Category: Uncategorized

  • Musanze:Ab’amikoro make bakora imirimo y’amaboko ibarwa nk’ingurane y’ifunguro ry’abana babo – #rwanda #RwOT

    Aba babyeyi, babisabye Akarere ka Musanze mu igenzura kakoze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 muri gahunda yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo bigaho yatangiye muri uyu mwaka w’amashuri.

    Maniraguha Mugabo ni umwe mu babyeyi barerera ku Ishuri Ribanza rya Kamwumba ufite abana bane bahiga, avuga ko kubona amafaranga yabishyurira kugira ngo bajye barya ku ishuri atabasha kuyabona, ariko ko yiteguye gukora imirimo y’amaboko yahabwa agaciro.

    Yagize ati “Nk’ubu mfite abana bane biga kuri Iki Kigo, kandi bose bagomba kujya barya ku ishuri. Amikoro mfite ntanyemerera kujya mbishyurira ibihumbi birenga 50, nasabye ubuyobozi kujya nza kwasa inkwi zo gutekesha, iyo mibyizi bakayibara mu mafaranga, nkishyurira abana bakarya nta kindi kibazo bagize.”

    Anselme Nshizirungu na we urerera kuri G.S Saint Michelle Gacaca, avuga ko bishimiye gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ariko akavuga ko afite ubushobozi buke bityo ko yiteguye gutanga umusanzu we mu mirimo izahakorerwa.

    Yagize ati ” Iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yaziye igihe pe! Ariko mfite abana babiri biga aha, kubishyurira amafaranga yo kurya byari kungora cyane ku buryo kubahiriza iyi gahunda ntari kubishobora, ariko ndaza ngateka mfatanyije n’abandi, bakambarira imibyizi bizamfasha bitangoye n’abana bige badafite ipfunwe kuko nabuze ayo kwishyura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, ashima uruhare rw’ababyeyi bakora ibishoboka ngo bubahirize gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi ko bashima uruhare rwabo mu myigire y’abana babo kuko biteze ko bizazamura n’ireme ry’uburezi.

    Yagize ati “Turi muri gahunda yo gusura ibigo by’amashuri tureba uko gahunda yo kugaburira abana yubahirizwa, abanyeshuri barabyishimiye cyane, turashimira ababyeyi babyumvise bakanabyubahiriza, ariko hari n’abandi bagaragaje ko amikoro yabo atatuma babasha kwishyura aya mafaranga.”

    ” Hari abahisemo gukora imirimo y’amaboko izajya ivunjwamo ayo mafaranga, hari abakora isuku cyane ko hari ibigo bishya bikeneye gukorerwa isuku. Hari abarimo kwasa inkwi abandi bateka n’ibindi. Hari n’abazajya bazana ibyo kurya bitewe n’ibyo babonye, twizeye ko iyi gahunda izakomeza, kuko izatuma abana biga neza n’ireme ry’uburezi bahabwa rikazamuka.”

    Gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose yatangiranye n’umwaka w’amashuri 2021-2022 aho byitezwe ko Leta izatanga uruhare rungana na 56% urundi 44% rukazatangwa n’ababyeyi.

    Gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose yatangiranye n’umwaka w’amashuri 2021-2022

    source : https://ift.tt/3mZafFq

  • Nyaruguru: Barindwi bafatanywe imyenda ya caguwa bayivanye i Burundi – #rwanda #RwOT

    Imyenda yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 ni amabalo atandatu n’indi myenda irengaho yari mu mifuka itatu. Ba nyirayo bari bahaye akazi abaturage batanu ari na bo bari batwaye iyo myenda ku magare ariko bari kumwe na bo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe mu rukerera saa kumi n’imwe, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bagiye mu gihugu cy’abaturanyi gukurayo imyenda ya caguwa ya magendu. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo kubafata, nibwo babafatiye mu nzira barimo kwinjira mu Rwanda bafite iriya myenda bavuye mu Burundi.”

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abaturage kwirinda ubucuruzi bwa magendu ahubwo bakajya batanga amakuru igihe babonye abacuruza ibicuruzwa bya magendu.

    Yagize ati “Buri gihe tubwira abantu ko ubucuruzi bwa magendu bumunga ubukungu bw’Igihugu tukabasaba gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, byongeye iyo bafashwe barafungwa ndetse bakanahomba. Abantu bishora mu bucuruzi bwa magendu usanga bitwikiriye ijoro ku buryo bashobora kwitiranywa n’abagizi ba nabi baje mu gihugu bakaba bahasiga ubuzima.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwirinda abantu babashora mu bucuruzi bwa magendu babashukishije amafaranga. Yabakanguriye kandi gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kujya bafatirwa mu bintu batazi kuko hari abashukishwa amafaranga bagakoreshwa mu kwambutsa za magendu.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Munini naho ibicuruzwa bijyanwa ku biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu Karere ka Huye.

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).


    source : https://ift.tt/3aGYyNR

  • Muhanga: Urubyiruko rwasobanuriwe ko ‘nta buringanire, nta terambere’ – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira, mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO) ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Iyi nama yahuje urubyiruko rusanga 300 ruturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga, rukaba rwari rwiganjemo Abamotari, Abakora muri restaurants na hoteli, abiga muri kaminuza, abanyonzi, abafite ubumuga, Abakorerabushake mu kurwanya COVID-19 , abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero, abakora muri serivisi zo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’abandi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose, abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe kugira ngo bazagere ku nzozi zabo.

    Yagize ati “Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu kandi zubaka, bityo mugomba guharanira kuba umusemburo w’impinduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

    Guverineri Kayitesi kandi yasabye urubyiruko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakumira inda ziterwa abangavu, birinda ibiyobyabwenge kandi bagira amakenga ku waba ashaka kubashora mu bikorwa byose byabatesha kugera ku ntego n’inzozi zabo.

    Yagize ati “Ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu, nimwe ba mbere, mugomba kwifatira icyemezo mukamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uzashaka kugushuka ukamuhakanira ntaho azahera, ubuzima bwanyu ndetse n’iterambere mwifuza kugeraho ni mwe muzabiha icyerekezo mushaka”.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose.

    Yasabye urubyiruko guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose kugira ngo biteze imbere, banateze imbere igihugu cyabo.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Musangwa Théoneste, yavuze ko we na bagenzi be bagiye kuba umusemburo w’impinduka nziza, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

    Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire. Iyi gahunda yabereye mu tundi turere twa Gatsibo, Nyaruguru, Ngororero, Nyagatare na Rulindo.

    Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu.

    Hateganyijwe kandi ibiganiro ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa ndetse n’ibiganiro n’inzego z’abikorera ku ruhare rwabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye urubyiruko kwirinda ikintu cyose cyatuma batagera ku nzozi zabo

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho

    Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu iterambere

    source : https://ift.tt/3mUsgVb

  • Dr. Habumuremyi Pierre Damien yashimiye Perezida Kagame wamuhaye imbabazi #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter,mu gicuku gishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira nyuma y'amasaha macye asohotse muri Gereza ya Nyarugenge,Dr Habumuremyi yashimiye Perezida Paul Kagame n'Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yizeza ko amakosa yakoze atazongera kuyakora.

    Yagize ati 'Paul Kagame Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n'Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane, ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n'ubutabera bw'u Rwanda.'

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, nyuma y'amasaha macye ahawe imbabazi na Perezida Kagame, Dr Pierre Damien yarekuwe n'ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge yari afungiyemo.

    Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri ryasohotse ku wa 13 Ukwakira 2021, ni ryo ryemeje ko uyu mugabo wari warakatiwe igifungo cy'imyaka itatu, ababariwe na Perezida wa Repubulika.

    Rigira riti 'Ashingiye ku bubasha ahabwa n'amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.'

    Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy'imyaka itatu yari yarakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n'ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru, Dr Damien yavuze ibyishimo atewe no guhabwa imbabazi ndetse ashimira Perezida Paul Kagame wazimuhaye kuko yari yarazimusabye abikuye ku mutima.

    Ati 'Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk'umubyeyi w'Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.'

    Dr Habumuremyi yavuze ko usibye gusaba imbabazi Umukuru w'Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose muri rusange.

    Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yakuyeyo amasomo ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n'imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

    Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

    Yagizwe Minisitiri w'Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n'iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w'Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

    Muri Gashyantare 2015, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumuremyi, Perezida w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidali n'Impeta y'Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/dr-habumuremyi-pierre-damien-yashimiye-perezida-kagame-wamuhaye-imbabazi

  • Zahinduye imirishyo mu gukurikirana imicungire y’umutungo w’amakoperative y’abamotari – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe bamwe mu bamotari binubira imikorere y’amakoperative yabo cyane cyane ku mikoreshereze y’umutungo ndetse n’uburyo ibyo bashoyemo imari bibungukira.

    Mu itangazo RCA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari bukwiriye kunoza gukorera mu mucyo cyane cyane ku bijyanye n’imicungire n’imiyoborere.

    Mu byo ubuyobozi bw’ayo makoperative bwasabwe, harimo gukora buri mezi atatu raporo ku micungire y’umutungo, imyinjirize y’umutungo n’uburyo ukoreshwa, gukora buri mezi atatu raporo y’ibikorwa by’ishoramari, gukora buri mwaka ishusho y’umutungo na raporo igaragaza uko imari yinjiye n’uko yakoreshejwe, bikagezwa ku banyamuryango mu nteko rusange.

    Kubera izo mpamvu, RCA yategetse ko amatora y’ubuyobozi bwa za koperative z’abamotari yari ateganyijwe mu Ukwakira 2021, yimurirwa ikindi gihe kugira ngo iby’imicungire y’umutungo bihabwe umwanya.

    Itangazo rigenewe abanyamuryango b’amakoperative y’abamotari@RwandaTrade @ferwacotamo pic.twitter.com/QwLnMzeGK3

    — RCA Rwanda (@RCARwanda) October 15, 2021

    Icyo kigo kandi cyasabye ko mu nteko rusange ziteganyijwe muri uku kwezi, inama z’ubuyobozi zigomba kugaragaza inyandiko zose z’imikoreshereze y’umutungo n’ishoramari kugira ngo abanyamuryango bazaziganireho.

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Jean Bosco Harelimana yabwiye IGIHE ko basanzwe bagenzura imicungire y’umutungo w’amakoperative y’abamotari ariko ko basanze hakenewe izindi mbaraga.

    Ati “Imicungire dusanzwe tuyigenzura ariko turifuza ko muri izi nteko rusange babiha umwanya kuko batangiye kugira amafaranga mu makoperative. Bakwiriye kubibwira abanyamuryango kugira ngo bagire amakuru amwe.”

    Prof Harelimana yavuze ko ikindi bifuza ko gishyirwamo imbaraga ari ishoramari mu makoperative y’abamotari kugira ngo umusanzu batanga uzabagirire akamaro no mu gihe kiri imbere.

    Yavuze ko hari abamaze kwiteza imbere binyuze mu ishoramari nk’abubatse inzu koperative zabo zikoreramo, abubatse inzu zo gukodesha n’ibindi.

    Ati “Bashobora kuvuga bati ’reka tugire iduka ricuruza ibyuma by’ibinyabiziga (pièces de rechange), twubake igaraje cyangwa se restaurant aho bafatira ifunguro saa sita, byose biganisha mu kuborohereza gukora ariko biganisha no kuba nibura mu myaka ibiri cyangwa itatu, batazaba bagitanga wa musanzu ahubwo bazabe bafite ishoramari ribinjiriza.”

    Itangazo rya RCA risaba kandi abamotari gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi mu kwishyurana nka bumwe mu buryo bugamije gukemura impaka zajyaga zivuka hagati y’abagenzi n’abamotari, ndetse no kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abamotari basaga ibihumbi 26 barimo ibihumbi 26 bo mu Mujyi wa Kigali.

    Buri mezi atatu, amakoperative y’abamotari yasabwe kujya atanga raporo y’imikoreshereze y’umutungo ku banyamuryango

    source : https://ift.tt/3p6YoI4

  • Inyigo zisondetse, ruswa, kudindira kw’imishinga- Ibibazo mu masoko ya Leta – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu 70% by’amasoko ya leta atangwa ajya mu bikorwaremezo birimo ubwubatsi n’imihanda, ari naho hakunda kugaragara ibibazo nk’imihanda isenyuka nyuma y’igihe gito yubatswe cyangwa se inyubako zitangira kwiyasa nta n’umwaka urashira zubatswe kandi byaratwaye akayabo k’amafaranga.

    Ibi ni ingaruka ziterwa n’uruhuri rw’ibibazo biboneka mu masoko ya leta byagaragajwe kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021 mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), na ba rwiyemezamirimo bapiganirwa aya masoko, abakora inyigo, abakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, abashinzwe kurwanya ruswa ndetse n’inzego za leta zitandukanye.

    Muri iyi nama buri ruhande rwerekanye ibibazo biri mu mitangire y’amasoko birimo inyigo zikoze nabi, ba rwiyemezamirimo bishyurwa batinze, inzego zitanga amasoko afite agaciro karenze ingengo y’imari yateganyijwe cyangwa se bakananiza ba rwiyemezamirimo babasaba ibintu byinshi bidakenewe, kudindira kw’imishinga, n’ibindi.

    -  Inyigo zisondetse zagaragajwe nk’ipfundo ry’ibikorwa bitaramba

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yavuze ko mu bibazo bya mbere biri mu masoko ya leta harimo inyigo zikoze nabi zituma ibikorwa bimara igihe gito bigahita byangirika, kuko ari zo zigenderwaho kugira ngo imirimo itangire gushyirwa mu bikorwa.

    Yagize ati “Mu gutegura imirimo mubanza gukora inyigo kuko ni yo ibaha amakuru ajyanye n’umubare w’amafaranga azakenerwa ngo igikorwa runaka gikorwe, aho kigiye gukorerwa niba hameze neza, icyakorwa kugira ngo igikorwa kizubakwe gikomere n’ibindi.”

    “Tumaze kubona ikibazo cy’inyigo zikorwa nabi kandi iyo inyigo ikozwe nabi, nyuma yaho bikurura n’ingaruka z’uko igikorwa kitazaba gikomeye.”

    Kalimba Gilbert asobanura ibidindiza imishinga

    Abitabiriye inama bagaragaje ko imbarutso yabyo ari abemeza inyigo batayigenzuye neza, rimwe na rimwe bagaha isoko abadafite ubushobozi buhagije bwo kuyikora kuko badahenda ndetse ugasanga na rwiyemezamirimo watsindiye isoko atagaragaza ahari ikibazo mu nyigo kugira ngo adatakaza isoko.

    Ubusanzwe iyo impuguke ibyemerewe n’amategeko irangije gukora inyigo iyishyikiriza ikigo cyangwa urwego rutanga isoko rukayigenzura rukayemeza cyangwa ntiruyemeze, iyo yemejwe ruyiha uwatsindiye isoko na we akayisuzuma yayemeza bakabona gushyira mu bikorwa umushinga.

    Abitabiriye inama basabye ko ibyo kwemeza inyigo byavanwa mu maboko y’akanama gashinzwe gutanga amasoko ya leta, bigahabwa itsinda ry’inzobere ritabarizwa muri ako kanama kugira ngo mu Rwanda hajye hubakwa ibikorwa bifite ireme.

    Ruswa mu masoko ya leta iri ku kigero cya 63.3%

    Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Kurwanya Ruswa n’Akarengane (TI Rwanda), wagaragaje ko mu masoko ya leta hari ruswa iri ku kigero cya 63.3%, ndetse ko mu 2020-2021 gusa hatanzwe ruswa irenga miliyari 14, aho muri kontaro 32 zatanzwe imwe imwe yatanze byibura ruswa ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe izindi zagiye ziyarenza.

    Dr. Byiringiro Enock, umushakashatsi muri TI Rwanda yavuze ko hakiri ikibazo cy’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu masoko ya leta, aho yagaragaje ko n’ikoranabuhanga ryari ryashyizweho na RPPA rya e-Procurement ngo rigabanye ibi bibazo hari byinshi bikiburamo.

    Ati “Uyu munsi ibice byose bikurikizwa kuva hagenwa ibikorwa, kugeza bisojwe gukorwa, ntabwo e-procurement irabasha kubikurikirana byose, ngo ibashe kuba yacunga amasezerano neza, ngo ibashe kuba yatanga amakuru yose arebana n’abapiganira amasoko n’uburyo bwo kwishyura ntiburanoga.”

    Dr. Byiringiro yagaragaje ko ibi bituma hari imishinga idindira kubera ubushobozi buke bwa ba rwiyemezamirimo bahabwa isoko badafite amafaranga ahagije, cyangwa abahabwa ’avance’ bakayijyana mu bindi.

    Yasabye ko iyi e-procurement yashyirwamo ibikenewe byose kugira ngo bigabanye ruswa itangwa kubera guhura kenshi kw’abatanga n’abasaba amasoko.

    Mu 2020, imishinga ifite agaciro ka miliyari 216,1 Frw yaradindiye”

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020 yagaragaje ko hari imishinga 62 afite agaciro ka miliyari 216,1 yadindiye, ibintu bikunda guterwa na ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko arenze ubushobozi bwabo.

    Umuyobozi Mukuru wa RPPA yavuze ko ibibazo byose bigaragara mu masoko ya leta bizagenderwaho havugururwa itegeko riyagenga

    RPPA yagaragaje ko iyo rwiyemezamirimo ananiwe kurangiza umushinga yatangiye, urwego rwamuhaye isoko rugomba kumurega muri iki kigo agahabwa ibihano. Gusa byagiye bigaragara ko izi nzego zitabikora bigatuma ikibazo cyidakemuka.

    Umuyobozi w’Ikigo cyunganira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo rusange, Assetip, Kalimba Gilbert, yagaragaje ko hari ibintu bine by’ingenzi bituma amasoko adindira.

    Yagize ati “Icya mbere ni inyigo zitameze neza, indi mpamvu ikunda kubitera ni ugutinda gutanga ingurane z’ubutaka, abantu batanze isoko bamara kuritanga ugasanga amazu cyangwa indi mitungo by’aho uzanyuzwa bimaze amezi atandatu bitaravamo kandi wenda kontaro yo gukora umuhanda ari amezi 10.”

    Icya gatatu yavuze ko ari ugutinda kwishyurwa aho usanga rwiyemezamirimo ahabwa ’avance’ ya mbere nyuma y’iminsi 45, naho icya kane avuga ko ari uburyo abahawe isoko bitwara mu gushyira mu bikorwa ibiri mu masezerano, kuko usanga hari abataba inyangamugayo bagakora nabi.

    Ibibazo byose byagaragajwe, RPPA yavuze ko igiye kubyigaho ku buryo bizagenderwaho havugururwa itegeko rigenga amasoko ya leta rya 2018.

    Dr Byiringiro Enock wa TI Rwanda yerekanye ko ruswa mu masoko ya leta iri hejuru cyane cyane mu bwubatsi

    Ni inama yari yitabiriwe na ba Rwiyemezamirimo ndetse n inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’amasoko ya leta

    source : https://ift.tt/3p57RQ0

  • Dr Habumuremyi yavuze ku buzima bwo muri gereza, ibyo yicuza n’intego nshya (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, ni umwe mu babaye mu myanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda, uhereye ku kuba yarayoboye inzego za leta zikomeye nka za Minisiteri zinyuranye kugera no ku kuba Minisitiri w’Intebe anaruhagararira muri EALA nk’Umudepite.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Icyo gutanga sheki cyaje kumuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

    Kugira ngo arekurwe, byaturutse ku mbabazi yasabye. Ubwa mbere mu iburanisha rye rya nyuma, ubwa kabiri mu mabaruwa yandikiye Umukuru w’Igihugu atakamba uhereye umunsi yari agifatwa.

    Ubwo yari afunguwe, yabwiye IGIHE ko yanditse atagerageza amahirwe, ahubwo muri we yari afite icyizere. Ati “Icyari kigamijwe ni ukugira ngo nicishe bugufi ngaragaze ko amakosa nakoze atari akwiriye umuyobozi nkanjye.”

    Dr Habumuremyi wagizwe Minisitiri w’Intebe mu Ukwakira 2011 asimbuye Makuza Bernard, yibukirwa ku ngendo yakoreye mu ntara hafi ya zose z’igihugu mu minsi ye ya mbere.

    Izo mbaraga yakoreshaga asobanura ko n’ubu akizifite ko ari nazo agiye gukoresha mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’u Rwanda.

    Ubuzima bwo muri Gereza

    Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko mu myanya itandukanye yanyuzemo, yagiye asura gereza, ariko ko atari azi ubuzima bwaho kugeza igihe ayigiriyemo ari guhanwa.

    Ati “Ubuzima bwaho butandukanye n’ubwo hanze, ntabwo ukora ibyo ushaka nk’uko wabikoraga uri hanze. Igikomeye njye nabonye, ni isomo. Ni ishuri. Ugezemo ntuhafatire amasomo, ntuhigire ubwenge, ntushobore kwihangana, bisaba no kwicisha bugufi, kubahiriza amabwiriza, ntabwo ari amabwiriza mabi, ni amabwiriza y’igorora. Gufungwa ni kimwe ariko no kugororwa ni ikindi.”

    Muri iyo minsi amaze muri gereza, yavuze ko yabonye uburyo abagororwa basohoka bize byinshi, yaba imyuga n’ibindi ku buryo umuntu yiga ibintu byamufasha no mu buzima bwo hanze.

    Uko yitaweho arwaye

    Dr Habumuremyi ubwo yitabaga urukiko bwa mbere, yavuze ko arwaye, ndetse asaba kurekurwa kugira ngo abashe gukomeza kubona uko yivuza. Abunganizi be icyo gihe bavugaga ko arwaye amaso.

    Ku mugoroba wo ku wa Kane, mu bari bagiye kumwakira harimo n’umwuganizi we. Yabwiye IGIHE ko usibye amaso, uwo yunganira afite n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, Prostate, imitsi n’ubundi burwayi agira mu muhogo.

    Mu gihe cyose yamaze muri gereza, asobanura ko yitaweho ndetse iyo atabona ubufasha ubu bishoboka ko aba atakiriho.

    Ati “ Iyo ntabubona, ntabwo mba nkiriho. Ariko gereza na yo ifite aho igarukira ku buryo hakenewe ubundi buvuzi busumbye ubwo nabonaga kugira ngo nshobore kwivuza, mbe no hafi y’abaganga […] gereza yakoze ibishoboka.”

    Imbabazi Dr Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Ati “Ibyo urukiko rwategetse ngomba kubyubahiriza. Ibiri hanze y’imbabazi za Perezida wa Repubulika ngomba kubyubahiriza.”

    Aricuza…

    Dr Habumuremyi avuga ko ubuzima bugira inzira nyinshi ariko igikomeye kuruta ibindi ari ukwitwararika ku buryo atagwa mu makosa ayo ari yo yose.

    Ati “Ushobora kugwa mu makosa bitaguturutseho, ariko ushobora no kuyagwamo biguturutseho kandi byombi birashoboka kubyirinda. Uramutse ugeze muri gereza, reka dufate igihugu nk’umubyeyi, umubyeyi aguhannye afite uburenganzira bwo kuguhana ariko nawe nk’umwana uhanwe ugomba guha agaciro icyo gikorwa. Ntabwo wanga umubyeyi wawe ko yaguhannye, ariko ukavuga uti ese nzahora mpanwa? Nzahora nsaba imbabazi?”

    Iyo uganira na Dr Habumuremyi asobanura ipfunwe yatewe n’amakosa yakoze akamufungisha. Abishingira ku kuba ubusanzwe ari umuntu wagize umugisha akagirirwa icyizere cyo kuba mu buyobozi ku myanya itandukanye.

    Ati “Nayoboye Komisiyo y’Amatora imyaka umunani, nahagarariye u Rwanda muri EAC ndi Umudepite, nabaye Minisitiri w’Uburezi, nabaye Minisitiri w’Intebe, muri miliyoni 11 zirenga, si uko ari njye wari ufite ubwenge gusumba abandi ni icyizere nagiriwe.”

    “Ikosa nicuza ni ukuba naratatiye icyo gihango ngakora ayo makosa kandi naragombaga gutanga urugero nk’umwe mu bagiriwe icyizere n’Umukuru w’Igihugu, ngacikwa urwo rugero sindutange kandi ari njye wagombaga kurutanga nduha n’abaturage bose bakandeberaho. Icyo ndacyicuza.”

    Dr Habumuremyi yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.


    source : https://ift.tt/3BKTBPP

  • Amajyaruguru: Kugaburirira abana ku ishuri byitezweho gutuma batsinda neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana ngo ntibazongera guta ishuri cyangwa ngo batsindwe kubera gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri
    Abana ngo ntibazongera guta ishuri cyangwa ngo batsindwe kubera gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri

    Kuva mu ntangiro z’umwaka w’amashuri 2021-2022, watangiye mu kwezi k’Ukwakira, mu bigo bya Leta by’amashuri y’incuke n’abanza, byatangiye gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

    Abanyeshuri Kigali Today yasanze ku bigo by’amashuri biherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, harimo ishuri ribanza rya Cyanika II ndetse n’ishuri ribanza rya Munini bafata amafunguro ya saa sita, bahamya ko iyi gahunda ije gukemura byinshi.

    Umuhoza Marie Claire, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri EP Cyanika II, yagize ati “Mbere tugitaha mu rugo saa sita kuhafatira amafunguro, hari ubwo umuntu yageraga iwabo agasanga ababyeyi badahari, bigiriye mu mirima guhinga, batanabonye umwanya wo gutegura amafunguro. Ibyo bigatuma asubira ku ishuri nyuma ya saa sita atariye, agasinzirira mu masomo kubera inzara. Benshi wasangaga basibira mu ishuri kubera kutiga neza, abandi bakarivamo burundu bitewe no gutinya kwiga ufite inzara”.

    Ati “None iyi gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri, twishimiye ko igiye kudukuriraho izo mbogamizi zari zaradindije imyigire yacu; kuko ubu wa mwanya twajyaga dutakaza tujya mu rugo no kugaruka, tuzajya tuwukoresha mu gusubiramo ibyo twize, kandi n’ubuzima bwacu bumeze neza, tubikesha amafunguro ateguye neza kandi ahagije dufatira ku ishuri”.

    Abana bakurikirana amasomo yabo batekanye mu mubiri bibafasha no mu mitsindire
    Abana bakurikirana amasomo yabo batekanye mu mubiri bibafasha no mu mitsindire

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, atangaza ko mu bigo bibarizwa muri iyo Ntara, uhereye mu y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye, gahunda yo kugaburira abana amafunguro ya saa sita ku ishuri irimo gushyirwa mu bikorwa.

    Yasabye ababyeyi ko mu bushobozi bafite bitabira gufatanya na Leta, bakayigiramo uruhare kugira ngo izagende neza.

    Yagize ati “Mu by’ukuri umwana ntiyabasha gukurikira neza amasomo ashonje. Ni yo mpamvu gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri tubibonamo igisubizo gikomeye, kije gushyigikira ireme ry’uburezi bw’abana bacu. Akaba ari na yo mpamvu dushishikariza ababyeyi kutubera abafatanyabikorwa beza b’iyi gahunda, bagira icyo bigomwa, yaba mu buryo bw’amafaranga cyangwa ibiribwa byifashishwa mu gutekera abana ku ishuri, kugira ngo bibaruhurire za ngendo cyangwa kubura amafunguro byajyaga bibaho, bityo babashe kwiga batekanye”.

    Mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru byatangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, biri kwifashisha amafunguro byagenewe na Leta mu gihe bigitegereje kugirana ibiganiro n’ababyeyi ngo impande zombi zemeranywe umusanzu ababyeyi bajya batanga, mu gushyigikira iyi gahunda.

    Guverineri Nyirarugero asaba ubufatanye b
    Guverineri Nyirarugero asaba ubufatanye b’ababyeyi mu gutuma gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri igenda neza

    Leta izajya igenera buri mwana amafaranga 56 ku munsi, umubyeyi na we agire urundi ruhare yongeraho.


    source : https://ift.tt/3aDTnht

  • Kabutare: Abishyuza agahimbazamusyi (PBF) baributswa ko kadatangwa ku itegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw
    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare butangaza ko ikibazo cy’agahimbazamusyi kizakomeza gushakirwa ibisubizo

    Ibyo bitangajwe mu gihe hari abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi bakanabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’aho barenganyijwe, nyamara ibitaro byo bigaragaza ko nta karengane bakorewe kuko guhabwa agahimbazamusyi bikorwa gusa iyo amafaranga ahari.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabutare, Dr. Bosco Nsabimana, avuga ko muri rusange amasezerano agenga abakozi bo kwa muganga ateganya ko bahabwa umushahara ariko n’ako gahimbazamusyi kakaboneka ariko ngo ntabwo ko ari itegeko, kuko gatangwa amafaranga yabonetse.

    Agira ati “Nta byacitse ihari nanjye ako gahimbazamusyi mba ngakeneye na DAF w’ibitaro aba agakeneye ntawe wakwima abakozi agahimbazamusyi kabonetse, kuko kaboneka iyo amafaranga ahari iyo adahari ntabwo kaboneka kandi nta burenganzira umukozi aba yambuwe”.

    Avuga ko abitwaza imikorere n’imikoranire y’abakozi bakavuga ko umukozi ushinzwe imari mu bitaro yaba abima agahimbazamusyi ku bushake atari byo, kuko atari we ugena agahimbazamusyi ahubwo gatangwa iyo amafaranga ahari.

    Agahimbazamusyi kava he?

    Umukozi w’ibitaro bya Kabutare ushinzwe umutungo, Karangwa Fabien, atangaza ko abakozi b’ibitaro baheruka agahimbazamusyi ko mu kwezi kwa Gashyantare 2021 kuko kugeza ubu nta handi amafaranga yava ngo bayahe abakozi.

    Karangwa avuga ko muri rusange impamvu abakozi badahabwa agahimbazamusyi ari uko ibitaro biba byinjije umusaruro muke ugererayije n’ibikenewe mu bitaro, ibirarane by’amafaranga yishyurwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB), abarwayi bavurwa ntibishyure, no kuba hari ibyo abakozi batuzuza ngo umusaruro wiyongere birimo nko kuzuza neza fagitire y’umurwayi.

    Asobanura ko iyo abakozi bavura abarwayi bakoze neza inshingano zabo bakamenya kuzuza inyemezabwishyu z’abarwayi no gukurikirana uko abarwayi bazishyura, kandi bigakorwa ku gihe byatuma amafaranga aboneka kuko usanga ahanini ibitaro biba bifitiwe amadeni menshi ku buryo amafaranga aboneka akoreshwa ibindi byihutirwa kurusha agahimbazamusyi.

    Agira ati “Umuti ntawundi ni uko abakozi bose bamenya inshingano zabo bagakurikirana neza uburyo bwo gukora inyemezabwishyu z’abarwayi kuko iyo urebye nka miliyoni 45frw twinjiza ku kwezi ugakuramo imiti igura asaga miliyoni 20, tugakuramo imishara igera kuri miliyoni 15frw ntabwo agahimbazamusyi gashobora kuboneka”.

    Yongeraho ko umuti w’agahimbazamusyi uri mu biganza by’abakozi igihe bakongera umusaruro nibura ukegera kuri miliyoni 70frw kuko nibura baba bashobora kubona ikinyuranyo cy’amafaranga akenewe ku barwayi no gutanga agahimbazamusyi.

    Agira ati “Hari igihe tugira ibirarane bya RSSB ariko n’iyo icyo gihe itakwishyura twaba dufite amafaranga hafi aho yakoreshwa ibindi, kuko ibyo dusohora ni byinshi kubera ibikenerwa mu bitaro. Unarebye uyu munsi n’imiti kuyigura ni ikibazo ku buryo usanga turimo n’amadeni aho tuyigurira”.

    Abakozi bavuga iki ku kibazo cya PBF?

    Uwitwa Mutijima Christopher avuga ko ikibazo cya PBF kimaze igihe kinini iyo bakoze inama n’ubuyobozi bw’ibitaro babasobanurira uko ibitaro bihagaze n’aho amafaranga aturuka hose, hakaba hashize igihe ngo babasobanurira ko ibitaro bifite amadeni ariko ubundi iyo ahari bayabaha.

    Agira ati “Muri aya mezi mu nama nyinshi batubwiyeko ikibazo cy’amafaranga gihari kandi ko igihe azabonekera bazayaduha, ikibazo cyo kirahari ariko gituruka mu nzira nyinshi kuko badusobanurira ko amafaranga tubona ava mu byo twinjije n’inyongera ya MINISANTE, iyo rero yabonetse barayaduha”.

    Uwitwa Kasongo Mbuya Seraphine uvura abana, asobanura ko ibya PBF atazi uko bikorwa ariko ibisabwa ngo bayihabwe baba babitanze, akavuga ko atazi impamvu itabonekera igihe ariko ngo mu byo yumva harimo kuba amafaranga yo kubaha adayahari.

    Agira ati “Ako gafaranga ni akiyongeraho ngo akazi kagende neza ariko mu kazi kanjye nta kibazo karagenda kuko umushahara wanjye uraboneka buri kwezi. Agahimbazamusyi kabonetse nta kibazo katabonetse ntabwo bituma ntakora akazi kanjye”.

    Mu gushaka kumenya niba mu bindi bitaro agahimbazamusyi kabonekera ku gihe, umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye n’umwe mu bakorera ku bitaro bya Kabgayi maze amubwira ko baherutse kubona amafaranga y’ukwezi kwa Gashyantare vuba aha, ubwo na bo baberewemo ibirarane by’amezi arindwi.

    Asobanura ko iyo kabonetse bagahabwa kaba katabonetse bagakomeza gutegereza kuko kava ku byinjijwe mu bitaro kandi ibitaro bya Kabgayi bikunze guhura n’ikibazo cy’amadeni no kutishyurirwa igihe na RSSB.

    Minisiteri y’Ubuzima ishami rishinzwe itangazamakuru n’inozabubanyi ritangaza ko iby’agahimbazamusyi k’abakozi b’ibitaro biri mu bushobozi bw’ibitaro kandi bigengwa n’uturere ibitaro biherereyemo, kandi umuyobozi mukuru w’ibitaro burya aba ari umuvugizi wabyo ku buryo ibyatangajwe n’ibitaro bya Kabutare ari byo byashingirwaho.

    Ibitaro bya Kabutare na byo byemeza ko ikibazo cya PBF atari umwihariko wabo gusa kuko kiri mu bitaro byose byo mu Rwanda, ku buryo uwavuga ko Kabutare ari yo yarenganye gusa yaba akabije.


    source : https://ift.tt/3lJgM7N

  • The Ben na Pamella basohokanye mu birwa bya Maldives #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben n'umukunzi we Uwicyeza Pamella bagiye mu biruhuko mu birwa bya Maldives biherereye mu nyanja y'Abahinde.

    The Ben uba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yongeye guhura n'umukunzi we Uwicyeza Pamella bari bamaze iminsi badahura.

    Nk'uko babigaragaje mu mashusho magufi bashyize kuri Instagram, aba bombi bari kubarizwa mu birwa bya Maldives ahitwa Vellasaru.

    Aha hantu The Ben na Pamella bari kuruhukira ni muri hoteli iri yonyine ku karwa gato kari mu nyanja rwagati.

    Inzu zaho zisakaje ibyatsi, umucanga n'ibiti byinshi by'inganzamarumbo nibyo bitatse ubwiza bwaho.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

    Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Source: HOSE.RW

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/the-ben-na-pamella-basohokanye-mu-birwa-bya-maldives