Category: Uncategorized

  • Ntibisanzwe! Umugore yatwitse umwana we w' umukobwa ibiganza kubera ko yariye abandi batararya #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje yo mu gihugu cy' u Bugande aho umwana w' umukobwa yatwitswe ibiganza bye n' anyina umubyara amuziza ko yariye abandi bo mu rugo batararya.

    Amakuru avuga ko uyu mugore witwa Christine Abura w' imyaka 31 y' amavuko , wo mu bwoko bwa Karamojong , ukomoka mu cyaro cya Lokitelaemun , mu Karere ka Napak bivugwa ko ari gukekwaho iki cyaha yakoze cyo gutwika umwana w' umukobwa ibiganza, ibi yabikoze ku wa 5 Ukwakira 2021.

    Umupolisi witwa Anana Modo yavuze ko ubwo uwo mugore yakoraga ayo mahano , yahoraga afungiranye uwo mwana mu nzu kugeza ubwo abaturage babitahuye. Bivugwa ko uwo mugore ibyo atari ubwa mbere abikoze kuko yigeze no kuvuna umuhungu we, Losike Joseph w'imyaka umunani ukuguru.

    Umuvugizi wa Polisi wo mu gace ka Moroto , AIP Longole Mike yemeye ayo makuru agira ati' Twahise tujya kureba, uwo mugore turamufata, ubu arafunzwe. Urukiko ruzamukanira urumukwiye.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/17/ntibisanzwe-umugore-yatwitse-umwana-we-w-umukobwa-ibiganza-kubera-ko-yariye-abandi-batararya/

  • Mukobwa!niwitesha umusore witwara gutya, bishobora kuzakubabaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bizagusaba imbaraga ngo umeye neza ikigenza umuntu, ariko numara kukimenya uzahindukire umukunde cyane. Abakobwa bagorwa no kubona uwo baha ikizere ,bakamwegurira umutima,gusa muri iyi nkuru hari imyitwarire yagufasha kumenya umusore ukwiye gukunda ubuziraherezo.

    1.Nta mpamvu ni mwe aguha yatuma umushidikanyaho iyo hagize undi muntu umuvugisha mu buryo butandukanye, ahita akubwira: Ntabwo atuma ubyibonera kandi ntanubwo uyu musore aha umwanya icyari cyo cyose cyatuma utamera neza. Uyu musore atuma mu girana ibiganiro bikomeye cyane by'igihe kirekire ariko bikarangira neza. Aguha amahoro.

    2.Agushyira mu buzima bwe, akaguha buri kimwe kikwereka ko muri kumwe ejo hazaza: Ntabwo yizigama cyangwa ngo yitangire by'umwihariko iyo muri kumwe. Arisanzura kandi akakwereka urukundo. Azakora iyo bwabaga ngo agukomezanye. Ntacyo azaguhisha, iteka yubaha kuba uhari.

    3.Umwanya we arawuguha: Umwanya cyangwa igihe ni ikintu abantu benshi bavuga ko gihenze kabone n'ubwo baba batazi igisobanura cy'iryo jambo. Niba uwo musore aguha umwanya uhagije rero aragukunda cyane. Mufate neza umwiteho kandi umugumane.

    4. Azi gukoresha neza imvugo z'amarenga y'urukundo: Uwo musore niba azi gukoresha ibimenyetso ari ku kwerekako agukunda, mugumane, murinde ibisambo, mufate neza ni we ejo hazaza hawe. Azi icyiza kuri wowe by'umwihariko akunda no kukwitegereza mu maso. Aragukunda mu gumane.

    5.Ntabwo atindiganya kukwereka utuntu duto duto: Utuntu duto tugaragaza ko agukunda ahora atukwereka. Aha agaciro akantu gato wakoze kuri we. Umusore ugukunda by'ukuri aba afite ifoto yawe y'ejo hazaza ku mutima wawe.

    Source : https://yegob.rw/mukobwaniwitesha-umusore-witwara-gutya-bishobora-kuzakubabaza/

  • Perezida Kagame yashimiye abari n’abategarugori b’ingenzi mu buzima bwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 mu Ihuriro Ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri.

    Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

    Ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

    Perezida Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize, hari byinshi yafashije mu kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda. Yashimiye abari n’abategarugori babaye ku isonga y’igitekerezo kijyanye n’ubumwe bw’u Rwanda binyuze muri Unity Club.

    Ati “Abagore nta wabura gukomeza kubashimira ndetse nizera ko muri ibyo byose ari ibigaragara n’ibindi tubatezeho byinshi biri imbere, ndagira ngo mbisubiremo ko mufata umwanya uhagije mu buzima bwacu natwe tukabona imbaraga tukubakiraho.”

    Yavuze ko umugabo n’umugore ari magirirane ndetse ko we ku giti cye agira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe.

    Ati “Uhereye ku bakubyara, ugakurikizaho abo mushakana, ugakurikizaho abo mubyara, ndetse wagira n’amahirwe abo mubyara nabo bakabyara ndetse bakabyara abakobwa. Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye namwe mwese cyangwa benshi muri mwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu buzima bwe bw’akazi, yagize abari n’abategarugori bamuyobora igihe kimwe, agira n’abamuyobora igihe cyose.

    Ati “Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe, abakuyobora igihe cyose bikaba abo mubana. Abo tubana nyine nabavuze, guhera ku bakubyara, uwo mwashakanye, uwo mubyara n’abo babyara.”

    “Kugeza ubu ndacyafite ayo mahirwe amfasha no mu kandi kazi nshinzwe. Namwe ayo mahirwe ndayabifuriza kandi murayafite ariko ushobora kugira amahirwe ntunamenye ko uyafite. Icyo mvuga rero, abafite ayo mahirwe bakaba bayazi banabizi, dukomereze aho, abayafite ariko ntibabimenye, babimenye.”

    Yavuze ko abafite ayo mahirwe ntibashake kuyamenya, bakwiriye gufashwa ku buryo bagira ubushake bwo kuyamenya.

    Perezida Kagame yavuze ko kuba mu gihugu, uko kibana n’ibindi bihugu, byose bihera ku muntu ku giti cye. Yavuze ko umuntu igihe cyose akiriho, afite icyo abereyeho kugeza ku munsi azaba atakiriho ariko by’umwihariko akwiriye kwiberaho akanaberaho mugenzi we.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Unity Club ari ikimenyetso cy’aho abantu bava, aho bagana n’ikibagira abo baribo. Uyu muryango ngo wibutsa igitekerezo gihoraho cy’icyo abantu bahuriyeho aribwo Ubumwe.

    Ati “Turabashimira ko mwabitwibukije ndetse bigahera no ku bategarugori ariko byazanyemo natwe twese abagabo.”

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

    Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye. Birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

    Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

    Perezida Kagame ubwo yageraga mu Intare Arena ahabereye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu

    Perezida Kagame yashimiye abagore b’ingenzi mu buzima bwe barimo na Madamu Jeannette Kagame babana

    Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi bari mu buyobozi bukuru bwa Unity Club bakata umutsima w’isabukuru

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abari n’abategarugori ari abantu bakwiriye gushimirwa no guhabwa agaciro

    Perezida Kagame yasabye abagize Unity Club gusakaza mu banyarwanda igitekerezo yubakiyeho cy’ubumwe

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko umugabo n’umugore ari magirirane ndetse ko we ku giti cye agira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwe

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye

    Byari ibyishimo ku bayobozi batandukanye bagize Unity Club

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari gushayaya. Inyuma ye ni Uwacu Julienne yasimbuye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, ateze amaboko mu kwishimira isabukuru y’imyaka 25 ya Unity Club

    Minisitiri Gatabazi yiyunze ku bandi maze arahamiriza yishimira imyaka 25 Unity Club imaze

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, asanzwe azwiho ubuhanga mu kubyina ikinimba, imbyino isaba ingufu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3lNS2vd

  • Kwiyoroshya ntacyo bikwambura – Perezida Kagame ahanura abayobozi bikanyiza – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu ni kimwe mu byo yabwiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021 ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

    Mu mpanuro ze, yagarutse ku ngingo Abanyarwanda bose bakwiriye gushyira imbere harimo ubumwe, umutekano n’iterambere ku buryo babihuriraho kandi buri wese akumva ko atibereyeho ahubwo abereyeho mugenzi we.

    Perezida Kagame yavuze ko kwiyoroshya benshi babyumva nabi, bakumva ko ari ukwisuzuguza kandi ahubwo ariko kwihesha agaciro nyako.

    Ati “Kwiyoroshya ntacyo bikwambura, ahubwo bikongerera imbaraga. Kwiyoroshya bitera imbaraga ntabwo bigutesha agaciro. Ariko iyo bidahari, icyo bivuze, uwo bitabonekaho, ni we witekereza gusa, ntabwo atekereza abandi.”

    Abantu babona inyungu mu kwitekerezaho, yavuze ko ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba batakaje.

    Ati “Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe wishimye, ndetse bakabona urajugunya, bariya bantu bagucira urubanza. Urubanza baguciriye ntabwo ruhera ko rusohoka ngo ubibazwe ako kanya ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.”

    Perezida Kagame yavuze ko “nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara”, kuko kuba umutware mwiza ubigirwa n’abo utwara kubera uburyo bakwibonamo, ubafasha gukemura ibibazo byabo; hanyuma ukaba mubi kubera ko ariko bakubona.

    Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu rwamenyekanye kabiri ku Isi. Ubwa mbere hari ukubera ububi bwarwo [Jenoside yakorewe Abatutsi], ariko uyu munsi nta hantu wajya ngo ntiwumve u Rwanda kandi baruvuga neza kubera iterambere rumaze kugeraho.

    Ati “Birantangaza, hari abantu babikubwira, ngo yagiye muri biriya Birwa byo mu Nyanja ya Pacifique, ibilometero nk’ibihumbi 10 kuva hano. Anyura mu Kibuga cy’Indege bati u Rwanda, bati nibyo, birashoboka? Bati turashaka kuza iwanyu kureba, bati aho tugeze hose batangaho u Rwanda urugero, kuri ibi…Ni ukuvuga rero ko hari ibimaze gukorwa ariko ntabwo bihagije.”

    Iyo ngo ari mu Nama y’Abaminisitiri, hari ubwo ajya atera urwenya akabwira abo baba bari kumwe ko iyo ageze mu mahanga bakamubwira uburyo u Rwanda ari igitangaza, hari ubwo aba yumva yabuze aho ajya yibaza niba abo bantu bazi ibibazo bihari.

    Ati “Ndababwira nti mbura aho njya kuko nzi ibyo twirirwamo […] nkashaka aho njya […] nkavuga nti abo bantu bazi ibyo twirirwamo? Muri za minisiteri, serivisi zitangwa nabi abantu bazitukiwe bazitonganiye, barabizi? Nkababwira nti Imana tugira gusa nayo tutakwishimira cyane ni uko bazaza bagasanga abo duturanye nabo bari inyuma yacu gato cyangwa cyane akaba ari icyo kidukurayo.”

    “Ariko wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza kuko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Mba mbivugira kugira ngo tugire n’uko kwiyoroshya, tutirara, iyo wiraye havamo no kwirata no gusubira inyuma na ka kandi kari karimo kakabura.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kurangwa no gukunda igihugu, bakarandura utuntu duto dushobora kugisubiza inyuma cyane ko hari ubushobozi burangiza ibyo bibazo.

    Perezida Kagame ubwo yageraga mu Intare Arena i Rusororo ahabereye uyu muhango

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, nawe yari yitabiriye uyu muhango

    [Hagati] Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, baganira

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, ari mu bari bitabiriye kwizihiza iyi sabukuru

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yari yitabiriye

    Perezida wa Sena, Augustin Iyamuremye, akurikiye imbyino zasusurutsaga abari bitabiriye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yari umusangiza w’amagambo mu gihe cyo gushimira Abarinzi b’Igihango

    Immaculée Ilibagiza yashimiwe ibikorwa by’ubutwari byamuranze, agirwa Umurinzi w’Igihango

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kumva ko kwiyoroshya ari ibintu bibongerera agaciro

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bari barangaje imbere abandi banyamuryango ba Unity Club mu mbyino zo kwishimira isabukuru y’imyaka 25 y’uyu muryango

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/2XhL73I

  • Abantu birukanse amasigamana bahunga inzuki zababujije gushyingura uwitabye Imana||uko byagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu birukanse amasigamana kubera inzuki bitamenyekanye aho zaturutse zabateye ubwo bashyinguraga umugore wo mu cyaro cya Kapmesworn muri Kenya bituma uyu muhango uburizwamo.

    Ibi byabaye kuwa kane wiki cyumweru. Abantu batatu bakomoka mu muryango wapfushije bakomeretse bikaze ku buryo bajyanywe no kwa muganga na bamwe mu baherekezaga uwitabye Imana barakomeretse barahunga izi nzuki.Bikimara kuba umurambo wahise usubizwa mu buruhukiro kugirango hategure bushyashya umuhango wo gushyingura nyakwigendera mu buryo bujyanye n'umuco wabo.

    Ibi byabaye byatumye benshi bacika ururondogoro, bamwe bavuga ko impamvu yateye izi nzuki ari uko umugabo w'umugore wari witabye Imana atatanze inkwano mu muryango wa nyakwigendera. Bityo abakuru babo bavuga ko bagomba gutegura umuhango wo gushyingura nyakwigendera bagendeye ku muco gakondo wabo.

    Source : https://yegob.rw/abantu-birukanse-amasigamana-bahunga-inzuki-zababujije-gushyingura-uwitabye-imanauko-byagenze/

  • Inkuru iteye agahinda ya Papa wa Soleil wo muri Bamenya watawe n'umugore n'abana||ashaka kwiyahura. (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wa Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri filime y'uruhererekane ya Bamenya ari umugore wa Kanimba ,ari mu gahinda kenshi ko kuba yaratawe n'umugore we ndetse n'abana akaba asigaye aba wenyine kandi afite ubumuga bwo kutabona.

    Uyu musaza w'imyaka irenga 60, mu kiganiro yatanze kuri shene ya Youtube yavuze ko amaze igihe aba wenyine ,kandi yarasanzwe afite umuryango. Mu gahinda kenshi yavuze ko yabyaye abana barindwi ,nubwo umwe yitabye Imana ariko ngo abandi bose bagize amahirwe yo kwiga baraminuza ,ndetse bafite akazi keza, ariko ngo nta numwe ukimureba n'irihumye.Avuga ko na Soleil ubwe atacyemera ko uyu musaza ari umubyeyi we nyuma yo kuba yarahumye.Avugana ikiniga ubuzima bugoye abamo yavuze ko yumva nta kintu akimaze ,ko rimwe na rimwe yumva yakwiyahura.Dore ko umugore we yamusize ,ndetse nabana bakamwanga.

    Abaturage baturanye na we i Nyagasambu bahamya ko Papa wa Soleil abayeho nabi kuko atanabona ngo abagiraneza nibo bamufasha imwe mu mirimo yo mu rugo.Uyu musaza avuga ko ikifuzo cye ari uko yagirirwa ubuntu akongera kubona ,ariko ko aramutse yonyeye kubona yashimishwa no kureba abana be nubwo bamwanze ariko ngo aracyabakunda kandi abifuriza ibyiza.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-iteye-agahinda-ya-papa-wa-soleil-wo-muri-bamenya-watawe-numugore-nabanaashaka-kwiyahura-video/

  • The Ben umaze iminsi mu bihe byiza by'urukundo na Pamella yasabye ikintu gikomeye abakunzi be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben umaze iminsi ari mu bihe byiza n'umukunzi we, Miss Uwicyeza Pamella mu majyepfo ya Asia ku birwa bya Maldives yasabye abamukurikira kurangwa n'urukundo no kurukwirakwiza aho bageze hose.

    Uyu muhanzi yifashishije urukuta rwe rwa instagram,yagize icyo asaba abamukurikira aho yabagiriye inama mu bijyanye n'urukundo.

    Yagize ati:'Kwirakwiza urukundo aho ujya hose ntuzigere utuma hari umuntu uza agusanga ugenda atuje inseko ku maso.'

    Nyuma y'ubu butumwa , Pamella yahise ashyiraho igitekerezo cye ,giherekejwe n'umutima utukura, ugaragaza urukundo.

    Source : https://yegob.rw/the-ben-umaze-iminsi-mu-bihe-byiza-byurukundo-na-pamella-yasabye-ikintu-gikomeye-abakunzi-be/

  • Amakuru meza ku mukinnyi Muhire Kevin. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports yingereye amasezerano ya Muhire Kevin usanzwe ari umukinnyi wayo wo hagati muri iyi kipe.

    Muhire Kevin yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y'iminsi yari ishize agirana ibiganiro n'iyi kipe.Muhire Kevin mu mwaka ushize w'imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'amezi abiri, akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-mukinnyi-muhire-kevin/

  • Rwanda: Inkuru itangaje y'abasore babiri barongoye umugore umwe, dore uko bamusaranganya(video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'aba basore babiri b'impanga b'abanyarwanda biyemeje gushaka umugore umwe yasekeje abantu hirya no hino.

    Aba basore b'impanga, bagiranye ikiganiro na shene imwe kuri Youtube bavuze ko bakuze basangira ibintu byose yaba imyenda,akazi,n'ibindi bitandukanye ariyo mpamvu banahisemo gusangira n'umugore bakajya bamusaranganya.

    Bijya gutangira,uyu mukobwa witwa Uwambaje Marie Josiane,yabanje gukundana na Gakuru ariko yaza kumusura n'uyu muto akiyoberanya akamutereta bituma uyu mukobwa ahera mu rujijo.

    Uyu mukobwa ngo ntiyari azi ko umukunzi we afite impanga kandi ngo n'uyu musore ntiyigeze abimubwira.

    Umunsi umwe ubwo yari yasuye uyu mukunzi we ageze mu rugo uyu Gato nawe aramwegera amugaragariza urukundo rudasanzwe byatumye nawe amukunda birangira aba basore bombi bamusangiye.

    Umwe muri aba bagabo yagize ati 'Negereye murumuna wanjye ndamubwira nti kuva umugore adukunda twese nta kibazo reka tubane.Tubyumvikanaho nta kibazo.'

    Umukobwa yavuze ko na nubu atazi gutandukanya aba bagabo be bombi gusa yemera ko abakunda bose kimwe.

    Aba bagabo bavuze ko batagirirana ishyari kuko bajya ibihe byo kurarana nawe aho umwe afata umunsi undi agakurikiraho.

    Uyu mugore yavuze ko yabanje kugorwa no kumva ko azabana n'abagabo 2 mu nzu imwe ariko ngo yarabyemeye kuko abakunda.

    Ntabwo umunyamakuru yavuze agace aba bantu batuyemo gusa yemeje ko ngo biteguye kubyara umwana wabo mu mwaka utaha nta gihindutse.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-inkuru-itangaje-yabasore-babiri-barongoye-umugore-umwe-dore-uko-bamusaranganyavideo/

  • “Amategeko n'amabwiriza niyubahirizwe kugira ngo habungabungwe ikibaya cya Nyabarongo'-Democratic Green Party of Rwanda #rwanda #RwOT

    Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party] ryatangaje ubushakashatsi rimaze amezi asaga 6 rikora ku kwangirika k'ikibaya cy'uruzi rwa Nili by'umwihariko mu kibaya cya Nyabarongo.

    Mu kumurika ubu bushakashatsi,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda [DGPR] ryavuze ko igitera guhumana k'umugezi wa Nyabarongo harimo imyanda iva mu ngo zo hirya no hino mu mujyi wa Kigali ingana na 47,8 ku ijana,ubuhinzi budakoze ku buryo burwanya isuri bufite 24,4 ku ijana,ibivuye mu ishyamba n'amagaraje bingana na 17,8 ku ijana mu gihe mu bitewe n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bingana na 10%.

    Nkuko Umushakashatsi wa DGPR,Dr Gashumba Damascene wari uhagarariye ubu bushakashatsi yabitangarije itangazamakuru,muri ubu bushakashatsi bwabo bageze ku bantu 90 baturiye kiriya kibaya cya Nyabarongo,abakora mu magaraje ndetse n'ibigo bya leta bitandukanye bifata ibyemezo.

    Yavuze ko kuba umugezi wa Nyabugogo wangizwa cyane bitera ibibazo byinshi ati 'Ingaruka nuko iyo amazi yahumanye ahinduka adashobora gukoreshwa akagira ingaruka yaba mu buzima bw'amatungo n'abantu.Twasanze abantu bandura indwara ziterwa n'ihumana ry'ariya mazi 80%,gupfa kw'amafi ndetse n'ibindi binyabuzima biba mu mazi bingana na 15,6 ku ijana,bigatera n'inzara kuko abantu batejeje neza 2,2 ku ijana.Hari n'abagize ibibazo umusaruro w'amatungo wabo uragabanuka.

    Yavuze ko ibyo basaba abaturage ari 'kubahiriza amabwiriza n'amategeko bahabwa' na Leta mu kurinda kwangiza ibidukikije kuko iyo byangiritse n'ikirere gihumana bigatera ibibazo byinshi.

    Umuyobozi w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije,Dr.Habineza Frank,yavuze ko nyuma y'ubu bushakashatsi,hagiye kubaho igikorwa cyo kubushyikiriza abo bureba ndetse hagakorwa ubuvugizi mu rwego rwo kureba uko habungabungwa kiriya kibaya cya Nyabarongo.

    Yagize ati 'Amategeko ya Leta arahari arimo ko abantu batagomba guhinga hafi y''umugezi cyangwa ikiyaga.Ikintu cya mbere twasaba nuko abayobozi b'inzego zibanze bagomba gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza nayo mategeko.Igihe batayubahirije inzego zibanze zihaguruke babishyiremo imbaraga bishobore kubahirizwa.

    Bariya bafite amagaraje n'inganda bafata imyanda bakayijugunya muri za ruhurura bikajya muri Nyabugogo nabo REMA n'urwego rushinzwe ubuziranenge zijye zireba ngo 'imyenda iva aha igarukira he,rijya he?.'

    Yakomeje avuga ko imyanda iva mu mujyi wa Kigali igomba kugira aho ijya hakwiriye ndetse ko kugeza ubu nta kirakorwa ngo iryo kusanyirizo ry'imyanda rishyirweho.

    Yaba abakoze ubushakashatsi na Dr Frank Habineza bavuze ko ikimoteri cya Nduba kijyanwamo imyanda y'umujyi wa Kigali gikwiriye kwitabwaho bihagije kuko iyo imvura iguye hari imyanda ikimenwamo isubira muri kiriya kibaya cya Nyabarongo ikigahumanya cyane ko imyinshi mu myanda ibayo ari itabora.

    Mu baturage babajijwe,50% bavuze ko kuba kiriya kibaya cya Nyabarongo cyakwitabwaho cyane ntacyo bibabwiye,20% bumva ko nta mishanga yacyo ihari mu gihe 1,1 % ariwe wagaragaje ko ahangayikishijwe no guhumana kwa kiriya kibaya.

    Bagarutse kandi ku kibazo cy aba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano bagirana na Leta mu kwita ku bidukikije aho biyemeza kuzabirinda ariko imyanda ituruka mu nganda zabo no mu magaraje ntibayiteho ikajya kwangiza ikibaya cya Nyabarongo ari naho DGPR yasabye ko amategeko n'amabwiriza byakubahirizwa.

    Dr. Gashumba Damascene yavuze ko mu bushakashatsi bakoze,basanze Komite zishinzwe kwita ku bidukikije mu turere zidakora kuko uturere twatanze raporo y'uko ibidukikije bibungabungwa ari 2 gusa muri 30.

    Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko Abanyarwanda bagakwiriye gukangurirwa biruseho kwita ku bidukikije bahereye ku myanda iva mu ngo zabo aho bakwiriye gutandukanya ibora n'itabora bitabaye ngombwa ko bikorwa n'abashinzwe kuyitwara.

    Nyabarongo igize igice kinini cy'amazi yose y'u Rwanda uheruye ku isoko yo muri Nyungwe ikamanuka ikagera muri Rweru,ikaba Akanyaru hanyuma ikaza gusohoka yabaye Akagera nako kakajya muri Victoria nyuma akaba Nili.


    Dr.Gashumba amurika ubushakashatsi bamaze amezi 6 bakora ku kwangirika ku ikibaya cya Nyabarongo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/amategeko-n-amabwiriza-niyubahirizwe-kugira-ngo-habungabungwe-ikibaya-cya