Category: Uncategorized

  • Rwanda Polytechnic yatangije inganda zayo ihereye ku rwa ‘muvelo’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamaze gukora muvelo nyinshi zigiye kujyanwa mu bigo by
    Bamaze gukora muvelo nyinshi zigiye kujyanwa mu bigo by’amashuri bitandukanye

    RP ivuga ko hari umushinga watwaye miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe mu gukora za muvelo (amasafuriya manini cyane) zirenga ibihumbi bitanu, zagenewe amashuri abanza muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr James Gashumba yagize ati “Aho kugira ngo duhore tugora inganda na zo zikiri nke, abanyeshuri bazajya bigira mu cyo twakwise uruganda rwa kaminuza, tubafashe kwihangira umurimo, aho guhora tubwira MINECOFIN ngo iduhe amafaranga yo kugura amatafari abanyeshuri bigiraho kubaka, cyangwa intsinga n’ibindi, twazajya tubyigurira.”

    Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kagugu Catholique, ni rumwe mu bo Minisiteri y’Uburezi yasezeranyije muvelo enye mu zakozwe na IPRC-Kigali, kugira ngo rubashe gutegurira amafunguro abarenga ibihumbi birindwi barwigamo.

    Umuyobozi wa GS Kagugu Catholique, Jean Baptiste Habanabashaka, avuga ko muvelo bari basanzwe bazigurira mu dukiriro, ariko ubu bakaba bategereje izakozwe na IPRC-Kigali.

    Yagize ati “Ubu ntazo twakwigurira kuko Leta yatanze isoko, ziriya imwe imwe twari dusanzwe tuyigura amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, ariko bitewe n’uko Leta yatanze isoko ubu wasanga muvelo imwe igurwa nka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500”.

    Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba avuga ko uretse gukora za muvelo, abiga muri za IPRC batangiye no kubakira amashuri ibigega by’amazi, ndetse no gukorera abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3n4hjjX

  • Gasabo : Umugore wicuruza n’umugabo waje kumugura barashinjwa kuryamira uruhinja ubwo bateraga akabariro bikaruviramo gupfa #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa ruriya ruhinja rwabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 aho rushinjwa umubyeyi warwo ndetse n’umugabo wari waje ngo baryamane.

    Abaturanyi b’uriya mugore, bavuga ko uriya mudamu yari yakiriye umugabo waje kumugura bakabanza kunywa ubundi bakaryama baninezeza.

    Bavuga ko urwo ruhinja rwitabye Imana rushobora kuba rwazize kuba baruryamiye ubwo bariho batera akabariro cyangwa se bakaba barwanye bakamugwaho.

    Tuyisenge Veneranda yavuze ko mama w’umwana wapfuye yagiye saa saba z’ijoro asiga umwana ari kurira cyane, bibangamira abaturanyi, umuturage umwe abyutsa abaturanyi ababwira ko umwana agiye kuba amuhetse kuko ngo byari byabangamiye abaturage baturanye.

    Ahagana mu ma saa moya za mu gitondo nibwo uwo mubyeyi wari wataye umwana yagarutse aza abaza umwana we, ashaka ko bamumuha, undi aramuhakanira amubwira ko atamumuha ubuyobozi batarahagera.

    Gusa nyuma ngo yaje kumumuha aramwonsa, ahita amusubiza iwe aho yari afite umugabo bararanye.

    Veneranda yakomeje avuga ko uwo mugabo yabanje gushwana n’uyu mugore bivugwa ko yicuruza bapfa telephone n’ibihumbi umunani, agakomeza yemeza ko umwana yaba yapfuye muri ubwo buryo bwo gushwana bwabayeho.

    Umugore wagiye gufata ururuhinja akarurarana, ntiyashatse kwivuga amazina ariko atangaza ko umugore yasize umwana amufungiranye mu nzu akaza akica urugi ari kumwe n’undi mu mama, afata umwana mutoya n’umukuru arabajyana.

    Ati 'Umugore yasize umwana amufungiranye mu nzu, njyewe ndaza nica urugi ndi kumwe n’undi mumama dufata umwana, umutoya n’umukuru umwe ndamuheka undi ndamuryamisha nyuma yaje kugaruka mu ma saa moya, umwana we mumuha ari muzima aramwonsa arasohoka aramujyana hashize amasaha abiri ni bwo baje kunkomangira ngo umwana yapfuye.'

    Uyu mudamu yongeraho ko uyu mugore wapfushije umwana yari yatwaye amafaranga na telephone by’uyu mugabo bararanye.

    Uyu mugabo bivugwa ko yararanye n’uyu mudamu wapfushije umwana, yanze kugira icyo atangariza itangamakuru, icyo yabazwaga cyose yazunguzaga urutoki ahakana yubitse umutwe mu maguru.

    Umudamu wapfushije umwana yavuze ko yasize abana mu nzu babiri, umwe ufite imyaka ine n’uyu witabye imana ufite ukwezi,abasiga mu nzu asanga abaturanyi babafunguriye, ababwira ko bakoze kuba bamufashije abana ajya no kubagurira inzoga abashimira.

    Ati “Njyewe nasize abana mu nzu nsanga abaturanyi babafunguriye mpageze ndababwira nti 'natinze kandi mwakoze reka mbashimire’, njya kubagurira inzoga umwana musiga aryamye kuri uyu mukobwa. Ngarutse arambwira ati 'ko Umwana ari kuva amaraso mu mazuru bigenze bite !’ nkimara kubibona, umwana ahita apfira mu ntoki mufashe ngiye kumuha ibere mpita ngwa muri koma.”

    Uyu mudamu aremera ko yagiye mu bagabo, ariko ko atigeze arwana n’uwo mugabo akanakomeza avuga ko batigeze banaryamana, gusa ngo uyu mugabo yari yamuhaye ibihumbi bitanu.

    Yakomeje avuga ko umwana we yanizwe. Ngo si ubwa mbere uyu mugore ataye abanabe mu nzu akajya gushaka abagabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umugore-wicuruza-n-umugabo-waje-kumugura-barashinjwa-kuryamira-uruhinja-ubwo-bateraga-akabariro-bikaruviramo-gupfa

  • Ntacyo u Rwanda rukurikiranye muri Congo, ibyabaye ni ikosa risanzwe-Amb. Karega #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Vincent Karega yatangaje ibi nyuma y’uko kuri uyu wa mbere Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyakozanyijeho n’abasirikare b’u Rwanda bavogereye bakajya ku butaka bwa kiriya Gihugu.

    Karega avuga ko nta ngabo z’u Rwanda zambutse ngo zijye muri DRC ku bushake kuko nta makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi cyangwa ngo habe habayeho kudahuriza hamwe ku biganiro.

    Yagize ati 'Ntacyo u Rwanda rukurikiranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyabaye ni ikosa risanzwe ribaho.'

    Nk’uko nubundi byatangazwaga mu nkur zanditswe n’ibinyamakuru byo muri DRC, Vincent Karega na we yavuze ko abasirikare b’u Rwanda bari bakurikiye abacuruzi bashaka kwinjiza ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko umwe akaza kwisanga yageze ku butaka bwa kiriya Gihugu ariko ko yari akiri hafi cyane gusa ngo yaje gufatwa n’ingabo za DRC.

    Yagize ati 'Abazi aho hantu basobanukiwe neza ko bigoye gutahura umupaka hatabayeho gushishoza. Ndibwira ko habayeho kurasa mu kirere ku ruhande rumwe cyangwa ku rundi ariko nta mirwano yabayeho. Abanyarwanda bari ku butaka bwabo, Abanye-Congo na bo bari muri Congo.'

    U Rwanda na DRC byigeze kubaho bidacana uwaka mu buyobozi bwabanjirije Felix Tshisekedi gusa aho amariye gutorerwa, umubano wagiye uba mwiza kugeza n’uyu munsi.

    Ibi kandi byagiye bishimangirwa na Perezida Paul Kagame wavuze ko ubuyobozi bushya bwa kiriya Gihugu cy’igituranyi bwagaragaje ubushake bwo kubana neza hagati y’ibihugu byombi ku buryo ubu DRC ari kimwe mu bihugu bibanye neza n’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ntacyo-u-Rwanda-rukurikiranye-muri-Congo-ibyabaye-ni-ikosa-risanzwe-Amb-Karega

  • Muhanga : Polisi yabaguyeho bari guteka Kanyanga babura aho barigitira #rwanda #RwOT

    Uyu Sekanabo Jean Paul w’imyaka 30 na Habuhazi Paulin w’imyaka 23 bafashwe ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bari batuye mu Kagari ka Gahogo ariko baza gufatirwa mu Kagari ka Gifumba biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati 'Abaturage bo mu Kagari ka Gifumba batanze amakuru ko Sekanabo na Habuhazi baturutse mu Mudugudu wa Gihuma mu Kagari ka Gahogo aho bari batuye baza gukorera kanyanga mu nzu ya mushiki wa Sekanabo iherereye mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Gifumba.'

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata bariya bantu, bafatirwa mu cyuho barimo gukora kanyanga. Babasanze mu gikoni bamaze gukora litiro 18 za kanyanga ndetse bari bafite ibikoresho bitandukanye bifashisha mu gukora kanyanga.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ashimira abaturage kuba baratanze amakuru, yabasabye gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe. Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacya (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Polisi-yabaguyeho-bari-guteka-Kanyanga-babura-aho-barigitira

  • Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe #rwanda #RwOT

    Ubwo muri izi mpera z'icyumweru Intwararumuri za Unity Club zizihizaga isabukuru y'imyaka 25 uwo muryango w'abayobozi, abafasha babo n'abahoze mu buyobozi umaze uvutse, Dr Habumuremyi Pierre Damien uvuye muri gereza ya Mageragere yagaragaje impungenge yatewe n'ibyo yasanze muri iyo gereza.

    Dr Habumuremyi umaze iminsi mike afunguwe ku mbabazi z'Umukuru w'Igihugu, avuga ko muri gereza ya Mageragere hari imyumvire mibi cyane, utakeka ku Munyarwanda umaze imyaka isaga 27 yigishwa ubumwe n'ubwiyunge.

    Dr Habumuremyi yavuze ko mu matorero yo muri gereza ubundi yagombye kuba yigisha iyobokamana, usanga yiyigishiriza ivangura rishingiye ku moko. Agaterwa impungenge n'uko no mu matorero y'abadafunze haba harimo abigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ikindi gice , nk'uko Dr Habumuremyi abivuga, ngo ni icy'abagereka ibyaha byabahamye kuri Leta, bakavuga ko bafunzwe gusa kubera ko ari Abahutu. Benshi muri abo bajenosideri ngo ntibahindutse, baracyari Interahamwe-Mpuzamugambi , ku buryo n'ubu babonye urwaho bakongera bakica Abatutsi. Aha ngo harimo n'abana bakomoka ku bajenosideri, wumva baragumanye inyigisho bahawe n'ababyeyi babo.

    Igice cya 3 Dr Habumuremyi yasobanuye ni icy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, usangana imvugo n'imyumvire yo guhakana no gupfobya iyo Jenoside, bikaba biteye urujijo kumva umuntu nk'uwo yifatanya n'abamumazeho abantu.

    Icyiciro cya kane, ngo n'icy'abigize abahanuzi, nabo bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha, amakuru natwe twashoboye kwimenyera, tuyakesha abafungiwe mu magereza anyuranye mu Rwanda, ni uko abo'bahanuzi' birirwa bavuga ko'Imana ije kubohora Abahutu ku ngoyi y'Abatutsi!'

    Ibyo byiciro byose rero ngo ubona uburere mboneragihugu bahawe ntacyo bwabamariye. Dr Habumuremyi agasaba ko hashakishwa izindi ngamba, mu magereza naho hagashyirwa imbaraga zihariye zo kuranduramo ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo abafunze nabo bakajyana n'abandi Banyarwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge. Ati:' Niba nk'abagorowa n'imfungwa ibihumbi ijana bafite imyumvire mibi nk'iyo, buri wese afite hanze ya gereza abandi nk'icumi bamuri inyuma, murumva ko twaba dufite abantu nka miliyoni y'ababaswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Dr Habumuremyi yasobanuye ko avuye muri gereza ya Mageragere amaze gutegurira abo yasizemo igitabo cy'impapuro hafi 400 cyigisha uburere mboneragihugu, akizera ko kizafasha mu guhindura iyo myumvire igayitse, ariko cyunganiwe n'izindi ngamba zikwiye gushyirwaho.

    Dr Habumuremyi Pierre Damien mbere y'uko afungwa yakoze imirimo inyuranye muri Leta, irimo no kuba Ministiri w'Intebe. Ni umwe mu basobanukiwe neza ibibazo bibangamiye ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda rero. Ubutwari yagize bwo guhishura ibyo yumviye i Mageragere ni ubwo gushimwa, kuko hari abandi benshi cyane bavuyeyo ibyo bahamenyeye bakabihisha, kandi bibangamiye inyungu rusange.

    Umuti yatanze ngo ingengabitekerezo ya jenoside, ishobora kuba iganje no mu yandi magereza iranduke, ni uwo guhabwa agaciro amazi atarareranga inkombe.

    The post Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-gereza-ya-mageragere-haravugwa-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ababishinzwe-nimutabare-amazi-atararenga-inkombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-gereza-ya-mageragere-haravugwa-ingengabitekerezo-ya-jenoside-ababishinzwe-nimutabare-amazi-atararenga-inkombe

  • Amagambo Meddy yabwiye The Ben nyuma yuko The Ben yambitse impeta Pamella – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo The Ben yambitse impeta y'urukundo fiancée we Pamella. Ni inkuru yacicikanye hirya no hino ndetse ikanashimisha benshi.

    Umuhanzi Meddy, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda akaba n'inshuti ya The Ben, nawe ntiyatanzwe mu kwishimira iyi nkuru. Nyuma yuko The Ben yanditse kuri Twitter ye agira ati ” ♥️🤍 “, Meddy yahise amusubiza mu magambo agira ati ” Congrats Tiger !!! God bless your new Journey Bro! 🖤 “.

    The Ben yambitse impeta Pamella ku munsi w'ejo

    Source : https://yegob.rw/amagambo-meddy-yabwiye-the-ben-nyuma-yuko-the-ben-yambitse-impeta-pamella/

  • Ibintu bikomeye abantu benshi batazi mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kureba ibintu ushobora kuba utarabwiwe mu rukundo, cyangwa abantu benshi bashobora kuba batazi mu rukundo.

    1.Wibazaga impamvu urukundo wabayemo rutakomeje, wenda ahari rurenze rumwe. Uti: 'Kuki nahise mbivamo cyangwa nkagerageza ariko bikanga?'.

    Ikintu abantu batavuga ni uko Imana iba mu rukundo rw'abantu kandi ikamenya kugenera ibyiza ubikwiriye, mu gihe yagaragaje ko abikeneye. Imana itegura uwo muhuje (Your Soulmate), uwo yakuremeye, noneho abandi mwahuye bakaba nk'ishuri cyangwa amasomo, amasuzuma,… bigufasha kwiga uko uzita ku wo Imana yaguteguriye, no gutuma umenya neza niba koko witeguye kwakira impano y'Imana nta kindi kikurangaje.

    Ukeneye kumenya itandukaniro riri hagati y'umugabo Imana igufitiye, n'uwo uraho yangiza igihe cyawe. Mu gihe wahuye n'uwo waremewe kubana nawe, ntuzakore ikosa kuko wayakoze uri kwiga, uzumve ko bihagije, ntuzatume ababara. Ntuzashake gusubiza inyuma ibyiza Imana yaguteguriye, igatuma wiga kubera byo.

    2. Kwizerana, kuba muremure, kuba mugufi, kuba adashamaje, gutemberana ku mazi ,… nibyo bituma habaho gutandukana kuri benshi, ariko ibi nta muntu ukunda kubivuga. Abantu baba mu rukundo rudafashije, bakunda gupfa ubusa, bakunda gupfa utuntu ngo 'Ntabwo ubyibushye, nahaka uko ubyibuha, ngo ntujya unsohokana, mwaba muri kumwe abo ku ruhande bati: 'uriya muntu ntabwo muberanye' ,….

    3. Kuki abasore birengagiza abakobwa beza? Abakowa benshi bibaza impamvu abasore batababona, bakavuga bati 'uriya musore turaberanye ariko bikarangira atamwegereye. kubera iki?'. Abasore ntabwo babura kwegera abakobwa, ahubwo ntabwo bababona. Ntabwo umusore mwiza yita ku bwiza bw'inyuma. Ita ku mico yawe, usenge, ube mwiza, bazakubona.

    4. Kumenya guhangana. Inkundo nyinshi z'abantu ziraramba cyane, bakamarana imyaka. Abantu rero ntabwo bazi impamvu ariko ikiba kibyihishe inyuma ni ukumenya guhangana.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bikomeye-abantu-benshi-batazi-mu-rukundo/

  • Nyuma ya kirisense, Bruce Melody na Kaligraph Jones bakoranye indi ndirimbo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melody umaze kumenyekana nkumunya muziki cyane cyane mu Rwanda,yashyize hanze indirimbo yakoranye numuraperi ukunzwe cyane muri Kenya ,Kaligraph jones. Iyi ndirimbo yitwa sawa sawa ikaba yasohotse mu buryo bwamajwi. Usibye kuba bakoranye iyi indirimbo, aba bahanzi si ubwambere baririmbanye. Kuko bahuriye muri coke studio Africa ahasaga mukwa 10/2017, baririmbana indirimbo zitandukanye harimo nka: kirisense, don't know. Icyo gihe kandi Bruce yasubiyemo zimwe mu ndirimbo za khaligraph na Khaligraph asubiramo zimwe mu ndirimbo za Bruce.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-kirisense-bruce-melody-na-kaligraph-jones-bakoranye-indi-ndirimbo/

  • 'Yoweri K. Museveni yitwara nk'umubyeyi w'aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo' -Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo ya Robert Kyagulanyi Sentamu, uzwi ku mazina ya Bobi Wine, uyu akaba ari umwe mu nkorokoro zitavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguka Museveni.

    Mu nkuru ya The East African yasohotse ejo ku cyumweru, Bobi Wine uherutse guhangana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda, bamubajije uko abona imvano y'amakimbirane hagati ya Uganda n'u Rwanda, maze agira ati:'Iyo witegereje imyitwarire ya Museveni, ubona ashaka kwitwara nk'umubyeyi w'aka karere kose. Abayobozi b'u Rwanda banze kumuramya rero, bibyara ubushyamirane'.

    Bobi Wine yatanze urugero kuri Kenya yitegura amatora mu mwaka utaha, ngo bikaba bigaragara ko Perezida Museveni ashaka kuyivangamo. Yaboneyeho kuburira abaturage ba Kenya, abasaba kudaha urwaho Museveni uharanira ko Kenya iyoborwa uko abishaka, uko ahora abirota ku Rwanda.
    Si Bobi Wine gusa usanga imyitwarire ya Perezida Museveni ari gashozamvururu, kuko nk'uko Rushyashya itahwemye kubigeza ku basomyi bayo. Hari n'abanyapolitiki bakuru, barimo n'abadepite, bahora basaba Perezida Museveni gucisha make akumvikana n'u Rwanda maze umubano w'ibihugu byombi ukongera ukaba mwiza, cyane cyane ko iyo bamubajije icyo apfa narwo, nta gisubizo gihamye atanga.

    Mu minsi mike ishize Ambasaderi Adonia Ayebare uhagarariye Uganda muri Loni yamaganye uwitwa Duncan Agaba, umuyobozi mu biro bya Perezida Museveni, uhora atuka Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, Ambasaderi Ayebare akavuga ko ababona ibyo bitutsi by'umukozi mukuru muri Perezidansi batabasha kubitandukanya n'ibya Perezida ubwe.

    Abaturage basanzwe nabo ntibishimiye kuba u Rwanda na Uganda bitabanye neza, kuko byabahombeje amamiliyoni atabarika y'amadolari bakuraga mu buhahirane hagati y'ibihugu byombi.

    Uko bwije n'uko bukeye batuma ababahagarariye mu nteko ishinga amategeko kubingingira Perezida Museveni akavana igihato mu mubano w'ibihugu byombi, kuko basanga ariwe ufite urufunguzo rw'amahoro. Kugeza ubu yabimye amatwi, ahubwo ubushotoranyi, burimo gufasha imitwe y'iterabwoba igambiriye kugirira nabi u Rwanda, no guhohotera Abanyarwanda bari mu gihugu cye abita intasi z'u Rwanda.

    Ababanye na Perezida Museveni igihe kirekire, bakomeje kuvuga ko uwo mukambwe yitwaza ko bamwe mu bayobozi b'u Rwanda muri iki gihe yabategetse bakiri impunzi muri Uganda, akumva n'uyu munsi yabaha amabwiriza nk'umubyeyi utegeka umwana icyo akora, nawe akihutira kumvira nta gutekereza. Yiyibagiza ariko ko batakiri inkomamashyi mu gihugu cye, ko barwanye bagatsinda urugamba rwo kwibohora, bikabaha ubushobozi bwo gukora ikibereye Abanyarwanda, atari ku bw'amabwiriza y'abanyamahanga.

    Amateka agaragaza ko Abanyarwanda baha agaciro imibanire myiza n'abaturanyi: Gushyingirana, kugenderana no guhahirana, gutabarana, n'ibindi bigaragaza ubuvandimwe. Ariko ntibivuze ko ari insina ngufi buri wese acaho ikoma uko yishakiye.

    Nibyo, Perezida Museveni akwiye icyubahiro nk'Umukuru w'Igihugu ndetse cy'abaturanyi. Ariko burya ushaka ko bamwubaha arabanza akiyubaha. Mbere yo kuba umubyeyi w'akarere kose, yagombye kubanza kuba umubyeyi Abagande bose bibonamo, ntibahore mu mihanda bamagana uburyo Uganda yayigize akarima k'umuryango we.

    The post 'Yoweri K. Museveni yitwara nk'umubyeyi w'aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo' -Bobi Wine appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/yoweri-k-museveni-yitwara-nkumubyeyi-waka-karere-urwanda-rwanze-kumuramya-ubushyamirane-buvuka-butyo-bobi-wine/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=yoweri-k-museveni-yitwara-nkumubyeyi-waka-karere-urwanda-rwanze-kumuramya-ubushyamirane-buvuka-butyo-bobi-wine