Category: Uncategorized

  • Biratangaje: umugore w'imyaka 64 yarongowe||bamucaga intege ko atazashaka umugabo (Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 64 y'amavuko yakoze ubukwe bwa mbere buzima bwe nubwo abantu bamucaga intege ko azapfa atabonye umugabo.

    Umugore wo muri Nijeriya, witwa Erumena Amata, benshi bari baribasiye bavuga ko atazigera abona uwo bashakanye mu buzima bwe byarangiye ashyingiwe. Mu kiganiro na BBC News,uyu mugore yavuze ko abantu bamubwiye ko ntawamushaka kuko yari ashaje.

    Yongeyeho ko abantu bamubwiraga ko niyo yabona umugabo azaba amurusha imyaka 10. Erumena yavuze ko igihe cyose inshuti ze zashyingirwaga, yishimye nta numwe yagiriye ishyari. Buri mwaka, yahoraga yibwira ko bizatinda na we akabona umugabo. Kubwe ngo Imana yakojeje isoni abamunnyegaga.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umugore-wimyaka-64-yarongowebamucaga-intege-ko-atazashaka-umugabo-video/

  • Wa musore w'umunyarwanda wahawe impyiko n'umukinzi we ,dore ibyo amutangajeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Muhire Jean Claude wagize ikibazo cy'impyiko akaza kuyihabwa n'umukunzi we witwa Ingabire Marie Reine, bitegura kurushingana yavuze ko ntako bisa kubana n'umuntu wemeye kumwitangira akamuha ubuzima.

    Nyuma yo kujya kwivuza mu Misiri bahise bafata icyemezo cyo kuzabana akaramata aho kuri ubu bamaze gusezerana imbere y'amategeko mu gihe gusaba no gikwa byarangiye.

    Muhire yagize ati:' Biranejeje cyane ,amarangamutima yabagabo ntabwo agaragara mu buryo bworoshye ariko ni ibintu by'agaciro ,kubana numuntu uzi ibibazo byawe.Kandi byongeye ubuzima bugoye by'umwihariko umuntu waguhaye ubuzima bwari bumeze nabi , ariko kuba umuntu akomeye kubana na we ni urugendo ruhatse byinshi byiza kandi ni ukubana n'umugore w'umugisha'.

    Source : https://yegob.rw/wa-musore-wumunyarwanda-wahawe-impyiko-numukinzi-we-dore-ibyo-amutangajeho/

  • Inkono ihira igihe-Kuva yatangira umuziki,… – #rwanda #RwOT

    Imyaka irenze ine Marina atangiye umuziki, dore ko yinjiye muri The Mane tariki 21 Ugushyingo 2017. Ni imyaka yaranzwe n'ibikorwa bifatika bishingiye ku muziki, anyuzamo anegukana ibihembo.

    Uyu muhanzikazi yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, anaririmba mu bitaramo bitandukanye. Mu gihe cy'imyaka ine amaze akora umuziki, ntiyigeze ashyira umukono ku masezerano yo kwamamaza ibigo bitandukanye, cyangwa ibicuruzwa.

    Ni ingingo ariko yari ihangayikishije abamufasha mu muziki, ku buryo umujyanama wa The Mane, Safi Eric, avuga ko ari kimwe mu byari bimuraje ishinga.

    Marina yabwiye INYARWANDA ko azi neza ko ibikorwa bye bizwi, ariko atazi impamvu ibigo by'ubucuruzi bitamuganaga ngo bakorane mu bijyanye no kubamamariza.

    Ati 'Ntabwo mbizi, wenda ibyo twabibaza abashoramari kuko ndabizi neza ko mpagaze neza mu muziki. Ndakora cyane, nkoresha imbuga nkoranyambaga neza, ubwo twabibaza bo [Aravuga abashoramari].'

    Uyu muhanzikazi ariko avuga ko n'ubwo byatinze kubona kontaro nk'iyi, 'inkono ihira igihe'. Ati 'Igihe ni iki. Gusa, hari kompanyi zagiye zinyegera bashaka kugira ngo dukorane, ariko bitewe n'amafaranga ari gutangwa n'agaciro umuntu aba afite cyangwa n'intego wihaye, ugasanga ntabwo bihuje nyine bikarangira tudakoranye.'

    Marina yavuze ko afite icyizere cy'uko kontaro yasinye na Catchyz, izatuma n'abandi bashoramari bamugana. Avuga ko ashimishijwe no gukorana n'uru rubuga.

    Ntihatangajwe amafaranga Marina yasinyiye na Catchz, gusa avuga ko ari amahitamo yabo, kandi ko amafaranga yahawe akwiriye.

    Yavuze ko azifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa by'uru rubuga, ndetse rimwe na rimwe Catchyz izajya igaragara mu mashusho y'indirimbo ze.

    Amasezerano ya Marina arafunguye, kuko yemerewe kugirana amasezerano n'ikindi kigo n'ubwo yaba akiri gukorana na Catchyz. Ni amasezerano y'umwaka umwe, kandi ashobora kongerwa.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa INYARWANDA, Umuyobozi Mukuru washinze urubuga Catchyz, Mohammad Hammad, yavuze ko batekereje kwifashisha Marina mu kwamamaza ibicuruzwa byabo 'kubera ko ari umuhanzikazi ukunzwe kandi ugezweho mu Rwanda'.

    Ati 'Marina ni we muhanzikazi ugezweho. Rero kuri Catchz twashakaga umuntu ufite ubushobozi bwo kudufasha kugeza kure ibyo dukora. Akabwira abantu uko bagura, kandi bagakorana natwe n'ukuntu babasha kubona amafaranga. Niyo mpamvu rero twamuhisemo muri iyi gahunda. Marina ni we twari dukeneye.'

    Catchyz ni urubuga nyarwanda rufasha mu kugura ibintu bitandukanye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Umuhanzikazi Marina yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza urubuga Catchyz rucururiza kuri internet Umuyobozi Mukuru washinze urubuga Catchyz, Mohammad Hammad yavuze ko bahisemo Marina kubera ko ari umuhanzikazi ukunzwe kandi bitezeho kubafasha kumenyekanisha ibyo bakora
    Marina witegura gusohora indirimbo nshya yakiriwe mu muryango w'abakorana n'urubuga rwa Catchyz 

    Umujyanama wa The Mane, Safi Eric, yagenzuye ibikubiye mu masezerano Cathyz yagiranye na Marina

    AMAFOTO: Kadaffi Pro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110405/inkono-ihira-igihe-kuva-yatangira-umuziki-marina-yasinye-kontaro-ya-mbere-yo-kwamamaza-ama-110405.html

  • Kigali: MTN Rwanda yafunguye ishami rishya ry… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, MTN Rwanda yafunguye ishami ryayo rishya ahazwi nko mu Gakiriro ka Gisozi [ku Mukindo ], ho mu karere ka Gasabo. Umuhango wo gufungura iri shami witabiriwe n’Ubuyobizi Bukuru bwa MTN, abayobozi mu nzego bwite za Leta, umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda bafite ubumuga bavuye muri Nudor, abagenerwabikorwa n’abandi.

    Ubwo bafunguraga iri shami ku mugaragaro 

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda,  Mitwa Kaemba Ng’ambi, muri uyu muhango yavuze ko bashishikajwe no gufasha abafite ubumuga, ku buryo bagomba kugera kuri serivice zabo uko bikwiye.

    Yagaragaje ko ibyo bari barasinye mu masezerano na Nudor batangiye kubigeraho, ahereye ku bafite ubumuga bahawe akazi muri MTN bazajya babasha kuvugana na bagenzi babo baje gushaka serivise. Ndetse anavuga ko abafite ubumuga babasabye kubakorera ubuvugizi, bakaba bari kubishyira mu bikorwa bivuye inyuma. 

    Iri shami rishya rifite ubushobozi bwo kwakira abafite ubumuga ubwo aribwo bwose bwaba ubwo kutavuga, kutabona n’ubundi. Rifite abakozi binzobere mu guhanahana amakuru n’abafite ubumuga, nk’abakoresha amarenga n’abandi. 

    Iri shami rishyize imbere ikoranabuhanga rigezweho, rikaba ryabimburiye izindi zizafungurwa mu gihe kiri imbere. Ishuho y'iri shami rishya imbere rigaragaza neza icyerekezo cya MTN mu gushyira imbere ikoranabuhanga.

    Jean-Baptiste Rurama wari uhagarariye umuyobozi mukuru w’umuryango “NUDOR” [ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda],  yashimiye MTN Rwanda abivanye ku mutima ati” Turagira ngo dushimire cyane MTN Rwanda kubera iri shami ifunguye hano, ni ryo shami rya mbere tubonye mu Rwanda ryorohereza umuntu uwo ariwe wese ufite ubumuga”. 

    Yakomeje agira ati” Nagira ngo mvuge ko mu Rwanda kimwe mu bibazo bikomereye abantu bafite ubumuga, kandi ntabwo ari mu Rwanda gusa no hanze y’u Rwanda, ni ibikorwa remezo bidaha amahirwe umuntu ufite ubuga kugira ngo agere kuri serivise z’ubuzima busanzwe, haba mu mashuri, mu buzima, bank n’ahandi hose”.

    Jean- Baptiste 

    Yakomeje agira ati” kugeza ubu rero twari dufite ikibazo nk’abantu bafite ubumuga, ko rimwe na rimwe serivise za MTN tutazigeraho uko bigomba kuko ufite ubumuga bwo kutavuga yazagamo hano akabura uwo bavugana, ibyo rero bigatuma asubirayo atabonye serivise”. 

    Yakomeje atanga ingero z'abagiye bakenera serivise za MTN bafite ubundi bumuga nk’abagenda mu kagari, ugasanga ntibashoboye kugera aho bakeneye iyi serivise kuko hatagendeka kubera inyubako n’ibindi, avuga ko izi ari imbogamizi zikunze kugera kuri aba bafite ubumuga. Yasoje avuga ko MTN yatekereje ku bafite ubumuga itanze urugero rwiza asaba ibindi bigo kubigiraho, bakamenya ko abafite ubumuga nabo bakenera serivize batanga bityo bakaborohereza nk’uko MTN yabimburiye ibindi bigo yabikoze. 

    Iri shami rishya rijyanye n’ikerekezo 

    Yashimangiye ko amasezerano NUDOR yagiranye na MTN bishimiye ko yatangiye gushyirwa mu bikorwa nta n’ukwezi kurashira, yerekana ko ibi bitanga ikizere.

    NUDOR ni ihuriro ry’imiryango 13, hakaba harimo abafite ubumuga bugiye butandukanye nk’ubwo kutumva, kutavuga n’ubundi.

    Gabriele ushinzwe ibikorwa by’iterambere mu karere ka Gasabo mu mwanya w’ijambo yahawe, yashimiye MTN Rwanda yafunguye ishami rishya, avuga ko ari igikorwa cy’iterambere iyi sosiyete y’itumanaho ihaye abaturage ba Gasabo. Yavuze ko ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwijeje ubufatanye ubwo aribwo bwose MTN, mu bikorwa by’iterambere ry’ abaturage.  Yasabye abaturage n’abakora ubucuruzi kubyaza umusaruro iri shami rishya mu buryo butandukanye, ashimangira ako ari amahirwe badakwiye gupfusha ubusa, yongera kubibutsa ko bakwiye kwifashisha iri shami mw’iterambere ryabo. Nk'uko twabigarutseho, iri shami rizajya rinafasha n’abandi bantu basanzwe bakenera serivise za MTN.  

    Mutiganda Jean- Baptiste yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba MTN yafunguye ishami aho akorera

    Mutiganda Jean-Baptiste  usanzwe ucuruza amatara, yavuze ko yishimiye kuba MTN yabazaniye iri shami bugufi, kuko bajyaga bahura n’ikibazo cyo gukoresha Sim Swap n’ibindi. Yashimangiye ko MTN ari umufatanyabikorwa wa buri munyarwanda, ari nayo mpavu biteye ibyishimo kuba yabegereje ikicaro.

    Nishimwe Chantal ucuruza udupfukamunwa nawe yavuze ko yishimye igikorwa MTN yakoze cyo kubegereza ishami, agaragaza imbogamizi bahuraga nazo ati”Hari ukuntu bajyaga batwishyura kuri Momo twibagiwe nk’umubare w’ibanga, bikaba ngombwa ko tujya mu mugi ariko ubu byoroshye tugiye kujya tujya hafi”.

    Ikindi kibazo yagaragaje bahuraga nacyo ni icyo gukoresha Sim Swap. Nyuma y’iki gikorwa kandi, MTN izatanga byibura kiyosike 2 ku bantu bafite ubumuga, mu turere twose tugize u Rwanda. Ubwo ni ukuvuga ko iyi sosiyete izatanga kiyosike 60 ku bafite ubumuga bazaba batoranyijwe, bagahabwa n’igishoro cy’ ibihumbi ijana na mirongo itanu mu rwego rwo kuzirikana ko abafite ubumuga nabo bagomba kwiteza imbere.

    Alain Numa niwe wayoboye ibi birori 

    Umwe mu bakozi bazajya bakorera muri iri shami 

    Iri shami rifite ikoranabuhanga rihambaye 

    Umuyobozi mukuru w’abikorera yitabiriye uyu muhango 

    Igice cyo kwakira abafite ubumuga kiri ukwacyo kandi hari ibimenyetso bibigaragaza 

    Abayobozi bashyize Imbamutima zabo mu nyandiko bashyize ku kibaho muri iyi nyubako 

    Mitwa Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110403/kigali-mtn-rwanda-yafunguye-ishami-rishya-rya-mbere-rije-guha-serivise-abafite-ubumuga-nab-110403.html

  • MINEMA iributsa abantu kuzirika ibisenge birinda Ibiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Taliki 13 Ukwakira buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kugabanya Ingaruka ziterwa n’ibiza, ni umunsi washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 1989, mu gukangurira abatuye isi kugabanya ingaruka z’ibiza, abaturage n’ibihugu byabo bakongera ubudahangarwa ku biza bibugarije.

    MINEMA hamwe n’abafatanyabikorwa yateguye ibikorwa bitandukanye n’ubukangurambaga mu gihugu buzibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kongera ubufatanye mu kugabanya iyugarizwa ry’ibiza n’ibihombo biduteza”.

    Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri MINEMA, Habinshuti Philippe, yatangarije Kigali Today ko mu gihe cy’umuhindo hagwa imvura ivanze n’umuyaga mwinshi igatwara ibisenge by’inzu n’iby’amashuri, abaturage n’inzego zitandukanye bagashishikarizwa kuzirika neza ibisenge no gufata ingamba zo kwirinda ibiza muri rusange.

    Agira ati “Ibikorwa bya mbere ni ugufasha abahuye n’ibiza ariko tukabafasha guhangana n’ibindi biza bishobora kuza. Twateguye ibikorwa byo kongera ubudahangarwa tureba aho duhura n’ibiza cyane nko mu miturire, hari imiryango tuzafasha mu kuzirika ibisenge mu Turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera ariko duhamagarira n’abandi kongera ubudahangarwa butuma batugarizwa n’ibiza.”

    Habinshuti avuga ko u Rwanda ruri mu Karere kibasirwa n’ibiza by’imvura bitewe n’imiterere ngo abantu bagomba kugenzura aho bubaka ndetse bakibanda gukomeza inyubako birinda ko zitwarwa n’umuyaga.

    Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri MINEMA, Habinshuti Philippe
    Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri MINEMA, Habinshuti Philippe

    Akomeza avuga ko niba umuntu agenda mu muhanda akabanza kureba ko imodoka itamugonga, yagombye no kugenzura aho agiye kubaka, yaba agiye kugenda mu gihe cy’inkuba akirinda ko zamukubita cyangwa yaba agenda ahari imyuzure akirinda ko amazi yamutwara.

    Habinshuti ibi abigarukaho mu gihe mu Rwanda kuva muri Mutarama 2021 abantu babarirwa muri 90 bamaze guhitanwa n’ibiza kandi hari benshi byakomerekeje ndetse byangiza amazu n’imyaka y’abaturage.

    Icyakora avuga ko hashingiwe ku mibare, uyu mwaka ibyangijwe n’ibiza ni bikeya ugereranyije n’uwa 2020.


    source : https://ift.tt/3vaKg1a

  • Ibyiyumviro byUmukinnyi w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda witabiriye igitaramo cy'inshuti ye J.Cole – YEGOB #rwanda #RwOT

    Prince Chinenye Ibeh Umukinnyi wa Basketball wakiniye Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda  ya Basketball mu mikino nyafurika yabereye i Kigali, yaraye yitabiriye igitaramo cya J. Cole bakinanye mu mikino ya BAL bose bakinira Patriots BBC.

     

    Muri iyi minsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari kubera ibitaramo bitandukanye bya J.Cole urimo kumenyekanisha Album ye nshya yise 'The Offseason'.

    Ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, J. Cole yakoreye igitaramo i Dallas muri Leta ya Texas, cyitabiriwe  n'abantu benshi barimo n'umukinnyi  Prince Ibeh baheruka gukinana  muri Patriots BBC.

    Ibeh yitabiriye iki gitaramo aherekejwe  n'umufasha we, aho yashimye uburyo igitaramo cy'uyu muraperi cyagenze ndetse n'uburyo abakunzi b'umuziki bamweretse urukundo.

    Ubusanzwe si umuntu umenyereye kwitabira ibitaramo nkuko nawe yabyitangarije gusa yavuze ko yanejejwe n'uburyo abantu beretse urukundo J.Cole muri iki gitaramo.

    Jermaine Lamarr Cole yakiniye Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League ryabereye i Kigali muri Gicurasi 2021, ari naho yasohoreye album ye nshya yise 'Offseason'.

    Source : https://yegob.rw/ibyiyumviro-byumukinnyi-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-witabiriye-igitaramo-cyinshuti-ye-j-cole/

  • 'Dukomeye ku buzima bwacu, nk'uko Ababiligi n'Abanyamerika bakomeye ku bwabo'- Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Ubwo mu ntangiriro z'iki cyumweru, yitabiraga inama ku mutekano w'abatuye isi ( Global Security Forum), inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku bashyira igitutu kuri Leta y'u Rwanda, ngo Paul Rusesabagina arekurwe, hatitawe ku byaha biremereye byamuhamye.

    Perezida Kagame asanga abagize Rusesabagina icyamamare bagendeye gusa kuri filime y'ibihimbano, ari nabo bakomeje intambara yo kumufunguza, kuko bibatera isoni kubona umuntu bagize igitangaza yarahamwe n'ibyaha birimo kwica inzirakarengane.

    Perezida Kagame ati:'Amabi ya Rusesabagina ntibashaka ko anavugwa. Barifuza ko twirengagiza ibikorwa bye by'iterabwoba byahitanye Abanyarwanda, ahubwo akarekurwa nk'aho nta cyabaye'.

    Ikindi cyakomeje gutangaza abatari bake ndetse n'Umukuru w'Igihugu akaba yarakigarutseho, ni ukuntu imiryango yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bamwe mu bategetsi mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi, bakomeje kwibanda ku ifungwa rya Rusesabagina wenyine, ntibagire icyo bavuga ku bandi 20 baburanye mu rubanza rumwe, barimo n'abo yari abereye umuyobozi.

    Hibazwa ukuntu abatanga amasomo y'uburenganzira bwa muntu badaha agaciro ubuzima bw'abo FLN ya Rusesabagina yishe, abo yamugaje, n'abo yasahuriye imitungo indi ikayangiza.

    Ibi birashimangira ko ikibaraje ishinga atari ibyaha Rusesabagina yakoze n'abo yabikoreye, ko ahubwo ikibashishikaje ari uko arekurwa akisubirira mu bugizi bwa nabi bwe. Nyamara kandi bimwe mu bimenyetso byamuhamije ibyaha byatanzwe n'ibihugu bitegeka ko arekurwa!

    Abatekereza ko Rusesabagina yarekurwa hatitawe ku byaha byamuhamye, Perezida Kagame yabakuriye inzira ku murima, agira ati: 'Abamuha agaciro adafite muri filime nibakomereze aho, ariko bamenye ko ubuzima bwacu tubukomeyeho nk'uko Ababiligi n'Abanyamerika bakomeye ku bwabo. Umutekano wacu tuzakomeza kuwitaho uko bikwiye, binyuze mu mategeko, kandi ntituzabitezukaho'.

    Tariki 20 Nzeri 2021 nibwo Urukiko rwahamije Paul Rusesabagina ibyaha birimo kuba mu mutwe w'iterabwoba, ndetse anahanishwa igifungo cy'imyaka 25. Mu gihe hari abavuza induru ngo arekurwe atarangije igihano, abasesenguzi benshi bo ahubwo bagaragaje ko habayeho kumudohorera cyane, kuko ubundi ibyaha byamuhamye byagombye gutuma afungwa ubuzima bwe bwose.

    Si ubwa mbere Perezida Kagame yihanangirije abivanga mu miyoborere y'u Rwanda, kuko nta gihe atabibukije ko u Rwanda rukora ibibereye Abanyarwanda, rutabibwirijwe n'uwo ariwe wese.

    Perezida wa Repubulika kandi yanakunze kubwira abaha u Rwanda amasomo y'uko rugomba kwitwara mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, asobanura ko Abanyarwanda batanze ibitambo baharanira uburenganzira bwabo, atari bo bahatirwa kumenya agaciro kabwo.

    The post 'Dukomeye ku buzima bwacu, nk'uko Ababiligi n'Abanyamerika bakomeye ku bwabo'- Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dukomeye-ku-buzima-bwacu-nkuko-ababiligi-nabanyamerika-bakomeye-ku-bwabo-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dukomeye-ku-buzima-bwacu-nkuko-ababiligi-nabanyamerika-bakomeye-ku-bwabo-perezida-paul-kagame

  • Umukinnyi ukomeye Lucas Hernandez agiye gufungwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi, Lucas Hernandez ukomeye w'Ubufaransa yahawe amabwiriza yo gusubira muri Espagne kugira ngo arangize igihano cy'igifungo yari yarahawe n'umucamanza i Madrid.

    Lucas yahoze ari myugariro wa Atletico ubu akina umupira w'amaguru mu ikipe ya Bayern Munich, akaba amaze gutwara Shampiyona y'ibihugu n'Ubufaransa.Lucas arasabirwa gufungwa nyuma yo gushinjwa gukubita umukunzi we mu 2017, uyu mukinnyi yari yarahawe igihano cyo kumara amezi atandatu atava mu rugo, we numukunzi we bakirenzeho bigira mu kwezi wa buki.kuri ubu Lucas yasabwe gusubira muri Espagne kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo guhunga ubutabera no kurenga ku cyemezo cye cyo kuguma hafi y'urugo nkuko As yabitangaje.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ukomeye-lucas-hernandez-agiye-gufungwa/

  • Amarozi ararikoze: Ibya wa mugabo ukubitwa nk'uruhinja bigiye hanze(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y'umugabo witwa Jean Claude uzwi nka Camarade wagaragaye akubitwa n'umugore we witwa Delphine ,nk'ukubita umwana w'uruhinja.Abantu benshi babonye aya mashusho bababajwe cyane n'ibyo uyu mugore yakoreraga umugabo we bavuga ko ari uyu mugore amuhohotera.Kuri ubu uyu Jean Claude yavuze ko umugore we yamuroze kuburyo amukoresha icyo ashaka.

    Uyu mugabo avuga ko yabanaga n'umugore we mu buryo butemewe n'amategeko, kuko yari afite undi mugabo basezeranye.Ibi bikaba byaratumaga amuhoza ku nkeke.Uyu mugabo yavuze ko kugirango amuroge yamutumiye iwe amuha ibiryo n'icyayi maze amaze kubirya yumva ubuzima bwe burahindutse, ngo yaje kujya kwivuriza muri Tanzania, kuko ngo yahoraga asinzirira aho yicaye kubera amarozi.Camarade asobanura ko yabanye nuyu mugore kuva muri 2012 ,aho babaga bacumbitse nyuma baza kugira inzu zabo ndetse baranakodesha, ariko ngo ntibigeze babana  neza kuko ngo hari ubwo yamurazaga hanze agahora amutoteza.

    Avuga ko tariki 09 Ukwakira 2021 aribwo yamuteze avuye gutembera aramukubita amuciraho imyenda,ari nabwo byahise bijya hanze ibyabo nyuma yuwafashe amashusho akayashyira ku mbuga za interneti.

    Source : https://yegob.rw/amarozi-ararikoze-ibya-wa-mugabo-ukubitwa-nkuruhinja-bigiye-hanzevideo/