Category: Uncategorized

  • Lt Col Niyomugabo yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu kindi gihugu, aba akorera muri Ambasade. Bivuze ko Col Niyomugabo inshingano ze azajya azubahiriza anyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

    Aba akora nk’Umudipolomate kandi afite ubudahangarwa. Aharanira ko igihugu cye kigirana imikoranire myiza mu bya gisirikare n’icyo afitemo inshingano.

    Col Niyomugabo mu 2015 ubwo yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel yoherejwe muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwa Loni. Icyo gihe yagiye ayoboye icyiciro cya kane cy’ingabo zishinzwe kurwanisha indege.

    Col Niyomugabo yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1.

    Col Niyomugabo yari asanzwe ayobora Ishami rishinzwe Abakozi mu Gisirikare cy’u Rwanda rizwi nka J1

    source : https://ift.tt/30t9VHe

  • Hakizimana na Mutimukeye utaherukaga gusiganwa begukanye “Gicumbi Hills Duathlon Challenge” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri ki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakomereje irushanwa rya Duathlon, irushanwa rikomatanya umukino wo kwiruka n’amaguru ndetse no gusiganwa ku magare, mu gihe iyo hiyongereyeho koga mu mazi witwa Triathlon.

    Iri rushanwa ryiswe Gicumbi Hills Duathlon Challenge ryaje kwegukanwa na Hakizimana Félicien waherukaga no kwegukana andi masiganwa abiri yabereye i Nyanza na Huye, aho yakoresheje isaha imwe n’amasegonda atandatu.

    Hakizimana Félicien yongeye kwanikira abandi i Gicumbi
    Hakizimana Félicien yongeye kwanikira abandi i Gicumbi

    Ku mwaya wa kabiri haje Ngendahayo Germain wakoresheje isaha imwe n’amasegonda 30, ku mwanya wa gatatu haza uwitwa Gashyayija Jean Claude wakoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda icyenda.

    Mu bakobwa, uwaje ku mwanya wa mbere ni Mutimukeye Saidate wari umaze amezi arindwi adakina , akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 51, ku mwanya wa kabiri haza Nyirankudimana Euphrasie, ku mwanya wa gatatu haza Uwitonze Francine.

    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina muri Werurwe uyu mwaka
    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina muri Werurwe uyu mwaka

    Mutimukeye Saidate waherukaga gukina mu kwa gatatu mu irushanwa ryabereye Centrafurika aho yanabaye uwa mbere, yavuze ko n’ubwo ataherukaga gukina amarushanwa ariko yakoraga imyitozo ari nabyo byatumye atsinda.

    Ati “Impamvu yamfashije gutsinda ni imyitozo nari maze iminsi nkora, ariko amarushanwa sinyitabire., kuko nsinabikekaga ko nza gutsinda ariko ku cyizere cyanjye n’Imana ikaba yamfashije igare ryanjye ntirigire ikibazo najye singire ikibazo”

    Mutimukeye Saidate ahabwa igihembo nk
    Mutimukeye Saidate ahabwa igihembo nk’umukobwa waje imbere
    Abakobwa batatu baje ku myanya ya mbere
    Abakobwa batatu baje ku myanya ya mbere

    Hakizimana Félicien nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere yavuze ko ikintu gikunda kumufasha ari imyitozo y’amaguru ihagije aba yakoze, no ku igare akaba afite ubunararibony buhagijee, ubu akaba agiye gushyira imbaraga no mu kwiga koga ku buryo nibakina Triathlon yuzuye naho azitwara neza.

    Mu basheshe akanguhe, hatsinze Nyandwi Vianney wakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 17, akurikirwa na Nkubiri Boniface ndetse na Abdoulkarim Corneille.

    Rukundo Augustin ni we ufite ubumuga (bw’ukuboko kumwe) witwaye neza, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 26 mu gihe kandi hashimiwe na Ntageruka Alphonse ufite ukuguru kumwe.

    Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yavuze ko bishimiye uko irushanwa ry’i Gicumbi Hills ryagenze, anavuga ko muri gahunda bafite mu minsi iri imbere harimo no kongeramo irindi siganwa rishobora kubera mu karere ka Karongi.

    Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twagera mu bice byose by’igihugu kugira ngo Triathlon bayimenye kandi bayikunde. Kubera ubutumburuke bwa hano turashaka ko twahagira icyicaro cy’imyitozo. Harimo ububyutse ku makipe, hari atitabiraga ariko byatangiye gukemuka.”

    “ Ubu turateganya gukirikiza Rubavu na Kigali, ariko ku busabe bwa Karongi yifuje ko twashyiramo irushanwa, bishoboka ko hajyamo irushanwa muri uku kwezi kwa 11 kuko bagaragaje ubushake, ni nabwo bwitabire mwabonye uyu munsi”

    Abasiganwa banakoze ibilometero 20 ku igare
    Abasiganwa banakoze ibilometero 20 ku igare


    Usibye amarushanwa ya Rubavu na Kigali asigaye ngo basoze shampiyona y’uyu mwaka, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza amashyirahamwe y’imikino ya Triathlon ku isi mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, inama izabera mu karere ka Rubavu.

    Andi mafoto yaranze “Gicumbi Hills Duathlon Challenge”

    source : https://ift.tt/2Z1eh7X

  • Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu kwimakaza ihame ry’uburinganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi yibutsa urubyiruko ko rutaba imbaraga z
    Guverineri Kayitesi yibutsa urubyiruko ko rutaba imbaraga z’igihugu rurebera abakora ihohotera

    Babivugiye mu nama yahuje urubyiruko rubarirwa muri 300 n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO), ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Urubyiruko rwitabiriye iyo inama rwari rwiganjemo abamotari, abakora muri resitora na hoteli, abiga muri kaminuza, abanyonzi, abafite ubumuga, abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero n’abarimo abatanga serivisi z’ikoranabuhanga zo kohererezanya amafaranga.

    Urubyiruko ruhamya ko zimwe mu mpamvu zituma habaho ubusumbane hagati y’umuhungu n’umukobwa biterwa n’imyumvire ishingiye ku muco wa kera wo gukandamiza igitsina gore, wakunze kutuma muri bamwe badashaka guhinduka.

    Urubyiruko rwiyemeje guharanira kurwanya ihohoterwa
    Urubyiruko rwiyemeje guharanira kurwanya ihohoterwa

    Uwo muco kandi wakunze no gutuma abagabo bakomeza kumva ko ari bo bari hejuru y’abagore nta burenganzira bafite bigakurura amaimbirane mu rugo n’ihohoterwa, icyakora ngo ibyo byose urubyiruko rubigizemo uruhare byacika.

    Mukarukundo Charlotte yavuze ko yasobanukiwe uburyo butandukanye bwo kwirinda ihohoterwa nyuma y’ibiganiro bagejejweho.

    Agira ati “Mu by’ukuri ibi biganiro byadufunguye amaso, kuko twamenye uburyo abashaka kuduhohotera bakoresha burimo kuduha impano, kutwizeza imirimo ndetse no kudushakira akazi gahenze, navuga ko ku giti cyanjye nafashe umwanzuro wo kwitondera bene aba bagabo”.

    Muhayimana Jacques yavuze ko yasobanukiwe uruhare rwe mu kwimakaza uburinganire ndetse no kwirinda ihohoterwa kubera ibiganiro, akifuza ko byazajya bigezwa no mu rubyiruko rwo mu cyaro.

    Agira ati “Ibiganiro byatumye menya uruhare rwanjye mu kwimakaza Uburinganire harimo kudaharira imirimo yose umugore wanjye, kumufasha mu bikorwa biteza urugo imbere, ndetse no kumurinda abagerageza kumuhohotera mu mirimo ya buri munsi”.

    Rwabuhihi asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa
    Rwabuhihi asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba urubyiruko kuzirikana intero yarwo y’uko ari imbaraga z’Igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose bityo abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu kugera ku nzozi zabo.

    Agira ati “Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu, bityo mukaba mugomba guharanira kuba umusemburo w’impinduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

    Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose kugira ngo biteze imbere ndetse bateze imbere igihugu, asaba urubyiruko ko bagomba guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Musangwa Theoneste, yavuze ko urubyiruko muri ako karere bazaharanira kuba umusemburo w’impunduka muri byose, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe, igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

    Urubyiruko rwahawe ibiganiro uko rwarushaho kurwanya ihohoterwa
    Urubyiruko rwahawe ibiganiro uko rwarushaho kurwanya ihohoterwa

    Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, aho muri uyu mwaka yateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

    Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu.


    source : https://ift.tt/3AOrTAt

  • Green Party yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kwandura kw’amazi ya Nyabarongo n’Akagera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba
    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba

    Umushakashatsi Dr Damascene Gashumba, avuga ko imyanda ituruka mu ngo ifite uruhare mu guhumanya amazi n’ikirere ku rugero rungana na 47.8%(akurikije imibare y’abamusubije mu bushakashatsi).

    Avuga kandi ko mu bantu 90 bakorera ibigo bya Leta, iby’abikorera n’abaturage basanzwe babajijwe, abangana na 24.4% bavuze ko ihumana ry’amazi n’ikirere mu cyogogo(ikibaya) cy’Uruzi rwa Nil ku ruhande rw’u Rwanda, riterwa n’ubuhinzi butarwanya isuri.

    Ibivuye mu nganda n’amagaraje bifite uruhare rungana na 18.8% mu guhumanya amazi n’ikirere, mu gihe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri na bwo ngo bufite uruhare rungana na 10%.

    Dr Gashumba avuga ko mu myanda iva mu ngo ihumanya amazi ku buryo bukomeye harimo pamperisi abana baba bitumyemo, Cotex, ibisimba bipfa bikajugunywa ku gasozi ndetse n’amazi yakomotse ku koza ibintu bitandukanye bifite ibinyabutabire.

    Dr Gashumba avuga ko kohereza mu mazi (cyane cyane muri Nyabugogo) imyanda ikomeye n’isukika, byateje ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuzimira kw’ibinyabuzima bimwe na bimwe byiganjemo amafi n’ibikeri byabaga mu migezi ya Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera muri rusange.

    Yagize ati “Isha zisigaye muri Pariki y’Akagera gusa, urebe inyoni wagendaga ubona ukiri umwana ko ubungubu ukizibona, ibiti na byo byagiye bihinduka kuko hari ibitagihuye n’imihindagurikire y’ikirere, hakaba haravutse ibindi bishobora guhangana na yo”.

    Umuyobozi wa Green Party, Depite Dr Frank Habineza, avuga ko bagiye kubwira inzego zitandukanye zishinzwe gufata ibyemezo, ko guhumana kw’amazi n’ikirere by’u Rwanda birimo kwica ubuzima.

    Depite Frank Habineza wa Green Party avuga ko barimo kuburira inzego kubera guhumana kw
    Depite Frank Habineza wa Green Party avuga ko barimo kuburira inzego kubera guhumana kw’amazi y’Akagera

    Yagize ati “Abagore n’abagabo basigaye barwara ziriya kanseri mwumva, byose bituruka ku myanda tuba twariye ndetse n’umwuka mubi twahumetse”.

    Ishyaka Green Party risaba inzego zitandukanye kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibidukikije, hamwe n’agena uburyo bw’imicungire y’imyanda, gufasha abashoramari mu bijyanye no gukusanya no gucunga imyanda bakaba bashyirwa muri gahunda ya ‘nkunganire’.

    Basaba kandi inzego gucunga neza inganda ku buryo amabwiriza y’ubuziranenge atagomba gusa kureba ibyo zikora, ahubwo ngo yagombye no gusuzuma neza aho izo nganda zohereza ibyasigaye bidakoreshejwe hamwe n’imyanda yaturutse mu bikorwa byazo.

    Abayobozi ba Green Party bagaragarije Itangazamakuru ibyavuye mu bushakashatsi ku bidukikije mu cyogogo cy
    Abayobozi ba Green Party bagaragarije Itangazamakuru ibyavuye mu bushakashatsi ku bidukikije mu cyogogo cy’Uruzi rwa Nil (ku ruhande rw’u Rwanda)

    Green Party inasaba ko inkombe z’imigezi, ibiyaga n’ibishanga zakomeza kuzitirwa n’ibimera byinshi bishobora gukumira isuri, kandi ko amasezerano yo kurengera ibidukikije asinywa n’abakora ubucukuzi akwiriye guhozwaho ijisho kugira ngo yubahirizwe.

    By’umwihariko ibigega byakira bikanatunganya amazi mabi ava muri Kigali Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yaremeye mu mwaka wa 2018 ko bizubakwa ku Giticyinyoni, ngo byagombye kuba byaruzuye, ndetse n’ikimoteri cya Nduba cyarimuriwe ahandi gishobora kubyazwa umusaruro.

    Imyanda abaturage bamena muri za ruhurura ni yo iri ku isonga mu guhumanya amazi ya Nyabarongo n
    Imyanda abaturage bamena muri za ruhurura ni yo iri ku isonga mu guhumanya amazi ya Nyabarongo n’Akagera


    source : https://ift.tt/30DhP0T

  • FARDC ngo yakozanyijeho na RDF nyuma y’uko hari Abasirikare b’u Rwanda binjiye muri DRC #rwanda #RwOT

    Radio Okapi dukesha aya makuru, ivuga ko uku gukozanyaho kw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abasirikare b’u Rwanda kwabereye mu gace kitwa Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru.

    Umuvugizi w’Igisirikare cya DRC mu gace ka 34 mu kiswe opération Sukola 2, lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko yemeje aya makuru.

    Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yagize ati 'Hari abasirikare ba RDF binjiye ku butaka bwa Congo barenga uduce dutandatu bagera muri metero 200 ku muhanda mukuru wa nimero 2.'

    Abatanze ubuhamya bavuga ko hari imiryango yavanywe mu byabo n’amasasu yo gukozanyaho hagati y’Abasirikare b’u Rwanda n’aba DRC bakaba bahungiye mu gace baturanye ka Kibumba.

    Bivugwa ko bamwe mu baturage bahunze mu gitondo cya kare nka saa kumi n’imwe ubwo abo basirikare b’u Rwanda barenze Uduce tubiri twa Kitotoma na Kabuhanga turi muri kilometero kimwe uvuye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi.

    Radio Okapi ivuga ko abasirikare b’u Rwanda bisanze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari bakurikiye abakora ubucuruzi butemewe bashakaga kwambuka bava muri Congo binjira mu Rwanda.

    Umuyobozi w’agateganyo ta Teritwari ya Nyiragongo, Colonel Jean-Marie Malosa Mboma yatangaje ko abo basirikare b’u Rwanda bamaze gusubira mu Gihugu cyabo.

    Kugeza ubu Igisirikare cy’u Rwanda ntacyo kiratangaza kuri kiriya gikorwa mu gihe icya DRC na cyo gitangaza ko mu masaha ari imbere kiza gushyira hanze itangazo ritanga amakuru arambuye.

    Src : Radio Okapi

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/FARDC-ngo-yakozanyijeho-na-RDF-nyuma-y-uko-hari-Abasirikare-b-u-Rwanda-binjiye-muri-DRC

  • Ninjye muntu w’umunyamahirwe ku Isi – Umukunzi wa Muhire amwifuriza isabukuru nziza mu magambo meza y’urukundo #rwanda #RwOT

    Mu magambo meza asize umunyu yifurije umukunzi wa Muhire Kevin, Cyuzuzo isabukuru nziza uyu mukinnyi wa Rayon Sports n’Amvubi.

    Buri tariki ya 17 Ukwakira, umukinnyi wa Rayon Sports yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 23.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ubwo yizihizaga isabukuru ye, umukunzi we yamubwiye ko ari we muntu wahiriwe ku Isi kuba amufite iruhande.

    Ati “Ninjye muntu w’umunyamahirwe ku Isi kuko mfite umuntu mwiza iruhande rwanjye… Biroroshye kujya mu rukundo na we, kuguma mu rukundo na we byoroshye kurushaho… Icyo nkwifuriza ni ukuguma wishimye… Komeza ukore cyane bebe… Isabukuru nziza rukundo, ndagukunda.”

    Kevin na Cyuzuzo bamaze imyaka irenga 5 bakundana, gusa urukundo rwabo bakunze kugenda barugira ibanga rikomeye, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 nibwo ibyabo batangiye kugenda babishyira ahabona.

    Bamaze imyaka irenga 5 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ninjye-muntu-w-umunyamahirwe-ku-isi-umukunzi-wa-muhire-amwifuriza-isabukuru-nziza-mu-magambo-meza-y-urukundo

  • Inkambi ya Gihembe yafunzwe na Guverinoma y' u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Mu nkambi ya Gihembe yari isigayemo impunzi 911, iherereye mu Karere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru zimuwe,kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, zimuriwe mu ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe nk' uko Guverinoma y' u Rwanda yabitangaje.

    Aya makuru yatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi , ngo abimuriwe i Mahama bahasanze inkambi y'impunzi ikiri nshya kandi idatuwe cyane kuko hari benshi mu Barundi bari barayihungiyemo batahutse.

    Ubuyobozi bw'iyi minisiteri mu butumwa banyujije kuri Twitter banditse  bagira bati 'Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.'

    Kuri ubu 'Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari iriya nkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n'uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.'

    Ubwo ziriya mpunzi zatangiraga kwimurwa, zagaragaje imbogamizi zo kuba zivanywe ahantu zari zimaze kumenyera ubuzima dore ko zari zihamaze imyaka 24 ndetse bamwe baratangiye kuhashakishiriza imibereho ku buryo hari byinshi bahombye.

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi yabamaze impungenge ko aho bimuriwe ari ho heza kandi ko ibikorwa byose byo kubafasha mu mibereho byari muri iriya nkambi bazabisanga mu ya Mahama.

    Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu Nkambi ya Gihembe, zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.

    Abenshi bahungiye muri kariya gace baturutse i Masisi. Bakaba barahunze Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka 1997 kubera intambara yacaga ibintu muri icyo gihe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/18/inkambi-ya-gihembe-yafunzwe-na-guverinoma-y-u-rwanda/

  • Muhanga: Abakobwa batewe inda basabwa guterwa izindi ngo bakomeze guhabwa indezo #rwanda #RwOT

    Ibi babihera ku buhamya bwa bamwe mu baterwa inda nk'izo incuro zirenze imwe bavuga ko ibyo bibabaho bagira ngo barebe ko bakomeza guhabwa indezo.
    Mukamana Karalisa ni umwe muri abo. Ku myaka 27, ubu ari hafi no kubyara umwana wa kane, kuko uwa mbere yamubyaranye na se wabo ku myaka 16.

    Abarizwa mu murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Nyuma yo kubyarira iwabo incuro eshatu, ubu byabaye ngombwa ko ahava akajya gucumbika mu kizu kidakingwa aho umukire yamubwiye ngo azajye amucungira urutoki. Avuga ko iwabo batashoboye kwihanganira ko akomeza kuhabyarira. Ibyamubayeho byose abishinja se wabo kuko ari we wamuteye inda ya mbere afite imyaka 20 maze bikagirwa ibanga ngo umuryango utiyandarika.

    Mukamana ati “ Kuva data wacu yantera inda ya mbere muri 2010, natangiye guhangayika. Yahise yigira i Kigali, mbyara adahari,binsaba kwita ku mwana njyenyine. ” Akomeza avuga ko yageze aho abura ubushobozi, bityo abasore n'abagabo bakajya bamushukashukisha intica ntikize y'amafaranga ngo bakore imibonano mpuzabitsina, maze na we akayemera kugira ngo abone indezo y'uwo mwana. Ati ” Ni muri ubwo buryo nabyaye umwana wa kabiri ndetse n'uwa gatatu mbitewe no kuvuga ngo ndashaka indezo”.

    Bamwe mu baturanyi ba Mukamana basanga iyo aza gufashwa bikwiye atari kuba ageze mu mbyaro enye atagira umugabo
    .
    Sibomana Inyasi ati ” uriya mwana yari asanzwe yitonda rwose, ntawakekaga ko ashobora kubyara akageza kuri ziriya ncuro zose adafite umugabo. Ubwo yari agize ibyago se wabo akamwangiza, iyo aza gufashwa kurera uriya mwana ntekereza ko atari kongera kubyara rwose ! “

    Ibi kandi ni na byo bivugwa na nyir'ubwite usanga abakobwa babyariye iwabo batishoboye bakwiye kujya bahabwa ubufasha kugira ngo babone indezo bityo ntihagire uwabasha kongera kubagusha mu mutego abafatiranyije n'ubukene. Ati ” Ubwo nari ntewe inda mu buryo ntatenyaga iyo nza kubona indezo y'uriya mwana simba narongeye kubyara nka kuriya rwose ! “.

    Naho Nyiramana Beyata, wo mu kagali ka Ruli mu murenge wa Shyogwe, we asanga hari abakobwa baterwa inda ya mbere, koko batabiteganyaga ariko bamara kubyara bagakomerezaho ntibabashe kwifata. Ati ” Hari abo bihita bikukiramo bakagendanirako “.

    Yatinye indi nda, azibukira indezo

    Ibyabaye kuri Mukamana byari bigiye no kuba kuri Nyirabera Spesiyoza w'i Gatenzi mu murenge wa Cyeza naho ho mu karere ka Muhanga. Uyu we avuga ko nyuma yo guterwa inda ku ngufu n'umugabo baturanye, abaturanyi bashatse uburyo babahuza kugira ngo ikibazo kidasakuzwa maze leta ikaba yabizamo. Kubera ko uwo mugabo yari afite urundi rugo yasabwe ko agomba kwita kuri Nyirabera igihe azaba atwite, kandi yabyara akajya atanga indezo ku mwana.

    Mu ntangiriro, uwo mugabo (banze kumuvuga izina) ngo yubahirije ibyo yasabwe neza. Nyirabera ati ” Yanyitayeho rwose bishoboka ku buryo nagiye kubyara mfite buri kintu cyose. Ndetse n'aho mbyariye yakomeje kwita ku mwana kugeza agize imyaka ibiri n'amezi ! ” Cyakora ngo ibintu ntibyakomeje kugenda neza. ” Umwana amaze kugera ku myaka ibiri, nyamugabo yatangiye kunzanaho amananiza mu gutanga indezo. Byageze n'aho ambwira ko atazongera kuyimpa niba ntemeye kongera kuryamana na we. “.

    Nyirabera ibyo yarabyanze ahitamo kuyoboka iya ” marato ” (isoko ry'abazunguzayi) kugira ngo akomeze kwibeshaho we n'umwana we aho gukomeza kwiteza uwo mugabo washoboraga no kumutera izindi nda hejuru yo kumushako indezo.

    Nubwo nta gikorwa ngo abatera abangavu inda bashyikirizwe ubutabera kubera guhishirana no kwanga amakimbirane mu miryango ; inzego zinyuranye zifasha abakobwa babyariye iwabo kwirwanaho birinda gusama izindi.

    Urugero mu mwaka wa 2020, bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bo mu kagali ka Mbare mu murenge wa Shyogwe batangiye guhabwa imfashanyo zibafasha kwiteza imbere. Muri izo mfashanyo harimo amatungo magufi nk'ingurube n'ihene. Ibi ngo ni ibibafasha kubafasha kwivana mu bukene no kumva ko leta ibitayeho ngo hato batiheba maze bamwe muri bo bakagenderako mu buraya. Gusa ikindi kiba kigamijwe ngo ni ugushaka kurengera ubuzima bw'abo bana baba bavutse ku nda zitateganyijwe.

    Muberarugo Beata, ayobora Umoja Sustainable Development Center Rwanda (USDCR) , ikigo gifite umushinga ufasha abakobwa babyariye iwabo ndetse n'ababyeyi babo. Ukorera mu turere ka Musanze na Gatsibo.
    Muberarugo avuga ko ikigo ayobora gifite umushinga wigisha abo bakobwa kwiyakira ndetse n'ubuzima bw'imyororokere ngo badakomeza kubyara.

    Agira ati, 'Tubigisha uko bakwiyakira kuko ibyababayeho ni ibisanzwe kandi nta garuriro. Twe icyo tugamije ni ugukumira ko bakomeza kubyara, tukabigisha ubuzima bw'imyororokere. Ababyeyi nabo tubigisha kwakira abana babyaye ntibabirukane, kuko bibongerera agahinda k'ibibazo bahuye nabyo byo guterwa inda. Bagomba kubafata neza ntibabahoze ku nkeke. Bagomba no guhindura imyumvire bakigisha abana kuboneza urubyaro, bakikuramo ko ari ukubohereza gusambana'.

    Muberarugo anavuga hari gahunda yo kuvugana n'abanyamategeko banyuranye, hagakorwa umushinga wo gufasha abangavu batewe inda gukurikirana abazibateye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/muhanga-abakobwa-batewe-inda-basabwa-kuterwa-izindi-ngo-bakomeze-guhabwa-indezo

  • Ikimero n'umubwiza by'abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Earth 2021, kirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,

    Abakobwa bashaka kwitabira Miss Earth ni 21 barimo abasanzwe baritabiriye amarushanwa y'ubwiza asanzwe abera mu Rwanda arimo Miss Rwanda, Miss Supranational na Miss Global Beauty Rwanda.

    Aba bakobwa barimo Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019; Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Career Africa, Liliane Uwingeneye, Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane.

    Hari kandi Sandrine Umubyeyi, Liliane Tumukunde, Sabine Shimwa, Pascaline Umuhoza, Ingrid Bana, Anabella Gwiza;

    Hari Anny Muvunyi usanzwe ari Umunyamakuru wa Family Tv, Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda ndetse akaba ari n'umukinnyi wa filime, Flora Ineza, Sandrine Hardin na Josine Ngirinshuti.

    Harimo Grace Mukandayisenga, Lynda Nkusi, Ange Igihozo, Esther Uwase na Denyse Umugwaneza.

    Gutora btangiye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021, bizarangira tariki 19 Ukwakira 2021, ari nabwo hazamenyekana uwahize abandi akegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021.

    Hazatangazwa kandi umukobwa wegukanye ikamba rya 'Miss Air', 'Miss Water' na 'Miss Fire'. Kugeza ubu, ntiharatangazwa ibihembo bizatangwa.

    1.Assoumah Mugabekazi

    2.Vanessa Kankindi

    3.Liliane UWINGENEYE

    4.Gretta Iwacu

    5.Sandrine UMUBYEYI


    6.Pascaline Umuhoza arashaka iri kamba


    7.Léa Umutesi


    8.Liliane Tumukunde


    9.Sabine Shimwa

    10.Ingrid Bana

    .Anabella Gwiza

    12.Anny Muvunyi

    .Nadia Umutoniwase

    Denyse Umugwaneza

    Gutora n'ukunyura kuri iyi Link https://missearth.inyarwanda.com/

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ikimero-n-umubwiza-by-abakobwa-20-bari-guhatanira-ikamba-rya-miss-earth-rwanda

  • Ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bagiye muri Ghana kwigira kuri bagenzi babo #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021, ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko 30 bahagurutse mu Rwanda bajya muri Ghana mu rugendo shuri rwateguwe hagamijwe kwiga uburyo bwo kunoza no guteza imbere imishinga yabo.

    Uru rugendo shuri rwateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ambasade y'u Rwanda muri Ghana, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n'ikigo mpuzamahanga cya Guverinoma ya Koreya gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA).

    Biteganyijwe ko aba ba rwiyemezamirimo bagiye mu rugendo shuri ruzamara icyumweru bazahura na bagenzi babo n'ibigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse (SMEs) bikora imishinga isa n'iyabo, kugira ngo babigireho uko banoza ibyo bakora, kurebera hamwe uburyo bagirana ubufatanye n'uko bageza ibicuruzwa byabo ku isoko mpuzamahanga.

    Uru rubyiruko kandi ruzanitabira ihuriro nyafurika ry'urubyiruko (YouthConnekt Africa Summit) rizabera i Accra muri Ghana guhera tariki ya 20 kugeza kuya 22 Ukwakira 2021.

    Imishinga y'uru rubyiruko iri mu byiciro bine ari byo ubuhinzi n'ubworozi no kongerera agaciro ibibikomokaho, Ikoranabuhanga no guhanga ibishya, Ubukerarugendo n'inganda ndangamuco, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

    Ni ku nshuro ya kabiri hategurwa urugendo shuri rugenewe ba Rwiyemezamirimo b'urubyiruko nk'uru, nyuma y'uko abandi 50 bagiye mu rugendo shuri rwabereye muri Kenya muri 2019.

    The post Ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bagiye muri Ghana kwigira kuri bagenzi babo appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/18/ba-rwiyemezamirimo-burubyiruko-bagiye-muri-ghana-kwigira-kuri-bagenzi-babo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ba-rwiyemezamirimo-burubyiruko-bagiye-muri-ghana-kwigira-kuri-bagenzi-babo