Category: Uncategorized

  • Nsengimana nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu batanu, RIB isobanura ko ibyaha bakurikiranyweho birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

    Amategeko asobanura amakuru y’ibihuha nk’amakuru atarigeze abaho, atangazwa mu buryo ubwo aribwo bwose atigeze abaho.

    Ntabwo higeze hatangazwa amakuru batangaje agize ibyo byaha bakurikiranyweho.

    RIB yasobanuye ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo yayo ya Remera na Kicukiro ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yakomeje igira iti “RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.”

    Si ubwa mbere Nsengimana atawe muri yombi kuko muri Mata 2020 yafashwe akurikiranyweho uburiganya, aza kurekurwa muri Gicurasi 2020 agizwe umwere n’urukiko.

    Ibyaha byo gukwiza ibihuha bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.

    Uko icyaha cyo gukwiza ibihuha gisobanurwa

    Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi

    source : https://ift.tt/3BFe6gJ

  • Dr Habumuremyi yababariwe na Perezida wa Repubulika, asabwa kwishyura abo abereyemo imyenda – #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse ku wa 13 Ukwakira 2021, ni ryo ryemeje ko uyu mugabo wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, ababariwe na Perezida wa Repubulika.

    Rigira riti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

    Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

    Urugero, yemereye urukiko ko hari rwiyemezamirimo witwa Ngabonziza wagemuriye ishuri ibikoresho, mu isoko ryari rifite agaciro ka miliyoni 22.5 Frw.

    Yavuze ko amasezerano yagenaga ko uwo rwiyemezamirimo yishyurwa mu byiciro bitatu. Ngo Christian University of Rwanda yamwishyuye miliyoni 5 Frw, hasigara miliyoni 17,5 Frw.

    Hari indi sheki yahaye Nkurunziza Charles ya miliyoni 38 Frw yari yaragurije iri shuri. Kuri sheki yahawe Kazungu Edmond, Dr Habumuremyi yavuze ko yagurije Kaminuza miliyoni 28,9 Frw, habaho amasezerano y’ubwumvikane y’uko ayo mafaranga yazishyurwa mu byiciro.

    Yavuze ko kuri ayo mafaranga, hari ayo yagiye yishyurwa, ariko ko ibyo yashoboye gukusanya ari uko amaze kwishyurwa miliyoni 18,9 Frw.

    Undi witwa Usengimana Albert na we wahawe sheki, Dr Habumuremyi yavuze ko yashyize miliyoni 50 Frw kuri konti y’iri shuri. Ni amafaranga ishuri ryari rikeneye rishaka ayo ryakoresha kugira ngo rikomeze gukora neza.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mugabo afite amadeni arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

    Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

    Muri Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika

    source : https://ift.tt/2YSWXlB

  • Abafana barashinja Davido koroshya ubuzima (Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria David Adedeji Adeleke, wamamaye nka Davido arashinjwa koroshya ubuzima,ni nyuma y'amashusho yashyize kuri Twitter abyinana n'inkumi anatumura ku itabi ,ibintu byatumye abamukurikira bahamya ko asigaye yoroshya ubuzima cyane.

    Watimagbo🧏🏿‍♀️ pic.twitter.com/G3QR0AZMjk

    — ANGEL JB SMITH BBN (@theangeljbsmith) October 13, 2021

    Source : https://yegob.rw/abafana-barashinja-davido-koroshya-ubuzima-video/

  • Iyumvire uko Mama beni mwakunze muri citymaid yaryohewe no kugira umuryango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwineza Nicole wamenyekanye nka mama beni muri city maid warumaze igihe atagaragara muri showbiz ndetse na sinema nyarwanda yatangaje ko yarahugiye mu kwita ku muryango we.

    Nyuma yo gushaka yagize umugisha wo kubyara umwana w'umukobwa agafata igihe kinini yita ku mwana ndetse n'umuryango we nkuko umugore ari mutima w'urugo.

    Yakomeje atangaza ko ubuzima bushya yatangiye buryoshye kandi yifuriza buri wese kugira urugo ndetse akagira n'abana .

    yagarutse kuba kinnyi ba filime nyarwanda yifuza kubona bakora ubukwe aribo:Nadege uzwi nka Nana muri city maid,Nikuze  ndetse na seburikoko.

    Source : https://yegob.rw/iyumvire-uko-mama-beni-mwakunze-muri-citymaid-yaryohewe-no-kugira-umuryango/

  • Umuhanzikazi Marina yakoze ubukwe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Marina yakoze ubukwe mu ibanga n'umuhanzi Yvan Muziki.

    Yvan Muziki abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho agaragaza we na Marina bambaye imyenda y'abageni maze ayaherekesha amagambo agira ati ” Love is a beautiful thing #my beautiful bride @marinadeborah_official Love is love ❤️🥰 “.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-marina-yakoze-ubukwe-video/

  • Amasaha yo gutaha yongerewe _ itangazo ry' ibyemezo by' inama y' Abaminisitiri #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuya 13 Ukwakira 2021, ryashyizeho ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 14 Ukwakira kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2021.

    Iri tangazo rivuga ko Inama y'Abaminisitiri yemeje amasaha ntarengwa yo gukora ingendo ari saa Sita, avuye saa Tanu yari imaze ibyumweru bitatu yubahirizwa mu Mujyi wa Kigali mu gihe ahandi hose mu gihugu ingendo zari zibujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/14/amasaha-yo-gutaha-yongerewe-_-itangazo-ry-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri/

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi
    Dr. Pierre Damien Habumuremyi

    Perezida Kagame yatanze izi mbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, bivuze ko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

    Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

    Nyuma yo gukatirwa, yahise ajurira, umwanzuro ku bujurire bwe utangazwa ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ugaragaramo ko yagabanyirijwe igihe yagombaga gufungirwa muri gereza.

    Icyo gihe urukiko rwatangaje ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, rutegeka ko afungwa umwaka umwe n’amezi icyenda, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.


    source : https://ift.tt/3DHlrxg

  • Perezida Kagame yababariye Dr.Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe #rwanda #RwOT

    Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w'Intebe mu Rwanda nyuma y'iminsi itaragera no ku 10 urukiko rumugabanyirije igihe yagombaga gufungwa muri gereza.

    Habumuremyi yari yarakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

    Imbabazi Dr Habumuremyi yahawe ni iz'igifungo yari yarahawe n'inkiko hamwe n'ihazabu yari yaraciwe. Gusa azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Ku ya 27 Ugushyingo ni bwo Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali rwakatiye Pierre Damien Habumuremyi igifungo cy'imyaka 3 akazishyura n'ihazabu ya milioni 892 z'amafaranga y'u Rwanda, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

    Ibyaha yaregwaga bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n'imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

    Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy'igifungo cy'umwaka umwe n'amezi atatu, agafungwa umwaka umwe n'amezi acyenda agatanga n'ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

    Ibi bisobanuye ko uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, yari amaze amezi 15 muri gereza, kuri ubu akaba ahita asohoka nyuma y'imbabazi z'Umukuru w'Igihugu.

    Mu gihe azaba afunguwe, Dr Pierre Habumuremyi, asabwa kwitwararika mu gihe cy'umwaka n'amezi atatu kugira ngo igihano cye kitongerwa.

    Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

    Mu cyemezo cy'urukiko, Umucamanza yagumishijeho igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yarakatiwe n'Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge cy'imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

    Mu iburana mu mizi, Pierre Damien Habumuremyi yavugaga ko abamushinja ibyaha byo gutanga sheke zitazigamiwe birengagizaga nkana uko ibintu byagenze.

    Akavuga ko sheke yatanze zari iz'ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga make bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke.

    Mu rubanza mu mizi kandi yanavuze ku mitungo ye yafatiriwe na 'comptes' ze zafunzwe asaba ko byafungurwa bigakomeza gukoreshwa n'umuryango we.

    Yanasabaga gufungurwa agakurikiranwa ari hanze ngo ku mpamvu z'uburwayi bw'indwara zidakira afite zirimo indwara y'umutima.

    Yasobanuye ko Urukiko rwafata icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z'amategeko mu ya 239 y'Igitabo cy'Amategeko ahana y'u Rwanda.

    Dr Pierre Habumuremyi yaregwaga muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk'uko urw'Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w'iyo kaminuza.

    Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy'Ubushinjacyaha n'icy'abaregera indishyi nta shingiro bifite.

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabaye Ministiri w'Intebe w'u Rwanda kuva mu 2011 ageza mu 2014. Kaminuza ye yaje gufungwa mu kwezi kwa Kamena 2020 ku mpamvu zo kutubahiriza ibisabwa.

    Mbere y'uko na we afungwa mu kwezi kwa Gocurasi, yayoboraga Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n'Impeta z'Ishimwe (CHENO).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yababariye-dr-pierre-damien-habumuremyi-wigeze-kuba-minisitiri

  • Hongerewe amasaha yo gutaha hanakomorerwa ibikorwa bitandukanye #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y'Abaminisitirikuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021,yafatiwemo ibyemezo bigamije gukomeza gufasha igihugu guhangana n'icyorezo cya COVID-19.

    Bimwe mu byemezo byafashwe nuko:

    Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z'ijoro (12:00 AM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

    Ahantu hagenewe imyidagaduro hazafungurwa mu byiciro ariko ntiharenze 50% by'ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu.

    Uwakingiwe ntajya mu kato muri hotel avuye hanze y'u #Rwanda

    Abakozi bose bemerewe gusubira mu mirimo

    Serivisi za Sauna & massage zafunguwe

    Ahantu habera imyidagaduro mu tubari hazafungura ariko ntiharenze 50% by'ubushobozi bwaho.

    lngamba zatangajwe zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose mu gihe cy'ukwezi, guhera ku wa 14 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2021.

    Inama y'Abaminisitiri yibukije abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Yavuze ko abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.







    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hongerewe-amasaha-yo-gutaha-hanakomorerwa-ibikorwa-bitandukanye

  • Umugabo yagiranye ibibazo bikomeye n'umugore we ahita yikata ubugabo bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 48 y'amavuko ukomoka mu gace ka Eldoret muri Kenya yakase ubugabo bwe buvaho akoresheje icyuma cyo mu gikoni nyuma y'ibibazo amaze igihe afitanye n'umugore we.

    Abaganga bamuvuraga bavuga ko ibibazo yari afite ahanini byari bishingiye ku myanya myibarukiro ye.

    Uyu mugabo utaramenyekana amazina ngo yaciye ubugabo bwe nyuma yo kudafata imiti ye y'uburwayi bw'ibibazo byo mu mutwe (Schizophrenic) yari asanzwe afite.

    Raporo yasohotse muri Raporo ya Urology yari yagaragaje ko abaganga bizeye ko bashobora kongera gusubizaho ubugabo bwe.

    Ariko icyizere abaganga bari bafite cyo kongera kudoda bagahuza igitsina cye cyayoyotse, bahisemo kureka gahunda zabo kuko urugingo rutabitswe neza kandi rwatandukanye igihe kirekire.

    Abaganga bihutiye kumujyana mu bitaro kugira ngo bite ku murwayi. Nk'uko abaganga banditse mu kinyamakuru cyabo, 'Kwikata ubugabo ni uburyo budasanzwe bwo kwibabaza ku mubiri biturutse ku buryo budasanzwe bw'uburwayi bwo mu mutwe.Iyi miterere y'iki kibazo ntabwo isaba gusa kubagwa byihutirwa, ahubwo ifite n'ubushobozi bwo guteza ibindi bibazo nyuma byo kwiyitaho no gukora imibonano mpuzabitsina bityo bikongerera umubabaro wo mu mutwe by'umurwayi.'

    Dr Rono Kipkemoi, ukomoka muri kaminuza ya Egerton, na bagenzi be bavuze ko uyu mugabo 'yakize neza' nyuma yo kubagwa.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yagiranye-ibibazo-bikomeye-numugore-we-ahita-yikata-ubugabo-bwe/