Category: Uncategorized

  • Ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera- Tweet ya mbere ya DrDamien avuye muri Gereza #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yashyize kuri Twitter ye mu gicuku gishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira nyuma y’amasaha macye asohotse muri Gereza ya Nyarugenge.

    Yagize ati 'Paul Kagame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n’Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane, ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n’ubutabera bw’u Rwanda.'

    Imbabazi zahawe Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, zagaragaye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 aho umwe mu myanzuro y’iriya nama uvuga ko Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, nyuma y’amasaha macye ahawe imbabazi, Dr Pierre Damien yarekuwe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge yari afungiyemo.

    Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru, Dr Damien yavuze ibyishimo atewe no guhabwa imbabazi ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wazimuhaye kuko yari yarazimusabye abikuye ku mutima.

    Ati 'Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.'

    Dr Habumuremyi yavuze ko usibye gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose muri rusange.

    Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yakuyeyo amasomo ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha guhera ku ngingo ya 236 kugeza ku ya 244, rigaragaza uko imbabazi za perezida zitangwa. Bikorwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

    Zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo, n’iby’ingereka kandi bikomoka ku rubanza rwaciwe burundu.

    Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ndabizeza-ko-amakosa-nakoze-atazongera-Tweet-ya-mbere-ya-DrDamien-avuye-muri-Gereza

  • Nigeria: Umuhanzi Omah Lay ukunzwe cyane n' igitsina gore agiye gusesekara mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Nigeria Omah Lay umaze kwigarurira imitima y' abenshi hano mu Rwanda agiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali nyuma y' uko hari hamaze igihe kirekire abakunzi b' umuziki batabona umuhanzi ari kubataramira kubera ibihe isi yari irimo byo kurwanya icyorezo cya Covid19.

    Ibi byatangajwe n' ikigo cyitwa Intore Entertainment cyatangaje ko Omah Lay yahawe ubutumire ndetse yamaze kwemeza ko azaririmbira mu murwa mukuru w'u Rwanda Kigali.

    Gusa nta yandi makuru yatangajwe kuri iki gitaramo bivugwa ko uyu muhanzi w' umunya_ Nigeria azataramira mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Ukwakira 2021.

    Omah Lay ni umusore w'imyaka 24. Ari mu bahanzi bagezweho cyane muri Nigeria no mu bindi bihugu. Indirimbo ye 'Godly' yatumye aba icyamamare.Azataramira mu Rwanda nyuma y'ibitaramo amaze iminsi akora hari n'ibyo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.


    Omah Lay agiye kuza gutaramira mu Rwanda

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/15/nigeria-umuhanzi-omah-lay-ukunzwe-cyane-n-igitsina-gore-agiye-gusesekara-mu-rwanda/

  • Kigali: umurambo wasanzwe uryamye iruhande rw'inzoga||abaturage bagize ubwoba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Kigali, akagari ka Kigali ku muhanda hasanzwe umurambo w'umugabo wari uryamye iruhande rw'icupa ry'inzoga ,aho abaturage bakekwa ko yaba yishwe n'inzoga yanyoye.

    Abaturage batangaje ko ibi byabateye ubwoba kuko bitari bisanzwe mu murenge wabo ,bavuga ko batamenye imyirondoro y'uyu muntu wari witabye Imana. Ku mashusho yagaragaye kuri Youtube abamubonye bavuze ko batunguwe no kubona uwo muntu batazi yashizemo umwuka kandi nta gikomere na kimwe afite iruhande rwe hateretse icupa ry'inzoga aribyo byatumye bemeza ko ari inzoga nyinshi yari yanyoye.

    Abaturage bavuga ko byabateye ubwoba.

    Ikindi cyabateye ubwoba ni uburyo uyu murambo wamaze igihe kirekire aho kumuhanda ntamuntu uraza kuwuhakura,nubwo bikimenyekana inzego zishinzwe umutekano zahise zitabarira hafi,ugakurwaho.Abaturage basabye ubuyobozi gukomeza kubacungira umutekano kuko bavuga ko muri aka gace ari ubwambere habaye ibintu nkibi.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umurambo-wasanzwe-uryamye-iruhande-rwinzogaabaturage-bagize-ubwoba/

  • Abakinnyi ba Rayon Sport basuye i nyanza mu Rukari(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi Rayon Sport yasuye akarere ka nyanza aho yasuye hamwe muhagaragaza amateka y'urwanda aho abakinnyi bari bizihiwe .

    Hussein Eto yizihiwe no kwifotoreza ku nka y'inyambo.

    Umunya maroc yishimiye umuco nyarwanda .

    Abakinnyi ba Rayon Sport babanje gusura mu rukari mbere yo gukina umukino wa gishuti na Nyanza fc .

    Nyuma yo gusura mu rukari Rayon Sport yakinnye umukino wa gishuti warangiye amakipe yombi aganyije 2-2.

    Umukino waranzwe no kugerageza abakinnyi bashya Rayon Sport yazanye harimo umunya cameroon watsinze igitego cya mbere.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-rayon-sport-basuye-i-nyanza-mu-rukariamafoto/

  • Igikorwa umugabo yakoze ku munsi w'ubukwe bwe cyakoze abantu ku mutima(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wari ugiye gukora ubukwe yazamuye amarangamutima y'abantu nyuma yo kugaragara ateruye impanga y'umugeni we ufite ubumuga agenda amuteruye nk'umwana.

    Ni mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana umukwe wagendaga ateruye maramu we wavukanye ubumuga wari watashye ubukwe bw'impanga ye na we yambaye imyenda y'abageni.

    Umugeni, Morgan Watkins yasangije amashusho kuri tiktok ahita arebwa n'abatari bake ndetse bashima cyane ubugwaneza bw'uyu mugabo wemeye kunezeza uyu mukobwa ufite ubumuga, kugirango na we atahe ubukwe bw'umuvandimwe we.

    Nk'uko ikinyamakuru Newsweek.com kibitangaza ngo iyi videwo imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2.1 abayikunze ni miliyoni 15.3 mu munsi umwe gusa.

    Source : https://yegob.rw/igikorwa-umugabo-yakoze-ku-munsi-wubukwe-bwe-cyakoze-abantu-ku-mutimavideo/

  • Umuhanzikazi Marina avuze Impamvu isekeje ituma adashyira umukunzi we ahagaragara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Marina yahishuye ko imwe mu mpamvu ituma aterekana umukunzi we harimo n'umubyeyi we.

    Marina ni umwe mu bahanzi bigoye cyane kumenya amakuru ye mu rukundo, kuva yaza mu muziki aho yagiye anugwanugwa we yarabihakanaga akavuga ko atari ukuri. Ibi ahanini byaterwaga n'abasore bajyaga bavuga ko bakundanye ariko nyuma yaza kwamamara akabatera uwinyuma.

    Mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru Iras Jalas yavuze ko ubu ari mu rukundo ariko ahakana amakuru avugwa ko asigaye akundana na Yvan Muziki.

    Ati 'Ubu nibwo navugwa ko ndi mu rukundo bikaba ari ukuri. Nafashwe n'undi musore naho abavuga ibya Yvan Muziki ntabwo ari ukuri gusa ni inshuti yanjye ikomeye cyane ariko ntabwo twakundana nkuko abantu babivuga.'

    Marina avuga ko kuba atajya atangaza umusore bakundana ahanini biterwa n'umubyeyi we kuko aba adashaka ko yazabona ayo makuru akamufata ukundi.

    Ati 'Nta mpamvu bwite mfite yo guhisha uwo nkunda, gusa mba numva ntavuga umukunzi ibaze nka Papa abonye icyo kiganiro mba numva mfite ubwoba bitewe n'ukuntu yamfuhiraga.'

    'Mba numva anteye ikibazo byambangamira, havuyeho ibyo hari ubuzima bwite bw'umuntu ntabwo biba ari ngombwa ko bijya hanze ngo abantu bose babibone.'

    Umusore bari gukundana kuri ubu ngo niwe wambere bakundanye. Ati 'Abandi bose bazanyitirira mu rukundo barabeshya njye nta musore numwe twigeze dukundana ngo dutandukane.'

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-marina-avuze-impamvu-isekeje-ituma-adashyira-umukunzi-we-ahagaragara/

  • Kwizera Olivier ari mu gihirahiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu kwizera Olivier akomeje kuba mu gihirahiro aho yavuze ko atarafata umwanzuro w'ikipe azerekezamo kuko na Rayon Sports bataricarana ngo bagire ibyo bumvikana, nibyanga abe yajya ahandi.

    Kwizera Olivier ni umunyezamu uvuga ko nta masezerano ya Rayon Sports afite, ni mu gihe iyi kipe ihamya ko ubwo yamusinyishaga mu mpeshyi ya 2020 yamusinyishije umwaka umwe w'amasezerano ariko hakaba harimo ingingo ivuga ko nurangira aya masezerano azahita yiyongera bidasabye ibindi biganiro agahabwa nk'ibyo yahawe asinya bwa mbere(umushahara na recruitment).

    Muri icyo gihe uyu munyezamu yabiteye utwatsi ndetse abwira ISIMBI ko kuva yasinya atigeze ahabwa kopi y'amasezerano ye, yagiye ayisaba ariko ntayihabwe.

    Kwizera Olivier yavuze ko hari ibitaratungana ariko bigomba kurangirana n'iki cyumweru akamenya aho yerekeza.

    Ati 'ntabwo ndahamenya ariko birarangirana n'iyi weekend, nibwo nzamenya aho nerekeza.'

    Kuba yasubira mu ikipe ya Rayon Sports, uyu munyezamu yavuze ko ibiganiro bitararangira kuko bagomba kwicarana bakagira ibyo bameranywa.

    Ati 'ntabwo birarangira, ndacyategereje nyine ngo ndebe. Harabura kumvikana ngo turebe icyo duhurizaho. Tugomba kubanza tukicarana ku mpande zombi tukagira ibyo twabasha kuba twahurizaho. Njye nta masezerano ya Rayon Sports mfite.'

    Source : https://yegob.rw/kwizera-olivier-ari-mu-gihirahiro/

  • Nyaruguru: 'Abatwa' n''Abatutsi' batujwe mu mudugudu umwe, mu mazu adasa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagize imiryango y'Abatwa, ubu basigaye bitwa Abahejwe inyuma n'amateka batujwe mu mudugudu wa Nyambaragasa, Akagali ka Ntwali, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batishimiye uburyo amazu yabo yubatse n'ibiti, akaba ahomye n'ibyondo atagira na sima mo imbere mu gihe amazu yatujwemo abatutsi babana muri uwo mudugudu yubatse n'amatafari ahiye, afite ibikoni byiza ndetse n'ibiraro birimo inka.

    Mutabazi, umwe mu bahejwe n'amateka batuye muri uyu mudugudu ashimira Leta kuba yarabasaniye amazu yari agiye kubagwaho ariko nanone akavuga ko iyo baza kububakira amazu meza nka ya bagenzi babo baturanye ndetse nabo bagahabwa uburyo bwo korora inka nka byari kuba byiza kurusha ntibabane mu mudugudu umwe bamwe batuye mu mazu meza kandi akomeye.

    Yagize ati:' aya mazu yari agiye kutugwaho, bayasana gutya, barayakurungira, urabona ni meza rwose turashima ubuyobozi, ariko rero natwe iyo batwubakira iz'amatafari ahiye zifite n'ikiraro twakororeramo inka byari kuba byiza kurusha'.

    Mutabazi avuga ko baturanye neza na bagenzi babo n'ubwo hari abakibanena ariko bigenda bishira bisigaye hake.



    AMAZU Y'ABAHEJWE N'AMATEKA

    AMACUMBI Y'ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

    Umudugudu wa Nyambaragasa wubatsemo amazu 5 buri nzu iba igenewe imiryango 2 (2in1) atuyemo imiryango 10 y'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aya mazu akaba yubatse n'amatafari ahiye yubatswe na FARG, n'andi 20 acumbikiye imiryango 34 y'abahejwe inyuma n'amateka (abatwa) yubatse n'ibiti ahomye n'ibyondo ku nkuta, nta sima irimo imbere, akaba yarubatswe n'Akarere.

    Icyapa kiri mu marembo y'uwo mudugudu kigaragaza umuhigo wa 71 wo gutuza ahantu heza abatishoboye. Akaba ari umuhigo weshejwe mu ngengo y'imali ya 2020/2021.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Munini HAKIZIMANA Jean yabwiye Umuryango ko Umuhigo wari ugutuza bariya bahejwe inyuma n'amateka bavuye hiryo no hino, amazu menshi akaba ari ayubatswe bundi bushya.

    Hakizimana yadutangarije ko aya mazu y'abahejwe n'amateka bayakurungiye gusa kuko ingengo y'imali yari ntoya ntibabasha gushyiramo sima mo imbere.

    Avuga ko Akarere kabahaye amabati abaturage bagashaka ibiti n'imisumali ndetse bakiyambaza n'umuganda. Hasi no ku nkuta bakoresheje ibumba n'ishwagara barahasyagira (kuhakora nk'aho ari sima iri hasi).

    Yavuze ko kuba amazu adasa kandi ari abaturage bamwe batujwe mu mudugudu badakwiye kubibonamo nk'ikibazo cyo guheza ab'ubwoko bumwe kuko ngo biterwa n'aho inkunga yo kubafasha yaturutse.

    Yagize ati:'Buri nkunga igira amabwiriza ayigenga kandi ntitwanyura ku ruhande, ni gahunda ziba zitandukanye igihugu kiba cyarapangiye abaturage bikurikije uko babayeho, ntiwafata gahunda ukorera uwarokotse jenoside n'abantu be bishwe n'imitungo ye yangijwe ngo umugereranye n'undi utaragize icyo aba nta n'icyo yangirijwe'.

    Avuga ko nta wagira ikibazo ngo uyu ari muri iyi undi ari muri iyi. Icyo twashatse ni ukubatuza hamwe kandi babanye neza nta kibazo bagirana n'umutekano bawurindira hamwe.

    Ku ruhande rwa COPORWA, ihuriro ry'ababumbyi bo mu Rwanda, Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo, BAVAKURE Vincent avuga ko kuba abatwa batuye mu mudugudu amazu yabo adasa n'ay'abandi baturanye nta mbogamizi babibonamo kuko mu Rwanda nta moko agihari.

    Yagize ati:' Kuba abatishoboye bakubakirwa hakoreshejwe amafaranga atangana, bamwe bakubakirwa na FARG abandi bakubakirwa kuriya nta kibazo tubibonamo cyane ko twabonye ari n'amazu meza n'ubwo nta sima irimo imbere. Twakomeza gukora ubukangurambaga umuturage akishyiriraho urwe ruhare'.

    Bavakure avuga ko bashima ibikorwa byo gutuza abatwa hamwe n'abandi baturage kuko bituma badakomeza guhezwa muri sosiyete kandi nabo bakareba uko abandi babayeho bakabyigana imyumvire igahinduka.


    UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA WA COPORWA YASUYE ABAHEJWE N'AMATEKA MU MURENGE WA MUNINI

    Abatwa muri uyu mudugudu bugarijwe n'ubukene, hari abavana imibereho mu kwiba(ibyo bita kujya I Dubayi)

    Abatwa batuye muri uyu mudugudu wa Mbaragasa bataka ubukene bukabije kuko ngo ntaho bavana imibereho. Bose nta sambu bagira, nta matungo kugira ngo babeho abaturanyi babo bakavuga ko bamwe babeshwaho no kujya kwiba mu mirenge ya kure ibyo aba batwa bita kujya I Dubayi.

    Umuyobozi w'Umurenge avuga ko koko mu miryango y'abatwa batuye muri uyu mudugudu hari abafite ikibazo cyo kwiba cyane cyane amatungo ndetse hari abo bagiye bafata.

    Avuga kandi ko hari abakennye cyane muri uyu mudugudu ariko bafashwa muri gahunda zinyuranye zirimo na VUP aho bahabwa imirimo abandi bagahabwa inkunga y'ingoboka.

    Amatungo magufi babahaye amwe yahise arwara ariko nanone ngo biragoye ko wabaho itungo ngo baryorore, ngo bahita bayarya.

    Yagize ati:'Ni byo koko hari amatungo twabahaye ahita arwara. Ariko rero impamvu ya mbere yo kuba ntaworoye itungo ni uko iryo ubahaye ryose bahita barirya. Twari twabahaye ihene. Ntibazi korora bazinduka bagenda ntibumve ko bashaka ubwatsi amatungo arya'.

    Ubuyobozi bw'Umurenge buvuga ko bwabafashije kubona akazi, imiryango yabo yose uko ari 30 bayishyize muri VUP kugira na ya matungo babe bayigurira ndetse baniteganyirize muri EJO HEZA n'iyo ngeso yo kwiba icike!

    Ubuyobozi bwa COPORWA buvuga nabwo koko ikibazo cy'amikoro ku batwa bakizi cyane ariko icyo bakora ari ubuvugizi.

    Bavakure yagize ati:' icyo dukora ni ubuvugizi tukabigaragariza inzego z'ibishinzwe kuko Leta ariyo ifite ingengo y'imali. Uretse ko tugira n'abaterankunga badufasha nko kubaha amatungo magufi. Hari n'igihe tubasabira ibishanga bibafasha kuvanamo ibumba'.

    Umushinga PPMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocay) COPORWA iterwamo inkunga na Norvegian People's Aid ubafasha kwegera abatwa aho batuye hirya no hino mu kubafasha guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenabikorwa.

    Ni muri urwo rwego no ku wa Kabili taliki 12/10/2021 COPORWA yasuye abatwa batuye muri uyu mudugudu wa Nyambaragasa bakayigezaho ikibazo cyo kutagira amatungo yabakenura, ibibazo by'ubutabera n'amasambu bambuwe, ubucucike bukabije mu nzu aho kwa Pangarasi honyine babana mu nzu ari abantu 17, kubura ibumba kandi umwuga wabo ari ukubumba ndetse n'ibindi bakabizeza ubuvugizi.

    COPORWA ivuga ko mu ibarura ryakozwe na MINALOC muri 2012 basanze abatwa basigaye mu Rwanda bari 36,073 kandi hari impungenge ko uyu mubare wabo ugenda ugabanuka kuko imibare yo muri 2010 yagaragazaga ko barengaga ibihumbi 37.

    Bavakure avuga ko ahanini uretse imibereho mibi kuba abatwa bagenda bashira binaturuka ku gushakana hagati yabo bafitanye isano ya hafi y'amaraso. Akaba ngo ari imyumvire n'umuco bisanganiwe kuva kera iterwa ahanini n'ubujiji, kunenwa no kutabona amahugurwa ahagije nk'abandi baturage.

    COPORWA ivuga ko mu myanya ya Politiki ikomeye kugeza ubu umuyobozi ukomeye uva mu miryango y'abatwa ni Senateri Kanziza Epiphaniya.

    Hakaba kandi hari ba Gitifu b'Utugali batatu, ba Dasso icyenda n'abakuru b'Imidugudu bagera kuri batanu b'abatwa mu gihugu hose.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/nyaruguru-abatwa-n-abatutsi-batujwe-mu-mudugudu-umwe-mu-mazu-adasa

  • Nyuma yiminsi 585 utubyiniro twongeye gufung… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RDB yashyize kuri konti ya twitter, yanditse ivuga ko hashingiwe ku byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 13 ukwakira 2021, ku birebana n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iIerambere mu Rwanda (RDB), ruributsa abantu bose ibi bikurikira bizubahirizwa mu bigo by'ubukerarugendo n'amahoteli, iby'imikino n'imyidagaduro ndetse n'ibyamakoraniro (Inama, amateraniro n'amamurikabikorwa) guhera ku itariki ya 14 Ukwakira kugeza kuya 14 Ugushyingo 2021:

    Mungingo zigera kuri 14 zose, harimo ingingo ya 7 abakunzi b'imyidagaduro bongeye gusamira hejuru, nyuma y'uko ibitaramo bifunguwe bongeye kubona utubyiniro natwo dufungurwa.

    Muri iyi ngingo ya karindwi iragira iti: '(…) Utubyiniro tuzongera gufungura mu byiciro, kandi twakire abatarenze 30% by'ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu. Abakiliya basabwa kuba barafashe inking zose za COVID-19, kandi bakagaragaza ko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.'

    Kuwa 08 Werurwe 2021 Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rimenyesha isubikwa ry'ibitaramo n'ibirori bihuza abantu benshi, uvuga ko gusubika ibitaramo n'ibirori hashingiwe ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bujyanye n'icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020. Itangazo Umujyi wa Kigali wanyujije kuri Twitter riragira riti:

    “ITANGAZO RIMENYESHA ISUBIKWA RY'IBITARAMO N’IBINDI BIRORI BIHUZA ABANTU BENSHI

    Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bujyanye n'icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020, bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z'Ubuzima n'izindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n'iki cyorezo,

    Utubyiniro twari dukumbvuwe mu Rwanda

    Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by'imyidagaduro n'ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n'ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

    Abari barahawe impushya n'Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo. Mu kurengera ubuzima bw'abaturage, tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk'insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n'ahandi, gukaza ingamba z'isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe. Tubasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110443/nyuma-yiminsi-585-utubyiniro-twongeye-gufungurwa-110443.html

  • Adekunle Gold, umugabo wa Simi agiye gutarami… – #rwanda #RwOT

    Hategerejwe igitaramo cy'umuhanzi Omah Lay wo muri Nigeria yamaze gusinya kontaro, hasigaye ko yifata amashusho atangaza igihe azataramira Abanyarwanda. Bruce Melodie nawe ari kwitegura gukorera igitaramo muri Kigali Arena mu Ugushyingo 2021.

    Undi muhanzi utegerejwe mu Rwanda ni umunyamuziki wo muri Nigeria, Adekunle Kosoko [Adekunle] uzataramira Abaturarwanda tariki 5 Ugushyingo 2021.

    Ni mu gitaramo cyiswe 'Movember Fest' cyateguwe na kompanyi RG Consult.inc isanzwe itegura ibitaramo bizwi nka Kigali Jazz Junction. Iki gitaramo cyatewe inkunga na Mutzig.

    Amakuru agera kuri INYARWANDA aravuga ko iki gitaramo kizaririmbamo n'abahanzi bo mu Rwanda batangazwa mu minsi iri imbere.

    Adekunle Gold watumiwe muri iki gitaramo yabonye izuba tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu rugo rw'abanyamafaranga. Ni umwanditsi w'indirimbo, umuhimbyi akaba n'umuhanga mu bizwi nka 'graphic design.

    Izina rye ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo 'Sade' asubiramo indirimbo 'Story of My Life' y'itsinda One Direction.

    Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise 'Orente'.

    Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy'umuhanzi utanga icyizere cy'umwaka. 

    Mu 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise 'Gold' iriho indirimbo 16 zakozweho n'abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n'abandi.

    Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n'umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka 'Joromi'. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.

    Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

    Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise 'Gold', mu 2018 asohora Album yise 'About 30' naho mu 2020 yasohoye Album yise 'Afro Pop Vol'.

    Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo 'Sade', amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri 'High' aherutse gukorana na Davido. Adekunle Gold yatumiwe gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe 'Movember Fest' kizaba tariki 5 Ugushyingo 2021

    Adekunle Gold afitanye indirimbo n'umugore we Simi bise 'By you' yasohotse tariki 19 Nyakanga 2021

    Adekunle Gold [Duduke] yarushinze n'umuhanzikazi Simi nyuma y'imyaka itanu bari mu munyenga w'urukundo

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BY YOU' YA ADEKUNLE GOLD N'UMUGORE WE SIMI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110439/adekunle-gold-umugabo-wa-simi-agiye-gutaramira-mu-rwanda-110439.html