Category: Uncategorized

  • Nakuze bambwira ko Data yari Interahamwe- Gerard umaze imyaka 26 atazi inkomoko yarayihishwe n’uwamureze #rwanda #RwOT

    Uyu musore wakuriye mu bigo birera abana batagira ababyeyi, akaza kubivamo muri 2012 ubwo yahise ajya kubana n’undi muntu yekekaga ko yazamubwira inkomoko ye, gusa ngo ibyo yibwiraga ko azabonera kuri uwo muntu si ko byagenze ahubwo yamukoreye ibimeze nk’itoteza.

    Ati 'Yambwiraga ukuntu ndi umwana w’Interahamwe, yambwiraga uburyo navutse ku babyeyi bakoze Jenoside.'

    Gerard uvuga ko uriya muntu yari azi inkomo ye ariko akanga kuyimubwira ahubwo akirirwa amubwira amagambo y’imenamutwe, avuga ko yaje kuva hari muri 2013 aza kwitabaza kimwe mu binyamakuru byandika mu Rwanda agira ngo bamukorere ubuvugizi bwamufasha kumenya inkomoko ye.

    Muri uwo mwaka wa 2013 yahuye n’undi muntu ajya kumurera ndetse amubanira neza aza kuhava muri 2016 ajya kwibana.

    Gusa ngo uko yabazaga amateka ye, bamubwiraga ko umubyeyi we [nyina] yafashwe ku ngufu muri Jenoside n’Interahamwe akaza kumubyara ndetse ngo akaza no kumuta kubera kutihanganira ibyo bikomere.

    Gerard avuga ko kwakira ibi byose bitamworoheye ariko ko yashatse uburyo yabirengaho kugira ngo abashe kubaho ariko iteka agahora yibaza inkomoko ye.

    Mu mezi abiri ashize yisunze Umunyamakuru ukora ikiganiro cyo gushakisha imiryango ku bayibuze, ati 'Naravuze nti reka nge kuri icyo kinyamakuru nge kurangisha umuryango ndebe ko hari icyo byamara, nta cyizere nari mfite.'

    Muri icyo kiganir yavuze buri kimwe cyose kimwerekeyeho, nyuma aza guhamagarwa n’umugabo amubwira ko yifuza ko bavugana.

    Yarambwiye 'Ndashaka kukuvugisha mubwira ko twavugana umunsi ukurikiyeho.'

    Igihe cyo kuvugana n’uwo mugabo aza kumubwira ko ari we se, anamusobanurira uburyo yaje kumenyana na nyina baba i Burundi, akamutera inda akaza kubyara yaraje mu Rwanda mu 1996 ari na bwo yahise ajyana uruhinja mu kigo cy’impfubyi kuko atari afite ubushobozi bwo kumurera.

    Gerard avuga ko gukomeza kutamenya inkomoko ye byagizwemo uruhare n’uwari uyoboye ikigo cy’imfubyi yabanje kujyanwamo kandi ko yabikoraga abizi ariko ko kuri we atazi impamvu yabikoraga kuko umuryango we wakomeje kumushakisha ariko uwo muntu akamwimana.

    Ubu yakoze ikirego kigaragaza ibikorwa bibi byakozwe n’uwo wari uyoboye kiriya kigo kuko hari abana benshi yagiye ahemukira yanga ko bahura n’ababyeyi be.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nakuze-bambwira-ko-Data-yari-Interahamwe-Gerard-umaze-imyaka-26-atazi-inkomoko-yarayihishwe-n-uwamureze

  • Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi b’uturere batita ku makipe yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gicumbi FC yagarutse mu kiciro cya mbere
    Gicumbi FC yagarutse mu kiciro cya mbere

    Yabivuze ubwo yashimiraga abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Gicumbi, nyuma y’uko yatsindiye itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere yari imaze umwaka itakaje.

    Ni mu mukino wo kwishyura wa ½ wayihuje na Heroes, iyitsinda ibitego 2-1, aho mu mukino ubanza na none Gicumbi yari yatsinze igitego 1-0.

    Mu byishimo byinshi, nyuma y’uko umukino urangira, Minisitiri Gatabazi wakunze kuba hafi iyo kipe dore ko ari n’ikipe yo ku ivuko rye, yanditse ubutumwa kuri twitter ashimira abakinnyi n’ubuyobozi bw’iyo kipe ariko anahwitura bamwe mu bayobozi b’uturere bagiye batererana amakipe y’uturere bayoboye.

    Ubwo butumwa buragira buti “Turashimira abakinnyi n’abayobozi ba Gicumbi FC mwongeye kwisubiza Agaciro mukaba musubiye mu Kiciro cya mbere. Turasaba abayobozi b’Uturere dufite amakipe kuyashyigikira nyabyo, bityo tugateza imbere impano z’abana bacu tukanaha abaturage ibyishimo nyabyo”.

    Akenshi amakipe y’uturere yakomeje kurangwa n’intege nke, aho yagiye ashinjwa ruswa mu buyobozi bwayo no mu bakinnyi, yo kugurisha imikino ku makipe makuru, abayobozi b’uturere bagatungwa agatoki kuba ba nyirabayazana kubera kudafasha ayo makipe.

    No mu butumwa bwa Minisitiri Gatabazi, umwe mu batanze ibitekerezo yagaragaje izo mpungenge z’uko Gicumbi yaba ije mu makipe azagurisha amanota biterwa no kubura amikoro.

    Yagize ati “Ntacyo baje gukora, baje muri business yo kugurisha amanota”.

    Mu kumusubiza Minisitiri Gatabazi yamweretse ko iyo kipe izanye impinduka, amwandikira agira ati “Ntibizongera”.

    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi b
    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi b’uturere batita ku makipe yabo

    Gicumbi FC izamukanye mu cyiciro cya mbere na Etoile de l’Est, yari imaze imyaka 24 irwanira kuva mu cyiciro cya kabiri ariko ntibikunde, uyu munsi akaba ari n’ibyishimo ku batuye akarere ka Ngoma, aho ikipe yabo yamaze gukatisha itike yo gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere bari banyotewe.


    source : https://ift.tt/3FGfPFc

  • Umujyi wa Kigali ugiye gushakira igishoro abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yizeza abaturage batujwe i Karama ko inzu ari izabo

    Hari imidugudu y’icyitegererezo yagiye ituzwamo abaturage batishoboye hamwe n’abimuwe ahantu habateza ibyago, bakaba baranahawe imishinga y’inkoko n’iy’ubuhinzi bw’imboga, ariko imwe muri yo yaradindiye indi irahagarara burundu.

    Ubifashijwemo n’Umuryango wazobereye mu byo guhugura witwa FESY, Umujyi wa Kigali washakiye abo baturage amahugurwa atuma bahindura imyumvire mu bijyanye n’imicungire y’imishinga.

    Kugeza ubu abatuye mu midugudu ya Gikomero, Rusheshe (Masaka), Karama Kigali), Rugendabari (Mageragere), Kanyetabi (Rusheshe), Gasagara (Rusororo), Mukuyu (Ndera) na Rwesero (Kigali), bagera kuri 848 ubu bamenye uko bakwitwara mu gihe baba babonye igishoro cyabateza imbere.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko abafite amahirwe ari abazagaragaza impinduka mu mibereho y’ingo zabo, nko gukora ubwizigame, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kurwanya igwingira no gushyira abana bose mu ishuri.

    Yagize ati “Bahitemo imishinga ibyara inyungu, hari abifuza imishinga y’ubudozi, hari abifuza ubworozi bw’inkoko n’indi, noneho barangiza tugafatanya kubashakira igishoro. Hari n’ubufasha bajya babona muri VUP, turafatanya n’ababahuguye tubaherekeze, dukomezanye bamaze gushinga ayo makoperative”.

    Abaturage batujwe mu midugudu y
    Abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegererezo bahawe ibyemezo by’uko bize imicungire y’imishinga

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umushinga FESY, Rwabwera James Kellon, avuga ko mu guhugura abantu, bibanze ku kubaka umuturage utazahora ahanze amaso Leta ngo imufashe.

    Umwe mu bahuguwe b’i Karama witwa Mbyariyehe Abeli (akaba ari na we ubakuriye), avuga ko bifitemo ubushobozi buke buke bazajya babyaza umusaruro, ariko agasaba ibyangombwa by’inzu batujwemo mu rwego rwo kugira icyizere gisesuye ko ari izabo.

    Mbyariyehe yagize ati “Mudufashije nk’ubuyobozi buri muturage akabona icyangombwa cy’inzu birushaho kuduha icyizere, aho tugenda duhura n’ibibazo bitandukanye harimo n’abatubwira ko aha dutuye bazahatwimura”.

    Rubingisa yamaze impungenge abo baturage b’i Karama n’abandi batujwe mu midugudu y’icyitegererezo, abizeza ko inzu batujwemo ari izabo ndetse ko azabafasha kubona ibyangombwa byazo.

    Mu mishinga yihutirwa i Karama bagomba guhita batangira guteza imbere nyuma y’amahugurwa, harimo uw’ubworozi bw’inkoko ngo zagabanutse cyane kuva ku 7,500 batangiranye, kugera kuri 3,800 bafite ubu, ndetse n’ubuhinzi bw’imboga zitwikiriwe bwo bukaba bwarahagaze.

    Umujyana w’iyo Koperative y’abatujwe mu mudugudu w’i Karama, Ntagwabira Jean, avuga ko iyo mishinga ubwayo nibongera kuyibyutsa, ishobora kwaguka ikaba minini ku buryo bajya bagemura imboga n’amagi mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali.

    source : https://ift.tt/3AIrkZa

  • Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hon. Charles Muligande ni we wateguye iyi nyandiko
    Hon. Charles Muligande ni we wateguye iyi nyandiko

    Mu gutegura iyi nyandiko ku “Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda” twaganiriye n’abantu batandukanye barimo Nyakubahwa Musenyeri Rucyahana Yohani, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyira mu bikorwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y’ibihe by’amage u Rwanda rwaciyemo; Nyakubahwa Bamporiki Eduwaridi, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko kandi akaba yarayoboye Itorero ry’Igihugu rigira uruhare runini mu kwigisha Ubunyarwanda, Profeseri Petero Rwangabwoba Rwanyindo, umusaza w’imfura y’u Rwanda kandi uzi amateka menshi yarwo. Twaganiriye kandi na bamwe mu Barinzi b’Igihango tubabaza igihango barinze icyo aricyo n’uruhare ibikorwa byabo byagize kandi bikomeza kugira mu kubaka ubunyarwanda.

    Abo twaganiriye twababajije icyo kuri bo Ubunyarwanda bisobanuye, bose bagiye bahuriza kukuvuga ko Ubunyarwanda ari ikirango cyangwa ikivugo rusange cy’Abanyarwanda twarazwe n’abakurambere, kiranga abanyarwanda aho bari hose, kikagaragarira mu muco w’abanyarwanda ugizwe n’indangagariro na kirazira biyobora imitekerereze, imyumvire, imyitwarire, imibanire, imivugire, inshingano biranga Abanyarwanda. Muri izo ndangagaciro harimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda no kurushakira ineza ndetse no kuba witeguye kurinda, kurwanirira no guteza imbere u Rwanda n’abarutuye bose, byaba ngombwa ukaba warwitangira.

    Ubunyarwanda kandi ni igitekerezo ngega igihugu cyacu cyubakiyeho, ni ingabo ikingira u Rwanda n’Abanyarwanda, ni amasezerano y’ubudakemuka n’ubudahemukirana, ni ikintu kiba muri twe kituranga nk’Abanyarwanda (the Rwandan spirit)), ku buryo ukoze ibitandukanye nacyo, bavuga bati “si uw’i Rwanda yo gatsindwa!”. Iyo uri Umuryarwanda, uba ufitanye igihango n’abandi Banyarwanda bose kitwa “Ubunyarwanda” gikwiriye kugenda kigukuriramo kigushoramo imizi, gikubiyemo ibyo byose tumaze kuvuga byerekana Ubunyarwanda icyo ari cyo.

    Mu mibanire n’abandi Banyarwanda ndetse n’abantu muri rusange, Umunyarwanda ufite Ubunyarwanda muri we arangwa no kuba imfura n’inyagamugayo izira guhemuka no kugamburuzwa n’ibihe, kandi akarangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, gutega amatwi, gutabara no gutabarana.

    Mu Mwiherero wa Unity Club wo muri 2020 Madamu wa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Jeannette Kagame, yatanze igisobonura cyiza cy’Ubunyarwanda gikubiyemo ibyo bose abandi bavuze agira ati: “Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yajegeje kandi ishegesha umusingi u Rwanda rwubatseho ariwo “Ubunyarwanda”, cyakora nanone ntabwo yashoboye kuwusenya ngo ruhere nk’uko turi bubigarukeho, kuko hari bamwe mu Banyarwanda banze gutatira icyo gihango cy’Ubunyarwanda bafitanye n’u Rwanda n’Abanyarwanda, biyemeza kukirinda ndetse bamwe baranagipfira, banga kuba ba mpemuke ndamuke. Ijabo ry’abo Banyarwanda banze gutatira igihango cy’Ubunyarwanda mu gihe cy’amahina n’amage nk’ayo u Rwanda rwaciyemo muw’1994 niryo ryagaruriye u Rwanda n’Abanyarwanda icyizere cyo kubaho, bagiheraho bongera kubaka igihugu gifite ijambo n’icyubahiro mu ruhando mahanga kandi gihesha ishema abagikomokaho bose aho bari hose.

    Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, mu gihe cy’iminsi 100 yonyine u Rwanda rwapfushije abana barwo barenze miliyoni. Birumvikana ko gupfusha abantu bangana batyo mu gihe cy’amezi 3 gusa, byashegeshe u Rwanda, birusigira agahinda, intimba, n’umubabaro. Iyo u Rwanda ruza gupfusha abantu bangana gutyo bishwe n’umushyitsi w’Isi (earthquarke), cyangwa iruka ry’ibirunga (volcani eruption), cyangwa imyuzure (floods) nabwo byari gusigira Abanyarwanda umubabaro n’agahinda byinshi no kurakarira Imana yemeye ko ibyo yaremye byivumbagatanya bikatwicira abantu bikanadusenyera.

    Cyakora byo byari kwihanganirwa, agahinda n’umubabaro bikaba byashira vuba, abanyarwanda bakiyegeranya bakongera kwiyubaka, bakubaka n’Igihugu cyabo vuba. Ndetse n’iyo u Rwanda ruza kuba rwaratewe n’ikindi gihugu, kikaza gifite ubugome bw’indengakamere, kikatwicira abantu bagera kuri miliyoni nabyo byari kutubabaza cyane, ariko ahari byo twari gushobora kubyumva no kubyihanganira tuvuga tuti abantu baduteye si “abantu b’i Rwanda bo gatsindwa”, ni inyamaswa z’inkazi zitagira ubumuntu na bucye muri zo. Nabwo byari kutworohera kwisuganya no kongera kwiyubaka.

    Icyashegeshe kigashengura imitima y’abanyarwanda ndetse n’iy’abandi bantu bagira ubumuntu muri bo, nuko abo bantu barenze miliyoni bishwe urupfu rw’agashinyaguro bikozwe n’abari abaturanyi, abanvandimwe, abo bakoranaga, abo biganaga, ababavuraga kwa muganga ndetse n’ababayoboraga mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, harimo no mu matorero n’amadini. Abakoze ubwo bwicanyi bari bataye ubunyarwanda n’ubumuntu kuburyo kuribo nta Mututsi wagombaga kugirirwa imbabazi yaba igitambambuga, umwana, umusore, inkumi, umugabo, umugore, umusaza, umukecuru, yewe ndetse n’ukiri mu nda ya nyina. Yewe n’umuhutu utarashakaga kwifatanya n’abo bicanyi cyangwa washakaga guhisha abatutsi baramwicaga.

    Muri uwo murava wo kurimbura abatutsi, n’Umuhutu wananirwaga kwerekana ko ari umuhutu, baramwicaga kugirango batibeshya hakagira umututsi urokoka. Ndetse n’Umunyarwanda wavukaga k’Umuhutu n’Umututsi baramwicaga bavuga ngo ntabwo ari umuhutu nyawe, keretse iyo yabaga yafashe uruhande rw’abicanyi, agafatanya nabo guhiga abatutsi. Ibi tubivugiye kugirango twibutse ko umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga, warebaga ubukana bw’ibyabaye mu Rwanda yageze aho yibaza niba koko Abanyarwanda ari abantu, bagira ubumuntu muri bo.

    Hari benshi, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga bageze aho babona ko bitazashoboka ko Abatutsi n’Abahutu bashobora kongera kubana mu gihugu kimwe, gisangiye icyerekezo kimwe, bagasubira gusangira gupfa no gukira. Ndetse bamwe nka Nyakwigendera Koloneri Kadhafi wategekaga Libya na George Moose wari Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bavugiye ku mugaragaro ko babona u Rwanda rukwiriye gucibwamo kabiri hakabaho “Hutuland” izatuzwamo Abahutu na “Tutsiland” izatuzwamo Abatutsi.

    Cyakora iki gitekerezo cyo guca u Rwanda mo Hutuland na Tutsiland, FPR-Inkotanyi yacyamaganiye kure kuko yo yemeraga ko icyo abana b’u Rwanda bapfana kandi basangiye aricyo “Ubunyarwanda n’u Rwanda” gikomeye cyane kandi kirusha imbaraga ibibatandukanya byose, ko n’ubwo abateguye n’abakoze Jenocide yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n’Ubunyarwanda ndetse bakifuza gusenya Ubunyarwanda, bishoboka kongera kubwubaka, bukongera bukatubera umusingi cyangwa ibuye rikomeza imfuruka y’inzu yacu “Rwanda”, mu gihe u Rwanda rwagira abayobozi barukunda kandi bakunda Abanyarwanda bose ntavangura.

    Muri iryo joro ry’umwijima w’icuraburindi abateguye Jenocide yakorewe abatutsi baroshyemo u Rwanda, habonetsemo inyenyeri nkeya zuzuyemo uwo mucyo Madamu wa Perezida, Nyakubahwa Jeannette Kagame, yavugaga ariwo “Ubunyarwanda”, zagize abo ziboneshereza muri iryo joro ndetse na n’ubu zikituboneshereza, kuko nizo zashubije Abanyarwanda Ubumuntu, Agaciro n’Icyizere cy’ejo hazaza. Izo nyenyeri zabonesheje muri uwo mwijima w’icuraburindi ni Ingabo z’Umuryango FPR-Inkotanyi zitanze zitizigama zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi zikagira abo zirokora.

    Izo nyenyeri kandi ni Abarinzi b’Igihango, banze gutatira Igihango Abanyarwanda bafitanye aricyo Ubunyarwanda, banga guhemukira Umunyarwanda uwo ariwe wese, baba bamuzi cyangwa batamuzi, banga kwifatanya n’abamuhiga ngo bamwice ahubwo bitangira kumutabara no kumukiza n’ubwo kubikora kwari uguhara amagara yabo. Ni koko kandi benshi mu Ngabo z’Inkotanyi no mu Barinzi b’Igihango, bapfuye bariho batara abanyarwanda. Bari bafite guhitamo gutatira igihango, ntibagerageze gutabara Abatutsi bahigagwa bukware, maze bakibera ba “mpemuke ndamuke”, cyakora bo bahisemo kutagamburuzwa n’ibihe. Abo Barinzi b’Igihango n’izo Ngabo z’Inkotanyi bakoze ibyo Umwami Yuhi V Musinga yigeze kuvuga agira ati: “Aho gutatira u Rwanda cyangwa kurutanga mu maboko y’abatindi batagira umutima, uzemere urwitangireho igitambo na mbere wari kuzagenda utabihisemo. Wowe uzazima ariko u Rwanda rwo ntiruzazima kandi kutazima kwarwo niwo muzuko wawe nk’Umunyarwanda”.

    Impamvu mvuga ngo izo nyenyeri zatse muri iryo joro ry’umwijima w’icuraburindi, arizo Ngabo z’Inkotanyi n’Abarinzi b’Igihango, zadushubije Ubumuntu, Agaciro n’Icyizere cyo kubaho by’ejo hazaza Jenoside yakorewe Abatutsi yari yatwambuye twese nk’abanyarwanda n’izi:

    Abanyarwanda tujye dutekereza uko tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa n’abanyamahanga boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (UNO) cyangwa Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (OAU/AU) cyangwa se ikindi gihugu cyose cyari kuba cyarafashe icyemezo cyo kuza gutabara Abanyarwanda. Ubu twari kuba tubaho dufite ikimwaro n’isoni birenze ubwenge, kuko kugeza na n’ubu twari kuba tukibaza niba koko Abanyarwanda turi abantu buntu.

    N’ubwo abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n’Ubunyarwanda ndetse bakagerageza no gusiga icyo cyasha Abanyarwanda benshi bashoboka, kuba na none harabonetse Abanyarwanda bishatsemo imbaraga zo kurwanya no gutsinda ayo mahano, byasubije Abanyarwanda ubumuntu. Byerekanye ko Abanyarwanda turi abantu nk’abandi bose kw’isi (nations), ko tubamo abeza n’ababi, dushobora gukora ibikorwa bibi n’ibyiza nk’andi moko yose, ko Jenoside atari urugingo karemano (genetic trait) rw’Abanyarwanda, ko yatewe n’ubuyobozi bubi kandi hari Abanyarwanda banze icyo kibi, bakakirwanya kandi baragitsinda, ubu bakaba baharanira kubaka u Rwanda rurangwa n’ubumwe, ubwiyunge, amahoro, umutekano n’iterambere ry’abarutuye bose ntavangura.

    Ni mugerageze kandi gutekereza uko Abanyarwanda tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa na FPR-Inkotanyi nk’uko yabikoze cyangwa se n’ikindi gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga, maze tugasanga nta Munyarwanda n’umwe wigeze ugerageza gutabara no guhisha undi Munyarwanda mugenzi we, yaba umuturanyi we, umunyeshuri we, uwo basengana, uwo bakorana cyangwa se atanamuzi akamutabarira gusa ko ari Umunyarwanda cyangwa umuntu nkawe. Byari kuba ari amahano y’agahomamunwa kuko ntaho twari kuzavana imbaraga zo kongera kubana no kwizerana nk’Abanyarwanda.

    Kuba rero harabayeho Abanyarwanda bitangiye gutabara no guhisha Abanyarwanda bahigwaga, bagasangira ibyabo byose kandi byarashoboraga kubaviramo gupfa nk’uko byagenze kuri bamwe, byahaye Abanyarwanda icyizere cy’uko “nt’abapfira gushira” kandi ko “ntarwamaze abatabazi”. Mu Rwanda habonetsemo abantu banze gutatira Igihango cy’Ubunyarwanda, banga kugamburuzwa n’ibihe bikomeye u Rwanda rwarimo, aho ubutegetsi bwariho bwategekaga Abahutu kwica Abatutsi, utabikora nawe ukaba wabizira, biyemeza gupfa bakora icyiza aho gukizwa no kubeshwaho no gukora ikibi no guhemuka. Abo Banyarwanda bahawe izina ryiza ry’Abarinzi b’Igihango kuko barinze Igihango duhuriyeho aricyo “Ubunyarwanda”. Badusubije agaciro ko kuba abo turibo, Abanyarwanda, bafite indangagaciro na kirazira bikwiriye kubaranga mu bihe byose byaba iby’amahoro cyangwa iby’amage. Mu by’ukuri n’Ingabo z’Inkotanyi zitangiye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo zihagarariwe n’Umusirikare Utazwi (Unknown soldier) mu Ntwari z’u Rwanda, nazo ni Abarinzi b’Igihango, uwo Musirikare Utazwi akwiriye no kubahagarira mu Barinzi b’Igihango. Bose berekanye icyo kuba Umunyarwanda ari cyo, mu gihe bitari byoroshye kuba Umunyarwanda, ndese byasabaga kubyitangira.

    Abarinzi b’Igihango ni urugero rufatika rw’Umunyarwanda nyawe urangwa n’Ubunyarwanda bugaragarira mu ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, harimo gukunda no kurwanira ineza y’u Rwanda n’Abanyarwanda, kudahemukira u Rwanda n’Abanywaranda uko byaba bimeze kose ukaba wahitamo kwitanga ugapfa aho guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda, kwanga no kurwanya akarengane gakorerwa Umunyarwanda uwo ariwe wese, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo by’umwihariko amacaburi, kutubaha ubuzima no gutesha agaciro undi muntu, kuba inyangamugayo ukarangwa n’ubupfura bugaragarira mu gukunda no guharanira ukuri, kwicisha bugufi no korohera bagenzi bawe uretse abagizi ba nabi. Abarinzi b’Igihango bigisha mu buryo bufatika icyo kuba Umunyanrwanda aricyo kandi berekana ko bishoboka kuba Umunyarwanda urangwa n’Ubunyarwanda nk’uko abakurambere babyifuje.

    Igishimishije kandi gitera ibyiringiro bizima byo kuzagira u Rwanda rwiza rurangwa n’Abanyarwanda nyakuri, batewe ishema ryo kuba Abanyarwanda, ni uko mu Barinzi b’Igihango harimo Abanyawaranda b’ingeri zose, urubyiruko, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru, abize n’abatize, abakene n’abakire byerekana koko ko “Ubunyarwanda” ari ikirango cyangwa ikivugo rusange gikwiriye kuranga buri Munyarwanda wese. Urugero rwiza twatanga rwerekana ko n’umwana ukiri muto yaba Umunyarwanda wuzuye Ubunyarwanda ni urw’Uwamahoro Grace wari umwana w’imyaka 11 muri 1994, wafashe uruhinja arukuye kuri nyina bari bamaze kwica kandi atabazi, araruhungana arujyana muri Zaire, arwitaho asangira narwo utwo nawe yabaga abonye kugeza aho arutahukaniye. Uwo mwana yaramureze arakura, amushyira mw’ishuri ariga arangiza amashuri yisumbuye.

    Abarinzi b’Igihango babereye u Rwanda n’Abanyarwanda urugero rwiza rw’Umunyarwanda u Rwanda rwifuza uwo ariwe, babaye igisobanuro gifatika cy’Ubunyarwanda, kigaragarira buri wese kitari amagambo gusa umuntu ashobora kwibaza ko ari ikifuzo cyangwa inzozi umuntu adashobora kugeraho. Ibyo Abarinzi b’Igihango bakoze mu bihe by’amage nk’ibyo twaciyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu buzima bukakaye kuri benshi u Rwanda rwisanzemo nyuma ya Jenoside byigishije kandi bikomeza kwigisha icyo “Ubunyarwanda” aricyo ndetse bikanubaka “Ubunyarwanda”; byigisha abana, urubyiruko ndetse n’abanyarwanda b’ingeri zose muri rusange icyo Ubunyarwanda cyangwa “Ndi Umunyarwanda” aricyo mu buryo bufatika.

    Rumwe mu ngero zifatika z’uburyo Abarinzi b’Igihango bigishije ndetse bakubaka Ubunyarwanda ni Abanyeshuri b’i Nyange babigiyeho, bituma bemera gupfa aho kwihakana Ubunyarwanda, bemera gupfa nk’Abanyarwanda aho gukira nk’Abahutu bitandukanije na bagenzi babo b’Abatutsi, ubwo baterwagwa n’abacengezi muri 1997. Urundi rugero rwiza rw’uburyo Abarinzi b’Igihango bigisha kandi bakubaka Ubunyarwanda n’urw’Abarinzi b’Igihango nka Mukankaka Rosa wagizwe umupfakazi agapfusha n’abantu bo mu muryango we benshi cyane ariko akitangira kurera no gufasha abana b’abanyarwanda batagira kivurira abo aribo bose ntakubatandukanya, harimo ndetse n’abana b’abantu bafungiwe kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abera abanyarwanda urugero rwiza n’ikitegererezo cyo kubabarira no kunga ubumwe byubaka Ubunyarwanda.

    Abarinzi b’Igihango bagira uruhare runini hirya no hino mu gihugu muri gahunda zitandukanye z’Igihugu zigamije kubaka Ubunyarwanda nk’iy’Ubumwe n’Ubwiyunge, iya Ndi Umunyarwanda, iy’Itorero ry’Igihugu aho batangamo ubuhamya bwabo bagamije kwimakaza indagagaciro z’urukundo, ubwitange, ubutwari no kwanga guhemuka; kwanga no gukumira ivangura iry’ariryo ryose, kwironda n’amacakubiri; kugira umutima wo gufasha n’impuhwe no kudatatira isano dusangiye cyangwa igihango cy’Ubunyarwanda byose bifatanyiriza hamwe kubaka Ubunyarwanda. Hatari hatera iki cyorezo cya COVID-19, Abarinzi b’igihango bakundaga kujya kuganiriza urubyiruko mu mashuri kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagatanga n’ubuhamya bwabo bwerekana icyo Ubunyarwanda aricyo, ko kandi kubwubaka no kuburinda bishobora no gusaba kubwitangira.

    Abarinzi b’Igihango twaganiriye bavuga ko icyabateye gukora ibikorwa by’ubumuntu n’ubutwari aruko ababyeyi babo babareze babakangurira gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose batavanguye, kudahemuka no kugira umutima w’impuhwe, kugira ubutwari no kutagamburuzwa n’ibikomeye bazahura nabyo mu buzima ngo babe bahemuka, ariko cyane cyane benshi bavuze ko babitewe no kwemera no kubaha Imana, bumva ko hejuru yo gusangira Ubunyarwanda n’abo batabaye cyangwa se bagerageje kugirira umumaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo, bumvaga ari n’abavandimwe kuko bose ari abana b’Imana. Hafi ya bose bavuga ko bumva ari Imana yabibashoboje kandi ariyo ikomeza kubashoboza no mubyo bakora bigamije kubaka Ubunyarwanda.

    Ntabwo byoroshye gushyira imibare aho tugeze mu rugendo rwo kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y’aho abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babusigiye aharindimuka, ariko iyo urebye aho igipimo by’ubumwe n’ubwiyunge kigeze, ukareba uko Abanyarwanda babanye kandi bafatanyiriza hamwe ibikorwa byo kwiteza imbere, uko Abanyarwanda basigaye bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda ndetse n’agaciro biha kandi n’ako amahanga abaha, ukareba ubushake n’ubutwari Abanyarwanda bafite byo kurwanira igihugu cyabo no kukitangira, birerekana ko tumaze gutera intambwe ishimishije mu kongera kubaka Ubunyarwanda, abakurambere bahanze u Rwanda baturaze.

    Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ku wa 04 Nyakanga 2014 ubwo twizihizaga ku nshuro ya 20 Kwibohora kw’Abanyarwanda, kubaka Ubunyarwanda twabishobojwe n’uko Abanyarwanda twahisemo ibintu bitatu bikomeye: i) Kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda ubwo ibyari bimaze kuba ndetse n’amajwi menshi hirya no hino kw’isi yatubwiraga ko bidashoboka; ii) Kugira imiyoborere myiza iha agaciro buri Umunyarwanda wese ariko kandi akabazwa ibyo ashinzwe; no iii) Kwigirira icyizere gikomeye n’indoto ndende z’aho u Rwanda n’Abanyarwanda bakwiye kugera mu kwiteza imbere.

    Ntawashidikanya ku rukundo, ubwitange n’ibikorwa byiza by’Abarinzi b’Igihango n’Ingabo z’Inkotanyi byabaye urugero rwiza n’urufatiro rukomeye mu kubaka Ubunyarwanda no kudushoboza gushyira mu bikorwa ayo mahitamo atatu akomeye yayoboye u Rwanda muri iyi myaka 27 ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/2YJvfHw

  • Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani na Ambasaderi w’icyo gihugu basuye Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu ruzinduko rw’akazi umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani akomeje kugirira mu Rwanda kuva ku wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021.

    Abo bashyitsi bakigera muri iryo shuli bakiriwe n’umuyobozi mukuru waryo, CP Rafiki Mujiji, wabasobanuriye amavu n’amavuko yaryo ndetse anasobanura imikorere yaryo n’amasomo aritangirwamo.

    Abashyitsi basuye ba Ofisiye bakuru baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Africa bahigira amasomo yo kurwego rwo hejuru mu miyoborere (Senior Command Course) n’impamyabumenyi mu kiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Aganira n’aba bashyitsi CP Mujiji yasobanuye ko iri shuli ryakira kandi rigahugura abapolisi bo mu bihugu bitandukanye ku masomo ya ba ofisiye bakuru kandi hakaba hanigishirizwa abanyeshuli baza ari abasivili nyuma bakazaba ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda mu gihe barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye.

    Yasoje avuga ko iri shuli rigirana imikoranire n’izindi nzego z’umutekano aho rihugura abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu masomo ajyanye n’amategeko no kugenza ibyaha.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi, aganira na ba Ofisiye bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye, yababwiye ko anejejwe no kuza gusura iryo shuri agasanga hari ba Ofisiye bari ku masomo abasaba kuzaba umusemburo w’umutekano uhamye.

    Yagize ati “Nejejwe no kuza gusura iri shuri nkabasanga muri mu masomo, ndizera ko murimo guhabwa amasomo azababera umusemburo w’umutekano uhamye no guharanira iterambere mu bihugu mwaturutsemo byo ku mugabane wa Afurika. Nk’ibisanzwe turizeza ubufatanye bw’u Butaliyani n’u Rwanda mu guteza imbere Polisi, iy’u Rwanda imaze kutwugukiraho byinshi kandi natwe hari ibyo tubungukiraho, turishimye kandi tubifurije amasomo meza”.

    Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani bafitanye amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017.

    source : https://ift.tt/30o3uFx

  • Uko Shyaka Gilbert n’umugore we bahimbye ikinyoma cyo gushimutwa bagamije guharabika inzego z’umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shyaka Gilbert n
    Shyaka Gilbert n’umugore we biravugwa ko bahimbye ikinyoma cy’uko umugabo we yashimuswe

    Iperereza ryakozwe na KT press rigaragaza ko Shyaka ushyirwa mu majwi atigeze ashimutwa cyangwa ngo yicwe ahubwo yatorotse Igihugu, naho umugore we ukwirakwiza aya makuru azi neza aho umugabo we yagiye ndetse bashatse no gutorokana umugore arafatwa.

    Uko byatangiye…

    Byose byatangiye Shyaka agaragara ku muyoboro wa YouTube nyuma akaza gufungura umuyoboro we bwite yise “Ijwi ry’imfubyi” aho yakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse akagaragaza ibitekerezo bisa n’iby’abakurikiranyweho guharabika no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku ya 22 Kanama 2021, Gilbert Shyaka n’umugore we Antoinette Dushimirimana bombi bavuye i Gicumbi berekeza ku mupaka wa Gatuna bafite umugambi wo kwambuka berekeza muri Uganda, ariko bahagarikwa n’abashinzwe umutekano.

    Aba bombi basabwe kwerekana ibyangombwa byabo, Shyaka yerekana irangamuntu naho umugore we ntiyabikora avuga ko ntayo afite.

    Mu gihe umugore wa Shyaka yarimo abazwa ibyangombwa, Shyaka yahise acika aburirwa irengero.

    Amakuru agaragaza ko Shyaka yashoboye kwinjira muri Uganda abifashijwemo n’abakora akazi ko kwinjiza magendu, agera muri Uganda atyo, asiga umugore we wari ukiri mu maboko y’abashinzwe umutekano.

    Mu ibazwa rya Dushimirimana, yaje kwemera icyaha ararekurwa, ariko hashize iminsi yagaragaye ku mbuga za YouTube no mu bitangazamakuru avuga ko umugabo we yabuze kandi bishoboka ko yashimuswe.

    KT Press yamenye ko Dushimirimana amaze kurekurwa, yavuganye na bamwe mu bantu barwanya Leta y’u Rwanda harimo ababa mu Rwanda, mu Bwongereza no muri Australiya no mu bindi bihugu.

    Amakuru agaragaza ko aba bantu bamwoherereje ubutumwa bumuhumuriza n’amafaranga yo kumutunga hamwe n’abana be babiri harimo ufite imyaka 3 n’undi ufite imyaka 6, bamusezeranya kuzamufasha gusanga umugabo we muri Uganda.

    Kugira ngo agaragaze ukuri kwe, tariki ya 22 Nzeri 2021, Dushimirimana bivugwa ko yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ibaruwa ivuga ko umugabo we yabuze kandi ko ashobora kuba yarashimuswe.

    Mu butumwa bwe, yavuze ko umugabo we yabuze kubera ibaruwa yari yandikiye Perezida asaba ibisobanuro ku rupfu rwa se bivugwa ko yishwe tariki ya 21 Mata 1994 muri Komini ya Kibari (ubu ni mu Karere ka Gicumbi) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dushimirimana yanavuze ko yakorewe iyicarubozo igihe yari afunzwe, ibi bikaba bimwe mu byatumye abarwanya Leta bo mu Rwanda no hanze barushaho kumugirira impuhwe.

    Amakuru KT Press yakuye ahantu hizewe agaragaza ko ibaruwa yavuzwe haruguru mu by’ukuri itanditswe na Dushimirimana ahubwo yanditswe n’uwitwa Zihabamwe Noël uba muri Australiya, wanditse ibaruwa mu mazina ya Dushimirimana, amusaba kumwoherereza isinya ye kugira ngo ayongereho hanyuma byitwe ko ari Dushimirimana wayanditse.

    Mu rwego rwo kwemeza ibiri mu ibaruwa mnk’aho ari ukuri, bivugwa ko uyu Zihabamwe Noël yatoje Dushimirimana ibyo avuga mu biganiro agirana n’abanyamakuru, cyane cyane ku muyoboro wa YouTube witwa “Ijwi ry’Imfubyi” ukoreshwa n’uwitwa Eugenia Muhayimana, uyu akaba ari inshuti ya hafi y’umugabo wa Dushimirimana ari we Shyaka Gilbert (washinze uwo muyoboro).

    KT Press yarebye ikiganiro Dushimirimana yagiranye na BBC Gahuza, ku itariki ya 23 Nzeri 2021, isanga Dushimirimana yaratangaje ko ari umuhinzi woroheje mu Karere ka Gicumbi kandi akeneye inkunga yo hanze kugira ngo atangaze ibaruwa ye.

    Ubusabe bwe ntibwatwaye igihe kuko KT Press yamenye ko inkunga yatanzwe na Marius Komeza wakoresheje Twitter ye ashyira hanze ibaruwa yahimbwe na Zihabamwe Noël akoresha konti ya Twitter y’impimbano kugira ngo ashyireho ibaruwa avuga ko byakozwe n’Umunyarwanda uba hanze y’u Rwanda.

    Dushimirimana Antoinette yabeshye ko atazi aho umugabo we aherereye, avuga ko yaburiwe irengero nyamara yari azi aho ari
    Dushimirimana Antoinette yabeshye ko atazi aho umugabo we aherereye, avuga ko yaburiwe irengero nyamara yari azi aho ari

    Kugira ngo aya makuru asakare mu Rwanda, Dushimirimana yagaragaye ku miyoboro myinshi ya YouTube ndetse amakuru yizewe yerekana ko imwe mu miyoboro yamwishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo yemere gukorana na bo ibiganiro.

    Ibyo biganiro kandi byamufashije kubona inkunga y’amafaranga yatanzwe n’abantu batandukanye baba mu bihugu nka Guinea, Leta zunze Ubumwe za Amerika, no mu Bufaransa bamuteye umwete wo gukomeza gutanga ibyo biganiro.

    Mu biganiro yatanze kuri YouTube, Dushimirimana yavuze ko yakorewe iyicarubozo ariko ntiyabasha kubigaragaza, ndetse Eugenia Muhayimana (bakoranye ikiganiro) yamusabye gushaka uburyo bwo kubona raporo z’ubuvuzi kugira ngo abigaragaze, gusa na byo ntiyashobora kubikora.

    Tariki 24 Nzeri 2021 nyuma yo kunanirwa kubona ibimenyetso by’ihohoterwa yavugaga ko yakorewe, ariko agakomeza kubona inkunga ihamye yatanzwe n’abamufasha, Dushimirimana yahisemo kwimurira abana be mu rugo rw’umuvandimwe we mu Kinigi, mu Karere ka Musanze.

    Uku kwimuka kwari mu mibare ya Dushimirimana yo gushaka gusanga umugabo we muri Uganda. Umugabo wa Dushimirimana yari yashyizeho abagombaga kumufasha kwambuka bari bategereje amabwiriza ya Shyaka, wakoresheje telefone zigendanwa kugira ngo atange amabwiriza.

    KT Press yamenye ko muri rimwe mu mabwiriza y’ingenzi, Shyaka yamubwiye kwambuka yerekeza i Kisoro muri Uganda agategereza mu nzu zicumbikira abantu (lodge) kugira ngo umuntu aze kumutwara mu modoka, amubwira ubwoko bwayo na nimero za pulake.

    Iperereza rya KT press ryerekanye ko imodoka yagombaga kumutwara ari na yo yajyanye Shyaka i Kabale imuhungisha.

    Muri ibi byose, Shyaka yakomeje guceceka ndetse ntiyakoresha umuyoboro we wa YouTube kugira ngo akomeze ajijishe ko yaburiwe irengero.

    Icyakora tariki ya 29 Nzeri 2021, ubwo Dushimirimana yageragezaga kwambuka yerekeza muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo asange umugabo we Shyaka, yatawe muri yombi, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha byo kutubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu.

    N’ubwo aregwa kutubahiriza amategeko y’abinjira n’abasohoka mu gihugu, impuguke mu by’amategeko zivuga ko Dushimirimana ashobora no kuregwa ibindi byaha byo gukwirakwiza ibihuha no kwangisha ubuyobozi abaturage.


    source : https://ift.tt/3p1xwZQ

  • Amarangamutima ya Muhire Jean Claude ugiye kubana na Ingabire wamuhaye impyiko #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva kwivuriza mu Misiri, bahise bafata icyemezo cyo kubana akaramata aho bamaze gusezerana imbere y'amategeko, ni mu gihe no gusaba no gukwa byarangiye.

    Mu kiganiro aba bombi bagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru, Muhire yavuze ko atabona uko agaragaza amarangamutima ye ariko ko ntako bisa kubana n'umuntu uzi ibibazo byawe.

    Ati “Biranejeje, amarangamutima y'abagabo ntabwo agaragara mu buryo bworoshye ariko ni ibintu by'agaciro, kubana n'umuntu uzi ibibazo byawe, kandi byongeye ubuzima bugoye, by'umwihariko umuntu waguhaye ubuzima, iyi tariki umwaka ushize ubuzima bwari bumeze nabi, ariko kuba nyuma y'umwaka umuntu akomeye, kubana na we ni urugendo ruhatse byinshi byiza kandi ni ukubana n'umugore w'umugisha.”

    Marie Reine ashimira Imana yabanyujije muri ibi bihe bigoye kuko iyo biza nyuma ngo hari ubwishingizi yari kuba adafite, ariko byamweretse ko nta kibazo batakemura.

    Ati “Biragoye ariko icyo mpa agaciro, umuntu tuziranye, umuntu dukorana ubuzima ubwo ari bwo bwose kandi mpita ntekereza iyo ibi biza nyuma hari ubwishingizi muri njye nari kuba ntafite, bwo kuba wenda hari ukundi byari kwitwa ariko niba byaraje mbere nkavuga nti iki kigeragezo kije nkagitambuka ndavuga nti wenda no mu rugo hari ubwishingizi bimpa ko no mu rugo bizagenda neza n'ibibazo tuzahura nabyo tukabikemura.”

    Ubukwe bwa Muhire buteganyijwe tariki ya 30 Ukwakira 2021, ni nyuma y'uko tariki ya 12 Kanama 2021 basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

    Basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.

    Nyuma y'amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

    Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko(umukunzi we Marie Reine) ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n'u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

    Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo murimo As-Salaam International Hospital, yari kumwe n'umukunzi we, Ingabire Marie Reine wamwemereye impyiko.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/amarangamutima-ya-muhire-jean-claude-ugiye-kubana-na-ingabire-wamuhaye-impyiko

  • FARDC yigambye gufata abarwanyi 5 ba RED Tabara ihita yamaganwa #rwanda #RwOT

    Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, FARDC, zivuga ko zataye muri yombi abantu bagera kuri 30 zemeza ko ari Abarundi bambutse umupaka mu mugambi wo guhungabanya umutekano no kwinjira mu mitwe y'inyeshamba mu gace ka Rusizi mu majyepfo y'igihugu.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Kongo mu ntara ya Kivu y'epfo, Majoro Dieudone Kasereka, yanavuze ko igisirikare cyataye muri yombi abarwanyi batanu b'umutwe wa RED Tabara.

    Yagize ati “Ku munsi w'ejo twabashije gufata inyeshyamba 2 z'Abarundi,ejobundi twafashe 5,mu cyumweru gishize twari twafashe inyeshyamba 30 zigerageza kwinjira rwihishwa ku butaka bwa Congo,mu kibaya cya Ruzizi.

    Bagerageza gucengera kugira ngo binjire ku butaka bwa RDC mu buryo butemewe.Bafite gahunda yo kwihuza n'imitwe nka Mai Mai n'indi.Twafashe icyemezo cyo kubabuza ibyo bikorwa.Twabateze umutego bawugwamo,twicamo 2,abandi 5 turabafata.”

    Capt.Kasereka yavuze ko bafashe abarundi 30 nyuma y'amakuru bahawe n'abaturage ndetse ngo aba bantu bari bafite umugambi wo kujya kwihuza n'imitwe yitwaje intwaro iba muri RDC.Ubu urwo rubyiruko ruri mu maboko y'urwego rw'abinjira n'abasohoka.

    Hagati aho, nyuma yo kwumva ibivugwa n'igisirikare ca Kongo, FARDC,BBC yavuganye na RED Tabara yo ihita ihakana ko nta murwanyi wayo wafashwe na FARDC.

    Umuvugizi wayo, Patrick Nahimana, yavuze ko abo bantu igisirikare cya Kongo kivuga ko cyafashe atari abarwanyi bayo ahubwo ari abari baje kwihuza nabo.

    Yagize ati “Baravuga ko hari abasirikare bacu bafashe kandi twebwe nta ntambara n'imwe yigeze iduhuza na FARDC muri ibyo bice barimo kuvuga.Abantu bakunda gufatwa n'abaza babaza imitwe ngo RED Tabara kandi iyo baje baza bavuga ngo n'aba RED Tabara kugira ngo babashe kutugeraho.Njye ndabeshyuza ibyo bintu[ ko FARDC yafashe abasirikare ba RED Tabara].”

    Uyu muvugizi yavuze ko abakunze kwiyitirira RED Tabara ari Imbonerakure ziba ziturutse mu Burundi zishaka kwiyunga na RED Tabara.

    Yavuze ko yaba aho bari muri Uvila no muri Kivu y'Amajyepfo,abarwanyi babo batekanye ndetse ko ingufu zose bazishyize ku gihugu cyabo cy'u Burundi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fardc-yigambye-gufata-abarwanyi-5-ba-red-tabara-ihita-yamaganwa

  • Rusizi: Abakobwa bagejeje imyaka 17 bata ishuri bakajya guhiga ubutunzi bazaha abasore _inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru yatunguye abantu benshi nyuma y' uko abakobwa bo muri ako Karere bagejeje imyaka 17 y' amavuko bava mu ishuri bakajya gushaka amafaranga bazakwa abasore kugira ngo bazabashake.

    Muri ako Karere mu Murenge wa Nkombo niho abo bakobwa babarizwa ngo iyo umukobwa agejeje imyaka 25 atarashaka umugabo abaturage batangira kuvuga ko yagumiwe , kugira ngo birinde icyo gisebo nibwo iyo umukobwa wese ugeze mu kigero cy' imyaka 17 ahita ava mu ishuri akajya gushaka amafanga basi angana n' ibihumbi 250 by' amafaranga y' u Rwanda azaha uwo musore uzaba ugiye kumurongora , atangira kuyashaka muri icyo gihe kugira ngo iyo myaka izagere yaramaze kuyabona.

    Radio 1 yagiranye ikiganiro na bamwe muri abo bakobwa bajya gushaka ayo mafaranga umwe ati' 'Umwe murahura mugakundana mugateretana igihe cyagera akakubwira ngo ngiye kubaka ndashaka ko umfasha, akakubwira ngo uzazana amabati icumi. Namureba nkabona ndamukunze nkamuha ayo mabati. Tukandikirana nkayamuha tukajya kubaka tukuzuza inzu, tugashyingirwa. Umukobwa udafite amafaranga ni we ujya kwishyingira.'

    Aba bakobwa bavuga ko bamwe bava mu ishuri kuko nta nyungu baba babona hafi, bakajya mu bucuruzi bwo bubaha amafaranga vuba.

    Amakuru avuga ko ku ruhande rw'abasore bahabwa ayo mafaranga , bavuze ko babiterwa n'ubukene butuma batabasha kubona ibyo bakeneye byose, bikaba ngombwa ko bagobokwa n'abakobwa.

    Ku ruhande rw' ababyeyi babwiye kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru kuri iki kibazo bavuze ko impamvu nyamukuru abo bana bava mu ishuri bakajya gushaka ayo mafaranga ngo ubona ari cyo gishyizwe imbere yabyose muri kariya gace ka Nkombo ngo kuko iyo umukobwa wese ugeze mu kigero cy' imyaka 25 iyo atarabona umugabo usanga bamutaramiyeho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/13/rusizi-abakobwa-bagejeje-imyaka-17-bata-ishuri-bakajya-guhiga-ubutunzi-bazaha-abasore-_inkuru-irambuye/

  • Mu magambo asize umunyu Muyango yifurije isabukuru nziza Kimenyi Yves wahise amuha isezerano rikomeye #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine akaba umugore w’umunyezamu Kimenyi Yves, mu magambo meza y’urukundo yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko na we ahita amuha isezerano ry’uko azamukunda ubuzira herezo.

    Buri tariki ya 13 Ukwakira, Kimenyi Yves yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 29 amaze ku Isi.

    Akaba yabyukiye ku magambo meza y’urukundo yuje imitoma yabwiwe na nyina w’imfura ye, akaba urukundo rw’ubuzima bwe, Uwase Muyango Claudine, ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

    Ati 'Isabukuru nziza ku mubyeyi wa mbere mwiza w’umugabo ku Isi, papa, umugabo n’inshuti magara, umwuganizi, buri byose kuri njye. Sinzi uko navuga ibi ariko uri umugwaneza, ni umunsi w’agatangaza. Ndishimye ko nabonye buri kimwe muri wowe. Mu bihe bibi n’ibyiza ntabwo amagambo aba ahagije, ufite kureba mu maso yanjye ndizera ko uzahita ubona igisubizo cy’uburyo nkukundamo, ndashima Imana ko yampaye umugabo mwiza w’igikundiro kandi uzi ubwenge ku Isi, urabizi uzahora uri uw’umwihariko mu maso yanjye n’isoko y’ibyishimo ntareka ngo bigende.'

    'Ni wowe kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye, utuma nseka, ibyishimo n’urukundo rw’ibihe byose, umuhungu mwiza, uri kandi uzahora uri igikomangoma cy’ubuzima bwanjye, ndakwifuriza imigisha iturutse mu ijuru, kuri uyu munsi udasanzwe kuri wowe ndetse n’iyo usigaje mu buzima bwawe. Uzabeho uzarebe abuzukuru bawe, ndifuza ko wabona ibyiza mu buzima bawe, ndagukunda mugabo w’igikundiro, isabukuru nziza.'

    Kimenyi Yves akaba yaje kuri ubu butumwa na we ahita amushimira ku kuba yaramukunze ndetse amusezeranya ko azamukunda akaramata ndetse ko amwifuriza ibyiza gusa.

    Ati 'Urakoze mugore mwiza w’igikundiro, Isi yose imfashe kugushimira kuko uri umuntu w’agaciro mu buzima bwanjye, mfite byinshi byo kuvuga ariko mbere y’ibindi ndashaka kugusezeranya urukundo ruzira iherezo kandi ruzahora ruryoshye, impano wampaye yatumye nishima, ndi umugabo unyuzwe ndabigushimira, urakoze ku magambo meza yawe, ndakwifuriza ibyiza Imana itanga, ndagukunda cyane. Ndishimye cyane rwose nta kindi.'

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe aba bombi bagiye bagaruka mu mitwe y’inkuru mu itangazamakuru bitewe n’uburyo bagendaga bagaragarizanya urukundo kugeza Kanama uyu mwaka bibaruka imfura yabo.

    Muyango yamwifurije isabukuru nziza mu magambo yuje imitoma

    Kimenyi Yves arizihiza isabukuru y’imyaka 29

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-asize-umunyu-muyango-yifurije-isabukuru-nziza-kimenyi-yves-wahise-amuha-isezerano-rikomeye