Category: Uncategorized

  • Urugendo ruracyari rurerure mu kubahiriza amasezerano ya Montreal #rwanda #RwOT

    U Rwanda rushimwa intambwe rwateye mu kubahiriza amasezerano ya Montreal amaze imyaka 5 avugururiwe i Kigali.

    Tarikiya 15 ukwakira 2016 i Kigali hateraniye inama ya 28 yahuje abayobozi batandukanye bigaga ku masezerano ya Montreal, agenga ikorwa n'ikoreshwa ry'ibinyabutabire birenga 100 bizwi nka hydrofluorocarbons (HFCs) bikorwa na muntu, bivugwaho kwangiza akayunguruzo k'imirasire y'izuba.

     Icyo gihe hagaragajwe ko Gas (soma Gaze) ikoreshwa n'ibyuma bikonjesha izamura ibyuka byongera ubushyuhe mu kirere.

    Iyo nama yasojwe amasezerano ya Montreal avuguruwe, maze ibihugu byiyemeza gukaza ingamba zo kugabanya ibyo byuka.

    Perezida Paul Kagame wari witabiriye iyi nama isoza mu myaka 5 ishize, yari yavuze ko amasezerano ya montreal yakijije akuyunguruzo k'izuba anagaragaza ko aya masezerano akomeje kubahirizwa, Isi yarushaho kugira ikirere kinogeye buri wese.

    Yagize ati 'Ikinyejana gishize, ibikorwa bya muntu byangije akayunguruzo k'imirasire y'izuba, ariko uyu munsi turashima cyane amasezerano ya Montreal kuko akayunguruzo kari gukira. Ntabwo isi yigeze ikena ahubwo imibereho yabutuye isi yabaye myiza.'

    Minisitiri w'Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc avuga ko kuva aya masezerano yasinywa, u Rwanda rwagerageje gushyira mu bikorwa icyo avuga ariko ngo urugendo ruracyari rurerure.

    Yagize ati 'Mubyukuri rero aho u Rwanda rugeze ni heza ariko ntituragera aho twishimira, kuko tugomba gukomeza kugabanya ikoreshwa ry'ibyuma bikoresha bene iriya myuka yangiza akayunguruzo k'izuba, ku buryo mu myaka iri mbere mu mpera z'iki kinyejana tuzaba tuvuga ko nta carbon izaba iri mu byo dukoresha byose.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ubunyamabanga bushinzwe akayunguruzo k'imirasire y'izuba mu muryango w'abibumbye, Megumi Seki ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza amasezerano ya Kigali, ariko agasaba ibihugu bigera kuri 71 bitarasinya aya masezerano gusinya nk'uruhare rwabo mu kurinda Isi ubushyuhe bukabije.

    Megumi Seki yagize ati 'Kuri uno munsi rero twizihizaho imyaka itanu ishize amasezerano ya Kigali asinywe, reka dusabe ibihugu 71 bitarasinya aya masezerano kuyasinya, kugira ngo turusheho kurinda akayunguruzo k'izuba no kurushaho gukaza ingamba zo kurwanya imihindagurikire y'ikirere.'                                                     

    Guhagarika ikinyabutabire cya HFC binyuze mu masezerano ya Kigali, byitezweho kugabanya imyuka yongera ubushyuhe mu kirere ingana na toni zisaga miliyoni 105 z'imyuka ya CO2, bikagira uruhare mu kugabanya dogere selisius 0.4 ku gipimo cy'ubushyuhe bw'Isi.

    Kugeza ubu ibihugu 127 nibyo bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Urugendo ruracyari rurerure mu kubahiriza amasezerano ya Montreal appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/18/urugendo-ruracyari-rurerure-mu-kubahiriza-amasezerano-ya-montreal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urugendo-ruracyari-rurerure-mu-kubahiriza-amasezerano-ya-montreal

  • Col Bernard Niyomugabo yashinzwe inyungu za gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Col Bernard Niyomugabo yahise anahabwa inshingano nshya zo guhagararira inyungu za gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar (Defence Attaché).

    Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda nibwo bwatangaje aya makuru mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021.

    source : https://ift.tt/3DQ6J6T

  • Dore amabwiriza mashya arebana n’ahakorerwa ibizamini bya ‘Perimi’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uretse abakora n
    Uretse abakora n’abakoresha ibizamini nta bandi bantu bemerewe kugera aho bikorerwa

    Itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwa Twitter riragira riti ‘Dushingiye kandi ku byo turimo kubona bitemewe muri iyi minsi y’ikorwa ry’ibizamini, birimo: Kwihugurira aharimo gukorerwa ikizamini, abakorera abandi ibizamini, abasaba abanyeshuri amafaranga ko bazabafasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (abakomisiyoneri).

    Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga buramenyesha abantu bose ibi bikurikira:

    Uwiyandikishije gukora ikizamini agomba kuba afite indangamuntu ye bwite y’umwimerere kandi akayerekana mbere yo gutangira ikizamini.

    Uwandikishije gukora ikizamini aributswa kubahiriza itariki ndetse n’isaha yo gutangiriraho ikizamini ya saa mbili za mu gitondo.

    Utazajya agerera ku gihe ahakorerwa ikizamini yongera kwiyandikisha bushya, agahabwa indi tariki azakoreraho ikizamini.

    Birabujijwe kwigishiriza imodoka ahabera ibizamini by’uruhushya rwa burundu.

    Abarimu bazanye ibinyabiziga bikoreshwa mu kizamini bagomba kuba bambaye impuzankano ibaranga (Reflector Jacket) n’ikarita y’akazi.

    Nta wundi muntu wemerewe kugera ahakorerwa ibizamini uretse umunyeshuri ndetse n’ukoresha ikizamini.

    Ibi byemezo bije nyuma yuko tariki 15 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abantu batanu yafatiye mu cyuho barimo gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

    Uretse abo batanu, bukeye bwaho tariki 16 Ukwakira 2021, Polisi yerekanye abandi bantu batatu yafatiye mu cyuho barimo umwarimu wigisha gutwara imodoka, umukomisiyoneri wiyitiriraga Polisi hamwe n’undi wafatanywe ibyangombwa birimo impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga zo mu bihungu by’abaturanyi hamwe na za passport.

    Polisi iraburira abakomeje kwishora mu byaha nk’ibyo ndetse n’ibindi ko itazahwema kubafata kandi bagakurikiranwa n’amategeko, ari naho ihera isaba Abanyarwanda kujya bashishoza bakitandukanya n’ababizeza ibitangaza kandi ntacyo bari bubakorere uretse kubagusha mu byaha bishobora kubaviramo gufungwa.


    source : https://ift.tt/3n6Rb84

  • Impamvu ikomeye yatumye Miss Dorinema Queen yamburwa ikamba n'ubuyobozi bwa Miss Global Beauty Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 17 Ukwakira 2021 Embrace Africa itegura Miss Global Beauty Rwanda 2021, yasohoye itangazo rivuga ko yafashe icyemezo cyo kwambura ikamba Miss Dorinema Queen warufite ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021, kubera ko 'yitabiriye irindi rushanwa mu gihe agifite ikamba.'

    Embrace Africa yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y'iri rushanwa, igisonga cya mbere ari we uhita ufata iri kamba, akazaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.

    Abategura iri rushanwa kandi bahise batangaza ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ari we wahise uhabwa ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021.

    Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Dorinema Queen yari azi neza ko atemerewe kwitabira irindi rushanwa, mu gihe acyambaye ikamba.

    Dorinema Queen yari ku rutonde rw'abakobwa 22 binjiye mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari kubera kuri missearth.inyarwanda.com bashaka guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uyu mukobwa yari kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Vietnam, bivuze ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere ari we uzajyayo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/impamvu-ikomeye-yatumye-miss-dorinema-queen-yambuwe-ikamba-n-ubuyobozi-bwa-miss

  • Musanze: Umusore yateye umukobwa inda ahita ashyingiranwa n'undi #rwanda #RwOT

    Uyu mwari twise Mariya, avuga ko yatwise muri Kamena 2020, ariko umusore wamuteye inda yashatse undi mukobwa amugira umugore kandi yari abizi neza ko amutwitiye inda y'amezi atandatu.

    Nubwo uyu musore amugira ibanga, avuga ko adatuye kure y'iwabo. Ngo bamaze kumenyana bemeranyije kubana gusa baryamana mbere y'uko ubukwe buba.

    Aganira n'Umuryango.com agira ati ' Ntabwo atuye kure yo mu rugo y'aho mba kwa masenge. Twabanje gukundana, twari tuziranye nibwo nari nsoje amashuri yisumbuye. Ikintu cyambabaje ni uko yashatse naramubwiye ko ntwite, inda igeze mu mezi atandatu ahita ashaka. Nta kintu yambwiye twapfuye.'

    Mariya avuga ko akimara kubona ibibaye, ' Nahisemo kurwana n'ibibazo byo kubyara nkarera njyenyine gusa yanyijeje ubufasha. Yambwiye ko azanjya amfasha uko ashoboye gusa aramfasha n'ubwo atari cyane kuko afite undi mugore yitaho. Twabiganiriyeho, ampa nka mitiweli gusa ibindi ntabikora.'

    Uyu mukobwa avuga ko ibyo kuba yaratereranwe n'uwo babyaranye nta rwego rw'ubuyobozi yitabaje rutari RIB ariko nayo ngo yamuteye utwatsi. Ati ' Nagiye kuri RIB barambwira ngo ndakuze, ngo ubwo twarabyumvikanye. Bambwiye ko batabikurikirana.'

    Mu gukura k'uyu mukobwa ariko, yasamye ataruzuza imyaka 18, kuko yavutse muri Nzeri 2020, kandi yatewe inda muri Kamena 2020. Ni ukuvuga ko yaburaga amezi atatu ngo yuzuze 18, kandi nta gihamya ko yasamye baryamanye rimwe.

    Gusa nyuma y'igisubizo yahawe na RIB, ngo nta zindi nzego z'ubuyobozi yagannye ngo zimufashe. Ati, ' Sinegereye inzego kuko nararebaga nkabona ntaho nahera ndega. Ku byo kumufasha byo numvaga azajya yibwiriza nk'umuntu mukuru. Nabonye imanza ntazivamo. Uyu mwana n'ubwo Se amwemera, ntabwo yamwiyandikishijeho mu irangamimerere.'

    Aho yari ari mu kazi ko gufura, yagize ati ' Mbonye ibyo nkora nakora kuko ubushobozi bumwe ndabufite ndetse n'imbaraga zirahari. Kuba mara amezi ndi muri ibi si uko binshimishije, nk'ubu muri Corona ibintu byarushijeho kuzamba. Kurya ni ikibazo ndetse no kubona ibindi byangombwa nkenerwa ntibyoroshye.'

    Asaba ko Leta yamuha ubufasha bwo kubona icyo akora ndetse n'umugabo wamuteye inda agakurikiranwa kugira ngo ajye atanga ibitunga umwana n'ibindi nkenerwa nka mitiweli. Ati, 'Bitabaye ibyo, kurya ni ikibazo, imirire mibi, kwishyura ishuri biragoye, aho kuba, mbese ibibazo ni uruhuri. Sinzi uko nabisobanura rwose.'

    Goreti asaba abandi bakobwa kwitondera ab'igitsinagabo baza bababwira ko babakunda, bakanagira amakenga ku basore babasaba kuryamana nabo kabone n'iyo babasezeranya ko bazabana. Asaba kandi ubuyobozi ko bwazirikana abakobwa babyaye, badafite abagabo, bakabashyiriraho uburyo bwo gukora, bashaka imibereho.

    Nyirasenge umurera, ni Nibutswenimana Philomene, ababajwe n'ibyabaye ku mwana yareze akiri muto. Ati, 'Uyu ni umwana w'imfubyi nareze akiri muto, nifuzaga ejo hazaza he haba heza ariko nyine ni uko byagenze. Tuzakomeza kumufasha nk'uko bisanzwe ariko akeneye ubufasha tutabasha kumubonera bwose.'

    Umuyobozi w'Isibo, Inkomezamihigo, Jean Pierre Simpenzwe, avuga ko ikibazo cya Mariya akizi gusa ngo umuti w'iki kibazo ni uko aba bakobwa bashyirirwaho uburyo bw'imikorere yatuma binjiza amafaranga atunga abana babo. Ikindi ahamya ko aba bakobwa ari benshi mu mudugudu wa Rukereza.

    Uyu muyobozi ati, ' Ikibazo cya Goreti ndakizi, afite umwana muto kandi mfite amakuru ko uwamubyariye ahari. Sinahamya ko hari icyo amufasha kidasanzwe. Byasaba ko aba bakobwa bashyiriwaho nka koperative, byaba byiza bahawe icyo gukora gituma babasha kwinjiza amafaranga ku kwezi.'

    Kurega si ngombwa, hari amategeko adakurikizwa

    Umuvugabutumwa wanaciye mu buzima bugoye nk'ubu, asanga umukobwa wabyaye agomba kwikorera umusaraba we, ngo naho kurega ni uguteza umwana dayimoni.
    Deborah, ni umushumba w'Itorero ry'amahirwe ya kabiri (Second Chance Ministries).

    Agira ati, 'Kurega uwaguteye inda njye numva atari ngombwa kuko ntabwo uba waragiyeyo mbere y'uko agutera inda. Njye narera umwana nabona nta bushobozi abundusha nkamumuha, yamwanga nkaruhana n'uwanjye. Nta nyungu bizana iyo umufungishije ni daimon gusa uba ukurura zizagira ingaruka ku umwana mu nyuma'.

    Naho Murwanashyaka Evariste, umuhuzabikorwa wa gahunda za CLADHO, akaba n'umugenzacyaha ukurikirana uburenganzira bw'abana, avuga ko gutanga amakuru ku wasambanyije umwana bireba abantu bose bamukikije, kuko we aba yumva bidashoboka.

    Agira ati, 'Itegeko rivuga ko umuntu wese wamenye ko hari umwana wahohotewe ntabivuge, ahanishwa igihano cyo gufungwa amezi atandatu. Iri tegeko rishyizwe mu bikorwa abanyarwanda benshi bafungwa. Dufite ikibazo muri implementation y'amategeko, kuko hari n'ababa batayazi. Dufite amategeko menshi kandi meza ariko adakurikizwa'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/musanze-umusore-yateye-umukobwa-inda-ahita-ashyingiranwa-n-undi-58917

  • Ntibisanzwe, Umupasiteri ari gukekwaho gukomeretsa igitsina cy' umwana w' umukobwa amaraso ye akayajyana mu bupfumu kugira ngo itorero rye rikure #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y' umugabo wiyise Pasiteri aho yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha yakoreye umwana w' umukobwa w' imyaka 12 y' amavuko cyo kugerageza gukoresha amaraso ye akayajyana mu bupfumu.

    Bivugwa ko uyu mu pasiteri yavuze ko amaraso y' uwo mwana w' umukobwa w' imyaka 12 , yayakoresheje afite intego yo kugira ngo yagure itorero rye .

    Uyu ukurikiranyweho iki cyaha yitwa Arinze ngo yasabwe n' umupfumu witwa Mathew gushaka amaraso y' umwana bazakoresha mu bupfumu kugira ngo itorero rye rikure vuba kuruta uko byahose.

    Uyu wakoze iki cyaha avuga ko yahuye n' uwahohotewe , agiye gukina mu kigo cy' imyitozo ngororamubiri.

    Uyu wiyita umupasiteri ngo yashyize urutoki mu gitsina cy' uyu mwana w' umukobwa kugeza amaraso atangiye kuvamo, yahise afata ayo maraso ayashyira umupfumu.

    Umutangabuhamya wari aho byabereye yavuze ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma yuko yari amaze kwemera ko icyo cyaha yagikoze.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/18/ntibisanzwe-umupasiteri-ari-gukekwaho-gukomeretsa-igitsina-cy-umwana-w-umukobwa-amaraso-ye-akayajyana-mu-bupfumu-kugira-ngo-itorero-rye-rikure/

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Col Niyomugabo Bernard, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umukuru w' Igihugu cy' u Rwanda Perereza Paul Kagame akanaba Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Bernard Niyomugabo mbere yo kumuha inshingano nshya.

    Bernard Niyomugabo wari usanzwe ari Lieutenant Colonel yagizwe Colonel, mbere yo kugirwa ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defense attaché) muri Ambasade y'u Rwanda muri Qatar.

    Col Niyomugabo yakoze imirimo inyuranye mu ngabo z'u Rwanda, irimo kuba yarabaye komanda w'itsinda ry'Ingabo z'u Rwanda zikora mu bijyanye n'indege muri 2015 zagiye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS).


    Lt Col Bernard Niyomugabo yazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/18/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-lt-col-niyomugabo-bernard-inkuru-irambuye/

  • Namukunze kuva nkimutwite! Bwa mbere Miss C… – #rwanda #RwOT

    Christella yavuze ko ntako bisa kwibaruka umwana uguturutseho, kuko uba umukunda kuva ukimutwite kandi ko ari wa muntu uba wumva nyine ubuzima bwe buguhagazeho, ndetse umukunze kurusha ibindi bintu byose ku isi.

    Yagize ati: ''Ni Ubuntu bw'Imana kwibaruka umwana uguturutseho, sinzi niba abantu bajya babasha kubisobanura ariko iyo umaze kumubona uwo mwana, umukunda nyine ukimutwite, ni wa muntu uba wumva nyine ubuzima bwe buguhagazeho, uba wumva umukunze kurusha ibintu ibyo ari byo byose ku isi.''

    Christella akimara kwibaruka umwana we w'imfura, yanditse kuri konti ye ya instagram umurongo wo muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Samuel 1:27, hagira hati: “Uyu mwana niwe nasabye kandi uwiteka yampaye icyo namusabye”.

    Nyuma y’ubwo butumwa, yongeye kwifuriza umukunzi we isabukuru nziza, yerekana ishema aterwa no kuba yaribarutse umwana w’imfura yabo, bakamwita Ishaba Tahel.

    Mu ijro ryo kuwa 16 Ukwakira 2021, Miss Christelle Kabagire yerekanye ibyiyumviro bye n’amarangamutima yatewe n’imfura ye, ubwo yashyiraga bwa mbere ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga, asangiza abamukurikira uko byagenze, saa cyenda z’ijoro ko aribwo yabonye Ishaba.

    Christella ateruye umwana we

    Miss Christella Kabagire, yibarutse imfura ye kuwa 27 Nyakanga 2021, hari hashize iminsi 87 yibarutse umukobwa we w’imfura yamaze guha izina rya Ishaba Tahel

    Christella abitse ikamba ry’ubwiza yambitswe ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza yizeho muri Uganda, 

    Christella mbere yo kwibaruka

    Christella nyuma yo kwibaruka

    Christella n’umukunzi we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110507/namukunze-kuva-nkimutwite-bwa-mbere-miss-christella-yerekanye-imfura-ye-nyuma-yiminsi-87-y-110507.html

  • Kenny Sol, umuhanzi wa mbere watangajwe uzahu… – #rwanda #RwOT

    Uyu munya-Nigeria azataramira mu Rwanda tariki 5 Ugushyingo 2021, mu gitaramo kizabera kuri Canal Olympia ku Irebero guhera saa kumi z'umugoroba.

    Ni cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi agiye gukorera mu Rwanda. Ni mu gihe umugore we Simi yaririmbiye muri Kigali Convention Center mu myaka ishize ari kumwe na Patoranking.

    Adekunle Gold azaririmba mu gitaramo cyiswe 'Mutizg M*Ovember Fest' cyateguwe na RG Consult.inc.

    Iki gitaramo kizaririmbamo n'abahanzi nyarwanda. Kugeza ubu, uwamaze gutangazwa ni Kenny Sol,  ndetse n'itsinda rya Neptunez Band na Neptunez Djs.

    Kugura itike mbere y’umunsi w’igitaramo mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 Frw, muri VIP n’ibihumbi 20 Frw naho muri VVIP ni ibihumbi 30 Frw.

    Kugura itike ku munsi w’igitaramo ahasanzwe n’ibihumbi 15 Frw muri VIP n’ibihumbi 25 Frw naho muri VVIP ni 40 Frw.

    Adekunle Gold watumiwe muri iki gitaramo yabonye izuba tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, mu rugo rw'abanyamafaranga. Ni umwanditsi w'indirimbo, umuhimbyi akaba n'umuhanga mu bizwi nka 'graphic design.

    Izina rye ryagize qububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo 'Sade' asubiramo indirimbo 'Story of My Life' y'itsinda One Direction.

    Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise 'Orente'.

    Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy'umuhanzi utanga icyizere cy'umwaka.

    Mu 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise 'Gold' iriho indirimbo 16 zakozweho n'abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n'abandi.

    Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n'umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka 'Joromi'. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.

    Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

    Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise 'Gold', mu 2018 asohora Album yise 'About 30' naho mu 2020 yasohoye Album yise 'Afro Pop Vol'.

    Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo 'Sade', amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri 'High' aherutse gukorana na Davido. 

    Adekunle Gold agiye gutaramira 'bwa mbere’ mu Rwanda kuva yatangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga Kenny Sol azaririmba mu gitaramo cyatumiwemo umunya-Nigeria Adekunle Gold 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY NAME' YA  KENNY SOL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110519/kenny-sol-umuhanzi-wa-mbere-watangajwe-uzahurira-ku-rubyiniro-na-adekunle-gold-110519.html