Category: Uncategorized

  • Muhanga : Ibyangombwa by’ubutaka 27.000 bimaze imyaka 10 bitarahabwa benebyo…Meya ati 'Ahubwo byari 32.000' #rwanda #RwOT

    Ni mu ruzinduko Abadepite bagize iyi Komisiyo bagiriye mu Karere ka Muhanga, aho basabye ubuyobozi gutanga biriya byangombwa byo muri 2011.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasobanuye ko bari bafite ibigera ku bihumbi 32 ubu bakaba bamaze gutanga ibigera ku bihumbi 5, kuko babikuye mu biro by’umubitsi w’impapuro mpamo, ariko ba nyirabyo ntibaza kubifata.

    Kayitare avuga ko batanze amatangazo ahamagarira abaturage kuza kubijyana, ariko ntibaza. Ati 'Twabyohereje mu Mirenge dusaba ko babyohereza mu Tugari kugeza ubu niho bikiri.'

    Cyakora uyu Muyobozi avuga ko gahunda yo kubishyikiriza ba nyirabyo, yakomwe mu nkokora na COVID 19 bituma iki gikorwa kigenda buhoro.

    Hon Mukabunani Christine yagize ati 'Twabagiriye inama yo kubitanga kuko ababyandikishije babisabiraho inguzanyo.'

    Mukabunani yavuze ko raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta yagaragaje ko imitangire ya serivisi mu byerekeranye n’ubutaka mu Turere 7 turimo na Muhanga imeze nabi.

    Depite Mukabunani asaba inzego zifite ubutaka mu nshingano, zigomba kuvugura imikorere abaturage bagahabwa serivisi nziza bifuza, bakayihabwa ku gihe.

    Itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo y’ubutaka ubuhinzi ubworozi n’ibidukikije, bavuga ko nta muturage wagombye kurenza iminsi 30 yandikishije icyangombwa cy’ubutaka ataragihabwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Ibyangombwa-by-ubutaka-27-000-bimaze-imyaka-10-bitarahabwa-benebyo-Meya-ati-Ahubwo-byari-32-000

  • Abantu 6 barimo nyiri Umubavu TV bafunzwe na RIB #rwanda #RwOT

    Abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste , nyiri Umubavu TV ikorera kuri murandasi bafunzwe n' Urwego rw' Igihugu rw' Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y' ibihuha agamije guteza imvururu n' imidugararo muri rubanda.

    Nk' uko amakuru abivuga aba bantu batawe muri yombi na RIB kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021, mu masaha y' ijoro , ngo aba bafashwe ku bufatanye bwayo n' inzego z' umutekano.

    RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w'abashaka guhungabanya umutekano w'igihugu , abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.

    Uru rwego ruvuga ko uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa n'ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, ruvuga abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/14/abantu-6-barimo-nyiri-umubavu-tv-bafunzwe-na-rib/

  • Ibyo uyu mugore yakoreye umwana w'umukozi wo mu rugo ni isomo rikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bakomeje gushimira cyane  umugore wakoreshereje ibirori bidasanzwe by'isabukuru y'umwana w'umukozi wo mu rugo rwe.

    Ni igikorwa benshi bafashe nk'intangarugero bitewe n'amagambo uyu mugore utatangajwe amazina yavuze ubwo uyu mwana w'umuhungu yuzuzaga imyaka ine maze amutegurira ibirori.Uyu mugore yabwiye abitabiriye ibyo birori ati:'nyina w'uyu mwana mufata nk'umuyobozi w'uru rugo.Simufata nk'umwana w'umuja wanjye ahubwo mufata nk'umwana wanjye,niyo mpamvu namukoreye nk'ibyo nakorera abana banjye '.

     

    Ese wowe urabona ibyo uyu mubyeyi yakoze bitaba isomo ryiza? Twandikire muri comment 

    Source : https://yegob.rw/ibyo-uyu-mugore-yakoreye-umwana-wumukozi-wo-mu-rugo-ni-isomo-rikomeye/

  • Mama beni mwakunze muri citymaid yaryohewe no kugira umuryango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwineza Nicole wamenyekanye nka mama beni muri city maid warumaze igihe atagaragara muri showbiz ndetse na sinema nyarwanda yatangaje ko yarahugiye mu kwita ku muryango we.

    Nyuma yo gushaka yagize umugisha wo kubyara umwana w'umukobwa agafata igihe kinini yita ku mwana ndetse n'umuryango we nkuko umugore ari mutima w'urugo.

    Yakomeje atangaza ko ubuzima bushya yatangiye buryoshye kandi yifuriza buri wese kugira urugo ndetse akagira n'abana .

    yagarutse kuba kinnyi ba filime nyarwanda yifuza kubona bakora ubukwe aribo:Nadege uzwi nka Nana muri city maid,Nikuze  ndetse na seburikoko.

    Source : https://yegob.rw/mama-beni-mwakunze-muri-citymaid-yaryohewe-no-kugira-umuryango/

  • Muhima: Abagizi ba nabi bambuye umucuruzi baranamukomeretsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwambuye baranamukomeretsa
    Bamwambuye baranamukomeretsa

    Cyari igitero gisa n’icyateguwe kuko n’abanyerondo bagerageje gutabara batewe amacupa abandi baterwa amabuye.

    Umwe mu banyerondo wavuganye na Kigali Today yavuze ko atari uwo mu agent wenyine wibwe, kuko ngo hari n’umugabo wari utashye anyuze aho byabereye akagwa mu gaco k’abo bajura bakamwambura isakoshi yari afite.

    Abamubonye bavuga ko yakomerekejwe cyane ndetse akamburwa amafaranga abarirwa mu bihumbi 400frw na telefone ebyiri.

    Aho uwo mu agent yibiwe hari hamaze iminsi havugwaho ko haba umutekano muke, haba ku bahakorera n’abahanyura batashye kuko abajura bahita bamanukira mu gisambu kiri hepfo yahoo, cyegeranye na ruhurura iva mu mujyi ijya muri Nyabugogo.


    source : https://ift.tt/3FNBTNY

  • Rayon Sports nari nsanzwe nyizi papa yarayimbwiye – Rutahizamu mushya w’iyi kipe uvuye Brazil #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Brazil mamaze kugera mu Rwanda, Chrismar Malta Soares avuga ko iyi kipe yari asanzwe ayizi yayumvise papa we ayiziho byinshi.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 22, akaba yarageze mu Rwanda ku munsi w’ejo aho yahise ajya mu kato ategereje ibisubizo bya COVID-19 akabona kujya mu bandi ndetse agatangira imyitozo.

    Uyu musore akaba yatangaje ko yishimiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports, ngo yayibwiweho byinshi ndetse ko ari ikipe isanzwe ikoresha abanya-Brazil.

    Ati”umpagarariye(manager) yabanje kuyimbwiraho bihagije, naje no kumenya ko papa yari ayiziho yagiye ayisomaho byinshi amaze kumenya ko inshaka, ikindi ni uko ari ikipe nziza isanzwe ikinisha abanya-Brazil ndetse hari n’umutoza wayitoje, umukinnyi wayikiniye twaravuganye ambwira ko ari ikipe nziza y’abafana.”

    Ku intego azanye muri iyi kipe, yagize ati “intego ni ukubafasha gutwara ibikombe birumvikana no kuba mu b’imbere nkatsinda ibitego byinshi.”

    Chrismar Malta Soares si we munya-Brazil wa mbere ugiye gukinira iyi kipe kuko no muri 2018 yari ifite Jonathan Rafael Da Silva ni mu gihe yanatojwe n’umutoza ukomoka muri iki gihugu, Robertinho.

    Chrismar Malta Soares rutahizamu waje muri Rayon Sports avuga ko yayumviseho byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-nari-nsanzwe-nyizi-papa-yarayimbwiye-rutahizamu-mushya-w-iyi-kipe-uvuye-brazil

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe wari umaze amezi 15 afunze #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Umwanzuro wa gatatu ugira uti 'Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.'

    Dr Pierre Damien ahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma y’igihe gito Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugabanyirije igihe yagombaga kuzama muri Gereza.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yari yajuririye igihano cyo gufungwa imyaka itatu yafatiwe n’urw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko rusubika umwaka umwe n’amezi atatu yari asigaye.

    Dukurikije igihe yari amaze muri Gereza, Dr Damien Habumuremyi yagombaga kuzafungurwa muri Werurwe umwaka utaha wa 2022.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892,2Frw.

    Ni na cyo gihano cyagumishijweho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko rutegeka ko muri gihano cy’igifungo, asubikiwemo umwaka n’amezi atatu.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, yari yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga 2020, bivuze ko yari amaze amezi 15 muri gereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Perezida-Kagame-yahaye-imbabazi-Habumuremyi-wabaye-Minisitiri-w-Intebe-wari-umaze-amezi-15-afunze

  • Umwana yahitanye Se bapfa ifunguro ry' inkoko_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore w' imyaka 26 , wo mu gace ka Ala ka Akure , umurwa mukuru wa Leta ya Ondo , kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, yatawe muri yombi na Polisi ya Ondo azira kwica se bapfuye ifunguro ry' inkoko.

    Uyu musore witwa Godwin Matthew akurikiranyeho iki cyaha kubera kwica se umubyara witwa Audu Mattew , nyuma y' uko batonganye bari gupfa ifunguro ry' inkoko.

    Umukozi wa polisi muri Leta ya Ondo ushinzwe imibanire n'abaturage, Madamu Funmilayo Odunlami, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa kabiri, bigaragara ko ibi byabaye ku ya 9 Nzeri 2021, kandi uwo musore yemeye icyaha nyuma yo gufatwa.

    Nyina w'uyu ukekwaho icyaha yabimenyesheje ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Ala, bituma atabwa muri yombi.

    Iri tangazo rigira riti: 'Umudamu umwe, Christiana Audu Matayo, yavuze ko umuhungu we Godwin Matthew, w'imyaka 26 yavuye mu rugo ari kumwe na se bagiye ku isambu y'umuryango, ariko nyuma akaza kubona ko uyu musore yakubise se kugeza apfuye.'

    Mu gihe cyo kubazwa, ukekwaho icyaha yavuze ko ku ya 9 Nzeri 2021, se  yamutegetse kwica akabagira  murumuna we inkoko, umwe witwa Emmanuel Audu, kubera yari afite ikirori, hagati aho ariko, mu gihe cyo gufungura, yahawe umutwe w'inkoko gusa kandi ibyo nibyo byatumye yica se. 'Nk'uko Madamu Odunlami abitangaza ngo ukekwaho icyaha yamaze kugezwa mu rukiko.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/14/umwana-yahitanye-se-bapfa-ifunguro-ry-inkoko_-inkuru-irambuye/

  • Bugesera: Abaturage babwiwe ko isuku idakwiye kugarukira ku gukaraba intoki gusa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’Umudugudu utarangwamo icyaha n’isuku hose, bukaba bwatangijwe mu mirenge yose kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 202, ku ikubitiro abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bakoze isuku mu ngo zabo, ku mihanda, abandi bakorera isuku aho bakorera mu rwego rwo kuhasukura.

    Nyuma ya saa Sita ubuyobozi bw’Akarere bwakomereje mu nteko z’abaturage hirya no hino kugira ngo busobanurire abaturage ibyiza by’isuku nuko ifasha mu kwirinda indwara zituruka ku mwanda nk’inzoka n’izindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, witabiriye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha, yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza, abibutsa ko uko bavuga ngo Umudugudu utarangwamo icyaha ari nako bagira isuku hose, yavuze ko iyo umuntu yatangiye kugira umwanda bituma anagira andi makosa atandukanye ashobora kuvamo n’ibyaha.

    Ati “Isuku ya mbere ni iyo ku mubiri, iya kabiri ni iyaho duturiye naho dukorera ha handi umara amasaha menshi, niba ukora mu Kigo nderabuzima, isuku y’aho hantu ni ngombwa, niba wigisha ni ngombwa kuhakorera isuku, niba ucuruza ni ngombwa ko aho ukorera hasa neza kugira ngo n’abakugana bagusange ahantu heza.”

    Mutabazi yakomeje avuga ko abaturage bakwiriye kumenya ko isuku atari ugukaraba intoki gusa ahubwo ari ugukaraba umubiri wose umuntu akanatunganya aho atuye aho kwizera ko iyo ukarabye intoki gusa uba usoje igikorwa cyo kwisukura.

    Yagize ati “Ni ukongera kwibutsa umuturage gukaraba umubiri wose tutazasigara mu kintu cyo gukaraba intoki kubera Covid-19 nyamara umuntu afite umwanda ku mubiri.”

    Yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ko gukangurira abaturage kugira isuku bimwe mu bikorwa bizakorwamo harimo kumenyekanisha isuku mu baturage, kubibutsa ibice by’umubiri bakwiriye gukaraba, kwibutsa kuvangura imyanda ibora n’itabora ndetse hazanabaho ibikorwa bifatika byo gusukura aho buri umwe akorera yirirwa byose bikazakorwa muri uku kwezi kwahariwe isuku hose.

    -  Isuku yaranduye indwara zimwe na zimwe mu miryango itandukanye

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhuha bavuze ko kugira amazi meza byatumye bagira isuku nayo ibirukanira indwara zirimo inzoka zo mu nda mu bana babo.

    Ngendo Vianney utuye mu Kagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha yavuze ko kugira isuku byatumye umuryango we utarwaragurika cyane agasaba Leta kuba ariho hashyirwa imbaraga nyinshi.

    Ati “Ubu inaha dusigaye dufite amazi meza nta rwitwazo, nk’iwanjye kuva twabona amazi meza nashyize imbaraga mu isuku bituma indwara ziterwa n’umwanda zicika mu bana banjye. Ubu nta n’umwe uheruka kurwara inzoka n’izindi ziterwa n’umwana, nasaba Leta rero kongera imbaraga mu kwigisha abaturage cyane kuko iyo tugize isuku bigabanya n’indwara nyinshi.”

    Nyiracumi Charlotte utuye mu Mudugudu wa Bihari mu Kagari ka Bihari we yavuze ko kugira isuku byatumye abana be batarwaragurika nka mbere. Yavuze ko hamwe mu hantu Leta yashyira imbaraga cyane ari mu bikorera bacuruza ngo kuko rimwe na rimwe usanga badaha umwanya munini isuku mu byo bacuruza, yavuze ko aba bakwiriye kwigishwa cyane kuko ibyo bacuruza bikenerwa n’abantu benshi.

    Katangwa Camille wari uhagarariye Umuryango Water Aid Rwanda yavuze ko bahisemo kwifatanya n’Akarere ka Bugesera mu kurushaho gufasha abaturage kumenya ibyiza by’isuku n’isukura.

    Ati “Ikindi cyangombwa ni uko tariki ya 15 Ukwakira twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gukaraba intoki urumva rero ni impurirahe nziza, twifuje rero gufatanya na bo kugira ngo tubatere ingabo mu bitugu barusheho kwigisha abaturage ko bagomba kugira isuku. Abaturage tuzabigisha uburyo bumva ko isuku ari umuco ku nyungu zabo no guharanira ubuzima bwiza.”

    Ubukangurambaga bw’isuku hose buzamara ukwezi kose aho ubuyobozi bw’Akarere buzajya bufatanya n’umufatanyabikorwa Water Aid Rwanda mu kwigisha abaturage uburyo bagira isuku yo ku mubiri, iy’ibikoresho bifashisha ndetse n’iy’aho baryama bikabafasha gukomeza kugira imibereho myiza, abafite ibiro bakoreramo cyangwa ahakorerwa ubucuruzi ngo bazajya bafata isaha imwe ku munsi bahasukure neza ku buryo batanga urugero rwiza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza

    Abaturage babwiwe ko isuku idakwiye kugarukira ku gukaraba intoki gusa ahubwo bakwiye no kwiyitaho ku mubiri wose ndetse n’aho batuye

    Igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    source : https://ift.tt/3aCNsJy