Category: Uncategorized

  • Hashyizwe hanze amabwiriza agenga abitabira amakoraniro n'Utubyiniro #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RDB ryo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukwakira 2021, rigaragaza ko abazajya mu makoraniro arimo ibiterane, amamurikabikorwa n'ibitaramo bagomba kuba bipimishije COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse [rapid test] mu gihe kitarenze amasaha 72.

    Amateraniro azajya yakira abantu 50% by'ubushobozi bwaho mu kwakira abantu. Abitabiriye cyangwa abatangamo serivisi bagomba kwerekana icyemezo cy'uko bikingije kandi bagomba kuba bahanye intera nibura ya metero ndetse banambaye udupfukamunwa.

    Abategura ibi bikorwa bihuza abantu benshi bagomba kubisabira uburenganzira mu Kigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) mbere y'iminsi ngo bibe.

    Inama z'imbonankubone na zo ziremewe ariko hakitabira 50% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho inama yabereye. Abitabira basabwa kuba bipimishije. N'ibitaramo bya 'live band' cyangwa iby'amatorero gakondo biremewe ariko abataramyi bakaba barikingije kandi baranipimishije COVID-19 mu gihe kirenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.

    Abitabiriye bagomba kuba bipimishije mu gihe cy'amasaha 72 bagasanga ari bazima. Aba bose basabwa guhana intera nibura ya metero ariko by'umwihariko abitabiriye bo bagasabwa kwambara udupfukamunwa.

    RDB kandi yatangaje ko utubyiniro tuzafungura ariko bigakorwa mu byiciro; biteganyijwe ko tuzajya twakira 30% by'ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu.

    Itangazo ry'uru rwego rikomeza rigira riti 'Abakiliya basabwa kwikingiza ndetse bakaba bagomba kuzajya berekana ko bipimishije nibura mu gihe cy'amasaha 72.'

    Abashaka gufungura utubyiniro bandikira RDB nayo igatanga igisubizo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

    Utubyiniro twemerewe gufungura tuzajya dukora amasaha yagenwe yo guhagarika imirimo kandi abakozi batwo bagomba kuba barikingije COVID-19 ndetse bakazajya banayipimisha buri minsi 14.

    Ibi bivuze ko utubyiniro natwo tuzajya dufunga saa Tanu nk'uko bimeze ku bindi bikorwa byose mu gihugu.

    Utubyiniro twahawe na RDB uburenganzira bwo gukora ni two tuzafungura mu cyiciro cya mbere. Muri icyo gihe RBC izajya gufata ibipimo bya COVID-19 kugira ngo itange inama ku ifungurwa ry'ibyiciro bikurikiyeho.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/hashyizwe-hanze-amabwiriza-agenga-abitabira-amakoraniro-n-utubyiniro

  • Mu kugendera ku mategeko u Rwanda ni urwa 42 ku Isi, urwa 1 muri Sub-Saharan Africa #rwanda #RwOT

    Iki cyegeranyo cya 2021, cyashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, cyerekana uko ibihugu 139 binyuranye ku byubahiriza ihame ryo kugendera ku mategeko (Rule of Law), gishingira ku nkingi zinyuranye.

    Muri izo nkingi, harimo ubushobozi bwa Guverinoma z’ibihugu, uko ruswa ihagaze mu gihugu, guha ijambo abaturage, kubahiriza uburenganiza bw’ibanze bwa muntu, ishyirwaho ry’amategeko n’umutekano, amabwiriza n’amategeko, ubutabera mbonezambano ndetse n’ubutabera mpanabyaha.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 42 ku Isi aho rukurikira Romania, rukaba rukurikirwa na Saint Lucia iri ku mwanya wa 43 naho Namibia ikaza ku mwanya wa 44.

    Muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruza ku mwaya wa mbere rukaba rukurikiwe na Namibia, Ibirwa bya Mauritius bikaza ku mwanya wa 3, Botswana ku mwanya wa 4, Africa y’Epfo ni iya 5 igarukurikirwa na Senegal iri ku mwanya wa Gatandatu mu gihe nta gihugu cyo mu Karere kiza mu myanya 10 ya mbere kuko Tanzania iza hafi iri ku mwanya wa 12 ikaba iri ku mwanya 100 ku rutonde rusange.

    Mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda uretse Tanzania iri ku mwanya w’100 ku rutonde rusange, Uganda iri ku mwanya w’ 118, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba iy’ 137 ikaba inabanziriza ibihugu bibiri bya nyuma ari byo Cambodia y’ 138 na Venezwela y’ 139.

    U Burundi na bwo nk’Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyo nticyagaragaye kuri uri rutonde mu gihe ibindi byo muri Africa y’Iburasirazuba nka Kenya yo iri ku mwanya w’ 106, naho Sudani y’Epfo yo na yo ikaba itari ku rutonde.

    Uru rutonde rusange kandi ruyobowe na Denmark aho ikurikirwa na Norway, hagakurikira Finland iri ku mwanya wa 3, Sweden ku mwanya wa 4 naho u Budage bukaza ku mwanya wa 5.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’Igihugu cy’igihangange gisanzwe kizwiho gutanga amabwiriza yo kubahiriza Demokarasi n’Uburenganzira bwa Muntu cyo kiri ku mwanya wa 27.

    Uyu mushinga wakoze iki cyegeranyo, utangaza ko ubushakashatsi bwawo bwakozwe ku miryango irenga ibihumbi 138 ndetse n’abayobozi 4 200 barimo abo mu nzego zishyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’inzobere zinyuranye ku isi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-kugendera-ku-mategeko-u-Rwanda-ni-urwa-42-ku-Isi-urwa-1-muri-Sub-Saharan-Africa

  • Kenya : Uwishe abana 10 wari watorotse kasho yishwe n’abaturage bamuhondaguye #rwanda #RwOT

    Uyu Masten Wanjala wari wakangaranyije inzego i Nairobi muri Kenya nyuma y’uko atorotse aho yari afungiye, yiciwe mu nzu aho yari yihishe ahitwa Bungoma ubwo abaturage bamusangagamo bakamuho baramuhondagura.

    Hari hashize iminsi ubuyobozi butangiye guhigisha uruhindu uyu musore wemeye ko yishe abana barenga 10 b’abahungu mu myaka itanu ishize ndetse ko hari n’abo yanywaga amararo.

    Uyu musore amaze gutoroka gereza yasubiye iwabo, ahageze baramwamagana, nibwo abaturanyi babimenye barahamusanga baramwica nk’uko uwabibonye yabibwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya.

    Masten Wanjala ngo yagerageje guhunga abo baturage ajya ku muturanyi w’iwabo ariko barahamusanga nk’uko Polisi ibyemeza.

    Musyoki Mutungi yavuze ko atazi uburyo uriya musore yatorotse gereza n’uko yabashije kuva i Nairobi akajya mu cyaro iwabo.

    Ati 'Ntabwo tuzi neza uko yabashije kuva i Nairobi akajya iwabo mu cyaro. Abaturage nib o bamuvumbuye bahita bamwica batanabimenyesheje Polisi.'

    Wanjala yiyitaga umutoza w’umupira w’amaguru kugira ngo abashe gushuka abana yica, nyuma yabafataga nk’ingwate agasaba amafaranga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Kenya-Uwishe-abana-10-wari-watorotse-kasho-yishwe-n-abaturage-bamuhondaguye

  • 1996 – 2021 : Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard ni we dukesha iyi nyandiko
    Bamporiki Edouard ni we dukesha iyi nyandiko

    Ubwo ndi aho gutyo ariko, hari undi wicaye i Kigali kapitali mu Rwanda, urimo gutekereza cyane; ararara amajoro adasinziriye yibaza kuri ejo hanjye – nako hacu hazaza, aribaza uko tuzabaho, aribaza uko tuzatura duturanye tukaramba muri iki Gihugu kimaze iminsi 730 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ari mu ntekerezo nyambukiranyabinyejana ngo tuzabe mu Rwanda ruzira umwaga!

    Itsa gato! Banza uhumeke. Ibuka uko byari bimeze muri icyo gihe, cyangwa uko umubyeyi yakubwiye byari bimumereye, niba wari uhari humiriza amaso gato umbwire icyo ubonye; niba utari uhari reka nkubwire: U Rwanda rwasaga n’urwari rwapfuye, u Rwanda rwari rwarangiye, nta cyizere cyo kubaho, nta cyizere cy’ubuzima. Byose ni zeru, kuburyo kubona umuntu wicara akajya mu ntekerezo, akajya mu bucurabwenge, agatekereza ko tuzongera kubaho biragoye. Ushobora bene ibi niwe muntu Nyambukiranyabinyejana, ni umwe uboneka mu binyagihumbi.

    Uwatekerezaga atyo ariko, si njyewe njyenyine arimo gutekerereza. Si wowe wenyinye! Arimo gutekerereza abandi benshi : Arimo gutekerereza umwana ukirokoka Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abe bose agasigara iheruheru, arimo gutekerereza umwana wabonye iwabo bica bagenzi be biganaga mu ishuri, arimo gutekerereza abapfakazi bigunze, arimo gutekerereza umwana wavukiye ishyanga uje mu Rwanda yakuze babwira ko rutemba amata n’ubuki.

    Ibyo yabirenze atekereza cyane kurushaho; arimo gutekereza iby’ikibondo aheruka kumva cyavutse mama we bamukoreye ibya mfura mbi, arimo gutekereza iby’umwana baheruka kumubwira utazi gakondo ye kuko yatandukanye n’abe muri Jenoside yadutwaye abasaga miliyoni; aritsa umutima agatekereza ku mwana ukomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ihurizo rirakomeye cyane, kurisasanura ntibyoroshye.

    Mvuze ibyo ahari wumva ndakuvuze, ariko reka nkubwire ko hari n’ibindi biremeye cyane ntavuze. Simvuze ko wenda yahindukiraga akareba uwo atwaje umutwaro akamubwira iby’abanyagwa b’abacengezi, iby’imyumvire idahuye ya bamwe mu bo bakorana muri guverinoma, iby’abakozi ba leta bahembwa kawunga, patte jaune, ibishyimbo n’amavuta, iby’Igihugu gikora kidafite ingengo y’imari n’ibindi byinshi ntarondora ariko nzi ko twese tuzi, twabonye, twasomye, twabwiwe.

    Kera kabaye araryama, dore ko yari amaze iminsi ananiwe cyane kubera ibyo bitekerezo byose, abyutse abwira uwo atwaje ati: “Narose inzozi kandi urabizi ndazikabya; narose wikoreye umutwaro uremereye cyane uza wihuta ungeze hafi urambwira uti: ‘nyakira ndananiwe cyane ntwaza uru ruhembe n’ubundi twasezeranye ubufatanye muri byose, ntera ingabo mu bitugu urugamba ni bwo rutangiye ; kandi aka Kigeli IV Rwabugiri ajya gutera Ankole uru rugamba ntirusaba Imana yeze rurasaba intwari zemye”. Nguko uko Umutwaza w’Umutware yinjiye mu ngamba.

    Bidateye kabiri, Unity Club Intwararumuri iravuka. Hari ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 1996.

    • Iravuka yo kabyara!
    • Iravuka yo gaheka!
    • Iravuka yo kagira inka!
    • Iravuka ngo ubumwe buganze!
    • Iravuka ngo ubwiyunge busage!
    • Iravuka ngo urumuri rwongere rwake!
    • Iravuka twongera kuganura ubumwe!
    • Iravuka twongera kuganura ukuri!
    • Iravuka twongera kuganura i Rwanda!
    • Iravuka ngo twongere tuganuze uRwanda

    Muti se “noneho mbatwaye he? Mbaganishije he? Unity Club n’Umuganura bije bite? Bihuriye hehe?”

    Nyemerera ngusogongeze ku Muganura

    Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umuhango ngarukamwaka usumba iyindi, wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura. Muri uwo muhango, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda uvuye impande zose z’Igihugu, umwihariko wa buri karere nawo ukamurikwa.

    Umuganura wari umwanya mwiza wo kuganira ku ntekerezo z’i Rwanda – idewoloji. Yego abantu barateranaga bagasangira, bakagena icyerekezo cy’ahazaza h’Igihugu ariko binjiraga no mu ntekerezo za kure cyane bagacura ubwenge bw’igihe kirekire cy’uko u Rwanda n’abarutuye bazaba babayeho, uko bazaba bitwara n’intekerezo zizaba zibagize.

    Ndatekereza ko aha noneho ubyumvise neza, Unity Club Intwararumuri nk’ihuriro ry’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, ishingwa mu 1996 ku gitekerezo cya Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, igitekerezo ngenga cyari ukugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari bwarasenyutse biturutse ku mateka y’imiyoborere mibi yabibye urwango n’ivangura bikatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubu bumwe n’ubwiyunge yatuganuje ubwe kandi agatuma Intwararumuli kujya kuganuza Abanyarwanda bose iyo mbuto y’ubumwe, ni byo byatumye twongera kubaho nk’Igihugu, nibyo byatumye njye nawe twibazaga niba ejo hacu hazagira isura ubu dususurutse, ni bwo bwatumye wa mwana wari ukirokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ba bapfakazi bari bigunze, wa mwana wavukiye ishyanga, cya kibondo cyavutse ku mubyeyi bakoreye ibya mfura mbi, wa mwana utazi inkomoko ye, wa mwana ukomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi na wa wundi wari ufite uwe ufungiye ibyaha bya Jenoside ndetse na bamwe bibohoye ingoyi y’ishyamba bagatsinda ikinyoma, bongera kumva u Rwanda, bakumva icyanga cyo kubaho no kugira Igihugu; muri macye twongeye kuganura kubaho, nibwo twongeye kuganura urumuri rwo kubaho nyako.

    Bwari ubwiru buhambaye!

    Nkivuga ku Muganura, nyemerera nkubwire ko mu gikorwa cyawo nyirizina habimburaga umuhango wo kwaka amasuka ibwami, byakorwaga mu kwezi kwa Kanama kanamira Nzeri ari ko kwa munani, hagakurikiraho umuhango wo guturutsa imbuto, aho babibaga zimwe mu mbuto nkuru z’i Rwanda ari zo uburo n’amasaka; bigakorwa mu kwezi kwa Nzeri. Hakurikiragaho kujyana umurorano – uburo cyangwa amasaka byabaga bigenewe kuzavamo umutsima w’umuganura w’ibwami, mu mpera za Mutarama. Nyuma y’umurorano, hakurikiragaho kujya kuzana igitenga ibwami, bigakorwa mu mboneko za Gashyantare. Icyiciro cya nyuma cy’Umuganura kwari Ukuganuzwa n’umwami intekerezo ngari yo kuba umwe, kurwanira ishyaka u Rwanda, bigakurikirwa no kwakira amasaka n’uburo, kuvuga umutsima no kuganura. Bakongera bagahabwa imbuto kandi bagahanurwa kutayirya. Nta Munyarwanda urya imbuto arayibiba!

    Iyo ibirori by’Umuganura byahumuzaga ibwami, buri mutware bamuhaga ibyuhagizo byo kuhagira (gutanga umugisha) inka, imirima n’abantu yayoboraga, na we akajya gucyura ibirori by’umuganura. Yishimanaga n’abaturage ku musozi ayoboye ari nako abagezaho umugisha w’umwami. Abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo. Ni muri icyo gitaramo hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

    Imiryango na yo yarateranaga, umutware w’umuryango akayobora umuhango n’ibirori byakurikiraga. Cyaraziraga kugira uwo wima cyangwa uheza kuri uwo munsi w’umuganura, kuko buri wese yagombaga kugira umuturanyi asura. Ibirori by’Umuganura byizihizwaga ku mwero w’amasaka. Iyo umwana yezaga amasaka, yaragendaga akaganuza umubyeyi we. Na we akamubwira ati: “nuko ugende uhinge weze”.

    Umuganura n’icyo Unity Club yaganuje u Rwanda

    Kuva mu mwaka w’1996 ubwo hajyagaho Unity Club Intwararumuri, Abanyarwanda batangiye kuganura ku Bumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abasaga miliyoni imwe.

    Nk’uko Umuganura wari ugamije kunga ubumwe bw’Abanyarwanda, guhera mu muryango kugeza mu nzego z’imiyoborere, ukaba n’umwanya wo kwishimira umusaruro no gusabana hagati y’abayobozi n’abaturage, niko byangenze no kuri Unity Club Intwararumuri.

    Umukuru w’u Rwanda yaganuje ubumwe n’ubwiyunge abagize Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye nabo baganuza abandi bayobozi, abo nabo baragenda baganuza n’umuturage w’i Shangi na Shagasha, uw’i Ruhanga na Mbandazi, uw’i Sovu na Sibagire, uw’i Zaza na Janja, uw’i Fumbwe na Janjagiro, uw’i Kibugabuga na Ngeruka, uwa Rwempasha na Katabagemu, uwa Buranga na Vunga, uwo ku Gasoro na Mutende, uwo ku Nkombo no ku Ntenyo, uw’i Rutunga na Gasabo n’ahandi hose mu Gihugu.

    Nta washidikanya ko igitekerezo cyo kongera kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda kirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri cyaje ari Igitekerezongenga ndetse gihatse ibindi kuko cyongeye gushimangira isano-muzi “Ubunyanyarwanda” dukomora iyo kwa Gihanga, ariwe watangije Umuganura mu Rwanda. Kuba Umuyobozi Mukuru wacu yarabitekereje, yagaruye intekerezo zari zaratakaye, yagaruye intekerezo zari zarashenywe, yagaruye intekerezo zari zarazimye.

    Muri uru rugendo rw’imyaka 25 Unity Club Intwararumuri imaze, Umuyobozi Mukuru wayo Nyakubahwa Jeannette Kagame arangaje imbere Intwararumuri zose, baganuje u Rwanda n’Abanyarwanda ibikorwa byinshi birimo: Gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’Isano-muzi iduhuza nk’Abanyarwanda ndetse n’Igihango cy’Urungano by’umwihariko mu bato.

    Muri iyi myaka 25 ya Unity Club Intwararumuri kandi twabonye byinshi cyane;

    • Twabonye abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bongera kubaho;
    • Twabonye ababyeyi b’intwaza bongera gukomera baratwaza;
    • Twabonye ababuze amacumbi bongera kubona aho kuba;
    • Twabonye abana batagiraga epfo na ruguru bongera kwiga ;
    • Twabonye ba bana bareze abandi bongera gukomera, barashinga barahamya ;
    • Twabonye abarokotse bomorwa ibikomere bavuga ubuhambya ndetse baragenda bakira;
    • Twabonye abagize uruhare muri Jenoside bemera icyaha basaba imbabazi;
    • Twabonye abakomoka ku bakoze Jenoside biyambura ipfunwe baterwaga n’abo bakomokaho;
    • Twababonye bavuga, baganira, ndetse bakangurira abandi kuvuga.
    • Yewe, twabonye byinshi byiza cyane!

    Nyamara ariko, n’ubwo kuva mu 1996, Unity Club yaganuje Abanyarwanda Umurage w’Ubumwe n’Ubwiyunge watumye tugera kuri byinshi, hari Abanyarwanda bamwe barumbije – kuko bakibangamira ubumwe n’ubwiyunge, hari Abanyarwanda barumbije bakigaragaza guhakana no gupfa Jenoside yadutwaye abacu, aba bakwiye gukeburwa; niyo mpamvu twe abaganujwe dukwiye gukomeza kuganuza abarumbije bitarindiriye ko izuba rirenga. Dukwiye kubaganuza ngo basubire ku isoko muzi iduhuza nk’Abanyarwanda. Mvuga ibi kandi ndazirikana ko abato bakwiye gukomeza guhabwa imbuto y’ubumwe kugira ngo bazabibe mu murima mwiza bityo bazasarure urumuri rw’ibyiza.

    Muri iyi sabukuru y’imyaka 25 rero ni ngomba ko nk’Abanyarwanda twongera kugaruka ku bikorwa binini cyane Unity Club Intwararumuri yaganuje Abanyarwanda (kuko umuganura atari ibiryo) tukarebera kure cyane mu myaka 25 iri imbere no kurenza tukibaza tuti: “Tuzaba twaraganuje iki u Rwanda?”

    Ni umukoro mpaye buri wese, ariko kugira ngo hatagira ugirango ndamusiganyije reka nshyireho itafari ryange muri iki gitekerezo: Mubona bidakwiye ko hatekerezwa Ikigega cy’Umuganura, muri icyo kigega buri wese akajya ashyiramo nke ku mbuto yejeje mu rwego rwo kuganuza Igihugu n’Umuryango Nyarwanda nk’uko kera byahoze? Hanyuma ku ntekerezo y’ubumwe buri wese agahigira u Rwanda ko azahora arutamika abato bagakurana iyo mbuto y’ubumwe?

    Ntekereza ko Umuntu wese aramutse aganuje u Rwanda uko umwaka utashye, imbuto ye ikabikwa neza mu kigega ahatagera imungu kuko kizira kurya imbuto, yazongera kubibwa ndetse ikera nyinshi kurushaho! Ntekereza kandi ko buri mubyeyi wese agiye atamika umwana ibere akanamutamika u Rwanda nk’uko Cyilima yabisabye, yaba atanze umusanzu ukomeye cyane!

    Gutamika abato u Rwanda, ni ukubakundisha u Rwanda, ni ukubatamika Ndi Umunyarwanda; iyi Ndi Umunyarwanda nayo ikaba kwemera kuba uw’u Rwanda, rukaba urwawe ukarubamo narwo rukakubamo, ukarugendamo, rukakugendamo, ukarukunda, ukarurera, ukarurinda, byaba na ngombwa ukarwitangira, iyi sano ikaba igihango kizira gutatirwa ubuziraherezo.

    Umuyobozi Mukuru wa Unity Club yarebye kure cyane atuganuza intekerezo zishingiye ku kubaka UBUMWE bwacu nk’Abanyarwanda, abo yaganuje twese nk’Abanyarwanda turahari kandi dukwiye kumva ko uwo muganura uzamara imyaka ibihumbi n’ibihumbi; ibi bivuze ko twe twawuhawe dukwiye gukomeza kuganuza abacu, abacu bakaganuza abandi bityo tukazakomeza kuganura ubumwe ingoma ibihumbi.

    Ararekwa ntashira, reka mpfundike, mbe ndambitse ikaramu gato.
    U Rwanda twimana kandi tuzimana iteka n’iteka ni rweme!

    Hon. BAMPORIKI Edouard
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

    source : https://ift.tt/2XeriKD

  • Ruhango: Amakoperative arasabwa kwitabira irindi shoramari kuko afite ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashinzwe amakoperative mu karere ka Ruhango bavuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage imicungire yayo
    Abashinzwe amakoperative mu karere ka Ruhango bavuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage imicungire yayo

    Ayo mafaranga yinjizwa n’amakoperative asaga 200 abumbye abangana na 36% by’abaturage bose b’Akarere ka Ruhango basaga ibihumbi 350, ubuyobozi bukaba bwifuza ko abaturage bizera amakoperative kandi nibura 80% by’abaturage bose bibumbire mu makoperative.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko nibura koperative zigaragara mu karere zifite imari shingiro isaga miliyali Frw, ari na yo mpamvu yifuza ko amakoperative aba ishingiro ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango.

    Agira ati “Turifuza ko amakoperative ahereye ku bushobozi amaze kugeraho atangira kwitabira mu bindi bikorwa by’iterambere kuko hari abo usanga bafite miliyoni 50frw, miliyoni 30frw kuri konti yungura banki iyabitse gusa, bakwiye gutera indi ntabwe yo kuyashyira mu rindi shoramari”.

    Yongeraho ati “Niba ari ubukorikori bakora ese nta kuntu batekereza ko bakubaka inzu bacururizamo ibyo bakora, niba ari abahinzi b’umuceri bakaba bakubaka aho bacururiza wa muceri batunganyije”?

    Mu rwego rwo gukomeza kwita ku mikorere y’amakoperative no kurushaho kuyateza imbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwateguye umwiherero w’abakozi bashinzwe amakoperative ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’imirenge aho bigiye hamwe uko bakemura ibibazo byugarije amakoperative kugira ngo abanyamuryango barusheho guhindura imyumvire.

    Gatete Jean Baptiste ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kinazi, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabashishikariza kwibumbira mu makoperative kandi hakurikijwe icyerecyezo cy’Igihugu kigamije kuzamura umuturage hashingiwe ku iterambere.

    Agira ati “Twari dusanzwe tubegera ariko ubu tugiye kurushaho kumanuka duhere kuri za komite ziyobora koperative tubahugure kandi twite ku banyamuryango, kuko wasanganga nk’uko bagabana inyungu mu makoperative bisa nk’ibiharirwa perezida gusa”.

    Nyirabakiga Immaculée ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Byimana, avuga ko mu mwiherero bagize hagaragaye uko bagiye kujya bitwara mu gusobanurira abaturage bari muri za Koperative harimo n’uburyo bwo gukemura ibibazo mu makoperative.

    Nyirabakiga avuga ko ibibazo byagaragaye bagiye kwitaho ari ibijyanye no kubona ubuzima gatozi mu buryo bwihuse
    Nyirabakiga avuga ko ibibazo byagaragaye bagiye kwitaho ari ibijyanye no kubona ubuzima gatozi mu buryo bwihuse

    Avuga ko zimwe mu mbogamizi zagaragaraga mu makoperative harimo nko kuba abaturage bataragira imyumvire ihagije mu kwitabira amakoperative, ariko bakaba bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kunoza amasoko ku makoperative.

    Agira ati “Wasangaga hari nka koperative zikora ubukorikori ariko ntibabone amasoko y’ibyo bakora, hakaba na Kompanyi zigura ibiva mu bukorikori zibura aho zibigura. Twarebeye hamwe uko ayo masoko yahura bityo abaturage bakarushaho kwitabira kubera inyungu babonamo”.

    Ku bijyanye no kuba abantu binubira kujya mu makoperative kubera ikibazo cyo kubona ubuzima gatozi, Nyirabakiga avuga ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bwo kwihutisha amadosiye asaba ibya ngombwa by’ubuzima gatozi, nibura bwazajya buba bwabonetse mu gihe kitarenze iminsi irindwi.


    source : https://ift.tt/3mPFS3W

  • Akanyamuneza ka Sandrine Isheja watunguwe n’umugabo we muri Studio amuzaniye indabo #rwanda #RwOT

    Ni surprise yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021 ubwo Isheja Sandrine yari muri studio nk’umutumirwa mu kiganiro asanzwe akora.

    Muri iki kiganiro akorana na mugenzi we Nkusi Arthur, basanzwe batumira ibyamamare mu gace kiswe Breakfast With The Stars, icy’uyu munsi Sandrine yakijemo nk’umutumirwa.

    Gusa yaje no gutungurwa n’umugabo we Kagame Peter wamweretse ikimenyetso cy’urukundo amufitiye.

    Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Sandrine ubwe, yerekana umugabo we amusanze muri studio amuzaniye indabo ndetse n’akabarwa kariho amagambo y’urukundo.

    Mu butumwa buherekeje ariya mashusho, Sandrine yagize ati 'Urakoze rukundo ku bw’igikorwa cyo kuntungura wankoreye.'

    Umugabo we banakorana akazi

    Muri iki kiganiro, Sandrine Isheja yavuze ko yakuze yiyumvamo impano yo kuririmba, ndetse yakoze indirimbo imwe n’ubwo itigeze ijya hanze.

    Uretse kuba ari umunyamakurukazi, Sandrine Isheja abona akazi gatandukanye nko kuyobora ibiganiro, ibitaramo n’indi minsi mikuru, kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.

    Umugabo we rero ni we ushinzwe kumvikana n’abakiriya bashaka gukorana na we, ibintu avuga ko ari umugisha kugira umugabo umushyigikira kazi ke.

    Ati 'Ni umugisha kugira umuntu ukumva, ugishyigikira, ugutera ingabo mu bitugu kandi ushaka ko ugera kure. Ni we mujyanama wanjye ushatse nko kumpa akazi ni we muvugana.'

    Mu kazi bijya bibaho ko abantu bashobora kutumvikana ku kintu runaka, Sandrine n’umugabo we nabo bijya bibabaho, ariko bigakemuka neza kuko buri we wese yumva undi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Akanyamuneza-ka-Sandrine-Isheja-watunguwe-n-umugabo-we-muri-Studio-amuzaniye-indabo

  • Perezida Macron yaconganye ruhago na Arsene Wenger anatsinda igitego cy’amateka #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Poissy uri hafi ya Paris, Ikipe yari irimo Emmanuel Macron, yarimo kandi Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, Marcel Desailly na Christian Karembeu bakiniye u Bufaransa.

    Naho iyo bari bahangaye yari igizwe n’abakozi ba biriya bitaro bya Poissy/Saint-Germain-en-Laye byariho bikusanyirizwa inkunga.

    Ni umukino wahiriye Emmanuel Macron wari wambaye nimero 3 kuko yawutsinzemo igitego cya penaliti cyanatumye aya makipe yombi anganya 1-1.

    Ni penaliti yasabywe gutera ubwo umukinnyi bari bahanganye yari agushije umwe mu bakinnyi bagize ikipe yari irimo Macron maze na we atera ishoti ry’imbaraga umunyezamu agerageza kuwukurikira ariko birangira igitego kinjiye

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Perezida-Macron-yaconganye-ruhago-na-Arsene-Wenger-anatsinda-igitego-cy-amateka

  • Cabo Delgado : Ubugwaneza yabonanye Ingabo z’u Rwanda bwatumye yita umwana we Mahoro #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi wari ugiye guhitanwa n’inda ubwo yariho yibaruka, yatabawe n’ingabo z’u Rwanda zisanzwe zinafite inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi.

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zafashije Zainabo Soumaile kugera kwa muganga ari na bwo yagezeyo akibaruka neza umwana w’umukobwa.

    Yabyaye abazwe ariko umwana we aza ntakibazo na gito afite, akaba avuga ko ibi byose abikesha ingabo z’u Rwanda zahabaye.

    Akimara kubyara yasabye ingabo z’u Rwanda niba umwana we yamwita izina ry’Ikinyarwanda zimubwira ko ntacyo bitwaye none yamwise Mahoro ngo kubera amahoro RDF yabagejejeho bari bamaze igihe kinini barayabuze.

    Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique, bashimirwa uburyo bakomeje kugaragaza ubunyamwuga bwaba ubw’urugamba bwo guhashya imitwe y’inyeshyamba ndetse n’uburyo bita ku baturage haba kubacungira umutekano no mu bindi bikorwa bigamije kubagezaho imibereho myiza.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherutse kubasura muri Mozambique, yababwiye ko nubwo bamaze gukora akazi gakomeye ariko ko ari nk’aho ari bwo kagitangira kuko hakiri ibice bikirimo inyeshyamba ariko hakaba n’ibikorwa byo gusigasira umutekano n’amahoro bimaze kugerwaho.

    Ifoto ibanza hejuru ni iy’Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage muri Kenya

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Cabo-Delgado-Ubugwaneza-yabonanye-Ingabo-z-u-Rwanda-bwatumye-yita-umwana-we-Mahoro

  • AMAFOTO : Guverineri Habitegeko yambutse ajya mu Burundi kuganira na Mugenzi we wa Cibitoke #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021 aho Guverineri Habitegeko Francois yambutse akajya kubonanira na mugenzi we Col Bizoza Carême ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke.

    Uriya mupaka wa Ruhwa uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi akaba ari ho aba bayobozi b’Intara zihana imbibi bahuriye ndetse n’itsinda ry’abayobozi bari bayoboye.

    Mu biganiro bagiranye, ba Guverineri bombi, barebeye hamwe uko abaturage b’izi Ntara babana neza dore ko ngo ari nk’abavandimwe nubwo imibanire yabo yahungabanyijwe n’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

    Ibi biganiro bitari bikunze kubaho by’umwihariko muri iyi myaka itandatu ibihugu bimaze bidacana uwaka, ngo byabaye intangiriro ngo kuko aba ba Guverineri bombi bazajya bahura bakaganira mu gihe ari ngombwa.

    Igitotsi cyaje mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi kuva muri 2015, gishingiye ku birego ibihugu byombi bishinjanya aho bimwe bivuga ko hari abarwanya ubutegetsi bwa buri kimwe bacumbikiwe mu kindi.

    Mu byumweru bibiri bishize, Umuyobozi Polisi ya Kiriya gihugu n’Umuyobozi w’Ingabo bagiranye ikiganiro n’abaturage bo muri Zone ya Bumba muri Komini ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke kugira ngo bakomeze gukorana n’inzego batanga amakuru y’inyeshyamba.

    Iyo nama yasize hari Imbonerakure 17 zo muri Komini ya Mabayi muri iriya Ntara ya Cibitoke ndetse n’uwahoze ari Umuyobozi mukuru w’iriya Zone ya Mabayi batawe muri yombi bakekwaho gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/AMAFOTO-Guverineri-Habitegeko-yambutse-ajya-mu-Burundi-kuganira-na-Mugenzi-we-wa-Cibitoke

  • IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO ibera i Kinshasa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nama ihuza abayobozi ba Polisi iri mu rwego rw’inama rusange ngarukamwaka ku nshuro ya 23, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 no mu bihe bisanzwe”.

    Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14, washinzwe mu mwaka wa 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Muri iyo nama haganiriwe ku ngamba zo kongerera ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, harimo iterabwoba n’ubuhezanguni birimo kugaragara mu Karere, ndetse banagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iherutse kwemeranywaho.

    Muri iyo nama kandi banarebeye hamwe imiterere y’ikigo cyo mu Karere cyo kurwanya iterabwoba nk’uko babyemeranyijweho mu masezerano ya Mifugo.

    Amasezerano ya Mifugo agaragaza uburyo bwo gukumira, kurwanya no guhashya ibyaha bigaragara mu Burasirazuba bwa Africa.

    Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO ni u Rwanda, Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.

    source : https://ift.tt/3FKILfn