Category: Uncategorized

  • Ibyo Polisi y'U Rwanda yasabye abashaka gukorera impushya z'agateganyo n'iza burundu zo gutwara ibinyabiziga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 11 Ukwakira Polisi y'u Rwanda yasubukuye gahunda yo gutanga ibizamini ku bifuza gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga. Ni ibizamini byatangiriye mu turere tugize umujyi wa Kigali, bikaba biteganijwe ko guhera tariki ya 25 Ukwakira iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere tw'Igihugu.

    Mbere y'uko gahunda yo gukora ibizamini itangira Polisi yabanje gutanga amatangazo n'ubutumwa binyuze mu itangazamakuru igaragaza uko abantu bagomba kwitwara n'ibyo bagomba kwitwaza bagiye mu kizamini ndetse inagaragaza impinduka zabayemo bitewe no kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ku bakora ibizamini byo kubona uruhushya rwa burundu, muri buri Karere k'Umujyi wa Kigali ku munsi hakora abantu 150 bagahurira ahasanzwe hakorerwa ibizamini  naho kubakora ibizamini by'impushya z'agateganyo muri buri Karere hakora abantu 200 bagahurira muri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uko iminsi igenda itambuka hagenda hagaragara bamwe mu bantu barenga ku mabwiriza bigatuma bibangamira imigendekere myiza y'ikorwa ry'ibi bizamini ari nayo mpamvu Polisi y'u Rwanda yongeye gukangurira abantu kubyirinda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagaragaje imwe muri iyo myitwarire agira n'ubutumwa atanga.

    Ati ” Nta muntu wemerewe gukorera undi ikizamini kandi abazabifatirwamo bazabihanirwa n'amategeko kuko ni icyaha, abantu bagomba kubahiriza amasaha n'amatariki yo gukora ibizamini kuko Polisi iba yarabitangaje. Ariko ubu abapolisi baragera ahakorerwa ibizamini bakirirwa bategereje abaza kubikora, bamwe ngo baba bagiye mu kazi, abandi ngo bagiye kwihugura, abandi baba bakererewe bazi ko umuntu aza igihe ashakiye. Abantu turabakangurira  kugera kare ahakorerwa ibizamini kugira abapolisi babanze bababwire n'amabwiriza agenderwaho mu gukora ikizamini “.

    CP Kabera yakomeje agaruka ku bantu bahamagarwa ngo bakore ibizamini bakabura, avuga ko abo bazajya bahabwa gahunda y'undi munsi cyangwa se bizabaviremo no kudakora ibizamini bazongere kwiyandikisha bushya. Yanagarutse kuri bamwe mu bantu bagera ahakorerwa ibizamini aho bakabaye hafi ngo bakore ahubwo bagahita bajya kwihugura.

    Yagize ati ”  Iyo ibizamini byatangiye hari igihe abapolisi batanga akaruhuko k'iminota micyeya noneho bamwe bagahita bagenda ngo bagiye kwihugura kandi bariyandikishije bavuga ko bize biteguye gukora. Abapolisi barabategereza bukarinda bwira, ntabwo byemewe, barimo kwangiza umwanya wabo ndetse n'uw'abapolisi “.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yagarutse ku bantu bajya gukora ibizamini bitwaje icyangombwa gisimbura indangamuntu, abajya kwirirwa ahakorerwa ibizamini bashaka gukora batariyandikishije cyangwa bashaka gukorera abandi. Yabibukije ko umuntu agomba kujya gukora ikizamini afite indangamuntu, utayifite ntabwo yemerewe kugikora kugeza ayibonye. Yanavuze ko hari ingamba zafashwe mu gukumira ibyo byose.

    Ati ” Ubu twashyizeho uburyo bwo kujya duhamagara umuntu, tukamuha agapapuro kariho amazina ye na nimero y'indangamuntu ye ndetse gateyeho kashe ukajya gukora ikizamini. Ibi ni ukubera ko hari abantu barimo kujya ahakorerwa ibizamini bagashaka gukora batariyandikishije cyangwa gukorera abandi “.

    Src: police.gov.rw

    Source : https://yegob.rw/ibyo-polisi-yu-rwanda-yasabye-abashaka-gukorera-impushya-zagateganyo-niza-burundu-zo-gutwara-ibinyabiziga/

  • Ibyabaye kuri uyu mugabo waciye inyuma umukunzi we si byiza na gato||uko byagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo utatangajwe amazina yagaragaye azenguruka mu mihanda ya Londres yambaye ikarito mu ijosi yanditseho amagambo agira iti: 'Naciye inyuma umukunzi wanjye kandi iki nicyo gihano cyanjye'.

    Abatuye mu gace kamwe k'umujyi wa Londres mu Bwongereza, bavuze ko babonye umugabo azenguruka mu muhanda yambaye ikarito yanditseho amagambo: 'Ku wa kane, naciye inyuma umukunzi wanjye kandi iki nicyo gihano cyanjye.'

    Bamwe mu bamubonye bavuze ko yagaragaye mu bice bya Euston, Liverpool, no kuri stasiyo ya gari ya moshi ya Waterloo.

    Igikorwa cy'uyu mugabo cyatumye abantu batari bacye basangiza ibitekerezo byabo kuri uyu mugabo n'umukunzi we, benshi bakavuga ko uwo mukobwa atamukunda by'ukuri.

    Ariko, abandi bavuga ko bishoboka ko yaba yaragize uruhare mu gikorwa cy'igerageza mu kurwanya ibikorwa bibi byo gucana inyuma kw'abakundana.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-kuri-uyu-mugabo-waciye-inyuma-umukunzi-we-si-byiza-na-gatouko-byagenze/

  • Amagambo aryoshye y'urukundo Clarisse Karasira n'umugabo we babwiranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira n'umugabo we witwa Ifashabayo Sylvain Dejoie bateranye imitoma iryoshye ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Clarisse Karasira yanyarukiye kuri instagram maze yandikaho amagambo meza akoze nk'umuvugo ayatura umugabo we, nyuma y'ifoto yabo bombi yari amaze gushyiraho.

    Clarisse yagize ati: Inkuru nziza itaha iwacu,
    Hari ishimwe n'Imana
    Hari impundu nta mpumpu
    Hari impamvu,impanda impande.
    Haba ikondera n'ikoobe
    Hataha intashyo n'ituze
    Hatura Ihirwe n'intambwe.
    Ngo Amahoro araje araganze!
    Ngo Icyuzuzo ngicyo kiri aho!
    Ngo Amahirwe ngayo arakwiye.'

    Umugabo we Dejoie nawe yahise amusubiza ati':Njishi yanjye, ku kugira ni ishema, ndetse n'umugisha utangwa na rurema. Ngukunda bisengereye❤️❤️❤️❤️'

    Source : https://yegob.rw/amagambo-aryoshye-yurukundo-clarisse-karasira-numugabo-we-babwiranye/

  • APR zose ntizahiriwe n’umunsi wa mbere wa kamarampaka, REG na Patriots mu mwanya mwiza #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye nibwo hatangiye imikino ya kamarampaka muri 1/2 muri Basketball “BKBNL 2021 Playoffs” aho Patriots na REG zatsinze imikino yazo.

    Iri rushanwa rigeze muri 1/2, hakaba hazakinwa imikino 3, itsinzemo myinshi ikaba ari yo igera ku mukino wa nyuma(best in 3).

    Mu bagore, The Hoops ifite igikombe giheruka, yatsinze APR WBBC amanota 59-52 mu gihe IPRC Huye yatsinzwe na REG WBBC amanota 70-42.

    Mu bagabo Patriots BBC ifite igikombe giheruka yitwaye neza itsinda APR BBC amanota 71-56 na ho REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 73-65.

    Uyu munsi nibwo hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, mu bagore APR WBBC irahura na The Hoops Rwa, REG yongere ihure na RP IPRC Huye.

    Mu bagabo REG na RP IPRC Kigali zirakina umukino wa kabiri ni mu gihe APR BBC iza gukina na Patriots. Mu gihe amakipe yaraye atsinze yatsinda, yahita agera ku mukino wa nyuma, adatsinze byasaba umukino wa 3 wa kamarampaka kuko kugira ngo ikipe igere ku mukino wa nyuma igomba kuba yatsinze imikino 2.

    Iyi mikino irimo kubera muri Kigali Arena ikaba yemewemo abafana, itike ikaba ari ibihumbi 10, ibihumbi 7 n’ibihumbi 5 harimo n’igiciro cyo kwipimisha Covid-19, ndetse umuntu akaba asabwa byibuze kuba yarakingiwe urukingo rumwe rwa COVID.

    Patriots BBC yatsinze APR BBC

    REG BBC yitwaye neza imbere ya RP IPRC Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-zose-ntizahiriwe-n-umunsi-wa-mbere-wa-kamarampaka-reg-na-patriots-mu-mwanya-mwiza

  • Dr. Habumuremyi avuye muri gereza yanditse igitabo cya paji 400 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Habumuremyi avuga ko muri gereza harimo ibibazo by
    Dr Habumuremyi avuga ko muri gereza harimo ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kwitabwaho

    Yabitangarije mu kiganiro cy’ubuhamya bwe yatangiye mu ihuriro rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango uvutse, aho yagaragaje uko ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside biri muri gereza bikwiye kwitabwaho by’umwihariko, kuko bihari kandi hari ingero zifatika zibigaragaza.

    Dr. Habumuremyi yavuze ko muri gereza zo mu Rwanda hafungiye ababarirwa mu bihumbi 100, kandi hari ababashamikiyeho bagera ku 10 kuri buri muntu, bityo ko nibura umuryango wa gereza ushobora kuba uhuje abantu babarirwa muri miliyoni y’Abanyarwanda.

    Agira ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko imbaraga turimo gushyiramo hano hanze zikwiye no gushyirwa mu magereza kuko u Rwanda ni igihugu kimwe, abantu bakwiye kuba bagendera umujyo umwe kuko ukuri guhari ni uko nk’Intwararumuri, mvuyeyo maze kubakorera igitabo cy’amapaji 400 ku burere mboneragihugu, ariko imbaraga dushyiramo hanze aha tuzishyire no mu magereza”.

    Avuga ku bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yagaragaje ko bishoboka ko ababukoze batageze muri za gereza ngo bamenye uko bihagaze, kandi na ho ari mu Rwanda, bafite ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikubiye mu byiciro bitanu.

    Icyiciro cya mbere yagaragaje ni icy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu matorero ari muri gereza ku buryo bishoboka ko no mu matorero yo hanze ihari, yagaragaje kandi ko hari ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bashobora gushyira mu bana babo.

    Hari kandi abana bafite ingengabitekerezo ya Jenoside aho bagaragaza ko batishimiye ubuzima babayemo, bitwaje ko bakomoka mu miryango ikomeye irimo n’iy’abasirikare.

    Ikindi ngo hari abarokotse na bo bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, aho badatinya no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ngo bavuga amagambo nk’ay’interahamwe.

    Dr. Habumuremyi kandi avuga ko hari abantu bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakayivanga n’ibyo bita ubuhanuzi, ibyo byose ngo bikaba biteye impungenge igihe ubuzima bw’abo bantu bwakomeza kurangwamo ingengabitekerezo, akifuza ko hasyirwa imbaraga nyinshi mu kubasanga no kubigisha kugira ngo bagendane n’abandi Banyarwanda.


    source : https://ift.tt/3vgSTaM

  • Menya abarinzi b’igihango barindwi bahawe ishimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bitanze benshi ni Abanyarwanda, hari abari bakunze kubaho ariko kubera gukunda abandi, barengeye abandi bahara ubuzima bwabo.

    Abashimiwe ni:

    Umubikira Marie Julianne Farrington wo mu muryango wa ‘Ste Marie de Namur’. Ashimirwa umutima w’urukundo n’ubwitange watumye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ava mu gihugu cya Canada yarimo, aza mu Rwanda anyuze mu nzira zigoye agerageza gutabariza no kurokora ababikira yari akuriye, n’abandi bantu bari bahungiye mu bigo by’uwo muryango.

    Abo yashoboye kurokora yabahungishirije mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema wari Perefe wa Kibuye, yitabye Imana ku wa 21 Mutarama 2012.

    Dufitumukiza Anaclet wavutse mu 1963, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimirwa ibikorwa by’urukundo byamuranze hamwe n’ubudahemuka n’ubunyangamugayo mu gufasha Abatutsi bahigwaga.

    Immaculée Ilibagiza, mu 1972 yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akaba umwe mu banditsi b’abahanga waranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino.

    Amaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino ku isi ataretse n’aho akomoka, akaba yashimiwe ko ahoza u Rwanda ku mutima arwanya abaruvuga uko rutari.

    Ntawugashira Frédéric wavutse mu 1962, ni umwe mu bashimiwe wari umujandarume, ariko akoresheje ibigango n’ubumenyi yari afite, yamaze iminsi umunani ahanganye n’ibitero byari bigamije kwica Abatutsi bo muri Kaduha muri Gikongoro. Ntawugashira yarokoye Abatutsi barenga 50 n’ibyabo kugeza yishwe.

    Kanyandekwe Prosper wavutse mu 1969, yari umusirikare witangiye ibikorwa byo gukiza abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahangana n’ibitero by’Interahamwe zishaka kwica Abatutsi kugeza abizize.

    Padiri Nkezabera Augustin wavutse mu 1959, akaba yaravukiye muri Ngororero i Nyange, yaranzwe n’urukundo no kurwanya ibikorwa by’ubugome no kurenganya abandi kugeza Jenoside ibaye yicanwa n’Abatutsi.

    Nkezabera yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa, yamaganye ibyo bikorwa ashize amanga, abaturage bamwibonamo nk’ubarengera, yicanwe na bo tariki 9 Mata 1994 mu gitero cyari kigamije kwica Abatutsi.

    Musoni Alexis, yavutse mu 1960 muri Muyira mu Karere ka Nyanza, ni umusirikare wari mu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo no kurengera Abatutsi bicwaga, agendera ku ihame ry’uko adashobora kwica abo ashinzwe kurinda.

    Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, yaranzwe n’urukundo, yarengeye abahigwaga kugeza yishwe itariki 10 Gicurasi 1994.

    Abarinzi b’igihango bashimiwe tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

    Iryo huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”, ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

    source : https://ift.tt/3AJiMBf

  • Nta mutware utagirwa n’abo atwara – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanga nta mutware utagirwa n
    Perezida Kagame asanga nta mutware utagirwa n’abo atwara

    Ibyo Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 25 y’umuryango Unity Club Intwararumuri, aho yawushimiye ku ruhare rwawo mu bumwe bw’Abanyarwanda bugaragara uyu munsi.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutagera ku iterambere n’umutekano hatabayeho ubumwe n’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abo bayobora.

    Yagize ati “Ntabwo rero twagera ku iterambere, ntabwo twagera ku mutekano wacu uhagije tudakomeje bwa bumwe. Na ho politiki ya ‘jyewe’, jyewe natekereje ntya, bigomba kumera gutya…Ni byiza, wenda uko utekereza ni bizima. Ariko wibyirundaho ngo bibe ibyawe ku giti cyawe”.

    Yongeyeho ati “Wowe ni wowe kubera undi, uri wowe kubera ko n’undi ari undi. Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara, ntabwo bibaho. Umutware, uba umutware mwiza wabigizwe n’abo utwara kubera uko bakwibonamo, uko babona ufatanya na bo gukemura ibibazo byabo.

    Perezida Kagame kandi yashimiye abari n’abategarugori bari muri Unity Club ndetse n’imiryango yabo, kubera igitekerezo cyabo kijyanye n’Ubumwe bw’igihugu.

    Madamu Jeannette Kagame
    Madamu Jeannette Kagame

    Ati “Ndashimira abari n’abategarugori babaye igitekerezo, baba igikorwa kijyanye n’Ubumwe bw’igihugu cyacu, birangwa na Unity Club, ndabashimira cyane. Abagabo ntabwo nabirengagije, iyo uvuze umugore uba uvuze umugabo, iyo uvuze umugabo uba uvuze umugore, ni magirirane rero”.

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Unity Club, byahuriranye n’ihuriro rya 14 ry’uwo muryango, insanganyamatsiko ijyanye n’iyo sabukuru ikaba igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu”.

    source : https://ift.tt/3j9zq76

  • Abanya_ Sudan biraye mu mihanda basaba igisirikare gukora Coup d'État #rwanda #RwOT

    Abanya_ Sudan batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'inzibacyuho iganisha kuri demokarasi muri Sudan biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Khartoum basaba igisirikare gufata ubutegetsi, ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021.

    Amakuru avuga ko abigaragambya babarirwa mu bihumbi bateraniye hanze y'ingoro ya perezida, mu gihe ibibazo bya politiki muri iki gihugu birimo gufata indi ntera.

    Amatsinda y'abasirikare n'ay'abaturage b'abasivile amaze igihe asangiye ubutegetsi kuva uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir yahirikwa mu mwaka wa 2019.

    Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva habaho igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryegetswe ku bayoboke ba Bwana Bashir ryaburijwemo mu kwezi kwa cyenda.

    Kuva icyo gihe, abakuru b'igisirikare bakomeje gusaba ko hakorwa amavugurura mu rugaga ruzwi nka Forces of Freedom and Change (FFC), uru rukaba ari urugaga rw'abasivile rwayoboye imyigaragambyo yamaganaga Bashir ndetse rukaba rwari igice cy'ingenzi muri guverinoma y'inzibacyuho. Igisirikare cyanasabye ko guverinoma isimbuzwa.

    Ariko abategetsi ba gisivile bavuga ko ibyo bisabwa biri muri gahunda y'igisirikare yo gufata ubutegetsi.

    Ku wa gatandatu, abigaragambya bashyigikiye igisirikare bateraga hejuru bati 'guverinoma itwicisha inzara niveho', basaba ko Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, umukuru w'ingabo akaba n'umukuru w'akanama k'abasirikare n'abasivile kari ku butegetsi muri Sudan, atangiza ihirikwa ry'ubutegetsi igisirikare kikabwigarurira.

    Umwe mu bigaragambya yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: 'Ducyeneye guverinoma ya gisirikare, guverinoma iriho ubu yananiwe kutuzanira ubutabera n'uburinganire'.

    Bitandukanye n'imyigaragambyo yabayeho mbere muri iki gihugu, abigaragambya bemerewe kugera ku miryango y'ingoro ya perezida kandi hari hari abapolisi bacyeya.

    Abigaragambya bashyigikiye guverinoma iriho na bo bahamagaje imyigaragambyo ku wa kane yo gusubiza iyo yo ku wa gatandatu.

    Ku wa gatanu, Minisitiri w'intebe wa Sudan w'umusivile Abdalla Hamdok yamuritse ku mugaragaro gahunda yo guhangana n'icyo yise amakuba ya politiki 'ya mbere mabi cyane kandi ateje ibyago byinshi' mu gihugu muri iyi nzibacyuho imaze imyaka ibiri.

    Yagize ati: 'Ntabwo ndi udafite uruhande abogamiyeho cyangwa umuhuza muri ibi bibazo. Aho mpagaze hasobanutse kandi nkomeyeho ni ukwemeranya byuzuye n'inzibacyuho ya gisivile iganisha kuri demokarasi'.

    Bwana Hamdok yarahijwe nka Minisitiri w'intebe mu kwezi kwa munani mu 2019, nyuma yuko imyigaragambyo yitabiriwe n'imbaga y'abantu yatumye igisirikare mu kwezi kwa kane gifata icyemezo cyo gusoza ubutegetsi bwa Omar al-Bashir bwari bumaze imyaka 30.

    Ariko gushyigikira guverinoma y'inzibacyuho byaragabanutse cyane mu mezi ya vuba aha ashize, mu gihe amavugurura mu bukungu arangajwe imbere na Bwana Hamdok yatumye imfashanyo ku bitoro igabanuka ndetse n'ifaranga rita agaciro.

    Ariko gushyigikira guverinoma y'inzibacyuho byaragabanutse cyane mu mezi ya vuba aha ashize, mu gihe amavugurura mu bukungu arangajwe imbere na Bwana Hamdok yatumye imfashanyo ku bitoro igabanuka ndetse n'ifaranga rita agaciro.


    Abanya-Sudan bakoze imyigaragambyo basaba ko guverinoma y'inzibacyuho iseswa

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/17/abanya_-sudan-biraye-mu-mihanda-basaba-igisirikare-gukora-coup-detat/

  • Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko kwiyoroshya ntacyo bikwambura ahubwo bikongerera imbaraga_inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umukuru w' igihugu cy' u Rwanda Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza yubile y' imyaka 25 umuryango Unity Club umaze ushinzwe yababwiye ko kwiyoroshya ntacyo bikwambura ahubwo bikongerera imbaraga zo kubaka igihugu.

    Ibi umukuru w' igihugu yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu birori byo kwizihiza yubile y'imyaka 25 Unity Club imaze ibayeho.

    Perezida Paul Kagame yashimiye umuryango Unity Club umaze ushinzwe byaranzwe no kwishimira umusanzu w'uyu muryango mu kubaka ubumwe bw'abanyarwanda n'iterambere ry'igihugu muri rusange.

    By'umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyimye umuhate abagore bari muri Unity Club bagira wo kwitangira u Rwanda ndetse n'imiryango yabo ashimangira ko kubagira ari amahirwe akomeye.

    Muri ibi birori hashimiwe abarinzi b'igihango barindwi baranzwe n'ibikorwa by'ubutwari byo kwitangira abanyarwanda n'u Rwanda mu buryo bunyuranye kandi bakabikora batavanguye bahabwa icyiswe Ishimwe ry'ubumwe.

    Umwe muri bo ni Ilibazgiza Immaculée warokotse jenoside yakorewe abatutsi akaba yararushijeho kumenyekana ku bw'igitabo yanditse cyitwa 'Left to tell' kigaruka ku kaga yanyuzemo muri jenoside yakorewe abatutsi n'uburyo yakize ibikomere.

    Perezida Paul Kagame nawe yashimye ubutwari bwaranze abarinzi b'igihango agaragaza ko kubaho ari kabiri, kubaho ku bwawe ndetse no kuberaho abandi.

    Muri ibi birori kandi Umukuru w'igihugu yongeye gusaba abayobozi kwirinda kwishyira hejuru ahubwo bagaca bugufi kuko ari byo bizatuma igihugu kigera ku bumwe, iterambere n'umutekano mu b uryo burambye.

    Ku nsanganyamatsiko igira iti:'Ndi umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cyo kubaho kwacu', ibirori byo kwizihiza yubile y'imyaka 25 umuryango Unity Club umaze ushinzwe byahuriranye n'ihuriro rya 14 ry'uyu muryango ryafatiwemo ibyemezo-ngiro bitandukanye byose byashingiye ku kongera imbaraga mu nzego z'ubuyobozi bw'uyu muryango, imiyoborere myiza no kuba umuyobozi w'intwararumuri ndetse no kuba abayobozi bazirikana kujya inama no gufatanya.

    Src: RBA

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/17/perezida-kagame-yabwiye-abayobozi-ko-kwiyoroshya-ntacyo-bikwambura-ahubwo-bikongerera-imbaraga_inkuru-irambuye/