Category: Uncategorized

  • Wellspring Academy yatanze impamyabumenyi nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Wellspring Academy itanga amasomo kuva mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, ni bwo ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije ayisumbuye.

    Mu barangije harimo abakobwa 25 n’abahungu 20, bakaba bigaga mu masomo arimo ubumenyi, ikoranabuhanga, imibare n’ibindi.

    Uretse abahawe impamyabumenyi, hari n’abandi banyeshuri 58 bo mu mashuri atandukanye kuva mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batsinze ibizamini ku rwego mpuzamahanga. Bahembwe mudasobwa, telefone, banahabwa icyemezo cy’ishimwe.

    Uwase Kaliza Vanessa urangije mu Ishami rya MCB na mugenzi we Ndagijimana Samuel urangije muri HEG n’Icyongereza, bavuze mu izina rya bagenzi babo bagarutse ku bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19 banyuzemo bigatuma biga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ndagijimana yagize ati “Byari ibihe bitoroshye ariko hamwe n’abarezi bacu bagiye badufasha umunsi ku munsi, twabashije kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga none amasomo turayarangije.”

    Umuyobozi wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yabwiye IGIHE ko bashimira Imana kuba yarabashoboje bakaba batanze impamyabumenyi nyuma y’ibihe bitoroshye.

    Ati “Uyu munsi rero turashima Imana kuko abana bacu bo mu mwaka wa Gatandatu barimo barasoza amashuri yabo yisumbuye. Igituma dushima Imana cyane murabizi ibihe bya Covid-19 twarabigerageje kenshi ntibyakunda ariko uyu munsi birakunze.”

    Rudakemwa yavuze ko nka Wellspring Academy bishimira ko uretse kuba abanyeshuri barangije amasomo yabo ariko n’intego z’ishuri muri rusange zikomeje kugenda zigerwaho.

    Ati “Ibyo kwishimira muri rusange ni byinshi ariko Wellspring Academy ni ishuri rya Gikirisitu, Imana irimo kudufasha kugira ngo tugere ku ntumbero ikigo cyashyiriweho. Iyo urebye umwana abashije gusoza amasomo ye ariko ukabona mu by’ukuri no mu myitwarire ari umwana muzima, ubishimira Imana.”

    Yakomeje agira ati “Turahimira Imana ko nubwo barangije amasomo ariko n’indangagaciro za Gikirisitu turazibabonamo kandi turizera ko n’aho bazajya bazaba abafasha mu kuzana impinduka nziza.”

    Rudakemwa yasabye abarangije kujya kuba umusemburo w’impinduka ndetse yibutsa ababyeyi ko uyu munsi ari bwo bikomeye kurusha uko byari bimeze ari na yo mpamvu bakwiye gukomeza kuba hafi y’abana babo.

    Dr Murigande Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abandi bakozi ku bw’ubwitange n’umurava byabaranze.

    Yasabye ababyeyi by’umwihariko abafite abana basoje amasomo gukomeza gufasha kubafasha ngo kuko urugendo rukomeye aribwo rutangiye.

    Ati “Ntabwo uyu munsi birangiye, urugendo nibwo rutangiye abana banyu barangije amasomo y’amashuri yisumbuye ariko bakeneye gukomeza bakajya no muri kaminuza ndetse no mu byiciro byisumbuye. Ababyeyi rero murasabwa gukomeza kubaba hafi kugira ngo bazagumane indangagaciro nyarwanda.”

    Mu batanze impanuro muri uyu muhango harimo kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Bariho Lambert wibukije abasoje amasomo ko bakwiye kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro za Gikiristo nk’uko babitojwe n’abarezi babo.

    Yashimangiye ko afite icyizere cy’uko aba bakobwa n’abahungu barangije amasomo bazaba abaranga beza ba Wellspring Academy.

    Wellspring Academy ni Ishuri rya Gikirisitu ryigisha muri porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge . Riherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Intego y’iri shuri ryatangijwe n’Itorero rya Christian Life Assembly mu 2007, ni ugutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, kurera abayobozi beza b’ahazaza kugira ngo bazabere umugisha u Rwanda ndetse banamenyekanishe ibyiza byarwo ku Isi hose.

    Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi, bamwe muri bo bakomereje amasomo muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe abandi biga mu Rwanda.

    Abanyeshuri basanzwe muri iki kigo bari bitabiriye ibirori bya bakuru babo

    Iri shuri rizwiho kuba mu ya mbere atanga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga

    Bamwe mu banyeshuri biga muri Wellspring Academy ubwo bavugaga umuvugo wo gushimira bagenzi babo basoje ayisumbuye

    Uyu muhango witabiriwe n’ababyeyi n’abayobozi batandukanye

    Umushumba wa Mukuru wa Christian Life Assembly, Andrew Mukinisha nawe yari yitabiriye uyu muhango

    Umwe mu babyeyi barerera muri Wellspring Academy wari witabiriye

    Uyu muhango wari witabiriwe ku bwinshi n’ababyeyi barerera muri Wellspring Academy

    Abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo birimo mudasobwa

    Bamwe mu babyeyi barerera muri WellSpring Academy bakurikiranye umuhango wo gutanga impamyabumenyi

    Abarerera muri iki kigo barimo abanyarwanda n’abanyamahanga

    Abanyeshuri basoje amasomo ubwo bari bakurikiye impanuro z’abayobozi n’ababyeyi

    Itorero ry’abanyeshuri biga muri iki kigo ni bo basusurukije ibi birori

    Abanyeshuri ba Wellspring Academy babyina kinyarwanda ubwo basusurutsaga ibirori

    Wellspring Academy bigisha n’umuco nyarwanda, izi ni intore ziri guhamiriza

    Ndagijimana Samuel urangije muri HEG n’Icyongereza wavuze ijambo nk’umunyeshuri uhagarariye abandi

    Uwase Kaliza Vanessa urangije mu Ishami rya MCB

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Bariho Lambert aha impanuro abasoje amasomo

    Dr Murigande Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abandi bakozi ku bw’ubwitange n’umurava byabaranze

    Abanyeshuri basoje amasomo na bamwe mu bayobozi nyuma y’uyu muhango

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3j4O7rO

  • Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 55 Frw, mazutu iguma ku 1.054 Frw – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RURA ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, ryashyizweho umukono na Dr Nsabimana Ernest ryerekana ko mu kugena ibi biciro Leta hari amafaranga yigomwe.

    Rikomeza riti “Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 110 kuri litilo, cyiyongereho amafaranga 55 kuri litiro. Naho ku giciro cya Mazutu, Leta ikaba yigomwe 80 kuri litiro kugira ngo kigume uko cyari gisanzwe.

    Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kubangamira “umuvuduko ubukungu bw’igihugu buri kwiyubaka nıyuma yo gukererezwa n’ingaruka za Covid- 19.’’

    Si inshuro ya mbere u Rwanda rwigomwa amahoro rwakuraga ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu. Iyi ni inshuro ya gatatu bibaye muri uyu mwaka nyuma ya Gicurasi [aho ibiciro bitahindutse] no ku wa 14 Kanama 2021 ubwo ibiciro biheruka byatangazwaga.

    Ubwo RURA yatangazaga ibiciro byakoreshwaga mu mezi abiri ashize, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,088, mu gihe litiro ya mazutu nayo itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

    Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa ku wa 16 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ukuboza 2021 mbere yo kongera gusuzuma uko bihagaze bijyanye n’impinduka ku isoko mpuzamahanga.

    ITANGAZO ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli.#RwOT pic.twitter.com/TEGsL9t3pY

    — Rwanda Utilities Regulatory Authority – RURA (@RURA_RWANDA) October 15, 2021

    Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 55 Frw, mazutu iguma ku 1.054 Frw

    source : https://ift.tt/3BMi6vX

  • Nyagatare: Hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, kibera ahazubakwa uru ruganda mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka.

    Byitezwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda izatwara miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda, ikarangira mu mezi 11 ruhita rutangira gukora.

    Guverineri Gasana yavuze ko uru ruganda ruzakorana n’aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu dufite umukamo uri hejuru.

    Yavuze ko ruzatanga akazi ku baturage ndetse runatume umukamo uzamuka mu Burasirazuba.

    Intara y’Iburasirazuba yatangiye ubukangurambaga bwo gufasha aborozi kuzamura imyumvire bagakora ubworozi bugamije inyungu kuko aribwo buzatuma babona litiro ibihumbi 500 zizajya zikenerwa n’uru ruganda buri munsi.

    Guverineri Gasana avuga ko muri iyi ntara ifite inka zirenga ibihumbi 400, nibura habonetse inka zikamwa ibihumbi 200, haboneka litiro zirenga miliyoni ku munsi, ibi ngo byatuma bahaza uruganda kandi bakanasagurira n’amasoko.

    Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri zirenga ibihumbi 10, ziri ku buso burenga hegitari ibihumbi 100, kandi inka zirimo zitanga umukamo urenga litiro ibihumbi 200 ku munsi mu gihe cy’imvura.

    I Nyagatare hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu

    Uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw

    Uru ruganda ruzubakwa ku bufatanye bwa Leta n’Uruganda rwa Inyange

    Ni rwo ruganda rwa mbere ruzajya rukora amata y’ifu

    source : https://ift.tt/3j4O3by

  • RwandAir yatangije ingendo zijya i Goma, abakoreshaga imodoka bariruhutsa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, nibwo indege ya mbere ya RwandAir yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza mu Mujyi wa Goma.

    Uyu mujyi ubaye uwa gatatu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RwandAir ijyamo nyuma y’Umurwa Mukuru Kinshasa na Lubumbashi.

    Biteganyijwe ko RwandAir izajya ijya mu Mujyi wa Goma kabiri mu cyumweru (ku wa Mbere no ku wa Gatatu). Ku ikubitiro iyi ndege yahagurukanye abagenzi 33 bari bagiye muri Goma ku mpamvu zitandukanye.

    Aba bagenzi bavuze ko kuba RwandAir igiye kujya ikorera ingendo i Goma bizabafasha cyane kuko hari ababanzaga kunyura Addis Abeba muri Ethiopie n’abafataga umwanzuro wo gukoresha inzira y’ubutaka bakambukira mu Mujyi wa Rubavu.

    Patrick Nzoloka uri mu bakoranye na RwandAir uru rugendo rwa mbere yavuze ko mu ngendo asanzwe akora byamuvunaga kuko yabanzaga guca muri Ethiopie.

    Ati “Uyu munsi ndi umugenzi wa RwandAir mu rugendo rushya rwa Kigali- Goma, nsanzwe nkora urugendo rwa Goma-Dubai ariko mbanje guca Addis Ababa, ni ubwa mbere nkoresheje RwandAir mva i Kigali njya i Goma.”

    Patrick Nzoloka yakomeje avuga ko uru rugendo rushya ruzafasha Abanye-Congo bakorera ingendo mu bihugu bitandukanye.

    Ati “Hamwe n’iki cyerekezo gishya cya Kigali-Goma hari abantu benshi bazafashwa hari abajya muri Nigeria, hari abajya Benin, Kenya n’ibindi bihugu ntekereza ko bizafasha Abanye-Congo kujya mu byerekezo bine by’Isi.”

    Yongeyeho ko kuba RwandAir igiye gutangira kujya i Goma bizashyira igitutu ku bindi bigo by’indege bikarushaho kugabanya igiciro no gutanga serivisi nziza.

    Ati “Twakoreshaga imodoka, byadutwaraga amasaha ane yaba menshi akaba atanu. Tugiye kujya dukoresha neza igihe niba uvuye i Kigali ugakoresha iminota 20 cyangwa 30.”

    Ubwo iyi ndege yari igeze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma yakiriwe mu buryo busanzwe bumenyerewe bwo kuyitera amazi.

    Uyu Mujyi wa Goma RwandAir yatangijemo ingendo, ni umwe mu ikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 670, ukaba uhahirana cyane n’u Rwanda cyane ko uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu gaherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu.

    RwandAir itangihe ingendo zijya i Goma mu gihe nta kwezi kurashira itangije izindi zijya mu Mujyi wa Lubumbashi nawo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri Werurwe 2019, ni bwo u Rwanda na RDC, byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere. RwandAir yahise itangira gukora ingendo eshatu mu Cyumweru za Kigali-Kinshasa, aho kuri ubu ijya cyangwa ikava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili kiri i Kinshasa.

    Ubwo abagenzi bagana i Goma bagezwaga aho bagombaga gufatira indege

    RwandAir izajya ijya i Goma kabiri mu cyumweru

    Byari ibyishimo kuri aba bagenzi boroherejwe urugendo

    Muri uru rugendo rwa mbere RwandAir yatwaye abagenzi 33

    Patrick Nzoloka yavuze ko urugendo rwa Goma rwari rusanzwe rumugora kuko yabanzaga guca Addis Ababa muri Ethiopia

    RwandAir ikora ingendo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3mSRVxA

  • Ibyo Kibonke yakorewe na bagenzi be bakinana muri Seburikoko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 14 Ukwakira 2021 nibwo Mugisha Emmanuel wamamaye ku izina rya Clapton Kibonke yagize isabukuru y'amavuko. Umugore we, inshuti ze za hafi, abafana be n'abandi bantu batandukanye bamwifurije isabukuru nziza bamwibutsa agaciro afite mu buzima bwe.

    Mu bazirikanye Clapton Kibonke ku munsi w'ejo ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko harimo n'abo bakinana muri filime ya Seburikoko bamukoreshereje umutsima w'isabukuru ye y'amavuko (birthday cake). Clapton Kibonke abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yeretse abafana be ifoto y'umutsima yakoresherejwe n'abo bakinana muri Seburikoko maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Thank you @seburikoko_tv_series🙏🏽🙏🏽 “.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-kibonke-yakorewe-na-bagenzi-be-bakinana-muri-seburikoko/

  • Abana b'abanyarwanda bibajije impamvu bavutse basa nk'abazungu| Dore igisubizo batanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y'abana babiri bari barimo umwe wabazaga mugenzi we impamvu bavutse basa nk'abazungu.

    Nkuko amashusho akurikira abigaragaza, nyuma yuko umwe abajije mugenzi we impamvu bavutse basa nk'abazungu, mugenzi we yahise amusubiza ko impamvu bavutse basa nk'abazungu ari uko Mama wabo yahingaga abatwite maze izuba rikabababura

    Source : https://yegob.rw/abana-babanyarwanda-bibajije-impamvu-bavutse-basa-nkabazungu-dore-igisubizo-batanze/

  • Wari uziko kubira ibyuya ari indwara ikomeye?sobanukirwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kubira ibyuya bikabije ni indwara izwi mu cyongereza nka 'Hyperhidrosis'. Iyi ndwara igaragazwa no kugira ibyuya mu buryo budasanzwe kandi byinshi, ni indwara ishobora kuza mu buto cyangwa uri ingimbi. Ibice bikunda kwibasirwa cyane ni mu kiganza hagati, mu bworo bw'ikirenge, mu kwaha ndetse no mu ihiniro (nko ku mavi cyangwa inkokora).

    Kubira ibyuya bikabije biterwa n'iki?

    Kubira ibyuya bikabije bishobora kuba indwara yizanye, iturutse ku bundi burwayi waba ufite, ikibazo mu mikorere y'umubiri cyangwa se ikoreshwa ry'imiti.

    Bigaragara mu bwoko 3:

    Kubira ibyuya bikabije bitewe n'ibyiyumviro (nk'ubwoba, stress, kubona umuntu ukunda cyangwa se guhagarara imbere y'abantu, nibindi.), ibi akenshi bikunze kuza mu biganza, mu ihiniro no ku gahanga.

    Kubira ibyuya bikabije mu bice bimwe; ni ukwangirika gukurikirwa no kugaragara ku bwinshi ku dutsi duto tw'ubwonko dushinzwe kugena ubushyuhe umubiri ugomba kuba uriho muri ako gace runaka.

    Kubira ibyuya ahantu hose icyarimwe; ibi akenshi biterwa n'imikorere mibi y'ingingo zishinzwe kugena ubushyuhe mu mubiri, cyangwa se bishobora guterwa n'indi ndwara ushobora kuba ufite. Nubwo iyi ndwara itica, ariko ibangamira uyifite.

    Ni izihe ndwara zitera kubira ibyuya bikabije?

    Nubwo kuri bamwe byizana ariko hari indwara zishobora gutera iki kibazo, zimwe muri zo twavuga:

    Indwara z'udutsi duto tw'ubwonko ndetse n'indwara ya neoplastic (uku ni ukwiyongera gukabije k'uturemangingo ahantu runaka aribyo kenshi bibyara kanseri).

    Ubushyuhe bw'umubiri kuba buri hasi cyane (iyi ni indwara idakunze kuboneka cyane ituruka mu duce tw'ubwonko dushinzwe ubushyuhe mu mubiri tuba tudakora neza rimwe na rimwe).

    Indwara zitera imihandagurikire mu mikorere y'umubiri. Aha twavuga; Diyabete cyangwa indwara y'igisukari, Menopause, Pheochromocytoma (soma; fewokoromositoma, iyi ni indwara idakunze kuboneka nayo yibasira imvubura ziba ku mpyiko, zishinzwe gutanga amategeko ku mubiri; adrenal glands), Kwangirika kw'imitsi y'ubwonko y'igice cyegereye uruhu (peripheral nerve):

    Kugira isukari nke, Goutte, Indwara zica intege umubiri, Indwara y'igituntu (umurwayi wayo abira ibyuya bikabije cyane cyane nijoro), Kwiyongera gukabije kwa zimwe mu ngingo (bishobora kuba impyiko, cg se ingingo zikora amatembabuzi), indwara yibasira imihindagukire y'uruhu, n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-kubira-ibyuya-ari-indwara-ikomeyesobanukirwa/

  • Ibyo umutware w'umunyamakuru Sandrine Isheja Butera yamukoreye ubwo yamusangaga muri studio (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera ukorera kuri Radio 102.3 KISS FM yasazwe n'akanyamuneza kenshi nyuma y'ibyo umugabo we, Kagame Peter, yamukoreye ubwo yamusangaga muri studio ya Radio 102.3 KISS FM.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Sandrine Isheja yashyize hanze amashusho ubwo umugabo we yamusangaga muri studio za 102.3 KISS FM maze akamusanganiza indabo n'akabaruwa kanditseho utugambo twiza. Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, Sandrine yayaherekesheje ubutumwa bugira buti ” Thank you Love for the surprise “.

    Ibi bibaye mu gihe Kagame Peter na Sandrine Isheja Butera bitegura kwibaruka umwana wabo w'ubuheta.

    Sandrine Isheja n'umugabo we, Kagame Peter

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umutware-wumunyamakuru-sandrine-isheja-butera-yamukoreye-ubwo-yamusangaga-muri-studio-video/

  • Rwanda: Urukiko rwashimangiye ko Hoteli y'umuryango wa Rwigara itezwa cyamunara #rwanda #RwOT

    Uruganda Premier Tobacco Company rwareze rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu Kiyovu ruvuga ko uruhushya rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

    Umucamanza yanzuye ko urwo ruhushya rwatanzwe mu buryo bwemewe n'amategeko. Ariko abo kwa Rwigara bemeje ko nyuma yo kutanyurwa n'icyemezo cy'urukiko bazakijuririra.

    Mu cyumba cy'urukiko hagararaye abo ku ruhande rw'uruganda rw'itabi rwa Nyakwigendera Rwigara gusa. Banki y'ubucuruzi ya COGEBANK yo ntiyari ihagarariwe.

    Muri urwo rubanza kompanyi y'ubwishingizi Prime Insurance yasabiwe gusubiza miliyoni zisaga 349 na COGEBANK mu gihe yari yarishyuye iyi bank miliyoni zisaga 540 mu rubanza rwasabaga kwishyura ubwishingizi ku rupfu rwa Rwigara.

    Me Henry Pierre Munyengabe wunganira iyo bank akavuga ko kuba hari ikirego cy'iremezo bitabuza icyamunara gukomeza kuko umwenda PTC ibereyemo banki yunganira utararangira.

    Me Janvier Rwagatare wunganira abo kwa Rwigara avuga ko uruhushya rwo guteza icyamunara iriya nyubako rwatanzwe bidakurikije amategeko ndetse avuga ko uru rubanza rutareba iyi kompanyi ya ba Rwigara kuko itabayemo umuburanyi.

    Yasobanuye ko haburanaga Madamu Mukangemanyi aho kuba PTC mu gihe umucamanza yashimangiye ko uruhushya rwo guteza cyamunara iyo Hotel byakurikije amategeko.

    Nyuma y'urubanza,Madamu Adeline Rwigara,yabwiye Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru ati “Ni agahomamunwa,ubundi uru hari urubanza rurimo ko ari urucabana.Twe twumvaga nta rubanza ruhari kuko baratwiba ku mugaragaro kandi dufite ibimenyetso.Ntawe uburana n'umuhamba gusa tuba tugomba gukora ibyo tugomba gukora.”

    Yakomeje yemeza ko bagiye kujuririra kiriya cyemezo cyo gutezwa icyamunara iriya Hoteli.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rwanda-urukiko-rwashimangiye-ko-hoteli-y-umuryango-wa-rwigara-itezwa-cyamunara

  • Arashijwa kwica umugore we amuziza ko yamututse ko atazi gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Nk'uko k24tv ibivuga, ibi byabereye mu gace kitwa Kangemi,muri Nairobi ku ya 3 Ukwakira 2021.

    Raporo yahawe urukiko ku wa kane, tariki ya 14 Ukwakira, nyakwigendera yasuye uregwa mu gace ka Kangemi aho bakodesheje inzu nyuma yo kuva ahitwa Nyeri aho babanaga kuva muri Kanama 2021.

    Ikirego kikaba kivuga ko nyakwigendera yasize umugabo we avuga ko agiye gusura “mubyara” we muri Kiserian gusa nyuma y'igihe gito yaramuhamagaye ashaka kumenya igihe azagarukira undi amumenyesha ko yagiye mu cyaro.

    Raporo igira iti: “Nyuma y'iperereza ryakozwe, ushinjwa yamenyeshejwe ko umugore we adafite bene wabo muri Kiserian kandi ko atigeze agera mu cyaro”.

    Ushinjwa yavuze ko yabajije murumuna w'umugore we,amubwira ko badafite mubyara wabo muri Kiserian.

    Ikirego kikaba kivuga ko ku ya 1 Ukwakira 2021, ushinjwa yahamagaye umugore we amusaba kumusura kubera ko atameze neza ndetse koko ngo yaramusuye.

    Raporo y'abapolisi ivuga ko baganiriye ariko ntibashobora kumvikana kuko nyakwigendera ngo yarize bari gutera akabariro.

    Ku ya 3 Ukwakira 2021, barabyutse nyakwigendera ategura ifunguro rya mu gitondo. Mu gihe barimo banywa ikawa, ushinjwa ngo yabwiye umugore we ko atagomba kumuta ngo ajye ku wundi mugabo.

    Mu magambo ye, ushinjwa yavuze ko nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo uyu mugore yamubwije ukuri ko yabanaga n'undi mugabo. Avuga ko umugore yahise atangira kumutontomera avuga ko atari mwiza bihagije mu buriri nyuma y'ibyo yamukoreye nijoro.

    Ushinjwa yabwiye abapolisi ko yamufashe agerageza kumuturisha amufunga umunwa.

    Avuga ko yatekereje ko yatuje ariko nyuma ahita yiyahura kuko yari yamaze guta ubwenge.

    Uyu mugabo yavuze ko yahamagaye abaturanyi ngo bamujyane mu bitaro ariko bamenyeshwa ko yapfuye bakihagera.

    Umucamanza mukuru mu rukiko I Nairobi, Bernard Ochoi, yategetse ko uregwa asuzumwa ibibazo byo mu mutwe kugira ngo barebe niba imitekerereze ye ari mizima, mbere yo kumugarura mu rukiko ku wa 17 Ukwakira 2021.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/arashijwa-kwica-umugore-we-amuziza-ko-yamututse-ko-atazi-gutera-akabariro