Category: Uncategorized

  • Abantu bagize isesemi babonye umugore ugaburira abakiriya be abanje gukozamo intoki(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu batandukanye bakoresha Imbuga nkoranyambaga ntibishimiye umugore ucuruza umuceri uhiye wagaragaye akoza intoki mu biryo yari agiye guha umukiriya we.

    Video yerekana umudamu ugurisha umuceri abantu batonze umurongo inyuma ye,mu mashusho agaragaza uyu mugore yarurira umukiriya umuceri hanyuma akajya akozamo intoki yumva ko biryoshye,ibi byatumye bamwe bamwibazaho bavuga ko ibyo akuramo bikurura umwanda.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bagize-isesemi-babonye-umugore-ugaburira-abakiriya-be-abanje-gukozamo-intokivideo/

  • Ubaye ushaka gutakaza ibiro mu gihe gito wakwihata izi mbuto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbuto nubwo rimwe na rimwe kubera isukari ibonekamo ishobora kubangamira urugendo rwawe mu gihe wifuza kugabanya ibiro, gusa hari zimwe na zimwe zibonekamo intungamubiri nziza ku buzima bwawe ndetse na calories nke; zigufasha kumva uhaze igihe kirekire, bityo bikakurinda kurya cyane no kwiyongera ibiro utifuza.

    Imbuto zagufasha kugabanya ibiro

    1. Pome/Apple

    Niba wifuza kugabanya ibiro, pome ishobora kugufasha kubigabanya mu buryo bwihuse. Pome ibonekamo calorie nke (iringaniye ibonekamo nka calories 50) kandi nta binure cg umunyu ubonekamo.

    Pome zibamo amazi menshi ndetse na calories nkeya, bityo zikaba ku isonga mu kugabanya ibiro cyane

    Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore, bwerekanye ko abaryaga pome 1 mbere yo kurya buri munsi batakaje ibiro cyane, ugereranyije n'abatarayiriye.

    Kurya pome 1 mbere yo kurya bishobora kukurinda kurya ibiryo byinshi, no kukurinda kwiyongera ibiro cyane.

    2. Umuneke

    Umuneke ubonekamo calorie nkeya ugereranyije n'intungamubiri zibonekamo (uringaniye ubonekamo calories 100). Ni isoko nziza y'imbaraga nko mu gihe umaze gukora sport cg utariye. Ufasha mu gutuma igipimo cy'umuvuduko w'amaraso gihora ku rugero rukwiye, kurinda no kurwanya constipation no kurinda aside nyinshi mu gifu.

    3. Avoka

    Avoka ni isoko y'ibinure byiza kandi by'ingenzi cyane ku mubiri bishobora kugufasha guhorana ibiro bikwiye no kukurinda gufata ibinure byangiza ubuzima.

    Kongera avoka ku mboga cg salad ugiye kurya bifasha kwinjiza intungamubiri zose ziri muri izo mboga mu mubiri.

    4. Watermelon

    Watermelon iza mu mbuto z'ingenzi ugomba kurya mu gihe wifuza kugabanya ibiro, zigizwe ahanini n'amazi 90%, ndetse zibonekamo calories nke cyane (zigera kuri 30 calories).

    Ibonekamo acide amine y'ingenzi yitwa arginine, ifasha mu gutwika ibinure cyane. Watermelon ituma utagira inyota, igafasha no kumva uhaze cyane, byose bikagufasha kutaryagagura cyane no kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse.

    5. Amapera

    Amapera abonekamo fibres zihagije ndetse na calories nke. Arimo urugero ruri hasi rw'isukari, kandi afasha urwungano ngogozi gukora neza bityo bikarinda ibiryo kenshi gutinda mu nda, nabyo bishobora gutuma ibiro byiyongera cyane.

    6. Inkeri

    Inkeri (strawberries) zibonekamo calories nke cyane, zikaba zikungahaye cyane ku bisukura umubiri n'ibifasha gusohora uburozi (antioxidants).

    Kurya inkeri kenshi bifasha kwirinda indwara z'umutima n'amaso, ndetse no kongera ubudahangarwa bw'umubiri.

    7. Amacunga

    Mu gihe wifuza kugabanya ibiro cg se guhorana ibiro bikwiye, amacunga ni imbuto ugomba kwibandaho kuko zibonekamo calorie nke (icunga ringana na garama 100 ryavamo calories 47), bityo kuyarya bikaba byakurinda kuryagagura ibyo udakeneye kenshi, bikagufasha guhorana ibiro bikwiye.

    Izi mbuto zose muri rusange zibonekamo fibres nyinshi, kandi kurya ibikungahaye cyane kuri fibres, bifasha kumva uhaze kandi wariye calories nke, bityo bikagufasha kutiyongera ibiro cyane no kubigabanya igihe ari byinshi.

    Source : https://yegob.rw/ubaye-ushaka-gutakaza-ibiro-mu-gihe-gito-wakwihata-izi-mbuto/

  • Amagambo asekeje abasore bakunda guteretesha abakobwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kureba amwe mu magambo y'imitoma isekeje ndetse inatangaje ikunzwe kuvugwa n'abahungu barimo gutereta abakobwa nk'uko byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama ku bakundana:

    1.Ni wowe gipesu cy'ishati yanjye kuko ari wowe uyifunga

    2.Umubiri wawe 70% byawo ni amazi nanjye nkaba inyota

    3.Ese uri umunyamaji? Kuko buri gihe iyo nkubonye abandi bose mpita mbabura

    4.Ni wowe Filimi nshobora guhora ndeba nsubiramo

    5.Ese waba uri Facebook!? Kuko nkunda ibyo mbonye byawe byose!

    6.Ese izina ryawe ni Google? Kuko ufite ibyo nshaka byose

    7.Ese wantiza telephone yawe? Nabwiye uwahoze ari umukunzi wanjye ko nimbona umwiza nzamuhamagara
    8.Jye iyo turi kumwe mba mbona isi yabaye iyacu twembi gusa

    9.Nuba amazi njye nzaba Ifi, kandi nuba igisiga njye nzibera icyare

    10.Iyo umuyaga uhushye iteka, impumuro yawe ni yo numva yonyine

    11.Mu bari beza bo ku isi ni wowe ubahiga.

    Source : https://yegob.rw/amagambo-asekeje-abasore-bakunda-guteretesha-abakobwa/

  • Ku basore batereta: Ngaya amagambo agezweho mugomba gukoresha mutereta kugirango inkumi zibemerere urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Basore mutereta! Ngiyi  imitoma ikomeye cyane mwabwira abakunzi banyu bakaryoherwa:

    1. Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,

    2. Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye

    3. Imana yarakundemeye kugira ngo nguteteshe

    4. Urukundo rwawe rwarantwaye

    5. Nabaye nk'umusazi kubera wowe

    6. Sinshobora guhagarika kugutekerezaho

    7. Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe

    8. Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe

    9. Iyo turi kumwe numva ntekanye

    10. Namaze kuvumbura urukundo rw'ukuri muri wowe

    11. Nkunda kuganira nawe

    12. Nkunda uburyo unkunda

    13. Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye mu buzima bwanjye

    14. Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose

    15. Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye n'ibitekerezo byanjye byose

    16. Nzajyana nawe ku mpera z'Isi mu gihe uzaba ukinkunda

    17. Sinshobora kukurutisha amafaranga n'izahabu

    18. Nzemera guca mu bikomeye n'ibihome byose kugira ngo nzabane nawe

    19. Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba bishoboka

    20. Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha

    21. Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w'umunsi ukundi

    22. Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza

    23. Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyangwa mu ijuru

    24. Kugukunda bindyohereza ubuzima

    Source : https://yegob.rw/ku-basore-batereta-ngaya-amagambo-agezweho-mugomba-gukoresha-mutereta-kugirango-inkumi-zibemerere-urukundo/

  • KT Radio ku mwanya wa kabiri mu maradiyo yumvwa na benshi mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashinzwe tekiniki ya KT Radio bayikurikiranira hafi kugira ngo igere ku bayumva nta makemwa
    Abashinzwe tekiniki ya KT Radio bayikurikiranira hafi kugira ngo igere ku bayumva nta makemwa

    Iyo nyigo igaragaza ko Abanyarwanda 99% bari hagati y’imayaka 12-80 bumva radio, kandi radio ikaba igera mu gihugu hose, 63% ni bo bayumva nibura hagati y’iminsi 5-7 mu cyumweru.

    Hagendewe ku hantu radio zishobra kumvikana, Radio Rwanda iza ku mwanya wa mbere na 64% igakurikirwa na KT Radio ku kigeranyo cya 33%, ku mwanya wa gatatu haza KISS FM kuri 29%.

    Iyo nyigo ikomeza ivuga ko radio ikoreshwa na buri wese mu Rwanda, televiziyo ikoreshwa mu bice byo mu mijyi na ho ibinyamakuru byo kuri murandazi n’ibinyamakuru byo mu mpapuro byo bikoreshwa ahanini n’abize.

    Mu byo Abanyarwanda bakunda kumva, amakuru y’imbere mu gihugu aza ku mwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri haza amakinamico n’inkuru zitandukanye na ho ku mwanya wa gatatu haza amakuru y’imikino.

    KT radio ni imwe mu bitangazamakuru bya Kigalitoday Ltd birimo ibikorera kuri murandasi nka kigalitoday.com na ktpress.rw ndetse na youtube channel ya kigalitoday n’iya ktradio.

    KT Radio ikaba yaratangiye kumvikana mu 2012 ikorera kuri murandasi, nyuma iza kujya kuri FM muri 2014. Ibyuma bya KT Radio biri ku minara itanu mu gihigu hose, ni ukuvuga muri buri ntara n’Umugi wa Kigali.

    KT Radio ifite iminara mu Ntara zose z
    KT Radio ifite iminara mu Ntara zose z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali

    Ibi ni byo biyiha ubushobozi bwo kumvikana mu bice byose by’igihugu ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3BTbxba

  • APR FC yaguye miswi na Etoile du Sahel #rwanda #RwOT

    Igitego cya Manishimwe Djabel cyafashije APR FC kugwa miswi y’igitego kimwe kuri kimwe na Etoile Sportive du Sahel mu mukino w’ijonjora rya CAF Champions League 2021-2021

    APR FC yari yakiriye Etoile Sportive du Sahel mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League, ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Hakiri kare ku munota wa 3, Etoile Sportive du Sahel yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Tayeb Meziane ku mupira Omborenga yari akuyeho n’umutwe ariko ntujye aho yashakaga.

    APR FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego, ndetse wabonaga irusha Etoile du Saleh.

    Ku munota wa 39 Manishimwe Djabel yagerageje ishoti ariko umunyezamu arawufata.

    Ku munota wa 41, Djabel yazamukanye umupira acomekera Jacques Tuyisenge na we ahita amusubiza, Djabel yahise atera adahagaritse umupira uruhukira mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    Ku munota wa 55 APR FC yakoze impinduka za mbere havamo Mugisha Gilbert hinjiramo Mugunga Yves.

    Ku munota wa 67, Nshuti Innocent yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize ikibazo cy’imvune.

    Manishimwe Djabel yagerageje ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves ku munota wa 68 ariko unyura hejuru y’izamu.

    Ishimwe Anicet yasimbuye Bacca ku munota wa 79.

    Mugunga Yves yahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 80, ni nyuma yo kwisanga wenyine ariko barinda bamufatana umupira adateye mu izamu.

    Amakipe yombi yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira ari 1-1.

    Nyuma y’uyu mukino ubanza, bazakina umukino wo kwishyura tariki ya 23 Ukwakira 2021 muri Tanzania. APR FC ikaba isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions League.

    APR FC yanganyije 1-1 na Etoile Sportive du Sahel

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-etoile-du-sahel

  • APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Mu mukino ubanza w'injonjora rya kabiri wo guhatanira itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champion league, ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yanganyije na Etoile du Sahel i gitego kimwe kuri kimwe, ni mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo.

    Ubwo hari ku munota wa 3, myugariro Fitina Omborenga yateye ku mutwe ashaka kuwukuraho birangira umunyezamu Ishimwe Jean Pierre atunguwe n'ishoti ryatewe na Tayeb Meziani abonera igitego cya mbere ikipe ya Etoile Du Sahel.

    Uko umukino wakomezaga niko ikipe y'ingabo z'igihugu yakomezaga guhanahana neza, ibi byaje gutanga umusaruro ubwo hari ku munota wa 41, nibwo rutahizamu wa APR FC akaba na Kapiteni wayo Jacques Tuyisenge yahereje umupira Manishimwe Djabel ayibonera igitego cyo kwishyura.

    Iki gitego cya Djabel cyakomeje guherekeza iyi kipe kugeza ubwo hari ku munota wa 45 ubwo amakipe yombi yaba APR FC ndetse na Etoile Sportif du Sahel yo mu gihugu cya Tunisia yagiye ku ruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Mu gice cya Kabiri cy'umukino, ubwo hari ku munota wa 24 nibwo Tuyisenge Jacques yagize ikibazo cy'imvune ubwo bari bamuhaye umupira agerageje kuwuhagarika arawureka bitewe nuko asa nuwagize ikibazo mu kibero cy'ukuguru kw'iburyo, aha Tuyisenge yahise asimburwa na Nshuti Innocent.

    Muzindi mpinduka zakozwe ku ruhande rwa APR FC, Mugunga Yves yasimbuye Mugisha Gilbert naho Ishimwe Anicet we yasimbuye Kwitonda Alain uzwi nka Bacca wavuye mu ikipe ya Bugesera FC yo mu karere ka Bugesera.

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Ukwakira 2021, uyu mukino wo uzabera muri mujyi wa Souse wo muri Tunisia.

    The post APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-etoile-du-sahel-yo-muri-tunisia-1-1-mu-mukino-ubanza-wijonjora-rya-kabiri-wa-caf-champions-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-etoile-du-sahel-yo-muri-tunisia-1-1-mu-mukino-ubanza-wijonjora-rya-kabiri-wa-caf-champions-league

  • Bwa mbere Gisupusupu avuze icyatumye afungwa adaciye ku ruhande. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Gisupusupu yahishuye ko kugirango afungwe byatewe n'ubugiraneza yagiriye umwana urwaye, bituma bamushinja kumusambanya.

    Muri Kamena 2021, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva François benshi bazi nka Gisupusupu, akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure.

    Ku wa 26 Nyakanga 2021, Urukiko rw'Ibanze rwa Kiramuruzi rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo. Uyu muhanzi utaranyuzwe n'ibyemezo by'urukiko, yahise ajurira.

    Ku wa 26 Kanama 2021, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo cyo kurekura Gisupusupu.

    Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by'Ubushinjacyaha by'uko yakekwagaho gusambanya umwana w'imyaka 13, nta shingiro bifite.

    Gisupusupu mu kiganiro yagiriye kuri youtube yavuze ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana yahaye icumbi mu rugo rwe.Uyu muhanzi yavuze ko ku mugoroba yagiye kumva yumva umwana arakomanze asaba icumbi avuga ko arwaye.

    Icyo gihe Gisupusupu wari kumwe n'umuryango we yemeye kumucumbikira ariko ahita ajya kumwandikisha mu Mudugudu.

    Ati 'Ntabwo iwacu wararana umushyitsi utamwandikishije, nagiye kumwandikisha arara aho, bukeye dutekereza kumugurira imiti, ariko kuko yavugaga ko iwabo aribo bamuvuza neza njya gushaka nyina ngo aze acyure umwana we.'

    Ubwo yajyaga gushaka umubyeyi w'uyu mwana, Gisupusupu avuga ko yatunguwe no guhurira nawe mu nzira yariye karungu.

    Ati 'Twahuye yariye karungu atangira kumbwira nabi ngo ibyo nakoze arabizi, nagerageje kumusobanurira ariko ntiyabyumva bamugira inama yo gutanga ikirego.'

    Gisupusupu yavuze ko ashima Imana kubyo yamukoreye ikamufasha kubona ubutabera.

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-gisupusupu-avuze-icyatumye-afungwa-adaciye-ku-ruhande/

  • Kimisagara: Gaz iturikanye abantu, ibibaye biteye ubwoba(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa tatu kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye impanuka ya gaz yaturitse ubwo umukobwa yari agiye guteka maze ikangiza ibikoresho bitandukanye byo mu nzu.

    Iyi mpanuka ya gas yabereye mu murenge wa Kimisagara, nkuko amashusho ya isano tv abyerekana.Umukobwa  witwa Mizero Yvette waturikanwe na gas yavuze ko ibi byabaye ubwo yari agiye  guteka maze ayicanye yumva mu itangiye gucumba umwotsi ,nibwo yahise asohoka abwiye abaturage ngo bamufashe ihita iturika inzu yose itangira gushya. Bahise bahamagara polisi, ariko kubera ko batuye ahantu hatagera kizimyamoto, byasabye ko abaturage bifashisha amazi kugirango bahashye uyu muriro.

    Abaturage batangaje ko iyi mpanuka ya gas ntamuntu yahitanye, uretse ibikoresho byose byo mu nzu byahiriyemo mu buryo buteye ubwoba.

    Source : https://yegob.rw/kimisagara-gaz-iturikanye-abantu-ibibaye-biteye-ubwobavideo/

  • Kicukiro: Abagize DASSO bafashije abazunguzayi kureka ubucuruzi bw’akajagari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    DASSO bahaye abari abazunguzayi igishoro ndetse baha ibiribwa uwo bubakiye n
    DASSO bahaye abari abazunguzayi igishoro ndetse baha ibiribwa uwo bubakiye n’inzu

    Byabereye mu Karere ka Kicukiro tariki 15 Ukwakira 2021, muri gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari no gufasha ababukora kubureka, aho buri umwe muri abo bagore yahawe igishoro cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.000, ndetse n’aho gucururiza hajyanye n’igihe mu isoko rishya rya Kicukiro.

    Ubusanzwe abantu bazi ko urwego rwa DASSO rudacana uwaka n’abakora akazi k’ubuzunguzayi, kubera uburyo baba babakura mu muhanda aho bakunze gucururiza, bigatuma hakunda kubaho intambara hagati y’impande zombi ku buryo baba barebana ay’ingwe.

    Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro, Samuel Niragire, avuga ko abagize uru rwego bazakomeza gufatanya no gukorana neza n’abaturage babagezaho ibikorwa by’iterambere bibafasha mu buzima n’imibereho yabo, anasaba ko abaturage babafasha mu bikorwa byo kwicungira umutekano ndetse n’iterambere kugira ngo barusheho kwiyubakira igihugu.

    Umukozi w’Akarere ka Kicikiro ushinzwe Imirimo rusange, M. Donatien Murenzi, yasabye abahawe igishoro kugikoresha neza, ayo mafaranga akabafasha kwiteza imbere bagafasha na bagenzi babo kureka ubucuruzi bw’akajagari.

    Mu rwego rwo guca ubuzererezi mu bana b’u Rwanda no gufasha imiryango kubaho itekanye, abagize urwo rwego bahaye abana 44 ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, ibikapu hamwe n’imyambaro y’ishuri, nyuma yuko bakurwa mu mihanda bagasubizwa mu miryango no kw’ishuri.

    Banahaye abana ibikoresho by
    Banahaye abana ibikoresho by’ishuri

    Kuri iyo tariki kandi, abagize urwego rwa DASSO bo mu Karere ka Kicukiro batashye inzu bubakiye umuturage utishoboye wo mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Karama, banamuha ibimutunga mu gihe cy’amezi abiri, hamwe n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, ibiryamirwa n’ibyombo byifashishwa mu rugo.

    Byose bikaba byarakozwe muri gahunda yo gufatanya n’izindi nzego za Leta mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, bikaba byaratwaye agera kuri miliyoni 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3jaQpWx