Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru wa Televiziyo ikomeye mu Rwanda yihanije abamwibasiye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi wa Isibo Tv uherutse kwibasirwa n'abafana ashinjwa kwambara ubusa,kuri ubu yasubije abamwibasiye bose.

    Umunyamakuru, Bianca yasubije abantu bavuga ko yambara ubusa atari byo ko ahubwo ari imideli(fashion) bityo ko abantu batabizi na none atabarenganya.

    Ifoto yateye Bianca kwibasirwa.

    Uyu mukobwa urimo gutegura ibirori bizitabirwa n'abantu biyizeye mu kurimba yise 'Bianca Fashion Hub'.Ifoto yakoresheje kuri 'post' itegura iki kirori, aba yambaye agakoti imbere bigaragara ko nta kintu kirimo, niho bamwe buririye bamubwira ko yambaye ubusa.

    Mu kiganiro yatanze kuri shene ya Youtube, Bianca yavuze ko ari umuntu wambara ibintu byose, ariko ashimangira ko atari yambaye ubusa ahubwo ari imideli.

    Ati 'Ikintu wowe wifuza ko nambara ntabwo ari itegeko ko ncyambara , ntabwo tuzahora mu bintu bimwe, ikindi ndi umuntu wambara ibintu byose, uzambona nambaye nk'abahungu, hari umuntu unkunda nambaye imishanana… Abantu bambyumve neza iyi foto nta busa burimo, ni imdieli(fashion) ariko ababibonye bwa mbere bakavuga gutyo, ibyo ndabyakira ariko abazi imideli bazi ko bibaho.'

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-televiziyo-ikomeye-mu-rwanda-yihanije-abamwibasiye/

  • Nta heza h'isi: Ibyabaye ku mumotari watoraguye za miliyoni akazisubiza birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore usanzwe atwara abantu kuri moto (umu motari) akomeje guhabwa urwa menyo n'abantu benshi nyuma yuko atoraguye amadorali agera ku bihumbi 50 aya akaba ahwanye na miliyoni 50 z'amanyarwanda.

    Uyu musore wo mu gihugu cya Liberia witwa Emmanuel Tuloe, w'imyaka 18 avuga ko nyuama yo gusubiza ayo mafaranga ngo abantu benshi bakomeje kumubwira ko adateze gukira cyane ko yanakoraga akazi ko gutwara abantu n'ibintu kuri moto.

    Nkuko BBC dukesha aya makauru itangaza, uyu musore ngo akimara kumva nyirayo ari gutanga amatangazo ku maradiyo ngo yahise agira impuhwe afata umwanzuro wo gusubiza ayo mafaranga atari make.

    Tuloe wavuye mu ishuri ari mu mwaka wa karindwi ngo yahise atangira akazi ko gutwara moto mu rwego rwo kubona imibereho nubwo ubu atorohewe n'abantu benshi bamuseka igihe basanze moto ye yamupfiriyeho bakamubwira ko atazapfa akize bitewe n'ingano yayo mafaranga yatoraguye akaza kuyasubiza.

    Aganira na BBC Tuloe yagize ati: 'Bambwira ko ntazigera nkira mu buzima bwanjye, bavuga ko kubera nasubije amafaranga angana gutyo nzabaho nabi kandi ngapfa nkennye'.

    Mu kumushimira, uwo mugore yamuhaye amafaranga agera ku gihumbi na magana atanu y'amadorali ahwanye n'amanyarwanda miliyoni n'igice ndetse anamuha bimwe mu bikoresho bitandukanye birimo matela.

    Yavuze ko benshi bamusetse yemwe abandi bakamurakarira cyane bamubwira ko azapfa adakize mu buzima bwe bwose gusa asaba bagenzi be kugira ubunyangamugayo bakajya basubiza ibyo batoraguye banyirabyo.

    Source : https://yegob.rw/nta-heza-hisi-ibyabaye-ku-mumotari-watoraguye-za-miliyoni-akazisubiza-birababaje/

  • Miss Earth Rwanda: Abakobwa 22 barimo umunyam… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, abakobwa batangiye gutorwa ku rubuga rwa missearth.inyarwanda.com Umuntu yemerewe gutora inshuro imwe gusa, akongera kwemererwa gutora nyuma y'iminota 10, gutyo gutyo. 

    Hashize iminsi itatu abakobwa batangiye kwiyandikisha guhatana muri iri rushanwa rifite intego yo gukora ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije ku Isi yose.

    Mu 2020, nta munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19. Kubera iki cyorezo kandi, iri rushanwa kimwe n'ayandi menshi akomeye ku isi yabashije kuba, yabaye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Nk'uko byagenze umwaka ushize, uyu mwaka nabwo irushanwa rya Miss Earth 2021 rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga (hatagize igihinduka). 

    Mu Rwanda naho, muri uyu mwaka, igikorwa cyo guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Earth 2021, kirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,

    Abakobwa bashaka guhagararira u Rwanda muri Miss Earth ni 22 barimo abasanzwe baritabiriye amarushanwa y'ubwiza asanzwe abera mu Rwanda arimo Miss Rwanda, Miss Supranational na Miss Global Beauty Rwanda.

    Rihatanyemo Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019; Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Career Africa riba ngaruka mwaka, Liliane Uwingeneye, Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane;

    Hari kandi Sandrine Umubyeyi, Liliane Tumukunde, Sabine Shimwa, Pascaline Umuhoza uri mu bakora muri Kigali Protocol, Ingrid Bana, Anabella Gwiza;

    Anny Muvunyi usanzwe ari Umunyamakuru wa Family Tv, Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda. Uyu mukobwa asanzwe ari umukinnyi wa filime aho akina muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton;

    Hari Flora Ineza, Sandrine Hardi, Josine Ngirinshuti, Grace Mukandayisenga, Lynda Nkusi, Queen Dorinema wegukanye ikamba rya Miss Glamour Faces World muri Miss Global Beauty Rwanda 2021, Ange Igihozo, Lea Umutesi uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2021, Esther Uwase na Denyse Umugwaneza.

    Gutora hakurikijwe uburyo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa inyarwanda.com bizamara iminsi itatu.

    Byatangiye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021, bizarangira tariki 19 Ukwakira 2021, ari nabwo hazamenyekana uwahize abandi akegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021. Hazatangazwa kandi umukobwa wegukanye ikamba rya 'Miss Air', 'Miss Water' na 'Miss Fire'.

    Kugeza ubu, ntiharatangazwa ibihembo bizatangwa. Ariko kimwe mu bihembo by'uzegukana ikamba ni uko azabona amahirwe yo kuzajya gusura Igihugu cya Philippines aho aya marushanwa ategurirwa, kikaba na kimwe mu bihugu bifite abakobwa bakunze kwegukana amarushanwa akomeye y'ubwiza.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI MISS EARTH RWANDA 2021

    Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019

    Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Africa Calabar

    Liliane Uwingeneye

    Gretta Iwacu yabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane 

    Sandrine Umubyeyi 

    Liliane Tumukunde


    Sabine Shimwa 

    Pascaline Umuhoza 

    Ingrid Benitha Bana 

    Anabella Gwiza 

    Anny Muvunyi, Umunyamakuru wa Family Tv 

    Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda

    Flora Ineza

    Sandrine Hardi 

    Josine Ngirinshuti 

    Grace Mukandayisenga

     Lynda Nkusi

    Queen Dorinema Ange Igihozo

    Lea Umutesi 

    Esther Uwase

    Denyse Umugwaneza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110492/miss-earth-rwanda-abakobwa-22-barimo-umunyamakuru-nabandi-bazwi-batangiye-guhatana-mu-mato-110492.html

  • Hari igihe Imana imbuza amahoro: Tonzi yasoho… – #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha macye cyane Tonzi ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umugisha’ yakoze yisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 10:22 havuga ku mugisha Imana itanga. Ni indirimbo yakozwe bigizwemo uruhare na kompanyi y’umugabo we yitwa Alpha Entertainment Events- Production. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Mok Vybz naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Eliel Filmz. 

    “Umugisha wawe ni wo mpora nsaba, umugisha utanga ubeshaho, wowe soko y’imigisha, ndudubizaho iyo migisha, mbere abandi umugisha. Mwami wanjye mwiza, mpa umugisha wawe, nanjye mbere abandi umugisha. Umugisha utanga uratungisha. Umugisha utanga nta mubabaro wongeraho. Umugisha wawe ni wo umbeshejeho”. Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya ‘Umugisha’ ya Tonzi yagiye hanze mu mpera z’iki cyumweru. 

    Tonzi yakoze mu nganzo asaba Imana umugisha kugira ngo nawe abere abandi umugisha 

    Iyi ndirimbo ‘Umugisha’ ya Tonzi igiye hanze nyuma y’ibyumweru bine (ukwezi kumwe) ashyize hanze iyitwa ‘Ndagushima Mana’ nayo yari yagiye hanze nyuma y’ukwezi kumwe hasohotse iyitwa ‘Ubukwe’. Mu mezi 11 gusa Tonzi amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 7. Ni ibintu bishimangira ko ari gukorana imbaraga nyinshi cyane dore ko hari umuhanzi ushobora kumana umwaka nta ndirimbo nshya akoze. Abenshi usanga bamara amezi agera kuri 5 nta ndirimbo nshya bafite, ariko biragoye ko Tonzi yamara ukwezi adakoze mu nganzo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Uwitonze Clementine (Tonzi) twatangiye tumubaza ku muvuduko ari gukoraho umuziki niba se yaba afite igihe yiyemeje agomba kujya ashyirira hanze indirimbo nshya. Mu gusubiza, Tonzi yagize ati “Nsohora indirimbo ryari? Igihe Imana inshoboje ndabikora, buriya haba hari impamvu too, hari igihe Imana imbuza amahoro nkumva ni cyo gihe ngomba gukora, iyo Imana impaye amahirwe ndayakoresha, sinjya nkunda ko hari umunota wanjye utakara kandi hari imbuto nakagombye kuba mbiba cyane cyane ko biba biva ku Mana ari nayo inshoboza, rero navuga ko intore mu nzira y’inzitane ishaka ibisubizo”. 

    Tonzi avuga ko n’ubwo Koronavirus yakomye mu nkokora ibikorwa byinshi birimo n’ubuhanzi, ariko yafashije benshi kumenya uburyo bushya bw’imikorere. Yagize ati “Covid-19 yaje ari ikintu kije kuduhungabanya ariko Imana yaduhaye ‘Strategie’ yo kudahera mu mazu ngo twihebe, imitima yihebe, Imana yatugwirije indirimbo, yaduhaye amashimwe, ni cyo kintu nkundira Imana kuko yo ntijya ibura uko ibigenza. Mu gihe ibintu byari bifunze Imana yaduciriye akandi kadirishya tuvuga ubutumwa, atari njye ngenyine n’abandi bahanzi yagiye idushoboza”. 

    Tonzi arashimira Imana yiyeretse benshi mu bihe bya Guma mu rugo 

    Arakomeza ati “Kuri njyewe nanavuga ngo mfite ‘package’ nini cyane, burya iyo Imana yaguhaye umuhamagaro mugari iguha n’imbuto nyinshi. Ndashima Imana kuri icyo cyizere ikananshoboza,..nanjye imbere birarenze, mfite indirimbo nyinshi nyinshi cyanee ahubwo hari igihe mba mvuga ngo ejo nongere nsohore, ariko impamvu ni uko buriya Imana iba izi impamvu. Iyo usohoye buri ndirimbo ukabona hari uwo igenewe, ahanini iyo ngewe nkoze bwa butumwa nkabona hari umuntu bwafashije, hari umuntu umpaye umuhamya, mpita mvuga nti ‘Mana iyi ndirimbo yari iy’uriya muntu, hari impamvu wambujije amahoro nkakora kiriya kintu nkabiba none amatunda akaba yabonye ba nyirayo ndetse nanjye ubwanjye’”.

    Yavuze ko buri uko Imana imushoboje ahita akora igihangano gishya. Ati: “Imana ni ubutunzi bukomeye, Imana ni ubutunzi butagereranywa, Imana iruzuye, yaje kuduha ubugingo bwinshi, rero ku wayisogongeyeho nta nyota, Imana ihora itwuzuza, ihora iduha ibishya, ntabwo nanjye mbizi, buri gihe uko Imana inshoboje ndayikorera”. Yavuze ko afite amashimwe menshi ku Mana bitewe n’uko Covid-19 irimo gutanga agahenge ibintu bikaba biri kugenda bijya mu buryo. Arayishimira kandi kuba ari gushyira hanze indirimbo uyu munsi, ejo hakaboneka undi muhanzi mugenzi we wasohoye indi. 

    Tonzi afite ishimwe rikomeye ku Mana 

    Yunzemo ati: “Reka inkuru nziza yamamare, reka icyiza kiganze ikibi, reka content nziza ziganze, abana b’Imana bahumeke ibyiza, bumve ibyiza, babe mu byiza kuko ni cyo Imana yatugeneye muri iyi si”. Yavuze ko umuntu uzumva iyi ndirimbo ye yazayigira isengesho. Ati “Umuntu wumva iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwinshi ariko namusaba ribe isengesho, umugisha Uwiteka atanga ni wo numva yakumvamo cyane, utawufite akomeze awusabe, uwufite akomeze ashime Imana, kugira ngo Imana ikomeze kutubera umugisha”. 

    Ati “Ubu se reba igihe tumaze tudakora tuba mu mazu ariko kubera umugisha w’Imana waradutunze utubeshaho ukabona Imana iragutunguye mu buryo utamenya, Imana iratangaje! Yumve ko afite Imana itanga umugisha, kandi ko nyuma y’umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho, nta kurikizi. Habaho umuntu uguha ikintu akirirwa akikwishyuza, yaguha impano akajya ahora ayigucyurira ariko Imana yo ibyo iduhaye nta terabwoba riba ririmo”. 

    Tonzi avuga ko umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho

    Tonzi yabwiye abantu bose muri rusange ko aho bari hose, aho bakora hose, Imana ishobora kuhabatungurira ikabaha umugisha. Yanavuze ko Imana ishobora gukoresha abantu utatekerezaga. Ati “Yumve ko afite Imana imufitiye imigisha myinshi kandi itagerekaho incyuro, itagerekaho ibindi, ahubwo iba yiteguye kumwongera ibindi. Ikindi numva yakuramo, igikorwa cyose waba urimo (Mu Biro, Gym n’ibindi) Imana yakigutunguriramo ikahaguhera umugisha, kandi igakoresha abantu utatekerezaga ko ari bo bakubera umugisha.” 

    Ati “Sometimes yumve ko hari aho tujya duhanga amaso nk’abana b’abantu ukumva ko umugisha wanjye cyangwa se igisubizo cyanjye kiri muri kanaka wahagera ugaswata ariko mu byo ukora byose ishyire Imana imbere, ishobora kugutungura uri muri ‘Activity’ (mu kazi) runaka, Imana ishobora kugutungura uryamye, ikagutangaza ikakunezeza. Twizere Imana itubeshejeho izanakomeza kutubeshaho. Kandi ikindi tuyinezererwemo ayumvemo intsinzi, ayibyine (indirimbo ye ‘Umugisha’) yiyaturiraho ariya magambo kuko nanjye ni isengesho ryanjye”.

    Tonzi arasaba abantu kumva iyi ndirimbo ye nshya ikababera isengesho rya buri munsi 

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘UMUGISHA’ YA TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110489/hari-igihe-imana-imbuza-amahoro-tonzi-yasohoye-indirimbo-umugisha-anavuga-impamvu-ashyira–110489.html

  • Rayon Sports yasinyishije Chrismar, Muhire Kevin ahabwa amazezerano mashya #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Brazil, Chrismar Malta Soares ndetse banaha amazezerano mashya Muhire Kevin.

    Rayon Sports ikaba yasinyishije Chrismar amazezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021.

    Chrismar Malta Soares aje muri Rayon Sports avuye muri Varingha FC, yakiniye kandi Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano.

    Uretse uyu mukinnyi, Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yahimije ko Muhire Kevin yahawe amazezerano mashya.

    Muhire Kevin yari yasinyiye Rayon Sports muri Mata 2021 amezi 2 yanganaga n’umwaka w’imikino wa 2020-21.

    Nyuma yo gusoza amazezerano ye, iyi kipe yakomeje kumwegera ngo yongere amazezerano ariko arabyanga, umutoza Masudi Djuma akaba yari aherutse gutangaza ko bamwegereye ariko akomeza kubagora.

    Chrismar yasinyiye Rayon Sports imyaka 2

    Muhire Kevin yahawe amazezerano mashya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-chrismar-muhire-kevin-ahabwa-amazezerano-mashya

  • Marina na Yvan Muziki koko baba bakoze ubukwe? #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hacicikana amafoto Marina na Yvan Muziki bikavugwa ko baba barakoze ubukwe, icyakora amakuru agera kuri Impanuro.rw ni uko nta bwigeze bubaho ahubwo byari ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bari gukorana.

    Amakuru atugeraho ni uko amafoto yifashishijwe havugwa ko aba bahanzi bakoze ubukwe ari ayafotorewe mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Urugo ruhire' ya Masamba bari gusubiramo.

    Ati 'Marina, Massamba Intore na Yvan Muziki bari gusubiranamo indirimbo 'Urugo ruhire', mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo niho abantu bakuye amafoto bahamya ko bakoze ubukwe.'

    Iyi ndirimbo bivugwa ko izasohoka kuri EP Yvan Muziki ateganya gusohora mu minsi iri imbere.

    Abavuga iby'ubukwe bw'aba bahanzi babishingira ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko bari mu rukundo.

    Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rugeze aharyoshye, ndetse kuva uyu muhanzi yaza mu Rwanda inshuro nyinshi baba bari kumwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/16/marina-na-yvan-muziki-koko-baba-bakoze-ubukwe/

  • Rayon Sports yamaze gusinyisha Muhire Kevin na Chrismar yakuye muri Brazil #rwanda #RwOT

    Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y'iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.

    Perezida wa Rayon Sports FC,Uwayezu Jean Fidèle, wayoboye umuhango wo gusinyisha uyu rutahizamu, yavuze ko iki gikorwa cyagenze neza ndetse uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n'ubusatirizi.

    Ati 'Igikorwa cyo gusinyisha rutahizamu Soares waturutse mu gihugu cya Brazil cyagenze neza. Icyo gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.'

    Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar Malta Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w'imikino wa 2013/14.

    Uretse Chrismar Malta Soares wasinyishijwe nk'umukinnyi mushya, kuri uyu wa Gatandatu habaye n'igikorwa cyo kongerera amasezerano Muhire Kevin. Yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y'iminsi yari ishize agirana ibiganiro n'iyi kipe.

    Muhire Kevin mu mwaka ushize w'imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'amezi abiri [muri shampiyona yakinwe hubahirizwa ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19], akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri.

    Mu bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wavuye muri Espoir FC, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca, Essombe Willy Onana, Souleyman Sanogo na Mitima Isaac.

    Hari kandi Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François 'Master', Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.




    Muhire Kevin yongereye amasezerano muri Rayon Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yamaze-gusinyisha-muhire-kevin-na-chrismar-yakuye-muri-brazil

  • APR FC yigaragaje cyane mu mukino yanganyijemo na Etoile du Sahel #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari ku rwego wo hejuru,APR FC y'abakinnyi bakiri bato yanganyije n'iki kigugu cyo muri Tunisia bituma akazi kaba kenshi mu mukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia.

    Ku munota wa 3 w'umukino, Etoile Sportive du Sahel yakangaranyije benshi ubwo yabonaga igitego cya mbere gitsinzwe na Tayeb Meziane ku mupira Omborenga yananiwe gukura imbere y'izamu

    APR FC yari ku rwego rwo hejuru benshi batayikekeraga,yahise itangira urugamba rwo gushaka uko yishyura iki gitego, irusha Etoile du Sahel karahava.

    Ku munota wa 40, Djabel Manishimwe yishyuye igitego ku mupira yahawe na Jacques Tuyisenge,atera adahagaritse umupira uruhukira mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    Igice cya kabiri kigitangira,Étoile du Sahel yatsinze igitego cyanzwe ku munota wa 48 kubera koTaeb Meziani yakoreye umunyezamu ikosa mbere yo gutsinda umupira wari uvuye kuri coup franc.

    APR FC yakoze impinduka za mbere ubwo Mugunga Yves yasimbura Mugisha Gilbert mu gihe Tuyisenge Jacques yavunitse,asimburwa na Nshuti Innocent ku munota wa 64.

    APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ubwo Mugunga yambuye umupira Saddem Ben Aziza, arangije aramucenga mbere y'uko atera umupira wakuwemo na Ali Jemal mbere y'uko Niyomugabo Claude awusubizamo akawutera hejuru cyane.

    Amakipe yombi yagerageje gushaka igitego cy'intsinzi ariko umukino urangira ari 1-1.Umukino wo kwishyura ni tariki ya 23 Ukwakira 2021 muri Tunisia.

    Muri uyu mukino,abakinnyi bakiri bato nka Bonheur,Kwitonda Alain Baka na Ruboneka Jean Bosco,bigaragaje cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yigaragaje-cyane-mu-mukino-yanganyijemo-na-etoile-du-sahel

  • Umugeni yarize nk'uruhinja mu rusengerero, abantu bicwa n'ibitwenge(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni yasize inkuru, ubwo yifataga akarira cyane nk'umwana muto mu rusengerero, maze abari baje mu mihango y'ubukwe baraseka barakumbagara.

    Ni mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana uyu mugeni wifashe ararira cyane bikomeye ubwo yari agiye gusezerana imbere y'Imana n'umugabo we. Abari bitabiriye ubu bukwe byabasekeje, maze umugabo we atangira kumuhoza amubwira guceceka ,ariko umugeni akomeza kurira cyane kurushaho.Mu mashusho humvikanaga amajwi y'abaseka kubera uburyo uyu mugeni yariragamo bidasanzwe.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yarize-nkuruhinja-mu-rusengerero-abantu-bicwa-nibitwengevideo/

  • Couples 5 z'abastar nyarwanda zirimo gutwika kurusha izindi muri iyi minsi (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi hari couples nyinshi zirimo gutwika cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto ndetse n'amagambo zandikirana ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye. Muri couples nyinshi zirimo gutwika cyane twabahitiyemo 5 ziyoboye izindi.

    5. Lague Byiringiro na Kellia Uwase

    4. Kimenyi Yves na Miss Muyango

    3. Yverry na Vanessa

    2. Mico The Best na Clarisse

    1. The Ben na Miss Pamella

    Source : https://yegob.rw/couples-5-zabastar-nyarwanda-zirimo-gutwika-kurusha-izindi-muri-iyi-minsi-amafoto/