatsi.

    Aganira n'umunyamakuru wa Kiss100 ubwo yari mubagiye gushyigikira Alikiba urikumurika album ye nshya ,Tanasha yemeje ko byabayeho ko koko yanze kujya mumushusho yiyi ndirimbo ariko atifuza kujya muri byinshi.

    Ati 'ni byo narabyanze ariko nakwifuza kutagira byinshi mbivugaho uyu munsi. Reka wtibande kuri Alikiba na Album ye mugende muyirebe !'

    Tanasha Donna na Diamond batandukanye muri Werurwe 2021, ni nyuma y'uko mu Kwakira 2020 bari babyaranye umwana w'umuhungu, Naseeb Jr.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/12/tanasha-donna-yasebeje-diamomd-ubwo-yamusabaga-ubufasha-inkuru-irambuye/