Category: Uncategorized

  • Inzora Bnot yavuguruye indirimbo ku mateka… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi amenyerewe mu njyana gakondo aho akorera mu itsinda 'Inzora' rizwi cyane mu gususurutsa ibirori, ari nawe warishinze akaribera n’umuyobozi.

    Iri tsinda ryashinzwe mu 2014 aho abarigize bose uko ari batatu barimo Inzora Bénoît, Inzora Janvier n’Inzora Germaine babarizwaga mu Itorero Ndangamuco ry’ Intayoberana. Bacutse bahisemo kwihuriza hamwe, bakora itsinda ryitwa 'Inzora'.

    'Mukerarugendo' ni indirimbo y’ amateka y’ubuhunzi bw’Abanyarwanda mu 1959, aho iyo uyikurikiranye usangamo amazina y’imisozi yo mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Tanzaniya, kuko ariho abanyarwanda benshi bameneshejwe berekeza.

    Iyi ndirimbo umwimerere wayo yakozwe n’umusaza Nkubito Desire wamenyekanye nka Cyamutamu uherutse gutabaruka, ariko n'ubwo yagiye byumvikanisha ko yasize umusanzu ukomeye.

    Inzora Bénoît yabwiye INYARWANDA ko icyamuteye kuyikora neza mu mwimerere wayo, yashakaga gusigasira umuco n’amateka by’igihugu, akaba yumva igihangano nk’iki kitagenda ngo kizimire kuko iyo utazi iyo uva ntumenya n'iyo ugana.

    Ati 'Ni ugukomera ku muco wo gusigasira amateka kuko ari indirimbo y’amateka kandi yacu nk’Abanyarwanda, no kuyamenyekanisha ku bakiri bato batagize amahirwe yo kuyamenya.'

    Bénoît avuga kandi ko n'ubwo iyi ndirimbo ivuga ku mateka y’ubuhunzi ari nawo mwimerere wayo, hari n'indi yayo yakozwe mu 1990, yo yibanda cyane ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

    Itsinda inzora rikomeje ibikorwa byo kunezeza abakunzi ndetse n'ababatumira mu birori.

    Bénoît yavuze ko afite uruhisho rw'umuzingo w’indirimbo nziza z’ubutumwa buhindura umuryango Nyarwanda, burushaho kuwuganisha aheza kurushaho. Iyo Album ikazajya ahabona muri Mutarama 2022.

    Nkubito Desire uzwi nka Cyamutamu, ni we nyiri indirimbo 'Mukerarugendo'. Yari umusirikare mu Ingabo zabohoye u Rwanda. Ntabandi bahanzi babashije gusubiramo iyi ndirimbo, uretse Inkotanyi zibohora igihugu zakoze indi 'version' yayo.

    Umuhanzi Inzora Benoit yasubiyemo indirimbo ya Nkubito Desire witabye Imana

    Inzora iyo zisusurutsa abantu

    Inzora zari zakoranye n’ umuhanzi Clarisse Karasira mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ uburenganzira bwa muntu

    Inzora ziratarama mu birori bitandukanye

    Inzora mu gitaramo

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MUKERARUGENDO’ YA BENOIT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110463/inzora-benoit-yavuguruye-indirimbo-ku-mateka-yubuhunzi-bwabanyarwanda-video-110463.html

  • Ntabwo ikipe izagutegereza ntabwo uri kamara – Masudi n’umujinya agaruka kuri Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma avuga ko ntako batagize ngo binginge Muhire Kevin ngo abe yasinyira iyi kipe ariko akomeza kubagora, bityo rero ngo niba adashaka gukinira iyi kipe bazakinisha abo bafite kuko si we kamara.

    Muhire Kevin yasinyiye Rayon Sports muri Mata 2021 kuyikinira umwaka w’imikino 2020-21 wanganaga n’amezi 2, ntabwo yigeze awurangiza kuko yahise agira imvune.

    Iyi kipe yakomeje kumwegera kugira ngo yongere amasezerano ariko akomeza kugorana, ayibwira gutegereza kuko hari amakipe yo hanze barimo kuvugana, ibi byatumye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bushaka amafaranga yari yabaciye kuko yari yanze gufata igice ariko nabwo abasaba gutegereza kugeza uyu munsi ntarasinya.

    Umutoza Masudi Djuma agaruka kuri uyu musore, yavuze ko bamwinginze bishoboka byose ariko yabagoye, rero bakaba badashobora gukomeza kumutegereza kuko si we kamara mu ikipe bazakoresha abahari.

    Ati 'Ntabwo twagendana n’umuntu utabishaka, twaramwinginze, bamuha amafaranga… abakinnyi nkabo ngwewe… yarantengushye, sinkubeshya pe, twavuganye na we, avuganan n’ubuyobozi, abantu bamuha amafaranga akavuga ngo bategereze, abantu basigaje iminsi mike, ntabwo ikipe izagutegereza ntabwo uri kamara.'

    'Umuntu araguha uyu munsi, iminsi itatu, ine, ni inshuti yanjye ariko ibyo arimo gukora ntabwo ari byiza, n’umuntu ushaka kujya hanze ntabwo wakora CV utarimo gukina(…), niba twaramwinginze, abantu baramuvugisha, abarayon bose bumve twese twaramushakaga ariko niba adashaka ntabwo twakwinginga umuntu udashaka, ubwo tuzakinisha abo dufite.'

    Ntarasinyira iyi kipe mu gihe ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira ari bwo hazarangira gutanga urutonde rw’abakinnyi amakipe azifashisha mu mwaka utaha w’imikino.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku munsi w’ejo hashize, Muhire Kevin yabonanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwo batandukanye adasinye.

    Muhire Kevin akomeje kugora Rayon Sports cyane

    Masudi Djuma avuga ko barambiwe ibisobanuro bya Kevin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-ikipe-izagutegereza-ntabwo-uri-kamara-masudi-n-umujinya-agaruka-kuri-muhire-kevin

  • Ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera – Akar… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter mu masaha macye ashize, Pierre Damien Habumuremyi yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika & Chairman wa FPR Inkotanyi, ndabashimira mbikuye ku mutima njye n’Umuryango wanjye imbabazi mwampaye za kibyeyi. Imbabazi mwampaye nazihaye agaciro gakomeye cyane,ndabizeza ko amakosa nakoze atazongera. Ndashimira n’ubutabera bw’u #Rwanda”.

    Mu bandi bishimiye imbabazi Dr Habumuremyi yahawe harimo n’Umuhungu we witwa Mucyo Apollo usanzwe ari n’umunyamuziki wanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko yasazwe n’ibyishimo. Yagize ati “Umutima wanjye uruzuye, nasazwe n’ibyishimo!. Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kuvuga. Ndashimira Imana muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye rutahindutse”. Yongeye ashyiraho ifoto ya Se munsi yayo yandikaho ati “Urugendo ni uku turutangiye. Way to go, ibyiza biri imbere”.

    Amakuru y’uko Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi, yatangarijwe mu myanzuro y’Inama y’abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro kuwa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hakaba harimo ingingo ivuga ko “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi”.

    Dr Habumuremyi yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda kuva muri 2011-2014, nyuma yaho aba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe. Indi mirimo yakoze harimo nko kuba yarabaye Minisitiri w’Uburezi, Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Umwalimu muri Kaminuza, Umudepite muri EALA, n’iyindi.

    Dr Habumuremyi yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) tariki 03 Nyakanga 2020 akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n'abantu bungukira ku bandi inyungu z'ikirenga, ibizwi nka 'Banki Lambert'.

    Mu mpera za 2020, Dr Habumuremyi yakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy'imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba warasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi akaba yari muri Gereza i Mageragere.

    Dr Habumuremyi yahawe icyo gihano, naho Serushyana Charles bareganwaga wahoze ari umucungamutungo muri kaminuza ya Christian University we agirwa umwere ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye. Ni mu gihe kandi Dr Pierre Damien yahanaguweho icyaha cy'ubuhemu nyuma y'uko nta bimenyetso bifatika byatanzwe n'Ubushinjacyaha. Dr Pierre Damien Habumuremyi we yavuze ko ibyaha ashinjwa bikwiye kubazwa kaminuza ya Christian University kuko ibyakozwe byose byakorwaga mu izina ry'iyo kaminuza.

    Icyakora urukiko rwo rwasanze Dr Habumuremyi ari we ukwiye kubibazwa kuko ari imbere mu basinye kuri izo sheki zitazigamiwe, akaba atari akwiye kubyitirira iyo kaminuza. Inkuru ya Kigali Today ivuga ko Dr. Habumuremyi yajuriye, agabanyirizwa igihe yagombaga gufungirwa muri gereza, Urukiko rutegeka ko igihano cy'igifungo yari yarakatiwe n'Urukiko kigera ku mwaka umwe n'amezi atatu gisubikwa, agafungwa muri Gereza umwaka umwe n'amezi icyenda, kandi akazishyura n'ihazabu ya Miliyoni 892Frw.

    Nyuma y’amezi agera kuri 15 yari amaze mu gihome, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yamaze guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Dr Habumuremyi yagaragaje ko imbabazi yahawe n’Umukuru w’igihugu yazihaye agaciro kenshi, akaba yamushimiye cyane anamwizeza ko amakosa yakoze atazayasubira ukundi.

    Dr Habumuremyi arashimira cyane Perezida Kagame wamuhaye imbabazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110458/ndabizeza-ko-amakosa-nakoze-atazongera-akari-ku-mutima-wa-dr-pierre-damien-habumuremyi-wah-110458.html

  • Ibitaramenyekanye ku bukwe bwavuzwe ku muhanzikazi Marina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amafoto agaragaza Marina na Yvan Muziki bikavugwa ko baba barakoze ubukwe, icyakora amakuru avuga ko nta bwigeze bubaho ahubwo byari ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bari gukorana.

    Amakuru avuga ko amafoto yifashishijwe havugwa ko aba bahanzi bakoze ubukwe ari ayafotorewe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Urugo ruhire' ya Masamba bari gusubiramo.

    Ati 'Marina, Massamba Intore na Yvan Muziki bari gusubiranamo indirimbo 'Urugo ruhire', mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo niho abantu bakuye amafoto bahamya ko bakoze ubukwe.'

    Iyi ndirimbo bivugwa ko izasohoka kuri EP Yvan Muziki ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

    Abavuga iby'ubukwe bw'aba bahanzi babishingira ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko bari mu rukundo.

    Source : https://yegob.rw/ibitaramenyekanye-ku-bukwe-bwavuzwe-ku-muhanzikazi-marina/

  • Bimwe mu byagufasha kugira imiterere ikurura benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukobwa niba wifuza kumenya uko wahindura  imiterere n'ubunini bw'amabuno yawe ni ngombwa ko umenya ibintu bigena ubunini ndetse n'imiterere y'urukenyerero.

    Muri iyi nkuru turababwira bimwe bigira uruhare mu kugena imiterere n'ubunini bw'amabuno n'urukenyerero ndetse bigatuma utera neza nkuko byifuzwa naburi mukobwa.

    Muri iyi nkuru turababwira gusa ibintu bitatu bigena imiterere n'ubunini bw'amabuno. Ubunini n'imiterere y'amabuno bishobora guterwa n'ibintu bikurikira:

    1.Ubunini bw'imikaya

    Ubunini bw'imikaya igize amabuno nabwo rugira uruhare cyane cyane mu miterere y'urukenyerero n'amabuno. Nkuko twabibonye, amabuno agizwe n'imikaya itatu y'ingenzi. Ubunini bwayo rero buratandukana bitewe n'ubunini bw'umubiri wawe ndetse n'imyitozo ngororamubiri ukoresha iyo mikaya. Ubunini bw'imikaya buri mu bintu bishobora guhinduka. Abakobwa n'abagore bashaka kugira amabuno manini bakagombye gutangira bongera ubunini bw'imikaya yabo.

    2.Imiterere y'amagufa yo mu rukenyerero

    Amagufa yo mu rukenyerero (Pelvis) ni amwe mu magufa y'ingenzi mu mubiri w'umuntu kandi agira uruhare rukomeye mu kugena imiterere y'urukenyerero n'amabuno by'abantu.

    Imiterere y'amagufa yo mu rukenyerero kandi ni ikintu umuntu adashobora guhindura. Ubusanzwe abagore bagira urukenyerero rugari kurusha abagabo. Ibi akenshi ni ukugirango bizorohe mu gihe cyo kubyara. Ibi bituma rero bagira n'amabuno magari kandi manini. Amagufa yo mu rukenyerero kandi agira uruhare runini cyane mu kugena ubwoko bw'urukenyerero n'amabuno ku bakobwa.

    3.Imiterere y'imikaya 

    Imikaya n'ibinure byo mu rukenyerero nibyo bifata ku magufa maze bigaha isura n'ubunini urukenyerero. Imiterere rero y'imikaya nayo igira uruhare runini cyane mu kugena imiterere y'amabuno n'urukenyerero.

    Mu mubiri w'umuntu, buri mukaya ugira aho uhera ndetse n'aho urangirira . Imikaya kandi iba ifashe ku magufa.

    Ubusanzwe imikaya igira uruhare mu miterere n'ubunini bw'amabuno ni itatu. Gluteus maximus, gluteus medius na gluteus minimus.

    Buri muntu wese aba afite iyi mikaya uko ari itatu. Ariko bitewe naho buri mukaya utereye naho urangiriye, bituma ishusho n'ubunini bw'amabuno butandukana. Imiterere y'imikaya kandi nayo iri mu bintu umuntu adashobora guhindura mu gihe yifuza kugira amabuno ateye uko ashaka.

    Ibi n'ibimwe mu bigufasha kugira imiterere ikurura benshi kuko usanga abagabo benshi bakunda abakobwa bafite ikibuno kinini .

    Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-byagufasha-gutera-neza-mukobwa/

  • Masamba yasohoye indirimbo nshya kuri Album y… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, amaze iminsi ari gukora kuri Album ye nshya yakubiyeho indirimbo zivuga ku butwali, urukundo, ubukwe, ubupfura n'ibindi.

    Iyi Album ari kuyikorana na ba Producer batandukanye n'abacuranzi benshi. Masamba Intore yabwiye INYARWANDA, ko ataramenya igihe cyo gusohora iyi Album.

    Avuga ko iyi Album ari iy'umurage kubera ko yiganjeho indirimbo za Se Sentore Athanase. Ati 'Ni Album y’umurage, kuko yiganjemo iz'umubyeyi sentore.'

    Yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana.

    Ati “Indirimbo ze zihuriye ku mateka ye y'ubuhunzi ashishikariza abantu gutaha, izindi zihuriye ku ndirimbo zibyinwa z'itorero zivuga intore, zivuga abakobwa, izindi zivuga ku gutarama; gushishikariza abantu gutarama, ariko abantu babuze kandi cyangombwa,”

    Avuga ko ari gutekereza kuzashyira indirimbo 12 kuri iyi Album ariko ko zishobora kurenga. Ati 'Sinzi igihe nzayisohorera, kuko ndayigendesha buhoro. Zishobora no kuzarenga 12.'

    Indirimbo 'Ngwino urare' yabaye iya gatanu kuri iyi Album. Uyu muhanzi ukunze kuririmba mu bukwe, avuga ko asohora indirimbo imujemo, kandi akajyanisha n'ibyo abafana n'abakunzi b'umuziki bashaka.

    Masamba yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Uwanyoye inka', Inzira n'Ubumwe” yaririmbanye n'Itorero Indahemuka ahagana mu 1993.

    Iyi ndirimbo ni imwe mu zizwi cyane kuva mu 1993. Yifashishijwe cyane ku gihe cy'urugamba rwo kubohora u Rwanda, ikangurira abanyarwanda kunga ubumwe. Itorero Indahemuka ryakoze indirimbo nyinshi zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Sentore Athanase yasize indirimbo zirenga ijana zirimo nk'iyitwa 'Mushiha', 'St Albert College', 'Dukumbuye Rwanda', 'Ndabakunda Ibihangange' n'izindi.

    Masamba yasohoye indirimbo nshya yise 'Ngwino urare' 

    Masamba yavuze ko Album ye 11 ishobora kuzaba iriho indirimbo zirenze 12 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NGWINO URARE' YA MASAMBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110465/masamba-yasohoye-indirimbo-nshya-kuri-album-yumurage-ya-11-video-110465.html

  • Perezida Macron yafashije ikipe ye kunganya m… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, mu mujyi wa Poissy uri hafi ya Paris, habereye umukino ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abababaye, ukaba wahuje amakipe abiri, imwe yiganjemo ibyamamare byakinnye umupira w'amaguru ku rwego rw'ababigize umwuga bari kumwe na perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, indi ikaba yarimo abakozi b'ibitaro bya Poissy/Saint-Germain-en-Laye.

    Muri uyu mukino, Perezida Macron yakinnye mu kibuga hagati yambaye nimero 3 mu mugongo. Umukinnyi bakinanaga yakorewe ikosa mu rubuga rw'amahina biba ngombwa ko umusifuzi atanga penaliti, maze ihabwa Perezida Macron wayiteye neza arayinjiza, bifasha ikipe ye kudatsindwa.

    Macron w'imyaka 43, yateye umupira hasi ujya hagati mu izamu, ariko umunyezamu ajya mu ruhande rw'iburyo. Umunyezamu yagerageje gukoza ikirenge ku mupira, ariko ntiyabasha kuwubuza kurenga umurongo w'izamu.

    Igitego Macron yatsinze, cyinjiye nyuma y'iminota 10 umukino utangiye, cyatumye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Mu ikipe ya Perezida Macron, harimo Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, Marcel Desailly na Christian Karembeu bakiniye u Bufaransa.

     

    Ikipe yarimo Perezida Macron na Arsene Wenger

    Perezida Macron yatsinze igitego cya Penaliti muri uyu mukino cyatumye ikipe ye ibona inota rimwe

    Abakinnyi bishimira igitego cya Perezida Macron   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110470/perezida-macron-yafashije-ikipe-ye-kunganya-mu-mukino-yatsinzemo-penaliti-amafoto-110470.html

  • Ibyabaye ku musore wishe se umubyara bapfa inyama z'inkoko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, polisi ya Ondo muri Nigeria yataye muri yombi umusore witwa Godwin Matthew w'imyaka 26 y'amavuko wo mu gace ka Ala ka Akure, umurwa mukuru wa Leta ya Ondo, azira kwica se kubera ifunguro ry'inkoko.

    Uyu musore ukekwaho iki cyaha, ngo yaba yarishe se, Audu Mathew, nyuma yo gutongana bapfa ifunguro ry'inkoko.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'umukozi wa polisi muri Leta ya Ondo ushinzwe imibanire n'abaturage, Madamu Funmilayo Odunlami, ku mugoroba wo ku wa kabiri, bigaragara ko ibie byabaye ku ya 9 Nzeri 2021, kandi uwo musore yemeye icyaha nyuma yo gufatwa.

    Nyina w'uyu ukekwaho icyaha yabimenyesheje ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Ala, bituma atabwa muri yombi.

    Iri tangazo rigira riti: 'Umudamu umwe, Christiana Audu Matayo, yavuze ko umuhungu we Godwin Matthew, w'imyaka 26 yavuye mu rugo ari kumwe na se bagiye ku isambu y'umuryango, ariko nyuma akaza kubona ko uyu musore yakubise se kugeza apfuye'.

    'Mu gihe cyo kubazwa, ukekwaho icyaha yavuze ko ku ya 9 Nzeri 2021, se yamutegetse kwica akabagira murumuna we inkoko, umwe witwa Emmanuel Audu, kubera yari afite ikirori, hagati aho ariko, mu gihe cyo gufungura, yahawe umutwe w'inkoko gusa kandi ibyo nibyo byatumye yica se'.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-musore-wishe-se-umubyara-bapfa-inyama-zinkoko/

  • The Ben na Platini bari mu byishimo byinshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, The Ben na Platini P bagaragaje ko bishimiye barumuna babo basoje kaminuza. Ku ruhande rw'umuhanzi Platini P umaze kwagura ibikorwa by'umuziki we ndetse kuri ubu uri gukorera cyane muri Nigeria, yagize ati:'Umuvandimwe mukuru ntabwo yicuza kuba yarizereye muri wowe'.

    Murumuna wa The Ben

    'Wahoze untera ishema kuva mu buto bwacu nkurase amashimwe ku bwo gusoza icyiciro cya gatatu cy'amasomo ya kaminuza (Masters Degree) muvandimwe wo mu maraso Julien Nemeye, uri amaraso yanjye ngukunda kubi komeza ujye mbere.' Umuvandimwe wa Platini P, Julien Nemeye yagiye agaragara mu bikorwa binyuranye byo gushyigikira mukuru we mu bihe bitandukanye.

    Murumuna wa Platini P

    The Ben yagaragaje ko atewe ishema na bucura bwabo wasoje kaminuza. Uyu musore wasoje amasomo ntabwo yari asanzwe azwi kuko kenshi mu muryango wa The Ben hagiye hakunda kuvugwa we na murumuna we Green P bose bakora umuziki. The Ben yagize ati: 'Bucura newe ishema cyane nawe.'

    Source : https://yegob.rw/the-ben-na-platini-bari-mu-byishimo-byinshi/

  • Kirehe: Umusaza n’abahungu be barakekwaho kwica abuzukuru babiri – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kambwire mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe. Imirambo y’aba bana yagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kumara iminsi myinshi baraburiwe irengero.

    Umwe muri aba bana bishwe yari afite imyaka 12 mu gihe undi afite imyaka itatu, bombi ni aba Mukanizeyimana Ernestine. Yari yarababyaye aba iwabo.

    Bivugwa ko uyu mugore yakunze kugirana amakimbirane n’abavandimwe be babiri na se.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Léonard, yabwiye IGIHE ko kugira ngo bamenye ko aba bana bapfuye byaturutse ku kirego cyatanzwe na nyina ku muyobozi w’Umudugudu amaze kubabura.

    Uwa mbere yabuze mu cyumweru gishize, mukuru w’uwo mugore na basaza be bamubwira ko yagiye gusura abo mu miryango yabo.

    Yarushijeho kugira amakenga kuri uyu wa Gatatu ubwo yaburaga undi mwana w’imyaka itatu, se na basaze be bamubwira ko se w’uyu mwana ari we wamutwaye.

    Gitifu yagize ati “Bahise bajya mu nteko y’abaturage umusaza n’abahungu be bakomeza kwemeza ko yagiye gusura se umubyara, ubuyobozi bw’Umudugudu butumaho se w’umwana araza arabahakanira abaturage batangira kwibaza uburyo umwana w’imyaka itatu yaba atari mu Mudugudu.”

    Yakomeje agira ati “Niko gutangira gushakisha bagenda umurima ku murima, bagera ku murima ufite itaka rishya hejuru nibwo bakuyeho itaka babona umufuka, bafunguye basanga ni umwana wishwe ku wa Gatatu.”

    Bakomeje gushakisha baza no kugera ku wundi mufuka, bafunguye basanga ni umwana mukuru wishwe mu cyumweru gishize.

    Umwe mu bana b’uyu musaza ngo yahise ababwiza ukuri avuga ko babishe bafatanyije na se kugira ngo batazongera kubabaza iminani iwabo.

    Kuri ubu imirambo y’aba bana yajyanwe ku bitaro bya Kirehe mu gihe uyu musaza w’imyaka 66 n’abahungu be babiri bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Kirehe.

    Aba bahungu babiri na se ubabyara nibo bakekwaho kwica abana babiri

    source : https://ift.tt/3vg2nmB