Category: Uncategorized

  • Serge Iyamuremye ahataniye igihembo mu irusha… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize muri za 2014 na nyuma yaho, iri rushanwa ryabereye mu Bwongereza mu mujyi wa London, gusa kubera icyorezo cya Covid-19 umwaka ushize ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibihembo by’umwaka ushize byatanzwe mu Ukwakira 2020. Kuri ubu hari gutorwa abahataniye ibihembo byo muri uyu mwaka, bishobora nabyo kuzatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Irushanwa ry’uyu mwaka ririmo ibyiciro binyuranye birimo: Cover song Award, Media choice wow Gospel, Next Big Thing, Media choice Gospel Hype, Male Artiste, Femele Artiste, Contemporary artiste, Break Through artiste, African artiste, n’ibindi bitaratangazwa.

    Serge mu cyiciro cy’umuhanzi w’umunyafurika w’umwaka wa 2021

    Serge Iyamuremye uri mu bahanzi bakunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, ni we muhanzi nyarwanda rukumbi ugaragara ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya GT Music Awards 2021. Ari mu cyiciro cyitwa ‘African Artiste of the year’ mu kinyarwanda bikaba bisobanuye ‘Umuhanzi w’umunyafurika w’umwaka’. Ni icyiciro ahatanyemo n’abandi bahanzi bagera kuri 7 aribo: Timi Dakolo (Nigeria), Onos (Nigeria), Ohemaa Mercy (Ghana), MOG Music (Ghana), Jimmy D Psalmist (Nigeria), Diana Hamilton (Ghana) na Abby Chams (Tanzania).

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Serge Iyamuremye umaze kwegukana ibihembo bitandukanye mu muziki akora wa Gospel, yadutangarije ko kuba yarashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibi bihembo ari ibintu bishimishije kuko ubutumwa atanga budakwiye kugarukira mu Rwanda gusa. Yagize ati “Ni byiza kandi kuko byatumye numva ko ubutumwa ntanga butagarukira iwacu gusa. Kwibona muri urwo rutonde njye ntabwo mbifata nk’ibintu biri aho, byampaye icyizere”. Kuri ubu amatora arakomeje, akaba ari kubera ku rubuga rw’iri rushanwa ari rwo: www.gtmusicawards.com. GT Music Awards ni irushanwa mpuzamahanga rishimira abahanzi ba Gospel baba mu Bwongereza n’ahandi.

    GT Music Awards ni irushanwa mpuzamahanga rishimira abahanzi ba Gospel baba mu Bwongereza n’ahandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110438/serge-iyamuremye-ahataniye-igihembo-mu-irushanwa-gt-music-awards-mu-cyiciro-cyumuhanzi-mwi-110438.html

  • Umwana iwabo! Rayon Sports yasuye i bwami, ab… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yerekeje mu karere ka Nyanza ku ivuko aho yagiye mu mukino wa gicuti ifitanye na Nyanza FC. Ni umukino wateguwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa by’umwihariko isambanywa ry’abana. Mbere yo gukina uyu mukino Rayon Sports yabanje kujya kwiyibutse murugo ndetse basura bimwe mu bice by’amateka birimo Ingoro y’Amateka y’Abami iherereye mu rukari ho mu karere ka Nyanza.


    Bamwe mu bakinnyi ni ubwa mbere bari bageze i Nyanza yaba Youssef ukomoka muri Maroc ndetse n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga. Karim Makenzie niwe mukinnyi wasubiye i Nyanza mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ikiba muri aka karere ahagana mu 2012-13.


    Youssef Rharb yari yishimiye Inyambo 

    Rayon Sports kuva yaba i Nyanza iyi ni inshuro ya gatatu igiye gukinirayo bwa mbere ikaba yaragiyeyo mu 2019 igiye gukina na As Muhanga mu mukino wa gicuti, nanone tariki 24 Ukuboza Rayon Sports yasubiye i Nyanza FC mu mukino wo kurwanya inda zitateganyijwe yanganyijemo na mukura igitego kimwe kuri kimwe.


    Ayouba Lahsane arimo yiga gusya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110437/umwana-iwabo-rayon-sports-yasuye-i-bwami-abanya-maroc-barizihirwa-amafoto-110437.html

  • Riderman yabwiye amagambo akomeye abana be b'impanga baherutse kuvuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Riderman abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze amagambo akomeye ku bana be babiri b'impanga ariko Kamba na Randa. Ni nyuma yuko aba babiri bari bamaze amezi ane babonye izuba kuko babonye izuba ku ya 13 Kamena 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Riderman yatangaje amagambo akurikira:

    Abakobwa babiri b'impanga (Kamba na Randa) ba Riderman bujuje amezi 4 bamaze bavutse

    Source : https://yegob.rw/riderman-yabwiye-amagambo-akomeye-abana-be-bimpanga-baherutse-kuvuka/

  • Nambara inkweto rimwe nkajugunya – Diamond yishongoye kubamunnyega #rwanda #RwOT

    Nyuma y’icyumweru inkuru zicicikanye ko umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania no muri Afurika, Diamond Platnumz yaba ubuzima agaragaza atari bwo abamo, uyu muhanzi yavuze ko yambara inkweto rimwe akajugunya.

    Uyu muhanzi mu minsi mike ashize yashyize ahanze amashusho, agaragaza inkweto nyinshi, avuga ko abavuga ko ahora asubira mu nkweto imwe atari byo, ni nyuma y’uko byavuzwe cyane ko ahora mu nkweto zimwe.

    Ati 'hari abantu bavuga ko mpora nsubira mu nkweto zimwe. Ntabwo ari byo. Mfite inkweto nyinshi, nambara inkweto rimwe nkahita zijugunya, umuntu waba uzishaka, akazambara.'

    Mu minsi ishize uwari umujyana we, Ostaz Juma Na Musoma, yashinje uyu muhanzi kubeshya abantu ubuzima abamo, ko ubukire avuga afite atari bwo, amafaranga yishyurwa kugira ngo aririmbe atari yo n’ibindi, ngo ababazwa n’uko abivuga abanntu bakabyemera.

    Diamond avuga ko yambara inkweto rimwe akajugunya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nambara-inkweto-rimwe-nkajugunya-diamond-yishongoye-kubamunnyega

  • Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n'ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi #rwanda #RwOT

    Kuva Paul Rusesabagina yagera mu maboko y'ubutabera bw'u Rwanda imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu yasimbukiye ku isunzu ry'inzu maze si ukuvuza induru yiva inyuma, isaba ko uyu mugizi wa nabi arekurwa.

    Igitutu cyabo ariko ntacyo cyabafashije, kuko Rusesabagina yaburanishijwe ndetse akanatirwa igifungo cy'imyaka 25 amaze guhamwa n'ibyaha birimo kuba mu mutwe w'iterabwoba wa FLN.

    Umwe muri iyo miryango ni LANTOS Foundation yigeze no guha Paul Rusesabagina igihembo, nk' umuntu w'igitangaza mu guharanira uburenganzira bwa muntu. Kuba rero iyi Lantos ari kimwe mu byirirwa bisakuza ngo Rusesabagina arekurwe, si uko iyobewe ko ahamwa n'ibyaha bikomeye, birimo no kwica inzirakarengane mu bitero umutwe we wa FLN wagabye ku butaka bw'u Rwanda.

    Ntabwo ari injiji bikabije ku buryo itazi gusesengura ibimenyetso simusiga bimuhamya ibyaha harimo , ndetse n'ibyo Rusesabagina ubwe yiyemereye. Ahubwo ikibatera kwirengagiza ibyo byose, ni ikimwaro Lantos Foundation iterwa no kuba yarahaye igihembo umuntu waje kwijandika mu bikorwa by'iterabwoba, isi yose yamagana.

    Lantos Foudation yabuze ayo icira n'ayo imira. Ku ruhande rumwe, ntishobora kwemera ko yibeshye kuri Rusesabagina, ikamugira intwari kandi ari 'Oussama Bin Laden wo mu Karere k'Ibiyaga Bigari'.

    Iramutse ivuze ku mugaragaro ko Rusesabagina ari umunyabyaha, Lantos Foundation yahita itakarizwa icyizere mu maso y'amahanga, kuko byaba bivuze ko na Bin Laden yashoboraga guhabwa igihembo cya Lantos Foundation.

    Ku rundi ruhande, niba koko Lantos Foundation ari umuryango uharanira iyubahirizwa ry'ikiremwamuntu, ifite inshingano zo kwamagana ubwicanyi n'irindi hohoterwa aho ryaba hose ku isi, nk' iryakorewe abaturage b'inzirakarengane muri Nyaruguru na Nyamagabe. Keretse rero niba umuturage w'uRwanda atabarwa nk'ikiremwamuntu.

    Ikindi Lantos Faundation nk'umuryango mpuzamahanga isobanukiwe ko amahame mpuzamahanga abuza kwivanga mu butabera bw'igihugu cyigenga. Muri make irabizi ko ibyo isaba u Rwanda bidashoboka, kereka niba itaramenye ko u Rwanda rwibohoye ku ngoyi ya mpatsibihugu n'ubukoloni.

    Reka Lantos Foudation ikorwe n'isoni

    Ijya guha Rusesabagina igihembo imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yayigiriye inama, iyereka ko ntawe Rusesabagina yarokoye nk'uko abyiyitirira, ariko Lantos Foundation ivunira ibiti mu matwi. Ukuri kuratinda ariko ntiguhera, Rusesabagina aberetse uwo ariwe nyakuri.
    Ibifaranga Lantos Foundation yarundumuriye Rusesabagina, n'ibindi yakusanyije ngo agiye gufasha imfubyi n'abapfakazi mu Rwanda, nibyo yashoye mu bikorwa by'iterabwoba. Nta kuntu rero Lantos Foundation itagira ikimwaro ndetse n'impungenge, kuko abasesenguzi bayifata nk'umufatanyacyaha wa Paul Rusesabagina. Nguko uko rero iharanira gutagatifuza ikirura, ngo gihinduke intama.

    The post Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n'ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gushyira-igitutu-ku-rwanda-ngo-paul-rusesabagina-arekurwe-lantos-foundation-irabiterwa-nikimwaro-cyo-kuba-yarahaye-igihembo-umugizi-wa-nabi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gushyira-igitutu-ku-rwanda-ngo-paul-rusesabagina-arekurwe-lantos-foundation-irabiterwa-nikimwaro-cyo-kuba-yarahaye-igihembo-umugizi-wa-nabi

  • Diamond yahishuye ko nta rukweto ajya yambara kabiri ngo urwo akuyemo arajugunya #rwanda #RwOT

    Abitangaje nyuma y’iminsi micye hari abantu bamuserereje ko ubuzima ashobora kuba yerekana ku mbuga nkoranyambaga bushobora kuba buhabanye n’ubwo abayemo by’ukuri.

    Uyu kizigenza muri murika mu karere, mu minsi micye ishize yashyize ahanze amashusho, agaragaza inkweto nyinshi, avuga ko abavuga ko ahora asubira mu nkweto imwe atari byo.

    Ati 'hari abantu bavuga ko mpora nsubira mu nkweto zimwe. Ntabwo ari byo. Mfite inkweto nyinshi, nambara inkweto rimwe ngahita nzijugunya, umuntu waba uzishaka, akazambara.'

    Mu minsi ishize uwari umujyana we, Ostaz Juma Na Musoma, yashinje uyu muhanzi kubeshya abantu ubuzima abamo, ko ubukire avuga afite atari bwo, amafaranga yishyurwa kugira ngo aririmbe atari yo n’ibindi, ngo ababazwa n’uko abivuga abanntu bakabyemera.

    Uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania ni umwe mu bakunze kugaragaza ko abaho ubuzima bwo ku rwego ruhambaye haba ari mu myambarire, mu modoka agendamo ndetse n’ibindi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Diamond-yahishuye-ko-nta-rukweto-ajya-yambara-kabiri-ngo-urwo-akuyemo-arajugunya

  • Umusore yaciye ibintu henshi kubera igihano yabonye nyuma yo guca inyuma umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umusore utavuzwe amazina,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara muri Euston,mu mujyi wa Liverpool n'ahitwa Waterloo mu mujyi wa London azenguruka yambaye icyapa cyanditseho amagambo atangaje.

    Abatuye Londres na Liverpool bavuze ko babonye uyu musore agenda azenguruka ahahurira abantu benshi, yambaye ikarito yanditseho ati: 'Ku wa kane, naciye inyuma umukunzi wanjye kandi iki nicyo gihano cyanjye.'

    Uyu musore yafotowe amafoto menshi n'abamubonye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko ntibiramenyekana niba ari umukunzi we wabimutegetse cyangwa ari igihano yihaye.

    Igikorwa cy'umugabo cyatumye abantu benshi basangira ibitekerezo kuri we n'umukunzi we, aho benshi bavugaga ko umukobwa bakundana atamukunda.

    Ariko, abandi bavuga ko bishoboka ko uyu mugabo yaba ashaka kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yaciye-ibintu-henshi-kubera-igihano-kidasanzwe-yahawe-n-umukunzi-we

  • Umwarimukazi ufatwa nk'uhiga abandi uburanga muri Afurika yavugishije benshi kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umwe mu barimukazi bakunzwe cyane muri Afurika y'Epfo kubera imiterere ye yavugishije benshi kubera amafoto yashyize hanze yambaye imyenda ishotorana.

    Uyu mwarimukazi asa nkaho yagize intego ibyo gutwika ku mbuga nkoranyambaga buri cyumweru kubera amafoto ashyira hanze agaragaza imiterere ye.

    Uyu mwarimukazi witwa Lulu Menziwa uzwi nka Madam B akurikirwa na benshi muri Afurika y'Epfo kubera uburanga bwe. Nyuma yo kuba icyamamare, yagiye akunda kuvugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye kugeza n'ubu.

    Uyu mwarimu wanahawe akazi ko kumurika imideli yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze agaragaza imiterere ye by'umwihariko ikibuno cye.

    Mu minsi yashize,uyu mwarimukazi yashyize hanze amashusho yakwirakwiriye hose ari mu ishuri yambaye imyenda ishotorana bituma benshi bacika ururondogoro.

    Benshi bibajije niba abashinzwe uburezi muri kiriya gihugu batarashyizeho amabwiriza agenga imyambarire y'abarimu igihe bari mu kazi.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwarimukazi-ufatwa-nk-uhiga-abandi-uburanga-muri-afurika-yavugishije-benshi

  • Bwa mbere Omah Lay agiye gutaramira abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kigiye kuba mu muburyo ari guteganya gukora bizenguruka umugabane wa Afurika, anyura mu bihugu bitandukanye. Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko yamaze gushyira umukono ku masezerano n'abamutumiye gutaramira mu Rwanda. Igisigaye ni ugutangira gusohora gahunda y'uko iki gitaramo kizagenda.

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise 'Get Layd' iriho indirimbo ye yise 'You' na 'Bad Influence' zamumenyekanishije.

    Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw'uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.

    Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati 'Umuziki wanjye n'ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko ari umugisha ukomeye yagize kuba yarakiranwe yombi mu muziki. Avuga ko Wizkid, Tuface, Davido, Burna Boy n'abandi baharuye inzira bisunze injyana ya Afrobeats byamufashije gukomereza mu murongo batangiye.

    Kuri we asanga ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuba ari mu bahanzi bari gucuruza muri Afurika. Nawe yahamije ko umwaka wa 2020 uzaba urwibutso rukomeye kuri we, kuko wabaye intangiriro nziza kuri we.
    Indirimbo “Godly” ya Omah Lay yakunzwe cyane n'abanyarwanda

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-omah-lay-agiye-gutaramira-abanyarwanda

  • Amafoto y’umunsi, abanya-Maroc bakinira Rayon Sports i Bwami ku rusyo basya #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Rayon Sports yari yasubiye ku gicumbi i Nyanza aho yashingiwe, abakinnyi bayo bakaba basuye Ingoro y’Amateka y’i Bwami mu Rukari, amafoto y’abanya-Maroc bakinira iyi kipe barimo basya ku rusyo yashimishije benshi.

    Rayon Sports ikaba yari yagiyeyo no mu rwego rwo gukina umukino wa gicuti na Nyanza FC yo mu cyiciro cya kabiri, ariko mbere y’uyu mukino ikaba yasuye Ingoro y’i Bwami mu Rukari aho Abami babaga, barayitambagizwa ndetse basobanurirwa amateka yayo.

    Beretswe aho umwami yabaga, uburiri bwe(igisasiro), ku ruhimbi, ahaterekwaga inzoga, berekwa inka z’i Bwami zizwi ku Izina ry’Inyambo ndetse n’ibindi bice bitandukanye bigize iyi Ngoro.

    Aba bakinnyi bagiye bafata amafoto atandukanye ariko amafoto y’Abanya-Maroc baheruka gusinyira iyi kipe, Rharb Youssef na Lhassaine Ayoub Ait bapfukamye imbere y’urusyo barimo basya niyo arimo kuzenguruka hirya no hino yashimishije Abanyarwanda benshi.

    Umukino wa gicuti wabaye ndetse urangira amakipe yombi anganyije 2-2. Rayon Sports yabarizwaga i Nyanza ari ho iba, yavuyemo nyuma y’umwaka w’imikino wa 2012-2013.

    Youssef arimp gusya

    Byari ibyishimo kuri Ayoub Lhassaine arimo gusya

    Rharb Youssef ari kumwe n’umutahira bifotereza ku Nyambo

    Bifotoreje ku Nyambo, inka z’i Bwami

    Basobanuriwe byinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-y-umunsi-abanya-maroc-bakinira-rayon-sports-i-bwami-ku-rusyo-basya