Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, avuga ko Ndagijimana yari asanzwe akurikiranweho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, ariko abapolisi bajya iwe kumufata bakamubura.

    Tariki ya 06 Ukwakira 2021, bagiye iwe aho atuye bahasanga moto ye n’ibiro 76 by’amabuye y’agaciro acuruza mu buryo butemewe n’amategeko, ibyo byombi abapolisi bahise babijyana.

    SP Kanamugire yagize ati “Abapolisi bamaze gutwara iyo moto n’amabuye y’agaciro Ndagijimana yanyuze ku mupolisi ukorera mu Karere ka Kamonyi amusaba kumuha ruswa ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo azamufashe gusubirana iyo moto. Umupolisi yaramwemereye ariko abibwira abandi bapolisi, anabamenyesha isaha n’aho baza guhurira amuha ayo mafaranga.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko Ndagijimana yafatiwe mu kabari kari mu Murenge wa Gacurabwenge tariki ya 13 Ukwakira 2021 arimo guha umupolisi ruswa, mu ntoki yari afite ibihumbi 90 ariko mu mufuka afitemo n’andi ibihumbi 60 yo kuzuza bya bihumbi 150 bari bavuganye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akangurira abaturarwanda kwirinda ruswa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Ati “Duhora dukangurira abaturage ko mu Rwanda ruswa itemewe ndetse n’ufashwe agerageza kuyitanga cyangwa kuyakira abihanirwa bikomeye. Uriya we yashatse kunyura ku mupolisi kandi abapolisi ari twe dufite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, bazajya bafatwa babihanirwe.”

    Usibye icyaha cyo gushaka gutanga ruswa, Ndagijimana yari anasanzwe akurikiranwaho gucuruza no gucukuza amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma mu Karere Kamonyi kandi akabikora mu buryo butemewe n’amategeko.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    source : https://ift.tt/3lIsgbJ

  • Idamange na Karasira bafite ibibazo byo mu mutwe, ari njyewe sinari kubafunga- Mugabe #rwanda #RwOT

    Robert Mugabe avuga ko ubwisanzure bwagutse kuko harimo n’uburenganzira bwo 'Kuba stupid [tugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’Injiji] kandi ntufungwe. Hari abantu bamwe bafunze batakagombye kuba bafunze.'

    Umunyamakuru yahise amubaza ati 'Urugero', Mugabe asubiza agira ati ' Hari abantu bari crazy [abarwayi bo mu mutwe] urabona uriya mugore bakatiye imyaka 15 [Idamange] ntabwo namufunga. Afite ibibazo by’ihungabana. She’s crazy [ni umurwayi wo mu mutwe]'

    Avuga ko ikibazo ari abanyapolitiki buririye kuri ubwo burwayi bwe bagashaka kumukoresha nk’umuyoboro wabo banyuzamo ibitekerezo bibi.

    Ati 'Ariko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane. Ubu se abamusingizaga akaba akatiwe imyaka 15 bazamugemurira se ? njye se sinafunzwe umwaka umwe uwangemuriraga ni inde ? Ubu se ntibirirwa banterefona ngo nshuti tubonane nkugurire kamwe. Icyo gihe se bari he ?'

    Ngo si Idamange gusa wakoreshejwe biriya byaha n’ibibazo byo mu mutwe, ati 'Reba nka Karasira vraiment ni Kadavere [ntacyo ari cyo]'

    Avuga ko icyo Leta yari ikwiye gukora kuri bariya bantu kwari ukubasaba kureka kwirirwa basakuza kuri YouTube ahubwo bagashakirwa abaganga b’indwara zo mu mutwe.

    Ati 'Bariya bantu ni ukubabwira gusa ngo 'ibyo bintu byo kuri YouTube nimubivemo, reka tubashakira abaganga’.'

    Robert Mugabe avuga ko mu Rwanda harimo abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe ariko ko batabigaragaza kubera imiterere n’umuco w’Abanyarwanda.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko Abanyarwanda bangana na 20.5% bafite uburwayi bwo mu mutwe bagendana ndetse bagakomeza gahunda zabo z’imibereho bamwe batanabizi ko bafite izo ndwara.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-na-Karasira-bafite-ibibazo-byo-mu-mutwe-ari-njyewe-sinari-kubafunga-Mugabe

  • Kamonyi : Uwafatiwe mu bucuruzi butemewe yafashwe ari guha Umupolisi Ruswa ya 150.000Frw #rwanda #RwOT

    Uyu muturage witwa Ndagijimana Silas w’imyaka 32, yafashwe ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 mu Mudugudu wa Nyarunyinya mu Kagari ka Gihinda mu Murenge wa Gacurabwenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko Ndagijimana yari asanzwe akurikiranweho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko ariko abapolisi bajya iwe kumufata bakamubura. Tariki ya 06 Ukwakira 2021 bagiye iwe aho atuye bahasanga moto ye n’ibiro 76 by’amabuye y’agaciro acuruza mu buryo butemewe n’amategeko, ibyo byombi abapolisi bahise babijyana.

    SP Kanamugire yagize ati 'Abapolisi bamaze gutwara iyo moto n’amabuye y’agaciro Ndagijimana yanyuze ku mupolisi ukorera mu Karere ka Kamonyi amusaba kumuha ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo azamufashe gusubirana iyo moto. Umupolisi yaramwemereye ariko abibwira abandi bapolisi, anabamenyesha isaha n’aho baza guhurira amuha ayo mafaranga.'

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko Ndagijimana yafatiwe mu kabari kari mu Murenge wa Gacurabwenge tariki ya 13 Ukwakira 2021 arimo guha umupolisi ruswa, mu ntoki yari afite ibihumbi 90 ariko mu mufuka afitemo n’andi ibihumbi 60 yo kuzuza bya bihumbi 150 bari bavuganye. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akangurira abaturarwanda kwirinda ruswa mu buryo ubwo aribwo bwose.

    Ati 'Duhora dukangurira abaturage ko mu Rwanda ruswa itemewe ndetse n’ufashwe agerageza kuyitanga cyangwa kuyakira abihanirwa bikomeye. Uriya we yashatse kunyura ku mupolisi kandi abapolisi ari twe dufite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, bazajya bafatwa babihanirwe.'

    Usibye icyaha cyo gushaka gutanga ruswa, Ndagijimana yari anasanzwe akurikiranwaho gucuruza no gucukuza amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma mu Karere Kamonyi kandi akabikora mu buryo butemewe n’amategeko. Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hatangire iperereza.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Uwafatiwe-mu-bucuruzi-butemewe-yafashwe-ari-guha-Umupolisi-Ruswa-ya-150-000Frw

  • Ruhango: Imodoka itwaye mazutu yakoze impanuka, abaturage bahururana amajerekani (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango, mu bilometero bibarirwa muri bitatu gusa urenze Umujyi wa Muhanga, ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021.

    Ikimara kuba, abaturage benshi barimo abana n’urubyiruko kugeza ku basaza n’abakecuru bahageze bitwaje amajerekani bashaka gutwara kuri ayo mazutu.

    Abemeye kuganira na IGIHE bagaragaje ko impamvu bahururanye amajerekani bifuzaga kuvoma kuri mazutu cyane ko n’ubundi aho yamenetse nta cyo yari kungura ubutaka.

    Umwe yagize ati “Ubundi twari tuje tuzi ko twivomera ariya mazutu ari kumeneka. Aha ngaha ari kumeneka ntabwo hafumbiye, nta nubwo iriya ari ifumbire. N’ubundi umukire we yahombye gusa nyine polisi yanze ko twakivomera nayo ari kumeneka.”

    Undi yagize ati “Njyewe nari maze kuvoma ijerekani imwe ariko bayinyatse. Nonese wowe urebye ahantu yamenetse hari icyo bitwaye twivomeye ko n’ubundi ntacyo bashobora kuyikoresha. Turabibona bagize impanuka ariko nyine nta kundi byagenda.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko biteye isoni kubona abaturage bahururana amajerekani mu gihe abandi bagize ibyago aho kubanza kubatabara.

    Yagize ati “Ni umuco utari mwiza, ni yo mpamvu natwe turi aha, na Polisi irahari mwabibonye. Iyi modoka yari itwaye mazutu ku buryo byashoboraga no kwangiza abaturage. Icyo turi kubabwira ni uko atari byiza, bakwiriye kubanza gutinya ubuzima bwabo ariko kandi igikomeye ni ugutabarana no kumenyesha Polisi amakuru kuko hari ubwo haba hari ibyo batabasha gukora. Turabinginga kugira ngo birinde kujya baza bakurikiye ibintu mu gihe habaye impanuka kuko bishobora no kwangiza ubuzima bwabo.”

    Yasabye Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushyira imbere kuba ba rusahurira mu nduru kuko atari umuco w’Abanyarwanda ahubwo ko bakwiye guhagurukira gutabara bagenzi babo mu bihe by’amage nk’impanuka.

    Nubwo uburyo iyo mpanuka yaguyemo buteye inkeke ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe yahitanye, icyakora umushoferi wayo ni we wakomeretse ariko mu buryo budakanganye.

    Impanuka y’iyi modoka yatumye umuhanda ufungwa by’igihe gito

    Imodoka yakoze impanuka igeze mu Karere ka Ruhango yerekeza i Huye

    Mazutu nyinshi iyi modoka yari itwaye yamenetse

    Abaturage benshi bahururanye amajerekani bashaka kuvoma mazutu

    Abitwaje amajerekani aho gutabara banenzwe n’ubuyobozi ko bitwaye mu buryo budakwiye

    N’abana bato bagendeye mu kigare cy’abakuze

    Mazutu nyinshi yamenetse hasi nyuma yo kugwa kw’imodoka

    source : https://ift.tt/3ANqCJY

  • Utubyiniro twafunguwe; amabwiriza ku batujyamo arimo no kwipimisha COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RDB ryo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukwakira 2021, rigaragaza ko abazajya mu makoraniro arimo ibiterane, amamurikabikorwa n’ibitaramo bagomba kuba bipimishije COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse [rapid test] mu gihe kitarenze amasaha 72.

    Amateraniro azajya yakira abantu 50% by’ubushobozi bwaho mu kwakira abantu. Abitabiriye cyangwa abatangamo serivisi bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bikingije kandi bagomba kuba bahanye intera nibura ya metero ndetse banambaye udupfukamunwa.

    Abategura ibi bikorwa bihuza abantu benshi bagomba kubisabira uburenganzira mu Kigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) mbere y’iminsi ngo bibe.

    Inama z’imbonankubone na zo ziremewe ariko hakitabira 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho inama yabereye. Abitabira basabwa kuba bipimishije. N’ibitaramo bya ‘live band’ cyangwa iby’amatorero gakondo biremewe ariko abataramyi bakaba barikingije kandi baranipimishije COVID-19 mu gihe kirenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.

    Abitabiriye bagomba kuba bipimishije mu gihe cy’amasaha 72 bagasanga ari bazima. Aba bose basabwa guhana intera nibura ya metero ariko by’umwihariko abitabiriye bo bagasabwa kwambara udupfukamunwa.

    RDB kandi yatangaje ko utubyiniro tuzafungura ariko bigakorwa mu byiciro; biteganyijwe ko tuzajya twakira 30% by’ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu.

    Itangazo ry’uru rwego rikomeza rigira riti “Abakiliya basabwa kwikingiza ndetse bakaba bagomba kuzajya berekana ko bipimishije nibura mu gihe cy’amasaha 72.”

    Abashaka gufungura utubyiniro bandikira RDB nayo igatanga igisubizo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

    Utubyiniro twemerewe gufungura tuzajya dukora amasaha yagenwe yo guhagarika imirimo kandi abakozi batwo bagomba kuba barikingije COVID-19 ndetse bakazajya banayipimisha buri minsi 14.

    Ibi bivuze ko utubyiniro natwo tuzajya dufunga saa Tanu nk’uko bimeze ku bindi bikorwa byose mu gihugu.

    Utubyiniro twahawe na RDB uburenganzira bwo gukora ni two tuzafungura mu cyiciro cya mbere. Muri icyo gihe RBC izajya gufata ibipimo bya COVID-19 kugira ngo itange inama ku ifungurwa ry’ibyiciro bikurikiyeho.


    source : https://ift.tt/3FPlxVd

  • Ab’i Kayonza batangiye gutererwa ibiti by’imbuto mu mirima mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere – #rwanda #RwOT

    Ibi biti byatangiye guterwa ku wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021, bikaba biri guterwa kuri hegitari 1150 zirimo 900 zo mu Mirenge ya Kabarondo na Murama yo mu Karere ka Kayonza ndetse na hegitari 250 ziri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.

    Mu biti ibihumbi 440 by’imbuto byatangiye guterwa harimo iby’ibinyomoro ibihumbi 60, iby’ibifenesi ibihumbi 60, iby’avoka ibihumbi 100, iby’ibinyamacunga 60.000 n’ibiti ibihumbi 160 by’imyembe byose bikaba biri guterwa ku bufatanye bwa Minagri n’Umushinga KIIWPI.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yavuze ko bari gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

    Ati “Ni icyanya kizagira hegitari 1150 ukaba ari umushinga dukorana n’Akarere ka Kayonza tuzateraho imbuto zitandukanye harimo avoka, imyembe, ibinyomoro, amacunga yo mu bwoko butandukanye n’ibifenesi. Urebye rero ni ugufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’igihe kuko buri mwaka tugenda tugira iki kibazo mu mirenge itandukanye.’’

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko gutererwa ibiti by’imbuto ari igice cya mbere cy’umushinga, ikindi kirimo kuhira imyaka no gufasha aborozi kubona amazi y’inka hakanashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abaturage mu mihindagurikire ry’ikirere bakunze kugira.

    -  Imbuto zaribwaga umugabo zigasiba undi

    Abaturage baterewe ibiti by’imbuto bavuze ko babyishimiye cyane ngo kuko mu minsi mike bazaba basarura imbuto bagaha abana babo dore ko ngo kuzigondera ku isoko bitoroshye bitewe n’igiciro cyazo kiri hejuru cyane.

    Musigirende Gaudence yagize ati “Nituramuka tugize amahirwe imbuto zikera zizatugirira umumaro cyane. Izo twari dufite ntacyo zari zitumariye kuko ntizeraga. Izi rero nizera zizatuma tugira imirire myiza, zirwanye imirire mibi mu bana bacu kuko ntibaboneraga imbuto ku gihe none ubu dufite icyizere cyo kuzazibona ndetse tukanasagurira isoko.”

    Sehungu Mahad yavuze ko bishimye cyane kuba Leta yabatereye ibiti by’imbuto mu mirima yabo avuga ko bigiye kubafasha kugabanya amafaranga basohoraga bajya kugura imbuto z’abana mu isoko.

    Ati “Imbuto ntabwo zabonekaga neza mu buryo buhagije. Nk’imyembe, amacunga n’ibifenesi ni imbuto ziboneka twagiye mu isoko Kabarondo kandi nabwo zikaguhenda cyane kuruta uko waba uzifitiye iwawe; kuba rero bazitwegereje turazishimiye cyane wenda nyuma nizera ni bwo tuzareba inyungu tuzakuramo tugereranyije nuko twari tubayeho.”

    Kuri ubu uyu mushinga ugera ku ngo 2689 zo mu Karere ka Kayonza na Ngoma bikaba biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu wita ku kuhirira imirima y’abaturage no kubafasha gusobanukirwa no kwita ku biti by’imbuto n’uko byarushaho kubaha umusaruro.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangiye gutera ibiti by’imbuto ibihumbi 440 mu mirima y’abaturage bo mu Turere twa Kayonza na Ngoma

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yavuze ko bari gutera ibiti by’imbuto mu gufasha abaturage guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

    Ibiti byatewe byitezweho gufasha abaturage kubona imbuto hafi yabo

    Abaturage bo mu Karere ka Kayonza batangiye gutererwa ibiti by’imbuto mu mirima yabo hagamijwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

    source : https://ift.tt/2XdfOag

  • Hatashywe laboratoire ipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021, ni bwo iyi laboratoire yatashywe ku mugaragaro; ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gutsura Ubuziranenge, uba buri wa 14 Ukwakira.

    Iyi laboratoire ifite agaciro k’ari hagati ya miliyoni 500 na 700 Frw, izajya ipimirwamo ibikoresho bitandukanye by’amashyanyarazi nk’insinga ndetse na bateri zikoreshwa mu gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

    Hazajya hapimirwamo kandi za bateri z’imodoka na moto zikoresha amashanyarazi ndetse na bateri za telefoni n’ibindi bikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko iyi laboratoire yashyizweho kugira ngo haboneke uburyo bwo gupima ibicuruzwa by’amashanyarazi biva mu mahanga mu guteza imbere gahunda yo kugeza umurimo ku baturage bose.

    Yagize ati “Kugira ngo idufashe mu bicuruzwa byinjira mu gihugu bikoresha ikoranabuhanga no gukomeza gahunda igihugu cyihaye yo gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi agera ku Banyarwanda benshi ariko hakoreshwa ibikoresho byujuje ubuziranenge.”

    Yakomeje avuga ko izanafasha ba nyiri nganda kutajya gushaka ubuziranenge mu mahanga.

    Yagize ati “Iyi laboratoire iziye igihe kuko ubu tumaze kugira inganda ebyiri mu gihugu zikora insinga z’amanyasharazi, tukagira inganda zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane telefoni.”

    “Mbere ntabwo twari dufite laboratoire ishobora gupima bateri iyo ariyo yose ijyanye n’ingufu z’amashyanyarazi, ubu ntabwo twapfaga kumenya ngo zikora muri ubu buryo tumenye ngo zujuje ubuziranenge cyangwa ntabwo zibwujuje.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ningabire Yves Bernard, yashimye ibikorwa bya RSB byo gupima ubuziranenge, anavuga ko ari byiza kuba yaratekereje gushyiraho laboratoire izapima ibijyanye n’amashanyarazi.

    Ku ruhande rw’abakora ibikoresho by’amashanyarazi n’ikoranabuhanga bavuze ko banejejwe no kuba habonetse laboratoire izabasha gupimisha ibyo bakora.

    Umukozi muri Alpha Cables ikora insinga z’amashanyarazi mu Rwanda, Baguma Reuben, yavuze ko banejejwe no kuba hashyizweho laboratoire nk’iyi kuko hari serivisi bakeneraga ntibazibone.

    Yagize ati “Ni igisubizo kuko twahuraga n’imbogamizi mu gupimisha insinga nini none ubu batwijeje ko nazo bazajya bazipima muri iyi laboratoire nshya yaje.”

    RSB yatangiye gukora mu 2002 itanga serivisi zijyanye n’ubuziranenge zirimo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge arebana n’ibicuruzwa na serivisi.

    Muri iki kigo kandi hashyizweho laboratoire zipima ubuziranenge bw’ibintu bitandukanye, kinatanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda aho kugeza ubu ibicuruzwa birenga 700 na serivisi zirenga 60 bimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge.

    Hatashywe laboratoire ipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga

    Hazajya hapimwa n’ubuziranenge bwa bateri zikoresha ibinyabiziga by’amashanyarazi

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ningabire Yves Bernard, yashimye ibikorwa bya RSB byo gupima ubuziranenge

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko iyi laboratoire yashyizweho kugira ngo haboneke uburyo bwo gupima ibicuruzwa biva mu mahanga

    Muri iyi laboratoire hazajya hapimirwa ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/3aCOQw3

  • Dr Pierre Damien Habumuremyi yarekuwe – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amuhaye imbabazi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ko afite ububasha bwo gutanga imbabazi.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 13 Ukwakira 2021 ni yo yemeje iby’imbabazi yahawe.

    Dr Habumuremyi yari yarahawe igifungo cy’imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye. Mu iburanisha rya nyuma, Dr Habumuremyi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu ndetse yari yarananditse n’ibaruwa isaba imbabazi.

    Yabwiye IGIHE ko atari yiteze ko ashobora guhabwa imbabazi. Ati “Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.”

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko by’umwihariko imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose.

    Ati “Kuba nazihawe ni iby’agaciro gakomeye ntashobora kwibagirwa mu buzima bwanjye.”

    Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yahigiye byinshi ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

    Yavuze ko ubwo yandikaga ibaruwa isaba imbabazi, icyari kigamijwe cyane kwari ukugira ngo yicishe bugufi agaragaze ko amakosa yakoze atari akwiriye.

    Ati “Ntiyari akwiriye umuyobozi nkanjye, bituma nsaba imbabazi […] icyo nshyize imbere ni uguha agaciro izo mbabazi nahawe. Ni ukuvuga ngo guhera uyu munsi, mu buzima bwanjye, n’iminsi nsigaje kubaho ni ugukora ku buryo ntongera gutatira igihango cy’izi mbabazi nahawe. Ndacyafite imbaraga zo gukorera igihugu cyanjye, nzazitanga kugira ngo nkomeze kugikorera.”

    Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Yabwiye IGIHE ko agiye gukora ibyo asabwa byose, yubahiriza ibyo yategetswe n’urukiko.

    Dr Habumuremyi yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

    Umunyamategeko we yabwiye IGIHE ko ubu amafaranga uwo yunganira asabwa kwishyura abantu ari hafi miliyoni 30 Frw kuko hari abari baragiye bishyurwa.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yari afite akanyamuneza nyuma yo kurekurwa

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose

    Yanditse mu gitabo mu kwerekana ko yarekuwe, ava muri gereza

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi z’igifungo yari yarakatiwe n’urukiko

    source : https://ift.tt/2Z0GtYG

  • Ruhango : Bateye iperu ku modoka itwaye Mazutu yakoze impanuka ngo bayivome ariko bataha amaramasa #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’impanuka y’imodoka yari ipakiye Mazutu iturutse mu Mujyi wa Kigali yaguye mu muhanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021.

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango, yabaye nk’ikangaranyije agace yabereyemo kuko abaturage bakimara kubyumva bahise bumva ari nk’amanu abamanukiye bituma buri umwe akora kuri mugenzi we ngo bajye gushaka amaronko.

    Yaba ukoze ku kavido, ijerekani, indobo, ibase ndetse harimo n’abazanye arozwari barimo buhiza imyaka, ubundi bahita batera iperu kuri iriya kamyo yari yagaramye mu muhanda ndetse na Mazutu yatangiye kumeneka.

    Icyakora bagezeyo basanga ishyamba si ryeru nubwo hari bamwe babanje no kuyivoma ariko bakaza kuyamburwa n’abapolisi bahise baza kubabuza kwishyira mu kaga kuko iriya Mazutu yashoboraga guteza impanuka ikomeye.

    Umwe mu bari bamaze kuvoma ijerekani yagize ati 'None se wowe urebye ahantu yamenetse hari icyo bitwaye twivomeye ko n’ubundi ntacyo bashobora kuyikoresha. Turabibona bagize impanuka ariko nyine nta kundi byagenda.'

    Kayitesi Alice uyobora Intara y’Amajyepfo, yanenze bariya baturage babaye ba rusahurira mu nduru ati 'Ni umuco utari mwiza, ni yo mpamvu natwe turi aha, na Polisi irahari mwabibonye. Iyi modoka yari itwaye mazutu ku buryo byashoboraga no kwangiza abaturage.'

    Yavuze ko icyo bariya baturage bagombaga gutekeza cya mbere ari ugutabara abagize biriya byago no kumenyesha Polisi ariko ko byose babirenzeho ahubwo bakajya gushakira indonke muri biriya byago.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ruhango-Bateye-iperu-ku-modoka-itwaye-Mazutu-yakoze-impanuka-ngo-bayivome-ariko-bataha-amaramasa