Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba kubakirwa izindi inzu imiryango ikisanzura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasigajwe inyuma n
    Abasigajwe inyuma n’amateka bishimira ko batujwe hamwe n’abandi Banyarwanda, gusa ngo inzu bahawe ntizihagije imiryango yabo

    Umusaza witwa Pangarasi Shumbusho, abana mu nzu n’abahungu be babiri ndetse n’umwuzukuru we bahashakiye abagore, kandi na bo bamaze kubyara.

    Avuga ko inzu yayihariye abo bahungu be hamwe n’abagore babo ndetse n’abandi bana yabyaye, we akajya kuba mu gikoni hamwe n’umugore we.

    Muri rusange hamwe n’umuryango we, ni abantu 17, binatuma we mu byiciro by’ubudehe yaranditswe ubugira kabiri kuko ngo kumwandikaho icyarimwe abantu bose afite mudasobwa zitabyakira.

    Ku kibazo cyo kumenya impamvu adasaba abana be kujya gutura ukwabo, agira ati “Nta nzu zo kubamo bafite, sinabirukana. Birambangamiye, ariko nta kundi nabigenza.”

    Icyakora, abakazana be bo bavuga ko babangamirwa n’uko usanga badenduye hasi mu nzu, abagore n’abagabo ndetse na barumuna b’abagabo babo.

    Icyimanimpaye na Uwacu bafite imyaka 19, bakaba barashatse bafite imyaka 16 umwe na 17 undi. Usanga bagira bati “Biratubangamiye, muzadukorere ubuvugizi tubone aho kuba hacu.”

    Ishimwe Mulisa ubu ufite imyaka 17, bigaragara ko yashatse ari muri 15, na we ati “iyaba byashobokaga ngo tugire inzu yacu.”

    Innocent Mutabazi na we utuye mu Mudugudu wa Nyembaragasa, avuga ko Shumbusho atari we wasigajwe inyuma n’amateka wenyine ubana n’abakazana mu nzu, ahubwo hari n’abandi barimo umusaza ubana n’umukwe we mu nzu, akaba afite n’abahungu urebye na bo bageze mu gihe cyo gushaka, ku buryo na bo byanze bikunze ari ho bazashakira.

    Muri iriya miryango 34 ituye mu nzu 20 kandi ngo ntihabariyemo abakobwa bagiye babyarira iwabo inshuro ebyiri cyangwa eshatu.

    Ati “Iyo umukobwa amaze kubyara kabiri gatatu, urebye na we aba afite umuryango ku buryo atagombye kuba akibarirwa iwabo, kandi muri uyu Mudugudu barahari.”

    Ku bijyanye n’igitera uku gusanga imiryango itatu ine y’abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu nzu imwe i Nyembaragasa, umusaza Célestin Nyandwi avuga ko biterwa no kuba abana babo bageze igihe cyo gushaka nta butaka bafite bwo kubakaho.

    Agira ati “Tutaraza hano umwana yajyaga kuzana umugore akigondagondera akazu k’ibyatsi, bakagaturamo. Hano ni mu kwa Leta ntibabona aho bubaka. Keretse bikozwe na Leta, ikabatuza. Na ho ubundi natwe bidutera isoni.” Icyakora, ntiyemeranywa na Mutabazi uvuga ko bituruka ku bujiji.

    Agira ati “Uretse abana batoya barimo kwiga ubungubu, abasigajwe inyuma n’amateka ba hano ntabwo babashije kwiga muri rusange. Abasore bakagiye mu mujyi n’ahandi hatandukanye bagashaka akazi, bakazajya baza ino batwereka abakazana. Si ko byifashe, kuko ntiwajya gushaka ubuzima utazi gusoma no kwandika.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Janvier Gashema, avuga ko bateganya kubakira abatishoboye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kandi ko harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka.

    Ati “N’iriya miryango ibana mu nzu imwe tuzayituza, kandi bazatuzwa mu midugudu irimo n’abandi Banyarwanda. Ikigamijwe ni uko baturana n’abandi, kugira ngo bajye babareberaho, maze na bo bazatere imbere.”

    Na ho Vincent Bavakure, Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda, Coporwa, agaruka ku kuba abana b’abasigajwe inyuma n’amateka b’i Nyembaragasa bamwe bagenda babyarira iwabo kenshi, abandi na bo bagashaka bakiri batoya.

    Uretse ubukangurambaga, undi muti kuri iki kibazo ngo ni ugukora ku buryo abana batoya biga, n’abakuze batakigiye ku ishuri bakigishwa imyuga yo kubafasha kubona umurimo bakora, bityo bakabasha kwibeshaho n’ababashuka ntibabone aho babahera.


    source : https://ift.tt/3BPcW2y

  • Ibyabaye ku musore wakunze umunyamakuru Clarisse Uwimana si byiza habe na mba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wakunze umunyamakuru Clarisse Uwimana ukorera kuri Radio B&B FM Umwezi, yakubiswe n'inkuba nyuma yo kumva ko Clarisse afite umusore benda kurushinga (fiancé).

    Ni nyuma y'amashusho Clarisse yari yashyize ku rukuta rwe rwa instagram aho yasobanuraga uburyo yifuza kuzabyara impanga maze umusore wamukunze aboneraho amubaza niba afite fiancé. Uwo musore yamubajije mu magambo agira ati ” Ibya fiancé barabeshye? “, Clarisse amusubiza agira ati ” si ukubeshya ndamufite pe😂 “. Uwo musore yahise afata icyemezo mu magambo agira ati ” @aveiroclarisse mpiriye i Kigali pee😭😭😭😭 “.

    Clarisse Uwimana

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-musore-wakunze-umunyamakuru-clarisse-uwimana-si-byiza-habe-na-mba/

  • Kamonyi : Gitifu uvugwaho gukunda agatama ngo yataye kashe mu Kabari none abaturage ntibahabwa serivisi #rwanda #RwOT

    Bavuga ko amakuru bafitiye ibimenyetso ahamya ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa Nzaramba Jean Bosco yayitaye mu kabari agiye kunywa inzoga tariki 26 Nzeri 2021.

    Umwe muri abo baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati 'Dufite amakuru ko ikashi yayitaye mu kabari kuko akunda kunywa akarenza urugero.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa Nzaramba Jean Bosco ahakana ibyo aba baturage ayoboye bamushinja, avuga ko nta kashi yigeze avana mu biro, ko abayibye bashobora kuba ariho bayivanye.

    Yagize ati 'Ubu ibyiciro byararangiye, nta muturage turima serivisi kubera iyo mpamvu, usibye raporo z’Umurenge gusa duteraho ikashi.'

    Nzaramba akekako mu bamutangaho ayo makuru harimo Umukuru w’Umudugudu aherutse kweguza mu minsi yashize.

    Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi Mandera Innocent, yavuze ko bandikiye uyu mukozi bamusaba ibisobanuro, kugeza uyu munsi akaba atarasubiza.

    Ati 'Ibyumweru bibiri birarangiye nta muturage ubona serivisi, twabimubajije mu nyandiko yanze gusubiza.'

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée avuga ko batangiye gukurikirana iki kibazo, akavuga ko bategereje raporo Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi azatanga.

    Ati 'Ikibazo kiracyari mu iperereza ibikurikiraho tuzabimenya.'

    Bamwe mu bakorana na Nzaramba bavuga ko yigeze guhagarikwa ku kazi kubera imyitwarire mibi, amara igihe kinini, mu myaka ishize nibwo yongeye gusubizwa mu kazi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Gitifu-uvugwaho-gukunda-agatama-ngo-yataye-kashe-mu-Kabari-none-abaturage-ntibahabwa-serivisi

  • Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gufatanya na RTDA gukora imihanda y’imigenderano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RTDA n
    RTDA n’Umujyi wa Kigali barifuza abize muri IPRC-Kigali benshi bafasha gukora imihanda y’imigenderano n’iyo mu midugudu

    RTDA hamwe n’Umujyi wa Kigali bafitanye amasezerano na IPRC-Kigali, agamije gufasha abiga iby’imihanda kwitoreza ku murimo no guhabwa akazi mu gihe bibaye ngombwa.

    Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo RTDA, ifite gahunda yo gushyira kaburimbo iciriritse (yitwa bicouche) mu mihanda yo mu cyaro izwi nk’imigenderano, bagereranya ko yaba ireshya n’ibilometero 30,000.

    Enjeniyeri wa RTDA ushinzwe ibijyanye n’imihanda y’imigenderano, Mugabo Gustave, avuga ko iyo mihanda hafi ya yose igizwe n’itaka rya kariyeri, kandi hakaba aho yangiritse itorohereza ingendo z’abantu n’ubwikorezi bw’umusaruro ahanini ukomoka ku buhinzi, ubworozi n’ubucukuzi.

    Imodoka imena godoro mu muhanda bamaze gusasamo amabuye
    Imodoka imena godoro mu muhanda bamaze gusasamo amabuye

    Yavuze ko imihanda y’imigenderano irimo kaburimbo iciriritse itarenza ibilometero 450 mu Gihugu hose, kandi kuyobora imirimo yo kuyubaka bikaba bikorwa akenshi n’abanyamahanga cyane cyane Abashinwa n’Abahinde.

    Enjeniyeri Mugabo yagize ati “Kumva mu gihugu cyacu hari ba rwiyemezamirimo b’abenegihugu batarenze batatu cyangwa se batanu babishoboye (iyi mirimo), ni ikibazo gikomeye ariko kigomba kugenda gikemuka twifashishije aba bana biga muri IPRC, barimo kugenda bimenyereza hano”.

    Mugabo avuga ko RTDA yanagiranye amasezerano n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), kugira ngo abarangiza kwiga bitwa ‘young engineers’ bajye bakorana na ba rwiyemezamirimo, mu rwego rwo kuzabasigira ubumenyi bwabahesha kwegukana imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda, bikazafasha Leta kudakomeza guhendwa ishaka abakozi baturuka kure.

    Bareba ahatungabyirizwa ibikoreshwa mu gukora kaburimbo (amabuye na godoro)
    Bareba ahatungabyirizwa ibikoreshwa mu gukora kaburimbo (amabuye na godoro)

    Ku wa Gatanu tariki 15 Ukwaki 2021, abanyeshuri 42 barimo kurangiza kwiga muri IPRC-Kigali bagiye mu Karere ka Gatsibo kwiyungura ubumenyi buruseho mu bijyanye n’imihanda, kuko n’ubusanzwe ngo hari iyo bamaze gukora mu kigo bigamo.

    Umunyeshuri witwa Mugenzi Fabrice wiga mu mwaka wa gatatu muri IPRC Kigali yagize ati “Twebwe abarimo gusokoka ni twe tugiye kujya dukora iyi mihanda, ni yo mpamvu twaje hano kugira ngo turebe niba ibyo twize bihura n’ibiri kuri ‘terrain’, nyuma tuzaze tubasimbura aho kugira ngo bajye bahora badutwara akazi. Iyi mihanda dushoboye kuyikora kuko hari imeze nk’iyi twakoze mu kigo”.

    Umwarimu wigisha ibijyanye n’imihanda muri IPRC-Kigali, Buregeya Theoneste, avuga ko bamaze gusohora abize ibijyanye n’imihanda bagera ku 120 kuva muri 2015, ariko ko bakomeje kwiyongera uko imyaka ishira.

    Buregeya avuga ko RTDA n’Umujyi wa Kigali bagaragaje ko imirimo yo gukora imihanda y’imigenderano hirya no hino mu midugudu ndetse no gusana imihanda muri rusange, bashaka kuyegurira urubyiruko.

    Imashini itsindagira
    Imashini itsindagira

    Yakomeje agira ati “Mu Mujyi wa Kigali twabonye ko hari ibirometero byinshi(bikeneye gukorwa) ugereranyije no mu cyaro, hariho n’imihanda mu midugudu aho batugaragariza ko byaba bibabaje kubona amazi abasenyera nyamara hari umunyeshuri wize ibijyanye n’imihanda”.

    Imihanda y’imigenderano irimo gukorwa mu Karere ka Gatsibo n’ahandi, ikozwe n’amabuye basya bakayasanza hasi bakamenamo godoro (bigahinduka kaburimbo iciriritse), hakaba n’ahandi bavanga isima n’umucanga w’utubuye (bita gravier), bakayikurungiza hasi babanje kuhasasa utwuma twa ‘fer-à-béton’.

    Umuhanda wa kaburimbo iciriritse ushobora kumara imyaka ibarirwa hagati ya 10-15 ukaba ari wo uhendutse kuko ikilometero kimwe cyawo ngo gikorwa n’amafaranga abarirwa muri miliyoni 120.

    Ni mu gihe uwa sima wo uramba kugera ku myaka 30, ariko ngo urahenze cyane kurusha uwa kaburimbo iciriritse ‘bicouche’, n’ubwo nta kigereranyo cy’amafaranga awukoze cyatangajwe.

    Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gusura imihanda ikorwa mu Karere ka Gatsibo
    Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gusura imihanda ikorwa mu Karere ka Gatsibo

    Mu byo abanyeshuri biga gukora imihanda baba bagomba kumenya hari ukuyobora imodoka n’imashini ziyikora, kugorora, umuvuduko zigenderaho, urugero amabuye amenwamo iyo bayasya, urugero rw’ubushyuhe bwa godoro bamena hasi, uburyo ibisanzwa hasi bigomba kuba bingana mu bunini no mu bwinshi, ubuhaname bw’umusozi, kwirinda imikuku n’uburyo sima ivangwamo.


    source : https://ift.tt/3FRNewQ

  • Ni ngombwa ko ababyeyi bafatanya n’abarimu mu burezi bw’abana – MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bagomba gufatanya n
    Ababyeyi bagomba gufatanya n’abarimu mu burezi bw’abana

    Mu gihe abanyeshuri bamaze gusa igihe cy’icyumweru batangiye igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022, Minisiteri y’Uburezi irongera kwibutsa abarezi ko kugira ngo uburezi bufite ireme igihugu cyifuza ko bwahabwa abanyeshuri, butagerwaho ababyeyi batabigizemo uruhare, kuko ureste uruhare rwa mwarimu ariko nurw’umubyeyi ruba ari ingenzi.

    Ngo n’ubwo kugira ngo uburezi bufite ireme bugerweho atari mwarimu wenyine ubihamagarirwa, ariko ni we wa mbere igihugu gihanze amaso kugira ngo iryo reme rigerweho, ariyo mpamvu agomba kubishishikarizwa agaterwa inkunga ifatika harimo n’iy’ababyeyi.

    Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko uruhare rw’umubyeyi mu gutezimbere uburere n’uburezi bw’umwana ari ingenzi cyane, kuko umwana aba afite umuryango akomokamo, kandi iyo hatabayeho kuvugana hagati y’umubyeyi n’ishuri, ari umubyeyi nta menya ibibera ku ishuri, ari n’umwarimu iyo abonye ikibazo ku mwana nta menya aho gituruka.

    Ati “Iyo umubyeyi na mwarimu rero bakoranye, bamenya na cya kibazo umwana afite, n’impamvu arimo gusigara inyuma, kuko hari n’igihe zishobora kuba impamvu z’uburwayi. Mwarimu atavuganye n’umubyeyi rero ntabwo ashobora kumenya ngo umwana afite ikihe kibazo, ndetse n’unareba mw’itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi twateganyije uruhare rukomeye rw’ababyeyi, kugira ngo bakomeze gukorana n’amashuri bya hafi”.

    Akomeza agira ati “Iyo umwarimu atavugana n’umubyeyi gufasha umwana biragorana, kuko impamvu zishobora gutuma umwana adatsinda neza ziba zitandukanye, hari izishobora guturuka ku burwayi, ku mibereho, ariko wenda no gufata atinze, ababyeyi n’abarimu rero bakoranye bamenya uburyo nyabwo bwo gufasha umwana kugira ngo azamuke”.

    Ababyeyi na bo basanga kugira ngo uburezi bufite ireme bugerweho, uruhare rwabo ari ngombwa, kuko badakwiye kugenda ngo bahugire mu gushakisha imibereho y’abana gusa, ubundi bumve ko ibisigaye mwarimu ari we uzabikora.

    Umubyeyi wifuje ko twamwita mama Akariza, avuga ko uruhare rw’ababyeyi ari ngombwa, kuko hari byinshi baba bazi ku bana babo kurusha ibya mwarimu, kandi byafasha mwarimu kurushaho gutanga uburezi bufite ireme mu gihe habayeho gufatanya.

    Ati “Hari ibibazo umwana aba afite mu buzima busanzwe mu rugo umwarimu atazi, umwana akaba hari ikibazo afite runaka umwarimu atazi, yaba uburwayi, yaba n’imyumvire, ariko kubera ko umwarimu atabizi, umubyeyi atigeze amubwira icyo ikibazo, cyangwa ibyo mwarimu abonera ku ishuri atabwira umubyeyi. Ugasanga umwana ari hagati y’inzira ebyiri ariko zidasobanutse, icyo numva twakora ni uko twajya dukurikirana abana, wabona umwanya ukanyaruka ukajyayo ukaganira na mwarimu, utabonye uko ujya kuri iryo shuri byibuze agahamagara na mwarimu”.

    Ibi ngo bizatanga umusaruro kuko bizafasha abana kumva no gufata neza amasomo yabo, kubera ko mwarimu azaba yamenye neza aho umunyeshuri afite intege, bityo bitume ari ho azajya yibanda.

    source : https://ift.tt/3lObIyI

  • Ikaziye ya Amstel, igitebo cy’imbuto : Impano Guv.Habitegeko yahawe na mugenzi we wa Cibitoke #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021 aho Guverineri Habitegeko Francois yambutse akajya kubonanira na mugenzi we Col Bizoza Carême ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke.

    Uriya mupaka wa Ruhwa uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi akaba ari ho aba bayobozi b’Intara zihana imbibi bahuriye ndetse n’itsinda ry’abayobozi bari bayoboye.

    Mu biganiro bagiranye, ba Guverineri bombi, barebeye hamwe uko abaturage b’izi Ntara babana neza dore ko ngo ari nk’abavandimwe nubwo imibanire yabo yahungabanyijwe n’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

    Ibi biganiro bitari bikunze kubaho by’umwihariko muri iyi myaka itandatu ibihugu bimaze bidacana uwaka, ngo byabaye intangiriro ngo kuko aba ba Guverineri bombi bazajya bahura bakaganira mu gihe ari ngombwa.

    Muri ibyo biganiro hatanzwemo ibitekerezo biganisha ku gukemura ikibazo cy’uyu mupaka, harimo no kuba ku nkombe z’uru ruzi haterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruhinduke.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko we na Bizoza bemeranyije kuzajya bahura rimwe buri mezi atandatu na ho Meya wa Rusizi na Musitanteri wa Komini Rugombo bagahura rimwe mu mezi atatu.

    Yagize ati 'Twahuye kugira ngo tuganire nk’abayobozi b’izi ntara zombi. Murabizi Abanyarwanda n’Abarundi dusangiye byinshi, dusangiye umuco, barema amasoko barashyingirana. Twagira ngo tuganire turebe uko twasubukura ibiganiro bikajya biba buri gihe rimwe na rimwe byadufasha no kwirinda ibibazo by’imipaka twavugaga.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ikaziye-ya-Amstel-igitebo-cy-imbuto-Impano-Guv-Habitegeko-yahawe-na-mugenzi-we-wa-Cibitoke

  • Umunyamakuru Bianca yasubije abamwibasira bavuga ko yambara ubusa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru usanzwe uzwiho kurimba, yateguye ibirori bizahemberwamo abarimbye kurusha abandi.

    Ibi birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, kuri Onomo Hotel mu Kiyovu. Kwinjira birasaba ko nibura uzaba warakingiwe doze imwe y'urukingo rwa Covid-19 kandi umuntu yipimishije mbere y'amasaha 72 y'umunsi nyirizina.

    Ibi birori bigizwe n'ibice bitatu harimo gutambuka ku itapi itukura ufatwa amafoto (Red Carpet), kwifotozanya n'ibyamamare (Photo session), umuziki uvanzwe n'aba Djs (Dj Mixing) ndetse harimo no kwidagadurana n'abantu batandukanye bazaba bitabiriye.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV Bianca yavuze ko ari umuntu wambara ibintu byose, ariko ashimangira ko atari yambaye ubusa ahubwo ari imideli.

    Ati 'Ikintu wowe wifuza ko nambara ntabwo ari itegeko ko ncyambara , ntabwo tuzahora mu bintu bimwe, ikindi ndi umuntu wambara ibintu byose, uzambona nambaye nk'abahungu, hari umuntu unkunda nambaye imishanana… Abantu bambyumve neza iyi foto nta busa burimo, ni imdieli(fashion) ariko ababibonye bwa mbere bakavuga gutyo, ibyo ndabyakira ariko abazi imideli bazi ko bibaho.'

    Ibi birori arimo ategura bizabera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, abazabyitabira bazasabwa kuba bipimishije Covid-19 ndetse barikingije urukingo rumwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-bianca-yasubije-abamwibasira-bavuga-ko-yambara-ubusa-amafoto

  • Rusizi : Umusore uvugwaho imyitwarire idahwitse arakekwaho kwicisha se inyundo #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Kwizera Eric, arakekwaho kwica se witwa Ndagijimana Celestin ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, bibera mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Mushaka, Umudugudu wa Gakombe mu Karere ka Rusizi.

    Amakuru avuga ko uyu musore yari asanzwe ari we mwana wabanaga na se ndetse na mukase kuko nyina yarapfuye, Se aza gushaka umugore wa kabiri.

    Uyu musore yari yaravuye mu ishuri ajya gukora akazi ko guterura imizigo akaba yavugwagaho imyitwarire itari myiza.

    Nyirangendahimana Mathilde uyobora Umurenge wa Rwimbogo avuga ko mu mezi atandatu ashize uyu musore yigeze gushyamirana na nyakwigendera gusa ko ubu bari babanye neza, hakekwa ko bapfuye amakimbirane yo mu ngo.

    Nyirangendahimana yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, babaganiriza ndetse bakabagira inshuti hirindwa ko bakurana imyitwarire mibi.

    Yagize ati 'Abantu bagerageza kubana neza mu mibereho yabo, abana tukabagira mu nshingano kuva ari bato ari ukubigisha, tukabigisha, ari ukubaganiriza, tukabaganiriza.'

    Yakomje agira ati 'Nubwo abantu baba barababyaye ariko bagakwiye kugaruka bakaba n’inshuti z’abana ku buryo batajya mu cyiciro cy’ibihazi ngo bakore ibyaha ndengakamere.'

    Uyu musore yahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga, nyakwigendera we yahise ashyingurwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Umusore-uvugwaho-imyitwarire-idahwitse-arakekwaho-kwicisha-se-inyundo

  • Kigali : Batanu bafashwe bakorera abantu ibizamini bya Provisoire umwe yemera ko amaze gukorera babiri #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera Polisi.

    Abafashwe ni Ndicunguye Gaston w’imyaka 34, Hitimana John w’imyaka 38, Nshimiyimana Eric w’imyaka 48, Ndahimana Primien w’imyaka 31 na Rushyababo Jean Paul w’imyaka 41. Usibye Rushyababo wo mu Mujyi wa Kigali abandi bose bari baturutse mu Ntara.

    Nshimiyimana Eric akomoka mu Karere ka Gakenke ari naho yavuye aza mu Mujyi wa Kigali aje gukorera ikizamini umuntu wo mu Ntara y’Iburasirazuba ariko utuye mu Mujyi wa Kigali. Nshimiyimana avugana n’itangazamakuru yemeye ko tariki ya 13 Ukwakira yafatiwe mu cyuho ari muri sitade ya Kigali i Nyamirambo arimo gukorera umuntu ikizamini kizamuhesha kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

    Yagize ati 'Kuko njyewe nize amategeko y’umuhanda umuntu yaranyiyambaje ngo mukorere ikizamini. Yampaye ibyangombwa bye njya kumukorera, ni umuntu wo mu muryango wacu nta kiguzi nari namwatse.'

    Nshimiyimana yavuze ko mu kwinjira muri sitade yinjiriye ku izina ry’umuntu yari agiye gukorera ikizamini ariko yerekana ibyangombwa bye (Nshimiyimana Eric). Ku kizamini hari hariho amazina y’uwo yaje gukorera ikizamini nyuma abapolisi baje kugenzura uko abantu barimo gukora ibizamini basanga urimo gukora ikizamini siwe wagombaga kugikora. Nshimiyimana avuga ko yatunguwe no kubona umupolisi amuhagurukije mu kizamini.

    Ndahimana Primien avuka mu Karere ka Gakenke ariko atuye mu Karere ka Musanze, nawe yemeye ko tariki ya 12 aribwo yavuye mu Karere ka Musanze aza mu Mujyi wa Kigali gukorera abantu babiri ibizamini. We avuga ko umwe yari yamwemereye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 undi yamwemereye ibihumbi 20, gusa ntibyamuhiriye kuko Polisi yamufashe hakiri kare.

    Yagize ati 'Tariki ya 12 nari nakoreye umwe na tariki ya 13 nkorera undi, uyu wa nyuma nibwo abapolisi bamfatiye muri sitade i Nyamirambo ndimo gukora ikizamini, barebye ku mafoto babona jyewe ukora ikizamini ntasa n’uri ku rupapuro rw’ikizamini bahita bamfata.'

    Ndahimana avuga ko yabikoreshejwe n’amaco y’inda kuko yari asanzwe abizi ko ibyo arimo gukora iri icyaha. Ari Ndahimana na bagenzi be bicujije ibyo bakoze bagira inama undi wese waba utekereza gukora ibyaha nk’ibyo bakoze ko utekereza kubikora yabireka kuko Polisi iri maso izahita ibafata.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bakoze ibinyuranijwe n’amategeko bajya gukorera abandi ibizamini.

    Yagize ati 'Nta muntu wemerewe gukorera undi ikizamini kuko bihanwa n’amategeko, kandi umuntu ukoze icyaha ajye amenya no kwirengera ingaruka zabyo. Aba bantu harimo uwari umaze gukorera abantu babiri ibizamini, uwa mbere yaramukoreye aranatsinda, bucyeye yagarutse gukorera undi nibwo twamufashe kandi nawe arabyiyemerera.'

    CP Kabera yavuze ko habanje gufatwa abakoreye abandi ibizamini, abo bakoreraga nabo barimo gushakishwa kandi bazafatwa. Yabagiriye inama yo kwigaragaza hakiri kare kuko n’ubundi imyirondoro yabo irahari barimo gushakishwa. Yaboneyeho gukangurira abantu kwiga neza bakikorera ibizamini ku giti cyabo kuko ibinyuranye n’ibyo ni ibyaha kandi bazafatwa babihanirwe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

    Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Batanu-bafashwe-bakorera-abantu-ibizamini-bya-Provisoire-umwe-yemera-ko-amaze-gukorera-babiri

  • The Ben na Miss Pamella barimo kuruhukira mu birwa bya Maldives #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu ngo nta munsi wira abo bakunzi badashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga berekana uko barimo kwidagadura muri ibyo birwa bizwiho kuba bikunze kwakira ibyamamare mpuzamahanga.

    Pamella yari akumbuye ibihe byiza n’umukunzi we, uhereye igihe yagendeye asubira i Chicago, muri Amerika, ariko Imana yumvise amasengesho ye, kuko ubu arimo araryoherwa n’ubuzima hamwe n’umukunzi we The Ben.

    Ibyo kuba abo bakunzi baragiye guhurira muri ibyo birwa bya Maldives, byamenyekanye ubwo batangiraga gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga.

    Nk’uko bisanzwe, Pamella ni we wabanje gushyira ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kuri ‘Velassaru Beach’, nyuma hakurikiraho The Ben na we yerekana ifoto ye ari aho hantu, bituma ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga batangira kubihuza.

    Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko icyamamare The Ben n’umukunzi we bacumbitse muri imwe mu mahoteri iri hejuru y’amazi y’inyanja y’u Buhinde.

    The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru, ubu bakaba bagiye kumarana hafi imyaka ibiri.

    Mbere y’uko The Ben asubira muri Amerika, muri Chicago aho atuye muri iki gihe, yabanje kujyana Miss Pamella muri Zanzibar, bajya kwizihiza urukundo rwabo bitaruye rubanda.

    Ubu biravugwa ko abo bakunzi uretse kuruhukira muri ibyo birwa bya Maldives, banaje guhura kugira ngo banoze imishinga ijyanye n’ubukwe bwabo.

    Mu 2018, The Ben yavuzweho kuba afitanye ‘ikintu’ n’uwahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz witwa Zari Hassan, ibyo byaje nyuma y’uko Zari ashyize videwo ku mbuga nkoranyambaga, imwerekana ari kumwe na The Ben muri Amerika, ariko The Ben yahakanye ayo makuru.

    source : https://ift.tt/3BPjJcn