Category: Uncategorized

  • Jurgen Klopp yemeje ko Mohamed Salah ariwe 'mukinnyi wa mbere mwiza' ku isi #rwanda #RwOT

    Salah yasunikiye Sadio Mané umupira yinjiza igitego cya mbere, na we atsinda igitego cya kane acenze ba myugariro ba Watford.

    Klopp yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: “Ari hejuru. Twese turabibona. Ni nde mwiza kumurusha?”

    “Imikinire ye uyu munsi yari irenze. Pasi y'igitego cya mbere yari nziza cyane n'igitego cya kabiri cyari cyihariye”.

    Salah ubu amaze gutsinda muri buri mukino mu mikino umunani aherutse gukinira Liverpool, ni we wikurikiranyije cyane mu gutsindira iyi kipe nyuma ya Daniel Sturridge, na we watsinze mu mikino umunani yikurikiranya, mu kwezi kwa kabiri mu 2014.

    Igitego yatsinze Watford – akoropye ba myugariro benshi bayo mbere yuko yohereza ishoti mu nguni y'izamu – yagitsinze mu buryo bumwe n'icyo yatsinze mu mukino uheruka kubahuza na Manchester City, icyo cyo muri uwo mukino na City Klopp yavuze ko kizakomeza kwibukwa n'abafana ba Liverpool “mu gihe cy'imyaka 50 cyangwa 60 iri imbere”.

    Klopp yongeyeho ati: “Ni umukinnyi ushobora kudukorera ibi bintu”.

    Igitego cya Salah ku mukino na Watford cyatumye anganya ibitego n'Umunya-Côte d'Ivoire wahoze akinira Chelsea Didier Drogba, nk'umukinnyi w'Umunyafurika wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Premier League, ubu agize ibitego 104.

    Mané, rutahizamu mugenzi we wa Liverpool, na we igitego cye cyatumye ageza ku bitego 100 amaze gutsinda muri Premier League, yongeyeho ati: “Mo ni umwe mu bakinnyi beza ku isi. Kiriya gitego mwebwe kirabatunguye ariko buri gihe twe turakibona mu myitozo”.

    Uretse Luka Modrić mu 2018, Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo ni bo bonyine batsindiye igihembo cy'umukinnyi urusha abandi ku isi mu mupira w'amaguru cya Ballon d'Or kuva mu mwaka wa 2008.

    Ariko Klopp yemeza ko uyu Munya-Misiri w'imyaka 29 arimo kurenga abo bombi muri iki gihe.

    Ati: “Ntiducyeneye kuvuga ku byo Messi na Ronaldo bakoreye umupira w'amaguru ku isi no kuwiharira kwabo. Ariko ubu, [Salah] ni we wa mbere mwiza.

    “Ndamubona buri munsi. Hari abantu nka [Robert] Lewandowski na Ronaldo na Messi na [Kylian] Mbappé, ariko muri aka kanya rwose ari hejuru kuri urwo rutonde”.

    Avugira kuri BBC One, Martin Keown wahoze ari myugariro w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza yemeranyije n'igitekerezo cya Klopp, agira ati: “Umupira Mo Salah yasunikiye Sadio Mané ntabwo ari iyo kuri iyi si. Turimo kubona Salah wo ku rwego rwa Lionel Messi”.

    Claudio Ranieri, umutoza wa Watford yanyagiwe na Liverpool, yongeyeho ati: “Mo Salah ni umwe mu bakinnyi beza ku isi, niba [ahubwo] atari we wa mbere mwiza. Buri kintu cyose akozeho ni igitego”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jurgen-klopp-yemeje-ko-mohamed-salah-ariwe-mukinnyi-wa-mbere-mwiza-ku-isi

  • Huye: Abagore bo mu cyaro babangamirwa n’ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babangamirwa no kugira ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu
    Babangamirwa no kugira ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu

    Babigaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Huye tariki 15 Ukwakira 2021, ubwo bwifatanyaga na bo mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihizwa buri mwaka kuri iyo tariki.

    Uwitwa Claudine Nikuze yagize ati “Hari igihe ukora nk’umushinga, kubera ko mu cyaro nta mafaranga akunze kuhaboneka, ugasanga urahombye. Habonetse uwegera abagore akabaganiriza hamwe n’abagabo, akabereka uko bashora imari, akanabereka uko bagemura ibyo bagezeho, byadufasha.”

    Chantal Kabatesi yongeraho ko n’itwita ry’abangavu ribangamira iterambere ry’umugore wo mu cyaro, kuko mu gihe abana bakabanje gukura, bakagira ibyo bageraho mbere yo gushinga ingo, ahubwo batwita, bakajya kurera batabishoboye, bakaba n’umutwaro ku babyeyi.

    Yungamo ati “Hari igihe umubyeyi ahana umwana ugasanga ntiyumva. Ariko habayeho nk’amahugurwa y’urubyiruko, cyangwa n’ibigo by’urubyiruko bibafasha mu iterambere, wenda byagabanya izo nda zitateguwe. Ubuyobozi bwabidufashamo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabagiriye inama yo kugana amatsinda y’iterambere kuko byagaragaye ko abayitabira bibateza imbere.

    Yagize ati “Umugore uwo ari we wese akwiye kugana amatsinda y’iterambere, ari yo bahuriramo bakungurana ibitekerezo, bakanafatanya mu iterambere. Byagaragaye ko abagore bagiye bajya mu matsinda babashije kugera kuri byinshi. Batangiye ari ibibazo, ariko ubu bageze ku bisubizo.”

    Ikindi yabagiriyeho inama, ni ukwegera abajyanama mu bijyanye n’iterambere bari mu mirenge, kandi bagatinyuka bakagana ibigo by’imari.

    Ati “Mu mirenge yose hari abajyanama mu bijyanye n’iterambere ry’imishinga (BDA), ufite umushinga arabagana bakamufasha. Abagore bagomba no gutinyuka bakagana ibigo by’imari, kuko ari byo bakuramo amafaranga yo kwifashisha mu mishinga bafite, kandi mu mirenge yose hari Sacco.”

    Yanasabye abagore kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kuko ngo na yo ajya aba isoko yo kubona igishoro.


    source : https://ift.tt/3n0mktS

  • Mauro Icardi wa PSG biravugwa ko amerewe nabi cyane n'umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu munya Argentina w'imyaka 33,amereye nabi uyu mugabo we ukinira PSG kuko ku mbuga nkoranyambaga yahashyize ubutumwa buvuga ubuhemu bwa Icardi hanyuma ahagarika kumukurikira kuri Instagram.

    Wanda yarakaye yandika mu cyesipanyoli,ati “Undi muryango wangije kubera indaya”.Ubu butumwa yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu bwatumyeabafana bahwihwisa kuri interineti.

    Aba bombi bashakanye kuva mu 2014 kandi bafitanye abana babiri, Francesca na Isabella.

    Ariko bahuye mu bihe bitavugwaho rumwe,kuko Nara ashinjwa kuba yaraciye inyuma uwahoze ari umugabo we Maxi Lopez,asambana na Icardi,bakinanaga muri Sampdoria icyo gihe.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, uyu mugore wabyaye abana batanu ku bagabo 2,na we yagaragaye yemeza ko we Lopez bahoze babana bavuganye inshuro ebyiri mu kiganiro cya Live kuri Instagram.

    Icyakora, uyu mugore ufite imisatsi y'umuhondo ntiyigeze yerekana uwamuciye inyuma uwo ari we kandi ntiyavuze izinana rimwe.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n'aya magambo kubera uko Madamu Nara yitwaye ku isabukuru y'imyaka 28 ya Icardi.

    Yanditse ati: “Imyaka icumi twizihiza isabukuru y'amavuko hamwe, inzozi nyinshi zarasohoye ndetse nizindi nyinshi ziri hafi gusohora, ngerageza kuguha ibyo nshoboye byose n'ibindi bigushimisha”.

    Mbere y'uko bashwana,Lopez yari inshuti nziza na Icardi, ndetse amutumira mu biruhuko hamwe na Nara wari umugore we, ndetse amuha ikaze mu rugo rwe igihe yazaga mu Butaliyani bwa mbere.

    Lopez na Nara batandukanye muri 2013 nyuma y'amezi atandatu ahita ashyingiranwa na Icardi.

    Ukwezi kumwe mbere y'uko bashyingiranwa, Icardi na Lopez bahanganye hagati yabo mu mukino waje kwitwa 'Wanda Derby' ubwo Sampdoria yakinaga na Inter muri Serie A.

    Ubwo amakipe yombi yasuhuzanyaga, Lopez yanze gusuhuza Icardi wari wamutwaye umugore.

    Mu bihe byashize, Nara yagiye avuga cyane ku rukundo akunda Icardi.


    Icardi ari kumwe n'umugore we Wanda uzwiho kugira imyitwarire igayitse

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mauro-icardi-wa-psg-biravugwa-ko-amerewe-nabi-cyane-n-umugore-we

  • Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yanenze imitoreze ya Ole #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yongeye gutsindwa mu buryo bugayitse nyuma y'uko yari imaze kugeza imikino 29 idatsindirwa hanze.Kuri uyu wa Gatandatu yatsinzwe na Leicester City ibitego 4-2.

    Amashitani atukura yatsinze imikino ibiri gusa mu mikino irindwi iheruka mu marushanwa yose.

    Umukinnyi wo hagati Pogba, ufite imyaka 28, yagize ati: 'Tumaze igihe kinini dukina imikino nk'iyi kandi ntitwakemuye ikibazo, twatsinzwe ibitego byoroshye, by'ubugoryi.

    Abafana bagiye gusunika,tugiye gushyirwaho igitutu n'ibindi byose.Dukwiriye gukura no gukinana ubunararibonye n'ubwibone mu buryo bwiza.

    Dukeneye kubona ikintu, tugomba guhindura.

    Ubu tugomba gushaka urufunguzo rutuma dutsindwa imikino,kuko twari dukwiye gutsindwa. Birababaje.Tugomba gushaka imitekerereze ikwiye n'amayeri mashya y'umukino.'

    Solskjaer yemeye ko yakoze amakosa yo gushyira mu kibuga Harry Maguire nyuma y'uko uyu kapiteni we akoze imyitozo rimwe nyuma y'imvune.

    Ikosa rya Maguire ryatumye Leicester ibona igitego cya mbere cya Youri Tielemans cyari icyo kwishyura ishoti rikomeye ryatewe na Mason Greenwood.

    Kugaruka kwa myugariro w'Ubwongereza ntibyashoboye kubuza United gutsindwa ibindi bitego bitatu bibabaje – harimo bibiri byaturutse ku mipira y'imiterekano.

    Bwana Ole yagize ati: “Ni umukinnyi ukomeye kuri twe, ni kapiteni wacu.

    Yakoranye umwete n'ukoresha imyitozo y'ingufu. Niba ibyo bitagenze neza – kandi rimwe na rimwe bibaho – kandi kuba twatsinzwe ibitego 4, birashoboka ko nafashe ibyemezo bike bidakwiriye. '

    Kimwe na Maguire, Pogba na Jadon Sancho nabo bari ku rwego rwo hasi gusa ikintu cyiza cyabonetse kuri United,nuko Marcus Rashford yagarutse mu kibuga akanatsinda igitego.

    Ku wa gatatu, United izakina na Atalanta muri Champions League mbere y'uko icakirana n'abakeba bayo ba Liverpool kuri Old Trafford ku cyumweru gitaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwe-mu-bakinnyi-ba-manchester-united-yanenze-imitoreze-ya-ole

  • Iyo wiraye havamo no kwirata – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asaba abayobozi kwirinda kwirara
    Perezida Kagame asaba abayobozi kwirinda kwirara

    Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango Unity Club Intwararumuri, wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021.

    Perezida Kagame yagarutse ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho, ariko anenga abakomeje kubisubiza inyuma, aho yasabye abari aho bose gushyiramo imbaraga iterambere ry’igihugu rikarushaho kwiyongera.

    Yatanze urugero rw’uburyo bamwakira neza iyo yasuye ibindi bihugu, avuga ko hari ubwo atekereza ku bikorwa nabi bitewe n’abatita ku nshingano zabo, muri uko kumwakira neza batangarira ibyo u Rwanda rwagezeho, hakaba aho bimutera impfunwe.

    Yagize ati “Njyewe hari ubwo ngera mu bindi bihugu bakambwira ngo eh ni wowe Perezida w’u Rwanda? Ndababwira nti.., mbura aho mpungira kubera ko mba nzi ibyo twirirwamo, nkavuga ni yeee mba mu Rwanda, bakavuga bati muri ibitangaza muri iki…, ngashaka aho njya, nkavuga nti, ese aba bantu bazi ibyo twirirwamo?”.

    Arongera ati “Abantu muri za Minisiteri, abantu muri serivisI zose zitangwa nabi, abantu bazikubitiwe, bazitonganiye, bazitukiwe, twirirwa duhangana nabyo buri munsi, ese barabizi? Umunsi babimenye…! Ngatekereza nti Imana tugira, gusa na yo tutakwishimira cyane, Ni uko bazaza bagasanga abo duturanye na bo bari inyuma yacu gatoya cyangwa cyane”.

    Perezida Kagame yabwiye abari aho ko bidakwiye ko umuntu yakwishimira kuvuka ko bamwogeza kuba ari igitangaza, kubera ko arutaho gato utameze neza, asaba abari aho kwirinda kwirara kugira ngo igihugu kidasubira inyuma.

    Agira ati “Wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza ko ndi igitangaza kubera ko ndutaho gato utameze neza? Ibyo hari uwo byashimisha, mba mbivugira rero kugira ngo tutirara, umuntu wiraye havamo no kwirata, havamo no gusubira inyuma na ka kandi kari kariho kakabura”.

    Yasabye abari aho kuzirikana kurwanya ibibi bakora, bagerageza gukora ibintu bisabwa mu buryo burambye, mu rwego rwo gufasha abazamuka kuzakurikiza inzira nziza y’abababanjirije, avuga ko kugira ngo iyo mikorere myiza irambe, ari uko buri wese yakagombye gukora neza inshingano ze.

    Ati “Turubaka umuco, turubaka igihugu, turubaka ubumwe, turubaka amajyambere n’umutekano ariko mu buryo burambye. Kugira ngo burambe ni uko ukuramo akarenge kawe, undi agashyiramo ake ariko mu nzira igana ahakwiye, u Rwanda aho rugeze tureke kurusubiza inyuma kandi icyarusubiza inyuma ni utuntu duto nk’utwongutwo, tutagiye tuturandura ngo tutuvemo. Bavuze gukundana, mugire gukunda igihugu, ukunde mugenzi wawe, ukunde umuturanyi, ukunde uwo mukorana”.

    Arongera ati “Kandi gukunda ntabwo bavuze ngo ushake kuba nk’undi, oya baho ukwawe, uko umeze n’uko ushaka, ahubwo uhore uharanira kugira ngo utere imbere bibe byiza kurushaho, ibyo turamutse tubyumvise tukabiharanira byagufasha, kandi dufite ubushobozi bwose burangiza ibyo bibazo navuze. Ntaho wajya kugura intekerezo nzima, hari aho muzi bazigura? Hari aho wari wajya mu iduka ngo usange bacuruza intekerezo? Wenda uzahasanga ibitabo usome, ariko intekerezo ntabwo ziba mu bitabo”.

    Perezida wa Repubulika yashimangiye ko kwimakaza umuco mu byo abantu bakora byose, ari byo bishobora kubagirira akamaro mu kazi kabo ka buri munsi kandi umuntu akamenya agaciro ka mugenzi we, avuga ko buri wese yagombye kubakira ku bigomba gukorwa akarushaho kubinoza, kugira ngo iterambere ry’igihugu ryiyongere.


    source : https://ift.tt/3j9YCu8

  • Kigali: Batatu bafashwe bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano – #rwanda #RwOT

    Bafatanwe bimwe mu bikoresho bifashishaga bakora ibyo byangombwa harimo mudasobwa igendanwa, mudasobwa yo mu biro n’udukoresho tubikwaho ibintu (External hard disks).

    Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera.

    Umwe mu bafashwe yemeye ko we na bagenzi be bishoye mu bikorwa byo gukora inyandiko mpimbano bagamije kubona amafaranga.

    Yagize ati” Njyewe ubundi nigisha gutwara imodoka i Nyamirambo ahitwa kuri tapis rouge, nafashwe ngerageza gufasha abanyeshuri banjye kuzabona impushya za burundu bitabagoye. Mugenzi wanjye yaranyegereye ansaba ko namwoherereza abanyeshuri bakeneye Perimi ngo aborohereze kuzibona. Narabyemeye kuko nacyekaga ko ari umupolisi.”

    Yakomeje avuga ko yari yizeye ko abo banyeshuri bazabona perimi za nyazo kuko mugenzi we yari yaramubeshye ko ari umupolisi. Yavuze ko bitabahiriye kuko bafashwe batarasohoza umugambi.

    Uwafashwe yiyita umupolisi yavuze ko atari umupolisi n’ubwo bagenzi be bari bazi ko ari we.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Ati” Aba bantu barimo uwiyitaga umupolisi bakoraga ibyangombwa bitandukanye birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga bakazigurisha abaturage. Polisi yarabashakishije barafatwa, turagira ngo dutange ubutumwa ku muntu wese wijandika mu byaha nk’ibi uko yabikora kose azafatwa abibazwe.”

    Yakomeje avuga ko umwe muri abo bantu yahoze ari umupolisi ariko ubu atakiri we kuko yarirukanwe biturutse ku myitwarire ye mibi. Yagiye akorana n’abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga ndetse na bamwe mu bantu bakora inyandiko mpimbano.

    CP Kabera yakomeje akangurira abantu kuba maso kandi bakanyura mu nzira zemewe mu gushaka ibyangombwa.

    Yagize ati” Abantu bagomba kuba maso kandi bagakurikiza amabwiriza. Aba bantu bagomba kubera isomo abandi ndetse n’ushaka ibyangombwa akanyura mu nzira zemewe, bakirinda inzira z’ubusamo zishobora gutuma bamburwa amafaranga yabo cyangwa bakagushwa mu byaha.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakurikizwe inzira z’amategeko ariko hakaba hakirimo gushakishwa abandi bakoranaga n’abafashwe.

    Bafashwe babeshya abaturage ko batanga ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga

    source : https://ift.tt/3AKpcQl

  • Nyanza: Impamvu Gikundiro ku ivuko yahujwe no kurwanya isambanywa ry’abangavu – #rwanda #RwOT

    Imibare iheruka gutangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza yerekana ko abangavu 130 batewe inda imburagihe mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

    Ibarura ryakozwe ryagaragaje ko muri ako Karere hari abangavu 147 batarageza ku myaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu mezi atatu gusa.

    Mu gutangiza ubwo bukangurambaga, kuri Stade ya Nyanza habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Nyanza FC na Rayon Sports, urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 mu mukino wa Gicuti wabaye ku wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 wari no mu rwego rwo gutangiza gahunda yiswe “Gikundiro ku ivuko”.

    Muri iyo gahunda Rayon Sports na Nyanza FC ku bufatanye na FXB Rwanda, bafatanyije mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa, by’umwihariko isambanywa ry’abana n’abangavu.

    Iyo gahunda y’ubukangurambaga izajya iba ngarukamwaka aho Ikipe ya Rayon Sports izajya ijya i Nyanza nk’ahantu yavukiye, ikine imikino ya gicuti ndetse inafashe ako Karere mu bukangurambaga butandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko Rayon Sports nk’ikipe yavukiye i Nyanza ndetse ikaba ifite abakunzi n’abafana benshi byoroshye cyane kugira ngo itange ubutumwa kandi bugere ku bantu benshi.

    Ati “Ndagira ngo uyu munsi twishimire ko twangije gahunda yitwa Gikundiro ku ivuko. Ni igikorwa dutangije uyu munsi ariko kizaba ngarukamwaka kikaba kigamije gukomeza isano iri hagati ya Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza. Rayon Sports n’ikipe yavukiye i Nyanza, iba i Nyanza kandi n’uyu munsi irahaba nubwo ituye i Kigali. Tuyihoza ku mutima kandi nayo iduhorana ku mutima.”

    Asobanura impamvu bahuje iki gikorwa n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa yagzie ati “Iki gikorwa twagitangije tugihuza n’insanganyamatsiko ivuga ngo twamaganye ihohoterwa by’umwihariko isambanywa ry’abana.”

    “Mu by’ukuri guhuza Gikundiro ku ivuko n’iyi nsanganyamatsiko yo kurwanya ihohoterwa bifite imvano kuko Rayon Sport na Nyanza FC bafite abakinnyi b’inyangamugayo kandi bafite uruhare mu kwigisha Abanyarwanda benshi; iyo ubutumwa butanzwe n’umukinnyi bugera kure kandi bwafasha guhindura imyumvire. Nkaba nshimira umuryango wa FXB Rwanda nk’umuryango utari uwa Leta wadufashije gutegura uyu mukino ndetse n’iki gikorwa muri rusange.”

    Mbere y’uko igice cya Kabiri cy’umukino gitangira ba Kapiteni b’amakipe yombi batanze ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa, by’umwihariko bamagana icyaha cyo gusambanya abana n’abangavu.

    Umwe mu bakobwa wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa agaterwa inda imburagihe akiri muto, yavuze uko byamugendekeye n’uburyo byamusubije inyuma by’umwihariko ntashobore gukomeza amashuri.

    Ati “ Nakorewe isambanywa nkiri muto nterwa inda ku myaka 17. Nabonaga nta makiriro, nta cyerekezo cy’ubuzima gusa umuryango wa FXB wamfashe mu bana babyaye bakiri bato baramfasha ndongera nsubira kwiga, none ubu natsinze ikizamini cy’umwaka wa gatatu. Ndasaba barumuna banjye kudahishira ababakorera ihohoterwa, bagatangira amakuru ku gihe bavuga ibari ku mutima kuko niwo musanzu wo gukumira isambanywa ry’abana.”

    Mbere y’uko uyu mukino utangira, ikipe ya Rayon Sports yasuye Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari berekwa ibiranga umuco w’u Rwanda n’uko Abanyarwanda babagaho kera.

    Nyuma y’umukino amakipe yombi yasinyanye amasezerano n’Umuryango utari uwa Leta wa FXB kugira ngo bajye bafatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga butandukanye.

    Umukino wahuje Rayon Sports na Nyanza FC wari no muri gahunda yo kwitegura shampiyona haba mu cyiciro cya mbere kuri Rayon Sports ndetse n’icya kabiri kuri Nyanza FC aho ibi byiciro byombi bizatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Gikundiro ku Ivuko izajya iba ngarukamwaka aho ikipe ya Rayon Sports izajya ijya i Nyanza nk’ahantu yavukiye ikahakinira imikino ya gicuti

    Kuri Stade ya Nyanza habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Nyanza FC na Rayon Sports

    Ni umukino witabiriwe n’abakunzi b’amakipe yombi

    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele na we yakurikiye uwo mukino

    Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2 2

    Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane wari no mu rwego rwo gutangiza gahunda yiswe Gikundiro ku Ivuko

    Uyu mukino wabaye mu gutangiza gahunda yiswe Gikundiro ku ivuko igamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Mbere y umukino Rayon Sports yasuye i Nyanza mu Rukali

    Rharb Youssef ukomoka muri Maroc yigana uko kera mu Rwanda bakoresha urusyo gakondo

    Mbere y’uko umukino utangira, ikipe ya Rayon Sports yasuye ingoro y’amateka y’abami mu Rukali

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3DQvr78

  • Habumuremyi Pierre Damien yishimiye kongera gutumirwa mu Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri – #rwanda #RwOT

    Ku wa 16 Ukwakira 2021, nibwo hateranye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri. Habumuremyi Pierre Damien umaze iminsi itatu afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame ni umwe mu baritumiwemo.

    Mu 2020 nibwo Pierre Damien yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Icyo gutanga sheki cyaje kumuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

    Abinyujije kuri Twitter, Habumuremyi yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku bw’amahirwe yahawe yo kongera gutumirwa mu ihuriro rya Unity Club.

    Yashimiye kandi Perezida Kagame ku bw’imbabazi yamuhaye “zatumye agirirwa ubuntu bwo gutumirwa gusangira ibyiza by’urugendo rw’ibikorwa bya Unity Club.”

    HE @FirstLadyRwanda mbashimiye mbikuye ku mutima amahirwe mwampaye yo kongera gutumirwa mu ihuriro rya @UnityClubRw.Nongeye gushimira HE @PaulKagame wampaye imbabazi zatumye ngirirwa ubuntu bwo gutumirwa gusangira ibyiza by’urugendo rw’ibikorwabyaUnityClub.Muri intwararumuri koko

    — Habumuremyi P.D (@HabumuremyiP) October 15, 2021

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

    Iri huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”; ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

    Ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe. Byabereye muri Intare Conference Arena iri i Rusororo.

    Habumuremyi Pierre Damien yishimiye kongera gutumirwa mu Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri

    source : https://ift.tt/3aIljks