Category: Uncategorized

  • Ndi Umunyarwanda: inkingi y’uburere buboneye mu muryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof. Jeannette Bayisenge, Minisitiri w
    Prof. Jeannette Bayisenge, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ni we dukesha iyi nyandiko

    Umwana aremerwa kandi akarererwa mu muryango, agatozwa indangagaciro z’umuco Nyarwanda zo gukunda igihugu n’umurimo, ubumwe n’ubupfura nk’ipfundo rikubiyemo imico myiza iranga Umunyarwanda wese (ubunyangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha no kubaha abandi, kwicisha bugufi, kuba umwizerwa n’umunyakuri).

    Hari byinshi byakomye mu nkokora imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, harimo ubukoloni, politiki yakurikiye ubwigenge yaranzwe no guca ibice mu Banyarwanda, byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; yagize ubukana ndengakamere mu gusenya imibanire y’Abanyarwanda muri rusange, ndetse n’iy’abagize umuryango by’umwihariko.

    Inzira ndende yo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda yasabye ko Abanyarwanda twese tubigiramo uruhare, tugaruka ku ndangagaciro z’umuco wacu. Ni uko Igitekerezo-Ngenga cya ‘Ndi Umunyarwanda’ cyavutse kandi giha Umunyarwanda kongera kubaka ihame ry’Ubunyarwanda, ashingiye cyane mu kwibona no kwiyumva nk’Umunyarwanda mbere y’ibindi byose, kubana nta rwicyekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu mbere y’inyungu bwite.

    Mu Kinyarwanda, twemera ko “Ntawe utanga icyo adafite”. Ni ngombwa ko abagize umuryango cyane cyane ababyeyi bahuriza hamwe, bakisuzuma, bakaganira ku bikomere no ku mateka yacu n’uburyo adakwiye kuba imbogamizi mu gutanga uburere buboneye ku bana b’u Rwanda.

    Uburere buboneye ni uburyo bwo kurera umwana hagamijwe imikurire ye ikwiye no kubasha kumufasha ku myitwarire ye mu buryo bumwubaka kandi bumufitiye akamaro. Imwe mu nzira ikoreshwa kugira ngo ubwo burere bugerweho ni ukurema ubushobozi mu mwana bwo kubasha kuganira no kumvikana n’abandi, kurinda amarangamatima ye, kwigira no kwikemurira ibibazo.

    Ubu bushobozi nta handi bwaturuka atari mu muryango uganira, ukosora uwakosheje utamuhutaje kandi wita kuri buri wese bitewe n’imyaka n’ibyo akeneye muri icyo cyiciro arimo.

    “Igihe kirageze ngo hashyirweho uburezi bufite uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda wunze ubumwe kandi ufatanya kugira ngo ugere ku mibereho myiza ya buri wese”

    Kugira ngo iyi ntumbero tuyigereho, umuryango Nyarwanda urasabwa guhuza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ n’uburere buboneye aho umuryango muto (ababyeyi n’abana) ubasha kuganira ku mateka wisanzuye, ukavugisha ukuri, ugashingira ku muco n’indangagaciro z’Abanyarwanda; ugasoza wemeranyije ku nshingano zo kurerera no gukorera u Rwanda.

    Ibi bizafasha abana gusobanukirwa bakiri bato ko n’ubwo abantu bagira ibyo batumvikanaho, cyangwa badahuriyeho bitagomba kubatanya cyane cyane nk’abantu basangiye igihugu, ururimi, umuco n’icyerekezo.

    “Umuryango utaganiriye urazima!”. Nk’ababyeyi dukwiye kwiyegereza abana, tukongera umwanya wo kuganira na bo, aho batorezwaga “Ingengabitekerezo y’ivangura ku ishyiga”, hagasimbuzwa “indangagaciro zubaka ubumwe” maze umuryango ukaba umusemburo nyawo wa “Ndi Umunyarwanda” duhereye iwacu mu rugo.

    Igitekerezo-ngenga cya “Ndi Umunyarwanda”, gikwiye kuba ubuzima bw’abagize umuryango bwa buri munsi, kubana neza n’abandi, kubaha isano bafitanye ry’Ubunyarwanda, birinda gukomeretsanya, ahubwo bafashanya mu rugendo rwo gukira ibikomere byasizwe n’amateka dusangiye nk’Abanyarwanda.

    Ese hari uwasubiza ibihe inyuma ngo ibyadutanije kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bihinduke inzozi tutabana nazo buri munsi? Ese nk’abakuru babonye ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uwuhe murage twaha abato? Twe tuzi neza ko nta cyiza cy’urwango no kudashyira hamwe! Ese iki gihugu ko ari icyacu twese nk’Abanyarwanda, twirenge turahire ko hari Abanyarwanda bakirushaho abandi uburenganzira, bityo bakaba bakibamo bonyine?

    Reka nkabye inzozi! Isano muzi y’Ubunyarwanda izaduhame, gukunda igihugu no kugiteza imbere bibe umurage duha abato maze abakurambere batetse Ijabo, baterwe ishema n’uko u Rwanda rwemye kandi buri Munyarwanda, umuto, umukuru, uri ku butaka bw’u Rwanda n’utuye hanze yarwo… twese turajwe ishinga no guteza imbere igihugu cyacu, twubaka umuryango mwiza, uzira amacakubiri n’urwango !

    Twese duterwe ishema no gutoza abato bacu Ubunyarwanda!


    source : https://ift.tt/3FHCqBd

  • Bagirishya Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bagirishya Jean de Dieu
    Bagirishya Jean de Dieu

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Kabiri rwasomye urubanza ruregwamo Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, aho ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano mu gikombe cya Afurika cy’abagore muri Volleyball giheruka kubera mu Rwanda.

    Urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga imyaka ibiri Jado Castar wari wemeye ibyaha aregwa.


    source : https://ift.tt/3lDwFN4

  • Nyagatare: Ibyaha byaragabanutse, benshi mu babikora barafatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meya Mushabe yibukije abaturage ba Gishororo mu Murenge wa Mukama ko isuku ari ingenzi
    Meya Mushabe yibukije abaturage ba Gishororo mu Murenge wa Mukama ko isuku ari ingenzi

    Yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bukazarangira ku wa 31 Ukwakira 2021.

    Meya Mushabe avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kugira urugo muri buri mudugudu rusukuye kandi rutekanye ndetse ruteye imbere.

    Ati “Tugamije kugira umudugudu utekanye, uteye imbere kandi ufite n’isuku. Burya abantu iyo bafite isuku baba bakeye, ntabwo abantu bagira isuku bafite ibibazo by’amakimbirane mu ngo.”

    Ibikorwa bizakorwa harimo gukurungira amazu, kugira ubwiherero bwubakiye neza, kugira ubusitani bw’urugo n’ibindi.

    Ubu bukangurambaga ariko buje bwunganira ubwatangijwe muri Mata 2021, bujyanye no kugira umudugudu utarangwamo icyaha.

    Meya Mushabe n’ubwo nta mibare atangaza avuga ko kuva ubu bukangurambaga bwatangira, ibyaha byagiye bigabanuka mu midugudu, cyane cyane iby’ubujura.

    Avuga ko igikomeye ari uko na noneho abakora ibyaha basigaye bafatwa mu gihe mbere babikoraga ntibagaragare ngo babiryozwe.

    Agira ati “Ubundi bwo abantu bakoraga ibyaha, bakiba ntibanafatwe cyangwa kubafata bikagorana. Ariko ubu ikibazo cyose iyo kivutse haboneka abakijyamo, ukabona abaturage bahagurutse, ukabona n’abayobozi bahagurutse. Ibyo rero twumva imyumvire y’abaturage yarazamutse mu guhashya abanyabyaha.”

    Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bufite insanganyamatsiko igira iti “Umudugudu utekanye, uteye imbere kandi ufite isuku.”


    source : https://ift.tt/3DyyBfR

  • Perezida Kagame yasubije abashaka ko Rusesabagina arekurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho tariki 12 Ukwakira 2021 ubwo yarimo atanga ikiganiro mu Nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar. Yasubizaga ikibazo cy’abavuga ko Rusesabagina yagombye kurekurwa, kandi birengagije inzirakarengane zazize ibikorwa bye by’iterabwoba.

    Perezida Kagame yagize ati “Abantu batumye Rusesabagina aba icyamamare, bagomba gukora ku buryo bamubona yafunguwe, birengagije ibyo yakoze byose, batanitaye ku nzirakarengane z’ibikorwa bye cyangwa se iby’abo bareganwa ”.

    Ati “Aha rero ni ho hazamo igice gikomeye, aho abakomeye bavuga bati, uko byagenda kose, icya mbere ni uko , uyu mugabo ni twe twamugize icyamamare” .

    Perezida Kagame yavuze ko abo banenga u Rwanda, bagendeye ku bya Rusesabagina, bataba bitaye ku byo yakoze, kuko ntibibareba.

    Yagize ati “Hari abumva ko agomba gufungurwa, kuko afite aho atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, cyangwa se kuko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ”.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihugu bibiri byagiye bibona amakuru ajyanye n’ifatwa rya Rusesabagina ndetse n’iburanishwa rye.

    Kagame Paul
    Kagame Paul

    Yagize ati “Urwego rw’ubutabera rw’u Bubiligi ndetse n’urwa Leta zunze ubumwe za Amerika, zizi ibyo bikorwa. Twabasangizaga buri kintu, mu myaka ijya kugera ku icumi. Ubwo rero, nta n’ubwo bashobora kuvuga ko batabizi. Ni nk’aho bavuga gusa bati, oya reka dufunge buri kintu, twiyibagize ibi byose. Turashaka ko uyu muntu [Rusesabagina] arekurwa. Imiryango (organizations) ituruka muri ibyo bihugu irakomeye, ariko ntekereza ko tugomba kwita ku mutekano w’abantu bacu na wo, kandi tuzabikora mu buryo bwubahirije amategeko”.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kurangara ku byerekeye umutekano w’ ubuzima bw’abaturage barwo.

    Yagize ati “Bashobora gukomeza bakavuga ku bya ‘Hollywood’ ariko bishyiramo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu bufite agaciro kuri twe, nk’uko ubuzima bufite agaciro ku Bubiligi, Leta zunze ubumwe za Amerika n’undi wese”.

    Rusesabagina yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 muri gereza, mu mwanzuro w’urukiko wasomwe tariki 20 Nzeri 2021, ku rubanza rwerekeye ibikorwa by’iterabwoba. Rusesabagina yaburanishijwe hamwe n’abandi bantu 20 bose bahoze muri FLN, uyu ukaba ari umutwe w’ingabo zishamikiye ku ishyaka rya Rusesabagina ryitwa MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique).


    source : https://ift.tt/3BI2YQo

  • Umunyamakuru Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka 2 #rwanda #RwOT

    Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda akaba n’umunyamakuru w’imikino Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] yakatiwe imyaka 2 kubera gukoresha impapuro mpimbano.

    Tariki ya 20 Nzeri nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Jado Castar kubera gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze.

    Izi mpapuro mpimbano bivugwa Castar yakoze, harimo guhimba email mu izina rya federasiyo ya Volleyball ya Brazil kugira ngo hazanwe abakinnyi bazaza gukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball.

    Jado Castar wemeraga ibyaha aregwa, tariki 8 Ukwakira 2021 nibwo yatangiye kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa, urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

    Uyu munsi tariki ya 13 Ukwakira 2021 nibwo basomye urubanza rwe maze Urukiko rumukatira gufungwa imyaka 2 y’igifungo kidasubitswe ariko akaba yemerewe kujurira.

    Yatawe muri yombi nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball isezerewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda (muri Nzeri) kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil aho bivugwa ko babonye ubwenegihugu mu buryo butari bwo.

    Byatumye irushanwa rihagarara iminsi hafi itatu, aho u Rwanda rwavugaga ko rurengana, federasiyo mpuzanahanga y’umukino wa Volleyball (FIVB) itegeka ko rikomeza u Rwanda rutarimo n’aba bakinnyi bagahanwa ndetse n’abayobozi ba FRVB batarimo, ariko u Rwanda narwo ruvuga ritakomeza rutarimo bityo nirutemererwa gukina ridakomeza, gusa byaje kurangira rikomeje.

    Jado Castar bivugwa ko ari we wari mu nshingano zo gukurikirana ibyangombwa byo kugira ngo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes baze gukinira u Rwanda, ni mu gihe nyuma byagaragaye ko harimo abakiniye ibindi bihugu.

    Jado Castar yakatiwe imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-jado-castar-yakatiwe-imyaka-2

  • Umuhanzi Platini P yavuze impamvu yasuye Interpol n’igisobanuro cya 'Badge’ yahawe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda urimo kubarizwa mu gihugu cya Nigeria mu kwamamaza indirimbo ye nshya yitwa Shumuleta, Nemeye Platini, yasuye Polisi Mpuzamahanga ikorera muri iki gihugu(Interpol) ndetse imuha 'badge'(Ikirango) ku buryo ntawamuhutaza ayifite.

    Nyuma yo gusinyana na masezerano n’ikigo cya One Percent International Management cyo muri Nigeria kizajya kimufasha mu muziki we, Platini yasubiye muri iki gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi aho iki kigo kirimo kumufasha kuzenguruka ibitangazamakuru bitandukanye amenyekanisha indirimbo ye aheruka gusohora yitwa 'Shumuleta’.

    Muri iki gihugu akaba yaragize amahirwe yo gusura polisi mpuzamahanga(Interpol) ishami rya Nigeria, akaba yabwiye ISIMBI ko impamvu yatumye ayisura ari uko iyo ugeze ahantu uba ukwiye gusura inzego z’umutekano.

    Ati 'intego yo kubonana nabo byari ugusurana nta kindi kuko ni umuco iyo ugeze ahantu inzego z’umutekano ubonye urazisura.'

    Avuga yahawe badge(ikirango) nk’ikimenyetso cyo kumushimira ko yabasuye ariko ikaba ifite ubushobozi bwo kuba yamurindira umutekano.

    Ati 'bampaye badge(ikirango) yo kunshimira ko nabasuye ariko iyo badge ivuga ko mfite uburenganzira busesuye bwo kudahutazwa, bivuze ko umutekano wanjye wuzuye, umuntu wese nayereka yamenya ko nahuye n’ubuyobozi bw’umutekano, nemerewe gutembera, ikindi iriya badge imfasha kuba nagira ikibazo bakampa ubufasha bwihuse.'

    Platini kandi yavuze ko uru ruzinduko rwari no mu rwego rwo gushyira ibihangano bye mu maboko ya Interpol kuko ari yo ifite mu nshingano ibintu bijyanye na 'Copyright’ ku buryo igihangano cy’umuhanzi kitakwibwa.

    Ati 'Ikindi ugomba kumenya ni uko copyright ziba mu nshinano zabo, ziba mu nshingano za Interpol, igihangano cyawe kirakurikiranwa hirya no hino ku Isi, gishobora kuba kitakibwa kuko kiba kiri mu maboko ya Interpol, hano ibihangano rero harimo no kubibashyira mu biganza.'

    Nta gihindutse ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira nibwo Platini azagaruka mu Rwanda, aho azasubirayo mu Gushyingo 2021 yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Afrima azanaririmbamo.

    Platini yahawe ikirango n’umuyobozi wungirije wa Interpol kizanamufasha mu buryo bwo kumurindira umutekano

    Umuyobozi wa wa One Percent International Management(iburyo) ari kumwe n’umuyobozi wungirije wa Interpol muri Nigeria

    Umuyobozi wungirije wa Interpol muri Nigeria, AIG. Garba Umar

    Arimo kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye amenyekanisha indirimbo ye ‘Shumuleta’

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-platini-p-yavuze-impamvu-yasuye-interpol-n-igisobanuro-cya-badge-yahawe

  • Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri #rwanda #RwOT

    Bagirishya Jean de Dieu usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yahamijwe iki cyaha nyuma y’uko yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021.

    Icyo gihe yagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Umunyamategeko Maurice Munyentwari avuga ko icyaha Castar yari akurikiranyweho kiri mu byaha bikomeje kuko gihanishwa igifungo cy’imyaka 5 kuzamura.

    Amategeko agena ko gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa hifashishijwe ingingo ya 276 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw

    Munyentwari avuga ko kuba rero ngo Castar yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ngo urukiko rwaba rwamworohereje.

    Agira ati 'Ubundi umucamanza arebera hagati y’imyaka 5-7, bamushyiriyemo imiyaga kuko ubundi yari gukatirwa nk’itanu kuko niyo mike.'

    Gukatirwa iyo ibiri, Munyentwari avuga ko bishobora guterwa nuko uregwa yorohereje ubutabera ntabugore, cyangwa yarumvikanye n’ubushinjacyaha, ikindi ni uko ari inshuro ya mbere umuntu akatirwa.

    Icyaha Jado Castar yari akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël, ari mu bahamagajwe na RIB, ariko we yahise ataha.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Jado-Castar-yakatiwe-gufungwa-imyaka-ibiri

  • Itunda ko ryabujijwe kandi ariryo riryoha- DavisD agarutse mu ndirimbo y’amashusho adasanzwe #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wari uherutse gushyira hanze indirimbo nka Itara, Pose, Bon, Ifarasi zose zakunzwe cyane kubera amashusho yazo agaragaramo abakobwa b’ibizungerezi ndetse n’amagambo azigize adakunze kuvugwaho rumwe, ubu yasohoye iyi Eva ifite amashusho meza.

    Ni amashusho yakorewe hanze y’u Rwanda, akaba anogeye ijisho akagira agashya k’abakobwa batagira uko basa yaba isura ndetse n’ikimero.

    Bivugwa ko aba bakobwa barimo umwe wo muri Colombia n’undi wo muri Espagne aho bagaragara bakaraga ikimero bambaye imyambaro y’imbere gusa.

    Atangira agira ati 'Itunda ko ryabujijwe kandi ari na ryo riryoha bashaka kukwiharira nubwo mfite na wifi…ndumva meze nka malayika mu gitanda ni maraya…'

    Indirimbo za Davis D zikunze kuvugwaho kuba zirimo amagambo y’ibishegu ariko mu buryo buzimije aho we yagiye ahakana ibi ashinjwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Itunda-ko-ryabujijwe-kandi-ariryo-riryoha-DavisD-agarutse-mu-ndirimbo-y-amashusho-adasanzwe

  • Abasaga ibihumbi 18 bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda bamaze kwigishwa imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarangiza imyuga bahoze mu mashyamba ya Congo bahabwa ibikoresho byo gutangira ubuzima bw
    Abarangiza imyuga bahoze mu mashyamba ya Congo bahabwa ibikoresho byo gutangira ubuzima bw’imyuga

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, atangaza ko kwigisha abahoze mu mashyamba ya Congo ari uburyo bwo kubafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kabone n’ubwo hari bamwe muri bo batashye ku ngufu.

    Avuga ko icy’ingenzi ari uko Umunyarwana wese aho ari anyurwa no kuba igihugu kimwitayeho kuko n’ubundi Komisiyo inshingano zayo ari uko abahoze mu ngabo bagira ubuzima bwiza, agahamya ko kurangiza kwiga imyuga n’ubumenyingiro bifite aho byerekeza ubuzima bw’abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda.

    Agira ati ‘Muri aba harimo abakuwe mu mashyamba ya Congo ku ngufu badafite ubushake bwo gutaha, ariko na bo bakeneye kubaho bakagira n’uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange, ni yo mpamvu tubigisha imyuga ku bakiri bato kugira ngo babashe kwiteza imbere”.

    Mu batashye bava mu mashyamba ya Congo baheruka kurangiza kwiga imyuga barimo abagore basaga 100 n’abagabo basaga 140, bize ibijyanye no gusudira, kubaka, kudoda, gutunganya imisatsi n’ubwiza no guteka, bakaba barakiriwe mu mashuri makuru y’ubumenyingiro (IPRC) mu mashami hirya no hino mu Gihugu.

    Abana bavukiye mu mashyamba ya Congo barangije mu bigo byigisha imyuga n
    Abana bavukiye mu mashyamba ya Congo barangije mu bigo byigisha imyuga n’ubumienyi ngiro

    Niwegisubizo w’imyaka 21 y’amavuko, umwe mu bana bavukiye mu mashyamba ya Congo urangije kwiga gusudira avuga ko yavukiye muri ayo mashyamba ntabashe kujya ku ishuri akaba ashimira Leta y’u Rwanda yabafashije kwiga no guhabwa ibikoresho byo gutangira akazi.

    Agira ati “Gusudira ni umwuga nkunda nsanga uzamfasha kwiteza imbere kuko nta yandi mahirwe yo kwiga nigeze ngira kuko ubuzima bwacu mu mashyamba ya Congo kwari ukwirirwa duhunga amasasu gusa. Nishimiye kuba mu gihugu gifite umutekano kandi ndumva nzakora nkiteza imbere”.

    Mugenzi we witwa Ingabire Ernestine w’imyaka 18 urangije kwiga ubudozi, avuga ko mu mahirwe ya mbere agize mu buzima ari ugukandagira mu ishuri kandi akaba yaritaweho akabasha kurangiza no guhabwa ibikoresho bizamufasha kujya ku isoko ry’umurimo.

    Agira ati “Umwuga nize uzamfasha kubaho mu buzima butandukanye n’ubwo nabayeho mu mashyamba ya Congo ubu ntabwo nkigiye ku muhanda gusabiriza, ndashimira Leta y’u Rwanda n’abayobozi b’Igihugu uko batwitayeho tukaba turangije amasomo”.

    Usibye kuba abataha bava mu mashyamba ya Congo bigishwa imyuga, hari n’abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe bagahabwa imirimo ijyanye no gucunga umutekano, abatishoboye bagafashwa gutangira ubuzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda.

    Perezida wa NURD avuga ko abana b
    Perezida wa NURD avuga ko abana b’Abanyarwanda aho bari hose bakeneye kugira igihugu kibakunda

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, asaba abamaze kurangiza kwiga imyuga guharanira kuba Abanyarwanda bagafatanya n’abandi mu bikorwa biteza imbere igihugu.

    Agira ati “Icyo mugomba kwiyumvamo bwa mbere ni Ubunyarwanda kugira ngo mubashe gukora mwiteze imbere mukorere n’igihugu cyanyu, kuko hari umwanya munini mwataye muri ayo mashyamba ya Congo ntacyo mwikorera”.

    Asezeranya abamaze gutaha ko Leta izakomeza kubaba hafi kandi ko bakwiye gukomeza gushishikariza bagenzi babo bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha mu rwababyaye kuko igihugu gikeneye imbaraga zabo ngo bafatanye n’abandi mu iterambere.


    source : https://ift.tt/30n6Dp3

  • Mugwaneza yazanye ishuri rya muzika rifite umwihariko kandi rizafasha abatari bake #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abana biga muzika bakaniga gukina kimwe mu bikoresho byawo bibafasha kuba intyoza mu bijyanye no gusoma, kwandika ururimi no kumenya imibare.

    Si ibi byonyine kuko umuziki ufasha umwana gusabana n’abandi, kuyobora amarangamutima ye, kugaragaza ibyiyumviro bye ndetse bikanamufasha guha ingufu ubwonko bwibutsa.

    Umuziki wongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwiza kandi bworoshye, wongera umunezero n’umutuzo, ugabanya guhangayika no kwiheba, ugabanya uburibwe, gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza, kugabanya umuvuduko w’amaraso n’ibindi byinshi.

    Ni muri urwo rwego, Mugwaneza Jean Marie Vianney yafunguye ishuri ry’umuziki rigenewe abana yise 'Elite Academy of Music’ rifite icyicaro muri Centre Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko yagize igitekerezo cyo gufungura iri shuri nyuma y’igihe kinini yamaze yigisha abantu umuziki no gucuranga ariko abasanga aho batuye.

    Ati 'Nahisemo kugira ishuri kugira ngo mbikore kinyamwuga kandi n’abandi bose babyifuza bansange ku ishuri.'

    Ishuri ritanga amasomo yo gucuranga piano mu buryo bw’umwimere ndetse n’ubugezweho, hakiyongeraho guhabwa ubumenyi bwimbitse bwa muzika ndetse no kugorora ijwi.

    Mugwaneza avuga ko iri shuri ryigisha abantu muzika ryibanze ku bana bafite nibura kuva ku myaka 8, ariko n’abakuru barigana kuko abanyeshuri basimburana mu masaha yo kwiga hagendewe ku cyiciro cy’imyaka n’amasaha yo kwigamo umunyeshuri ahitamo igihe yiyandikisha.

    Yakomeje avuga ko mu rwego rwo korohereza abagana ishuri kubona umwanya uhagije wo kwiga, gahunda y’amasomo iba muri ‘Weekend’, aho umunyeshuri ahitamo amasaha abiri azajya abonekeraho, akanashaka isaha imwe mu mibyizi nimugoroba aho ajya ku ishuri abarimu bakagenzura ko yakoze neza ibyo aba yatahanye nk’umukoro.

    Abanyeshuri biga muri iri shuri basabwa kugira nibura piano mu rugo kugira ngo babashe gukora imyitozo no gusubira mu byo bize, nibura iminota 15 buri munsi.

    Abadafite ubushobozi bwo guhita bagura piano, bafashwa gukorera imyitozo ku ishuri, ndetse n’abifuza kuzigura bafashwa kubona inziza zikwiye kandi zidahenze.

    Mugwaneza Jean Marie Vianney washinze iri shuri, avuga ko 'rizaba ahantu heza ho gukura ubumenyi bwa muziki ndetse no gusangiza abandi binyuze mu kuririmba no gucuranga.'

    Mu gihe cy’amezi 12 umunyeshuri witabiriye neza asoza amasomo agahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rw’umucuranzi wa piano wo ku rwego rwa kabiri (Grade 2 piano player) hiyongereyeho imyitozo ngororamajwi, ubumenyi bwo kwandika no gusoma muzika.

    Mugwaneza Jean Marie Vianney washinze iri shuri

    Biga amajwi n’amanota

    Si abana gusa ahubwo n’abantu bakuru barigishwa

    Bahabwa n’umwanya wo kwitoza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mugwaneza-yazanye-ishuri-rya-muzika-rifite-umwihariko-kandi-rizafasha-abatari-bake