Category: Uncategorized

  • Breaking news: Sugira Ernest asubiye muri As kigali nyuma y'imyaka 5 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyaka itanu Sugira Ernest avuye muri As kigali yongeye kuyisubiramo ni nyuma yuko Rayon Sport itongeye ku muvugisha ngo abe yasinya andi masezerano.

    Sugira Ernest yaherukaga gukinira As kigali mu mwaka wa 2014 kugeza 2016 Nyuma aza kujya muri As vita club yo muri congo.

    Yaramaze igihe atazi ikipe azerekezamo nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sport, gusa kuri uyu munsi wa nyuma wo kugura no kugurisha asinyiye As kigali.

    As kigali iri mu makipe y'iyubatse uyu mwaka aho yagaragaye kw'isoko igura abeza bari mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.

    Bayisenge emery nawe yatanzwe na As Kigali mu bakinnyi izakoresha uyu mwaka nubwo atayifitiye amasezerano.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-sugira-ernest-asubiye-muri-as-kigali-nyuma-yimyaka-5/

  • Umwarimukazi arashinja umunyeshuri yigisha kumutera inda||ibyabo ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwarimukazi arashinja umunyeshuri w'imyaka 12 y'amavuko witwa Donion ko yaba yaramuteye inda .Amakuru yakusanyijwe n'ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Malawi FaceofMalawi aravuga ko ababyeyi b'uyu mwana w'umuhungu bapfuye mu mumyaka 10 ishize mu mpanuka y'indege ubwo bari bagiye mu nama y'ubucuruzi.

    Uyu muhungu akimara gutakaza ababyeyi be, Dominion Yahise ajya kurerwa na Nyirarume we witwa Jackson wari umugome mu kurera abana.

    Ukuntu uyu Nyirarume we yari umugome atagira impuhwe nibyo bicyekwako ariyo mpamvu atigeze anabyara umwana ku giti cye.

    Uyu muhungu kwa Nyirarume we yahoraga akubitwa, ahanwa bikabije kandi ubutitsa. Mu byukuri yarabayeho mu buzima bubi ndetse kurusha n'umukozi wo mu rugo.Nta rukundo cyangwa gufatwa neza yigeze abonera kuri uyu nyirarume we.

    Uko iminsi yisunitse, Aha kwa Nyirarume we bamujyanye kwiga mu ishuri rya Leta. Ngo kumujyana mu ishuri rya ntibyari mu nyungu ze cyane zo kugirango agire icyo amenya ahubwo bashakaga ko yiga kuko yari azi imibare akajya abafasha mu bucuruzi bwabo. Umwana ageze mu ishuri umwalimu w'umugore wigishaga kuri icyo kigo yaramwishimiye amukunda cyane akenshi ajya anamwereka ko amukunda.Akajya amugurira ibintu bitandukanye mu mwanya wo kuruhuka akabimuha noneho biza kurangira n'uyu mwana w'umuhungu amwiyumvisemo cyane.

    Urebye aha niho byose byatangiye….. Aho aba bombi batangiye gukuza ibyiyumviro byo gukundana urukundo rwuzuyemo irari ryo gukora ibigayitse.Gusa ibi byose ngo nubwo byabaga wabonaga byose ari imipangu y'uyu mwarimukazi….

    Noneho umunsi umwe nyuma y'amasomo uyu mwarimukazi yafashe uyu mwana w'umuhungu nuko amusaba ko hari ikintu ashaka kumwigisha rero ko yamusanga aho aba akacyimwigisha.Uyu mwana w'umuhungu yaremeye baragenda bageze mu nzu abona wa mwarimukazi akuyemo imyenda.

    Uyu mwana w'umuhungu utacyekaga icyo uyu mwarimukazi yashakaga kuri we yumva aratunguwe gusa ntiyahise agenda cyangwa ngo agire ikindi avuga ahubwo yakomeje kwirebera ubwambure bwa mwarimukazi.

    Amakuru akomeza avuga ko mbere yuko uyu munyeshuri amenya ibyabaga, na we yaje kwisanga yakuwemo imyenda ntakintu asigaye yambaye.

    Kugeza aha, buri wese yari yamaze gukuramo imyenda bose bambaye ubusa mu cyumba gusa umuhungu yasaga n'umuntu ucecetse cyane ntiyari yakiyumvishije ibirimo kumubaho muri ako kanya.

    Nyuma nkuko inkuru ikomeza ibivuga uyu mwarimukazi niwe wamusambanyije. Nyuma, uyu mwarimukazi we yumvaga ko byarangiye ntakindi gishobora kuzakurikiraho ko ntawe uzabimenya.

    Gusa ibintu byahinduye isura nyuma ubwo uyu mwarimukazi yatangiraga kumva arwaye noneho yajya kwisuzumisha kwa muganga agasanga atwite inda y'ibyumweru bibiri.

    Source : https://yegob.rw/umwarimukazi-arashinja-umunyeshuri-yigisha-kumutera-indaibyabo-ni-akumiro/

  • Abarimo Muhire kevin,Iranzi na Kalim mackenzie basinye muri Rayon Sport ku mugaragaro(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe tubagezaho amakuru y'abakinnyi ba Rayon Sport barimo Iranzi ,Muhire kevin na kalim mackenzie kurubu basinye ku mugaragaro.

    Muhire kevin uva mu modoka nziza yongereye umwaka muri Rayon Sport ahabwa nimero 11.

    Muhire kevin witezweho gukora ibikomeye agahesha  Rayon Sport ibikombe.

    Iranzi jean claude ugarutse muri Rayon Sport witeguye kwitwara neza muri shampiyona.

    Iranzi jean Claude yahawe nimero 30 niyo azambara muri shampiyona y' u Rwanda.

    Kalim mackenzie yagarutse muri Rayon Sport ahabwa nimero 4 azambara mu kibuga.

    Rayon Sport yiteguye guhangana uyu mwaka nyuma yo gusinyisha abakinnyi benshi kandi bakomeye .

    Source : https://yegob.rw/abarimo-muhire-keviniranzi-na-kalim-mackenzie-basinye-muri-rayon-sport-ku-mugaragaroamafoto/

  • Amasaha 18 gusa? Amasezerano Munezero Fiston… – #rwanda #RwOT

    Etoile de L’Est nyuma yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, mu mpera z’iki cyumweru nibwo yatangiye gusinyisha abakinnyi bazayifasha kwitwara neza mu kiciro cya mbere. Ni ikipe yari yamaze gusezerera abakinnyi bagera ku 10, ndetse igomba kwinjizamo n’abandi bangana uko.


    Ku isaha ya saa moya z’ijoro kuri iki cyumweru, nibwo Munezero Fiston wahoze muri Kiyovu Sport yasinyiye ikipe ya Etoile de L’est ndetse asinya amasezerano y’imyaka ibiri yitangira iyi kipe. Uyu musore, nyuma yo gusinya amasezerano, yaraye mu karere ka Ngoma kuko bwari bwije. Bucyeye bwaho mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, Munezero Fiston yazanye ibyangombwa ku biro by’ikipe ndetse na we ahabwa urupapuro rumwemerera kuzabikuza amafaranga yari yaguzwe bucyeye bwaho.


    Munezero Fiston aganira na Kibaba bose bari bahuriye mu ikipe imwe 

    Mugihe agishakisha uko yasubira muri Kigali, Munezero Fiston yaje kwakira inkuru itari nziza ivuga ko amazerano yari yagiranye na Etoile de L’est agiye guseswa kubera amahitamo y’ubuyobozi. Munezero Fiston yahise agaruka ku biro by’ikipe, bumvikana ko amasezerano ye agiye guseswa ndetse ku bwumvikane, impande  zari zigize amasezerano ya Fiston na Etoile de L’est zahisemo  gutanamura impapuro bahereye iburyo bagana ibumoso, ibi bikaba byabaye ku isaha ya 12:30 z’amanywa.


    Munezero Fiston ntarasezera mu Mavubi

    Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Etoile de L’est avuga ko umwanzuro wo kudakomezanya na Munezero Fiston ari ubushake bw’umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije, abandi bakavuga ko byatewe n’amakuru yarimo gucaracara ku ma Radio atandukanye. Inyarwanda igerageje kuvugisha uruhande rw'umukinnyi, tugitangira kumubaza yahise adukupa.


    Mu 2019 nibwo Munezero Fiston yari yasinye muri Kiyovu Sport.

    Munezero Fiston yari yerekeje muri Etoile de L’est nyuma yo kunyura mu makipe arimo Kiyovu Sport, Police FC ndetse na Rayon Sports.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110559/amasaha-18-gusa-amasezerano-munezero-fiston-yari-yagiranye-na-etoile-de-lest-bayatantamuye-110559.html

  • The Ben yambitse impeta Miss Pamella bari bam… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2021 mu minota micye ishize abatari bacye barimo n’ibyamamare bagaragaje ko bishimiye intambwe The Ben ateye akambika impeta umukunzi we Miss Miss Pamella. Mu ba mbere bagaragaje ko bishimiye iyi ntambwe barimo David Bayingana umunyamakuru w’icyamamare muri siporo hano mu Rwanda. Anita Pendo nawe yishimiye cyane iyi ntambwe The Ben na Pamella bateye ati “Mbabwije ukuri umutima wanjye uranezerewe kubera iyi couple. Congz B & P”.

    David Bayingana yafashe amashusho y’aba bombi bari mu mazi Miss Pamella yerekana impeta yambitswe na The Ben maze ayaherekeza aya amagambo agaragaza ko yishimiye intambwe bateye, ati”🔺🔺 And BOOOOOOOOOM‼️‼️CONGRATULATIONS MY PEOPLE @theben3 & @uwicyeza_pamella 💍” .

    Abandi batari bake bahise bajya ahashyirwa ibitekerezo nabo bagaragaza ko bishimiye iyi ntambwe, muri abo harimo uwitwa emmyturatsinze250 wagize ati: “Ibintu bibaye ibindi bindi”. 

    Mu 2020 ni bwo aba bombi batangiye kugaragaza ko bakundana hanyuma mu Ugushyingo baza guhurira muri Tanzania ubwo The Ben yari ari gufata amashusho y’indirimbo ye “This is Love” yakoranye na Rema wo muri Uganda.

    Kuva icyo gihe bombi bakomeje kwerekana ko bakundana bakabwirana amagambo meza yuje imitoma igera ku ndiba y’umutima. Inkuru z’urukundo rwabo zagarutsweho kenshi mu itangazamkuru kandi bakarushaho kubigaragaza uko bwije n’uko bukeye bakerekana ko rwabaye ikibatsi. Gusa na none iby’uru rukundo bisa n’ibyafashe indi ntera nyuma y’ubukwe bwa Meddy n’umukunzi we Mimi bwanatashywe na The Ben.

    Abenshi bagiye bibaza igihe The Ben we azabukorera cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ikirwa cya Maldives kiri ku nkengero y’inyanja y’Abahinde kibaye agasozi k’ibyiza Pamelle atazibagirwa mu mateka ye nyuma y’uko The Ben akimwambikiyeho impeta ihamya urwo amukunda.

    The Ben yamaze kwambika impeta umukunzi we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110555/the-ben-yambitse-impeta-miss-pamella-bari-bamaranye-hafi-icyumweru-ku-kirwa-110555.html

  • Adil si uwo kwirukanwa: APR FC yashimangiye k… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yanganyije na Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, mu mukino APR FC yarushijemo iyi kipe yo muri Tunisia ndetse inahusha uburyo bwinshi bw'ibitego. Nyuma y'uyu mukino bigaragara ko wanyuze ubuyobozi bw'iyi kipe y'ingabo z'igihugu, Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC yagize ati:

    Mwabibonye ko abana b'Abanyarwanda bashoboye, baratanga icyizere urebye aho barererwa ukareba n'ikipe twahuye nayo ifite abakinnyi bakuru bakora amakosa mu kibuga ukareba n'abacu biratandukanye, niba ubona abakinnyi bakuze baterana ingumi mu kibuga ariko abakinnyi bacu ntawagerageje kwihorera kubera ko bafite uko bitwara, ikipe yakinnye irananirwa babonye byanze bashaka guteza imvururu ariko abasore berekanye ko bafite umuco bafite n'uko batojwe.

    Uyu muyobozi kandi yanasobanuye impamvu yatumye abakinnyi bitwara neza kuri uyu mukino aho yavuze ko byatewe n'impanuro babahaye mbere y'umukino. Yagize ati: 'Nta kindi twaberetse ko abana b'Abanyarwanda bashoboye, kubyemeza buri muntu rero twababwiye ko aribo bagomba kubibereka bakora ibikwiye bakurikiza amabwiriza y'umutoza na bagenzi be bakerekana ko byose bishoboka, ibintu byose bigendana n'ibihembo kandi twababwiye ko kure hose bagera ibihembo bivamo ni ibyabo barabizi, icyo dukeneye ni ibyishimo nk'Abanyarwanda bakunda umupira muri rusange'.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yaboneyeho gusubiza abatekerezaga ko umutoza Adil yazamburwa akazi ke kubera ibyangombwa, aho yavuze ko icy'ingenzi ari umusaruro uva mu kazi ke cyane ko ikibazo afite atariwe we wenyine ugifite muri Afurika.

    Yagize ati: 'Umutoza ikibazo afite, ni cyo kibazo umutoza wa Simba afite, umutoza wa AS FAR Rabat nawe aragifite bafite ibyangombwa byo kumugabane w'uburayi natwe Afurika tukagira ibyangombwa byacu, kuba rero batarabihuza ntibyambura umutoza impapuro afite kandi twebwe izo afite twumva zihagije, kandi nabwo nuko haje iki cyorezo cya Covid-19 yari yarahawe uburyo bwo gufashwa kubona izo mpapuro kugira ngo akomeze adukorere akazi mubushobozi bwe n'impapuro byose bigaragarira mu kibuga, umuntu antsinze inshuro ebyiri, atwaye shampiyona ebyiri adatsinzwe niyo yaba adafite urupapuro na rumwe uwo muntu namugumana kurusha ufite impapuro'.

    APR FC izakina umukino wo kwishyura na Etoile du Sahel tariki ya 23 Ukwakira 2021, umukino uzabera i Sousse muri Tunisia.

    APR FC yavuze ko itazirukana umutoza Adil kuko ashoboye

    APR FC yanganyije na Etoile du Sahel 1-1 mu mukino yarushije cyane abarabu gukina neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110549/adil-si-umutoza-wo-kwirukanwa-apr-fc-yashimangiye-ko-itazirukana-umutoza-inaca-amarenga-ko-110549.html

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry
    Abagore bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu

    Yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza ihuriro rusange ry’umuryango wa Unity Club Intwararumuri, wabaye mu ijoro ryo ku itariki 16 Ukwakira 2021, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ushinzwe.

    Mu ijambo rye yagize ati “Ndashimira abari n’Abategarugori, babaye igitekerezo, baba igikorwa kijyanye n’ubumwe bw’Igihugu cyacu birangwa na Unity Club, ndabashimira cyane.

    Ati “Abadamu, abategarugori n’abari mu mateka yacu, mu buzima bw’Igihugu cyacu ntawabura gukomeza kubashimira, ndetse nizera ko muri ibyo byose ari ibigaragara ari n’ibindi tubatezeho byinshi biri imbere”.

    Perezida Kagame yiseguye ku bagabo, ababwira ko burya uvuze umugore aba avuze n’umugabo, n’uvuze umugabo aba avuze umugore.

    Avuga ko abo bantu bombi ari magirirane, aho yavuze ko buri wese agira icyo yihariye ashoboye ku giti cye, ariko bikaba akarusho aho yuzuzanya n’abandi, ari na ho yahereye avuga uruhare rw’umugore mu buzima bwe.

    Yagize ati “Nanjye ndi mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwanjye, uhereye ku bakubyara, ngakurikizaho uwo mushakana, ngakurikizaho abo mubyara ndetse wagira amahirwe abo mubyara na bo bakabyara, ndetse bakabyara abakobwa”.

    Arongera ati “Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye namwe mwese cyangwa abenshi muri mwe, mu buzima bwanjye bw’akazi hari abakuyobora, nagize abanyobora igihe kimwe ku ruhande rumwe, ngira n’abanyobora igihe cyose.

    Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe, abakuyobora igihe cyose bakaba abo mubana, ni abo tubana nyine nabavuze, ni uguhera ku bakubyara, abo mwashakanye abo mubyara n’abo babyara”.

    Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ayo mahirwe ndayafite, amfasha no mu kandi kazi nshinzwe, namwe ayo mahirwe ndayabifuriza, kandi murayafite ariko ushobora kugira ayo mahirwe ntunanamenye ko uyafite, abafite ayo mahirwe bakabimenya ni byiza mukomereze aho, abafite ayo mahirwe ariko ntibabimenye, babimenye, abayafite ntibashake kubimenya, tuzabafashe kugira ngo bayamenye”.

    Yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda, n’amateka yakiranze byose biri mu buzima buranga abantu, asaba buri wese kugaragaza uruhare rwe mu iterambere ry’Igihugu mu gihe akiriho, abibutsa ko umuntu adakwiye kubaho ngo yibagirwe abandi.

    Ati “Buri wese uko yicaye hano, umwanya wawe urahari, igihe ukiriho ufite icyo ubereyeho kugeza igihe uzaba utakiriho, icya mbere tuberaho, hera kuri twe umuntu aba ariho, icya kabiri umuntu aberaho ni undi muntu, kubaho ku giti cyawe no kubaho ku giti cy’undi muntu”.

    Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubwo bumuntu Unity Club iharanira byaturutse ku gitekerezo cy’abagore, ari na ho ahera abashimira ko izo ndangagaciro batazihereranye ahubwo bazigeza no ku bagabo, na bo bibona muri Unity Club.

    source : https://ift.tt/3vn8p4O

  • U Rwanda rwashimiwe icyemezo cyo gukuriraho akato abagenzi bava mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umugenzi wavaga hanze, akigera mu gihugu yabanzaga gupimwa COVID-19 ariko agategerereza ibisubizo muri hoteli zashyizweho by’umwihariko ngo zibakire.

    Byasabaga nibura amasaha 24, umugenzi ari muri hoteli kugira ngo abone ibisubizo akabona kuyivamo mu gihe byerekanye ko ari muzima.

    Iryo bwiriza ryateganyaga ko “Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira, umwe mu myanzuro yayo wagarutse ku gukuraho akato.

    Ugira uti “Abagenzi bakingiwe COVID-19 ntibasabwa kujya mu kato muri hoteli bakigera mu Rwanda. Icyakora, abagenzi hose bazajya bapimwa COVID-19 (PCR test) bakigera mu gihugu.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council, EABC), Kalisa Jean Bosco, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho akato ku bagenzi bava mu mahanga.

    Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ko yakuyeho gushyira mu kato abantu bava mu mahanga, abacuruzi barabyinubiraga.”

    Uyu mugabo w’imyaka 47 yabaye Umunyarwanda wa mbere wahawe kuyobora Urugaga rw’Abacuruzi ba Afurika y’Iburasirazuba rumaze imyaka 24 rushinzwe, yavuze ko uyu muryango utarashingwa ubucuruzi bwo mu karere bwakorwaga mu kajagari.

    Kalisa yagaragaje ko abanyamuryango batanga umusanzu 20.000 gusa banakorera ubuvugizi abandi bacuruzi bakiri bato.

    Mu gutanga umusanzu muri uyu muryango, Kalisa yagaragaje ko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buri mwaka rutanga 1.500$, angana na miliyoni 1.5 Frw, Bralirwa yonyine itanga 3,000 $ angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Banki ya Kigali itanga 3.000$.

    Yavuze ko mu gutanga umusanzu Kenya iri imbere, igakurikirwa na Tanzania, Uganda, u Rwanda rugakurikira n’ibindi bikaza inyuma kandi biterwa n’ubukungu bw’igihugu n’uko kingana ubwacyo.

    Ati “Ibihugu byose uko ari bitandatu biri muri uyu muryango bitanga umusanzu wabyo neza cyane mboneyeho no gushimira abanyamuryango bacu ukuntu bagaragaza ubwitange mu gutanga umusanzu wabo kugira ngo uyu muryango ukomere.”

    Kalisa yavuze ko uretse imurikagurisha ry’ubucuruzi ryabereye muri Arusha muri Tanzania, uyu muryango uteganya gukora ibindi bikorwa bigamije kwagura ubucuruzi muri EAC.

    Ati “Yego cyane kirahari gikomeye; mu mpera z’Ugushyingo turateganya gukora Inama y’ubucuruzi izabera Arusha mu gihe ubutaha izabera mu Rwanda. Iki gikorwa ubwacyo iyo cyateguwe neza kizamo abacuruzi basaga 1000.”

    Kalisa yagaragaje ko Covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’uyu muryango ku kigero cyo hejuru, binakoma mu nkokora imitangire y’umusanzu ku banyamuryango aho bashoboraga gutanga miliyari 6 $ ariko bikaba byarazambye.

    Yagaragaje ko bimwe mu bikorwa amaze kugeraho mu gihe gito ari byiza kandi ko urugendo rugikomeza.

    Ati “Nageze hano abacuruzi bazaga Tanzania n’abandi bantu bose basuraga iki gihugu bacibwa 100$ yo gupimwa Covid-19 ariko naganiriye n’ubuyobozi bw’iki gihugu barayagabanya bayashyira kuri 50$. Ikindi ni uko turi gusaba ko abacuruzi bakingiwe inkingo zabo ebyiri ko nta mpamvu bajya bongera kwipimisha kandi barakingiwe. Ndashimira u Rwanda ko rwakuye mu kato abantu bavaga hanze bakabanza kujya muri hoteli mu kato.”

    Kalisa wahawe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu yihaye intego zo kuzahura ubucuruzi bukava ku kigero cya 15% mu 2021 nibura mu myaka itanu iri imbere bukazaba bugeze kuri 40%.

    EABC yashinzwe mu 1997, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri EAC, impamvu ikomeye yatumye uyu muryango ushingwa ni ukugira ngo hakurweho inzitizi zatumaga ubucuruzi butagenda neza.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council, EABC), Kalisa Jean Bosco, yashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho akato ku bagenzi bava mu mahanga

    Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba rifite ibiro mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania

    source : https://ift.tt/3n8T4B8

  • Mbona adasaza! Nizzo yongeye kuzamura imbamut… – #rwanda #RwOT

    Sandrine Agasaro wamenyekanye cyane ku mazina ya Sacha Kate ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram. Sacha yamamaye cyane ubwo yari mu rukundo n’umwe mu basore bagize itsinda Urban Boys ari we Nizzo aha hari mu 2009, nyuma akomeza guhangwa amaso kugeza ubwo yagiye yifashishwa mu mashusho menshi mu Rwanda, indirimbo iheruka ikaba ari ‘Saa moya’ ya Bruce Melodie.

    Nizzo yongeye kugaruka kuri uyu mukunzi we bakanyujijeho mu bihe byashize maze avuga ko rwose adafite umukunzi byaterwa n’aho ari n’uko ameze ariko afite umuntu we atabimuzanaho. Mu kiganiro yagiranye na Shene ya Youtube yitwa Iris Tv, Nizzo ntiyigeze ahakana ibyo kuba yasubirana na Sasha Kate, gusa yavuze ko byaterwa ariko ariko nanone bikaba bishoboka kuko abona nawe atajya asaza. Yagize ati: ”Byaterwa n’aho ndi byaterwa n’uko meze ariko ndamutse mfite umuntu wanjye ntabwo yazinzanaho.”

    Umuhanzi Nizzo abajijwe niba yakwemera gusubirana na Sacha Kate aramutse adafite umukunzi, yagize ati: ”Navuze ngo byaterwa, birashoboka kuko nawe uko mubona ntabwo ajya asaza”. Nshimiyimana Muhammad uzwi nka Nizzo yakunze kuvugwa mu rukundo n'abakobwa batandukanye barimo; Umulisa Yvette wigaga mu Bushinwa, Sacha Kate, Umwiza Jessica, Nisingizwe Solange baherukanaga, n’abandi.

    Nizzo na Sacha Kate bakanyujijeho mu rukundo

    Uburanga n’ikimero cya Sacha Kate bitangarirwa na benshi

    Urukundo rwabo rwaciye ibintu mu myidagaduro yo mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110522/mbona-adasaza-nizzo-yongeye-kuzamura-imbamutima-ze-kuri-sacha-kate-anakomoza-ku-rukundo-rw-110522.html