Category: Uncategorized

  • Ibyo uyu munyarwandakazi akorera umugabo we wacitse amaguru n'ukuboko byakoze abantu ku mutima (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi Si nta muntu utifuza gukundwa cyangwa ngo akunde, buri gihe hari abazaguca intege , ariko kwihangana no gukomera niyo ntwaro ikomeye mu buzima.

    Uyu mubyeyi witwa Oliva akomeje kwerekana urukundo rudasanzwe yakunze umugabo we utagira amaguru n'ukuboko kumwe, aho akora ibishoboka byose akamwitaho kandi benshi baramuzaga gushakana na we.

    Andrew avuga ko yavutse ameze nk'abandi bana ,ariko ntiyabasha kujya mu ishuri kubera ibibazo byubukene, ageze mu kigero cy'imyaka 15 yaje gufatwa n'uburwayi bw'ibisebe bidakira, byaje kuvamo kanseri yatumye abura zimwe mu ngingo ze, aho yabuze amaguru ye n'ukuboko. Kuva ubwo yahise agira ubumuga aho kuri ubu agenda ari uko bamuteruye.Ibi byose abifashwamo n'umugore we umubaha hafi,akamukorera buri kimwe.Oliva avuga ko ubwo yashakanaga nuyu mugabo abantu benshi bamuhaye urw'amenyo bamubuza ko babana.Kuri we avuga ko amukunda cyane ndetse azamukorera ubushoboka byose kugeza ku iherezo ryabo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-uyu-munyarwandakazi-akorera-umugabo-we-wacitse-amaguru-nukuboko-byakoze-abantu-ku-mutima-video/

  • Miss Kalimpinya Queen yabyinanye n'Umubyeyi we muri week-end (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Kalimpinya Queen wegukanye ikamba ry'igisinga cya 4 mu irishanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, yashyize hanze amashusho arimo kubyinana na Papa we muri week-end. Ni amashusho Miss Kalimpinya yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-kalimpinya-queen-yabyinanye-numubyeyi-we-muri-week-end-video/

  • Maj Gen Albert Murasira mu bitabiriye Car Free Day (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 nibwo abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Car Free Day iba kabiri mu kwezi.

    Maj Gen Murasira ni umwe mu bayobozi bakunze kwitabira iyi siporo ngarukakwezi. Uretse Maj Gen Albert Murasira yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard.

    Bitandukanye na mbere, kuri ubu iyi siporo ikorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko guhana intera.

    Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.

    Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Paul Kagame aza gusaba ko yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu by’ukwezi.

    Maj Gen Albert Murasira ni umwe mu bitabiriye Car Free Day

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yifatanyije n’abatuye uyu mujyi gukora siporo

    Iyi siporo aba ari umwanya wo kwidagadura ku bato

    Iyi siporo ikorerwa mu bice bitandukanye by’Umjyi wa Kigali

    Iyi siporo yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Amagare ya Guraride yatangiye kwifashishwa muri iyi siporo

    source : https://ift.tt/2XoqYt0

  • Ibintu bitatu Perezida Kagame asanga Abanyarwanda bose bakwiriye guhuriraho – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko gutsinda intambara ari ukugera ku ntego wiyemeje, by’umwihariko kuri we ni ukugera ku Rwanda ruteye imbere.

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021 mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

    Yagize ati “Ntabwo twagera ku iterambere, ku mutekano uhagije wacu tudakomeje bwa bumwe, tudakomeje kugira ngo umuntu uko yireba abe areba n’abandi. Icyo yifuza abe acyifuriza n’abandi, nagera ahashimishije yumve ko n’abandi nibatagera aho bumva bishimye, na we buriya ntabwo arahagera.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo bivugwa abantu bagasa n’aho babyumvise, ikibazo gihoraho ari ugutera intambwe, umwe akava kuri kwa kubyumva akagera ku kubishyira mu bikorwa.

    Perezida Kagame yavuze ko muri iyi minsi yagiye ahura n’abayobozi b’ibindi bihugu bakamubwira ibibazo bahuye nabyo, aho bageze bahangana n’umwanzi. Yavuze ko yagiye abaha impanuro nk’uwariraye (ijoro) na none nk’uwarigenze (ishyamba).

    Ati “Uri mu ishyamba ugenda wenyine uzi ibyo ushobora guhura nabyo? Mu ijoro cyangwa no ku manywa, iyo uri mu ishyamba ugahura n’inyamaswa, ugahura n’abantu batari beza, ubundi abeza ntacyo baba bakora mu ishyamba. Hanyuma na rya joro abantu bagenda naryo baba bavuga icyo ushobora guhuriramo kitari cyiza, umwijima uba ugendamo.”

    Abo bantu ngo yababwiye ko bitewe n’ijoro yaraye n’ishyamba yagenze, n’ibyo yahuriyemo nabyo, kurwana n’umwanzi ukamutsinda, bitavuze ko utsinze intambara.

    Ati “Utsinda intambara iyo ubashije kugera ku mahoro […] tugomba gutsinda intambara tubona amahoro n’umutekano kandi ndatekereza ko tugenda tubigeraho.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubumwe, iterambere n’umutekano arizo ntego eshatu zikwiriye kuranga abanyarwanda, bose ibyo bakora bagahora babizirikana.

    Ati “Uko turi aha dushobora kuba dufite ibitekerezo bitandukanye […] ariko ntabwo nziko dutandukana ku gushaka umutekano, iterambere cyangwa se kuba dushaka ubumwe kuko nicyo gihugu. Ubumwe buvuze igihugu abagituye biyumvamo ko ari icyabo kimwe.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu uzavuga ko adashaka ubumwe, aba yahindutse umwanzi w’abanyarwanda n’igihugu. Uwo ni kimwe n’uwanga iterambere n’amahoro.

    Ati “Hari ubwo abantu babivanga. Kuba wowe ushaka kunyura mu nzira yindi itajyanye n’iy’undi ndetse bakabikoresha ko hatavamo amahoro cyangwa se ubumwe, cyangwa se iterambere.”

    Mu kwizihiza iyi sabukuru, hatanzwe ishimwe ry’abarinzi b’igihango ku bantu barindwi, bashimirwa uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo Abanyarwanda baba batandukanye mu mitekerereze, hari ibyo bakwiriye guhuriraho birimo Umutekano, ubumwe n’iterambere

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutagera ku iterambere habayeho kwirebaho buri umwe ku giti cye

    Perezida Kagame yavuze ko amahoro n’umutekano ari ryo shingiro rya byose ari nayo mpamvu buri wese akwiriye kubiharanira

    Wari umunsi w’ibyishimo

    Intore zihamiriza mu mudiho wa kinyarwanda

    Abitabiriye isabukuru ya Unity Club bacinya akadiho

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3BTsTVw

  • Stromae yasubije imitima y’abakunzi be mu gitereko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Stromae mu gitaramo cy
    Stromae mu gitaramo cy’amateka i Kigali

    Paul Van Haver wamenyekanye mu bikorwa bya muzika nka Stromae, kuva mu mwaka wa 2015 aho afatiwe n’uburwayi bwa malaria yakuye muri Congo ubwo yari mu bitaramo hirya no hino ku isi, byo kumurika alubumu ye ‘Racine Carrée’, yahise afata icyemezo cyo kuba ahagaritse ibikorwa bye bya muzika.

    Hari hashize igihe kigera ku myaka 6 atagaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuziki, abakunzi be mu ndirimbo nka Papaoutai, Formidable, Alors on Dance, Ta fête n’izindi zitandukanye amaso yari yaraheze mu kirere, nyuma y’uburwayi bwa malaria bwamushegeshe bwaje buhurirana n’ibitaramo yari amazemo igihe.

    Nyuma y’igihe kirekire abakunzi ba Stromae bamutegereje kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘Santé’ bisobanuye ‘Ubuzima’, akaba agaruka ku bakora imirimo isa n’iciye bugufi cyangwa se imirimo idatuma babasha gufata akanya bakaba basabana n’abandi, batajya bahabwa umwanya wihariye ngo bashimirwe kandi byari bikwiye.

    Benshi mu bakunzi b’ibihangano bye bakaba bamugaragarije amarangamutima menshi bamubwira ko bari bakumbuye kumva indirimbo ye ndetse ko n’ubwo yatinze atabatengushye, ku bw’indirimbo ifite icyanga, kandi ko ni umwimerere we atigeze awutakaza.

    Iyo ndirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi mu bakunzi be bari bamaze igihe kinini batamubona hirya no hino, haba mu gusohora indirimbo ze bwite cyangwa se mu bitaramo.

    Mu mwaka wa 2017 ni bwo yatangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa bye bya muzika, nyuma y’umwaka umwe muri 2018 yaje kongera kumvikana mu ndirimbo ‘Defiler’ yari yarakoze mu rwego rwo kumurika imideri yari ashyize hanze.

    Stromae
    Stromae

    Umuhanzi Stromae aheruka mu Rwanda mu mwaka w’i 2015 mu gitaramo cy’amateka yakoreye mu murwa mukuru w’u Rwanda i Kigali, ubwo yari mu gikorwa cyo kumurika alubumu ye ‘Racine Carrée’ ndetse abona umwanya wo kugera ku ivuko rya Se, hamwe no guhura na benshi mu bo bafitanye isano.


    source : https://ift.tt/3n1AiM3

  • Igitekerezo: Abagore bajya gutambamira ubukwe bw’abagabo, nta kuntu nibura bajya bagenda basize abana? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bagore bagiye bagaragara mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga, aho bitambika mu bukwe bw’abagabo babanye cyangwa babyaranye, yaba ubukwe bwo mu Murenge cyangwa mu nsengero zitandukanye, aho abo baba bagaragaza ko aba bagabo babataye bakajya gusezerana n’abandi bagore, aho baba bagaragaza ko hari inshingano uyu mugabo aba atubahirije yaba ku mugore babanye/babyaranye ndetse no ku bana.

    Aha ariko bintera kwibaza niba umugore ibi yabyiyemeje (n’ubwo nabyo ku bwanjye nta bishima), nibura atagenda ngo ibi abikore ariko arengera abana be, cyane ko n’ubundi baba bakiri bato, ibyo nyina yavuga byanumvikana batari kumwe.

    Mu Rwanda hashyizweho itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo n° 37 bis yo ku wa 10/09/2018. Iryo tegeko ryashyizweho risimbura itegeko ryari risanzweho n° 54/2011 ryo ku wa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera.

    Itegeko ryo kurengera umwana ryashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku masezerano mpuzamahanga anyuranye u Rwanda rwashyizeho umukono, afite aho ahurira no kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.

    Muri iryo tegeko guhoza umwana ku nkeke bisonurwa nko gukorera umwana igikorwa icyo ari cyo cyose gifite cyangwa gishobora gutera ingaruka ku buzima bwe, haba ku mubiri cyangwa ku mitekerereze cyangwa kimuvutsa uburenganzira bwe. Ibi nkabishingiraho nibaza impamvu umugore ahitamo gufatanya n’uyu mugabo yita ko yamutanye abana, na we akabahohotera abajyana ku karubanda ngo bagiye gutambamira ubukwe bwa se.

    Iri tegeko ritareba gusa umwana w’Umunyarwanda, ahubwo rireba n’umwana w’umunyamahanga uri mu Rwanda, mu ngingo ya 4 rivuga ko umwana afite uburenganzira ku mikurire iboneye. Buri mubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana kuva agisamwa kugira ngo agire imikurire iboneye.

    Ariko mbona yaba umugabo wataye abo bana wenda anabatanye nyina utishoboye akajya gusezerana n’undi mugore, yaba nyira wabo ubajyanye kubonwa n’isi yose ngo bagiye guhangana na se, ku bwanjye mba mbona nta n’umwe uba ubarengeye, ahubwo gusa ni uko baba babahohoteye wenda mu buryo butandukanye.

    Ubusanzwe ku giti cyanjye mbona nta mpamvu umugore yagakwiye kwirukanka ku mugabo wamutaye ngo ni uko yagiye gusezerana n’undi mugore. Umugabo aba ari mukuru yumva mu mitekerereze ye ariko abigenje, ubusobanuro yabiha ubwo ari bwo bwose, numva umugore atagakwiye kwiha isi yose ngo agiye kugaragaza ko ibintu byacitse, agaragaza nk’aho abona ko ubuzima bwe burangiye, oya rwose.

    Umuntu yagaragaje ko atagushaka njyewe numva nawe wagombye kumwereka ko ushoboye kubaho no kwibeshaho (Ibyo twita kwigira), gusa nabwo ibyo itegeko rikwemerera ukabihabwa mu buryo bwemejwe n’itegeko.

    Ariko nabwo kuko buri muntu agira imyumvire ye ndetse n’uburyo bwe bwo gukemura ibibazo, nibura umugore ugiye kujya mu Rukiko cyangwa mu Rusengero akibuka gusiga abana, ndetse akanabarinda mu buryo bushoboka kugira ngo ibyo agiyemo bitazabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwose. Aho wasanga ibyo yita kubagirira neza bibabereye ikintu kibi kizabagiraho ingaruka mbi mu buzima bwabo bwose.

    Ayo mashusho bakwirakwiza hirya no hino azaguma gukurana n’abo bana uko imyaka yicuma, agenda abateza isoni n’ibimwaro, cyane ko utanamenya niba uwo mwana aba afite ubwenge bwo guhitamo icyo akora yagishyigikira muri ibyo bikorwa byawe.

    Umwana ni umutware, kandi uburyo burahari bwashyizweho umuntu aharaniramo uburenganzira bwe, atarinze kuba akabarore. Yego birashoboka ko wenda n’ubwo buryo wahisemo bwatuma ukemurirwa ikibazo mu buryo bwihuse, nyamara ukazaba mu ngaruka zabyo imyaka myinshi.

    Umwana wimwangiriza ubuzima bwe ujya kumwerekana hirya no hino ku bintu bitari na byiza, utazisanga anakuze akaba ari wowe yanze kuko wamuhemukiye no kurusha uwo se uvuga wamusize mu rugo atamutangaje mu isi yose.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source : https://ift.tt/3vmtAnS

  • Huye: Abanyeshuri 54.1% ba Kaminuza y’u Rwanda basanze barwaye amaso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu banyeshuri bapimwe, abarenga 50% basanze bafite uburwayi bw
    Mu banyeshuri bapimwe, abarenga 50% basanze bafite uburwayi bw’amaso

    Nk’uko bivugwa na Dr Christian Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa CHUB, ku banyeshiri 218 basuzumwe guhera ku itariki ya 11 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2021, abaganga basanze 118 bari bafite ibibazo by’amaso bikeneye gusuzumwa byisumbuyeho.

    Abaganga basanze 30% by’abo 118 (ni ukuvuga 64 muri bo) bafite ikibazo cyo kutabona neza, kuko bamwe bari bafite ikibazo cyo kutabona ibintu biri kure, abandi na bo bafite ikibazo cyo kubona ibya kure ntibabashe kubona ibya hafi.

    Na ho 25% byabo 118 (54 muri bo) abaganga basanze barwaye byoroheje ariko bisaba kuba bagirwa inama, byanaba ngombwa bakaba bakwambara indorerwamo z’amaso.

    Dr. Ngarambe ati “Niba 54.1% bafite ibibazo by’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda gusa, bigaragaza ko mu Banyarwanda hashobora kuba harimo abantu benshi bafite ibibazo by’amaso bagendana batabizi.”

    Yasabye bariya 54.1% kuzajya kuri CHUB bakavurwa byimbitse, ariko asaba n’abantu bose kujya begera Ibitaro by’uturere bibegereye bagasuzumwa, abafite ibibazo bakagirwa inama n’abarwaye bakavurwa, kuko ubu ibitaro by’uturere byo mu Rwanda byose bisigaye bifite serivisi zo kuvura amaso.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, na we wageze ahaberaga icyo gikorwa, yaboneyeho gusaba abatuye mu Karere ka Huye kugana abaganga bakabasuzuma, “kuko amaso yavurwa agakira, bityo umuntu akirinda ubuhumyi, kandi nta wamenya ko arwaye atisuzumishije.”

    Yunzemo ati “Turasaba abaturage bacu ko urengeje imyaka 40 yajya yisuzumisha byibura rimwe mu mwaka, nk’uko abaganga babidusobanurira, kuko ushobora guhura n’uburwayi bwagutera guhuma uramutse utipimishije kare, bikaba byakuviramo guhuma burundu ku myaka runaka.”

    Igikorwa cyo gusuzuma abanyeshuri b’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, CHUB yagikoze mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ku kwirinda ubuhumyi cyari giteganyijwe hagati y’itariki ya 11 n’iya 15 Ukwakira 2021.

    Ubundi ku isi hose icyo cyumweru kizirikanwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, ari na cyo cyahuriranye n’ariya matariki muri uyu mwaka wa 2021.


    source : https://ift.tt/3vo7NMj

  • Induru n' amarira muri PSG. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, Umunyamideli, umucuruzi, Wanda Nara azwi cyane mu Butaliyani yashyizeho ubutumwa butangaje ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yarekeyeho gukurikira rutahizamu wa PSG Mauro Icardi wahoze ari umugabo we bitera urujijo ku bafana babo bibaza amaherezo y'umubano wabo.

    Ubundi uyu mugore yahoze ari umugore wa Maxime Lopez bashakanye muri 2008 nyuma amushinja ko amuca inyuma kuri Icardi guhera muri 2014 barashyingiranwe none kuri ubu uyu mugore na none arimo gushinja Cardi kumuca inyuma, ari nayo mpamvu yarekeyaho kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Abafana babo bibabije niba Wanda Nara na Mauro Icardi baba bagiye gutandukana. Ubutumwa bw'uyu mugore bwateje induru mu bafana ba PSG by'umwihariko uyu rutahizamu wayo.

    Source : https://yegob.rw/induru-n-amarira-muri-psg/

  • Ibya ya video yacicikanye kuri Whatsapp – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwihariko kuri whatsapp hacicikanye video y'umugore wari ugiye kuzamuka kuri tapis roulant yo kwa Makuza maze akagira ikibazo akaza kwikubita hasi. Ibi byabaye mu ma saa cyenda z'umugoroba.

    Nkuko iyi vidéo ibigaragaza, umusore ushinzwe umutekano nawe yaje gutabara ngo arebe icyo uyu mugore yaba abaye maze ahageze aho gutabara nawe ahita azamuka kuri tapis roulant bimuyobeye.

    Source : https://yegob.rw/ibya-ya-video-yacicikanye-kuri-whatsapp/

  • Igare riri ku kazi kose! Umucyo mu bitabiriye #CarFreeDay (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021 nibwo habaye Car free day akaba ari umunsi wahariwe siporo muri rusange mu mujyi wa Kigali. Abitabiriye Car free day yo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021 benshi bari bitwaje amagare yabo barimo kuyanyonga ibigaragara nk'ibiryohereye ijisho.

    Source : https://yegob.rw/igare-riri-ku-kazi-kose-umucyo-mu-bitabiriye-carfreeday-amafoto/