Category: Uncategorized

  • Ibihugu 7 byahuriye mu Rwanda aho bigiye gutangira guhatana mu mikino y' irushanwa ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu mukino wa Cricket #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, ubuyobozi bwishyirahamwe ry'umukino wa cricket mu Rwanda hamwe n'umuyobozi ushinzwe iterambere ry'umukino wa cricket muri Africa bwana Justine Ligyalingi waruhagarariye impuzamashyirahamwe y'umukino wa cricket muri Africa ICC barikumwe n'abakapiteni bamakipe yose uko ari ibihugu 7 bigiye kwitabira imikino yamajonjora y'igikombe cy'isi mubagabo, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yambere bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru mu rwego rwo gutangaza aho imyiteguro igeze.

    Muri iki kiganiro umuyobozi ushinzwe ibikorwa mwishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda Bwana Emmanuel Byiringiro yatangarije itangazamakuru ko imyiteguro yagenze neza, amakipe yose yamaze kugera mu rwanda, amakipe yose yamaze gupimwa covid 19 kandi ntamuntu numwe wagaragaje ubwandu bwa koronavirusi!

    Abajijwe kumyiteguro yikipe yigihugu yu Rwanda nikizere itanga,yatangaje ko abasore bu rwanda biteguye neza,bagize amahirwe yogukina imikino 5 nigihugu cya Ghana kimwe mubihugu bikomeye muri africa muri uyu mukino,ariko kandi avuga ko bitari byoroshye kubera icyorezo cya koronavirusi, avuga ko abasore burwanda icyizere ari cyose kandi intego ari ukwerekeza mugikombe cy'isi.

    Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'umukino wa cricket mu mpuzamashyirahamwe y'umukino wa cricket muri africa bwana JUSTINE Ligyalingi yatangaje ko guha u Rwanda kwakira amarushanwa mpuzamahanga agera kuri 4 byose byavuye mumitegurire myiza yamarushanwa yabanje nkiryo kwibuka abatutsi bazize jenoside muri Mata 1994, ryateguwe rikarangira ntamuntu numwe ugaragaje ubwandu bwa koronavirusi,iriheruka kuba yogushaka ticket y'igikombe cy'isi mubatarengeje imyaka 19.

    Yatangaje kandi ibi nanone biterwa nimbaraga ubuyobozi bw'igihugu bushyira mukwirinda no mugukurira icyorezo cya koronavirusi!

    Clinton Rubagumya kapiteni wikipe yigihugu yu Rwanda, yatangarije itangazamakuru ko ikibajyanye muri iri rushanwa,ari uguhangana noguharanira guhesha ishema u Rwanda, yagize ati 'Twariteguye igisigaye nuguhangana,igihe cyo kuvuga cyarangiye ubu tugiye mugikorwa,ubuyobozi bw'igihugu bwakoze uruhare rwabo,ubuyobozi bwa RCA bukora uruhare rwabo,igisigaye ni uruhare rwabakinnyi kandi intego yabo nukwerekeza mugikombe cy'isi '

    Abakapiteni bamakipe yitabiriye imikino Nyafurika yo gushaka ticket y'igikombe cy'isi muri cricket igiye kubera mu Rwanda,bose bahuriye ku myiteguro itaragenze neza kubera icyorezo cya covid 19, gusa bose bakavuga ko ikibazanye mu Rwanda ari ukwegukana intsinzi.

    Ibihugu bigiye guhatanira iri rushanwa bigizwe n'u Rwanda rwakiriye, Lesotho, Seychelles Uganda, Ghana, Malawi ndetse na Eswatini, iyi mikino ikaba igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu aho ibera muri IPRC Kigali ndetse no ku kibuga cya Cricket cya Gahanga.

    The post Ibihugu 7 byahuriye mu Rwanda aho bigiye gutangira guhatana mu mikino y' irushanwa ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu mukino wa Cricket appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibihugu-7-byahuriye-mu-rwanda-aho-bigiye-gutangira-guhatana-mu-mikino-y-irushanwa-ryo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-mu-mukino-wa-cricket/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibihugu-7-byahuriye-mu-rwanda-aho-bigiye-gutangira-guhatana-mu-mikino-y-irushanwa-ryo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-mu-mukino-wa-cricket

  • Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bahaye abaturage imyenda n’inkweto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, SSP Jeannette Masozera, ni we washyikirije ibyo bikoresho abaturage mu izina ry’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.

    Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, igikorwa cyo gutanga iyo myenda n’inkweto cyakurikiwe n’umuganda rusange aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Iyi sitasiyo ya Polisi ikaba isanzwe ikora ibikorwa by’umutekano aho icyemura ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi ebyiri ziri hafi yayo.

    Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n’inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y’ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.

    SSP Masozera yagize ati “Abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri iryo hohoterwa harimo gushyingirwa bakiri bato kandi bagashyingirwa ku gahato. Nk’ababyeyi b’abagore mugomba guha icyizere abana banyu b’abakobwa, mukabarinda, mukanabakangurira kujya kwiga.”

    Abagore na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu buzima harimo ibibazo bahura nabyo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

    SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y’umuco atuma bashyingira abana b’abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n’irindi hohotera rya kiremwa muntu.

    Dr. Joseph Ndamiye Rugazura , Umuyobozi w’itsinda ry’abaganga b’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (FPU-3), yagaragarije abagore ibimenyetso bya kanseri y’ibere harimo kubyimba igice cy’ibere, kubabara ibere, abakangurira kujya bihutira kugana ivuriro ribegereye kugira ngo basuzumwe igihe babonye bene ibyo bimenyetso.

    source : https://ift.tt/3p9jR3a

  • Minisitiri Dr. Ugirashebuja yitabiriye inama rusange ihuza Umuryango wa EAPCCO – #rwanda #RwOT

    Ni inama ngarukamwaka yateranye ku nshuro ya 23, yabereye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi nama yahuje abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo mu bihugu 14 bigize Umuryango wa EAPCCO. Yabaye ikurikira iyateranye ku wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021, yahuzaga abayobozi bakuru ba Polisi. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 no mu bihe bisanzwe.”

    Ibihugu bigize Umuryango wa EAPCCO ni u Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Erithrea, Ethiopia, u Rwanda, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

    Abaminisitiri bishimiye imbaraga ibihugu bigize EAPCCO bishyira mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu bufatanye n’imikoranire.

    Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge, yagarutse ku kamaro k’imiryango yo mu Karere mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Yagize ati “Ni ngombwa guteza imbere ubufatanye n’imikoranire no kubaka ubushobozi mu nzego zigenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ni ngombwa gukomeza guhanahana amakuru no gukumira abanyabyaha.”

    Yashimiye ibihugu bigize EAPCCO uburyo bikomeje gufasha Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu nshingano afite muri iki gihe ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    RDC ni yo yasimbuye Tanzania ku mwanya w’ubuyobozi bw’umuryango uhuza Polisi zo mu Karere ndetse no ku mwanya w’Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo.

    Abaminisitiri bishimiye umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abayobozi ba Polisi wo gushinga ishuri ryigisha abapolisi ibijyanye n’umutekano wo mu mazi, ishuri rizaba riri i Mwanza muri Tanzania. Muri iki gihugu kandi ni naho hazaba ikigo cy’icyitegererezo cy’amahugurwa ku mutekano wo mu mazi.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe inshingano zo gushinga Umutwe ushinzwe Ibikorwa bya Polisi mu Karere, uzaba uri mu kigo cy’icyitegererezo gishinzwe kurwanya iterabwoba, gukusanya, gusesengura no gukwirakwiza amakuru ajyanye n’iterabwoba.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi zibumbiye mu Muryango wo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO)

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza (hagati) ku wa 14 Ukwakira 2021, na we yitabiriye iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Kinshasa

    source : https://ift.tt/3mZFYpV

  • Guverineri Habitegeko na mugenzi we wa Cibitoke bashyizeho uburyo bwo kunoza imigenderanire – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wavuye mu biganiro aba bayobozi bagiranye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 ku Mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi. Uyu mupaka uherereye muri Komini Rugombo aho itandukanira n’Umurenge wa Bugarama.

    Ibi biganiro byabaye mu gihe urubibi rw’umupaka w’ibi bihugu uhora uhinduka bigizwemo uruhare n’abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu Mugezi wa Ruhwa. Gusa hari n’ubwo uyu mugezi wimuka bitewe n’ibiza karemano bigatuma ubutaka bw’igihugu kimwe bujya mu kindi.

    Mu nama aba bayobozi bombi bagiranye hatanzwemo ibitekerezo biganisha mu gukemura ikibazo cy’uyu mupaka, harimo no kuba ku nkombe z’uru ruzi haterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruhinduke.

    Abaturage ku mpande zombi bavuze ko bafite icyizere cyo kongera guhahirana nyuma y’igihe kinini batambuka umupaka.

    Abaganiriye n’itangazamakuru bashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi ari uwa kera kuko ngo kuva kera Abanyarwanda n’Abarundi bambukaga Umugezi wa Ruhwa bagahahirana. Ku mpande zombi abaturage bavuze ko bakumbuye kongera guhahirana.

    Guverineri Habitegeko François na mugenzi we Bizoza Carême bemeranyije ko bazajya bahura rimwe buri mezi atandatu naho Meya wa Rusizi na Musitanteri wa Komini Rugombo bagahura rimwe mu mezi atatu.

    Yagize ati “Twahuye kugira ngo tuganire nk’abayobozi b’izi ntara zombi. Murabizi Abanyarwanda n’Abarundi dusangiye byinshi, dusangiye umuco, barema amasoko barashyingirana. Twagira ngo tuganire turebe uko twasubukura ibiganiro bikajya biba buri gihe rimwe na rimwe byadufasha no kwirinda ibibazo by’imipaka twavugaga.”

    Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Bizoza Carême, yavuze ko nyuma yo kubona ko abaturage ku mpande zombi barengera inkombe z’Uruzi rwa Ruhwa basanze ari ngombwa ko bahura bakabiganiraho kugira ngo bigishe abaturage ku mpande zombi ko ibyo bikorwa bidakwiriye.

    Ibi bihugu byombi byari biherutse guhurira ku Mupaka wa Ruhwa ubwo u Rwanda rwashyikirizaga u Burundi abagabo babiri bakekwaho kuruhungiramo nyuma yo gukorera ubujura i Bujumbura.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François n’Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke mu Burundi, Bizoza Carême, baganiriye ku kunoza umubano w’impande zombi

    Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda basuhuza bagenzi babo b’u Burundi ubwo babakiraga

    Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Guverineri Habitegeko (ibumoso) na Meya wa Rusizi, Kayumba Euphrem bahawe impamba ibasindagiza

    source : https://ift.tt/3DJbD5G

  • Mount Kenya University yahembye abakozi bayo b’indashyikirwa – #rwanda #RwOT

    Abahembwe ni Mukundwa Providence ukora mu buyobozi bwa kaminuza na Zachary Thiga ukora mu bijyanye n’amasomo. Aba bombi bakaba bamaze imyaka irenga icumi bakora muri iyi kaminuza.

    Mu kubatoranya hagendewe ku bintu bitandukanye birimo ubwitange bagira mu kazi, ikinyabupfura kibaranga, uko bubahiriza imyambaro n’ibindi bituma baba abakozi b’indashyikirwa.

    Umuyobozi wa Mount Kenya University Rwanda (MKUR), Prof Edwin Odhuno, yavuze ko bateguye ibi bihembo kugira ngo bashishikarize abakozi gukomeza gukorana umurava.

    Yagize ati “Ibi bizadufasha kuzamura imyumvire yacu tubashe kugera ku mishinga migari. Iki ni igihe cyo kwiga kubana n’icyorezo no gukomeza ubuzima.”

    Prof Odhuno yavuze ko Covid-19 itoroheye igice cy’uburezi ku Isi yose ariko abakozi ba Mount Kenya University Rwanda bakoranye umurava babasha kugera ku ntego, abasaba gukomerezaho.

    Yashimye abashinze kaminuza ndetse n’ubuyobozi bwayo kuba barabashije gukomeza ubuzima bw’abakozi babo ntibatakaze akazi mu bihe by’icyorezo ndetse bagakomeza kubaho neza.

    Ibihembo byatanzwe ubwo abakozi ba Kaminuza ya Mount Kenya bitabira umwiherero wabereye kuri King Fish Hotel Muhazi mu ntangiriro z’uku kwezi.

    Abawitabiriye bagize umwanya wo kwidagadura no gukina imikino itandukanye irimo ruhago, koga, gutembera mu bwato n’iyindi.

    Abakozi ba Kaminuza Mount Kenya bijejwe ko bazakomeza gufashwa kugira ngo intego zashyizweho zibashe kugerwaho.

    Mount Kenya University Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2009, itanga amasomo mu byiciro byose bya Kaminuza yaba Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [Bachelor’s Degree], icya Gatatu [Master’s Degree] ndetse na Phd.

    Iyi kaminuza itanga amasomo mu mashami y’Ubuvuzi, Ubucuruzi n’Ubukungu, Uburezi, Ikoranabuhanga, ajyanye na Mudasobwa, Amategeko, Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukerarugendo n’Amahoteli n’ayandi.

    Iyi kaminuza ikomoka muri Kenya yashinzwe n’Umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe mu zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

    Mount Kenya University yahembye abakozi bayo b’indashyikirwa

    Mukundwa Providence ari mu bakozi bahembwe kubera uburyo bitwaye

    Bamwe mu bakozi bitegura kujya mu bwato muri Muhazi

    Bageze ahari icyapa cya King Fisher bafata ifoto y’urwibutso

    Abakozi ba Kaminuza ya Mount Kenya bakinnye imikino itandukanye

    source : https://ift.tt/3AK3qMF

  • Guha igishoro abavanywe mu buzunguzayi no kuvana abana mu buzererezi: Ibikorwa bya DASSO muri Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hamaze igihe humvikana amakimbirane no kutumvikana hagati y’abaturage n’abakozi b’uru rwego ndetse hamwe na hamwe bakanafatana mu mashati bikavamo imirwano.

    Muri Kicukiro ho buri mwaka abagize Dasso baha ubufasha bamwe muri baturage batishoboye. Bavuga ko umubano wabo n’abaturage ari mwiza babaremera muri mwaka.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, uru rwego rwa Dasso muri Kicukiro rwashyikirije umuturage inzu ifite agaciro ka miliyoni 3Frw, rwishyurira ishuri abana bahoze mu buzererezi ndetse runatanga igishoro ku bagore 20 bahoze mu buzunguzayi.

    Ni ibikorwa aba Dasso bakora binyuze mu mafaranga bakusanyije, aho bafashemo make bubakira inzu umugore witwa Bihoyiki Judith wo mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe.

    Uyu mugore usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yarabaga mu nzu iva kandi y’icyumba kimwe bamusigiye n’ibiribwa bizamufasha mu minsi iri imbere.

    Ikindi kiri mu bikorwa bakoze ni ukuremera abakoraga ubuzunguzayi mu mihanda itandukanye y’Akarere Ka Kicukiro kuri ubu bahawe igishoro muri 20 batoranyije mu bandi kugira ngo bikure mu bukene.

    Umwe mu bahawe amafaranga yo kwiteza imbere yavuzeko yishimye kuba Urwego rwa DASSO rwabatekerejeho rukabaha igishoro ndetse bakabaha n’aho gukorera.

    Yagize ati “Njyewe ndishimira ko DASSO zatwirukankanaga ubu zaduhaye ubufasha tukaba twabonye igishoro, tugiye gukora twiteze imbere tudakorera mu kajagari, nta muntu ubu uzongera kunyirukanka anziza kuzunguza mu muhanda.”

    Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko imbogamizi bagira mu kazi kabo ka buri munsi zirimo n’abazunguzayi ndetse n’abana bo ku muhanda ari nayo mpamvu biyemeje gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo kirangire.

    Ati “Ni zimwe mu mbogamizi zikomeye tugira ariko dushyize hamwe ndetse tugafashwa n’izindi nzego tuzarandura burundu ibyo bibazo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

    Niragire kandi avuga ko we na bagenzi be bicara bagakusanya amafaranga yo kuzaremera umuntu, aho hari amafaranga buri wese yiyemeza gushyira ku ruhande, akazakusanyirizwa hamwe n’aya bagenzi be yagwira bakareba icyo bafasha abatishoboye.

    Aba DASSO 87 bo mu Karere ka Kicukiro bafite miliyoni 8Frw mu kigega cyabo ashobora kubafasha hagati yabo cyangwa gufasha undi Munyarwanda bemeranyijweho ko akeneye ubufasha.

    Abana bahoze mu muhanda basubijwe mu mashuri bigizwemo uruhare na DASSO

    Abahoze bakwepana n’aba-Dasso ubu bafite isoko rya Kicukiro bacururizamo ndetse igishoro bagihawe n’urwego rwa DASSO

    Inzu abagize urwego rwa Dasso bubakiye umuturage

    Umuhuzabikorwa wa DASSO muri Kicukiro, Niragire Samuel yavuze ko gahunda yo gufasha abatishoboye biyemeje ko izajya ibaho buri mwaka

    source : https://ift.tt/3vfBW0p

  • Rwanda Gospel Stars Live yateguye ibirori biz… – #rwanda #RwOT

    Ku nteguza y’ibi birori hagaragaraho abahanzi 15 bari muri iki gikorwa barimo na Theo Bosebabireba wasimbuye Vestine na Dorcas nyuma y’uko benshi basabye ko yangerwamo kuko ngo yatanze ibyishimo mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Kuri izi nteguza kandi biragaragara ko iki gikorwa kizabera kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu tariki 24 Ukwakira 2021 kuva saa kumi z’umugoroba. Muri iki gikorwa abagize urubyiruko rwa Kigali Protocol rumenyerewemo n’abitabiriye Miss Rwanda ni rwo ruzaba ruri kwakira abazitabira ibirori bya Rwanda Gospel Stars.

    Rwanda gospel stars live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y’abikorera ariyo Metts Rwanda Service. Muri iki gikorwa abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana  bari mu Rwanda no hanze yarwo babasha gushyigikira abahanzi bakunda.

    Abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live ni 15 aribo: Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Annett Murava na Theo Bosebabireba uheruka gusimbuzwa Vestine na Dorcas bivanye muri iki gikorwa.

    Kigali Protocol niyo izakira abazitabira ibi birori 

    Urubyiruko rwa Kigali Protocal rubarizwamo abitabiriye Miss Rwanda rwiteguye kwakira abazitabira iki gikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110474/rwanda-gospel-stars-live-yateguye-ibirori-bizamurikirwamo-ku-mugaragaro-abahanzi-ba-gospel-110474.html

  • Gicumbi FC itwaye igikombe cy’icyiciro cya ka… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa nyuma wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, utangira ku isaha ya 15:00 pm. Gicumbi FC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Heroes FC mu gihe Etoile de L’est yari yasezereye Amagaju FC kuri Penariti.

    Abakinnyi babanje mubkibuga ku ruhande rwa Etoile de L’est

    Mu izamu: Batagatifu Yves, imbere: Biraro Yunusu, Bugingo Jean Pierre, Twagirayezu Fabien, Migambi Kevin, Fabrice Twagizimana, pacifique Dukundane, Mudahemuka Claude, Jean Pierre Gasongo, Gahamanyi Boniface.

    Ku ruhande rwa Gicumbi FC habanjemo: Muhawenayo, Rucogoza Aimable, Dusabimana Christian, Manzi Olivier, Nshimiyimana, Nsengiyumva, Mushimiyimana Teleshore, Nsengayire Shadad, Dusenge Bertin,  Dufutimukiza Pierre.

    Etoile de L’est niyo yafunguye amazamu ku munota wa 28 ku gitego cyatsinzwe na Mudahemuka Claude bakunze kwita Aguero. Gicumbi FC yatangiye gukina isatira ndetse ku munota wa 44 ibona Penariti yaje gutsindwa na Dusange Bertin.

    Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe 

    Igice cya Kabiri Gicumbi yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Okenge Lulu Kevin. Ku munota wa 90 Gahamanyi Boniface yaje gutsinda igitego cyo kwishyura iminota 90 irangira ari ibitego bibiri kuri bibiri.

    Amakipe yombi yahise yerekeza muri Penariti byaje no kubanza kugorana kubona ikipe itsinda kuko Gicumbi FC yatsinze Penariti 14 Kuri 13 za Etoile de L’est.

    Mu mukino wabanje wo gushaka umwanya wa gatatu, Heroes FC yatsinze Amagaju FC kuri Penariti 5-4 aho umukino wari warangiye ari igitego 1 kuri 1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110471/gicumbi-fc-itwaye-igikombe-cyikiciro-cya-kabiri-itsinze-etoile-de-lest-penariti-14-13-110471.html

  • Umunyamakuru Bianca yasubije abavuga ko yamabara ubusa (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa ISIBO TV, Bianca yasubije abantu bavuga ko yambara ubusa atari byo ko ahubwo ari imideli(fashion) bityo ko abantu batabizi na none atabarenganya.

    Uyu mukobwa urimo gutegura ibirori bizitabirwa n’abantu biyizeye mu kurimba yise 'Bianca Fashion Hub’ bizaba tariki 23 Ukwakira 2021.

    Ifoto yakoresheje kuri 'post’ itegura iki kirori, aba yambaye agakoti imbere bigaragara ko nta kintu kirimo, niho bamwe buririye bamubwira ko yambaye ubusa.

    Aganira na ISIMBI, Bianca yavuze ko ari umuntu wambara ibintu byose, ariko ashimangira ko atari yambaye ubusa ahubwo ari imideli.

    Ati 'Ikintu wowe wifuza ko nambara ntabwo ari itegeko ko ncyambara , ntabwo tuzahora mu bintu bimwe, ikindi ndi umuntu wambara ibintu byose, uzambona nambaye nk’abahungu, hari umuntu unkunda nambaye imishanana… Abantu bambyumve neza iyi foto nta busa burimo, ni imdieli(fashion) ariko ababibonye bwa mbere bakavuga gutyo, ibyo ndabyakira ariko abazi imideli bazi ko bibaho.'

    Ibi birori arimo ategura bizabera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, abazabyitabira bazasabwa kuba bipimishije Covid-19 ndetse barikingije urukingo rumwe.

    Ifoto ya Bianca yatumye abantu bamubwira ko yambaye ubusa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-bianca-yasubije-abavuga-ko-yamabara-ubusa-video