Category: Uncategorized

  • The Ben yambikiye impeta Miss Uwicyeza Pamella ku kirwa Cya Maldives[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben n'umukunzi we Uwicyeza Pamella, bamaze hafi icyumweru mu Birwa bya Maldives, aho mu bigaragara bakomeje kuryoherwa n'ubuzima nk'uko bari kubigaragaza umunsi ku munsi. Mu gihe bahamaze Uwicyeza Pamella ni we wabanje gushyira kuri konti ye ya Instagram amashusho ari gutembera ku mucanga wa Velassaru uherereye mu Mujyi wa Malé muri MMaldives

    The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira.

    Amakuru Agera ku Umuryango nuko bari bateguye kujya mu biruhuko mu birwa bya Maldives ariko The Ben anafite gahunda yo gutungura umukunzi we akamusaba kumubera umugore.

    The Ben yari amaze igihe ashyirwaho igitutu na bamwe mu bafana be bamubaza igihe azafata icyemezo cyo gushaka umugore nyuma y'aho mugenzi we Meddy ashyingiranywe n'umunya-Ethiopia.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

    The Ben yamaze kwambika impeta Miss Uwicyeza Pamella Amusaba kuzamubera umugore

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yambitse-impeta-miss-uwicyeza-pamella-nyuma-mu-bihe-byiza-ku-kirwa-cya

  • Imyaka 14 inkuru y'urupfu rwa Luck Dube imenyekanye Sobanukirwa ibintu bitangaje abagabo 3 bamwishe bamuhoye #rwanda #RwOT

    Raporo ya Polisi ya Afurika y'Epfo ivuga ko Lucky Dube yishwe n'aba bagabo batatu aribo Mbuti Mabe, Sifiso Mhlanga na Gxowa Ludwe.

    Raporo ya Polisi ya Afurika y'Epfo kandi ikomeza ivuga ko Lucky Dube yishwe ubwo yari amaze kugeza abana be 2 kwa se wabo i Rosettenville mu mujyi wa Johnannesburg.

    Imodoka yo mu bwoko bwa Chrysler 300c yatwaye ubuzima bwa Lucky Dube.

    Polisi ya Afurika y'epfo ivuga ko Lucky Dube ajya kwicwa atari cyo cyari kigambiriwe nkuko abamwishe babivuze. Lucky Dube yari atwaye imodoka you mu bwoko bwa Chrysler 300c . Imwe mu modoka zari zihenze icyo gihe ndetse n'ubu.

    Abashinjwa kwica Lucky Dube, bavuga ko na bo ubwabo bababajwe no kubona ko bishe umuhanzi basanzwe bakunda, bamwitiranyije n'abashoramari b'abanya-Nigeria bakorerga muri icyo gihugu. Bivugwa ko kandi abo bagabo bashakaga kwambura amafaranga uwari mu modoka batitaye ku wo ari we ndetse n'imodoka ye bakayitwara.

    Mu masasu menshi bamurashe, amwe yaramufashe bituma ata umuhanda imodoka yarimo igonga igiti kikini cyari impande y'umuhanda ahita apfa.

    Lucky Philip Dube yavutse kuwa 3 Kanama 1964 avukira i Ermell muri Transvaal muri Afurika y'Epfo. Yaje kuba icyamamare mu njyana ya Reggae aho yaririmbaga indirimbo zisakaza amahoro n'urukundo mu bihe bibi Afurika y'Epfo yari ihanganye n'irondaruhu mu cyitwaga Apartheid. Yapfuye kuwa 18 Ukwakira 2007 azize abagizi ba Nabi.

    Zimwe mu ndirimbo ze zitazibagirana twavuga nka: Remember Me, Together as One, No Body can Stop Reggae n'izindii nyinshi zigikunzwe kugeza ubu.

    Abasore 3 bahamijwe kwica Lucky Dube ubu bafunzwe burundu

    Impamvu nyamukuru yatumye Lucky Dube yicwa.

    Nyuma y'urupfu rwe, Polisi yashyizweho igitutu n'abafana be kugira ngo itahure abamwishe. Ni muri urwo rwego yatanye muri yombi abantu 5. Tariki ya 31 Werurwe 2009 ni bwo 3 mu bari bafunzwe baje guhamwa n'icyaha cyo kwica Dube banahanishwa igihano cya Burundi mu gihome.

    Imodoka yo mu bwoko bwa Chrysler 300c yatwaye ubuzima bwa Lucky Dube
    Polisi ya Afurika y'epfo ivuga ko Lucky Dube ajya kwicwa atari cyo cyari kigambiriwe nkuko abamwishe babivuze. Lucky Dube yari atwaye imodoka you mu bwoko bwa Chrysler 300c . Imwe mu modoka zari zihenze icyo gihe ndetse n'ubu.

    Abashinjwa kwica Lucky Dube, bavuga ko na bo ubwabo bababajwe no kubona ko bishe umuhanzi basanzwe bakunda, bamwitiranyije n'abashoramari b'abanya-Nigeria bakorerga muri icyo gihugu. Bivugwa ko kandi abo bagabo bashakaga kwambura amafaranga uwari mu modoka batitaye ku wo ari we ndetse n'imodoka ye bakayitwara.

    Mu masasu menshi bamurashe, amwe yaramufashe bituma ata umuhanda imodoka yarimo igonga igiti kikini cyari impande y'umuhanda ahita apfa.

    Lucky Philip Dube yavutse kuwa 3 Kanama 1964 avukira i Ermell muri Transvaal muri Afurika y'Epfo. Yaje kuba icyamamare mu njyana ya Reggae aho yaririmbaga indirimbo zisakaza amahoro n'urukundo mu bihe bibi Afurika y'Epfo yari ihanganye n'irondaruhu mu cyitwaga Apartheid. Yapfuye kuwa 18 Ukwakira 2007 azize abagizi ba Nabi.

    Ubwo Lucky Dube yaherekezwaga mu cyubahiro
    Zimwe mu ndirimbo ze zitazibagirana twavuga nka: Remember Me, Together as One, No Body can Stop Reggae n'izindii nyinshi zigikunzwe kugeza ubu.
    1.Remember Me

    2.Together as One

    3.

    4.The way it is

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imyaka-14-inkuru-y-urupfu-rwa-luck-dube-imenyekanye-sobanukirwa-ibintu

  • Umuhanda Kanombe-Mu Mujyi ugiye gukorerwaho igerageza ry’umushinga ugamije guca umuvundo w’ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo buzwi nka Bus Rapid Transit (BRT) bugamije gufasha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kurushaho kwihuta no kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga wajyaga utuma abateze imodoka rusange bategerera ku gihe aho bagiye.

    BRT ni umushinga umaze igihe mu cyerekezo cy’Umujyi wa Kigali uzafasha cyane abatuye Umujyi wasangaga batinda mu nzira kubera ibibazo biri mu buryo bw’ingendo, cyane cyane bakoresha imodoka rusange zitwara abagenzi.

    Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, Mérard Mpabwanamaguru, yabwiye The New Times ko kuri ubu Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Banki y’Isi bari gukora inyigo kuri uyu mushinga uzatuma uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali byoroha.

    Yagize ati “Tuzubaka ibikorwaremezo n’inzira z’umuhanda zizaba zigenewe imodoka zihuta kugira ngo zibashe gutwara abagenzi benshi kandi bigabanye umuvundo w’imodoka.”

    Yavuze ko hari inyigo yatangiye izafasha mu guhindura umuhanda uva ku Kibuga cy’indege ugana mu mujyi rwagati, uwahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Uyu mushinga kandi ufite ikindi gice cya kabiri, cyo kuvugurura gare ya Nyabugogo ikajya ku rundi rwego.

    Yagize ati “Tuzavugurura gare ya Nyabugogo ijye ku rundi rwego. Bizayongerera ubushobozi ku buryo ibasha kwakira imodoka rusange nyinshi.”

    Kuvugurura Nyabugogo, ni umushinga byitezwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri iri imbere, aho nibura bizatwara miliyari 45 Frw, gusa inyigo iri gukorwa ni yo izagaragaza neza ishusho y’amafaranga bizatwara.

    Mpabwanamaguru kandi yavuze ko hari inyigo iri gukorwa ku mushinga wo gutangiza muri Kigali ingendo z’utumodoka tugendera ku migozi, tuzwi nka Cable Cars.

    Hashize igihe umujyi wa Kigali uteganya gutangiza uburyo bwa BRT, buzatuma habaho imihanda yihariye y’imodoka rusange mu kwirinda umuvundo

    source : https://ift.tt/3BZWsVu

  • Umusaruro w’ibyumba 6000 by’amashuri byubatswe mu Ntara y’Iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Umwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya ibihumbi 22 hirya no hino mu gihugu, muri byo harimo 6000 byubatswe mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe kugabanya ubucucike bwakundaga kugaragara mu mashuri.

    Mu byumba byubatswe harimo site nshya 208 kugira ngo bigabanye ingendo zakorwaga n’abana aho hari aho wasangaga hari abakora urugendo rwa kilometero umunani cyangwa icumi bagiye ku ishuri, ku mwana muto wasangaga bimugiraho ingaruka ku mitsindire abandi bagahitamo kurireka.

    Mukamana Emilienne utuye mu Mudugudu wa Nyagahinga mu Kagari ka Ruhunda mu Murenge wa Gishari ahubatswe ikigo cy’ishuri gishya, yavuze ko abana be babiri bigaga ku bigo bitandukanye nibura ngo buri wese yakoraga ibilometero biri hatai ya bine na bitandatu bajya kwiga none ubu ngo bakora ikilometero kimwe.

    Ati “ Mbere umwana yarazindukaga cyane bigatuma atiga neza kubera ibitotsi none ubu aho batangiriye kwigira hafi bagerayo nta munaniro, ikindi bageraga mu rugo bananiwe ntibabone umwanya wo gusubira mu masomo none ubu bataha kare bagakora imirimo yo mu rugo kandi bakanabona umwanya wo gusubira mu masomo yabo.”

    Yavuze ko uretse koroherwa abana be basigaye banatsinda neza ndetse ngo hari n’amafaranga bakoreshaga bategera abana babo bakiri bato amagare ngo kuri ubu basigaye bayakoresha mu bindi.

    Yakomeje agira ati “Ikindi ubu dusigaye tubona umwanya wo gusura abana bacu tukamenya uko ku ishuri bimeze mu gihe mbere yamaraga igihembwe cyose tutarabasura.”

    Ubucucike bwaragabanutse

    Uwizeyimana Jacqueline usanzwe yigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nsinda, yavuze ko ubucukike mu mashuri bwagabanutse cyane kubera ibyumba by’amashuri bishya.

    Yavuze ko mbere wasangaga mu ishuri rimwe harimo abana barenga 70, ku ntebe imwe nibura hicaraho abana bane cyangwa batanu, kuri ubu ngo amashuri mashya yatumye abana biga mu ishuri bagabanuka ndetse banicazwa neza ku buryo ngo byoroheye n’abarimu mu gukurikirana abana.

    Ati “ Njye nka mwarimu byamfashije gusobanukirwa n’abana nigisha nkamenya ngo uyu ndamufasha gutya bitewe n’ibibazo afite, mbere ari benshi rero hari ubwo wagendanaga n’abagenda umwe uri hasi ntubashe kumufasha, ubu imikoro tubaha turayikosora kandi tukanakurikirana isuku kuko ari bake.”

    Abana bari baravuye mu ishuri barigarutsemo

    Iradukunda Yvonne wiga mu mwaka wa gatatu avuga ko yari yaravuye mu ishuri kubera urugendo rurerure yakoraga bigatuma asibira, ibi byatumye ava mu ishuri umwaka wose arigarukamo ari uko hubatswe ikigo gishya kimwegereye.

    Ati “ Urugendo rwarangoraga cyane ngeze aho ndivamo kuko nageraga mu rugo ntinze simbashe gusubira mu masomo naje gusibira rero bituma ndireka, ubu rero aho bubakiye amashuri mashya akanyegera nahise ndigarukamo, ubu ngera mu rugo hakiri kare nkasubira mu masomo ndetse n’uburara bwararangiye.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel avuga ko ibyumba 6000 byubatswe muri iyi Ntara, byagabanyije ingendo zakorwaga n’abana ngo kuko hari abigaga kure cyane bigatuma badatsinda neza abandi ugasanga bitumye bava mu ishuri.

    Ati “ Icya kabiri ni ubucucike mu mashuri abana barenga 100 harimo abigaga bahagaze byagiye bigabanuka cyane, icya gatatu ni amafunguro henshi nubwo bitaranozwa neza kugeza uyu munsi bari gutegura amafunguro yabo.”

    Yakomeje avuga ko kandi kubaka amashuri mashya byanatumye n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo umuriro w’amashanyarazi, amazi, imihanda bigezwa ku baturage mu buryo bworoshye ngo kuko ibigo bishya by’amashuri byajyanaga no kuhageza ibi bikorwaremezo abaturage bahaturiye nabo bakaboneraho.

    Bimwe mu byumba by’amashuri 6000 byubatswe mu Ntara y’Iburasirazuba

    Ibyumba by’amashuri bishya byagize uruhare mu kugabanya ubucucike bwari busanzwe ari ikibazo gikomeye

    Ahubatswe amashuri mashya hagiye hubakwa n’ubwiherero

    Kugabanya ubucucike mu mashuri byatumye abanyeshuri basigaye biga bisanzuye ndetse umwarimu akabona uko abakurikirana

    source : https://ift.tt/3j8xifR

  • Rwanda FDA yamaze impungenge abaturwanda ku kinyobwa giherutse kuvanwa ku isoko – #rwanda #RwOT

    Uruganda rwakoze iki kinyobwa rwa Pioneer Foods, rwo muri Afurika y’Epfo ni rwo rwihagarikiye iki kinyobwa ku isoko ruvuga ko kirimo ubumara bwa ‘Patulin’ buri ku kigero cyo hejuru.

    Patulin ni ubumara bukunda kuboneka mu binyampeke, imboga n’imbuto nka pomme zaboze ku buryo uriye cyangwa anyoye icyo burimo ashobora kugira iseseme, akaruka cyangwa se akagira ibibazo mu nda.

    Iyi ‘Jus’ yasanganywe ubu bumara ihita itumizwa mu bihugu birindwi yari yoherejwemo birimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bya Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Rwanda FDA ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko ubwoko bw’iki kinyobwa bwahagaritswe ku isoko bwari butaragera mu Rwanda isaba ko haramutse hari uwaguze iyi jus yayisubiza hakiri kare.

    Yagize iti “Ubushakashatsi bwakozwe na Rwanda FDA bwagaragaje ko nta kinyobwa cya Ceres Apple gifitanye isano n’icyahagaritswe kiri ku isoko ryo mu Rwanda. Niba hari abamaze kukigura baragirwa inama yo kugisubiza aho bakiguze bagasubizwa amafaranga cyangwa bagahindurirwa ikindi.”

    Jus zahagaritswe ni iziri mu macupa ya mililitiro 200 na 275, ndetse n’iziri mu gakarito ka litiro imwe zoherejwe ku isoko rya Uganda, Kenya, RDC, Zambia, Zimbabwe, Seychelles no mu Birwa bya Maurice hagati y’itariki 14 na 30 Kamena 2021.

    Ikinyobwa cya ‘Ceres Apple Juice’ cyahagaritswe kitaragera ku isoko ryo mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3piakqn

  • Ruhango: Abantu batanu bo mu muryango umwe bafashwe n’indwara bikekwa ko ari izo ’mu mutwe’ – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ni uwa Rucamubyago Emmanuel wo mu Mudugudu wa Nyakarere, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

    Ubu burwayi bwatangiye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize [hari tariki 12 Ukwakira 2021], aho umwe mu bagize uyu muryango yafashwe bukeye bwaho undi arafatwa ndetse na nyina aza gufatwa.

    Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko ku wa Kane abo muri uyu muryango bagiye ahitwa ‘ kwa Yezu Nyirimpuhwe’ gusenga ariko biba iby’ubusa dore ko ku wa Gatanu ari bwo bose bahise bafatwa [Umugabo n’umugore n’abana batatu, muri abo bana umwe ni umugabo wubatse].

    Umuturanyi w’uyu muryango witwa Uwifashije Anne Marie yabwiye IGIHE ko kugeza ubu muri uyu mudugudu bose bamaze iminsi barara rwantambi, nta kintu bakora kubera kumva imiborogo y’uyu muryango.

    Uwifashije yatunze agatoki mushiki wa Rucamubyago avuga ko ashobora kuba ari we ntandaro y’ibi ‘bishitani’ byaterejwe uyu muryango.

    Yakomeje agira ati “Ubu twese mu mudugudu ntabwo turi gukora kubera uyu muryango, ntabwo wajya mu murima guhinga wumva abaturanyi barimo kuboroga, birirwa baboroga, bakarara baboroga, ntabwo tugitora agatotsi. Agahenge ni uko bajyanywe kwa muganga.”

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine yabwiye IGIHE ko muri uyu muryango hari hasanzwe hari umwana ufite ibibazo by’izi ndwara zo mu mutwe ariko yajyaga avurwa agakira.

    Ati “Icyadutunguye natwe ni uko umuryango wose wafashwe, twarabimenye nk’ubuyobozi tujyayo turabafasha, hari ababanje gufashirizwa ku kigo nderabuzima cya Mbuye, hanyuma biba ngombwa ko bajya ku bitaro bya Ruhango.”

    Visi Meya Mukangenzi yavuze ko abaturage bakwiye gushyira umutima hamwe bakumva ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi busanzwe kandi buvurwa bugakira.

    Ati “Abaturage icyo twababwiye kandi dukomeje kubabwira, nibahumure, uburwayi bwo mu mutwe ni uburwayi buvurwa bugakira, icy’ingenzi ni uko abantu babimenya bakavurwa.”

    Yakomeje agira ati “Ikibateye impungenge cyane ni uko ari umuryango wose ariko ni ibintu bishoboka, igihe umuntu umwe afashwe mu muryango n’abandi bakagira kutabyakira. Ntabwo rero twashyigikira abavuga ko ari ababibaterereje, ibyo ntabwo aribyo, abantu barimo gufashwa kandi ngira ngo n’abaturage ntabwo ari ubwa mbere babonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.”

    Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    source : https://ift.tt/3AQmRDt

  • Inkambi ya Gihembe yafunzwe nyuma y’imyaka 24 – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nyuma y’uko abari bacumbikiwe muri iyi nkambi bose bamaze kwimurirwa mu ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.

    Ubuyobozi bw’iyi minisiteri kuri Twitter bwagize buti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.”

    “Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n’uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.”

    Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu Nkambi ya Gihembe, zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.

    Mu myaka yakurikiyeho kugeza uyu munsi, bamwe muri bo bagiye bava mu nkambi bakajya gutura hirya no hino mu gihugu, abandi bakajya mu bindi bihugu birimo n’icyo baturutsemo gusa impunzi 9922, zigize imiryango 2227 ni zo zari zikiri muri iyi nkambi.

    Umukozi muri Minisiteri y’ubutabazi uyobora iyi nkambi, Murebwayire Goretti aherutse kubwira itangazamakuru ko biteguye kwakira izi mpunzi neza kandi ko icyemezo cyo kuzimurira i Mahama cyafashwe mu rwego rwo kubatuza aheza kandi hagutse kurushaho.

    Hafi y’inkambi ya Gihembe hari harangijwe n’isuri

    Agace impunzi zari zicumbikiwemo kashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga

    Nyuma yo kuhasenya hazakomeza gukorerwa ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije

    Impunzi zari zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe ubwo zimurirwaga mu Nkambi ya Mahama

    source : https://ift.tt/2YYn8HV

  • Abunzi barashinjwa guhushura no kutagira ibanga #rwanda #RwOT

    Hari abagize sosiyete sivile batunga agatoki bamwe mu bagize komite z'abunzi kutagira ibanga no gukemura amakimbirane bahushura usanga biterwa n'ubumenyi bucye bw'abari muri uru rwego.

    Komite z'Abunzi zagiyeho hamijwe guha abaturage ubutabera bubanogeye ku buntu kandi bwihuse; no kubarinda  gusiragira mu Nkiko kandi abaturage bavuga ko byabafashije.

    Umwe ati ' Akamaro k'abunzi ni uko ibintu bikemukira hasi bitagombye kuzamuka ngo bijye hejuru, bigatuma byorohera abaturage n'izindi nzego zo hejuru bikaborohera kugira ngo batabayo benshi'

    Undi ati 'Nta n'impaka nyinshi zikunze kuba inaha. Niyo zabonetse mu baturanyi baraza bakabaganiriza neza zigacyemuka, abunzi bafite akamaro.'

     Nubwo Komite z'abunzi henshi zirinda abaturage gusiragira mu nkiko, ku rundi ruhande abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza icyuho kiri mu mikorere y'uru rwego, kuko bamwe muri bo ngo usanga nta bumenyi buhagije bafite bigaragazwa no kuba rimwe na rimwe, hari abakemura ibibazo by'abaturage bahushura ntibabihe umwanya uhagije, abandi ntibabike ibanga ry'ababagejejeho ibibazo.

    Umuryango Prison Fellowship ibi wabikozeho ubushakashatsi, Bishop Gashagaza Deogratias niwe uwuyobora arabisobara.

    Ati 'Kuko hari igihe umuntu aba afitanye  ikibazo na mugenzi we, wenda wo ukaza uri uwo kubatega amatwi no kubabwira uti mwagenza mutya mwagenza mutya. Ariko ugasanga niba ari iyo akompanyoma yagombaga kumara nibura n'ibyumweru bitatu ubegera ubaganiriza ugasanga ubikoze mu isaha uti ndabirangije. Icyo gihe ahubwo urabikomerekeje ariko ntubikozeho, ikindi kandi no kuba umunyamabanga. Kuko iyo wunga abantu, hari byinshi bumva imvamutima zabo  iyo utabaye umuntu wa wundi uhugura ufite ubumenyi buhagije (…)ngo mvuye kwa kanaka barapfa ibi ugAsanga inkuru ikwiriye umusozi wose.'

    Mukabaruta Melania utuye mu murenge wa Bumbogo wabaye no muri Komite z'Abunzi zigishyirwaho, we agaragaza ko abunzi bakwiye gukangurirwa cyane kugira   ubunyangamugayo.

    Ni ingingo ahuziraho n'abagize sosiyete sivile ariko ko aba bagasaba ko abaturage bajya bagira ubushake bwo kwiyunga bakitabaza abunzi.

    Komite y'Abunzi ni umurimo w'ubwitange kandi udahemberwa.

    Inzego z'ububatera  zimaze igihe zigaragaza gushyira imbaraga mu guhugura abagize uru rwego  kugira ngo barusheho gutanga ubutabera bwunga kandi bwihuse.

     Amakuru aturuka muri Minisiteri y'ubutabera avuga ko abunzi bari mu bantu bahabwa amahugurwa kenshi.

    Daniel HAKIZIMANA

    The post Abunzi barashinjwa guhushura no kutagira ibanga appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/18/abunzi-barashinjwa-guhushura-no-kutagira-ibanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abunzi-barashinjwa-guhushura-no-kutagira-ibanga

  • Kenya: Ubukene mfite ntibwatuma niyamamaza kuba Perezida -Waiguru #rwanda #RwOT

    Guverneri w'Intara ya Kirinyaga madame Anne Waiguru yavuze ko ataziyamamaza ku mwanya wa perezida mu matora ari mu mwaka utaha kubera ubukene afite.

    The Citizen TV itangaza ko uyu mutegetsi yavuze ko kujya mu matora no kwiyamamaza bimusaba nibura miliyaridi 5 z'amashilingi ya Kenya, aya kandi ngo ni akavagari ntiyayabona.

    Madame Waiguru yavuze ko kwiyamamaza ku mwanya wa perezida bisaba umwanya kandi ubu nta mwanya uhari, ikiyongereyeho ngo ntashaka kwiyerurutsa nk'abiyamamaza babeshya ko bashaka umwanya wa perezida, nyamara barekereje kugirwa ba visi perezida cyangwa se kugororerwa gutegeka umujyi wa Nairobi.

    Icyakora madame Waiguru muri iki gihe ntarebana neza n'umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu bwana Karanja Kibicho, ashinja kumuheza mu gikorwa cyo gutegura umunsi w'intwari uzizihizwa kuri uyu wa Gatatu Tariki 20 Ukwakira 2021.

    Guverneri Waiguru avuga ko atazi n'abatumiwe muri ibi birori bizabera mu ntara ategeka.

    Ikinyamakuru The Star cyanditse ko uku kutumvikana kw'aba bategetsi kwazinduye perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukwakira 2021, akajya guhura nabo, ngo ababwire ko ihangana ryabo ryazagira ingaruka ku mitegurire y'uyu munsi.

    Uyu mutegetsi Karanja Kibicho yavuze ko Guverineri yakabije kuko bakoze urubuga rwa WhatsApp bahuriraho, kuba avuga ko ahezwa ari ukwigiza nkana.

    The post Kenya: Ubukene mfite ntibwatuma niyamamaza kuba Perezida -Waiguru appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/18/kenya-ubukene-mfite-ntibwatuma-niyamamaza-kuba-perezida-waiguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-ubukene-mfite-ntibwatuma-niyamamaza-kuba-perezida-waiguru

  • Dr Habumuremyi yatanze impuruza ku ngengabitekerezo ya Jenoside mu magereza – #rwanda #RwOT

    Dr Habumuremyi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ryabaye amaze iminsi itatu afunguwe.

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

    Habumuremyi wari umaze umwaka n’amezi atatu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, yasangije abari bitabiriye iri huriro ibijyanye n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze mu bafungiyemo.

    Yavuze ko ubushakashatsi bukorwa hirya no hino mu Rwanda hagamijwe kureba ikigero ingengabitekerezo ya Jenoside iriho bukwiye no kugera muri gereza.

    Ati “Nyakubawa Madamu Jeannette Kagame aho mvuye naho ni mu Rwanda, muri gereza naho ni mu Rwanda ariko ibyo nsizeyo n’ibiri hano biratandukanye cyane, ngira ngo na byo bikwiye kwitabwaho cyane[…] amagereza afite abaturage bageze ku bihumbi 100. Ibyo bihumbi 100 buri wese afite abantu bamuri inyuma.”

    “Reka dufate ko byibuze ari abantu icumi, urwo ni urugero ruto mfashe, ufashe ibihumbi ijana buri wese ukamugerekaho abantu icumi bageze kuri miliyoni. Hari ibibazo bimaze iminsi bigaragara by’ingengebitekerezo mu magereza.”

    Yifashishije ingero, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside muri gereza igaragarira ahantu hatandukanye harimo mu matorero, mu bakoze jenoside ndetse n’abayirokotse bakaza gufungwa kubera impamvu zitandukanye.

    Ati “Icya mbere ni ukureba neza mu matorero yo mu magereza ushobora gusanga na hano hanze mu matorero hamaze iminsi hagaragara ingengabitekerezo aho kwigisha ijambo ry’Imana ugasanga uwigisha azanyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo ni icyiciro kimwe kiri mu magereza.”

    Yongeyeho ati “Ikindi cyiciro cya kabiri kiri mu magereza ni ababyeyi usanga bafite ingengabitekerezo, njye aho nari ntuye umubyeyi yarahagurutse aravuga ngo umwana we nta shobora gushaka mu Bahutu. Kuko namwumvise nahise mutangamo raporo. Icyo ni ikintu cya kabiri kigaragaza ko hakiri ikibazo.”

    “Icya gatatu narimo niyuhagira kuko abantu biyuhagira mu kivunge, hari umwana wamfashaga kunjyanirayo amazi numva aravuga ngo baratubeshyera ngo twacitse ku icumu, FARG ikadufasha ariko amashuri twayarangiza bakatuzana kuyakomereza muri gereza, iyo ni ingengabitekerezo irahari. Mvuye mu bwogero nabajije umwana wamfashaga ngo ibyo numvise nawe wabyumvise, ati ’nabyumvise’ nti ’uwo mwana uramuzi?’ nsanga aramuzi ndetse yari umwana w’umusirikare, raporo turayitanga inzego z’umutekano zijya kumubaza kugira ngo zimwigishe.”

    Yavuze ko icyiciro cya kane cy’abapfobya Jenoside muri gereza ari abayirokotse ariko biyemeje kuyoboka inzira y’ikinyoma.

    Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko ubushakashatsi bukorerwa hanze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bukwiye no kugera muri gereza kuko naho hari ibibazo bikomeye.

    Ati “Icyo nshaka kuvuga, imbaraga turimo dushyira hano hanze twari dukwiye no kuzishyira mu magereza kugira ngo abantu bagendere rimwe, naho nibakomeza gushyira imbaraga hanze mu bushakashatsi ndibwira ko batigeze bagera mu magereza, bafite ahantu bagarukira ariko ukuri kundi guhari ni uko.”

    Imibare igaragaza ko mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bwagejeje mu nkiko dosiye 333 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu 2018/2019 zaragabanutse ziba 293, naho mu 2019/2020 zigera kuri 323. Zose hamwe ni 949.

    Izo dosiye zerekana ko abagabo ari bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cyane kuko abantu 1.172 zarezwemo bose hamwe, bagizwe n’abagabo 884 (bangana na 75,5%) n’ abagore 288 (bangana na 24,5%).

    Dr Habumuremyi yavuze ko yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere agatumirwa mu Ihuriro Ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri, ashimira Perezida Kagame ku mbabazi yamuhaye.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira niyo yatangaje ko Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

    Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Mbere yo gutabwa muri yombi uyu mugabo yagiye ahabwa imyanya ikomeye muri Leta. Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014.

    Muri Gashyantare 2015, Dr. Habumuremyi yagizwe Umukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko abafungiye mu magereza atandukanye bakwiye kwigishwa kuko harimo abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3AMrGxK