Category: Uncategorized

  • Umuraperi Tyga yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe na TMZ ku wa kabiri (12 Ukwakira 2021) , Uyu muraperi w'imyaka 31 y'amavuko yijyanye ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Los Angeles agahita atabwa muri yombi. Nyuma yo gutanga ibihumbi 50 by'amadorali yaje gufungurwa kuri uyu wa Kabiri.

    Umuvugizi w'uyu muhanzi witwa Jack Ketsoyan yavuze ko umukiliya we arengana ndetse bikaba bizasobanuka vuba.

    Ku wa Mbere nibwo hamenyekanye inkuru y'uko Camaryn Swanson wahoze akundana n'uyu muhanzi mu rukerera rw'uwo munsi tariki 11 Ukwakira 2021, yasakuzaga ari hanze y'inyubako y'uyu muhanzi.

    Abo mu muryango w'uyu muhanzi bavuze ko byagaragaraga ko uyu mukobwa yasinze ariko Tyga akamureka akinjira bakavugana.

    Ubwo aba bombi binjiraga mu ntonganya Tyga yakubise uyu mukobwa ndetse hari amafoto yagiye hanze nyuma agaragaza umukobwa afite ibikomere mu maso.

    Hari amakuru yavugaga ko Camaryn yaje mu rugo rwa Tyga atatumiwe ariko yifashishije imbuga nkoranyambaga yerekanye ubutumwa bugufi yandikiranye na Tyga mbere yo kujyayo. Hari aho agaragaza ko Tyga yari yamwereye kumwoherereza imodoka iza kumujyana iwe.

    Nyuma nyina w'uyu mukobwa yaje kumucyura, ndetse banahamagara polisi ngo ize kureba ibyabaye.

    Polisi ubwo yazaga mu rugo rwa Tyga yasanze uyu mukobwa afite ibikomere bigaragarira amaso, ndetse itanga raporo y'uko habayeho ihohoterwa ryo mu rugo. Tyga yanze kuvugisha polisi ahitamo kujya ku cyicaro cyayo ngo ababwire uruhande rwe ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

    Tyga na Camaryn bakundanye mu ntangiriro za 2020, batangira kubigaragaza muri Werurwe uwo mwaka.

    Refe:https:.myjoyonline.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-tyga-yatwe-muri-yombi

  • Mu gihe utangiye gukora ibi bintu ,uzamenye ko watangiye guca inyuma umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu byakwereka ko watangiye guca inyuma uwo mwashakanye nkuko tubikesha Elcrema urubuga ruvuga ku bijyanye n'urukundo.

    1.Kurangazwa n'ibyo ukunda ku wundi muntu

    Hari igihe umuntu aba afite ibyo batashakanye bikagera aho bimutwara umutima. Muri byo twavuga nko ku myambarire, inseko, ingendo,… kuko byagukurura ukifuza kuryamana n'uwo ubibonana.

    Ushobora no kurangazwa n'uko umuntu ukuganiriza bitewe n'amagambo aba akubwira, hari abarengera bagatangira kujya babwirana imivugo n'indirimbo zivuga ku byiza by'undi. Niba utangiye kujya ugirana ibiganiro n'undi muntu mutashakanye bimeze bityo, jya utangira gukenga uwo ukwitaho akakubyinirira ataragushatse.

    2.Kwemera impano nyinshi z'umuntu atanga bidasobanutse

    Burya impano ni ikintu cyiza ariko mu gihe nyacyo. Abantu benshi mu bagore n'abagabo iyo bashaka kwigarurira imitima y'abo bafitiye irari bakoresha impano, bakaziherekesha amagambo meza ataka abo bazihaye.

    Niba umuntu aguhaye impano kabiri gatatu, ukwiye kubitekereza neza ukibaza ngo uyu muntu arashaka kugera kuki ? Ntituvuze ko umuntu mutashakanye ataguha impano ariko iyi nta kibiri inyuma ayigihera mu ruhame ku buryo nawe utagira isoni zo kwibibwira abagize umuryango.

    3.Kugirana ibiganiro n'undi muntu biganisha ku mibonano mpuzabitsina

    Iyo umuntu ashaka ko muganira ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina cyangwa se akakuzanira amafilimi y'urukozasoni, ukwiye kumenya hakiri kare ko uyu muntu nta kindi kimuri ku mutima usibye kugusenyera akagushyira mu mutego wo guca inyuma uwo mwashakanye.

    4.Gushyikirana n'undi muntu kenshi kandi mu bwihugiko

    Niba umuntu agusaba kugirana nawe umushyikirano ahantu hatari ku mugaragaro ujye ugira amakenga kuko niyo nta jambo yaba yarigeze agutungukiriza ribi, ahantu muri hashobora kubabera intandaro yo gukurura ibyo mutari mwateguye.

    5.Gusohokana n'undi muntu kandi uwo mubana atabizi

    ikintu kigutera guhisha uwo mwashakanye aho usohokeye n'uwo musohokanye gishobora kukugeza habi haba mu kugukururira guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa se mu kagirana amakimbirane kuko ashobora kubimenya mu gihe wibwiraga ngo mwamwihishe.

    Ibindi biganisha guca inyuma uwo mwashakanye:

    • Kwemera gukorakorwa n'undi muntu utari uwo mwashakanye

    • Gusomana n'undi muntu utari uwo mwashakanye cyane cyane muri ahantu hiherereye

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-utangiye-gukora-ibi-bintu-uzamenye-ko-watangiye-guca-inyuma-umukunzi-wawe/

  • Umusirikare mukuru mu barinda Perezida yandiganyije isambu, ndatakamba – Biberabagabo #rwanda #RwOT

    Biberabagabo aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika agaragaza akarengane yakorewe n’uyu musirikare, bishingiye ku isambu yaguze muri cyamunara mu mwaka wa 2010, bishingiye ku rubanza rwa Gacaca rwaciriwe Nzirorera Joseph wahoze ari Minisitiri akaba yari na Perezida wa MRND. Biberabagabo agaragaza ko yatsindiye isambu muri cyamunara ariko akaza gutungurwa n’uko igice cyayo cyaje kwigarurirwa na Lt Col Sarambuye Theoneste, uyu we akaba agaragaza ko ubwo butaka yabuhawe mu isaranganya.

    Impapuro twabashije kubonera kopi zikubiye mu bimenyetso Biberabagabo yahaye Perezida Kagame mu rwandiko yamwandikiye, zigaragaza ko yamutsinze mu rubanza mbonezamubano, hanyuma Lt Col Theoneste Sarambuye akaza guhita amurega icyaha cy’uko yakoresheje inyandiko mpimbano.

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE ABISOBANURA BYOSE HANO :

    Mu butumwa bwe, Biberabagabo ati : “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndabatakambira mbasaba ko narenganurwa nkahabwa ubutabera buboneye, cyane ko Col Sarambuye tuburana yitwaza igitinyiro afite agakoresha bamwe mubari mu nzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’iz’ubutabera. Ndabashimiye Nyakubahwa”

    Biberabagabo agaragaza ko akarengane akomeje kugirirwa gaterwa n’uko aburana n’umuntu ufite ububasha kandi ukoresha inzego zitandukanye, kuburyo ngo nko kubona ajya mu rukiko afite imbunda yo mu bwoko bwa masotera bigaragaza ko n’abacamanza bagira ubwoba bwo guca urubanza mu buryo butabera kubera igitinyiro afite.

    Akomeza agira ati : “Niyambaje Inkiko nza gutsindira iyo sambu, kuva ubwo ntangira gutotezwa, guterwa ubwoba ndetse aramfungisha akoresheje Lt Karemera wa Republican Guard n’abakozi ba RIB. Nandikiye ubuyobozi bw’ingabo nsaba kurenganurwa no kwishinganisha, ariko sinabona igisubizo, n’ibaruwa najyanye ku mutwe w’ingabo za Republican Guard banze kuyakira”

    Ibaruwa Biberabagabo yandikiye Perezida Kagame amutakambira

    REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE ABISOBANURA BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umusirikare-mukuru-mu-barinda-Perezida-yandiganyije-isambu-ndatakamba-Biberabagabo

  • Bite bya Kwizera Olivier? Arerekeza he? Kugaruka muri Rayon Sports abivugaho iki? #rwanda #RwOT

    Umunyezamu kwizera Olivier avuga ko atarafata umwanzuro w’ikipe azerekezamo kuko na Rayon Sports bataricarana ngo bagire ibyo bumvikana, nibyanga abe yajya ahandi.

    Kwizera Olivier ni umunyezamu uvuga ko nta masezerano ya Rayon Sports afite, ni mu gihe iyi kipe ihamya ko ubwo yamusinyishaga mu mpeshyi ya 2020 yamusinyishije umwaka umwe w’amasezerano ariko hakaba harimo ingingo ivuga ko nurangira aya masezerano azahita yiyongera bidasabye ibindi biganiro agahabwa nk’ibyo yahawe asinya bwa mbere(umushahara na recruitment).

    Muri icyo gihe uyu munyezamu yabiteye utwatsi ndetse abwira ISIMBI ko kuva yasinya atigeze ahabwa kopi y’amasezerano ye, yagiye ayisaba ariko ntayihabwe.

    Kugeza uyu munsi benshi baribaza akazoza k’uyu munyezamu, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko hari ibitaratungana ariko bigomba kurangirana n’iki cyumweru akamenya aho yerekeza.

    Ati 'ntabwo ndahamenya ariko birarangirana n’iyi weekend, nibwo nzamenya aho nerekeza.'

    Kuba yasubira mu ikipe ya Rayon Sports, uyu munyezamu yavuze ko ibiganiro bitararangira kuko bagomba kwicarana bakagira ibyo bameranywa.

    Ati 'ntabwo birarangira, ndacyategereje nyine ngo ndebe. Harabura kumvikana ngo turebe icyo duhurizaho. Tugomba kubanza tukicarana ku mpande zombi tukagira ibyo twabasha kuba twahurizaho. Njye nta masezerano ya Rayon Sports mfite.'

    Mu minsi ishize umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yagiye kureba uyu munyezamu kugira ngo amwumvishe abe yaza muri Rayon Sports ariko uyu mutoza yirinze kuba yatangaza ibyo bavuganye.

    Kwizera Olivier ku kuba hari indi kipe bari mu biganiro, yirinze kuba yabivugaho. Olivier nta kipe afite mu gihe ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 ari bwo isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rizafungwa.

    Kwizera Olivier avuga ko ibiganiro bye na Rayon Sports ntacyo biratanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-kwizera-olivier-arerekeza-he-kugaruka-muri-rayon-sports-abivugaho-iki

  • Ibimenyetso 5 byakwereka ko urwaye udusebe ku gifu #rwanda #RwOT

    Udusebe ku gifu (cyangwa gastric ulcers) ni indwara ibabaza cyane, irangwa n’udusebe dushobora kuza mu gifu cg amara mato. Utu dusebe tuza ahanini bitewe n’uko ururenda rurinda igifu aside nyinshi ruba rwagabanutse, nuko ya aside igatangira kwibasira ingirangingo z’igifu no gucaho udusebe.

    Iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira, gusa iyo utivuje ishobora kuvamo ikindi kibazo gikomeye cyane.

    Soma birambuye byinshi kuri iyi ndwara n’uko wahangana nayo hano https://umutihealth.com/udusebe-ku-gifu/

    Hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko udusebe ku gifu twatangiye kukwibasira

    Ibimenyetso by’udusebe ku gifu

    Uburibwe mu gifu

    Uburibwe mu gifu, ni kimwe mu bimenyetso byihuse bishobora kukwereka ko igifu cyawe cyugarijwe n’udusebe; kumva uribwa mu gifu, cg wagira ngo hari ibintu bigutwika. Utu dusebe tuza ku gifu cg amara mato, tukurya bitewe n’ikorwa ry’aside mu gifu; nko mu gihe witegura kurya cg nijoro kuko aribwo usanga ikorwa cyane, nibwo uburibwe bukunze kwiyongera. Akenshi iyo hagize icyo urya, ubu buribwe bishobora kugabanuka.

    Ikirungurira no kumva ibyo wariye bigaruka

    Bitewe nuko utu dusebe iyo duhuye n’aside yo mu gifu, bitera uburibwe, bishobora no gutuma ibyageze mu gifu, bikiri mu igogorwa byakongera kuzamuka mu muhogo, kandi kubera biba byivanze n’aside, ushobora kumva bitwika, aribyo bibyara ikirungurira.

    Ibi bimenyetso byo kugarura ibyo wariye n’ikirungurira, bishobora guherekezwa no guhora wumva utumbye, utura imibi cg wumva amara yinyagambura cyane mu nda.

    Mu gihe urwaye udusebe ku gifu hari ibyo kurya ugombwa kwirinda, bimwe muri byo ni ibi bikurikira https://umutihealth.com/uburwayi-bwudusebe-ku-gifu/

    Uburibwe bw’umugongo cyangwa mu gatuza

    Yego nibyo, udusebe ku gifu dushobora gutera uburibwe bw’umugongo cg ukabyumvira mu gatuza. Ntuzabyitiranye n’uburibwe bw’umugongo busanzwe.

    Iyo utu dusebe twamaze no kwibasira amara, uburibwe bishobora kurushaho gukara no kumara igihe kinini.

    Kuko utu dusebe iyo twamaze kuza, tudahagarara bitewe n’ikidutera, dushobora kurushaho kwangiza igifu, bityo ugahorana uburibwe budashira kandi bugenda bwiyongera. Aha ni ngombwa kugana kwa muganga.

    Kwituma cyangwa kuruka amaraso

    Birumvikana ko ingirangingo z’igifu zibamo amaraso, uko zigenda zicika udusebe niko amaraso ashobora kuva, akaba yasohoka urutse cg ugiye ku musarane.

    Uko aside yiyongera, niko ingirangingo zirushaho kuva amaraso menshi niba ubona ibyo wituma bifite ibara ryijimye, bishobora kwerekana ko mu gifu cyangwa amara hari kuva amaraso. Niba uruka utubumbe duto duto tw’amaraso nabyo bishobora kukwereka ko mu gifu hari kuva amaraso.

    Ibi byose ukibibona ni ngombwa kwihutira kwivuza hakiri kare.

    Guhorana iseseme n’igogorwa rigenda nabi

    Udusebe ku gifu dushobora kongera ibyuka byinshi mu gifu n’igogorwa rikagenda nabi, ibi nibyo bikunze gutera kenshi isepfu no gutura imibi igihe uri kurya cg umaze kurya.

    Iseseme yo akenshi iterwa n’urugero rutaringaniye rw’aside yo mu gifu, ishobora kuza iringaniye cg ikomeye cyane, kenshi ikunze kuza mu gitondo, nk’igihe utaragira icyo ufata.

    Omeprazole ni umwe mu miti yitabazwa mu kuvura udusebe ku gifu, soma byinshi kuri uyu muti n’uko ukoreshwa https://umutihealth.com/omeprazole/

    Source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibimenyetso-5-byakwereka-ko-urwaye-udusebe-ku-gifu.html

  • Umudepite w'umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ku munsi w'ejo abantu batandatu bafashwe na RIB ku bufatanye n'inzego z'umutekano, muri abo hakaba harimo Nsengimana Theoneste ufite Televiziyo kuri murandasi yitwa Umubavu, umudepite wo mu gihugu cy'Ubufaransa Sebastien NADOT akaba n'inshuti y'abiyita ko batavuga rumwe na Leta ya Kigali, yashyize itangazo hanze yamagana ifatwa ryabo ariko avugisha ukuri avuga ko ari abakorana bya hafi na Ingabire Victoire.

    Sebastien NADOT

    Ibi rero bitandukanye n'ibyo Theoneste Nsengimana na bagenzi be aribo biyita, aho bihisha inyuma y'umwuga w'itangazamkuru bagakwirakwiza ubutumwa bw'abanzi b'igihugu baba ababa mu gihugu imbere ndetse n'ababa hanze yacyo mu rwego rwo guhungabanya umudendezo w'igihugu no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi buriho abaturage.

    Mu bafatanywe na Nsengimana harimo Sylvain Sibomana, Alphonse Mutabazi, Alexis Rucubanganya na Utuje Joyeuse. Aba bose bari bari gutegura umunsi Interahamwe n'abasabitswe n'ingengabitekerezo bizihiza wiswe 'Ingabire Day'

    Iyi ntumwa ya rubanda rw'Ubufaransa itweretse isura nyayo ya Theoneste Nsengimana, nubwo iziko iri kumutabariza. Yaba Theoneste na bagenzi be bamaganwe kenshi basabwa gukurikiza amahame y'itangazamakuru ariko bakavunira ibiti mu matwi bagatangaza ibihuha kugirango imbuga zabo zisurwe kandi abo hanze baboherereze amafaranga.

    Bagakwiye kumenya ko Iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye. Abo babatuma bari mu gisirikari cya FAR abandi mu butegetsi ariko bayabangiye ingata bahungira iburayi.

    Kubera kudashaka kugendera ku mahame y'itangazamakuru, bamwe barimo Agnes Uwimana uzwi ku kazina ka 'Valerie Bemeriki' mushyashya, basubije amakarita yabo urwego rwigenzura rw'abanyamakuru RMC ngo bagiye gukora itangazamakuru ryigenga.

    Uyu munsi kandi , RMC, yatangaje ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w'umwuga nk'uko akunda kubivuga.

    Uyu musore afite umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV, utambutswaho ibiganiro bibiba amacakubiri mu baturarwanda.

    Itangazo RMC yashyize hanze, rivuga ko uyu yiyitirira kuba umunyamakuru, yibutsa n'abandi bafite imiyoboro ya YouTube kwirinda kubigenza batyo.

    Iryo tangazo rigira riti ' Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murandasi ariko ntibimugira umunyamakuru.'

    Mu gihe yiyitiriye umwuga agakora amakosa, RMC ivuga ko akurikiranwa n'inzego zibifitiye ububasha zitari iz'itangazamakuru.

    Uyu musore aherutse kurekurwa n'urukiko nyuma y'aho rumugize umwere ku cyaha yo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w'itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo byategetswe.

    Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y'umwaka mu 2021.

    The post Umudepite w'umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umudepite-wumufaransa-yemeje-ko-theoneste-nsengimana-na-bagenzi-be-bafashwe-na-rib-ari-abakozi-ba-ingabire-victoire-aziko-abatabariza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umudepite-wumufaransa-yemeje-ko-theoneste-nsengimana-na-bagenzi-be-bafashwe-na-rib-ari-abakozi-ba-ingabire-victoire-aziko-abatabariza

  • Kenya:Uwemeye ko yishe abana barenga 10 yatorotse kasho ya polisi #rwanda #RwOT

    Umugabo wemeye ko yishe abana barenga 10 muri Kenya yatorotse kasho ya polisi mu murwa mukuru Nairobi.

    Masten Wanjala yari yitezwe kwitaba urukiko ku wa gatatu ku bwicanyi bw'abahungu batari munsi ya 14 i Nairobi, no mu duce tw'uburasirazuba n'uburengerazuba bwa Kenya.

    Polisi ivuga ko yatahuye ko yatorotse ubwo yagenzuraga imfungwa mu gitondo izihamagara mu mazina.

    Yari afunzwe mu gihe polisi ikora amaperereza ku rukurikirane rw'ubwicanyi bwakorewe abana bugatuma igihugu kigwa mu kantu.

    Abapolisi batatu bari bari ku izamu ubwo yatorokaga sitasiyo ya polisi ya Jogoo Road, mu gace kazwi nka Eastlands k'i Nairobi, batawe muri yombi.

    Abategetsi batangiye guhiga uwo mugabo bavuga ko ari mubi cyane.

    Bwana Wanjala yari yatawe muri yombi mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, yemera guha ibiyobyabwenge no kwica abahungu, bamwe akanywa amaraso yabo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-uwemeye-ko-yishe-abana-barenga-10-yatorotse-kasho-ya-polisi

  • Umuhanzikazi yatangaje ko abapasiteri bamusabye kujya yambara impenure ngo akurure abayoboke #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi wo muri Ghana yatangaje ko imyambarire ye ndetse n'imiterere ye byamubereye imbaraga zo guhindura benshi mu murimo w'Imana.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru wo kuri Internet witwa Zion Felix muri The Uncut Show, uyu muhanzikazi Rhynie Simons yavuze ko umubiri we yuzuye tatouage no gushyira hanze amabere ye igice kimwe abikora kugira ngo bikurure abantu mu itorero rye ndetse ko bifasha mu kugarukira Imana.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko ari umukristu wubaha Imana uhora ajya mu rusengero aho aririmba yambaye imyenda ye ikurura abagabo abifashijwemo na pasiteri we.

    Uyu Pasiteri we kandi ngo ashishikariza abayoboke be gukoresha ubwiza bwabo kugira ngo bakurure abantu mu rusengero ariko ntibasambane nabo.

    Binyuze mu mubiri we, ngo uyu muririmbyi wo muri Ghana yayoboye abantu benshi kuri Kristo. Rhynie Simons akomoka muri Nigeria nubwo yavukiye muri Amerika.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuhanzikazi-yatangaje-ko-abapasiteri-bamusabye-kujya-yambara-impenure-ngo

  • Urwego rw’Abanyamakuru rwakomanyirije Cyuma 'wiyita Umunyamakuru’ rusaba n’abandi babyiyita kubihagarika #rwanda #RwOT

    Cyuma Hassan asanzwe afite YouTube Channel yitwa Ishema TV akunze gutambutsaho ibiganiro bitavugwaho rumwe aho hari abamushinja kubiba amacakubiri no gukwirakwiza ibihuha mu gihe we avuga ko yafashe umurongo wo guca akarengane mu Rwanda.

    Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwasohoye itangazo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 ryibutsa ibyo umuntu akwiye kuba yujuje kugira ngo akore umwuga w’Itangazamakuru.

    Iri tangazo ritangira rigira riti 'Umunyamakuru w’Umunyarwanda yaba ukura mu kigo cy’Itangazamakuru cyemewe cyangwa uwigenga cyangwa uhagarariye igitangazamakuru cy’amahanga mu Rwanda, ahabwa uburenganzira n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura.'

    Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura,rukomeza rugira ruti 'Rurongera kwibutsa abantu bose ko uwitwa Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan atari Umunyamakuru w’umwuga nk’uko abyiyitirirakuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RM, Mugisha Emmanuel, ryibutsa abantu bose 'biyitirira umwuga w’itangazamakuru batarabiherewe uburenganzira kubihagarika kuko bihanirwa n’amategeko.'

    Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura ruvuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murarandasi ariko ko bitamugira umunyamakuru.

    Cyuma Hassan ukurikiranywe n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, amaze iminsi ajya kuburana ubujurire bw’Ubushinjacyaha ku cyemezo cy’Urukiko rwamugize umwere.

    Gusa avuga ko mu kwitaba Urukiko yagiye abura abamushinja n’abamuburanisha akavuga ko ari ikimenyetso cy’uko ibyo ashinjwa bidafite ishingiro.

    Bimwe mu byo aregwa harimo Gukoresha inyandiko mpimbano no kwiyitirira urwego rw’umwuga aho bifitanye isano no kuba yiyitirira umwuga w’Itangazamakuru mu gihe we avuga ko afite uburenganzira bwo kuwukora kuko uretse ngo kuba yararyize ariko n’amategeko yo mu Rwanda yemerera buri wese gukora uyu mwuga.

    IKIGANIRO AHERUTSE KUGIRANA NA UKWEZI TV


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Urwego-rw-Abanyamakuru-rwakomanyirije-Cyuma-wiyita-Umunyamakuru-rusaba-n-abandi-babyiyita-kubihagarika

  • Ibyabaye ubwo Dj Marnaud yari kumwe na Dj Miller muri club (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Marnaud abinyujije kuri snapchat ye yerekanye ibyabaye ubwo yarari kumwe na Dj Miller babanaga mu itsinda rya Dream Team Djs.

    Nkuko amashusho Dj Marnaud yashyize hanze abigaragaza, we na Dj Miller bari bishimye cyane ndetse Dj Miller we byari umwihariko dore ko ubusanzwe Dj Miller yarangagwa n'akanyamuneza aho yabaga ari hose iki kikaba ari kimwe mu bintu byinshi by'urwibutso ababanye nawe bamwibukiraho.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ubwo-dj-marnaud-yari-kumwe-na-dj-miller-muri-club-video/