Category: Uncategorized

  • S.Sudan : Abapolisikazi b’u Rwanda bahaye abagore bashavuye impano y’imyenda n’inkweto #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 na tariki ya 15 Ukwakira 2021, kibera mu nkambi y’impunzi iri i Juba.

    Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera, niwe washyikirije ibi bikoresho abaturage mu izina ry’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi. Ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira igikorwa cyo gutanga iyi myenda n’inkweto cyakurikiwe n’igikorwa cy’umuganda rusange aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanije n’abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei.

    Iyi sitasiyo ya Polisi ikaba isanzwe ikora ibikorwa by’umutekano aho icyemura ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi ebyiri ziri hafi aho. Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n’inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y’ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.

    SSP Masozera yagize ati 'Abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, muri iryo hohotera harimo gushyingirwa bakiri bato kandi bagashyingirwa ku gahato. Nk’ababyeyi b’abagore mugomba guha icyizere abana banyu b’abakobwa, mukabarinda, mukanabakangurira kujya kwiga.'

    Abagore nabo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu buzima harimo ibibazo bahura nabyo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

    SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y’umuco atuma bashyingira abana b’abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n’irindi hohotera rya kiremwa muntu.

    Dr. Joseph Ndamiye Rugazura , umuyobozi w’itsinda ry’abaganga b’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro(FPU-3) yagaragarije abagore ibimenyetso bya kanseri y’ibere harimo kubyimba igice cy’ibere, kubabara ibere, abakangurira kujya bihutira kugana ivuriro ribegereye kugira ngo basuzumwe igihe babonye bene ibyo bimenyetso.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/S-Sudan-Abapolisikazi-b-u-Rwanda-bahaye-abagore-bashavuye-impano-y-imyenda-n-inkweto

  • Umukunzi wa wa Cristiano Ronaldo yatunguwe n’impano yahawe n’uyu mukinnyi #rwanda #RwOT

    Georgina Rodriguez akaba umukunzi wa rutahizamu wa Manchester United na Portugal, Cristiano Ronaldo, yatunguwe n’impano itangaje yahawe n’uyu mukinnyi.

    Nyuma y’uko tariki ya 12 Ukwakira Portugal inyagiye Luxembourg 5-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’igikombe cy’Isi, Ronaldo agatsindamo 3, ibyishimo byaramusaze ahita aha impano umukunzi we.

    Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyatangaje ko uyu mukobwa yahawe impano y’akabati gahenze ko kubikamo imitako ihenze yambara(imikufi, amasaha, n’ibindi), aka kabati kakaba kangana na metero 1.38, gafite ikirori(mirror) n’indi myanya 8 yo kubikamo iyo mitako ye.

    Georgina Rodriguez mu minsi mike kuri Netflex harasohoka ikiganiro kivuga ku buzima bwe bwite, nk’umunyamideli ndetse n’urukundo rwe na Cristiano Ronaldo.

    Kimwe mu byo yabajijwe muri iki kiganiro, ni igihe ateganya kuzakorera ubukwe na Cristiano Ronaldo.

    Mu magambo ye yagize ati ' ntabwo ari njye bireba gusa. Ndizera ko buzaba.'

    Kuva muri 2016 Cristiano Ronaldo nibwo aba bombi batangiye gukundana ndetse banabana yita ku bana b’uyu mukinnyi ariko ntabwo barakora ubukwe.

    Georgina yishimiye impano yahwe na Cristiano

    Impano Cristiano yahaye umukunzi we, imeze gutya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukunzi-wa-wa-cristiano-ronaldo-yatunguwe-n-impano-yahawe-n-uyu-mukinnyi

  • Musanze: Ikigo nderabuzima cya Gacaca kigiye kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kubaka Ikigo nderaabuzima cya Gacaca bigeze kuri 70%, kikazatangira gukora muri Mutarama 2022
    Kubaka Ikigo nderaabuzima cya Gacaca bigeze kuri 70%, kikazatangira gukora muri Mutarama 2022

    Ikigo nderabuzima gishya kirimo kubakwa mu Mudugudu wa Kanama, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, abaturage bavuga ko nicyuzura kizabaruhura iyo mvune bamaranye imyaka myinshi.

    Nyiraziraboneye Speciose, umwe mu baturage bo muri uwo Murenge, yagize ati “Abaturage b’ino aha muri aka gace, tujya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Karwasa kiri mu Murenge wa Cyuve abandi bakajya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Rwaza n’icya Murandi. Umurwayi ugiye kwivuriza hamwe muri ayo mavuriro, akora urugendo rutari munsi y’amasaha atatu akagerayo bimugoye. N’uwo aba ahetswe mu ngobyi, agerayo yarushijeho kuremba, n’abamuhetse bananiwe bitewe n’urugendo rurerure rwo kuzamuka imisozi cyangwa kunyura mu mihanda itagendeka”.

    Ngo hari n’abarwara bakiganyiriza gukora urwo rugendo bikagera ubwo baremba, bakabura imbaraga zo gukora, bikabasubiza inyuma mu iterambere.
    Ku babyeyi bagejeje igihe cyo kubyara, na bo ngo ryabaga ari ihurizo rikomeye nk’uko Mukansanga Rose yunga mu rya mugenzi we abisobanura.

    Ati “Hari nk’uwo inda ifata nko mu masaha ya nijoro, muri kwa gushakisha abamuherekeza no gushyashyana ngo bamugeze kwa muganga, hakaba ubwo abyariye mu nzira bataramugezayo. Iki kigo nderabuzima barimo kutwubakira, kije tugisonzeye, ku buryo twumva n’ubungubu aho kigeze, twahita dutangira kucyivurizamo n’ubwo kitaruzura neza”.

    Abatuye mu Murenge wa Gacaca bivuriza ku bigo nderabuzima biri mu yindi Mirenge kuko batagiraga ikibegereye
    Abatuye mu Murenge wa Gacaca bivuriza ku bigo nderabuzima biri mu yindi Mirenge kuko batagiraga ikibegereye

    Inyubako zinyuranye z’Ikigo nderabuzima cya Gacaca, ziri ku rwego rumwe n’izo ku ibindi bigo nderabuzima byubatswe mu buryo bugezweho. Imirimo yo kucyubaka ikaba igeze ku kigero cya 70%.

    Biteganyijwe ko kizatangira gutanga serivisi muri Mutarama umwaka utaha wa 2022, kikazaba cyiyongereye ku bindi bigo nderabuzima 16 Akarere ka Musanze gafite kugeza ubu.

    Umurenge wa Gacaca utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 28, babarizwa mu Tugari 4 n’Imidugudu 24. Abagize ibibazo by’uburwayi, bivuriza ku bigo nderabuzima byo mu yindi Mirenge bihana imbibi nka Cyuve, Remera, Rwaza na Gashaki.


    source : https://ift.tt/3ANBAPR

  • Abapolisi b’u Rwanda bahaye imyenda n’inkweto abakuwe mu byabo muri Sudani y’Epfo – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera, ni we washyikirije ibi bikoresho abaturage mu izina ry’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi. Ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira igikorwa cyo gutanga iyi myenda n’inkweto cyakurikiwe n’igikorwa cy’umuganda rusange aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanije n’abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei.

    Iyi sitasiyo ya Polisi isanzwe ikora ibikorwa by’umutekano aho ikemura ibibazo by’impunzi ziri mu nkambi ebyiri ziri hafi aho. Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n’inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y’ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.

    SSP Masozera yagize ati “Abana b’abakobwa bugarijwe n’ibibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, muri iryo hohotera harimo gushyingirwa bakiri bato kandi bagashyingirwa ku gahato. Nk’ababyeyi b’abagore mugomba guha icyizere abana banyu b’abakobwa, mukabarinda, mukanabakangurira kujya kwiga.”

    Abagore na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu buzima harimo ibibazo bahura na byo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.

    SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y’umuco atuma bashyingira abana b’abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n’irindi hohotera rya kiremwa muntu.

    Dr. Joseph Ndamiye Rugazura, umuyobozi w’itsinda ry’abaganga b’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro(FPU-3) yagaragarije abagore ibimenyetso bya kanseri y’ibere harimo kubyimba igice cy’ibere, kubabara ibere, abakangurira kujya bihutira kugaa ivnuriro ribegereye kugira ngo basuzumwe igihe babonye bene ibyo bimenyetso.

    Abahawe imyenda ni abakuwe mu byabo mu bice byarimo umutekano muke

    Abagore bashyikirizwa inkunga y’imyenda n’inkweto bagenewe n’Abapolisi b’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3mY6i3G

  • Kwirinda gutokorwa no kutivura amaso, bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Mukamana asobanura ko amaso arindwa kuba yatokorwa kuko imyanda ishobora kuyajyamo yazana na mikorobe zayatera indwara.

    Agira ati “Ibintu bitokoza amaso hari igihe biba biriho mikorobe, bityo bigashobora kwangiza amaso. Ni yo mpamvu iyo umuntu ari gukora imirimo ishobora gutarukiriza ibintu mu maso, aba agomba kuyarinda yifashishije indorerwamo zabugenewe.”

    Urumuri rutari karemano nk’urwa telefone, za mudasobwa na za televiziyo na rwo rushobora konona amaso, ari na yo mpamvu abantu basabwa kugabanya umwanya babimara imbere, bakita no ku ngano y’urumuri bifashisha, kugira ngo rutabangiriza amaso.

    Igihe kandi umuntu abonye amaso ye yahinduye ibara, urugero nk’ahasanzwe ari umweru hahindutse umutuku, cyangwa yumva ababara ashaka kuyashima, ngo agomba kureba muganga, akirinda kuba yagira umuti ayashyiramo atari we uwumwandikiye.

    Dr. Mukamana ati “Imiti tuvuza amaso iba ifite indwara runaka ivura, ku buryo uyifashishije mu jisho rirwaye indi ndwara yaryonona. Ni yo mpamvu dusaba abantu bagize ikibazo cy’amaso, kutajya kuri farumasi kwigurira umuti wo gushyiramo.”

    Yungamo ati “Urugero nk’ijisho rifite agasebe, gashobora kuba ari gatoya wowe utakabona. Hari imiti wakwigurira washyiramo, ka gasebe kakiyongera kakaba kanini, maze kakazatera inkovu ku jisho. Iyo inkovu iri ku jisho kureba kwaryo kuragabanuka cyangwa kukanatakara burundu.”

    Dr Mukamana aburira n’abashyira imiti y’ibyatsi mu maso, kuko hari igihe bashobora kuyonona bibwira ko bari kwivura. Abakunze gukora gutya ngo ni ababona ijisho ryatukuye bakavuga ko barwayemo agasimba.

    Ati “Urabona ibyatsi umuntu abyahira mu gisambu, akabizanana na microbe, agashyira muri rya jisho rifite agasebe. Mikorobe zihita zinjira muri ka gasebe noneho zigahita zonona ijisho.”

    Ati “Usibye n’amaso, n’izindi ndwara ntabwo ari byiza kubyivuza, ariko iyo tugeze ku jisho, biba ari ibintu bigoye, binakomeye. kuko urabona amaso ni abiri gusa, iyo upfuye rimwe, uba usigaranye rimwe, na ryo ushobora gutakaza.”

    Asoza asobanura ko indwara y’ijisho bita agasimba akenshi aba ari ijisho riba ryatukuye, rirya umuntu. Mu kurivura na bo babanza kuripima bifashishije ibyuma byabugenewe, ku buryo iyo umuntu agize icyo yishyiriramo, wenda harimo nk’igisebe, bishobora kumugiraho ingaruka.

    Ati “Ntabwo umuntu yareba gutya ngo ahite abona ko hari ikintu mu jisho. We abona ryatukuye, rimurya, akavuga ngo ni agakoko, kandi wenda haba hari nk’icyamuteyemo agasebe. Aho ni ho bibera bibi, kuko iyo agize icyo ashyiramo, ajya kutugeraho tumubwira tuti ihangane nta kintu tukikumariye. Icyo gihe aba azanye inkovu cyangwa igisebe cyabaye kinini kubera ya miti.”

    Iyo kwa muganga bamubwiye ko ntacyo bakimumariye, atangira gutekereza ko amaso arwaye ari amarogano, kandi ari we wabyiteye.

    Umuti kuri bene ibi bibazo nta wundi, ni uko iyo umuntu arwaye ijisho ahita arijyana kwa muganga.

    source : https://ift.tt/3mWBH6M

  • Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bayisenge yashimye uruhare rw
    Minisitiri Bayisenge yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere no kwihangira umurimo

    Minisitiri Bayisenge yabigarutseho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, wabaye ku wa 15 Ukwakira 2021, aho u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza uwo munsi ku nshuro ya 24, nyuma y’inama yabereye Beijing mu Bushinwa muri 1997.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango avuga ko mu kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo kwishimira ibyo abagore bagezeho bafashijwe n’ubuyobozi bwiza, hamwe no kureba ibikenewe gushyirwamo ingufu.

    Agira ati “Ntabwo twakwirengahiza uruhare rw’abagore n’abakobwa bagize mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 no gutunga imiryango, nk’uko tugomba gufatira ingamba hamwe ikibazo cy’amakimbirane avamo impfu no gutandukana mu miryango.”

    Yongeraho ko ihohoterwa rikorerwa ku gitsina cyane cyane ku bana, kurwanya isuku nke mu miryango, igwingira ry’abana, hakenewe umuryango ushoboye uteye imbere uzira ibyo bibazo, Abanyarwanda bagomba guhangana nabyo.

    Ati “Umuryango dukeneye ni uzira ibyo bibazo kuko tutabibarinze n’ahazaza habo ntihazaba heza.”

    Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana
    Minisitiri Bayisenge yakebuye abitiranya uburinganire no kwigaranzurana

    Akomeza avuga ko kumva neza uburingane, bakabitandukanya no kwigaranzurana ari uburyo bwo kuzuzanya, mu gufashanya bituma umuryango ubaho utekanye.

    Bimwe mu bibazo bikibangamiye abagore mu Rwanda harimo kuba batoroherwa no kubona amafaranga, aho ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakoresha MoMo ari 56%.

    Abagore bo mu Rwanda bishimira iterambere bagezeho n’uruhare bagira mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera kandi ibi bituma umugore ashobora kugera ku ifaranga n’ubwo hakiri ibibazo.

    inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda uvuga ko abagore bangana na 15% bafite imbogamizi zo kudakora ku ifaranga mu gihe abarenga 50% bakoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga, ariko ngo icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho gahunda nka Guma mu rugo yatumye abagore benshi bakoresha igishoro bari bafite.

    Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagumye mu ngo barahomba, Covid-19 yatumye ihohoterwa rikorerwa abagore ryiyongera.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bagorwa n’inzira igera ku nguzanyo, abayigerageza ni 63% mu gihe abagabo ari 74%, na ho abahabwa inguzanyo abagabo ni 45.5% mu gihe abagore ari 25.5%.

    Inguzanyo zitangwa muri banki z’ubucuruzi abagore bari kuri 5.6% mu gihe abagabo ari 96.4%, icyakora abagore babona amafaranga cyane mu bimina aho bari kuri 51.3% na ho abagabo ni 36.8%, mu nguzanyo zitangwa n’inshuti abagore barizerwa kandi bakaguza cyane bari ku 9.2% mu gihe abagabo ari 4.1%.

    Abagore bagaragaza ko bashoboye ndetse barimo n
    Abagore bagaragaza ko bashoboye ndetse barimo n’abakaraza

    Mu Karere ka Rubavu kizihirijwemo umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, abagore bagatuye bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kugera ku iterambere mu kubona amahugurwa, ndetse utugari tumwe ntibabasha kwiteza imbere uko babishaka kubera kutabona amashanyarazi.

    Icyakora mu mirenge yegereye umujyi wa Gisenyi abagore baracyahura n’ihohoterwa ryo kuvunishwa mu ngo, aho abagabo bigira ntibindeba abagore bakitwa ba ‘Ndongora nitunge’.


    source : https://ift.tt/3AMPrFY

  • Kigali: Dore ibyakozwe byatumye hari benshi batakibarirwa mu manegeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umudugudu w
    Umudugudu w’ikitegeerezo wa Karama watujwemo benshi babaga mu manegeka

    Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2017, yagaragazaga ko imiryango igera ku bihumbi 34 yose yari ituye mu manegeka, gusa ngo kuva icyo gihe kugera uyu munsi, hari imishinga myinshi itandukanye yagiye ikorwa, igamije kugira ngo harebwe uburyo abo bantu bakurwa mu manegeka.

    Imwe muri iyo mishinga irimo umudugudu w’icyitegererezo uherekejwe n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze byubatswe i Karama ahazwi nka Norvege, hari n’undi mushinga wo gutuza neza abantu batuye mu kajagari ka Kangondo, bagiye kwimurirwa mu Busanza, aho icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’inzu 420 cyamaze kuzura, bikaba biteganyijwe ko mu kuboza hazimurirwayo n’abandi bo mu cyiciro cya kabiri, kuko kizaba cyaramaze kuzura.

    Uretse iyo mishinga ngo hari n’indi yagiye ikorwa, havugururwa imiturire irangwa n’akajagari bidasabye ko abahatuye bimurwa, nk’uko Muhirwa Marie Solange, umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali abisobanura.

    Ati “Tuvuge nk’urugero niba umuntu yari yegereye ruhurura, tukaba twaramubaruye icyo gihe nk’umuntu wari mu manegeka, iyo ruhurura tukaba twarayivuguruye, ubwo ndavuga nk’uyu mushinga wo mu Biryogo twakoze, uwo muntu ntabwo tuba tukimubarira mu bantu batuye mu manegeka, kuko icyashyiraga ubuzima bwe mu kaga tuba twaragikemuye”.

    Uwo mushinga ngo basanze ari mwiza kuko wabashije gufasha abantu bari basanzwe batuye nabi, ukaba wari umushinga w’igerageza (Pilot project) ariko kuko byagenze neza, byatumye hatekerezwaa n’ahandi byakorwa nk’uko Muhirwa akaomeza abivuga.

    Ati “Twahise dushaka n’ahandi hantu harangwa imiturire y’akajagari, ndetse n’abantu bahatuye tukaba tuvuga ko bari mu manegeka, kugira ngo aho na ho tugende tuhavugurura. Icyiciro cya kabiri nacyo ubu tukaba turi hafi kugitangira, tukaba tuzavugurura imiturire y’ahantu hitwa Nyabisindu”.

    Akomeza agira ati “Hariya munsi ya ‘Control technique’, dushyireyo imihanda, kubaka za ruhurura, tugakora inzira z’abanyamaguru, tugashyira n’amatara ku mihanda, ndetse tukaba twagira n’ibindi bikorwa byakunganira abantu batuye aho ngaho, kuba twashobora kubaka cyangwa tukavugurura bitewe n’uko abantu baho baba babisabye kandi bikaba byabafasha”.

    Ikorwa rya za ruhurura ryatumye inzu zizegereye zitakibarirwa mu manegeka
    Ikorwa rya za ruhurura ryatumye inzu zizegereye zitakibarirwa mu manegeka

    Umushinga wo kuvugurura muri Nyabisindu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uzajyanirana no kuvugurura akajagari kari mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’abantu bose batuye mu nkengero za ruhurura ya Mpazi ni mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

    Mu rwego rwo kugira ngo abatuye Umujyi wa Kigali bakomeze gutuzwa ahantu hadashira ubuzima bwabo mu kaga, ubuyobozi bw’uwo Mujyi, buvuga ko hari iminshinga myinshi itandukanye bufite, irimo n’iyo kureba abatuye nabi, bazajya batanga ubutaka bwabo bakubakirwa, ariko mu gihe barimo kubakirwa bakaba bakodesherejwe ahantu hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.


    source : https://ift.tt/3lJPnCu

  • Igisupusupu yasohoye indirimbo yo gushima Imana yakoranye n'abakobwa beza[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ku wa 26 Kanama 2021 yarekuwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare nyuma y'igihe yari amaze akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w'imyaka 13. Yemerewe kuburana ari hanze.

    Nyuma yo kuva muri gereza yahise akomeza ibikorwa bye by'umuziki, ahera ku ndirimbo yise 'Shimwa Mana'.

    Ni indirimbo irimo amagambo umuntu ashobora kuvuga ko yavomye inganzo mu buzima yari abayemo muri gereza.

    Gusa, uyu muhanzi avuga ko ntaho bihuriye. Ahubwo ko ari indirimbo yari asanzwe afite yarayanditse ashaka gushima Imana yamukuye ku cyavu.

    Yabwiye INYARWANDA, ati “Iyi ndirimbo yanjye yari ikiri mu gaseke. Nari narayikoze mbere y'uko ntabwo ari cyo kibazo. Njyewe indirimbo yanjye nakubwiye ko yari ibitse iri mu gaseke. Rwose n'iyo ntahura na biriya bibazo yari gusohoka, kubera ko nshimira Imana aho yankuye n'aho ingejeje.'

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kubera umuduri we, avuga ko ashima Imana yamukuye muri gereza. Ariko ko inganzo y'iyi ndirimbo yumvikanisha aho Imana yamukuye ubwo yaririmbiraga amafaranga 100 Frw ubu akaba ageze muri za miliyoni.

    Nsengiyumva yavuze ko ari muri gereza, yateye isengesho asaba Imana kumwigaragariza.

    Ati 'Naravuze ngo ariko Mana wa Mana we ndabizi uriho kandi n'ubu izahoraho niba uziko nakoze iki cyaha [Abisubiramo] wanyishe nte kwandavurira kuri iyi si yawe.'

    'Niba uziko kandi ntabikoze wankuye mu nzu y'imbohe nk'uko wakuyemo ba Derilla…Imana inashimwe cyane.'

    Avuga ko akimara gutera iri sengesho, Imana yamwigaragarije mu nzozi imubwira ko bidatinze azajya ku rukiko akaburana kandi agatsinda. Ati 'Kandi koko niko byabaye.'Nsengiyumva yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Shimwa Mana'


    'Igisupusupu' avuga ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubuhamya bugaragaza ko ntaho Imana itakuvana

    Refe:

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/igisupusupu-yasohoye-indirimbo-yo-gushima-imana-yakoranye-n-abakobwa-beza

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abafana babo ndetse n'ababakurikirana muri rusange amafoto atandukanye.

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1.BIANCA BABY

    2. Aline


    3. Isimbi Alliance(Alliah_Cool)


    4.Miss Umutoni Witness


    5.Miss Nishimwe Naomie


    6. Miss Kayibanda Aurore

    7.Miss Iradukunda Elisa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-58951

  • Pep Guardiola yabwiye Sterling amagambo ashobora kumukura muri Manchester City #rwanda #RwOT

    Guardiola umaze igihe yima umwanya uyu kizigenza w'Umwongereza yavuze ko ari umukinnyi nk'abandi agomba gukora ibyo yabwiwe mu kibuga igihe abonye amahirwe yo gukina.

    Muri iki cyumweru, Sterling yavuze ikuri ejo hazaza he ko atazemera amasezerano mashya kuri Etihad uretse igihe azabwirwa ko azahabwa umwanya wo gukina buri gihe.

    Ntabwo uyu mukinnyi agihabwa umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga nyuma yo gutsindwa mu mukino w'ishyiraniro na ManchesterUnited muri Werurwe.

    Guardiola yagize ati: 'Sinshobora kubibizeza, naganiriye nabo inshuro nyinshi kuri ibyo, sinshobora kwemeza iminota buri umwe akina.

    'Buri gihe bagomba kwigaragaza mu kibuga. Ntabwo ari Raheem,ni bose.

    Barazi ko bagomba gukina iminota, ariko ntabwo ndi umugabo ukinisha abakinnyi 11 gusa, bose baba bagomba gukina.”

    Pep avuga ko atazareka ngo umukinnyi uwo ari we wese utishimiye agume mu ikipe ye atabishaka.

    Yakomeje ati: 'Icyo nifuza kuri Raheem na buri wese ni uko bagomba kunyurwa no kuba hano kandi bakishimira kuba muri iyi kipe.

    Niba atari uko bimeze, bafite uburenganzira bwo gufata icyemezo cyiza ku mukinnyi n'umuryango we.

    “Iki n'ikintu cyingenzi bagomba gukora dufite umukino igihe kinini kandi ndabyumva rwose kuko nanjye nabaye umukinnyi, ndabyumva rwose, nashakaga gukina.

    'Ntabwo ndi umwihariko. Ntabwo ari Raheem gusa, bose bashaka gukina umukino wose ariko sinshobora kubibizeza.

    'Bagomba kuzamura urwego mu myitozo yose kandi bakaba bahari mu kibuga kandi bakagerageza kwishimira aho.'

    Guardiola yashimangiye ko Sterling amufite ijana ku ijana muri gahunda ze afite mu ikipe ya City – ariko akavuga ko nawe abizi neza ko ku mwanya we hari abakinnyi benshi beza bahanganye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pep-guardiola-yabwiye-sterling-amagambo-ashobora-kumukura-muri-manchester-city