Category: Uncategorized
-
Muhanga: Babiri bafatiwe mu cyuho bakora kanyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bari batuye mu Kagari ka Gahogo ariko baza gufatirwa mu Kagari ka Gifumba, biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Yagize ati “Abaturage bo mu Kagari ka Gifumba batanze amakuru ko Sekanabo na Habuhazi baturutse mu Mudugudu wa Gihuma mu Kagari ka Gahogo aho bari batuye, baza gukorera kanyanga mu nzu ya mushiki wa Sekanabo iherereye mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Gifumba.”
SP Kanamugire yakomeje avuga ko abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata abo bantu, bafatirwa mu cyuho barimo gukora kanyanga, babasanze mu gikoni bamaze gukora litiro 18 za ndetse bari bafite ibikoresho bitandukanye bifashisha mu gukora kanyanga.”
SP Kanamugire yakomeje ashimira abaturage kuba baratanze amakuru, yabasabye gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacya (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interent rwa Polisi y’u Rwanda.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

source : https://ift.tt/2Z7VnfY
-
FIFA yafatiye Rayon Sports ibihano bikomeye #rwanda #RwOT
Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Mutarama 2020 avuye muri Union de Douala muri Cameroun, Philippe Arthur Banen ntabwo yigeze akinira Rayon Sports ndetse n’amasezerano bagiranye ntiyubahirizwa kugeza yirukanywe.
Yahise yitabaza FIFA bituma muri Werurwe 2021, imenyesha Rayon Sports ko igomba kuba yamaze kwishyura uyu rutahizamu 12 269 000 Frw, harimo 3 245 000 Frw yagombaga kumuha agurwa (recruitment) ndetse na 9 024 000 Frw y’amande, ibi bigakorwa mu minsi itarenze 45.
Nyuma y’uko bidakozwe, mu ibaruwa FIFA yandikiye Rayon Sports ikanamenyesha FERWAFA, ni uko iyi kipe yangiwe kwandikisha abakinnyi mu kindi gihe kizakurikira (next registration period).
Muri iyi baruwa hari aho igira iti 'twashakaga kubamenyesha ko ikipe ihagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya ku rwego mpuzamahanga byashyizwe mu bikorwa na FIFA guhera ku gihe gitaha cyo kwandikisha abakinnyi.'
FIFA kandi yavuze ko iki gihe kigeze batarishyura uriya mukinnyi, iyi kipe igomba no gukurwaho amanota 6 ndetse ikanangirwa kwandikisha abakinnyi b’imbere mu gihugu.
Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rikaba ryaraye rifuzwe, rizongera gufungurwa muri Mutarama 2022, ari nabwo iki cyemezo kizaba kireba Rayon Sports.
Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/FIFA-yafatiye-Rayon-Sports-ibihano-bikomeye
-
Isengesho ry’umunyabyaha ni iki? #rwanda #RwOT
Isengesho ry’umunyabyaha ni isengesho umuntu abwira Imana, iyo yiyumvamo ko yacumuye kandi ko akeneye Umukiza. Kuvuga iri sengesho ry’umunyabyaha, nta kintu na kimwe rigufasha ubwaryo. Isengesho ry’umunyabyaha rigira umumaro gusa, iyo rigaragaza neza icyo uzi, ufitiye ibisobanuro kandi wemera, ku byerekeye ibyaha byawe n’agakiza wifuza kubona.
Intego ya mbere y’isengesho ry’umunyabyaha, ni ugusobanukirwa ko twese turi abanyabyaha. Mu Abaroma 3:10 haravuga ngo: “Nkuko byanditswe, ngo ntawukiranuka n’umwe.” Bibiliya iragaragaza neza ko twese twacumuye. Twese turi abanyabyaha bakeneye ubuntu n’imbabazi z’Imana (Tto 3:5-7). Kubera ibyaha byacu rero, dukwiriye igihano cy’iteka ryose (Matayo 25:46). Nuko rero isengesho ry’umunyabyaha ni ugusaba imbabazi zo kuvanirwaho urubanza. Ni ugusaba imbabazi zo gukizwa umujinya w’Imana.
Intego ya kabiri y’isengesho ry’umunyabyaha ni ukumenya icyo Imana yakoze kugira ngo ikosore kuyoba no gucumura kwacu. Imana yiyambitse umubiri, ihinduka umuntu iciye muri Yesu Kristo (Yohana 1:1,14). Yesu yatwigishije ukuri ku Mana kandi yabayeho mu buzima bukiranuka ndetse buzira n’icyaha (Yohana 8:46; 2 Abakorinto 5:21). Nuko Yesu aratwitangira adupfira ku musaraba, yemera guhabwa igihano twari tugenewe (Abaroma 5:8). Yesu yazutse mu bapfuye, kugira ngo yerekane ko yanesheje icyaha, urupfu, n’ihaniro rihoraho (Abakolosayi 2:15; 1 Abakorinto igice cya 15).
Kubera ibi byose, dushobora kubabarirwa ibyaha byacu no guhabwa isezerano ryo kugira ubuturo buhoraho mu Ijuru ‘ niba twizeye gusa Yesu Kristo. Icyo tugomba gukora ni ukwizera ko yabaye igitambo cyacu ndetse akazuka mu bapfuye (Abaroma 10:9-10). Tuzakizwa gusa n’ubuntu bw’Imana bwonyine, nitwizera byonyine, Yesu Kristo wenyine. Mu Abefeso 2:8 haravuga ngo: “Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera ‘ ntibyavuye kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana.”
Kuvuga isengesho ry’umunyabyaha, ni inzira yo kumenyesha gusa Imana ko mwishingikirije Yesu Kristo nk’Umukiza wanyu. Nta magambo “y’imbaraga z’abakonikoni” asobanura agakiza. Keretse kwizera gusa ko urupfu no kuzuka kwa Yesu ari byo byonyine bishobora kudutuzanira agakiza. Niba mwemera ko muri abanyabyaha kandi ko mukeneye agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo, dore isengesho ry’umunyabyaha mushobora kubwira Imana: “Mana, nzi ko ndi umunyabyaha. Nzi neza ko nkwiriye kwirengera ingaruka z’ibyaha byanjye.
Ariko, nizeye Yesu Kristo nk’Umukiza wanjye. Nzi neza ko urupfu no kuzuka Kwe ari byo byampesheje kubabarirwa ibyaha byanjye. Nizeye Yesu kandi Yesu wenyine nk’Umwami n’Umukiza wanye bwite. Urakoze Mwami, ko umbatuye ukambabarira n’ibyaha byanjye! Amina!”
Source : https://agakiza.org/Isengesho-ry-umunyabyaha-ni-iki.html
-
Amajyaruguru: Amashuri mashya yabaruhuye ingendo ndende n’ubucucike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Mu mashuri yubatswe hari n’ay’amagorofa. Iri riherereye mu Karere ka Gakenke
Abishimira umusaruro uturuka ku byumba bishya by’amashuri, barimo abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi. Umunyeshuri witwa Izurumukiza wo mu Karere ka Burera, wiga ku ishuri ribanza rya EP Munini, riherereye mu Murenge wa Cyanika; avuga ko batarubakirwa ishuri hafi byamusabaga gukora urugendo rutari munsi y’isaha imwe n’igice ajya kwiga, bikabangamira imyigire ye.
Yagize ati “Iki kigo kitarubakwa, byansabaga kubyuka nka saa kumi n’imwe za mu gitondo, nkitegura bwangu kugira ngo ntakererwa ishuri. Navaga mu rugo hakijimye nkagenda mu mayira nikanga ko mpura n’inyamaswa cyangwa undi muntu wangirira nabi. Byansabaga kugenda isaha imwe n’igice njya ku ishuri no gutaha, nkagerayo nananiwe cyane, simbone n’uko nkurikirana isomo mwarimu yabaga yaduteguriye, bikambuza amahirwe yo kwiga”.
Yungamo ati “Muri urwo rugendo hari n’ubwo imvura yansangaga mu nzira, bikaba ngombwa ko nyugama cyangwa nkayigendamo nkagera iyo njya nanyagiwe. Mu ishuri abanyeshuri twabaga tugerekeranye, ku buryo intebe imwe yicaragaho abana batatu, hakaba n’abiga bicaye hasi cyangwa bahagaze kuko intebe zabaga zidahagije”.
Ati “None ubu iki kigo gishya batwubakiye kiri hafi cyane aho nkora urugendo rutarenga iminota 10. Mu ishuri tubasha kwiga neza twisanzuye kuko ku ntebe tuba twicaye turi babiri, byakabya bakaba batatu. Inyungu dufite ubu ni ukwiga neza no kugera ku ishuri tudakerewe”.
-
- Amashuri mashya yafashije abana kwiga bisanzuye kandi yorohereza abarezi gukurikirana imyigire yabo
Undi munyeshuri Kigali Today yasanze ku kigo cy’amashuri cya Cyanika, ngo bijya bimugora kwiyumvisha uburyo hari abana bo mu cyaro basigaye bigira mu mashuri y’amagorofa, mu gihe bakuze bibwira ko agenewe abana bo mu mijyi nabwo bo mu miryango ifite agatubutse.
Yagize ati “Amashuri y’amagorofa twayaboneraga ku ma televiziyo, ubona ari abana bo mu mijyi bayigiramo, tukavuga tuti biriya ni iby’abifite si ibyacu! Ubwo batangiraga kubaka iki Kigo cy’amashuri cya Cyanika II, twibwiraga ko ari amashuri asanzwe, tugiye kubona tubona bazamuye za etaje, dukeka ko zizigirwamo na ba bana bo mu ba boss; burya bwose tutazi ko ari ayo batwubakiye. Ubu turigira heza cyane, kandi byatwongereye umuhate wo kwiga cyane, kugira ngo Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame wayatwubakiye tutazamutenguha”.
Ibyumba by’amashuri bishya, buri uko umwaka utashye bigenda byiyongera, mu rwego rwo kugabanya imbogamizi zituma imyigire y’abanyeshuri itagenda neza. Mu myaka ibiri ishize, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 3407, harimo ibyigirwamo n’abo mu mashuri abanza n’amashuri yisumbuye.
Muri ibi byumba harimo ibigera kuri 604 byuzuye mu mwaka wa 2019-2020 n’ibigera ku 2803 byubatswe mu mwaka wakurikiyeho wa 2020-2021. Bimwe muri byo byubatswe na Leta y’u Rwanda, ibindi byubakwa ku bufatanye na Banki y’Isi.
Birimo kandi ibyagiye byongerwa ku bigo by’amashuri, byari bisanzwe bifite ibyumba by’amashuri bicye n’ibishaje ndetse hakaba n’ibyubatswe muri gahunda yo guhanga ibigo by’amashuri bishyashya.
-
- Mu Ntara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri ishize hubatswe ibyumba bisaga 3,000
Si abanyeshuri gusa babona ibi nk’igisubizo ku myigire, kuko n’ababyeyi basanga iyi ari intambwe ikomeye mu gushyigikira abana babo.
Mukankubito Mariyana, ni umubyeyi ufite umwana wiga ku Kigo cy’amashuri cya Bukane, giherereye mu Karere ka Musanze; giheruka kongerwaho ibyumba 12 ngo bigabanye ubucucike bw’abanyeshuri.
Yagize ati “Abana bacu bahuraga n’ingorane zo kwiga bahagaze kubera ubuke bw’intebe n’ibyumba bito ugereranyije n’umubare w’ababyigiragamo. Amashuri amwe imvura yaragwaga abana bakanyagirwa; mbese ukabona imyigire yabo ari nko guhatiriza, hakaba n’abananiwe bakareka ishuri, abandi bakajya kwiga ku bigo bya kure, ababyeyi tugahorana impagarara. Kuva aho Leta yongereye aya mashuri, ibyo bibazo byose byarakemutse, ubu baratsinda neza kuko biga batekanye”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko ahubakwa ibyumba by’amashuri, bijyana no kuhashyira ibyangombwa byose nkenerwa kandi bihagije, bifasha mu gushyigikira imyigishirize.
Yaboneyeho kugira icyo asaba ababyeyi “Kuba hafi y’abana, babashishikariza gukunda ishuri, kubafasha kubabona ibyangombwa nkenerwa no gukurikirana umunsi ku wundi imyitwarire yabo, kugira ngo imyigire yabo irusheho kugenda neza. Abarezi na bo tubibutsa ko ari inshingano zabo kwigisha abana neza babaha ubumenyi buhagije, kugira ngo bazavemo abazagirira igihugu umumaro. Nta handi bizaturuka rero, ni mu bufatanye bwa mwarimu, umubyeyi ndetse n’umunyeshuri ubwe”.
-
- Ubu hagiyeho na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku mashuri kuva ku ncuke, abanza n’ayisumbuye
Nyirarugero yungamo ko kubaka ibyumba by’amashuri ari urugendo rugikomeza, kandi ko umuvuduko biriho utanga icyizere cyo kuzakemura burundu ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende bamwe mu bana bagikora bajya kwiga.

source : https://ift.tt/3pfhWtL
-
-
Iburasirazuba: Bagiye kureba uko umubyeyi atasabwa n’ishuri ibyo adafite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana
Abitangaje mu gihe amwe mu mashuri yongereye ibikoresho bisabwa umunyeshuri uyigamo ndetse n’amafaranga ku buryo bamwe mu babyeyi batishoboye batangiye kugorwa no kwishyurira abana babo.
Guverineri Gasana avuga ko uyu mwaka hakozwe byinshi harimo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri bigera ku 6,000 ndetse n’ubwiherero 11,000 burenga, hagamijwe kugabanya ingendo ndende z’abanyeshuri ndetse n’ubucucike.
Ati “Hakozwe ibintu bidasanzwe kuko twubatse ibyumba by’amashuri byinshi mu gihe gito kandi byatanze umusaruro kuko abana bazindukaga kare cyane bajya ku ishuri bakagera mu rugo bwije, babwiriwe ariko nibura ubu bariga hafi kandi turimo kunoza uko bose bafatira ifunguro ku ishuri kuko umwana ushonje ntakurikira amasomo neza.”
Kongera ibyumba by’amashuri kandi ngo byakuyeho kwiga mu byiciro (Double shift), aho bamwe bigaga mu gitondo abandi nyuma ya saa sita.
Yishimira kandi ko abana bakuwe ku kwiga mu mezi y’izuba ryinshi ahubwo bakazajya batangira umwaka mu kwezi k’Ukwakira, impeshyi irangiye.
Amashuri yubatswe mashya kandi yazanye ibikorwa remezo by’imihanda, amashanyarazi ndetse n’amazi.
Avuga ko mu kubaka amashuri habaye kwishakamo ibisubizo ababyeyi batanga umuganda wabo ndetse hakaba hari n’amashuri amwe ababyeyi bakijyanayo inkwi ndetse bagafasha no mu ifunguro ry’abana.
Kuba rero hari amwe mu mashuri yongereye ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga ku buryo byagora ababyeyi batishoboye, Guverineri Gasana avuga ko hari ibigenda binozwa neza ku buryo ababyeyi bazoroherezwa ntibasabwe ibyo badafite.
Agira ati “Iki gikorwa kigomba guhabwa agaciro kacyo, uko iminsi igenda ni ko bigenda bijya mu buryo bwiza gusa turashaka ngo tubinoze neza ku buryo twumva ko umuturage atahaguye cyangwa batamusabye ibyo adafite kandi n’abanyeshuri bakiga neza.”
Avuga ko Leta nta cyayinanira kandi ntako itanagira ngo bitungane neza ndetse ngo n’ubuyobozi bakaba biteguye gukurikirana ko ibintu byose byagenda neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, we agaruka ku mpamvu zishobora gutuma hari amashuri yongereye amafaranga yakaga ababyeyi atanga urugero kuri GS Nyagatare.
Avuga ko impamvu ryongereye amafaranga ari imiterere y’aho riri kuko rizengurutswe n’imihanda bityo byasabye ko rizengurutswa uruzitiro kugira ngo bitange umutekano ku banyeshuri.
Ariko naNnone avuga ko nk’intumbero y’igihugu y’uko buri mwana wese ugejeje igihe cyo kwiga agomba kuba yiga, na bo bagomba kureba ko ibyakwa ababyeyi bitatuma hari abana batiga.
Ati “Ababyeyi rero igihe bashobora kuba koko aribo bicaye bakiyemeza kunganira ingengo y’Imari ya Leta, bati aho kugira ngo abana bacu bajye mu mihanda habe haba impanuka runaka. Aha rero icyo umuntu yareba ni ukuvuga ngo ese ko tuharerera turi benshi kuri GS Nyagatare, ni nde uri butange amafaranga ni nde utari buyatange? Kuko intumbero nyamukuru ni uko nta mwana ugomba kutiga.”
Avuga ko iyo bikozwe neza bidashobora guteza ikibazo kuko ababyeyi babishoboye babikoze byaba ari byiza cyane ariko na none habonetse abatabishoboye ku buryo byaviramo umwana kureka ishuri, umurongo w’igihugu waba wirengagijwe.
Avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikirana uko bikorwa ku buryo nta baharenganira bigatuma hari abana bata amashuri.

source : https://ift.tt/3voOvGP
-
-
Rutsiro:Minisitiri Gatabazi yijeje ubufasha abagororerwa Iwawa #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney yabijeje ko ibyo bibazo bigiye gukemuka mu minsi ya vuba.
Ibi byagaragarijwe mu ruzinduko minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Boneza ku kirwa cya Iwawa ahagororerwa urubyiruko rwakuwe mu bigo by'inzererezi bitandukanye mu Gihugu.
Umwe mu rubyiruko uhagororerwa yagize ati 'iyo turangije kugororwa tugiye mu buzima bwo hanze biratugora cyane kuko tuba tugiye gutangira ubuzima bigatuma ibyo twize tubura aho tubishyirira mu bikorwa.'
Hari n'abandi mu rubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu ruherutse gutangariza UMURYANGO ko rwasoje amasomo rwaherewe Iwawa ariko ubu rukaba rwicaye nta kazi rufite, rukaba rwifuza guhurizwa hamwe rugakorerwa ama koperative kugira ngo rubashe kwiteza imbere .
Gatabazi Jean Marie Vianey, Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihuguyahumurije uru rubyiruko arubwira ko hari icyo Leta igiye gukora ku mbogamizi bafite.
Gatabazi Jean Marie Vianey ati 'Mugomba kubaka ubucuti kugira ngo nimuva mu kigo ngororamuco muzabe aba mbere mu guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo na leta izabashe kubafasha namwe hari icyo mugaragaza ko mwakoze.'
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV yakomeje abizeza ko agiye kuvugana n'abayobozi b'Uturere bakajya baza gusura abaturage babo bagororerwa Iwawa,banasubira mu buzima bwo hanze bakabakira, bakabafasha kwibumbira hamwe no kubakurikirana.
Ikindi Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasezeranyije uru rubyiruko ni uko amasomo barimo kwiga bazafashwa kwibumbira mu mashyirahamwe ubwo bazaba basoje ngo bahurize imbaraga hamwe, bizabafasha kudatatanya imbaraga ndetse bibateze imbere.
Mu kigo ngororamuco cya Iwawa harimo kugororerwa abasaga 1,593 baturuka mu ntara zose z'Igihugu biganjemo abazira gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.
Alphred Ntakirutimana/Umuryango Rubavu





-
RDC: Ambasaderi Karega yavuze ku mirwano yavuzwe hagati ya RDF na FARDC #rwanda #RwOT
Umuvugizi w'igisiriakare cya DR Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru yatangaje ko ingabo z'u Rwanda zarenze umupaka w'igihugu cyazo zikinjira muri DR Congo hakabaho kurasana.
Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko ingabo z'u Rwanda zageze mu midugudu itandatu yo mu gace ka Buhuma muri territoire de Nyiragongo, nk'uko byavuzwe na Radio Okapi y'umuryango w'Abibumbye.
Ambasaderi Karega yavuze ko nta basirikare b'u Rwanda bambutse umupaka ngo binjire ku butaka bwa RDC nk'uko byavugwaga n'Umuvugizi wa FARDC ahubwo icyabaye ari uko ingabo z'u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu bari bahungiye muri RDC. Umwe mu basirikare akarenga umupaka muri metero nkeya akurikiye abo bacuruzi bari bafite imizigo bitazwi ikiyirimo.
Ati 'Nta kwinjira kw'ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa RDC gushoboka mu gihe nta makimbirane cyangwa ngo ibiganiro bibe byananiranye hagati y'ibihugu byombi. Nta cyo u Rwanda rukurikiranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyabaye ni ikosa risanzwe ribaho.
Abashinzwe umutekano bakurikiranye abatwaye magendu bahisemo kwiruka berekeza muri RDC. Umwe mu bashinzwe umutekano mu Rwanda yambutse metero nkeya ku mupaka yirukankana abo bacuruza magendu bari bafite amapaki atazwi.
Iki n'ikibazo cya magendu. Ku rundi ruhande, ingabo za congo zaramufashe azira ko yarenze metero nkeya z'umupaka utagaragara.Abazi kariya gace bazi ko bigoye kumenya umupaka n'amaso. '
Ambasaderi Karega yakomeje ati “Nizera ko habaye kurasa mu kirere ku mpande zombi hatabayeho kurasana. Abanyarwanda bari mu Rwanda naho Abanyekongo bari muri Kongo. Ibihugu byombi nta kibazo bifitanye, nta bushyamirane ku mupaka. Ibi ni ukutumvikana kwabaye kubera amakosa amwe yo kurenga umupaka. Nta kintu gikaze, nta na gahunda ihishe. “
Hari amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo muri ako gace biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y'ingabo z'u Rwanda n'iza DR Congo.
Lt Col Kaiko yavuze ko ingabo z'u Rwanda zasubiye inyuma ari uko haje ubufasha bw'izindi ngabo za FARDC zikabasha gusubiza inyuma iz'u Rwanda zari zarenze umupaka.
Radio Okapi ivuga ko abaturage bamwe bahunze bakagera ahitwa Kibumba hafi ya Buhumba ahagana saa kumi n'imwe za mugitondo, ariko nyuma y'uko imirwano ihosheje bagasubira mu ngo zabo.
Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko ingabo z'u Rwanda zageze ku butaka bwa Congo zikurikiranye abakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka bazwi nk'aba-coracora.
-
Nihashimirwe mama wakwibarutse na Rurema waguhanze â Bahavu Jeannette yifuriza umugabo we isabukuru nziza #rwanda #RwOT
Umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, Bahavu Jeannette yifurije umugabo we Ndayikengurikiye Fleury isabukuru nziza y’amavuko aho yamubwiye ko buri mwaka utambutse ari amahirwe kuri we yo kumubwira ko ari umugabo w’agatangaza.
Uyu munsi tariki ya 19 Ukwakira nibwo umugabo wa Bahavu Jeannette wamamaye muri filime nyarwanda zitandukanye agira isabukuru y’amavuko.
Ku nshuro ya mbere yayigize abana n’umugore we yihebeye cyane ko bakoze ubukwe muri Gashyantare uyu mwaka, akaba yabyukiye ku magambo meza y’urukundo yabwiwe n’umugore we.
Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid ndetse akaba ari we wakoze 'Impanga Series’, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije umugabo we isabukuru nziza.
Ati 'Isabukuru nziza mukundwa mugabo wanjye Fleury, nihashimirwe mama wakwibarutse na Rurema waguhanze akakuremana ubugwaneza n’ubunyangamugayo uhorana, nkwifurije imigisha n’amahirwe muri uyu mwaka utangiye, Uwiteka azakunezeze kurushaho, ndagukunda cyane.'
Indi post yashyizeho, yagize ati 'Ku mugabo w’igitangaza nkunda, isabukuru nziza na none. Sinamenye icyo umukunzi bivuze kugeza mpuye na we Fleury, buri mwaka utambutse ni andi mahirwe kuri njye kugira ngo umenye umugabo w’agatangaza uri we. Ndi umunyamugisha kukugira mugabo mwiza.'
Nyuma yo kuva muri City Maid yamenyekanyemo nka Diane, Bahavu Jeannette yashyize imbaraga muri filime ye bwite yise ‘Impanga’, ikaba iyoborwa n’umugabo we Fleury, bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.
Bahavu Jeannette yifurije umugabo we isabukuru nziza
Yashimiye nyina wamubyaye ndetse n’Imana yamuremye -
Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021 #rwanda #RwOT
Mu mpera z'iki cyumweru nibwo hakinwaga imikino ya nyuma ya kimwe cya kabiri cy'irushanwa rya BK Basketball League 2020/2021 haba mu bagabo ndetse no mu bagore, ni imikino yaberaga muri Kigali Arena aho yasize Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zigeze ku mikino ya nyuma.

Ni imikino yakinwaga aho muri kimwe cya kabiri byari biteganyijwe ko mu bagabo ndetse n'abagore byari biteganyijwe ko ikipe izatsinda imikino 2 mu mikino itatu izakomeza ku mukino wa nyuma, aha amakipe yose yageze ku mukino wa nyuma yose yatsinze imikino ibiri yikurikiranya.

Mu bagabo imikino yakinwe guhera ku wa gatandatu, ikipe ya Patriots BBC yari yatsinze ikipe ya APR BBC amanota 71 kuri 56, mu mukino wo kuri iki cyumweru Patriots yongeye gutsinda amanota 69 kuri 56.
Ikipe ya REG BBC yo ku wa gatandatu yatsinze RP IPRC Kigali amanota 73 kuri 65, naho mu mukino wo ku cyumweru iyisubira ku manota 63 kuri 49 ihita ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma izahura na Patriots BBC.
Mu bagore ikipe ya REG WBBC yo yatsinze ikipe ya RP IPRC South amanota 70 kuri 42, uwakabiri iyisubira amanota 59 kuri 47, naho ikipe ya The Hoops Rwanda itsinda 59 kuri 52 ya APR BBC ndetse no ku cyumweru iyisubira ku manota 77 kuri 55.
Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izakinwa gutangira guhera ku itariki ya 29 Ukwakira 2021 ikazakinirwa muri Kigali Arena, hakazarebwa ikipe izatsinda imikino ibiri muri itatu izakinwa, ubwo mu bagabo ni Patriots BBC izahura na REG BBC ndetse mu bagore The Hoops Rwanda izahura na REG WBBC.
The post Patriots BBC na REG BBC mu bagabo na The Hoops Rwanda na REG WBBC zageze ku mukino wa nyuma wa BK Basketball National League 2020/2021 appeared first on RUSHYASHYA.




