Category: Uncategorized

  • Sandrine Isheja yamaze kwibaruka ubuheta – #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha urubuga hose.rw rwa Kiss Fm, Sandrine Isheja yibarutse umwana w’umuhungu ubaye uwa kabiri mu muryango we na Kagame Peter. Aba bombi bakaba bari basanzwe bafitanye undi mwana nawe w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 4. 

    Mu cyumweru gishize uyu mubyeyi w’umunyamakurukazi wakomeje kugaragaza umuhate n’umurava mu bihe byo gutwita kwe, yari yatunguwe n’umugabo we mu kiganiro amurata amashimwe y’uburyo ari intwari y’umuryango.

    Sandrine Isheja n’umugabo we Kagame Peter bibarutse ubuheta bwabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110542/sandrine-isheja-yamaze-kwibaruka-ubuheta-110542.html

  • Ubukwe buratashye: The Ben yambitse impeta Miss Pamella. – YEGOB #rwanda #RwOT

    The Ben yamaze gutera intambwe nshya imuganisha ku kubana n'umukunzi we, Uwicyeza Pamela nyuma y'uko yemeye kuzamubera umugore.

    The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira.

    Amakuru avuga ko bari bateguye kujya mu biruhuko mu birwa bya Maldives ariko The Ben anafite gahunda yo gutungura umukunzi we akamusaba kumubera umugore.

    Source : https://yegob.rw/ubukwe-buratashye-the-ben-yambitse-impeta-miss-pamella/

  • Harmonize mu munyenga w'urukundo n'umugore w'abana benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umuhanzi, Harmonize wo muri Tanzaniya yaba acuditse numugore ufite abana batanu bose ndetse akaba ari umuherwe.

    Uyu mugore w'abana batanu yitwa Christine Lewis akaba akomoka muri Kenya ariko akaba ari umuganga [Dogiteri] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye kugeza ubu kubera akazi. Iby'urukondo rwe na Harmonize byagarutsweho n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo n'ikitwa ghafla.com kiri mu bikomeye bigaruka ku myidagaduro muri Tanzania aho uyu muhanzi akomoka.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko iby'uru rukundo rwabo byavuzwe cyane nyuma yaho Harmonize yitabiriye isabukuru y'umwana w'umukobwa muto w'uyu mubyeyi wujuje umwaka. Harmonize witabiriye ibi birori yashimishije uyu mwana w'umukobwa ubwo yamutunguraga akamuririmbira indirimbo ye 'Happy birthday' isanzwe yifashishwa mu birori by'amasabukuru.

    Source : https://yegob.rw/harmonize-mu-munyenga-wurukundo-numugore-wabana-benshi/

  • Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Rwanda bagiye muri Ghana kwigira kuri bagenzi babo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru rugendo shuri rwateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’ikigo mpuzamahanga cya Guverinoma ya Koreya gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA).

    Biteganyijwe ko aba ba rwiyemezamirimo bagiye mu rugendo shuri ruzamara icyumweru bazahura na bagenzi babo n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs) bikora imishinga isa n’iyabo, kugira ngo babigireho uko banoza ibyo bakora, kurebera hamwe uburyo bagirana ubufatanye n’uko bageza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

    Uru rubyiruko kandi ruzanitabira ihuriro nyafurika ry’urubyiruko (YouthConnekt Africa Summit) rizabera i Accra muri Ghana guhera tariki ya 20 kugeza kuya 22 Ukwakira 2021.

    Imishinga y’uru rubyiruko iri mu byiciro bine ari byo ubuhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibibikomokaho, Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, Ubukerarugendo n’inganda ndangamuco, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

    Ni ku nshuro ya kabiri hategurwa urugendo shuri rugenewe ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko nk’uru, nyuma y’uko abandi 50 bagiye mu rugendo shuri rwabereye muri Kenya muri 2019.

    source : https://ift.tt/3lZTta1

  • Ibyo umugabo yakoreye umugeni bahoze bakundana ku munsi w'ubukwe bwe byamusigiye amarira (Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yakomerekeje bikomeye umutima w'umukobwa bahoze bakundana wari warongowe n'undi musore ,maze amumenaho amafaranga nk'ikimenyetso cy'uko yamutaye amwita umutindi none ubuzima bukaba bwarahindutse.

    Nk'uko amakuru aherekejwe na videwo yasakaye kuri interineti, uyu mugeni ngo yataye umugabo we bakundanaga avuga ko ari umukene ndetse atamubonera ibyo akeneye mu buzima.Ibi byatumye ahita ajya gushaka undi mugabo bari bakoze ubukwe.

    Nyuma yimyaka myinshi, uyu mugabo yahisemo gukora wenyine kugirango yereke uwahoze ari umukunzi we ko ashoboye gukora cyane kugirango yishakire ubuzima bwiza.

    Mu gihe uyu mukobwa yari yakoze ubukwe ,uyu mugabo yabutashye yitwaje amafaranga menshi agenda ayanyanyagize imbere ye ,amwereka ko asigaye aryoshye, maze umugeni atangira kwicuza kuko yamutaye aziko ari umukene ,naho Imana yaramusekeye.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umugabo-yakoreye-umugeni-bahoze-bakundana-ku-munsi-wubukwe-bwe-byamusigiye-amarira-video/

  • Gasabo: Umugore arashinjwa kujya mu buraya we n'umugabo baryamira uruhinja rwe rurapfa #rwanda #RwOT

    Gusa uwo mugore, aremera ko yabonanye n'uwo mugabo ariko agahakana ko urupfu rw'umwana we rwatewe no kumuryamira nkuko biri kuvugwa.

    Ibi byabereye mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera,mu karere ka Gasabo,kuri iki cy'umweru Kuwa 17/10/2021.

    Umwe mu baturage bari aho ibyo byabereye witwa Murindambuga Jean Mari yatangarije Ikinyamakuru Ishema TV ikorera kuri you Tube dukesha iyi nkuru, ko hari umugabo wararanye n'uyu mudamu gusa akaza kugenda agasiga uyu mugabo n'uru ruhinja mu nzu.

    Ati:“Natwe twabanje kubyumva turi mu rugo batubwira ko umwana yapfuye.Uwo mwana bivugwa ko ari uw'umudamu bishoboka ko ari indaya, ngo hari umugabo waje kumugura baranywa barararana aza kubyuka aragenda asiga umugabo aryamye n'umwana.

    Mu kugaruka mu gitondo asanga umwana ntameze neza,umugabo aramubwira ati “ko tubona umwana ameze nabi bimeze bite? ubwo umudamu agiye konsa umwana asanga yapfuye.

    Jean Marie akomeza avuga ko umwana yabanje no kurira abaturanyi barabyuka.

    Undi muturage utatangajwe amazina yatangaje ko bishoboka ko bashobora kuba bamuryamiye cyangwa se barwanye bakamugwaho umwana akagira ikibazo.

    Tuyisenge Veneranda yavuze ko mama w'umwana wapfuye yagiye saa saba z'ijoro asiga umwana ari kurira cyane, bibangamira abaturanyi, umuturage umwe abyutsa abaturanyi ababwira ko umwana agiye kuba amuhetse kuko ngo byari byabangamiye abatuge baturanye.

    Ahagana mu ma saa moya za mu gitondo nibwo uyu mu mama wari wataye umwana yagarutse aza abaza umwana we,ashaka ko bamumuha, undi aramuhakanira aramubwira ngo ntiyamumuha ubuyobozi batarahagera.

    Gusa nyuma ngo yaje kumumuha aramwonsa, ahita amusubiza iwe aho yari afite umugabo bararanye.

    Veneranda yakomeje avuga ko uwo mugabo yabanje gushwana n'uyu mugore bivugwa ko yicuruza bapfa telephone n'ibihumbi umunani, agakomeza yemeza ko umwana yaba yapfuye muri ubwo buryo bwo gushwana bwabayeho.

    Umudamu wagiye gufata ururuhinja akarurarana, ntiyashatse kwivuga amazina ariko atangaza ko umugore yasize umwana amufungiranye mu nzu akaza akica urugi ari kumwe n'undi mu mama, afata umwana mutoya n'umukuru arabajyana.

    Ati:” Umugore yasize umwana amufungiranye mu nzu,njyewe ndaza nica urugi ndi kumwe n'undi mu mama dufata umwana, umutoya n'umukuru umwe ndamuheka undi ndamuryamisha nyuma yaje kugaruka mu ma saa moya, umwana we mumuha ari muzima aramwonsa arasohoka aramujyana hashije amasaha abiri nibwo baje kunkomangira ngo umwana yapfuye.

    Uyu mudamu yongeraho ko uyu mu mama wapfushije umwana yari yatwaye amafaranga na telephone by'uyu mugabo bararanye.

    Uyu mugabo bivugwa ko yararanye n'uyu mudamu wapfushije umwana, yanze kugira icyo atangariza itangamakuru, icyo yabazwaga cyose yazunguzaga urutoki ahakana yubitse umutwe mu maguru.

    Umudamu wapfushije umwana yavuze ko yasize abana mu nzu babiri, umwe ufite imyaka ine n'uyu witabye imana ufite ukwezi,abasiga mu nzu asanga abaturanyi babafunguriye, ababwira ko bakoze kuba bamufashije abana ajya no kubagurira inzoga abashimira.

    Ati: “Njyewe nasize abana mu nzu nsanga abaturanyi babafunguriye mpageze ndababwira nti “natinze kandi mwakozereka mbashimire,njyakubagurira inzoga umwana musiga aryamye kuri uyu mukobwa.Ngarutse arambwira ati “ko Umwana ari kuva amaraso mu mazuru bigenze bite! nkimara kubibona,umwana ahita apfira mu ntoki mufashe ngiye kumuha ibere mpita ngwa muri koma.”

    Uyu mudamu aremera ko yagiye mu bagabo,ariko ko atigeze arwana n'uwo mugabo akanakomeza avuga ko batigeze banaryamana, gusa ngo uyu mugabo yari yamuhaye ibihumbi bitanu.

    Yakomeje avuga ko umwana we yanizwe.Ngo si ubwa mbere uyumugore ataye abanabe mu nzu akajya gushaka abagabo.

    Ntacto inzego zishinzwe umutekano ziravuga ku rupfu rw'uyu mwana.

    Inkuru ya Nahimana Dieudone

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-umugore-arashinjwa-kurarana-n-umugabo-baryamira-uruhinja-rw-ukwezi

  • Ibigiye kuba ku bakora uburaya si byiza habe namba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yatangaje ko ateganya kugira uburaya icyaha gihanwa n'amategeko. Ubusanzwe umuntu ukora uburaya ntabwo yahanwaga.

    Sanchez yatangaje ko uburaya ari umwuga ugira abagore abacakara, bityo ashaka kubakura kuri iyo ngoyi.

    Mu 1995 nibwo uburaya bwakuwe mu bikorwa bigize icyaha gihanwa n'amategeko. Mu 2016, Loni yavugaga ko umwuga w'uburaya ufite agaciro ka miliyari 4,2$.

    Ibarura ryakozwe mu 2009 ryo ryagaragaje ko umugabo umwe muri batatu muri Espagne yishyuye amafaranga kugira ngo akorane n'umugore imibonano mpuzabitsina.

    Muri Espagne nta muntu n'umwe uhanirwa ko akora uburaya ku bushake bwe mu gihe budakorewe mu ruhame. Gusa ni icyaha kuba nk'umukomisiyoneri hagati y'indaya n'umukiliya.

    Source : https://yegob.rw/ibigiye-kuba-ku-bakora-uburaya-si-byiza-habe-namba/

  • Birangiye ifoto ya The Ben na Pamella bari kumwe i Maldives igiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwira inkuru yuko The Ben na Miss Pamella bagiye mu biruhuko mu birwa bya Maldives. Iyi nkuru igitangira kuvugwa hari abantu batigeze bayifata nk'impamo cyane cyane bagendeye ku kuvuga ko batigeze babona ifoto ya The Ben na Pamella bari kumwe gusa amashusho aba bombi bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga zabo yagaragazaga ko bari kumwe.

    Ku mubsi w'ejo, Miss Pamella abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ye na The Ben bari kumwe i Maldives maze ahita ahamya neza ijana kw'ijana ko we na The Ben bari kumwe.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-ifoto-ya-the-ben-na-pamella-bari-kumwe-i-maldives-igiye-hanze/

  • Ibyo Dj Brianne yakoreye uyu mwana ntibisanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Brianne umwe muba dj bakunzwe mu Rwanda kubera kugira igikundiro mu bantu ndetse akarangwa no gufasha abana batishoboye kandi badafite ababyeyi .

    Dj brianne akomeje kurangwa n'umutima utanga kandi ufasha aho kurubu yasubije umwana w'umukobwa utishoboye warumaze iminsi yarabuze uko yasubira mw'ishuri gusa kurubu umwana yasubiye kwiga.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye benshi bafatanyije nawe mu gusubiza uwo mwana w'imfubyi agasubira kwiga nk'abandi bana.

    Dj brianne ari muba dj bakunzwe aho kurubu akomeje kwitabira ibitaramo byinshi aho avanga imiziki henshi hatandukanye.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-dj-brianne-yakoreye-uyu-mwana-ntibisanzwe/

  • Ibyo Rihanna yakoreye abafana be byagutera kutazongera kuryamira niba wabikoraga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna uri mu bakomeye ku isi, abinyujije kuri Twitter ye yifashishije ifoto igaragaza inyuma he maze ayiherekesha amagambo areba abantu bose baryamira.

    Rihanna yagize ati ” if you woke up late…this for you “.

    if you woke up late…this for you pic.twitter.com/XMx8qeCBkQ

    — Rihanna (@rihanna) October 17, 2021

    Source : https://yegob.rw/ibyo-rihanna-yakoreye-abafana-be-byagutera-kutazongera-kuryamira-niba-wabikoraga/