Category: Uncategorized

  • Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022 #rwanda #RwOT

    Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu cy'u Rwanda mu gihe cy'icyumweru kimwe rya 2022 ryamaze kwemezwa n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku Isi ko rizaba mu mpera z'icyumweru cya Gashyantare 2022.

    Iri rushana rizenguruka igihugu cy'u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya kane Tour du Rwanda izaba iri ku rwego rwa 2.1 aho yitabirwa n'amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye yo hirya no hino ku Isi.

    Tour du Rwanda ya 2022, igiye kuba ku nshuro ya 14 ibaye mpuzamahanga, ubusanzwe kandi iri rushanwa rikinwa muri Gashyantare gusa uyu mwaka ho ryo ryabaye muri Gicurasi 2021 bitewe n'uko hari icyorezo cya Koronavirusi yibasiye isi muri Rusange.

    Iri rushanwa rya Tour du Rwanda 2022 rigihe kuba mu gihe umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ni we watwaye Tour du Rwanda iheruka ya 2021.

    Tour du Rwanda yitabirwa n'amakipe atandukanye akomeye ku rwego rw'isi, muri uyu mwaka mu makipe akomeye ndetse azwi yitabiriye iri rushanwa harimo Israel Start-Up Nation yo isanzwe yitabira n'amarushanwa akomeye yo ku rwego rw'Isi hakaza na ndroni Giocattoli—Sidermec, B&B Hotels p/b KTM na Total Direct Énergie.

    The post Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-ryumukino-wamagare-ku-isi-uci-ryemeje-ko-tour-du-rwanda-2022-izaba-ku-hagati-ya-tariki-20-na-27-gashyantare-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyirahamwe-ryumukino-wamagare-ku-isi-uci-ryemeje-ko-tour-du-rwanda-2022-izaba-ku-hagati-ya-tariki-20-na-27-gashyantare-2022

  • Umukinnyi yitabye Imana atewe ibyuma, umugabo we yaburiwe irengero #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umukinnyi w’umunyakenyakazi wamenyekanye mu gusiganwa ku magauru, Agnes Tirop yitabye Imana atewe ibyuma, umugabo we Emmanuel Kipleting yaburiwe irengero, arimo gushakishwa na polisi.

    Inkuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 25, yamenyekanye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira ubwo yasangwaga iwe yapfuye nyuma yo guterwa ibyuma.

    Polisi yo mu gace ka Elgeyo Marakwet Country aho bari batuye yatangiye iperereza ariko umugabo we itangaza ko batigeze bamuca iryera, bikaba bikekwa ko ari we wamwivuganye cyangwa yaba afite aho ahuriye n’urpfu rwe.

    Polisi ikaba ikomeje iperereza ndetse ikaba yizeye ko mu gihe cya vuba izaba yamaze kumenya umwicanyi nyawe.

    Yitabye Imana nyuma y’uko muri Nzeri yari yaciye agahiko ku Isi mu kwiruka metero ibihumbi 10 mu Budage aho yakoresheje iminota 30 n’isegonda rimwe.

    Mu mikino Olempike iheruka kubera Tokyo yari ahagarariye Kenya mu gusiganwa metero ibihumbi 5 aho yabaye uwa 2 asizwe n’umunya-Ethiopia, Gudaf Tsegay.

    Tirop yagiye yegukana ibihembo bitandukanye nk’aho muri 2017 na 2019 yegukanye umudali wa Bronze muri shampiyona y’Isi mu kwiruka metero ibihumbi 10, muri 2015 yegukana World Cross Country Championship.

    Umugabo we waburiwe irengero bikekwa ko ari we wamwishe

    Tirop ku myaka 25 yegukanye ibihembo bitandukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-yitabye-imana-atewe-ibyuma-umugabo-we-yaburiwe-irengero

  • Rulindo: Abasenyewe n’imvura batangiye guhabwa isakaro – #rwanda #RwOT

    Abo baturage bahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze birimo n’isakaro.

    Hatanzwe kandi yatanze amakayi, amasabune, imikeka ndetse n’ihema ryahawe Ikigo Nderabuzima cya Rwahi rizaba ryifashishwa mu gikorwa cyo gukingira,amabati 1145, azahabwa imiryango ikennye 54 yazahajwe n’ibiza n’Ikigo Mbonezamikurire cy’abana bato n’ ibindi.

    Imvura yaguye kuwa 9 Ukwakira 2021 yari yiganjemo umuyaga mwinshi, wagurukanye ibisenze by’inzu z’abaturage zigera kuri 127 n’inyubako ebyiri zakorerwagamo n’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, ikomeretsa n’abantu batatu harimo n’umwe wahungabanye.

    Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuze ko mu byari bimaze kwangirika byari bigikusanywa, asaba abaturage gukomeza gufasha bagenzi babo bari bahuye n’icyo kiza kandi ko na Leta ikomeza gukora ibishoboka ngo abahuye nacyo bahabwe ubufasha bw’ibanze.

    Yagize ati” Hamaze kwangirika inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuli zibanza rya Muvumu, amapoto 8 y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari( annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo 3.”

    Yavuze ko hanangiritse hegitari y’urutoki, hegitari 0.7 z’ibishyimbo, hegitari eshanu z’ibigori, hegitari 0.2 z’imyumbati na hegitari 0.3 z’ibijumba.

    Ubufasha bwatanzwe na Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi, ni amabati 1145, azahabwa imiryango ikennye 54 yazahajwe n’ibiza n’ikigo mbonezamikurire cy’abana bato, imisumari ibiro 220 n’ibiro 165 by’insinga zifashishwa mu kuzirika ibisenge.

    Hatanzwe amahema yo kuba yifashishwa ku kigo nderabuzima cya Rwahi

    Mu bufasha bwatanzwe harimo n’amabati yo guha abafite inzu zasenyutse

    Hatanzwe ibikoresho by’isuku

    Minema yatanze amakayi yo gufasha abana muri iki gihe batangiye ishuri nyuma y’uko amwe mu yo bari bafite yangijwe n’imvura

    source : https://ift.tt/3FN5YgU

  • Nyaruguru: Postes de Santé zakoze zidafitanye amasezerano na RSSB zigiye kwishyurwa Miliyoni 28 – #rwanda #RwOT

    Mu 2019 mu Karere ka Nyaruguru hari ba Rwiyemezamirimo bahawe Postes de Sante mu mirenge ya Ruheru, Kivu, Muganza na Busanze kugira ngo batange serivise z’ubuvuzi ku baturage.

    Icyo gihe bagiranye amasezerano n’Akarere ka Nyaruguru batangira kuvura abaturage biganjemo abakoresha ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de santé.

    Mu 2020 batangiye kugaragaza ikibazo cy’uko bari mu gihirahiro kuko iyo basabye kwishyurwa amafaranga y’ubwishingizi bw’abaturage, Akarere kababwira ko bazayahabwa na RSSB, nayo ikababwira ko nta masezerano bafitanye.

    Umwe muri bo avuga ko bamaze amezi agera kuri 12 bavura abaturage kandi bagiranye amasezerano n’Akarere ka Nyaruguru ariko akibaza impamvu katabishyura.

    Ati “Ni ukuvuga ngo twakoze umwaka wose tuvura abaturage, akarere katubwiye ko nitujya gusinyana amasezerano na RSSB bazahera igihe twatangiriye, ariko irabyanga.”

    Bagaragaje ko bafitenye inyandiko n’Akarere ka Nyaruguru ibemerera gukora ariko uko kutishyurwa byabahombeje n’ubwo batahagaritse gutanga serivise.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko basesenguye icyo kibazo, bakiyemeza kwishyura ayo mafaranga.

    Ati “Nk’abaturage bacu twemeye kubishyurira, izo nyemezabwishyu twarazisuzumye tubona umwenda ugera mu mafaranga miliyoni 28 tugomba kubishyura. Inama Njyanama yamaze kwemeza uwo mwenda, igisigaye turimo kuyashaka mu ngengo y’imari y’akarere kugira ngo yishyurwe. Nabamara impungenge ko bazayabona vuba.”

    Kuva amasezerano abo ba Rwiyemezamirimo bari bafianye n’akarere ka Nyaruguru yarangira mu Ukwakira 2020, kuri ubu abafite mu nshingano izo Postes de Santé bahise basinyana andi na RSSB kugira ngi ijye ibishyura.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko basesenguye ikibazo bakiyemeza kwishyura ba rwiyemezamirimo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3lF91zK

  • Kirehe: Yafashwe yibye metero 40 z’insinga z’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu midugudu ya Rurama na Rubira yo mu Kagari Nyakagezi nyuma yo kubura umuriro w’amashanyarazi bagacyeka ko ariwe wiba insinga.

    Yagize ati “Mu ijoro rya tariki ya 9 ni iya 10 abaturage bo muri iriya Midugudu babuze umuriro babimenyesha ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG). Abakozi b’iki kigo baraje basanga hari urusinga runini ruvana umuriro kuri transformateur ruwugeza mu ngo z’abaturage, bahise bahashyira urundi. Polisi yatangiye iperereza kugira hamenyekane uwaciye izo nsinga ariko abaturage bakaba baracyekaga uwo mugabo, abapolisi bagiye iwe tariki ya 12 mu gitondo basanga koko iwe hari insinga zireshya na metero 40 atabasha gusobanura aho yazikuye.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo acyetsweho kwangiza insinga kuko no mu ntangirio z’uku kwezi ku Ukwakira yari yafashwe ashyikirizwa ubugenzacyaha ariko parike iza kumurekura. Yakomeje agaya bamwe mu baturage bangiza ibikorwaremezo Leta iba yagejeje ku baturage ndetse bikabagiraho ingaruka.

    Ati” Uriya muturage yavaga mu mudugudu atuyemo akajya mu yindi midugudu akangiza insinga z’amashanyarazi bakabura umuriro. Biriya yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko bityo akaba agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye arimo kwangiza ibikorwaremezo Leta yegereza abaturage. Yanabasabye kurushaho kwicungira umutekano mu rwego rwo kurinda ibyo bikorwa binyuze mu gukora amarondo ya nijoro.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatore kugira ngo hakorwe idosiye.

    Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko: ‘’Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Uyu mugabo yafashwe afite metero 40 z’insinga z’amashanyarazi yari amaze kwiba

    source : https://ift.tt/3AGxr03

  • Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwirinda inenge mu matora y’inzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021 mu nama y’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku murenge kugera ku bayobozi b’uturere, yitabiriwe n’abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi ndetse na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

    Abayobozi bibukijwe amategeko n’amabwiriza agenga amatora kugira ngo buri rwego ibyo rushinzwe ruzabikore neza amatora agende neza.

    Guverineri Habitegeko yagize ati “Inzego z’umutekano zishinzwe gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano kugira ngo abantu bazatore mu bwisanzure. Inzego z’ibanze zishinzwe gushishikariza abaturage kwitabira kugira ngo amatora azitabirwe”

    Yakomeje agira ati” N’ibindi bijyanye no kumenya ngo uzatorwa ni nde, ni muntu ki? Uwemerewe gutorwa, utemerewe gutorwa, ibyo byose twabiganiriyeho kugira ngo hatazazamo urujijo ugasanga amatora yacu ajeho inenge”.

    Habitegeko yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze kuzagenzura neza iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19 kugira ngo imibare y’abandura iki cyorezo itazongera gutumbagira kandi yari itangiye kugabanuka ku buryo bugaragara.

    Amatora y’inzego z’ibanze agiye kuba mu gihe ibipimo bigaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

    Guverineri Habitegeko yasabye abagabo n’abagore kuzitabira aya matora, by’umwihariko asaba abagore n’abafite ubumuga kuzatinyuka bagatanga kandidatire zabo muri aya matora.

    Ati “Akenshi mu matora yabanje wabonaga abantu bitinya, ku myanya imwe ngira ngo abatowe mbere bagaragaje ko nta mwanya n’umwe umugabo atakoraho cyangwa umugore atakoraho. Abatowe bose babikoze neza ku buryo icyo kintu cy’urujijo cyagiye kivaho”.

    Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze yaratangiye. Kuva tariki 11 tariki 20 Ukwakira 2021, Komisiyo y’Igihugu y’amatora iri kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu nama njyanama mu nzego zitandukanye.

    Amatora y’abajyanama b’uturere n’abagize komite nyobozi z’uturere aribo ba visi Meya babiri na Meya ateganyijwe tariki 19 Ugushyingo 2021.

    Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwirinda ko mu matora y’inzego z’ibanze ari gutegurwa hagaragaramo inenge

    source : https://ift.tt/2YROmzK

  • Hasigaye ngerere: Ibigugu byari ku isonga ya Jenoside yakorewe Abatutsi byasoreje urugendo muri gereza – #rwanda #RwOT

    Ni umwe wasohotse mu biganiro by’Amahoro bya Arusha mu 1993, akavuga ko agiye gutegurira imperuka abatutsi bari bari mu Rwanda. Yanayoboye iyi mperuka nubwo atabashije kubigeraho uko yabishakaga.

    Bagosora ni wa wundi wasuhuje Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR), undi agatahana ubwoba avuga ko yakoze mu biganza bya ‘sekibi’ nkuko abigarukaho mu gitabo cye “Shake hands with the devil’.

    Nubwo urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwafunze imiryango mu 2015 runengwa kuburanisha imanza mbarwa (93), mu gihe cy’imyaka 20, abarokotse bashimishijwe n’uko nibura bamwe mu bari ku isonga mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, babihaniwe.

    Imperuka Bagosora yahanuriye Abatutsi mu 1993, hari abo yayitanzemo, bikaba isomo kuri twe abasigaye aka wa mugani w’ijambo ry’Imana, ko mbere yo kuvuga umuntu akwiriye gukaraga ururimi inshuro zirindwi.

    Urupfu rwa Bagosora, rwatumye dusubiza amaso inyuma ngo turebe abandi nka we bari ku isonga yo gutsemba Abatutsi mu 1994, baguye muri gereza batararangiza igihano cyabo.

    Clément Kayishema, umuganga warimbuye imbaga

    Clément Kayishema yaguye muri gereza ya Bamako muri Mali, kuwa 29 Ukwakira 2016, aho yari yaroherejwe na ICTR nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

    Yavukiye muri Komini Gitesi muri Perefegitura ya Kibuye mu 1954, ubu ni muri Bwishyura mu karere ka Karongi. Yari umuganga mu bitaro bya Kibuye, ndetse muri Nyakanga 1992 yagizwe Perefe wa Kibuye, kugeza muri Nyakanga 1994.

    Urukiko rwamuhamije kuba yari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bisesero hagati ya Mata, Gicurasi na Kamena 1994, aho yajyanaga abasirikare, abapolisi Interahamwe n’abasivili bo kwica abatutsi, hakaba n’abo yiyiciye ubwe.

    Yashinjwe kugaba ibitero muri Kiliziya ya Mubuga ahaguye abatutsi bagera ku 11 000 ndetse anayobora ubwicanyi bwabereye muri Stade ya Kibuye

    Georges Rutaganda, inkoramutima mu Nterahamwe

    Georges Rutaganda yapfiriye muri gereza yo muri Bénin 11 Ukwakira 2010 aho yarangirizaga igifungo cya burundu yahawe kubera uruhare rwe muri Jenoside.

    Yavukiye muri komini Masango muri perefegitura ya Gitarama mu 1958. Yari afite impamyabumenyi ihanitse mu buhinzi akaba n’umucuruzi.

    Rutaganda yari umwe mu bagize Komiye y’ishyaka MRND ku rwego rw’igihugu n’urwa Perefegitura, anafite imigabane muri RTLM. Yari na Visi Perezida wa kabiri w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.

    Yashinjwe ibyaha birimo guha imbunda interahamwe ngo zijye kwica Abatutsi, gushinga bariyeri z’Interahamwe ziciweho abatutsi, kwitabira igitero cyahitanye abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro n’ibindi.

    Eliezer Niyitegeka, Minisitiri wagaburiye abaturage amakuru y’ubwicanyi

    Eliezer Niyitegeka yapfuye kuwa 28 Werurwe 2018, aguye muri gereza muri Mali aho yari yarohejwe kurangiriza igihano cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

    Eliezer Niyitegeka yakomokaga muri Segiteri Gitabura, Komini ya Gisovu, Perefegitura ya Kibuye. Yavutse ku wa 12 Werurwe 1952. Yari umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR), aza kugirwa Minisitiri w’Itangazamakuru wa Guverinoma y’Abatabazi yo kuwa 9 Mata 1994.

    Yari umuyoboke w’ishyaka MDR yari abereye perezida muri Perefegitura Kibuye kuva 1991 kugeza 1994. Niyitegeka yari umwe mu bagize Biro politiki ku rwego rw’igihugu w’iryo shyaka.

    Uyu mugabo yatanze intwaro muri Komini ya Gisovu ku Kibuye agira n’uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri kiriziya ya Mubuga.

    Yishe kandi anicisha Abatutsi bari hagati ya 5,000 na 10,000 bahungiye ku misozi ya Kizenga, Muyira, Kivumu, Rugarama na Kiziba. Niyitegeka yayoboye inama zateguraga gutsemba Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

    Niyitegeka ubwe yafashe ku ngufu abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi mu Bisesero.

    Yussuf Munyakazi, umucuruzi wabaye umwicanyi

    Yussuf Munyakazi yapfuye kuwa 12 Ukuboza 2020, aguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, aho yari ari kurangiriza igihano cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2010.

    Uyu mugabo wavukiye ku Kibuye akimukira i Cyangugu mu 1960, yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye i Cyangugu. Ni we wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.

    Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’abatutsi.

    Barayagwiza Jean Bosco, umuhezanguni w’umu-CDR

    Barayagwiza Jean Bosco yapfuye kuwa 25 Mata 2010 agwa muri gereza muri Bénin aho yari ari kurangiriza igifungo cy’imyaka 32 yakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Barayagwiza yavukiye muri komine ya Mutura, perefegitura Gisenyi. Yari afite impamyabushobozi mu by’amategeko. Yari Umuyobozi muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

    Ni umwe mu bashinze ishyaka ishyaka CDR ryabarizwagamo abahezanguni, babonaga MRND ya Perezida Habyarimana ridakora ibikwiriye mu kwikiza Abatutsi. Barayagwiza ari mu batangije Radio RTLM (Radio Télévision Libre de Mille Collines) yagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

    Nyuma yo gupfa umurambo we wagiye gushyingurwa mu Bufaransa.

    Karemera Edouard watsembye Abatutsi abyita ‘kugarura amahoro’

    Karemera Edouard yapfuye kuwa 31 Kanama 2020, aguye muri gereza yo muri Sénégal aho yari yaroherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo igifungo cya burundu.

    Karemera wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Guverinoma y’Abatabazi, yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rucura, Komini Mwendo, Perefegitura ya Kibuye ku wa 1 Nzeri 1951.

    Yabaye muri Komite Nyobozi ya MRND kuva mu 1979, aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka muri Kamena 1992. Muri Mata 1993, yabaye Visi Perezida wa Mbere wa MRND aba n’umwe mu bari bagize Biro Nshingwabikorwa y’iryo shyaka.

    Karemera Edouard yaremye umutwe w’Interahamwe muri Komini Bwakira kugira ngo zice Abatutsi.

    Guverinoma y’Abatabazi imaze kujyaho muri Mata 1994, Karemera ashyize mu bikorwa mu gihugu cyose politiki yo gutsemba Abatutsi yiswe iyo “kugarura umutekano”.

    Lt Col Setako Ephrem

    Lt Col Setako Ephrem yapfuye kuwa 6 Ugushyingo 2016, agwa muri Bénin aho yari yaragiye kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2011.

    Setako yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri perefegitura ya Ruhengeri yavukagamo.

    Mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe ishami ry’amategeko muri Minisiteri y’Ingabo. Yahamijwe uruhare mu gutanga itegeko ryo kwica Abatutsi bagera kuri 40, tariki 25 Mata 1994, aho biciwe mu kigo cya gisirikare cya Mukamira.

    Callixte Kalimanzira

    Callixte Kalimanzira yapfuye kuwa 1 Ukwakira 2015, aguye muri Bénin aho yagombaga kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 yahawe mu Ukwakira 2010.

    Callixte Kalimanzira yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu mwaka wa 1953. Guhera tariki ya 6 Mata kugera ku ya 25 Gicurasi 1994 yakoraga by’agateganyo imirimo ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Yari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya MRND, akaba ari na we wayoboye gahunda mu nama yabereye mu Ngoro ya MRND ku itariki ya 19 Mata 1994. Iyo nama yari igamije gutangiza ubwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Perefegitura ya Butare.

    Joseph Serugendo yapfuye yihannye

    Joseph Serugendo yapfuye kuwa 22 Kanama 2006, nyuma y’amezi abiri akatiwe igifungo cy’imyaka itandatu.

    Urukiko rwamuhamije ibyaha byo guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside n’itoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Yagabanyirijwe ibihano kuko yemeye icyaha akanagisabira imbabazi, akanafasha mu gutanga amakuru yafashije urukiko.

    Mu rubanza rwe, yagaragaje ko yumva kandi atewe ipfunwe n’ingaruka z’ibyo yakoze.

    Serugendo yavukiye i Kipushi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 24 Kanama 1953. Yari mu bashinze RTLM akaba n’umujyanama mu bya tekiniki kuri iyo radiyo.

    Yabaye kandi umuyobozi w’agashami ka Radiyo Rwanda gashinzwe gusana no gutunganya ibyuma, aba n’umwe mu bagize Komite y’igihugu yaguye y’’Interahamwe.

    Nubwo aba ari abaguye muri gereza bari kurangiza ibihano, hari n’abapfuye batarafatwa nka Augustin Bizimana byatangajwe ko yapfuye mu 2000 i Pointe Noire muri Congo, na Juvenal Uwilingiyimana wapfuye kuwa 17 Ukuboza 2005 mu gihugu cy’u Bubiligi.

    Abandi bapfuye mbere y’uko urubanza rwabo rurangira barimo Samuel Musabyimana wapfuye kuwa 24 Mutarama 2003, na Joseph Nzirorera wapfuye kuwa 1 Nyakanga 2010.

    Hari kandi abandi bapfuye bari bararangije igihano cyabo nka Joseph Kanyabashi wapfuye kuwa 13 Kamena 2018, Elizaphan Ntakirutimana wapfuye muri Mutarama 2007, Omar Serushago wapfuye mu 2013 na Simon Bikindi wapfuye kuwa 15 Ukuboza 2018.

    Bagosora yaguye muri gereza nyuma yo gukatirwa imyaka 35 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3mVDc4O

  • Nasazwe n’ibyishimo-Umuhungu wa Dr Damien wakunze gutakambira P.Kagame yishimiye Imbabazi yahaye Se #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Dr Damien Habumuremyi witwa Apollo Mucyo, wakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga atakambira Perezida Kagame Paul ngo arekure umubyeyi we ngo kuko yakoreye Igihugu, ubu yongeye kuzikoresha ashima imbabazi Perezida yahaye umubyeyi we.

    Mu butumwa bwa ‘status’ bwo kuri Instagram, yanditse ati “Umutima wanjye uruzuye. Nasazwe n’ibyishimo ! Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kubivuga”. Yavuze ko “ashima iki kimenyetso”.

    Yongeyeho ati “Ndashima Imana ko muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye… rutahindutse”.

    Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2020 uyu Mucyo Apollo nabwo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram, yandikiye Umukuru w’Igihugu amusaba kugira ikigongwe agiriye ibikorwa byo kwitangira igihugu Se yakoze.

    Mucyo yari yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko atumva impamvu Se yafunzwe n’ibikorwa byiza byose yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Ubwo butumwa bwe yari yatangiye agira ati 'Ni gute ibi bishobora kuba ? Ni gute ushobora kudukorera ibi ? Papa wanjye yitangiye igihugu cye atizigama kandi yitangira n’abaturage.'

    Muri iyo nyandiko, Apollo, yavugagamo ko kuva mu bwana bwe atigeze abona Se ataha mu rugo hakiri kare bitewe n’inshingano zose yakoze zirimo izo kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, guhagararira u Rwanda muri EALA n’ibindi byinshi byatumaga amara umwanya munini mu kazi.

    Uyu muhungu wa Dr Habumuremyi yavugaga kandi ko kuva yavuka umubyeyi we yari Umuyamuryango wa FPR Inkotanyi kandi yahoraga ku ruhembe rw’abashyigikiye itezwa imbere ry’ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

    Muri iyo nyandiko y’umwaka ushize, yari yagize ati 'Yego ! Nari mpari kandi byose narabyiboneye. Yabaye umuntu w’ingenzi mu iterambere ry’igihugu cyacu, yabaye kandi azahora ari umuntu ukora cyane wigeze ugira mu ikipe yawe [mu bantu ukoresha].'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nasazwe-n-ibyishimo-Umuhungu-wa-Dr-Damien-wakunze-gutakambira-P-Kagame-yishimiye-Imbabazi-yahaye-Se

  • Ku isabukuru ye myugariro wa APR FC yahije urwo akunda inkumi bamaranye imyaka 6, iby’ubukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Karera Hassan, myugariro wa APR FC hamije urukundo akunda inkumi bamaranye imyaka 6 ndetse ko n’ubukwe babuteganya vuba.

    Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, buri tariki ya 14 Ukwakira yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 24.

    Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, akaba ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana 4, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Karera Hassan yavuze ko mu buzima bwe kuva yavuka nta kintu kiramubabaza.

    Ati 'mu buzima bwanjye ibintu byambayeho byiza ni byinshi, ntakubeshye kuva navuka nta kintu kirambabaza ku buryo ntazibagirwa, ni ibintu bisanzwe.'

    Ahamya ko aho ageze mu rugendo rwe rwa ruhago hamushimishije kandi afite intego yo kugera kure.

    Ati 'aho ngeze muri ruhago yanjye ndahishimira cyane, ubona ko ari urwego rwiza ndimo ndatera imbere. Nifuza kuzakina ku rwego rwisumbuyeho nkaba najya no hanze kandi birashoboka.'

    Uyu mukinnyi kandi yahishuye ko yahamije urukundo akunda umukobwa bamaranye imyaka 6, avuga ko mu gihe kitarambiranye bazakora ubukwe.

    Ati 'mu rukundo mpagaze neza cyane. Mfite umukunzi yitwa Umutoni Diane, tumaranye imyaka 6. Ubukwe ni vuba turabiteganya, ntabwo nakubwira ngo mu mwaka utaha ariko ni vuba.'

    Umutondi Diane ubwo Karera Hassan yatsindaga igitego Mogadishu City Club cyatumye APR FC ikomeza mu kindi cyiciro, yamushimiye avuga ko yitwaye neza kandi ko abizi ko no mu minsi iri imbere azabikora.

    Karera Hassan ni myugariro winjiye muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka akaba yari avuye muri AS Kigali yinjiyemo avuye muri Kiyovu Sports.

    Karera Hassan yizihije isabukuru y’imyaka 24, avuga ko afite inkumi bamaranye imyaka 6 bakundana

    Umutoni Diane umukunzi wa Karera Hassan

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-isabukuru-ye-myugariro-wa-apr-fc-yahije-urwo-akunda-inkumi-bamaranye-imyaka-6-iby-ubukwe-bwabo

  • Nta kabuza, nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije-Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

    Icyo Imana yakuvuzeho kiruta icyo amateka yawe yamaze kukwandikaho, kiruta ibyo abantu bavuga, kikaruta icyo Satani akugambiriraho. Nasanze Uwiteka atangaje cyane! Ongera uzirikane ko Yosuwa na Karebu bamwiziritseho bigatuma bakandagira mu Gihugu cy’isezerano.

    Nta kabuza, nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije kuko ntibeshya!

    Hari Icyo Imana yakuvuzeho mbere yuko ubaho, hari icyo Imana yibwira ku mibereho yawe, niyo mpamvu igusaba guhora imbere yayo kugira ngo uhishurirwe urutonde rw’ibyiza igufitiye byose. Kwegera Imana ni ko kwiza kuri njye nawe!

    Ndakwifuriza ubuzima bwiza bwuzuye imbaraga zo guhangana n’ibikurwanya, ibigoye inzozi zawe, umuhamagaro wawe, ndetse n’ubuzima bwawe.

    Icyo Imana yakuvuzeho kiruta icyo amateka yawe yamaze kukwandikaho, kiruta ibyo abantu bavuga, kikaruta icyo Satani avuga. Nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije. Kuko ntibeshya!

    Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe yasangije kuri Instagram

    Reba hano indirimbo: NDACYAGUKUNDA – Dominic Ashimwe | Official Music Video

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nta-kabuza-nudacika-intege-uzagera-ku-cyo-Imana-yagusezeranije-Dominic-Ashimwe.html