Category: Uncategorized

  • Burera: Umugore yataye umugabo we amuziza ko babyaye umwana ufite ubumuga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko kuri ubu asaba ubuyobozi n'abagiraneza kumufasha kwita kuri uwo mwana dore ko ngo ubushobozi bwamushiranye avuza uwo mwana ndetse n'ubuyobozi yitabaje butagize icyo bumufasha mu myaka 10 uyu mwana amaze avutse.

    Yagize ati “Uyu mwana namubyaye afite ikibazo cy'ubumuga nanjye ntazi aho cyaturutse.Umugore yaramuntanye aramunjugunyira.Nagurishije ibyo nari mfite byose kugira ngo mvuze uyu mwana kugeza ubwo bamuhaye ikarita ariko nta kintu leta yigeze imufasha kandi numva kuri Radio ngo abandi babahaye ibi n'ibi.

    Nkurikije ibyo numva bakorera abandi,naratereranwe kandi nta bushobozi mfite n'ikindi arya cyane.Arya ibiryo byinshi kandi ntabwo nashobora kubibona.Ibyo twarya twese turi hano abirya wenyine,yarangiza akarira.

    Uyu mugabo yasabye abagiraneza kumufasha kubona ibitunga uyu mwana ndetse no anasaba kugenerwa ubufasha buhabwa abafite ubumuga burimo n'akagare kugira ngo amwiteho.

    Abaturanyi ba Nkurunziza bavuze ko uyu mwana abayeho mu buzima buteye agahinda ndetse ngo nta buvugizi akorerwa.Kugeza ubu ngo nta n'ubwisungane mu kwivuza afite.

    Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Cyanika,Ahobantegeye Venantia,yavuze ko nta bushobozi bafite bwo kwita kuri uyu mwana gusa ngo bagiye kumukorera ubuvugizi.

    Yagize ati “Yavukanye ubumuga bw'ingingo budakira,nta nubwo avuga.Icyo twasaba wenda nuko yajyanwa i Gatagara kuko umwana ufite ubumuga ntabwo yakura nk'usanzwe.

    Tuzamukorera ubuvugizi kuko ntabwo twavuga ngo yavurwa agakira.Ntabwo byashoboka.Ubwo tubimenye n'ugukora ubuvugizi…Turabwira nyirakuru azaze ku murenge.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/burera-umugore-yataye-umugabo-we-amuziza-ko-babyaye-umwana-ufite-ubumuga

  • Ubuhinde: Umugabo yafunzwe azira kwica umugore we amurishije inzoka y'inshira #rwanda #RwOT

    Sooraj Kumar yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma yuko umugore we Uthra apfuye yishwe no kurumwa n'inzoka.

    Polisi yatangiye gukora iperereza nyuma yuko umuryango we uvuze ko yishwe, uvuga ko Sooraj yari amaze igihe abajujubya kubera inkwano.

    Ku wa mbere, urukiko rwasanze ahamwa no kurekurira inzoka y'inshira ku gitanda ubwo Uthra yari asinziriye.

    Uwo mugore w'imyaka 25 yasanzwe yapfiriye mu nzu ye mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize.

    Umuryango we wagize amakenga kuko hari hashize ibyumweru Uthra arumwe n'inzoka y'impiri (yo mu bwoko buzwi nka Russell's viper). Yari arimo koroherwa kuri uko kurumwa n'iyo ya mbere ubwo iyo nshira yamurumaga.

    Polisi yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Sooraj ari we wari wihishe inyuma y'ayo magerageza yombi. Yanataye muri yombi umugabo wari wamufashije kubona izo nzoka – yaje kuba “umushinja” anafasha polisi mu iperereza.

    Nkuko bitangazwa na LiveLaw, urubuga rwandika ku mategeko rwo mu Buhinde, ibirego bya polisi byari ku mapaji 1,000 bisobanura umugambi wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa na Sooraj.

    Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ibyabaye ari “imbonekarimwe mu mbonekarimwe”, busaba ko uregwa ahanishwa igihano cy'urupfu.

    Umucamanza yemeye ko ibyabaye ari imbonekarimwe, akatira Sooraj gufungwa burundu kabiri, anamutegeka kuriha amande angana n'ama-rupee 500,000 (agera kuri miliyoni 6 mu mafaranga y'u Rwanda).

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ubuhinde-umugabo-yafunzwe-azira-kwica-umugore-we-amurishije-inzoka-y-inshira

  • Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Jado Castar unafatwa nk’umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

    Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

    Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

    Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

    Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

    source : https://ift.tt/3BEOHEa

  • Isubyo mu muhate w’amahanga wo kugeza mu butabera abakekwaho jenoside barimo Maj. Mpiranya – #rwanda #RwOT

    Uheruka koherezwa mu Rwanda ni Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Inkiko Gacaca. Yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Rurangwa yagaragaye mu bikorwa byinshi muri Jenoside, aho yagiye mu nama n’ibitero byaguyemo Abatutsi.

    Yahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica, icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi yakoze nk’uwari uhagarariye Interahamwe muri Segiteri ya Gisozi.

    Rurangwa yagejejwe mu Rwanda nyuma y’abandi barimo Venant Rutunga woherejwe n’ubutabera bw’u Buholandi muri Nyakanga 2021. Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bivugwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Rutunga yaje asanga abandi bagiye bohererezwa ubutabera bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye barimo Munyenyezi Béatrice washyikirijwe u Rwanda muri Mata 2021.

    Uyu mugore na we woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na bibiri byibasiye inyokomuntu.

    Uretse aba harimo n’abo ibihugu by’amahanga byagiye bifata ariko bigahitamo kubaburanisha, urugero ni nka Félicien Kabuga.

    Gufata Mpiranya biracyari agatereranzamba

    Nubwo amahanga akomeje gukora ibishoboka byose ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwe imbere y’ubutabera, umuntu yavuga ko hakiri icyuho kinini kuko ubushinjacyaha bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 1146 zisaba itabwa muri yombi ry’abagize uruhare muri Jenoside babyihishamo, mu gihe abamaze koherezwa mu gihugu ari 27.

    Muri aba bantu bataragezwa imbere y’ubutabera harimo na Protais Mpiranya, ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside.

    Mpiranya w’imyaka 60 y’amavuko, yahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvénal Habyarimana, akaba akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku batazi neza Mpiranya, uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1960, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

    Yize amashuri abanza muri aka gace avukamo, akomereza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ku Kigo cya Shyira, arangiriza ayisumbuye mu Ishuri rya Byimana.

    Mu 1979 ni bwo yinjiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ESM) afite imyaka 19 arirangizamo mu 1983 afite ipeti rya “Sous-Lieutenant”, ari na bwo yahise yoherezwa gukora muri Jandarumori.

    Yakoze imyitozo n’amahugurwa bitandukanye, yaba ayo mu Budage, mu Bufaransa n’ahandi ndetse agenda ahabwa inshingano zinyuranye kugeza mu 1991 ubwo yimurirwaga mu itsinda ry’abasirikare barinda Perezida.

    Icyo gihe iryo tsinda ryayoborwaga na Lt-Col. BEM Nkundiye Léonard, gusa biza kurangira mu 1993, Mpiranya amusimbuye kuri uwo mwanya.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni we wari uyoboye iryo tsinda ry’abasirikare barindaga Perezida ryahise rifata ubuyobozi nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana tariki ya 6 Mata 1994.

    Bimwe mu byo Mpiranya ashinjwa hamwe na bagenzi be ni ubwicanyi ndengakamere bakoreye abanyepolitiki bakomeye batavugaga rumwe na Leta mpotozi.

    Abanyeporitiki bahise bicwa harimo Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe hamwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Bishwe mu masaha make nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, igitero cyabishe kikaba cyari kiyobowe na Mpiranya ubwe, nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye.

    Mpiranya by’umwihariko aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abantu bashakishwaga kurusha abandi kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Inyuma ya Félicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

    Bombi bari barashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishimwe rya miliyoni 5$ (akabakaba miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ), ku muntu wese ushobora gutanga amakuru aganisha ku itabwa muri yombi ryabo.

    Mpiranya afatwa nk’umwe mu bantu batatu batorotse ubutabera mpuzamahanga igihe kinini hamwe na Kabuga ndetse na Bizimana Augustin, biherutse gutahurwa ko yapfuye muri Kanama 2000, aguye mu gace ka Pointe Noire muri Repubulika ya Congo-Brazaville.

    Uretse uruhare yagize mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mpiranya ni umwe mu bagize uruhare mu inozwa ry’uyu mugambi.

    Colonel Bagosora uherutse kugwa muri gereza, akimara gusubira i Kigali avuye Arusha no gutangaza ko agiye gutegura imperuka ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasirikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe na Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi.

    Iyi nama yanitabiriwe na Maj. Protais Mpiranya, Maj. Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando, bose bishyize hamwe bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita ’Amasasu’.

    Iri shyirahamwe ryayoborwaga na Bagosora ryabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasirikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo bari ibyitso by’Inkotanyi.

    Nyuma y’imyaka myinshi Leta ya Zimbabwe ihakana ko icumbikiye Mpiranya, muri Nzeri 2012 ni bwo yeruye yemeza ko ashobora kuba yihishe muri icyo gihugu.

    Bivugwa ko yahinduye imyirondoro ye ku buryo akoresha amazina atandukanye arimo Theophase Mahuku na James Kakule.

    Hari amakuru yagaragaje ko izina Kakule James ari ryo ryanditswe kuri Pasiporo No B 0511266 yahawe na Uganda mu mwaka wa 2005 ifite igihe k’imyaka 10.

    Icyo gihe byatangajwe ko Mpiranya yakoranaga n’abacuruzi bakomeye muri Zimbabwe n’umutwe wa FDLR yabereye umujyanama igihe kinini, ari na bo bamufashaga no gukorera ingendo mu bindi bihugu bya Afurika.

    Mpiranya akurikiranweho gutegura no gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gushyira mu bikorwa Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi byaha by’intambara, gusa kugeza ubu ntarashyikirizwa ubutabera.

    Maj Mpiranya Protais aracyashakishwa kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3mTXsnL

  • Nyabugogo : Coaster yakandagiye umutwe umugabo wari uyugamye munsi izuba ahita apfa #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu gikari cy’imwe muri station zicuruza ibikomoka kuri Peteroli ziri muri kariya gace ka Nyabugogo.

    Umwe mu bakunze kuba bari hariya i Nyabugogo wabonye iriya mpanuka, avuga ko ubusanzwe iyo umwe mu bakora hariya ananiwe ajya kwikinga akazuba munsi y’imodoka iba iparitse aho ariko bizeye ko itari buhaguruke.

    Uyu muturage avuga ko nyakwigendera na we ari ko byamugendekeye, ati 'Nkeka ko yatekereje ko imodoka yagiye munsi yapfuye itari buhaguruke, agwa agacuho, umushoferi w’iyi modoka agiye gutsimbura ntiyamenya ko munsi harimo umuntu agihaguruka amukandagira umutwe.'

    Umubiri wa nyakwigendera utahise umenyekana imyirondoro, wahise ujyanwa kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

    Inzego zirimo uw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’u Rwanda zihutiye kuhagera ndetse zikaba zahise zinata muri yombi umushoferi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Bamwe mu bamuzi bavuga ko nyakwigendera amazi igihe kinini akorera hariya Nyabugogo ku buryo ashobora kuba ahamaze nk’imyaka 10.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabugogo-Coaster-yakandagiye-umutwe-umugabo-wari-uyugamye-munsi-izuba-ahita-apfa

  • Humura ntuzapfa udasohorejwe amasezerano niba koko yaravuye ku Mana-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry’Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we. Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w’Umwami Imana. Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk’uko umuhango w’amategeko wari uri, Simiyoni aramuterura ashima Imana ati 'Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze, Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, Ako witeguye mu maso y’abantu bose, Kuba umucyo uvira amahanga, No kuba ubwiza bw’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli.' Luka 2:25-32

    Abantu benshi binubira amasezerano yatinze gusohora, abantu benshi bababajwe n’amasezerano yatinze gusohora. Ariko niba ayo masezerano yaravuye ku Mana koko akaba ari yo yavuganye nawe, atari abantu bayakwihereye, cyangwa utarabyibwiye ukaba warabisomye mu ijambo ry’Imana akaba ari Umwuka Wera wavuganye nawe ariyo Rema yawe, nagira ngo nkubwire ko utazapfa utabonye amasezerano y’Umwami Mana. Isezerano ritinze rihesha nyiraryo kurama, ntabwo wapfa utabonye amasezerano, ibyaribyo byose uzapfa Imana yarayasohoje aho byanyura hose.

    Muri iki gihe abantu benshi baba baranze Imana bakanga n’ababahanuriye![Mu bantu bagira ibibazo byinshi abahanuzi barimo] kubera ko umuhanuzi ahagarara kuri uyu musozi akareba kuri uyu musozi wo hakurya, akavuga ngo: Imana iguhaye umwana, inzu, akazi, ikuzamuye mu ntera,…Hagati aho wowe kugira ngo uzagere kuri wa musozi wo hakurya, ubanza kunyura mu gikombe! Aho hantu iyo ugeze mu gikombe, ntabwo uba ukireba kuri wa musozi hejuru bimwe umuhanuzi yakubwiye ntabwo uba ukibireba. Nibwo umuririmbyi yaririmbye ngo' Iyo inzira itagaragara hakaba mu kabwibwi'

    Hari ubwo inzira itagaragara rwose, ukibaza ngo bizanyura he? Kandi Imana na yo iyo ivuga ikubwira ibintu bikomeye. Ujya gusenga ngo Imana iguhe ibiryo , igahita ikubwira ko ikubakiye urugo, kandi mu by’ukuri si cyo kihutirwaga. Imana ikakubwira iby’ihutirwa!

    Kugira ngo ugere ku masezerano Imana ibanza kukwigisha

    Kubera iki Imana ibanza kudutoza, ikatwigisha? Ni ukugira ngo nugera kuri ya masezerano utazaramya ibyo Imana iguhaye, ahubwo ukaramya Imana ibitanga. Izo mpungenge Imana irazihorana, yaravuze ngo' Nimumara kurya mu kabyibuha, mukubaka amazu mukayabamo, mukarya mukabyibuha, mugahinga imyerezi muzirinde ntimuzibagirwe Imana yabatungiye mu butayu imyaka 40'

    None se, ntabwo uzi ko umuntu yibagirwa vuba? Iyo umuntu amaze iminsi 2 ashonje yakwemeza ko kuva yavuka atari yarya! Uzi ko Abisiraheli batangiye kwibagirirwa mu butayu bataragera n’aho bagiye? Niko umuntu ateye, iyo anyuze mu bibazo akabivamo bigera aho umubiri wongera ukamenyera bikaba ubuzima busanzwe. None se ntidufite abantu bagiriwe neza bavuye ahantu mu cyaro ahantu mu buzima buteye ubwoba, ariko ubu nyuma yuko Imana ibagiriye neza abenshi ntibasambana? Abenshi ntibabonye umujyi bati 'Ibyo tutariye byose tugomba guhera ku murongo’. Abenshi ntibaburiye Imana umwanya kandi kera barasengaga ku manywa na nijoro? Abo Imana yahaye amata si bo bayimye amatwi? Umuntu yibagirwa vuba!

    Simiyoni yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera ko atazapfa atabonye Umwami Mana

    Yesu yavutse Simiyoni ashaje, ariko yahise avuga ngo'Sezerera umugaragu wawe amahoro'. Abantu benshi iki kibazo baragifite: Aravuga ati ubundi Izangirira neza ryari ndi umukobwa nkwije 32-35, izangirira neza ntakibyara? Ubu izampa ibiryo ntakibasha kuryoherwa? Ubu izampa imodoka umugongo waracitse? Ibyo, ni wowe ubivuga! Uzi ko Imana iza mu mutima w’umuntu igakuramo umubabaro, ukamera nk’uwishimye ubuzima bwose. Amasezerano apfa kuba asohoye gusa, uzamera nka Simiyoni uvuge ngo' Noneho sezerera umugaragu wawe amahoro, kuko amaso yanjye abonye agakiza k’Abisiraheli' Ibyo Imana izabikora.

    Dore aho ukwiye gutinda

    Ukwiye gutinda mukwemera kwigishwa n’Imana, kuko ibanza kugutyaza(Ibanza kugutoza): Ntiyaguha amafaranga itaguhaye ubutware hejuru yayo, ntiyaguha icyubahiro itaguhaye imbaraga zo kubanza kugitegeka kuko wakiramya, cyangwa se ukifuza ko abantu bagusenga. Ntabwo Imana yakuzamura mu ntera utaratozwa uko uzazamura abandi, Imana ntiyapfa kuguha abana utazi uburyo uzabakira. Niba utari umwizerwa ku giti cyawe, ngo ube ufite ikinyabupfura mu kubaho kwawe, abana bawe uzabafata gute? Niyo mpamvu Imana ibanza kudutoza.

    Aha rero ni ho Bibiliya ivuga ngo' Umugisha Uwiteka atanga nta mubabaro yongeraho'. Abantu benshi kuko batatojwe, imigisha niyo ibagushije! Hari abantu babanye neza mu migisha bakennye ariko umugisha umaze kuza bagatandukana. Kubera ko batatojwe uko bakwiye kwitwara mu migisha, ni cyo kimwe n’abantu bazi kuba mu bukire ariko mu bukene bikabananira.

    Amasezerano yawe niba warayahawe n’Imana, ntabwo uzapfa utayabonye. Isezerano ritinze ryaravuye ku Mana rihesha nyiraryo kurama.

    Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kuri Agakiza Tv. Iyi nyigisho yose wayireba hano.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Humura-ntuzapfa-udasohorejwe-amasezerano-niba-koko-yaravuye-ku-Mana-Pst-Desire.html

  • Amajyaruguru: Bitabiriye ari benshi gufata urukingo rwa COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe urukingo rwa AstraZeneca
    Bahawe urukingo rwa AstraZeneca

    Ni mu gihe uturere nka Musanze, Burera na Gicumbi ari rwo twahawe inkingo nyinshi, aho buri karere kahawe izisaga ibihumbi 58, mu gihe Rulindo na Gakenke, buri karere kahawe izibarirwa mu bihumbi bine.

    Impamvu uturere twa Gicumbi na Burera twahawe inkingo nyinshi ngo ni uko twegereye umupaka, Akarere ka Musanze na ko kakaba kahawe inkingo nyinshi kubera ko ngo kakira ba mukerarugendo benshi.

    Ubwo Kigali Today yageraga kuri Sitade Ubworoherane no mu bigo nderabuzima binyuranye mu Karere ka Musanze, hari imbaga y’abaturage mu byiciro binyuranye bari baje gufata urukingo, ku buryo Sitade Ubworoherane yari yakubise yuzuye, Urubyiruko rw’abakorerabushake n’izindi nzego bakora akazi gakomeye mu kubafasha guhana intera hirindwa COVID-19.

    Bashyizwe ku murongo birinda ko hari abaza nyuma bagashaka gutanga abandi
    Bashyizwe ku murongo birinda ko hari abaza nyuma bagashaka gutanga abandi

    Abo baturage, bavuga ko barenze imyumvire bari bafite, ubwo inkingo za mbere zageraga mu Rwanda bakagira ugushidikanya.

    Umwe mu bari baje gufata urukingo ati “Twamenye neza ko urukingo ari ubuzima, iki cyorezo cyadukozeho bihagije, ntiwakumva ko bazanye urukingo ngo ucikanwe, mbere twari dufite imyumvire ko urwo rukingo rwatugiraho ingaruka, ariko twagiye tujijukirwa ibyarwo”.

    Undi ati “Urukingo nduhawe ndukeneye kuko COVID-19 yaratwigishije. Turashimira Leta ikomeje kudushakira inkingo nyinshi, umunsi abantu bose bazaba bakingiwe COVID-19, ntizabona aho imenera kuko tuzaba dufite ubudahangarwa duhangane na yo”.

    Dr Mpezamihigo Noel, Umuhuzabikorwa wa gahunda zo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Musanze, yashimiye abaturage uburyo bamaze gusobanukirwa neza ububi bw’icyorezo cya COVID-19, bitabira gahunda yo guhabwa urukingo, avuga ko inkingo ibihumbi 58,400 Akarere ka Musanze kakiriye zizafasha umubare munini w’abaturage.

    Abaganga bari biteguye kwakira abaturage babagana
    Abaganga bari biteguye kwakira abaturage babagana

    Yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage bamaze gufata inkingo, bukomeje kugabanya umubare w’abandura COVID-19 muri ako karere ku buryo bugaragara.

    Ati “Nk’ubu ejobundi mu Karere kose, twapimye abantu barenga ibihumbi bibiri dusanga abanduye COVID-19 ari batanu gusa, ubwandu bw’abantu batanu mu bihumbi bibiri twapimye, birerekana ko ubwandu buri kugabanuka, kuko mu minsi ishize mu bitaro twari dufite abarwayi ba COVID-19 bagera kuri 40, ariko uyu munsi dufite batanu gusa kandi batarembye cyane. Icyizere kirahari, izi ngamba zo gukingira ziragabanya ubwandu bwa COVID-19 cyane”.

    Dr Mpezamihigo, arasaba abaturage kwirinda kwirara bumva ko kuba ubwandu bugabanuka, cyangwa se kuba bari gukingirwa bivuze ko COVID-19 yarangiye, abibutsa ko igihari kandi icyica, ari na ho ahera abasaba kwirinda, bakurikiza ingamba bahawe zo kuyirinda.

    Abaturage bose barengeje imyaka 30 bakaba basabwa kugana ibigo nderabuzima bibegereye, mu rwego rwo kudacikanwa n’urwo rukingo rwa COVID-19.

    Abakingiwe ni abarengeje imyaka 30, bari bitabiriye ari benshi
    Abakingiwe ni abarengeje imyaka 30, bari bitabiriye ari benshi


    source : https://ift.tt/3v5TY5c

  • Ba ‘Mutima w’urugo’ muri Kicukiro bambariye kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore muri Kicukiro bakora umukino w
    Abagore muri Kicukiro bakora umukino w’uburyo bazarwanya Covid-19 muri karitiye iwabo

    Abo bagore bavuga ko iyo gahunda bazayibangikanya n’ibyo basanzwe bakora buri munsi, mu rwego rwo gufasha Umurenge wabo kuzatsinda amarushanwa yo kurwanya Covid-19, yitabiriwe n’imirenge igize Umujyi wa Kigali.

    Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Twayigize Marie-Jeanne, avuga ko bambaye ama ‘jilets’ kugira ngo bajye bajya mu muganda no mu mashuri kwibutsa abamaze kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Twayigize yagize ati “Abantu benshi bazi ko Covid-19 yarangiye, muri ino minsi barimo kugaragaza kwirara kandi iyo twiraye ni bwo igaruka. Ba mutima w’urugo nk’abafite umuryango mu biganza byacu, twiyemeje kwibutsa abantu ibyo bagomba gukora”.

    Nyirakanani Immaculée ucuruza mu isoko rya Kicukiro, na we avuga ko bazafatanya n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake gusaba abantu guhana intera, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza no kwirinda guhoberana cyangwa guhana ibiganza.

    Bambaye amajile bazakoresha mu bukangurambaga
    Bambaye amajile bazakoresha mu bukangurambaga

    Umunyambanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, avuga ko ba mutima w’Urugo bagomba no kuzenguruka mu masibo yose agize uwo murenge, bagenzura uko ingamba zo kurwanya Covid-19 zubahirizwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, na we asaba ko ahahurira abantu benshi hose ubu ari bwo hakeneye abafashamyumvire mu kurwanya Covid-19, kugira ngo imibare y’abandura itongera kuzamuka.

    Umutesi akomeza agira ati “Indi gahunda yo kurwanya Covid-19 mu buryo burambye ni iyo kwikingiza”.

    Umutesi avuga ko agendeye ku mibare ikomeje kugabanuka y’abandura n’abahitanwa na Covid-19, ngo hari icyizere ko ingamba zizashyirwaho ubutaha zishobora kugira ibindi zidohora ndetse n’amasaha yo kugera mu rugo akigizwa inyuma.

    Umutesi Solange abaganiriza
    Umutesi Solange abaganiriza

    Abacururiza mu masoko atandukanye by’umwihariko muri Kicukiro bavuga ko bazarushaho gukora bunguka mu gihe bazaba bemerewe gukorera mu isoko bose icyarimwe, hatabayeho guhana ibihe bituma bakora iminsi itarenga 15 mu kwezi.


    source : https://ift.tt/3BEiBIG

  • Ubufaransa: Gariyamoshi yishe abimukira batatu baryamye mu nzira #rwanda #RwOT

    Abimukira batatu bishwe na gariyamoshi naho undi umwe arakomereka bikomeye ubwo yabagongaga mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'Ubufaransa.

    Umukuru w'akarere k'aho byabereye, na polisi, bavuze ko abo bimukira bari baryamye mu nzira ya gariyamoshi ubwo yabagongaga mu mujyi ukora ku nyanja hafi ya Biarritz mu gitondo cyo ku wa kabiri.

    Polisi irimo gukora iperereza, ariko uburyo byabayemo buracyari urujijo.

    Umukuru wa komine ya Ciboure yavuze ko aho byabereye ari mu gace kazwiho cyane kunyurwamo n'abimukira.

    'Mayor' Eneko Aldana-Douat yabwiye televiziyo BFM TV yo mu Bufaransa ko abo bimukira “bari basinziriye cyangwa baryamye” mu nzira ya gariyamoshi.

    Polisi irimo kugerageza kumenya imyirondoro yabo. Ikinyamakuru Le Parisien, gisubiramo amagambo y'umupolisi, cyatangaje ko bose ari Abanya-Algeria.

    Umwe warokotse yavunitse ukuguru ubu akaba yajyanwe ku bitaro, nkuko abashinjacyaha baho babibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

    Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byavuze ko byabaye mbere gato ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo (6h) ku isaha yaho, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi, ku ntera ya metero hafi 500 uvuye kuri stasiyo ya gariyamoshi yo mu mujyi ukora ku nyanja wa Saint-Jean-de-Luz, hafi y'umupaka na Espagne.

    Iyo gariyamoshi yari ivuye i Hendaye yerekeza mu mujyi wa Bordeaux.

    Ibikorwa by'ingendo za gariyamoshi byahagaze igihe gito, ariko nyuma y'amasaha macye byongera kugenda bisubukurwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ubufaransa-gariyamoshi-yishe-abimukira-batatu-baryamye-mu-nzira

  • Nyabugogo:Imodoka ya Coaster yagonze umuntu wari uyiryamye munsi ahita Apfa-VIDEO #rwanda #RwOT

    VIDEO: NYABUGOGO IMODOKA YAKANDAGIYE UMUNTU AHITA APFA

    Abari aho byabereye baganiriye na Televiziyo ya BTN ari nayo dukesha iyi nkuru, batangaje ko nyakwigendera yasaga n'unaniwe nuko akajya kugama izuba munsi y'iyo mudoka yamuhitanye.

    Umwe ati” Urabona hari igihe ukora ukananirwa ugashaka ahantu hari agacucu kugira ngo uruhukeho gato.We nkeka ko yatekereje ko imodoka yagiye munsi yapfuye itari buhaguruke, agwa agacuho umushoferi w'iyi modoka agiye gutsimbura ntiyamenya ko munsi harimo umuntu agihaguruka amukandagira umutwe urasandara ahita apfa”

    Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa muburuhukiro

    Abari aho iyi mpanuka yabereye bahamije ko uyu mushoferi atari agambiriye kumugonga ko ahubwo atamenye ko munsi y'imodoka harimo umuntu.

    Iyi modoka yagonze uwo mugabo, nta birango cyangwa amarange isize ngo habe hamenyekana kompanyi ibarizwamo, gusa iyo urebye imbere kuri iyo modoka hometseho icyapa cya kompanyi ya Companion Safaris Africa isanzwe itwara ba mukerarugendo.

    Ikirango cya kampani yiyi modoka.

    Imyirondoro ya Nyakwigendera ntiratangazwa, gusa bamwe mubo bakoranaga bavuze ko yari umugabo wubatse ufite abana ndetse akaba yari amaze imyaka irenga 10 kuri iyo seta.

    Umushoferi w'iyi modoka we yahise atabwa muri yombi n'inzego z'umutekano mu gihe iperereza rikiri gukorwa.

    Abashinzwe umutekano bahise bahagera.
    Inkuru ya BTN TV

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyabugogo-kwasiteri-yakandagiye-umutwe-w-umuntu-ahita-apfa-video